Category: Uncategorized

  • Guverinoma imaze kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 – #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko ibyumba by’amashuri 22.505 byamaze kubakwa birimo 17.414 by’amashuri abanza, 3.591 by’ayisumbuye n’ibindi 1.500 bizakoreshwa n’amashuri y’incuke.

    Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubukangurambaga n’itumanaho, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko n’ubwo intego yagezweho hakiri ibyumba bitararangira neza ahari gukorwa imirimo ya nyuma.

    Ati “Hari ibyumba by’amashuri amwe ageretse [etage] ayo ntabwo ararangira neza ariko hari gukorwa imirimo ya nyuma. Umuntu yavuga ko nko mu cyumweru gishize twari tugeze ku kigero cya 98,86% ariko ubu urumva ko hashize iminsi wasanga iyo mirimo ya nyuma yararangiye.”

    Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya yatangijwe na Mineduc muri Kamena 2020, ahari hateganyijwe ko muri buri karere hubakwa ibyumba bishya bifasha mu kugabanya ubucucike no kuzafasha ngo abanyeshuri bazajye babasha guhana intera iteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ku rundi ruhande ariko hari uturere twahawe ibyumba by’amashuri byinshi ugereranyije n’utundi kuko nko muri Nyagatare hubatswe ibyumba 1.240 muri Rubavu hubakwa ibyumba 1.201, Gatsibo hubakwa 1.193 ndetse na Gasabo hubatswe ibyumba by’amashuri 1.074.

    Mu kubaka ibi byumba by’amashuri, Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje asaga miliyari 96,4 Frw yiyongera kuri miliyari 180 Frw zatanzwe na Banki y’Isi nk’inguzanyo.

    Ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa byose byararangiye

    source : https://ift.tt/3n8DxBt

  • Canal+ Rwanda yageneye ubufasha abana bo mu Karere ka Kicukiro – #rwanda #RwOT

    ‘Organisation ‘A-Bato’ ni ikigo cyita ku bana baturuka mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, kubarinda kwishora mu biyobyabwenge n’indi migenzereze itabereye umwana w’Umunyarwanda.

    Urugendo rwa Canal+ Rwanda muri iki kigo rwari rugamije gufasha abana 20 bakirererwamo. Mu byo babahaye harimo kubishyurira amashuri umwaka wose no kubaha ibikoresho by’ishuri.

    Uretse ibi bikoresho ariko Canal+ Rwanda yageneye iki kigo televiziyo n’ifatabuguzi ribabashisha kureba shene ya Nathan TV yagenewe abana mu buryo bwo kwiga.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yagejeje kuri aba bana ndetse n’ababyeyi babo bari bitabiriye uyu muhango, yasabye aba banyeshuri kuzitwara neza abibutsa ko aribo ejo hazaza h’u Rwanda.

    Ikindi yasabye ubuyobozi bw’iki kigo, ni ukuzereka abana iyi televiziyo by’umwihariko kuko iriho amasomo meza yafasha abana bakiri bato.

    Ati “Ni Shene yashinzwe n’ikigo kizobereye mu kwigisha abana bari hagati y’imyaka irindwi na 12, bigisha neza imibare n’Igifaransa kandi biri ku rwego mpuzamahanga. Ni ahanyu ho gufasha abana gukurikira aya masomo kuko yajya yunganira ibyo biga.”

    Sophie Tchatchoua yongeye kwizeza ubuyobozi bw’iki kigo ko bazabahora hafi, cyane ko mu byo Canal+ ikora harimo n’ibikorwa byo gufasha.

    Peruth Nzeyimana uhagarariye ‘Organisation A-Bato’ giherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yashimiye Canal+ ku nkunga ibateye.

    Yijeje abashyitsi ko inkunga yabo izagira akamaro yaba ku bana ndetse n’ababyeyi muri rusange, kuko benshi mu bana barererwa muri iki kigo ari abaturuka mu miryango itishoboye.

    Uyu mubyeyi yongeye gushimira Canal+ ku bwa televiziyo yabahaye n’ifatabuguzi rizafasha abana kwihugura mu masomo binyuze kuri Nathan TV.

    Abana 20 bagenewe inkunga na Canal+Rwanda

    Umuyobozi wa Organisation ‘A-BATO’, Peruth Nzeyimana

    Umuyobozi wa Organisation A-Bato ari kumwe n’umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua

    Uwavuze mu izina ry’ababyeyi yashimiye bikomeye Canal+ Rwanda

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda yasabye abana kwiga neza kuko aribo Rwanda rw’ejo

    Umuyobozi wa Sophie Tchatchoua aganira n’abari muri iki gikorwa

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda abasobanurira ibya Nathan TV

    Abana bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri

    Bafatanye ifoto y’urwibutso

    Abayobozi ba Canal+ n’abayobozi b’ikigo ‘Organisation A-Bato’

    source : https://ift.tt/3aSDggc

  • Hagaragaye umuburanyi mushya mu rubanza rwa P5 na RUD Urunana – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, nibwo byari biteganyijwe ko iburanisha ry’abahoze ari abarwanyi ba P5 na RUD Urunana rikomeza.

    Ubwo bari bageze mu rukiko, ubushinjacyaha bwagaragaje umuburanyi mushya uheruka gufatwa witwa Mbarushima Aime Erneste.

    Kuri we yari inshuro ya mbere ageze mu rukiko ariko ibyaha akurikiranyweho bigaragara ko bifitanye isano n’ibya bagenzi be 37 kandi na we n’ubwo atemera ko yakoze imyitozo ya Gisirikare mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntahakana ko yabaye umuganga w’abandi basirikare ndetse ko abenshi bari mu rukiko abazi.

    Mbarushimana yahoze ari umurwanyi wa P5 ariko ubwo bakoraga urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana ngo bafatanye umugambi wo gutera u Rwanda banyuze mu Majyaruguru, yari mu basirikare.

    Bageze Uvira barashweho n’ingabo za Congo, FARDC, bamwe bakwira imishwaro abandi barimo na Mbarushimana barafatwa bashyikirizwa Monusco.

    Mbarushimana yatorotse Monusco yerekeza muri Uganda ari naho yafatiwe ubu akaba yazanwe mu rubanza kugira ngo aburanire hamwe na bagenzi be 37.

    Mbarushimana mu kwisobanura kwe yari yasabye ko urubanza rwe rutahuzwa n’urwa bagenzi be kuko batafatiwe.

    Yavuze ko atabasha kuburana adafite umwunganira mu mategeko kandi ko atabasha no kumwiyishyurira.

    Ku ruhande rw’abaregera indishyi bagaragaraje ko Mbarushimana agomba kuburanishirizwa hamwe na bagenzi be ku bw’inyungu z’ubutabera kandi ko nabo bazategura dosiye ye ijyanye n’indishyi baregera ku bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu 2019 mu Majyaruguru y’u Rwanda.

    Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza kugira ngo Mbarushimana ashake umwunganira mu mategeko cyane ko ashobora no gutanga ibimenyetso bishya ngo kuko hari ibyo avuga bishobora gufatwa nk’ibimenyetso ku byaha bagenzi be bakurikiranyweho.

    Hanzuwe ko urubanza rugomba gusubikwa bityo Mbarushimana akazisobanura ndetse n’abo bareganwa bakagira umwanya wo kuba bakongera kwisobanura ku byo ashobora kuzavuga.

    Hafashwe umwanzuro ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 23 kugeza 25 Ugushyingo 2021 humvwa Mbarushimana wahujwe na bagenzi be 37.

    Bose uko ari 38 bakurikiranweho ibyaha ibifitanye isano n’iterabwoba byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta z’amahanga, iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi n’ubujura ndetse n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

    Inteko iburanisha yemeje ko Mbarushimana agomba kuburanishirizwa hamwe na bagenzi be kuko hari ibimenyetso bishya ashobora gutanga

    Iburanisha rizasubukurwa ku wa 23 Ugushyingo 2021

    source : https://ift.tt/3pjaWMu

  • Ibitaramenyekanye mu byatangajwe na Rusesabagina mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yeretswe itangazamakuru nyuma y’iminsi ibiri akandagiye ku butaka bw’u Rwanda, aho yageze ashutswe n’inshuti ye magara, Bishop Niyomwungere Constantin.

    Uyu musaza w’imyaka 67 yatunguwe no kwisanga i Kigali mu Rwanda [aho yaherukaga mu myaka 2004] mu gihe muri gahunda ye yari yerekeje mu Burundi mu bikorwa byo kuganira n’amadini atandukanye.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, icyo gihe rwatangaje ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba.

    Ifatwa rya Rusesabagina ryari riherekejwe n’ibimenyetso simusiga bishimangira ukuboko kwe mu ishingwa rya FLN, birimo ibiganiro we ubwe yatanze abyiyemerera ndetse n’ibyo yabwiye urukiko ko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro.

    Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.

    Urugero rwa hafi ni ikiganiro yatanze ku wa 16 Nyakanga 2020, hari mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi. Icyo gihe yagarutse ku ishingwa ry’Ishyaka Nyarwanda riharanira impinduka muri Demokarasi (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique, MRCD).

    Icyo kiganiro cy’amasaha abiri n’iminota 38 cyarimo abanyamuryango ba MRCD, cyashyizwe kuri YouTube Channel y’iyi mpuzamashyaka yakurikiranwaga umunsi ku wundi na Espérance Mukashema [wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina].

    Mu rukiko Rusesabagina yiyemereye ubwe ko yahembye Mukashema wa Radio Ubumwe “igihe kitazwi”. Uwo mugore wapfuye yahembwaga amadolari 300 ku kwezi atanzwe na Rusesabagina.

    Inkuru y’uko yafashwe ikimara gusakara, video yari yashyizwe kuri YouTube ya MRCD yahise isibwa mu buryo busa no gusibanganya ibimenyetso kuko Rusesabagina yari yamaze gushyikirwa n’ukuboko k’ubutabera.

    Agace gato k’iyo video gafite iminota ine n’amasegonda 50 kerekana Rusesabagina asubiza Twagiramungu Faustin [na we ufite Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryari muri MRCD] iby’ishingwa rya FLN no kugena intego yayo.

    Icyo gihe yagize ati “Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Twari amashyaka abiri arimo CNRD-Ubwiyunge na PDR-Ihumure. Icyo gihe, CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka; ni njyewe wari uyoboye PDR-Ihumure. Nyuma y’imishyikirano miremire, twumvikanye ko tugiye gushyiraho urwego (platform) ruhuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana.’’

    “Ibyo bintu bitanu ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya ku isambu, icya kabiri ni dipolomasi, icya gatatu cyari ubukangurambaga, icya kane yari itangazamakuru naho icya gatanu ari icungamutungo.’’

    Mu mvugo ye nk’aho yakoresheje isambu, yashakaga kuzimiza ariko yari abiziranyeho n’abo bakoranaga.

    Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku “isambu”.

    Nyuma yo kwihuza kwa PDR Ihumure na CNRD-Ubwiyunge no gushyiraho umurongo w’ibyo yemera azajya agenderaho, aya mashyaka yashatse andi maboko yo kuyashyigikira.

    Rusesabagina yakomeje ati “Twarakoranye noneho mu mpera za 2017, ni bwo abavandimwe bacu bo muri RRM (Mouvement Révolutionnaire Rwandais) ya Callixte Nsabimana bashatse kutwiyungaho, baravuga bati ‘twagira natwe twifatanye namwe noneho plaform yanyu yarimo amashyaka abiri, dukorane turi batatu’.’’

    “Muri Werurwe 2018, twagiranye ibiganiro bitaziguye twemeranywa ko tugiye gukorana ndetse tumaze kubyumvikana twaratangiye birashyuha. Icyo gihe ni bwo twavuze tuti aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita bande. Mu nama ya batatu nk’uko nabivuze aribo CNRD-Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM twumvikanye ko tubita FLN. Kuva muri Gicurasi 2018 ni bwo ijambo FLN ryabayeho, ni bwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo [barwanyi], kugira ngo tube amashyaka bose.’’

    Yavuze ko uko kwihuza ari nako kwatumye habaho MRCD/FLN kuko ‘bumvikanye ko ingabo ari iz’amashyaka atatu’ kugeza ubwo hanakiriwe ‘RDI Rwanda Rwiza’ [ya Twagiramungu Faustin] ku wa 18 Kamena 2019.

    Uyu mutwe w’iterabwoba wari umaze kunoza umugambi wawo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda watangiye kurugabaho ibitero bitandukanye.

    Abarwanyi ba MRCD/FLN bagabye ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu birimo i Nyabimata na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, mu ishyamba rya Nyungwe muri Nyamagabe no mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Rusizi.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi birimo ibyasahuwe n’ibyatwitswe.

    Rusesabagina ndetse n’abandi 20 bariabarwanyi ba MRCD/FLN bagejejwe imbere y’ubutabera banaburanishwa ku byaha bakurikiranyweho.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, runaha Nsabimana Callixte Sankara imyaka 20 rubahamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN.

    Inkuru bifitanye isano:

    – Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN

    – Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Na mbere yo gutabwa muri yombi, Rusesabagina yagaragaye mu mashusho yafashwe mu bihe bitandukanye ashimangira ko yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD/FLN yagabye ibitero bitandukanye byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane ku butaka bw’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3b7doxv

  • U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

    Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byabanje mu minsi ishize, aho ibihugu byombi guhera muri Nyakanga uyu mwaka byatangiye guhanahana abanyabyaha bafatiwe ku mpande zombi mu rwego rwo kuzahura umubano umaze imyaka itandatu utifashe neza.

    U Rwanda nirwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize.

    U Burundi nabwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

    Muri uko kwezi kandi, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura,

    Guhera mu 2018 umutwe wa FLN watangiye kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.

    Nubwo Ingabo z’u Rwanda zagiye zisubizayo ibitero by’uwo mutwe, hari hakenewe ubufatanye n’ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi kugira ngo rwizere neza umutekano warwo.

    Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

    Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

    U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

    Abarwanyi ba FLN bashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Kabiri

    Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye uyu muhango, bashima ubufatanye buri kugaragara hagati y’ibihugu

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi aganira n’abayobozi b’u Burundi

    source : https://ift.tt/3G0sNOk

  • Museveni yamuritse igifaru cy’Intambara cya UPDF cyakorewe 100% muri Uganda #rwanda #RwOT

    Ni imodoka yahawe izina rya Chui cyangwa Ingwe mu Kinyarwanda, aho yamuritse kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda.

    Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba [Umuhungu wa Museveni] yavuze ko Perezida Museveni yamuritse ku mugaragaro kiriya gifaru.

    Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko kiriya Gifaru 'Cyakorewe igishushanyo mbonera ndetse kinatunganyirizwa muri Uganda.'

    Yakomeje ati 'Ingabo zirwanira ku butaka UPDF ku munsi zatewe ishema ubwo Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga yamurikirwaga imodoka y’akataraboneka Chui.'

    Iyo modoka yabatijwe 'Chui’, ijambo ry’Igiswayile rivuga 'Ingwe’, yakozwe bisabwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni akaba ari na we wayimuritse ku mugaragaro.

    Perezida Museveni yatangaje ko yishimiye kiriya gikorwa gihambaye kigezweho n’Igisirikare cy’Igihugu cye kuko ubusanzwe Uganda itakaza amafaranga menshi igura imodoka hanze.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Uganda ikoresha arenga Miliyoni 550 $ buri mwaka yo kugura imodoka mu Buyapani no mu Burayi. Amafaranga yose tuba twakuye mu bucuruzi bw’Ikawa agera muri Miliyoni 500 $ akisubirira mu i Burayi mu gutumiza imodoka. Ibi bigomba guhagarara.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Museveni-yamuritse-igifaru-cy-Intambara-cya-UPDF-cyakorewe-100-muri-Uganda

  • Barenzeho umupaka Metero nke batabigambiriye- RDF yatanze umucyo ku kujya muri DRC #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ayo makuru yanagarutsweho n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yavugaga ko cyakozanyijeho n’abasirikare b’u Rwanda.

    Itangazo rya RDF rivuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bashatse gufata abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu buryo butemewe ubwo binjiriraga ku mupaka mu Kagari ba Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

    Iri tangazo rivuga ko abashinzwe Umutekano ku ruhande rw’u Rwanda bakurikiye bariya bacuruzi bari bafite ibipfunyika bitazwi ndetse bakekwaho kwitwaza intwaro bakaza kwisanga barenzeho metero nke bari ku butaka bwa DRC ariko ko nta bushake babikoreye.

    Iri tangazo risoza rigira riti 'Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] n’icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n’imikorere byiza ku birebana n’umutekano.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Barenzeho-umupaka-Metero-nke-batabigambiriye-RDF-yatanze-umucyo-ku-kujya-muri-DRC

  • Video: Rusesabagina yasobanuye amavu n’amavuko ya FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aha Rusesabagina yasobanuraga uko FLN yavutse
    Aha Rusesabagina yasobanuraga uko FLN yavutse

    Akimara gufatwa no kugezwa imbere y’urukiko, icyo ishyaka rye ryihutiye gukora ni ugusiba inyinshi muri videwo zari ku rubuga rwa ‘Youtube’, aho yari yatangarije ko atangije intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda.

    Uhereye ku butumwa bwari bwaranyujijwe kuri Twitter , inkuru zari zaranditswe zigatangazwa kuri Interineti, na videwo zari kuri ‘YouTube’, Ishyaka rya Rusesabagina, MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change), ryakoze uko rishoboye, rikuraho ibintu byose byagaragazaga Rusesabagina avuga ku bikorwa by’umutwe w’ingabo w’ishyaka rye rya FLN (National Liberation Front), ndetse azishakira inkunga.

    Gusa n’ubwo MRCD yashoboye gusiba videwo hafi ya zose ku rubuga rwayo, ndetse n’amakuru yari yarabitsweho, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko byazakoreshwa mu gushinja Rusesabagina, ariko hari videwo imwe igaragaza ibikorwa biheruka Rusesabagina yitabariye mbere gato y’uko afatwa, iyo videwo ikaba imugaragaza asobanura amavo n’amavuko y’ umutwe wa FLN.

    Mu byumweru bikeya byabanjirije ifatwa rye, Rusesabagina yagiranye inama n’abanyamakuru ku itariki 16 Nyakanga 2020, ayikora mu buryo bw’ikoranabuhanga asobanura uko MRCD yabayeho, uko umutwe w’ingabo wa FLN wavutse ndetse n’intego bari barihaye kuzageraho.

    Yagize ati “Twatangiye MRCD muri 2016 mu kwezi kwa cumi na kumwe. Twari rero amashyaka abiri ari yo CNRD-Ubwiyunge yari iyobowe na Wilson Irategeka na PDR-lhumure nari nyoboye. Nyuma y’imishyikirano miremire, twaje kumvikana ko tugiye gukora ‘plate-forme’, ikaba ihuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana”.

    Ati “Ibyo bintu bitanu, icya mbere ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya bo ku isambu, icya kabiri kikaba ikintu cya ‘diplomacy’, icya gatatu rero cyari ‘mobilization’, icya kane cyari ‘communication’, icya gatanu cyari ingengo y’imari”.

    Iyo nyito Rusesabagina akoresha muri videwo avuga abarwanyi ba ‘FLN’, yanagarutsweho mu rubanza mu gihe cy’iburanisha, Rusesabagina n’itsinda rye, iyo bajyaga kuvuga abarwanyi ba FLN, babitaga abo ku isambu, ‘guhinga’ ngo byabaga bisobanura ibikorwa bya gisirikare bakora.

    Muri iyo videwo, yagaruwe na ‘YouTube channel’, Rusesabagina yasobanuye uko mu 2017, abo mu ishyaka rya ‘RRM’ ( Rwanda Revolutionary Movement), ryari riyobowe na Nsabimana Callixte, ngo babasanze nka MRCD yari irimo amashaka abiri, kugira ngo bikorane ari amashyaka atatu.

    Yagize ati “Twaraganiriye, tugirana ibiganiro bitaziguye, twemerenya ko tugiye gukorana, icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2018. Tumaze rero kwemeranywa ko tugiye gukorana, twaratangiye ndetse biranashyuha, ubwo tumaze kuba amashyaka atatu, nibwo twavuze tuti, aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita ba nde?”

    Akomeza agira ati “Ubwo mu nama ya batatu nk’uko nabivuze, ari bo PDR Ihumure, CNRD-Ubwiyunge na RRM, twumvikanye ko tugiye kubita ‘FLN’. Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2018, nibwo ijambo ‘FLN’ ryabayeho, nibwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina, cyane cyane ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo, kugira ngo noneho tube turi abantu b’amashyaka yose”.

    Rusesabagina yanavuze ko ku itariki 18 Kamena 2019, aribwo iyo mpuzamashyaka ya MRCD yakiriye irindi shyaka ryitwa RDI-Rwanda Nziza, ryari riyobowe na Faustin Twagiramungu, rije kubiyungaho, kugira ngo bakorane.

    Muri iyo nama n’itangazamakuru, ni Faustin Twagiramungu wasabye Rusesabagina gusobanura amateka y’uko MRCD/FLN yavutse.

    Ubwo mbere iyo videwo yari yashyizwe kuri ‘YouTube channel’ na Mukashema Espérance, kuko ari we wari wateguye icyo kiganiro n’itangazamakuru. Uwo Mukashema, ngo akaba yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho muri MRCD/FLN, akaba n’umujyanama wa Rusesabagina ku byerekeye itangazamakuru.

    Paul Rusesabagina
    Paul Rusesabagina

    Mukashema wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholande, yari umuyobozi wa radio ‘Ubumwe’ yakoreraga kuri interineti, iyo radio ngo ikaba yaraterwaga inkunga na Rusesabagina. Amazina ya Mukashema Espérance na yo yagurutse kenshi mu rubanza rwa FLN.

    Iyo nama n’itangazamukuru ikubiye muri iyo videwo, yari yahise isibwa Rusesabagina akimara gufatwa, yari yitabiriwe n’abandi banyamuryango bakuru ba MRCD n’abandi.

    Tariki 20 Nzeri 2021, nibwo urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be, Rusesabagina akaba yarakitiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba, na ho Nsabimana Callixte we, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 20.

    Reba muri iyi video Rusesabagina asobanura uko bashinze MRCD na FLN

    source : https://ift.tt/3vr3QXk

  • Umumotari watoye $50, 000 akayasubiza nyirayo yahembwe na Perezida_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umumotari w' imyaka18 y' amavuko watoye amadolari y' Amerika 50, 000 (agera kuri miliyoni 50 mu mafaranga y'u Rwanda) akayasubiza umucuruzi w'umugore wari wayataye mu karere ka Nimba kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'icyo gihugu yahembwe na Perezida wa Liberia George Weah, aho yamuhaye amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga.

    Uyu mumotari witwa Emmanuel Tolue yahindutse intwari muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, nyuma yo gutora ayo mafaranga azingiye mu gikapu cya plastike ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma y'uko uyu agiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.

    Madamu Yancy yashimye ubunyangamugayo bw'uwo musore, amuha amafaranga y'ububonamaso n'ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y'Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Perezida Weah yashimye Bwana Tolue kubera 'imyitwarire myiza idasanzwe n'ubuturage bwiza' bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.

    Bwana Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia — umudari w'indashyikirwa — kubera ubunyangamugayo bwe.

    Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y'Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y'u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya 'kugira ngo ushobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw'amafaranga'.

    Bwana Tolue, wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto, azanabona buruse yo kumwishyurira amashuri kugeza muri kaminuza.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/19/umumotari-watoye-50-000-akayasubiza-nyirayo-yahembwe-na-perezida_-inkuru-irambuye/

  • BREAKING : U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda bariya barwanyi 11 ba FLN, cyabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Mu Burundi ni hamwe mu havugwa abarwanyi bo mu mitwe irwanya u Rwanda barimo abo muri uyu mutwe wa FLN nk’uko byakunze kugarukwaho n’abagiye bafatirwa mu bitero babaga bagabye mu Rwanda bagafatwa mpiri n’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Nanone kandi bamwe mu bagiye bafatwa ubu bari no kuburana mu nkiko zo mu Rwanda, bagiye biyemerera ko igisikare cy’u Burundi cyabateraga inkunga.

    Mu rubanza rukomeye rwaregwagamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina wari umuterankunga w’imena w’uriya mutwe wa FLN, havuzwemo uburyo abari bayoboye iriya mitwe bagiye mu Burundi gushakirayo inkunga.

    Uyu Paul Rusesabagira wari umuyobozi wa MRCD-FLN, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu gihe Callixte Sankara wari Umuvugizi w’uriya mutwe we yakatiwe gufungwa imyaka 20.

    Gusa Igisirikare cy’u Burundi cyakunze kuvuga ko nta murwanyi n’umutwe uhungabanya u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu.

    Aba barwanyi ba FLN bafatiwe mu Burundi, bashyikirijwe u Rwanda nyuma y’uko u Rwanda na rwo rushyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED-Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

    Bariya barwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara bashyikirijwe u Burundi tariki 30 Nyakanga 2021, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaguru.

    Bariya barwanyi kandi bafatanywe n’ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu, imbunda n’ibindi biturika byose byashyikirijwe Igisirikare cy’u Burundi ubwo habagaho kiriya gikorwa cyo kubahererekanya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/BREAKING-U-Burundi-bwashyikirije-u-Rwanda-abarwanyi-11-ba-FLN