Category: Uncategorized

  • Uganda yamuritse igifaru cy'intambara yikoreye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Yavuze ko iyo modoka “yaherewe iforoma yose inakorerwa muri Uganda”, ariko ntiyavuze ibiyiranga mu mikorere yayo n'igiciro cyayo.

    Iyo modoka yabatijwe 'Chui' – ijambo ry'Igiswayile rivuga 'Ingwe' – yakozwe bisabwe na se akaba na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

    Mu mwaka ushize, igisirikare cya Uganda cyagize uruhare mu bikorwa byibasiye abigaragambyaga mu murwa mukuru Kampala, nyuma yuko Bobi Wine wiyamamarizaga kuba Perezida atawe muri yombi.

    Abategetsi bashyigikiye ikoreshwa ry'amasasu nyamasasu, bavuga ko polisi n'igisirikare bari bahanganye n'imidugararo mu gihugu.

    Perezida Museveni yatangaje ko yishimiye kiriya gikorwa gihambaye kigezweho n'Igisirikare cy'Igihugu cye kuko ubusanzwe Uganda itakaza amafaranga menshi igura imodoka hanze.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Uganda ikoresha arenga Miliyoni 550 $ buri mwaka yo kugura imodoka mu Buyapani no mu Burayi. Amafaranga yose tuba twakuye mu bucuruzi bw'Ikawa agera muri Miliyoni 500 $ akisubirira mu i Burayi mu gutumiza imodoka. Ibi bigomba guhagarara.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yamuritse-igifaru-cy-intambara-yikoreye-amafoto

  • Abahanzi bazaririmba muri Kiss Summer Awards… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena ahabereye ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse birambuye kuri ibi ibihembo.

    Ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere no gutera iteka abahanzi bakoze neza mu mpeshyi ya 2021. Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa imbona nkubone, kuva byatangira gutangwa.

    Inshuro eshatu zabanje, ibi bihembo byatangiwe kuri Radio Kiss Fm, aho abanyamakuru b'iyi Radio ari bo batangazaga abatsinze.

    Umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo uzaba tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena, uyoborwe n'umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Nkusi Arthur.

    Uyu mugabo yayoboye ibirori, ibitaramo, inama n'ibindi bikomeye. Ni we uri inyuma y'itegurwa ry'iserukiramuco rya Seka Live n'ibindi.

    Uncle Austin uri mu bari gutegura ibi bitaramo, asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa INYARWANDA, yavuze ko abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo ari abahatanye mu cyiciro cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) barimo Phil Peter na Social Mula, Ariey Wayz na Juno Kizigenza, Bruce Melodie, Gabiro Guitar na Confy.

    Uyu munyamakuru wa Kiss Fm, yavuze ko atari aba bahanzi gusa 'ahubwo hari n'abandi'.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, yavuze ko ari iby'agaciro kongera gutera inkunga ibihembo bya Kiss Summer Awards, avuga ko n'ubwo ku nshuro ya Gatatu bitakunze ko ibi bihembo bitangwa imbona nkubone, ariko bazirikana imvune z'abahanzi ndetse n'abafana bakunda umuziki.

      

    Uyu muyobozi yavuze ko binyuze kuri Radio Kiss Fm, batangira gutanga amatike ku bafana bashaka kwitabira ibi birori.

    Ati 'Turashimira cyane Kiss Fm yabashije kutwegera tukabasha gukorana.' Khenziman yavuze ko muri ibi bihembo bazaba bafite ikinyobwa cya 'SKOL Malt'.

    Khenziman yavuze ko abahanzi bahatanye muri ibi bihembo ari bo bazajya baririmba mu bitaramo bya SKOL izajya yifashisha mu bihe bitandukanye by'ibitaramo n'ahandi.

    Ati 'Abahanzi benshi tuzakoresha muri uyu mwaka ni abanyuze mu bihembo bya Kiss Summer Awards… Abahanzi bose babaye 'nominees' nibo tuzifashisha mu bitaramo turi gutegura…'

    Ibi bihembo byatewe inkunga n'uruganda rwa SKOL, rusanzwe rushyigikira imyidagaduro mu Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri ruteye inkunga ibi bihembo.

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018. Icyo gihe hari ubwo hari hasohotse indirimbo nyinshi, Uncle Austin n'abandi bantu bakorana batekereza ku cyo bakora bagashyigikira abahanzi. Ari nabwo batekereje gutegura ibi bihembo.

    Icyo gihe, hari muri Gicurasi 2021. Austin avuga ko yatanze igitekerezo cy'uko bategura ibihembo byo gushimira abahanzi bakoze neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

    Ku nshuro ya Gatatu y'ibi bihembo bifuzaga kubitangira mu ruhame, ariko bakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, bituma babitangira kuri Radio.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kiss Fm, Jesse Kiyingi, avuga ko batewe ishema no kuba bagiye gutanga ibi bihembo noneho imbere y'imbaga abantu. Avuga ko bagiye bagerageza ariko bagakomwa mu nkokora na byinshi.

    Uyu muyobozi yavuze ko bashakaga guhuza abafana n'abakunzi babo ku buryo bakishimira hamwe, ariko ntibyakunda. Yavuze ko bishimiye gukorana na SKOL nk'umuterankunga mukuru.

       

    Arena muri Kigali Arena, yavuze ko bishimiye kwakira ibi bihembo, avuga ko bari no mu biganiro bizatuma bakomeza gukorana ibihe n'ibihe. Yavuze ko bafitanye ubufatanye n'abantu batandukanye mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro.

    Ati 'Kigali Arena ni iy'abanyarwanda. Abanyarwanda bagomba gutinyuka hanyuma abanyarwanda bakaboneraho.'

    Uyu muyobozi yavuze ko batangije gahunda bise 'Showmustgoon' igamije kumvikanisha ko n'ubwo Covid-19 icyugarije isi, 'ariko tugomba gukomeza gutarama'.

    Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa, hongewemo ibyiciro bitatu. Ni ibintu, Uncle Austin asobanura ko byaturutse ku kuba uruganda rw'umuziki rukura, bityo bakaba barifuzaga ko ibi bihembo bigera kuri benshi.

    Nta mafaranga aherekeza ibi bihembo. Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw, harimo ibihumbi 20, na VVIP y'ibihumbi 30 Frw. Aya matike yose arimo kuzapimwa icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko bizatangira saa kumi z'amanywa.

    Kugeza ubu, amatora yo kuri internet arakomeje ku rubuga rwa www.kissfm.rw no kuri telefoni ukanze *544# ugakurikiza amabwiriza.

    Mu 2020, ibi bihembo byatangiwe kuri Radio. Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'impeshyi (Best Summer Artist), Kevin Kade yegukana igihembo cy'umuhanzi mushya w'impeshyi (Best Summer Artist).

    Indirimbo ya Mico the Best yegukanye igihembo cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song), Madebeat yabaye Producer w'impeshyi (Best Summer Producer) naho Dj Bob yegukanye igihembo cyihariye cyiswe 'Best Achievement Award. Uhereye ibumoso: Umunyamakuru wa Kiss Fm, Uncle Austin, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kiss Fm, Jesse Kiyingi na Aaron Gaga, Umuyobozi muri Kigali Arena    Uncle Austin, Umunyamakuru wa Kiss Fm yavuze ko ibihembo bya Kiss Summer Awards bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abahanzi Nyarwanda Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal nibo bazakira buri wese uzitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 

    SKOL ivuga ko izajya yifashisha abahanzi bahatanye muri Kiss Summer Awards mu bitaramo itegura n'ibindi birori Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Nkusi Arthur ni we uzayobora ibi birori


    Photo-credit: Elevatix Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110590/abahanzi-bazaririmba-muri-kiss-summer-awards-2021-bamenyekanye-110590.html

  • Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo… – #rwanda #RwOT

    'Sawa Sawa' ni indirimbo yari itegerejwe na benshi, ndetse amashusho yayo ni amashusho amaze gushimwa na benshi mu bamaze kuyireba, cyane ko uburyo ikoretse ari uburyo bugezweho muri Afurika bwitwa ‘AMAPIANO’

    Iyi ni indirimbo itangirana umudiho kuva igitangiye kugeza irangiye mu buryo ubona ko uwayitunganyije, Producer MadeBeats, yayikoranye ubuhanga ndetse yayitondeye kuko yize injyana neza.

    'Sawa Sawa' kandi, ni indirimbo igaragaramo ababyinnnyi b’abahanga mu buryo bugaragara kuko bajyana n’injyana, ndetse uburyo bitondeye amashusho n’aho yafatiwe ubona ko ari indirimbo yahenze uyu muhanzi.

    Bruce Melodie na Khaligraph Jones baherukaga ku rubyiniro rwa Coke Studio baririmbana indirimbo bakoranye

    Bruce Melodie asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko imyiteguro y’igitaramo azakorera muri Kigali Arena irimbanyije, ndetse aho n’amatariki yacyo yamaze kumenyekana, taliki 06 Ugushyingo 2021.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SAWA SAWA YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPH JONES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110578/bruce-melodie-yasohoye-amashusho-yindirimbo-sawa-sawa-yakoranye-na-khaligraph-jones-video-110578.html

  • RDF yasobanuye ikibazo cy’umutekano cyabaye ku mupaka w’u Rwanda na DRC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateye ubwoba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bamwe barahunga, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.

    Ni igikorwa cyamaze umwanya muto ndetse gihuza ingabo ku mpande zombi zikemura ikibazo.

    Itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ku wa 18 Ukwakira 2021, inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakurikiye abacuruza magendu bambukiranya umupaka mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

    Abashinzwe umutekano bambukiranyije metero nkeya z’umupaka batabishaka mu gihe bari bakurikiye abo bakora magendu bari bikoreye ibifuka bitazwi bikekwa ko bari bafite n’intwaro.

    Iryo tangazo risoza rivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za DRC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bikorwa by’umutekano.

    source : https://ift.tt/3b76mc5

  • Abanyarwanda babiri bari bafungiye muri Uganda barekuwe nyuma yo gutanga amafaranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batanze amafaranga kugira ngo barekurwe
    Batanze amafaranga kugira ngo barekurwe

    Ndayishimiye Aimable w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Rubavu na Kabahizi Marie w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bombi bigaga muri iyo kaminuza, bafashwe tariki ya 18 Ukwakira 2021 baza mu Rwanda.

    Ndayishimiye yatangiye kwiga muri kaminuza ya Bugema mu mwaka wa 2015, aho yigaga ibijyanye n’ibaruramari (Accounting) na ho Kabahizi yatangiye kwiga muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2016 akaba yigaga ikoranabuhanga (Networking).

    Aba bombi ngo bageze mu Karere ka Mbarara kuri bariyeri ya gisirikare ngo bakuwe muri bisi ya Jaguar ku gahato bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara, cyitwa Makenke.

    Aho Makenke batwaweyo n’abasirikare batatu ba Uganda, bahafungirwa amasaha atanu bashinjwa kujya mu Rwanda kandi imipaka ifunze.

    Kubera ko abo banyeshuri bari bamenyesheje ababyeyi babo, umubyeyi wa Ndayishimiye Aimable ngo yifashishije inshuti ye y’Umugande maze ijya mu kigo cya gisirikare mu mishyikirano kuko bari basabwe 1,000,000 y’Amashilingi kugira ngo barekurwe kandi batayafite.

    Kubera iyo nshuti y’umubyeyi wa Ndayishimiye abo basirikare bemeye kugabanya amafaranga bagera ku 400,000 by’Amashilingi, barayishyurwa abanyeshuri bararekurwa.

    Abo banyeshuri bageze ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, bavuze ko aho mu kigo cya gisirikare bari bafungiwemo, bahasize umuryango w’Umunyarwanda ugizwe n’abantu batandatu bafashwe baza mu Rwanda, ndetse ngo n’imodoka yabo bari barimo iracyarimo ibikoresho byabo.

    Ikindi ni uko ngo abasirikare benshi bari mu kigo cya Makenke bavuga neza Ikinyarwanda.

    Na none abo banyeshuri batangaje ko inzego z’umutekano za Uganda zikomeje guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse zikabambura n’imitungo yabo.

    Bakaba bagira inama abandi Banyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda kubyibagirwa kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.


    source : https://ift.tt/3lV4YPW

  • Urubanza rw’abaregwa kwica abaturage mu Kinigi rwasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubanza rw
    Urubanza rw’abari bagize P5 na RUD Urunana rwasubitswe kugira ngo Urukiko ruzabanze kumva umuburanyi mushya

    Urukiko rwari rwarangije kumva abasanzwe baburana hasigaye isomwa ry’urubanza, ariko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwerekanye Mbarushimana nk’umuburanyi mushya na we wiyemerera ko aziranye n’abari basanzwe muri urwo rubanza.

    Ubushinjcayaha buvuga ko Mbarushimana ashobora kuba azanye amakuru mashya muri uru rubanza.

    Aba barwanyi bose uko ari 37 bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwinjiramo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.

    Baregwa kandi icyaha cy’iterabwoba, kugirira nabi Ubutegetsi buriho, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ibyo byaha bishingira ku gitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda ku itariki 04 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, bikavugwa ko abateye baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko bari abarwanyi b’imitwe ya P5 na RUD-Urunana, bakaba baragabye igitero mu Kinigi kigahitana abantu 15 abandi 14 bagakomereka, ndetse bamwe mu bakomeretse bivugwa ko kugeza n’ubu bacyivuza ingaruka z’icyo gitero.

    Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabaye ku itariki 14 na 15 Nzeri 2021, abatangabuhamya bagera ku icyenda bashinje aba barwanyi kubakomeretsa no kubicira ababo, ndetse no gusahura hamwe no kwangiza imitungo yabo, bakaba baregera indishyi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko 30 muri abo barwanyi bavuye mu mutwe wa P5 boherejwe na Kayumba Nyamwasa, bakaba ngo barazamutse amashyamba ya Congo bavuye mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo bajya gutera u Rwanda baruturutse mu Majyaruguru.

    Muri Kivu y’Amajyaruguru ni ho bivugwa ko bahuriye n’abandi barindwi bo mu mutwe wa RUD Urunana bakishyira hamwe. Abo muri P5 bari bayobowe n’uwitwa Sergent Emmanuel Ngirinshuti watorotse ubutabera, mu gihe abo muri RUD Urunana ngo bayobowe na Seleman Kabayija.

    Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi muri abo barwanyi ari Abanyarwanda bari batuye mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Malawi n’u Rwanda.

    Mbarushimana Aimé Ernest utavuzwe igihe yafatiwe muri Uganda, ntabwo yabashije kuburana kuri uyu wa Kabiri kuko yabwiye Urukiko ko atarabona umwunganizi, kandi akaba ngo adashoboye kumwiyishyurira.

    Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwahisemo kwimurira uru rubanza ku matariki ya 23-25 Ugushyingo 2021, kugira ngo Mbarushimana abanze abone umwunganira mu mategeko.

    source : https://ift.tt/3FV4lOh

  • Batunguwe no gusanga barwaye amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyirabahire bari gusuzuma basanze afite amashaza kandi atari abizi
    Nyirabahire bari gusuzuma basanze afite amashaza kandi atari abizi

    Nyirabahire Eudia w’imyaka 30 avuga ko atari azi ko afite uburwayi bw’amaso ariko atarebaga neza, yajya kwivuza bakabura ikintu arwaye, cyakora nyuma yo kwisuzumisha yatunguwe no kubwirwa ko amaso ye yombi yajemo amashaza.

    Avuga ko kuba afite imyaka mike atari azi ko yarwara amaso akaba asaba bagenzi be kwihutira kwisuzumisha igihe bumva bafite ikibazo cy’amaso.

    Agira ati “Ntabwo nari nzi ko ndwaye amaso ariko bansanganye amashaza, ubundi numvaga ntareba neza ariko bajyaga bashaka uburwayi bakabubura. Abakiri bato ntibakwiye kuguma kwicara kuko ushobora kuba urwaye amaso utabizi, ubu hakurikiyeho kuzanyogereza amaso ngakira”.

    Niyondamya Jean Damascene avuga ko amaranye igihe indorerwamo z’amaso ariko zitari zikimufasha ntamenye impamvu kuko yari azi ko indorerwamo z’amaso zihagije ngo umuntu urwaye amaso akomeze ubuzima.

    Agira ati “Nsanganwe uburwayi bwo kuba ntashobora kureba ibintu biri kure, nyuma yo kwisuzumisha menye ko izi ndorerwamo zari nk’umurimbo kuri njyewe kuko zitakijyanye n’uburwayi mfite, nyamara numvaga ntazi impamvu ariko bambwiye ko uburwayi bwazamutse hari ibyo tuba twibwira ko turi bazima nyamara nta buzima njyewe ndi umuhamya w’ibimbayeho mu kanya”.

    Umuntu wese ufite imyaka hejuru ya 40 akwiye kwisuzumisha amaso

    Muganga w’amaso ku bitaro bya Kabgayi, Elisa Emmanuel Hategekimana, avuga ko hejuru y’imyaka 40 buri muntu akwiye kuba yipimisha amaso kuko aribwo uburwayi butangira kwigaragaza.

    Aha baba basuzuma ngo barebe niba uburwayi bw
    Aha baba basuzuma ngo barebe niba uburwayi bw’amaso buri inyuma cyane

    Ku bantu basanzwe baravuwe amaso batangiye kwambara indorerwamo z’amaso ngo ni ngombwa ko umurwayi yisuzumisha nibura buri myaka itatu kugira ngo barebe niba uburwayi bukigendanye n’indorerwamo yahawe.

    Agira ati, “Nibura buri myaka itatu umuntu wahawe indorerwamo z’amaso akwiye kugaruka kwisuzumisha kuko usanga uko agenda akura ari nako uburwayi buhindura isura bikaba byatuma indorerwamo ntakintu zimumarira, ibyo binakorwa ku bana nibura aho umubyeyi akwiye kuzana umwana buri mwaka tukareba niba zikimufasha”.

    Muganga Hategekimana avuga ko uburwayi bw’amaso ku bana usanga buterwa ahanini n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, bakishimagura cyane amaso, kureba cyane muri televiziyo na byo ngo bishobora kongerera umwana uburwayi bw’amaso.

    Abana bato basabwa kwisuzumisha buri mwaka iyo bahawe indorerwamo
    Abana bato basabwa kwisuzumisha buri mwaka iyo bahawe indorerwamo

    Avuga ko hari abantu benshi batari bazi ko barwaye amaso bakaba batareba neza, no kuba ageze mu myaka y’ubukure hejuru y’imyaka 40 n’abatareba ibintu biri kure.

    Agira ati “Uburwayi bwo gukuba amaso, kuteraba ibintu bya hafi, kutareba ibiri kure, amashaza, ni bwo burwayi bukunze kwibasira abaturage, kandi benshi ntibari bazi ko barwaye. Dutunzwe n’aya maso yacu tugomba kuyabungabunga. Hari igihe umuntu aba azi ko areba kandi atareba, n’iyo waba utarwaye ukwiye kuza tukagusuzuma kuko hari uburwayi bwinshi butaryana”.

    Umuyobozi w’ishami rivura amaso ku bitaro bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi, bamaze icyumweru basuzuma banavura amaso mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi ahagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Rinda amaso yawe’.

    Hategekimana avuga ko umuntu w
    Hategekimana avuga ko umuntu w’imyaka 40 akwiye kwisuzumisha n’iyo yaba yumva nta kibazo afite

    Dr. Tuyisabe avuga ko kurinda amaso yawe bitavuze kuyicarana iwawe, ahubwo bivuze ko abantu bakwiye kugana muganga w’amaso kabone n’iyo waba wumva nta kibazo ufite.

    Agira ati, “Turasaba abantu ko batakwicara mu rugo bakeka ko ari bazima kuko hari uburwayi bw’amaso buba butagaragara inyuma, no kwirinda ibyangiza amaso birimo no gukoresha birenze, urugero nk’ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

    Gusomesha amaso ni bwo buryo bwa mbere bwo gusuzuma niba amaso ari mazima
    Gusomesha amaso ni bwo buryo bwa mbere bwo gusuzuma niba amaso ari mazima
    Usoma abanza gupfuka ijisho rimwe agakurikizaho irindi kuko rimwe rishobora kuba rirwaye irindi ari rizima
    Usoma abanza gupfuka ijisho rimwe agakurikizaho irindi kuko rimwe rishobora kuba rirwaye irindi ari rizima


    source : https://ift.tt/2Z6cXRm

  • Ibikorwa remezo byari mu Nkambi ya Gihembe byasigiwe abahaturiye – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yafunze Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yari imaze imyaka irenga 24 icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kumara kwimurira abagera kuri 911 bari bayisigayemo mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter bwagiraga buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

    “Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Nteziryayo Anastase, yahumurije abaturage batuye mu nkengero z’ahari iyi nkambi bari basanzwe bavomayo amazi n’abahivuriza ko ibi bikorwa remezo bizakomeza gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

    Yagize ati “Ibikorwa remezo byari biyirimo by’amazi n’Ikigo Nderabuzima n’ibindi birakomeza gukoreshwa n’abaturage bari bayituriye nk’uko byari bisanzwe. Tugiye kubiganiraho uburyo bizakoreshwa.”

    “Ubutumwa tugenewe abaturage, mbere na mbere ni ukubashimira uburyo babanye neza na ziriya mpunzi imyaka 24 kandi tubasaba kubyakira kuko bari baramaze kugirana ubushuti cyane, hanyuma bagakora cyane kugira ngo bazibe icyuho tuza guterwa no kugenda kw’izi mpunzi.”

    Impunzi zari zimaze imyaka 24 muri iyi nkambi kuko zahatujwe mu 1997 nyuma yo guhunga intambara n’imvururu byari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimuriwe i Gihembe kubera ko hari harangiritse ndetse hasigaye ari n’ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

    Ibikorwaremezo birimo ivomo n’ivuriro byasigiwe abaturage baturiye ahari iyi nkambi

    source : https://ift.tt/3AWyaKH

  • Turamwakiriye mu zibanze- Minisitiri Gatabaz… – #rwanda #RwOT

    Amatora yo mu masibo niyo yabanjirije ayandi yose azakorwa kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere, no kugeza ku rwego rw’Igihugu hatorwa Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy'abafite ubumuga.

    Ku rwego rw'Isibo, hatowe intumwa eshatu muri buri sibo, harimo nibura umugore umwe.

    Mu matora yabaye ku wa 16 na 17 Ukwakira 2021, mu matsinda (mu Masibo), umuhanzikazi Cally yamamajwe na bagenzi be bari mu kigero kimwe n'abaturage muri rusange, atorerwa kuyobora Isibo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Cally yavuze ko yatewe ishema n'inshingano yatorewe, by'umwihariko yiyongera ku rubyiruko rwatinyutse kuba mu nzego z'ibanze.

    Uyu mukobwa yavuze ko azaharanira gufatanya n'abandi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati: 'Ni ibintu byanshimishije cyane, by'umwihariko ko abatowe hashobora kuvamo umuyobozi w'umudugudu ndetse n'umujyanama w'Akagari.'

    'Byanteye ishema, kuko navuga ko ndi mu rubyiruko rwatinyutse kuba rwakwakira izo nshingano…Muri izi nshingano harimo n'abandi banduta dufatanyije kuyobora Isibo.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanditse kuri konti ya Twitter, aha ikaze mu z'ibanze umuhanzikazi Cally avuga ko ari yo ntangiriro y'urugendo.

    Ati 'Turamwakiriye mu z'ibanze. Ni itangiriro ryiza natwe ni aho twatangiriye 1999.'

    Cally aherutse gusohora indirimbo ye ya mbere yise 'Reka'. Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika, avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura 'abakobwa bagenzi be bafite impano'.

    Ati 'Nize umuziki ku Nyundo, ariko impamvu ninjiye mu muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n'ikintu nize, ari n'ikintu nkunda.'

    Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere, ashaka kuzaba ari umuhanzikazi w'ikitegererezo kubo bangana n'abo aruta, by'umwihariko abakobwa.

    Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n'abantu b'ingeri zinyuranye, yaba abumva Ikinyarwanda n'abanyamahanga.

    Minisitiri Gatabazi yahaye ikaze umuhanzikazi Cally mu nzego z’ibanze

    Cally uherutse gusohora indirimbo nshya yavuze ko yashimishijwe no gutorerwa kuyobora Isibo yo mu Murenge abarizwamo 

    Cally yavuze ko yamamajwe n'urubyiruko bagenzi be ndetse n'abaturage 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘REKA’ YA CALLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110577/turamwakiriye-mu-zibanze-minisitiri-gatabazi-avuga-ku-muhanzikazi-cally-watorewe-kuyobora–110577.html

  • Butera Knowless yegukanye igihembo muri Zambi… – #rwanda #RwOT

    Butera Knowless yashimiwe kurenza imbibi umuziki we. Bavuga ko inzira yo kuba umuhanzi igizwe n’ahazamuka n’ahamuka, bityo ko 'Knowless yashize amanga, agaragariza Isi icyo ashoboye n’umutima ufunguye.' Ati “Butera Knowless turagukunda.”

    Muri ibi bihembo, umunya-Tanzania Harmonize yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’ukwezi (Best Musician of the month). 

    Abatanga ibi bihembo, bashimye Harmonize ku bw’umuhate we mu muziki no gutuma abandi bamufatiraho urugero. Bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwe amazemo igihe kitari gito.

    Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushimira abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakora ibikorwa by’ubugiraneza, abamurika imideli, abanyamakuru, abafata amafoto n’abahanzi batandukanye muri Afurika.

    Nta mafaranga atangwa muri ibi bihembo. Gusa, umuhanzi cyangwa undi wese utsinze afashwa gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye.

    Muri muzika, uyu muhanzikazi Butera Knowless, aherutse gusohora Album ya Gatanu yise 'Inzora' iriho indirimbo nka 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire, 'Akantu' na Social Mula, 'Uwo uzakunda' n'izindi.

    Butera Knowless yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'ukwezi mu byatangiwe mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia

    Knowless yashimiwe umuhate no kurenza imbibi umuziki we n'umutima wo gukunda ibyo akora 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UWO UZAKUNDA’ YA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110568/butera-knowless-yegukanye-igihembo-muri-zambia-110568.html