Kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira nibwo Umuhanzi the Ben yambitse impeta umukunzi we ,Miss Uwicyeza Pamella bamaze igihe kitari gito bavugwa mu rukundo, nyuma yo kwambikwa impeta Pamella yagaragaje akanyamuneza yishimye cyane ,ndetse anabyina nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga.
Umunyamakuru wa Kiss FM ,Isheja Sandrine yagize icyo atangaza nyuma y'umunsi umwe yibarutse umwana we w'ubuheta.
Ku cyumweru nibwo inkuru nziza yamenyekanye ko Sandrine yibarutse umwana we wa kabiri.Kuri uyu wa kabiri nibwo uyu munyamakuru yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza amagambo meza yavuzwe na Mariya nyina wa Yezu ubwo yari atwite agira ati:'Roho yanjye irasingiza Nyagasani .N'Umutima wanjye uhimbajwe n'Imana Umukiza wanjyeâ¦'
Abana bafashwa ni abakomoka mu miryango itishoboye ariko batsinda cyane
Ni abana 158 baturutse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Burera, barimo 100 batangiye gufashwa mu mwaka ushize, hiyongeraho n’abandi 58 batsinze neza ibizamini by’umwaka w’amashuri (2020-2021) bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, aho bamwe bari barabuze amikoro yo kujya kwiga mu bigo boherejwemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwemeza ko icyo gikorwa cyo gufasha abana b’abahanga batishoboye, ari kimwe mu bigiye kongerera ako karere abahanga b’ejo hazaza, nk’uko Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Tdoay.
Arongera ati “Uyu mwaka harafashwa abana 158 bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, biratwereka ko mu myaka iri imbere tuzaba dufite abana bafite ubumenyi, aho abatsinze neza bazoherezwa mu ma Kaminuza akomeye, ndetse bagira n’intego yo kubohereza mu bihugu byo hanze byigisha amasiyansi muri Amerika n’ahandi. Twizera ko mu myaka itandatu iri imbere, mu Karere ka Burera tuzaba dufite intiti zikomeye zifite ubushobozi bwo gutunga imiryango yabo no guteza imbere igihugu cyabo”.
Umuhango wo gushyikiriza abana inkunga yo kwiga
Ashimira uwo muryango ukomeje gufasha abana batishoboye kwiga, by’umwihariko ukita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, akaba yasabye ababyeyi gukomeza kwita kuri abo bana, anasaba kandi n’abanyeshuri bahawe ubwo bufasha, kubyaza umusaruro ayo mahirwe baba babonye yo kwiga kandi barangwa n’ikinyabupfura.
Uwo mushinga w’Abanyamerika ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, ukorera mu turere 12 tw’u Rwanda turimo tune two mu Ntara y’Amajyaruguru, ari two Musanze, Gakenke, Rulindo na Burera, muri utwo turere uko ari 12 ukaba ufasha abana bagera kuri 2500, nk’uko Umuyobozi wa gahunda ya ASEF-Rwanda, Ndikubwimana Gilbert wari waje gutanga ubwo bufasha mu ku ya 17 Ukwakira 2021 yabitangarije Kigali Today.
Bimwe mu bikoresho bashyikirijwe
Uwo mushinga wita cyane mu gufasha abana bafite impano mu bumenyi bunyuranye ariko bavuka mu miryango idafite amikoro ariko ku biga baba mu kigo, mu rwego rwo gufashwa gukomeza kuzamura impano zabo z’ubumenyi mu masomo anyuranye, barushaho no gukomeza kwigirira icyizere cyo kwiga, bakazageza ku rwego ruhanitse.
Uwari ahagarariye ASEF-Rwanda (wambaye orange) na Visi Meya Manirafasha jean de la Paix wari uhagarariye akarere ka Burera mu muhango wo gushyikiriza abana inkunga
Umuhanzikazi Butera Knowless yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'ukwezi k'Ukwakira (Best Female Artist of the month), mu bihembo 'Zikomo Africa Awards' bitangirwa mu Mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia.
Butera Knowless yashimiwe kurenza imbibi umuziki we. Bavuga ko inzira yo kuba umuhanzi igizwe n'ahazamuka n'ahamuka, bityo ko 'Knowless yashize amanga, agaragariza Isi icyo ashoboye n'umutima ufunguye.' Ati 'Butera Knowless turagukunda.'
Muri ibi bihembo, umunya-Tanzania Harmonize yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'ukwezi (Best Musician of the month).
Abatanga ibi bihembo, bashimye Harmonize ku bw'umuhate we mu muziki no gutuma abandi bamufatiraho urugero. Bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe amazemo igihe kitari gito.
Shampiyona y'umukino wa amaboko wa Basketball mu gihugu cya Amerika (NBA) iratangira murukerera rwo kuruyu wa gatatu. Iyi shampiyona igizwe na amakipe 30 agabanyije mu bice bibiri aribyo uburengerazuba n' uburasirazuba (West conference  na East confererence) aho buri kimwe cyiba cyigizwe n'amakipe 15. Benshi mu bakurikirana iyi shampiyona uyu mwaka batangaza ko intambara yo gushaka umwanya mu makipe azakina imikino ya kamarampaka (playoffs) mu cyerekezo  cy'uburengerazuba izaba ikomeye. Icyi cyerecyezo cy'uburengerazuba cyigizwe na amakipe arimo Denver Nuggets, Los Angeles Lakers na Clippers, Golden State Warriors. Reka tubanze turebere hamwe uko amakipe yo muri icyi cyerecyezo  yitwaye umwaka ushize;
Ikipe ya Lakers niyo kipe yo muri icyi  cyerecyezo cy'uburengerazuba (West) iheruka gutwara igikombe aho yari itwaye igikombe cya 17 mu mateka yayo mu mwaka wa 2020 mu mugi wa Orlando mu mujyi wa Florida. Umwaka ushize yagarukiye mu majonjora ya mabere y'imikino ya kamarampaka. Ikipe ya Utah Jazz yitwaye neza muri season mbere y'imikino ya kamarampaka (regular season) aho yari yatsinze imikino 52 itsindwa 20 yakuwemo n'ikipe ya Los Angeles Clippers yageze ku mukino wa nyuma wo mu cyerecyezo cy'uburengerazuba bwa mbere mu mateka yayo. Umwaka ushize ikipe yo muri icyi cyerecyezo cy'uburengerazuba ya Phoenix Suns yari yitwaye neza muri regular season yatsindiwe ku mukino wa nyuma n'ikipe ya Milwaukee Bucks yo cyerecyezo cy'uburasirazuba (East).
Ikipe ya Denver Nuggets ya Nikola Jokic wabaye umukinnyi witwaye neza muri regular season umwaka ushize, Golden State warriors yatakaje itike yo gukina imikino ya kamarampaka mu mukino yakinnye na Memphis Grizzlies. Muri icyi cyerecyezo kandi hari ikipe ya Dallas Mavericks ya Luka Doncic witwaye neza umwaka ushize ndetse na Portland Trail Blazzers ya Damian Lillard.
Muri uyu mwaka benshi biteze ko muri icyi cyerecyezo hazaba guhatana kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka kurusha umwaka ushize. Reka duhere ku bahabwa amahirwe:
(Ifoto ya Adam Pantozzi)
Ikipe ya Los Angeles Lakers ya LeBron James uri gukina season ye ya  na Anthony Davis yazanye Russell Westbrook aho byitezwe ko bazaba bari mu nyabutatu(trio) zikomeye muri uyu mwaka. Iyi kipe kandi yazanye Anthony Carmelo, igarura bwa gatatu Dwight Howard. Iyi kipe kandi yasinyishije DeAndre Jordan, Malik Monk, Wayne Ellington, Trevor Ariza ndetse isinyisha bushya Horton Tucker. Iyi kipe itaritwaye neza mu mikino yo kwitegura shampiyona aho yatsinzwe imikino yose uko ari itanu  ahanini bitewe ni imvune za abakinnyi biyi kipe aribo Horton Tucker, Ariza, Monk, Kendrick Nunn na Ellington niyo ihabwa amahirwe yo gusohoka muri icyi cyerecyezo ari iyambere.
(Ifoto ya Adam Pantozzi )
Ikipe ya Utah Jazz ifite abakinnyi babiri bagaragaye mu mikino ya abitwaye neza mu mwaka wa shampiyona  (all stars) aribo Donovan Mitchell na Rudy Gobert umaze gutwara igihembo cy'umukinnyi wugarira neza kabiri kikurikiranya ndetse na abandi batsinda amanota menshi nka Jordan Clarkson, Joe Ingles na Bogdan Bogdanovic byitezweko bashobora gutsinda imikino irenga 50 nkuko babikoze umwaka ushize ariko haribazwa niba hari undi mukinnyi wazigaragaza agafasha Mitchell kugeza iyi kipe ku mukino wa nyuma w'icyi cyerecyezo ndetse na shampiyona muri rusange.
(Ifoto ya Christian Petersen)
Ikipe ya Phoenix Suns yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza bitewe ahanini na abakinnyi b'inkingi za mwamba aribo Chris Paul, Denin Booker tutibagiwe na Deandre Ayton. Iyi kipe kandi ifite abanda bakinnyi barimo Mikal BRIDGESÂ na Jae Crowder. Ikipe ya Suns yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize igatsindwa na Milwaukee Bucks izongera igere ku mukino wa nyuma ? Reka tubihange amaso.
(Ifoto ya Dustin Bradford)
Indi kipe yo guhanga amaso ni ikipe ya Denver Nuggets ifite umukinnyi witwaye neza umwaka ushize wa shampiyona MVP; Most Valuable Player Jokic, ndetse na Michael Porter Jr. uri kwitwara neza , na Aaron Gordon bashobora gutungurana uyu mwaka. Impungenge kuri iyi kipe ni uko umukinnyi ubatsindira amanota menshi Jamal Murray atazagaragara mu gice kinini gitangira cya season wabazwe ivi bishobora gutuma iyi kipe itangira ititwara neza gusa iri mu makipe ahabwa amahirwe.
(Ifoto ya Noah Graham)
Klay Thompson byitezwe ko azagaruka mbere ya Noheli nyuma y'imvune yatumye amara imyaka ibiri hanze, ikipe ya Golden State Warriors byitezwe ko izagarukana imbaraga nyinshi aho inyabubiri ye na Stephen Curry uyu mwaka ishobora kongera gutsinda amanota menshi. Iyi kipe kandi tubibutseko yagaruye Iguadola Andre wari mu ikipe yatwaye ibikombe mu mwaka 2017 ndetse na 2018. Iyi kipe kandi ifite Draymond Green ugiye gukina Season ya acumi yikurikiranya hamwe na abakinnyi biyi kipe aribo Klay na  Curry. Igaruka rya James Wiseman ava mu mvune biri mu bizafasha iyi kipe kuba yahatanira itike yo gukina imikino ya kamarampaka y'uyu mwaka.
Ikipe ya Dallas iherutse guha amasezerano y'imyaka itanu Doncic afite agaciro ka amafaranga miliyoni 207 z'amadolari y'Amarika ($207-million) uyu mwaka nayo iri mu makipe azigaragaza. Iyi kipe ifite umutoza mushya Jason Kidd afite akazi gakomeye ko kugarura umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe Kristaps Porzingis kongera kugaruka mu bihe bye kuko byamufasha kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka.
(Ifoto ya Juan Ocampo)
Ikipe ya Clippers yageze ku mukino wa nyuma muri icyi cyerecyezo ishobora kumara umwaka wose idafite  umukinnyi wayo Kawhi Leonard wabazwe ivi izagendera cyane kuri  Paul George wabafashije umwaka ushize kugera ku mukino wa nyuma mu cyerekezo cy'uburengerazuba. Iyi kipe kandi uyu mwaka abakinnyi barimo umukongomani ufite ubwenegihugu bwa Espagne Serge Ibaka, Terence Mann byitezwe ko bazayifasha. Umutoza w'iyi kipe Tyronn Lue wigaragaje umwaka ushize uyu mwaka azatanga akazi ku makipe yo muri icyi cyerecyezo.
(Ifoto ya Steph Chambers)
Ikipe ya Portland Trail Blazers ya Damian Lilllard na CJ McCollum uyu mwaka bashobora kugorwa bitewe ahanini ko nta  abakinnyi babafasha iyi kipe ifite. Umutoza mushya w'iyi kipe Chauncey Billups uyu mwaka ashobora kwibanda cyane ku mukino wo kugarira kuko byagaragayye ko iyi kipe aricyo kintu yabuze umwka ushize. Ese inyongera ya Larry Nance Jr. na Norman Powell ushobora kuboneka umwaka wose w'iyi shampioyona bizagira icyo bifasha iyi kipe ?
Â
Andi makipe muri icyi cyerecyezo arimo  New Orleans Pelicans umwaka ushize yafatwaga nk'ikipe ikiri nto  uyu mwaka ishobora gutanga akazi cyane cyane ko umukinnyi wayo Zion nubwo atazatangirana shampiyona na bagenzi be barimo Brandon Ingram bitewe ni imvune y'ikirenge cy'iburyo gusa ntago bihagije ngo bibafashe kugaragara mu mikino ya kamarampaka. Umwaka ushize kandi ikipe ya San Antonio Spurs yabuze mu mikino ya kamarampaka bwa kabiri kikurikiranya mu mateka y'iyi kipe. Umutoza w'iyi kipe Popovich uyu mwaka bisa nkaho nta mukinnyi ukomeye  afite nyuma yo kugurana na Chicago Bulls bagatanga DeMar DeRozan.
Ikipe ya Sacramento Kings ya De'Aaron Fox na Tyrese Haliburton ntago bihagije ngo bafashe iyi kipe kwitwara neza. Bitangaje cyane nubwo ikipe ya Minnesota Timberwolves ifatwa nkimwe mu makipe afite abanyempano benshi barimo Anthony Edwards, D'Angelo Rusell na Anthony Towns ntago ihabwa amahirwe yo kwitwara neza uyu mwaka. Ikipe ya Houston Rockets uyu mwaka nta byinshi yitezweho cyane ko izagendera ku bana bitezweho byinshi mu myaka iri mbere harimo nka Jalen Green, Christian Wood na Kevin Porter Jr.
Hashize igihe tubagejejeho inkuru yuko ibyavuxwe nk'ubukwe bwa Rocky Kimomo bitaribyo ahubwo ko ari amashusho y'indirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula yararimo gutunganywa ari naho amashusho agaragaza Rocky yakoze ubukwe ari.
Kuri ubu iyi ndirimbo Bambe ya Papa Cyangwe na Social Mula, iri kuri konti ya Rocky Entertainment kuri YouTube,yamaze kuzuza umubare w'abantu basaga miliyoni bamaze kuyareba akaba ari agahigo gakomeye kubera ko si buri ndirimbo nyarwanda yuzuza abantu basaga miliyoni bayirebye mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa.
Kanye West wari umaze iminsi mike atanze icyifuzo mu rukiko cyo guhindura izina, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo yabyemerewe ku mugaragaro n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muraperi w’imyaka 44, icyufuzo cyo guhindura izina yagitanze muri Kanama uyu mwaka, avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Kanye West ubu usigaye yitwa Ye, muri 2018 yari yaramaze gukoresha iryo zina nk’agahimbano, ndetse anarishyira kuri album aheruka gushyira ahagaragara iriho indirimbo zamamaye cyane nka Gold Digger na Stronger.
Akimara gushyira iyo albm ahagaragara, yahise yandika kuri twitter agira ati “Uwari uzwi nka Kanye West. Ubu ni Ye.”
Guhera kuri uyu wa Kabiri ni bwo byemejwe ku mugaragaro ko atakiri Kanye West, ariko izina Ye yari yaramaze no kurishyira kuri twitter ye, n’ubwo kuri Instagram no ku rubuga rwa murandasi rwe, kugeza mu masaha ya mu gitondo byari bikiriho amazina asanzwe.
BBC yanditse ko n’ubwo izina Ye rishobora kuba ari Kanye yagize kagufi, ngo rifite n’igisobanuro mu rwego rw’iyobokamana kuri we.
Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru muri 2018, Kanye West yagize ati “Nkeka ko ijambo ‘ye’ ari ryo rigaruka kenshi muri Bibiliya, kandi muri Bibiliya ‘ye’ bivuga wowe. Ubwo rero ndi wowe kandi ndi twebwe”.
Muri icyo kiganiro yakomeje asobanura ko Kanye ubusanzwe bisobanura umwe rukumbi, akaba yarifuje ko bihinduka Ye, nk’igisobanuro cy’ibyiza bya muntu, ibibi bye, igihirahiro cya muntu, mbese buri kintu kireba muntu”.
Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, mu kiganiro ku mutekano mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ikiganiro yatanze kuri Radio ya Nyagatare.
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo ibyaha by’urugomo nko gukubita no gukomeretsa ndetse no gusambanya abana ahanini bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
By’umwihariko ngo mu byumweru bibiri bishize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 37 binjiza ibiyobyabwenge ndetse n’abandi 27 bambukiranyije umupaka mu buryo butemewe.
Ati “Mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Nyagatare gusa hagaragaye abantu 37 bafatanywe ibiyobyabwenge ubu bari mu butabera bari gukurikiranwa, hagaragaye kandi abantu 27 bambukiranya imipaka badafite ibyangombwa bibemerera.”
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ari inshingano y’abaturage kurinda umutekano, gutanga amakuru no gukumira icyaha kitaraba.
Yasabye abaturage mu Isibo kwicara bakareba igihungabanya umutekano wabo bagafata ingamba zo kugikumira, aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bwisumbuyeho.
Umugore w'imyaka 50 w'ahitwa Chiradzulu mu gihugu cya Malawi,yishwe nyuma yo gukekwaho kwiba inyanya eshatu.
Nyuma yo kwicwa abamukubise batatu batawe muri yombi.Ibi byabereye mu mudugudu wa Mangani mu gihugu cya Malawi.
Serija Innocent Moses, ushinzwe itangazamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Chiradzulu yatangaje ko nyakwigendera yitwa Maria Kamoto wo mu mudugudu wa Zalengera.
Abamugabyeho igitero ni Misho Sogole w'imyaka 36, Ellen Mulamba w'imyaka 32 na Yohane Madeya w'imyaka 42 bo mu karere ka Chiradzulu.
Moses yatangaje ko raporo za Polisi zerekana ko Kamoto bivugwa ko yagiye mu busitani bwa Sogole kwiba inyanya zo guteka mu rugo.
Igihe yari mu busitani, yafashwe n'abantu batatu nyuma baza kumukubita ikintu ku mutwe arapfa. Abakekwaho icyaha bamusize yataye ubwenge.
Ariko nyuma yigihe gito, Kamoto yagaruye ubwenge asubira mu rugo.
Ku ya 17 Ukwakira, yajyanwe mu kigo nderabuzima cya Mbulumbuzi aho yoherejwe mu bitaro by'akarere ka Chiradzulu kugira ngo akomeze kwivuza.
Byatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro by'akarere ka Chiradzulu.
Ibisubizo bya muganga byagaragaje ko urupfu rwe rwatewe no gukomeretswa mu mutwe.
Ibi byatumye aba bantu batatu bakekwa batabwa muri yombi kandi bazitaba urukiko vuba kugira ngo biregure ku cyaha cy'ubwicanyi bakekwaho.