Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri basaga ibihumbi 9 ntibarasubira ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo.

    Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri NESA, avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bari bashyizeho, aho umubyeyi cyangwa umwana asaba guhindura ikigo cy’ishuri cyangwa ishami.

    Ati “Nibwo rero kugeza uyu munsi twari dufite abagera ku bihumbi icyenda na Magana icyenda (9,900) basabye guhindurirwa, ariko ntabwo twamenya niba abo bose 9,900 bashobora kuba bakiri mu rugo, kuko biroroshye cyane gukoresha ikoranabuhanga usaba ikintu, rimwe na rimwe hari n’ubwo utagikeneye cyane, ni na cyo gituma nkeka ko hari bamwe muri bo banagiye ku ishuri n’ubwo tubafite”.

    Akomeza agira ati “Kandi tukaba tuzareba ibyo basabye n’impamvu zumvikana babisabye, noneho tukazabishyira ku mugaragaro kuri iki cyumweru, kugira ngo na bo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bajye ku ishuri badakererewe cyane. Kuri iki cyumweru ku itariki 24, tuzashyira ahagaragara dukoresheje nanone ikoranabuhanga, aho twashyize abo banyeshuri yaba ibigo cyangwa se amashami basabye hakurikijwe ibyangombwa abo bana cyangwa ababyeyi batanze ndetse cyane cyane impamvu n’amanota”.

    Ngo bazabireba aho basanzwe babireba nk’uko bareba amanota y’abana batsinze n’ubundi bifashishije ikoranabuhanga, ku buryo ku wa Mbere tariki ya 25 no ku wa Kabiri tariki 26 bazazinduka bajya ku mashuri nk’abandi.

    Zimwe mu mpamvu zigenderwaho bahindurira umwana ikigo cyangwa ishami zirimo impamvu zifatika umubyeyi atanga asaba guhinduza ikigo umwana yashyizweho, imyanya NESA ihabwa amashuri nyuma yo kumenya imyanya isigaye, hamwe n’amanota umunyeshuri yabonye kubera ko hashobora kuba ikigo cyasabwe na benshi kandi gifite imyanya micye.

    Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane batangiye umwaka w’amashuri wa 2022, ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Mu bana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2021, abasaga ibihumbi 44 baratsinzwe, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abasaga ibihumbi 16 na bo batabashije gutsinda.

    Mu zindi mpamvu zishobora gutuma bamwe bakererwa kujya kwiga harimo ikibazo cy’amafaranga ababyeyi basabwa yakomeje kugaragara ko yiyongera mu gihe bamwe ubukungu butifashe neza.

    source : https://ift.tt/2XqdPzs

  • Kigali: Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bose uko ari 33 baremera amakosa bakanayasabira imbabazi ko batazongera
    Bose uko ari 33 baremera amakosa bakanayasabira imbabazi ko batazongera

    Bafashwe na Polisi mu bihe bitandukanye guhera tariki 14 Ukwakira kugera tariki 18 Ukwakira 2021, bose uko ari 33 bakaba barasanzwe barengeje igipimo cya alukolu (alcohol), mu mubiri cya 0.8 gisanzwe cyemewe ku muntu wese utwaye ibinyabiziga.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, bemeye ko bakoze amakosa yo gutwara basinze, bayasabira imbabazi, ndetse bagira n’inama buri wese utwara ikinyabiziga, ko mu gihe cyose atwaye yakwirinda gufata ku bisindisha kuko bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Jean Pierre Bigirimana avuga ko yafatiwe Nyabugogo ariko yari yanyoye amacupa abiri y’inzoga, gusa ngo nyuma yo gufatwa yakuyemo isomo ridashobora gutuma yongera gutwara yanyoye inzoga.

    Ati “Bamfashe nanyoye ku nzoga ntwaye ikinyabiziga, bamfatira Nyabugogo ku wa Gatanu, nari nanyoye petit skol ebyiri, bampimye bansangamo 2.46, ndashishikariza abantu bashaka gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ko babireka kuko polisi yakajije ingamba zikomeye, nkuyemo isomo ko jyewe ntazongera kuko birampombeje n’umuryango wanjye biwugizeho ingaruka, nkaba nsaba imbabazi ko ntazanongera”.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya polisi bisanzwe, kandi ko bizahoraho mu rwego rwo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’impanuka.

    Ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga, none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Turabisubiramo, polisi ntizahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga”.

    Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi bawukoresha mu kaga.

    Bimwe mu bihano bihabwa abafatiwe muri aya makosa ni uko bafungwa iminsi igera kuri itanu, bakanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 150.


    source : https://ift.tt/3jh6lXw

  • Ingaboz'u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo zitabiteguye #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka Rubavu, hari abashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batabiteguye ubwo bari bakurikiye abacuruza magendu bari bafite imitwaro, aho hanaketswe ko bafite n'intwaro.

    Zitangaza ko zizakomeza kugirana imibanire myiza n'iza DRC (FARDC) no gukomeza gukorana mu guhangana n'ibibazo bibanganira umutekano.

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko abo basirikare “batabigambiriye, barenze metero nkeya binjira muri DRC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro.”

    Iri tangazo rivuga ko ingabo z'u Rwanda n'iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by'umutekano.

    Ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n'iza DR Congo.

    Umuvugizi w'igisirikare cya FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “kompanyi y'ingabo z'u Rwanda yinjiye ikagera muri 5Km muri Congo.”

    Yagize ati: “Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa… Turashaka ibisobanuro.“

    Brig. Gen. Ekenge avuga ko habaye imirwano yatumye ingabo z'u Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, ko nta muntu wayiguyemo nubwo ngo hafashwe imbunda imwe ya AK 47 y'ingabo z'u Rwanda.

    Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo gace ka Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y'ingabo z'u Rwanda n'iza DR Congo.

    Abategetsi muri ako gace ka Nyiragongo bavuga ko imirwano ihosheje abaturage bari bahunze bagarutse mu byabo.

    Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw'ingabo z'ibihugu byombi ku mupaka w'u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy'ibirunga gusa kuri ubu ibihugu byombi bibanye neza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ingaboz-u-rwanda-zasobanuye-uko-zinjiye-ku-butaka-bwa-dr-congo-zitabiteguye

  • Rusizi: Abana basigiwe uburwayi n'uwabasambanyije ntibavuzwa #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020 nibwo urukiko rw'ibanze rwa Rusizi rwaburanishije Sibomana Joseph bakunze kwita Kaduma na bagenzi be barenga icumi baregwa ibyaha bijyanye no kwangiza abana.

    Uyu Kaduma yafashwe tariki ya 30 Gicurasi 2019, abanza gufungirwa kuri Polisi ya Gashonga, aho yamaze ibyumweru bisaga bibiri. Mu isomwa ry'urubanza muri Gashyantare 2020, Kaduma yahamijwe gusambanya abana batanu bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo, ho mu murenge wa Nzahaha. Ngo mu kubashuka ngo yababwiraga ko bagiye 'gukora umuti', akabaha ibiceri, ibisheke, ndetse akanabereka televiziyo.

    Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, nyamara ababyeyi b'abo bana bahangayikiye kuvuza abana babo uburwayi uwo mugabo yabasigiye.

    Umwe muri bo agira ati, 'Nubwo muganga atatubwiye izina ry'umwana, mu myanzuro dufite harimo ko Kaduma hari umwana yangije inkondo y'umura. Ntitumuzi kandi nta n'ubushobozi bwo kumuvuza buhari. Undi mwana mu bo yangije, yatangiye guturika ibiheri mu maso, nabyo dukeka ko ari ingaruka z'ibyo Kaduma yamukoreye. Bamukatiye zeru (burundu), ariko nta ndishyi twasaba kuko afite abana 11 ku bagore batatu, none inzu yari afite barayigurishije baragabana'.
    Urubanza rurimo amatakirangoyi

    Umushinjacyaha amaze kugaragaza ibyaha Kaduma ashinjwa, ashingiye ku byo abana ubwabo bivugiye ndetse n'ibyavuye kwa muganga I Mibirizi, yamusabiye igifungo cya burundu.

    Naho uregwa yahawe umwanya wo kwisobanura afatanyije n'umwunganira mu mategeko.

    Mu bisobanuro bya Kaduma humvikanamo ibyo guturana no guhuza imbibi, akanavuga ko umwe mu babyeyi b'abo bana yanze gutanga amakuru muri gacaca we akayatanga, bikavamo inzangano.

    Naho ku mwana yibyariye ubwe, Kaduma avuga ko abana umunani b'abagore babiri ba mbere batamukunda, cyane ko ngo bose bamaze kuva mu rugo, akavuga ko ari bo bashutse murumuna wabo ngo arege se.

    Ikindi ashingiraho ngo ni uko yigeze kumara imyaka itanu atagira umugore ntagire umwana yangiza, nyamara bamwe mu babyeyi bavuga ko nabwo hari abana yasambanyaga bigacira iyo.

    Aho niho umucamanza avuga ko ari, 'amatakirangoyi'. Byari ukugaragaza ko abana batanu n'ababyeyi babo bahuriza hamwe bakarega umuntu umwe, kandi bose bagezwa kwa muganga bagasanga baramaze kwangirika.

    Yasambanyaga abana ababwira ko agiye 'kubakorera umuti'

    Muri Kamena 2019 ubwo Kaduma yari agifungiye ku murenge wa Gashonga, umwe mu babyeyi b'abana basambanyijwe yegereye Bwiza.com agira ati, 'Kaduma yabwiye umwana wanjye w'imyaka 11 ngo naze bakore umuti, bajya mu cyumba aramusambanya, akana ke kabarebera mu idirishya'.

    Undi mubyeyi w'umwana wasambanyijwe avuga ko umwana we yari afite imyaka 12, Kaduma akaba yaramufatiye mu murima w'ibisheke umwana agiye kuvoma. Nyuma ngo yabigize akamenyero, uko umwana amunyuzeho mu bisheke akamusambanya akamuha ibisheke.

    Abandi barimo uwo yasambanyirije mu ishyamba aragiye ihene, n'undi wagiyeyo agiye kureba televiziyo agahita asohora uwe warimo ayireba.
    Amakuru yageze ku banyabuzima, abana barabyemera, nyuma bajyanwa gupimwa ku bitaro bya Mibirizi.

    Umwe mu bajyanama b'ubuzima wakurikiranye aba bana, Mukangarambe Theodosie, agira ati, 'inkuru ikiba kimomo mu banyeshuri bigana na bariya bana, twabimenyesheje ubuyobozi bw'akagari, abana bajyanwa gupimwa, Kaduma nawe arafatwa arafungwa'.

    Nyuma ababyeyi b'abana bagiye kubaza muganga uko byifashe, muganga yabasubije agira ati, 'abana banyu bameze nk'uko mumeze, babaye abagore'.
    Nyuma yo kumva ibisobanuro by'impande zombi, urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ari kuwa gatatu tariki ya 19 Gashyantare.

    Mu bushakashati ku ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa bwakozwe n'ihuriro ry'amadini rikora ku by'ubuzima (Rwanda Interfaith Council for Health) bugararagaza ko abarenga 50% mu bahohotera abana b'abakobwa batagezwa imbere y'ubutabera.

    Karegeya Jean Baptiste

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rusizi-abana-basigiwe-uburwayi-n-uwabasambanyije-ntibavuzwa

  • Yakase igitsina cy'inshuti ye ayiziza kumufotora yambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe n'umunyamakuru,Yaw Boagyan nuko izo nshuti zombi bari abakozi mu ruganda rukora amatafari rw'umudepite mu nteko ishinga amategeko witwa Abban Kansa.

    Ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, ukekwaho icyaha witwa Abeiku w'imyaka 28 yagiye mu rugo rw'uyu mugabo w'inshuti ye ahita asaba ko bamutiza ubwogero. Mu gihe arimo kwiyuhagira, uyu mugenzi we yahise atangira gusakuza ahamagara mugenzi we gusohoka mu bwiherero.

    Kubera ubwobano kutamenya neza ibibaye, yahise asohoka mu bwiherero yambaye ubusa gusa inshuti ye ihita imufotota ifoto yambaye ubusa ikoresheje telefone ye igendanwa kubera impamvu itazwi.

    Uyu Abeiku ntabwo yishimiye ibyo inshuti ye yakoze, niko kumusaba kuyisiba ariko arabyanga.

    Nyuma nimugoroba, bivugwa ko bombi bongeye guhura maze ukekwaho icyaha akomeza asaba mugenzi we ko yasiba ifoto yamufotoye arabyanga bituma baterana amagambo cyane.

    Muri ubwo bushyamirane, haje kubaho imirwano yarangiye ukekwaho icyaha afashe icyuma akata igitsina cya mugenzi we ndetse amutera icyuma mu kibero. Yahise afata ya telefone asiba ifoto ye yambaye ubusa.

    Uwaciwe igitsina yahise ajyanwa mu bitaro bya Cape Coast Teaching Hospital aho arembeye.

    Uyu mugabo ukekwaho icyaha,yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Yamoransa ndetse ngo yafashije iperereza yemera ibyaha.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakase-igitsina-cy-inshuti-ye-ayiziza-kumufotora-yambaye-ubusa

  • U Burundi bwashyirikije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w'iterabwoba wa FLN #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera, iki gihugu cyashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w'iterabwoba wa FLN giherutse guta muri yombi.

    Ku ruhande rw' u Burundi  hari umuyobozi w'iperereza rya gisirikare, Col Ernest Musaba,  n'aho ku ruhande rw' u Rwanda hari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo z'u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.

    Hari kandi uhagarariye Umuryango wa  Afurika Yunze  Ubumwe, wantangaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cyo kongera kubaka umubano utajegajega hagati y'ibihugu byombi.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera, u Rwanda narwo rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda tariki 29 Nzeri 2020.

    Aba barwanyi bagifatirwa mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nibo  bavuze ko ari abarwanyi  babarizwa mu mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi.

    Bafatanywe n'intwaro zabo zirimo n'imbunda n'amasasu n'ibindi bikoresho bakoreshaga mu bikorwa byabo.

    Muri Kanama uyu mwaka, u Rwanda kandi rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b'Abarundi bakekwagaho icyaha cy'ubujura ari bo Gahimbare Fils na Bizimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu minsi ishize.

    Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by'amadolari, Miliyoni zisaga 8 z'amafaranga y'amarundi, ibihumbi bisaga 200 by'amanyarwanda na 500 y'amanyekongo.

    Iki gikorwa cyo kubahererekanya cyabereye ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi wa Ruhwa.

    Gen Gahungu Bertin Komiseri General wa Police Judiciale wari uhagarariye u Burundi muri iki gikorwa, yavuze ko u Burundi bwishimiye cyane uku guhanahana abakora ibyaha yizeza ko ubwo bufatanye buzahoraho.

    Muri Kanama u Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi, bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n'amategeko.

    SRC:RBA

    The post U Burundi bwashyirikije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w'iterabwoba wa FLN appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/19/u-burundi-bwashyirikije-u-rwanda-abarwanyi-11-bo-mu-mutwe-witerabwoba-wa-fln/

  • Akamaro ka 'Meditation' mu guhindura ishusho y'imikorere y'ubwonko #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka n'imyaka abantu bagerageza uburyo bwose bwo kongerera ingufu ubwenge bwabo, intekerezo zabo, n'ubushobozi bwo gutekereza ibishya, bakoresheje ibizwi nka nootropiques, byitwa kandi 'ibikangura kwibuka'.

    Ubundi iyo unyweye café ni ubwoko bwa nootrpique uba ufashe: caféine irakangura kandi izwi cyane ku ngaruka igira ku kuba maso.

    Ariko 'imiti y'ubwenge' — itari buri gihe imiti yo muri za farumasi — igenda ikundwa kurushaho: ubu hari isoko rinini ry'imfashandyo zigurishwa (kenshi ziba zitaremejwe n'abahanga) kuko zifasha imitekerereze no kwibuka.

    Abantu bamwe bo — mu buryo butemewe — bashaka uko babona imiti nk'iyo yanditswe n'abaganga, nka modafinil, mu kugerageza kongera ingufu z'imitekerereze mu kazi cyangwa mu masomo.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bushingiye kuri Global Drug Survey, bwerekanye ko 30% by'Abanyamerika bari barafashe ubwoko runaka 'bw'imiti y'ubwenge' mu mezi 12 yari ashize.

    Inyongera ya 20% ugereranyije no mu 2015. Ubwo bushakashatsi bwerekana kandi ko atari bo bonyine: kuko kwiyongera mu gufata bene iyo miti kwari kwabonetse n'Iburayi hose.

    Mindfulness Meditation Can Help Relieve Anxiety And Depression : Shots - Health News : NPR

    Ariko se iyo miti irakora koko, ese ni izihe ngaruka zayo ?

    'Imiti yose igira inkurikizi'

    'Biratangaje uburyo tuzi bicye cyane ku bwonko bwacu, ariko icyo tuzi ni uko ubwonko ari system ifite ukuringanira kw'ingufu kwihagije, cyane mu mikorere yabwo. Ariko uko kuringanira ntikungana kuri twese, buri wese afite ukwe.'

    Ibyo ni ibyemezwa na Hanneke den Ouden, umuhanga muri 'neurosciences cognitives' muri Donders Institute for Brain, Cognition and Behaviour yo muri kaminuza ya Radboud mu Buholandi.

    Laboratoire ye yiga uko imikorere y'ubwonko bwacu n'uburyo mu kanya runaka igena uburyo dukora cyangwa dusubiza ku bintu.

    Madamu Hanneke ati: 'Modafinil iri mu bwoko bw'imiti ikangura ubwenge (psychostimulants). Izindi ngero ni nka méthylphénidate na l'amphétamine. Iyi miti yose muri rusange yongera ibyitwa dopamine mu mikorere y'ubwonko.'

    Dopamine ubusanzwe ikorwa n'ubwonko maze bukayikoresha mu kugeza ubutumwa ku turemangingo runaka mu mubiri. Igira uruhare mu buryo twumva ibyishimo, ikagira n'uruhare rwihariye mu buryo umuntu abasha gutekereza no gutegura.

    Igipimo kiri hejuru cya dopamine cyongera ubushobozi mu gice cy'ubwonko gihuzwa no kugira 'concentration' mu gutekereza.

    Meditation

    Urugero; dopamine ifasha cyane abantu barwaye ADHD (indwara zo gucika intege mu gutekereza), ariko mu buryo butemewe imiti yongera dopamine ishobora no kugera ku bantu batayandikiwe n'abaganga.

    Hanneke ati: 'Mu nyigo zimwe ziheruka, twize uburyo 'psychostimulants' zitera gufata ibyemezo runaka mu rubyiruko. By'umwihariko, twize kuri méthylphénidate, umuti ushobora kuba uzwi cyane ku mazina ya Ritalin cyangwa Adderall.

    'Ibyo twagezeho ni uko yongera ubushobozi bwo gukora ibikorwa by'inyongera. Icyo dutekereza ni uko ubwo bushobozi buba buvuye ku muhate w'imiti.'

    Ariko Henneke aburira ko gufata iyi miti utayandikiwe na muganga ari akaga ku bwonko.

    Ati: 'Imiti yose igira inkurikizi zayo, niyo mpamvu ihabwa abayandikiwe na muganga.

    Urugero, tuzi ko psychostimulants zongera umuvuduko w'umutima kandi ibyo bishobora gushyira mu kaga abantu bafite ibibazo by'umutima batari banazi ko bafite.'

    Iyi miti kandi ntabwo ikora uko bikwiye ku bantu bose: bamwe irabafasha abandi ntigire icyo ibamarira.

    Henneke yongeraho ko nta bushakashatsi burakorwa ku ngaruka z'igihe kirekire zo gufata psychostimulants ku bantu basanganywe ubuzima bwiza.

    Gusa ko ikizwi ari uko kongera dopamine mu bwonko bishobora gutera ibibazo mu gihe kiri imbere.

    Ati: 'Aha turavuga ku kuringanira kw'imikorere y'ubwonko bwacu, iyo uhungabanyije uko kuringanira wongera dopamine, ubwonko mu kwirengera bushaka kugarura bwa buringanire bugerageza kugabanya uburyo uwo muti ubukoraho.'

    Ukuringanira k'ubwonko

    Ibyo bituma uko ugerageza kugira dopamine 'isanzwe' ukoresheje imiti, ubwonko nabwo ari ko bugerageza kwirwanaho, maze umuntu akagera aho ahinduka imbata y'imiti iyongera.

    Meditation mu mwanya w'imiti

    Aho kongera ingufu z'ubwonko bwawe ukoresheje imiti, ukwiye kuzongera ukoresheje uburyo karemano, nka meditation n'umutimanama wose.

    Ibyo rero byo bikora bite?

    Laurie Santos, umwalimukazi wa psychologie (imitekerereze n'imyitwarire y'abantu) muri kaminuza ya Yale muri Amerika, avuga ko kimwe mu biranga ikiremwa muntu ari ugutekereza ku bintu byinshi kandi bidasanzwe.

    Ati: 'Ubushakashatsi bwerekana ko igikorwa cyoroheje cyo kwiyumva no kwiyumvira(meditation), kimaze iminota 10 buri munsi, gishobora kugabanya ibikorwa bya bimwe mu bice by'ubwonko biba biganisha ku kubunza imitima.

    'Bityo igikorwa cya meditation gihindura rwose ishusho y'imikorere y'ubwonko bwawe.'

    Ubundi kuki mu mutwe wacu hari ubwo bimera nabi?

    Madamu Santos asobanura ko ubushakashatsi kuri ibi bwerekana ko iyo roho yawe iri kubunza imitima, bishobora kugutera kumererwa nabi.

    'Igitangaje muri byose, ni uko nta na rimwe umuntu aba atekereza wese ngo yishimire ibyiza bitoya by'ubuzima afite nk'uko bikwiye, nko kuba warya ikintu kiryoshye cyangwa kuganira n'inshuti.'

    Santos yongeraho ko 'igikorwa cyo kubunza imitima n'intekerezo kigabanya rwose kumererwa neza kwacu'.

    Meditation, umuti ku mibereho ya muntu?

    Santos avuga ko ibikorwa nka meditation ari ingenzi cyane kuko 'kimwe mu byiza byayo ari ugutoza roho yacu kunezwa n'ibihari no kubibamo neza kurusha uko bisanzwe.'

    Ati: 'Meditation ntabwo irangiza gusa ibitameze neza mu mutwe, ahubwo inakomeza amahuriro atandukanye y'ubwonko, ikabuhuza n'ibiriho ako kanya, ikaburinda kujagarara no kujarajara.'

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwerekanye ko abantu bakoze meditation mu gihe nibura cy'ibyumweru umunani bari babayeho mu byishimo kurusha abatayikora.

    Meditation ntabwo ifasha gusa kuryoherwa n'ubuzima.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 na kaminuza ya California bwerekanye ko isomo rimwe rya meditation rifasha kuzamura umusaruro wo mu bizami byo mu ishuri.

    Hari izindi nyungu nyinshi zayo, nk'uko bivugwa na Santos.

    Ati: 'Yongera 'concentration', ifasha kwibutsa no kwibuka, kandi igira ingaruka nziza ku mubiri: ishobora gutera kongera ubwirinzi bw'umubiri no kugabanuka mu gusaza kwawo'.

    Ubwonko buri muri meditation

    Niba hari ibyerekana ko meditation ifasha ku mikorere y'ubwonko, umunezero, ubwirinzi bw'umubiri, ndetse no kugera kuri ADN/DNA, byaba ari ugukabya kuvuga ko uyu ari umuti ku mibereho ya muntu?

    Santos ati: 'Twebwe, abahanga muri science, twibanda ku byerekana ko bifite izo nyungu byose, ariko meditation isa n'aho ari kimwe mu bifite izo nyungu zikomatanyije kurusha ibindi.'

    SRC:BBC

    The post Akamaro ka 'Meditation' mu guhindura ishusho y'imikorere y'ubwonko appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/19/akamaro-ka-meditation-mu-guhindura-ishusho-yimikorere-yubwonko/

  • Couples z'intangarugero mu byamamare bya showbiz nyarwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mubuzima burya urukundo ni ingenzi,bikaba akarusho iyo ukunda ugukunda kandi bikabatera ishema kuvuga ko mukundana muri rubanda. Muri iyi nkuru urabonamo amacouple yintangarugero mu ruhando rw'imyidagaduro ya hano mu Rwanda.Ni abantu babasha kwerekana urukundo bafitanye ntakwishishanya cyane cyane kumbuga nkoranyambaga zabo bakoresha. Kubantu babasha gukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi barabibona ntakabuza.

    Uru ni urutonde rw'amacouple atanu(5) yambere yintangarugero muruhando rw'imyidagaduro hano murwanda:

    1.Clement Ishimwe na Knowless Butera

    Ifoto ya Knowless na clement

    Clement na Knowless bamaze kumenyekana cyane mubikorwa bya muzika hano mu Rwanda.Ariko bakaba bazwiho kuba bamaze igihe kitari gito bakundana, bakaba kandi bafitanye abana 2.

    2.Kimenyi Yves na Miss Muyango

    Ifoto ya Kimenyi na Miss Muyango

    Miss Muyango azwiho kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2019.Kimenyi Yves we azwi nkumukinnyi wumupira wamaguru wabigize umwuga. Aba rero nanone bazwiho inkuru yurukundo nabatari bake bakaba kandi baherutse kwibaruka imfura yabo mu minsi ishize.

    3.Balbine Mutoni na Arsene Kwitonda

    Ifoto ya Balbine na Arsene

    Balbine azwi cyane kurubuga rwa Instagram,akaba yaritabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2015 akegukana umwanya w'igisonga cya 4. Arsene kimwe na Balbine azwi cyane kumbuga nkoranyambaga nka Instagram akaba. Aba bombi rero bakaba bakundana bakana bigaragariza kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

    4.Faustin Usengimana na Daniella

    Ifoto ya Faustin na Daniella

    Faustin azwi nkumukinnyi wumupira wamaguru w'umwuga,akaba akinira Police fc yo mu Rwanda. we na Daniella bazwiho kwerekana amarangamutima yabo n'urukundo bafitanye kumbuga nkoranyambaga,ubu bakaba banafitanye umwana.

    5.Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza

    Ifoto ya Joy na Yannick

    Mukunzi Yannick ni umukinnyi w'umwuga w'umupira wamaguru akaba akinira ikipe ya ya sandvikens.we numukunzi we banasezeranye Daniella, ntibatinya kugaragaza urukundo rwabo kumbuga nkoranyambaga, aba kandi bakaba bafitanye umwana umwe.

    Source : https://yegob.rw/couples-zintangarugero-mu-byamamare-bya-showbiz-nyarwanda/