Category: Uncategorized

  • Umwana agurishije mama we kuri Messi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana muto ufana Paris Saint Germain yasabye Lionel Messi kumuha umupira we yambara kugirango na we amuhe  mama we umubyara

    Uyu mwana w'umuhungu yagaragaye afashe icyapa gikozwe mu ikarito, yanditseho ngo: 'Leo mpa umupira wawe, ndaguhaye mama.'

    Ni mu mukino PSG yakinagamo na RB Leipzig kuri uyu wa kabiri, aho uyu mukino warangiye aya PSG itsinze ibitego 3 kuri 2 bya Leipzig.

    Source : https://yegob.rw/umwana-agurishije-mama-we-kuri-messi/

  • Nonaha i Nyabugogo : Inkongi y'umuriro irahatwitse harakongoka||umuntu ahiriyemo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igicamunsi nibwo habaye inkongi ikomeye I Nyabugogo ahazwi nko ku nyubako y'amashyirahamwe ,aho inkongi y'umuriro yatwitse ahakorerwa amapime harakongoka ndetse umuntu umwe yafashwe n'umuriro asohokamo arimo gushya nkuko bivugwa.

    Ababonye iyo nkongi babwiye ISANO TV ko byari biteye ubwoba kuko hahiye izuba riva ndetse ngo umuriro wari mwinshi cyane.Bavuze ko impamvu y'iyi nkongi ishobora kuba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zagize ibibazo, abandi bakemeza ko byatewe na bimwe mu binyabutabire bikoreshwa muri urwo ruganda kuko babivangavanga bagamije kugindura amapine ashaje bakayagira mashya .Bakomeje bavuga ko nyir'uru ruganda yahombye amamiliyoni menshi ,dore ko ngo atari anafite ubwishingizi.

    Source : https://yegob.rw/nonaha-i-nyabugogo-inkongi-yumuriro-irahatwitse-harakongokaumuntu-ahiriyemovideo/

  • Ibyo Kanye West yakoreye amazina ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yamaze kongera izina 'Ye' mu mazina nk'uko yari amaze igihe abiharanira.

    Umucamanza Mukuru w'Urukiko rw'i Los Angeles, Michelle Williams, yamaze kwemeza izina 'Ye' nk'irya Kanye West, nyuma y'ubusabe uyu muraperi yari yatanze muri uru rukiko.

    Ku wa 24 Kanama nibwo Ye yari yasabye ko yakwemererwa n'amategeko ko iri zina ari irye, avuga ko ashaka guhindura izina kubera impamvu ze bwite.

    Kanye West w'imyaka 44 yemerewe Ye nk'izina nyuma yaho muri Kamena 2018 yari yasohoye album yise 'Ye'. No ku mbuga nkoranyambaga niryo yakoreshaga.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kanye-west-yakoreye-amazina-ye/

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda yakatiwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi ni bwo Urukiko rwa Gqeberha Regional rwakatiye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda Milutin Sredojevic Micho igifungo cy’imyaka 5 kubera guhohotera umukobwa ukora mu kabari. Micho ashinjwa ko ubwo yari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zambia, yerekeje muri Afurika y’Epfo mu kabari kamwe ko muri icyo gihugu, agahohotera umugore w’imyaka 39 wakoraga muri ako kabari, ndetse akamusaba ko baryamana.

    Ubwo uyu mugore yamuzaniraga ikawa yabajije Micho niba ashaka isukari, uyu mutoza amubwira ko adashaka isukari isanzwe ahubwo ashaka indi sukari aho yaganishaga ko ashaka ko baryamana. Iki kibazo cya Micho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA ryagize icyo rikivugaho.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, FUFA yatangaje ko Micho aheruka kubasaba uruhushya ababwira ko agiye mu bibazo bye bwite. Bati: “Umutoza wacu yadusabye uruhushya rwo kujya mu bibazo bye muri Afurika y’Epfo, gusa iki kigoroba twumvise ko ibi bibazo byakemutse bivuze ko kuri ubu agomba kuza agatangira akazi.”

    Urukiko rwa Gqeberha Regional rwanzuye ko iki cyemezo bafashe kigomba guhita cyubahirizwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110604/umutoza-wikipe-yigihugu-ya-uganda-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-5-110604.html

  • Igor Mabano yakoreye indirimbo umugore we iga… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo yasohotse ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021. Agaragaza ibihe by'ingenzi byaranze ubukwe bw'aba bombi n'umunezero udashira ku miryango yombi.

    Uyu muhanzi yakoze ubukwe agaragiwe n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, mu bukwe yakoze ku wa 5 Nzeri 2021.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'The one' hagaragaramo Platini, Nel Ngabo, Knowless, Ben Adolphe n'abandi bamuririmbiye muri ubu bukwe. Hagaragaramo kandi Ishimwe Clement wabaye Parrain w'uyu muhanzi.

    Igor Mabano aririmbira umukunzi we amubwira ko nta munsi n'umwe azagira irungu mu gihe akiriho. Akavuga bimwe mu byabanjirije kurushinga harimo uko bavuganaga kuri telefoni avuye kumusura n'ibindi.

    Uyu muhanzi anavuga ko atari yakamenye uburyohe bw'urukundo kugeza ubwo ahuye na Laura, agashimangira ko yanuriwe. Ati 'Nta munsi n'umwe uzagira irungu mu gihe cyose nkiriho. Nzagukunda uko uri, unyizere mukunzi, ibyo mvuga ni ukuri.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo kandi agaragamo Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Aimable Twahirwa; Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera n'umugabo we Peter Kagame baherutse kwibaruka n'abandi.

    Hanagaragaramo itsinda ry'abanyamuziki rya Symphony Band ryacuranze mu bukwe bw'uyu muhanzi. Harimo kandi umuhanzikazi Aline Gahongayire.

    Umugeni agaragagaza umunezero udashira ku munsi we, agaragara abyina ari wenyine, ahandi abyina ari kumwe na Igor Mabano, ahandi asanganira umukunzi we n'ibindi byinshi bigaragaza uko ubukwe bw'aba bombi bwagenze.

    Iyi ndirimbo 'The one' yanditswe na Producer Ishimwe Clement ari nawe watunganyije amajwi yayo.

    Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo 'The one' yahimbiye umugore we Laura

    Igor Mabano abwira umugore we Laura ko azakomeza kumukunda, kandi ko atazamwicisha irungu

    Igor avuga ko yamenye igisobanuro cy'urukundo n'uburyohe bwarwo kuva umutima we wakishimira Laura Colette

    Igor avuga ko yasenze igihe kinini asaba Imana kumuha uzanyura umutima we. Ati 'Narayititirije (Imana) none naramubonye.'
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THE ONE' IGOR MABANO YAKOREYE UMUGORE WE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110599/igor-mabano-yakoreye-indirimbo-umugore-we-igaragaza-ibihe-byaranze-ubukwe-bwabo-video-110599.html

  • Hasabwe imbaraga mu kongera amatungo atanga inyama ziribwa – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi igiciro cy’inyama kizamutse, bamwe mu baguzi n’abacuruzi bazo bakavuga ko babona biterwa no kuba ku isoko hakunda kubagwa inka nyinshi bigatuma zibura.

    Igiciro cy’inyama kimaze iminsi gica ibintu ku isoko kuko mbere gato ya Covid-19 ikilo cyaguraga ibihumbi 2 Frw, ubu kikaba kigera mu bihumbi 4 Frw.

    Nyuma yo kuzamuka kw’igiciro cy’inyama, abakunda akaboga bagaragaje ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

    Bamwe mu baguzi n’abacuruzi baganiriye na RBA bavuze ko ibura ry’inyama riteye inkenke, bityo hakwiye gushyirwaho uburyo hakororwa andi matungo azitanga ntiharambirizwe ku nka gusa.

    Munyaneza Emmanuel yavuze ko inyama zisigaye zihenze cyane kandi n’inka atari nyinshi.

    Yagize ati “Mbere inyama zaguraga bibiri ariko ubu ziragura 3 500 Frw, ubu zarazamutse cyane. Nk’aho ngenda ntabwo wabona ikimasa cyo kubaga ahubwo bajya kuzishakisha mu masoko ariko mu baturage nta nka zirimo zo kubaga.”

    Abacuruzi bo basanga ikibazo cy’ihenda ry’inyama gikwiye gukemurwa n’uko hashyirwa imbaraga mu korora andi matungo yunganira inka.

    Murekatete Jeannette yagize ati “Inka zibagwa ntabwo zihagije zabaye nke, ubu bashyize ingufu zo korora inka cyangwa hagize igihinduka byazafata nk’imyaka itanu ariko impamvu amatungo magufi nk’inkoko ishobora kwerera amezi abiri.”

    Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko hashyizweho uburyo buzatanga umusaruro mu bihe bizaza, urugero ni Gako meat, umushinga Leta ifatanyije n’abashoramari ugamije kugabanya inyama zitumizwa hanze no kongera iziri ku isoko no gusagurira amasoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko umushinga wa Gako meat ugeze kure ushyirwa mu bikorwa ku buryo utanga icyizere cyo kuzakemura ikibazo cy’ibura ry’inyama.

    Yagize ati “Icyabanje kubaho ni ugukurura amazi tuyakura muri Cyohoha, ubu ikigezweho ni ukuhira ubwatsi bwa hariya kubera ko ni igice cyuma cyane. Uyu munsi umushinga ukaba urimo kwaguka.”

    “Ubu tugeze ku kigero cyo kubaka ibagiro rya kicyambere rinabika inyama ku buryo mpuzamahanga kugira ngo zibashe kugurishwa hanze y’igihugu. Mu mushinga tubona ko hakenewe inka ibihumbi 84 zica muri iryo bagiro ku mwaka.”

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ya 2019-2020 na 2020-2021 igaragaza ko umusaruro w’inyama ugenda wiyongera, aho wavuye kuri toni 168 687 ugera ku 174.904.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko umusaruro w’inka uhera kuri 34%, uw’inkoko 22% naho uw’ingurube ugera ku kigero cya 14%. Kuba umusaruro w’inka ari mwinshi kurusha andi matungo, habayeho kuzamura n’ayandi matungo ibura ry’inyama ryagabanuka.

    Abacuruzi b’inyama basanga kwiyongera kw’igiciro cyazo bizagabanywa no korora andi matungo azunganira

    source : https://ift.tt/3G5Cnza

  • SKOL igiye kwifashisha mu bitaramo abahatanye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyavuze birambuye ku bihembo Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane. Bizatangirwa muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

    Umuterankunga Mukuru w'ibi bihembo ni uruganda rwa SKOL, aho rubinyujije mu kinyobwa cya SKOL Malt rwateye inkunga ibi bihembo ku nshuro ya kabiri.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, yavuze ko ari iby'agaciro kanini kuri SKOL kuba ikomeje gutera inkunga ibihembo bya Kiss Summer Awards, kandi ko ari urugendo bazakomeza gufatanya mu guteza imbere abahanzi.

    Yavuze ko bazirikana ko abafana baba bakeneye ibyishimo n'abahanzi bagakenera ko ingufu bakoresha mu muziki zibabyarira inyungu, ari nayo mpamvu SKOL ikora uko ishoboye kugira ngo ihuze izi mpande zombi yifashishije ibinyobwa byayo.

    Ati 'Ku ruhande rwacu kuba turi kumwe na Kiss Fm mu bikorwa byo gutegura Kiss Summer Awards n'iby'agaciro ku ruhande rwa SKOL… Ku ruhande rwacu hari bimwe tuba dushaka kugeraho cyane cyane abakunda ibinyobwa byacu kugira ngo babone ako gaciro.'

    'Tuzi ko abenshi muri bo n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda, icyo baba bakeneye rero n'ibyishimo. Ku ruhande rundi rero n'abahanzi n'abo baba bakoresheje ingufu nyinshi cyane zikomeye kugira ngo babashe kuba basohora icyo gihangano kijye hanze. Nabo baba bagomba guhabwa agaciro. Izo ni zimwe mu mpamvu ebyiri zikomeye zatumye muri ino myaka ibiri tuba turi kumwe na Kiss Fm.'

    Karim yavuze ko mu rwego rwo gufata neza abakiriya ba SKOL, bashyizeho uburyo bushobora gutuma batsindira amatike yo kwinjira mu muhango w'itangwa ry'ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.

    Avuga ko mu biganiro bya Kiss Fm hazajya hatangwamo amatike ndetse ko abafana bashobora no kwifashisha imbuga nkoranyambaga za SKOL bagasubiza ibibazo bitandukanye hanyuma utsinze agahabwa itike.

    Uyu muyobozi yanavuze ko hari utubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, abantu bashobora kujyayo bagatsindira amatike.

    Karim Khenziman yavuze ko kubera ko ibirori biri kugenda bikomorerwa, SKOL iri gutegura ibikorwa bitandukanye izifashishamo abahanzi, bityo ko izahera ku bari bahatanye muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

    Ati 'Nk'uko mubibona ibikorwa biri kugenda bikomorerwa. Abahanzi tuzifashisha muri uyu mwaka ntakindi kigero cyo kugaragaza abahanzi bakoze neza usibye 'Awards' ihari imwe navuga yo mu Rwanda ibatugaragariza ikabashyira hariya ikavuga iti ‘aba nibo bahanzi babashije kwigaragaza’.'

    'Natwe iyo tugiye gutegura ibintu nk'ibi byo mu muziki biduhuza n'abahanzi ikigero cyoroshye cyo gufatiraho ni ugufatira kuri aba ngaba babashije kuba bagera kuri urwo rwego.”

    “N'iyo mpamvu rero twiyemeje ko abahanzi bose batoranyijwe muri Kiss Summer Awards nibo mu bitaramo turi gutegura muri uyu mwaka n'undi ugiye kuza nibo tuzakoresha kugeza igihe tuzabona abandi bahanzi bageze ku rwego runaka Abanyarwanda bavuga y'uko aba ngaba barimo barakora cyane.”

    Karim yavuze ko kuva SKOL yatangira gukorera mu Rwanda yashyize imbere guteza ibikorwa byose bifite aho bihuriye n'imyidagaduro, yaba iby'abandi bantu ndetse n'ibyo nabo bagiye bitegurira.

    Yavuze ko byarenze guteza imbere abahanzi, kuko no mu bikorwa bya siporo batera inkunga rimwe na rimwe bifashisha abahanzi kuko bazirikana imvune zabo.

    Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka no mu 2022 SKOL ihishiye byinshi abakunzi bayo bifite aho bihuriye n'umuziki. 

    KANDA HANO SKOL IGUFASHE GUTSINDIRA ITIKIE MURI KISS SUMMER AWARDS

    Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol, Karim Khenziman, yavuze ko SKOL izakomeza gutera inkunga Kiss Summer Awards kuko izirikana imvune z'abahanzi
    Karim Khenziman yavuze ko SKOL igiye kwifashisha abahanzi bahatanye muri Kiss Summer Awards mu bitaramo igiye gutegura

    Mu bihembo bya Kiss Summer Awards, abakiriya bazakirizwa ikinyobwa cya SKOL Malt n'ibindi 

    Skol ifite ku isoko ibinyobwa bitandukanye byizihira henshi birimo nka 'Skol Panache' 

    Uruganda rwa SKOL ruherutse gushyira amazina yise 'Virunga'

    Uwimana Clementine ubarizwa muri Kigali Protocal aguhaye ikaze ku binyobwa bya SKOL 

    Pascaline Umuhoza wari uhatanye muri Miss Earth Rwanda 2021 yanyuzwe n'uburyo iri cupa rya SKOL riteye amabengeza

    Ni ku nshuro ya kabiri, SKOL iteye inkunga ibihembyo bya Kiss Summer Awards 

    Abafana bashyiriweho uburyo bufasha gutsindira amatike azabinjiza muri Kiss Summer Awards muri Kigali Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110597/skol-igiye-kwifashisha-mu-bitaramo-abahatanye-muri-kiss-summer-awards-abafana-bashyiriweho-110597.html

  • Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yak… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Bruce Melodie n’umujyanama we.

    Amafoto yasohowe na Lee Ndayisaba umujyanama wa Bruce Melodie, yayaherekeresheje kuvuga ko 'byari iby'icyubahiro kwakirwa na Mayor w'Umujyi wa Kigali. Umujyi wacu.'

    Lee yabwiye INYARWANDA ko ibiganiro bagiranye na Pudence Rubingisa bitibanze ku muziki. Ati 'Ntabwo ibintu byose ari umuziki. Uyu ni umujyi wacu, nta kintu na kimwe dukora tutaganiriye na Mayor. N'ibyo turi gutegura byose [igitaramo] byaba ari iki byose bifite ahantu bihuriye nawe.'

    'Uretse ko n'ubwo bidafite ahantu bihuriye n'umuziki ariko duhura kenshi. Ni uko ari ubwa mbere nshatse kubigaragaza ariko turahura mu kazi n'ubundi.'

    Bruce Melodie yakiriwe na Mayor Pudence Rubingisa nyuma y'uko asohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sawa sawa' yakoranye na Khaligrah Jones.

    Khaligrah Jones yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati 'Umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda yasohoye indirimbo yakoranye nanjye. Mugende muyirebe kuri Youtube.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe na Dolls naho amajwi yatunganyijwe na Madebeats. Uyu muhanzi kandi aritegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena tariki 6 Ugushyingo 2021.

    Umujyanama we, Ndayisaba avuga ko hari abandi bahanzi bazafatanya na Bruce Melodie muri iki gitaramo ariko ko atahita abatangaza. Yavuze ko imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure. Ati 'Barahari [Abahanzi] ariko bagira igihe cyabo cyo kubatangaza.'

    Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Bruce Melodie 

    Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

    Nyuma yo gusohora indirimbo yakoranye na Khaligraph Jones, Bruce Melodie yahuye na Mayor w'Umujyi wa Kigali Umujyanama w'umuhanzi Bruce Melodie, Lee Ndayisaba [Ubanza ibumoso] yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAWA SAWA' YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPH JONES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110594/meya-wumujyi-wa-kigali-pudence-rubingisa-yakiriye-mu-biro-bruce-melodie-110594.html