Category: Uncategorized

  • Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG #rwanda #RwOT

    Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) tariki 20/10/2021 wizihije isabukuru y'imyaka 25 umaze ushinzwe, abawurerewemo  babaye igitambo cyo kurera nabo bakiri abo kurerwa,  bashimira uwo Muryango ko wababereye akabando ukabibagiza intimba batewe n'ababiciye ababyeyi n'abavandimwe.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya AERG buragira buti 'Uyu munsi twizihiza Isabukuru y'imyaka 25 umuryango AERG umaze ubayeho, turashima by'umwihariko 12 bawutangije, abanyamuryango bacu ndetse n'abafatanyabikorwa bacu batandukanye kubw'umusanzu ukomeye udufasha gukomeza kubaka imbere heza.

    Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Igihugu, Muneza Emmanuel, yavuze ati 'Amateka yadutegekaga kurerana, ugafata inshingano zo kurera abo mungana, nta yandi mahitamo twari dufite. Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu. Abari bato ubu barakuze. Mu buzima nta kujenjeka'.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye babinyujije kuri Twitter bifurije abanyamuryango ba AERG isabukuru nziza.

    Umutesi Gelardine, Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, yanditse ati ' Isabukuru nziza ku muryango wareze benshi bakuru bacu twubakiyeho Inkotanyu zimaze kutwereka icyizere cyo kubaho. Turashima. Ababyeyi, inshuti n'igihugu. Turashima imbere heza!haraharanirwa mu buzima, nta kujenjeka! Isabukuru nziza.'

    Image

    Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Umuco n'Urubyiruko, nawe yanditse ati  'Ni imyaka 25 y'ishema Ni imyaka 25 yo kubaho Ni imyaka 25 y'ubutsinzi Ni imyaka 25 y'imbaraga Ni imyaka 25 y'isana mitima Ni imyaka 25 y'ubudatsimburwa Ni imyaka 25 MWINANA u Rwanda Ni imyaka 25 Mwungura u Rwanda Muri igisobanuro cy'ubumwe Umu. Mukomeze imihigo.'

    Depite Uwineza Beline nawe ati 'Isabukuru nziza AERG, Muryango mwiza twatorejwemo kuba Abadaheranwa. Turashima cyane abatubimburiye, turashimira kandi ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwadufashije muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Imihigo irakomeje.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney nawe yanditse ati 'Mwarakoze cyaaane, Imana izabibahembere.'

     Dr. Nsabimana Sabin, Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima RBC nawe ati 'Isabukuru nziza y' imyaka 25 AERG yakoze ibyiza byinshi. Dukomeze.'

    Isabukuru nziza y'imyaka 25 kuri AERG. Ni imyaka yakozwemo iby'indashyikirwa mu urugendo rwo gusana imitima ndetse no kubera benshi umuryango nyakuri. Mwarakoze kurerera u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. mukomereze aho.'

    Umuryango AERG washinzwe mu mwaka w'1996, utangizwa n'abanyamuryango 12 bigaga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda. Umuryango wavukiye muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare ku wa 20/10/1996. Umuryango wihaye intego zikurikira: kwibuka; kwirinda; guharanira kubaho kandi neza; kwigisha/Kurerana.

    AERG ikorera muri za Kaminuza n'amashuri makuru asaga 40 mu Gihugu no mu mashuri y'isumbuye arenga 500. AERG ifite abanyamuryango basaga 40.000.

    AERG yashakiye ibisubizo ibibazo bitandukanye bishingiye ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bibangamiye abanyeshuri birimo: Kubura aho bataha mu biruhuko ;Kubura umuryango utanga urukundo, inama n'imbaraga zo kubaho no kubana neza n'abandi; kuba nyamwigendaho, nyakamwe, kwiheza no guheza abandi.

    Umuryango AERG wubatse ubufatanye mu banyeshuri, biremamo imiryango ibaruhura, barema 'Mukuru' ugishwa inama abandi bakamuruhukiraho, barema 'Papa' na 'Mama' 'Sogokuru' na 'Nyiraku', barema ' Ababyara , ba 'Nyirasenge' na ba 'Nyirarume' bibafasha kwikomeza mu buzima bakiga bagatsinda. Imiryango baremye yababereye 'Umumararungu'.

    Abanyamuryango ba AERG barangije kwiga mu mashuri makuru na kaminuza bahurira mu muryango wa GAERG wibarutswe na AERG kandi bagakomeza kwitabira ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/20/ubuto-bwacu-bwabaye-igitambo-cyo-kurera-bagenzi-bacu-aerg/

  • Musanze: Uwasambanyije umwana ashaka kumugira umugore yakatiwe igifungo cy'imyaka icumi #rwanda #RwOT

    Uyu musore atuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagari ka Ninda, mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze. Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 19 Werurwe 2020, saa mbiri z'ijoro(20h00).

    Ni urubanza rwari rusubitswe gatatu kubera gushidikanya ku myirondoro y'uregwa, aho yari amaze kugaragariza urukiko ko imyaka bamwitirira atariyo ko agitegereje indangamuntu n'ifishi yakingirijweho akimara kuvuka.

    Kuba uru rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rukuru , urugereko rwa Musanze, ni ku bujurire bw'ubushinjacyaha kuko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwagize umwere Dushimimana Bonheur kubera ko nta cya ngombwa cyagaragazaga igihe yavukiye (Atteststion de Naissance). Bityo, mu gusubika uru rubanza kenshi hari hagitegerejwe ibya ngombwa nyabyo bigaragaza imyaka nyayo ya Dushimimana Bonheur.

    Mu iburanisha mu mizi, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uyu Dushimimana Bohneur yavutse kuwa 14/08/ 2002 ndetse na nyiri ubwite n'umwunganizi we barabyemera.

    Basambanye nk'abana bikundanira

    Asabwe kwisobanura imbere y'urukiko niba yemera icyaha, Dushimimana Bonheur yemereye urukiko ko yasambanije uyu mwana w'umukobwa, avuga ko baryamanye agamije kumugira umugore, gusa ngo ni uko yamugejeje iwabo, ababyeyi be bakamwirukana.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yavuze ko ibyo bakoze babikoze nk'abantu bari basanzwe bakundana ariko ko bose ari abana bityo asaba urukiko ko 'rwazabisuzuma rukabona ko ibyo bakoze babikoze nk'abana bikundanira ko nta cyaha kirimo'.

    Nyamara ubushinjjacyaha buhawe ijambo, bushimangira ko ibyakozwe na Dushimimana Bonheur ari icyaha cy'ubusambanyi yakoreye umwana ufite imyaka 16. Buti ” Ibyakorewe umwana w'umukobwa w'imyaka 16 ni icyaha cy'ubusambanyi kuko uwamusambanije yari yabigambiriye kuko nk'uko abyivugira ngo ni uko yashakaga kumugira umugore, bisobanuye ko kuba yari afite igitekerezo cyo kuzana umugore bigaragaza ko yabikoze yabigambiriye kuko yiyumvagamo umuntu mukuru ushobora gushinga urugo.”

    Se w'umwana wasambanijwe, Hakizimana Jean Paul yishimiye iburanisha ryabaye nyuma y'imyaka ibiri asiragira ku kirego cy'ihohoterwa ry'umwana we.

    Ati, ” Noneho ndishimye ko batongeye gusubika urubanza kuko twari tumaze kurambirwa guhora barusubika bitwaje ibya ngombwa. Gusa nta kindi nakongeraho uretse gutegereza imikirize yarwo ni nabwo nzagira ikindi ntangariza itangazamakuru ariko kuba aburanye biradushimishije, igisigaye ni ugutegereza ubutabera twizeye.”

    Uwahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana ahanwa hakurikijwe ingingo ya 54 n'iya 133 za Code Penal (itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuguruwe n'itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019).

    Mbere y'imyaka 18 umwana aba atarakura byo kubaka urugo

    Ku bijyanya no kugirwa umugore, umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza Gatolika , Ntawigenera Narcisse avuga ko umwana utarageza imyaka 18 aba atarakura mu mubiri no mu mutwe.

    Agira ati, 'Mu bubiri, imyanya myibarukiro ye ishobora kuba itarakomera bihagije, ku buryo yatwita akabyara nta kibazo. Ari na yo mpamvu amabwiriza ya MINISANTE asaba ko uwatwise ataragira iyo myaka akurikiranirirwa kuri hospital akaba ari na ho abyaririra (Centres de santé zitanga transfert)'.

    Naho mu mikurire yo mu mutwe (Psychologiquement), Ntawigenera agira ati, 'Umwana aba ari mu gihe kigoye (adolescence), ku buryo ashobora gufata icyemezo nk'icyo kiremereye, kikazamugiraho ingaruka mbi ubuzima bwose, kandi yagifashe bitewe n'icyo gihe arimo'.

    Mu mibanire (Socialement), ati 'Ni ku bw'inyungu z'ejo hazaza, iki kiba ari igihe ku mwana cyo gutegura neza ejo hazaza heza, harimo urugo rwiza: kwiga, guhanga imirimo, uburere mbonezabupfura n'indangagaciro, etc. Iyo yinjiye muri responsabilités z'urugo, bishobora cyangwa se byange bikunde bigira ingaruka zitari nziza kuri ejo hazaza he, umuryango we, ndetse na society muri rusange. Gukomeza kwiga biragorana cyangwa ntibishoboke, kwiteganyiriza bikaba uko'.

    Asoza avuga ko izi ari zo mpamvu mu bushishozi bwa Leta ishobora gutanga uburenganzira bwo gushyingirwa k'urengeje imyaka 18 utaragira 21, ikaba idashobora kubutanga k'ufite munsi yayo.

    Karegeya Jean Baptiste Omar

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/musanze-uwasambanyije-umwana-ashaka-kumugira-umugore-yakatiwe-igifungo-cy

  • Siporo yo kugenda n'amaguru igabanya ibyago byo gupfa imburagihe #rwanda #RwOT

    Kugenda intambwe 7,000 ku munsi bigabanya ibyago byo gupfa imburagiye, ibi bikaba bishimangirwa n'ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko iyi ariyo siporo itagira ingaruka, idatera ibibazo ku mitsi n'amagufa cyangwa ngo ishyire igitutu mu ngingo, nk'uko izindi siporo nko kwiruka zibigira.

    Kubera ibyo, ibyiza byo kugenda n'amaguru bikurura benshi, uko imyaka yagiye ishira hagiye hakorwa ubushakashatsi ku byiza by'iyi siporo.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abahanga bo muri kaminuza ya Massachusetts muri Amerika baheruka kwanzura ko kugenda intambwe 7,000 ku munsi ku bantu b'imyaka yo hagati bigabanya ibyago byo gupfa imburagiye ho 70%.

    Iri janisha rirasa n'iriri hejuru rwose, ariko Dr William Beard, umuganga w'Umwongereza avuga ko 'iryo janisha ridakabije nk'uko benshi babyibwira, kuko iyo umenye ibyiza byo kugenda n'amaguru n'indwara birinda, gushidikanya bivaho.'

    Dr Beard avuga ko kugenda wihuta 'bitera kwikora karemano kw'uturemangingo twica, tugize igice cy'ingenzi cyane cy'ubwirinzi bw'umubiri ku bintu bivuye hanze na za virus zinjira mu mubiri wacu ziciye mu kanwa cyangwa mu zuru.'

    Ibyiza byo kugenda n'amaguru ntibigarukira ku kongerera umubiri ubwirinzi, kuko kugenza amaguru binafasha ubuzima bwo mu mutwe n'ubw'umubiri; birinda indwara z'umutima, diabetes type 2, bifasha gutembera neza kw'amaraso, bitera gusinzira neza, bikaruhura kandi bikagabanya umujagararo…

    Kuri Dr Beard, kugenza amaguru uko ari ko kose, ni inyungu ku magara ariko kugenda wihuta byo bigira akamaro kurushaho mu kurinda gupfa imburagihe n'indwara ziba karande.

    Kugira ngo umenye niba umuvuduko wawe uhagije ngo ubone ibyo byiza, Dr Beard akugira inama, ati: 'Gerageza kuririmba uri kugenda. Nubishobora, bisobanuye ko utari kugenda ku muvuduko ukwiye.' Iyo ugenda wihuta, ushobora wenda kuvuga ariko ntiwaririmba.

    Nubwo kugenza amaguru byungura abo mu myaka yose, inyigo zitandukanye zishinga agati ku kamaro kabyo ku bantu by'umwihariko bageze mu cyiciro cy'imyaka yo hagati, kuko indwara zishingiye ku muvuduko w'amaraso cyangwa igisukari (diabete) akenshi zitangira kugaragara muri iyo myaka.

    Kubera iterambere ry'ikoranabuhanga, ubu ushobora kugenda maze ukareka applications za telephone yawe zikabara akazi wakoze, byaba ibinure watwitse, umuvuduko wari ufite n'umuvuduko w'umutima wawe.

    Kugenda nta mahitamo

    Mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize, kugenda n'amaguru nka siporo byabaye umuco mu bihugu biteye imbere, aho gukorera iyo siporo hatunganye hagiye hateganywa, mu gihe mu bindi bihugu iyo siporo hari abayibona nk'ubudabagizi.

    Kubera kubura kw'ahantu n'imihanda yabugenewe, no kubura kw'uburyo bwo kwiyunguruza n'ibinyabiziga, mu bihugu bimwe abantu bagomba gukora ingendo ndende n'amaguru kubera ibyo bibazo.

    Theodore Abi Nasser, umuturage wo muri Liban aho bugarijwe n'ibura ry'ibitoro n'ihungabana ry'ubukungu, ati: 'Uyu munsi iwacu abantu baragenda cyane, atari ukurengera ubuzima ahubwo gushaka icyo bizigamira.'

    Muri Syria naho ntibitandukanye. Kuri Sia Daghmoush, umukobwa uzi ibyiza byo kugenda n'amaguru ku buzima, 'Abanya-Syria bagomba kugenda n'amaguru kubera ibura ry'ibitoro, ibintu bidasanzwe ku bwanjye.'

    Ibi ni nako bimeze ku baturage batari bacye mu bihugu bya Africa bakora ingendo ndende bava ibunaka bajya ibunaka kubera impamvu zitandukanye z'ubuzima, bamwe bikaba ngombwa ko babikora kenshi mu buzima bwabo.

    Byaba ku bushake cyangwa nta mahitamo, abashakashatsi bavuga ko ibyo bitagabanya ibyiza byo kugenda n'amaguru.

    Dr Beard ajya inama ko aho umuntu agendera naho hakwiye kwitabwaho, cyane kwirinda kugendera ahantu hari imyuka ihumanya ikirere kuko byangiza umubiri.

    Iterambere ry'ubukungu n'ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye byahaze imirimo ituma abantu bamara igihe kinini bicaye imbere ya za screens/ecrans, ibintu byongera ibyago by'indwara z'umubiri n'izo mu mutwe.

    Nta gushidikanya ko tekinoloji igezweho yatumye abantu bagabanya gukoresha ingufu z'umubiri, bakongera gukoresha ubwonko mu bisaba gutekereza cyane.

    Inkuru nziza ni uko kugenda n'amaguru bikangura ubwonko bugatekereza bugashaka n'ibisubizo, niba rero ufite umurimo washinzwe uri kugorwa no gusohoza, kora urugendo n'amaguru…

    [email protected]

    The post Siporo yo kugenda n'amaguru igabanya ibyago byo gupfa imburagihe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/20/siporo-yo-kugenda-namaguru-igabanya-ibyago-byo-gupfa-imburagihe/

  • Kigali: Abazunguzayi bagiye gukurwa mu muhanda hagendewe ku mpamvu ziwubajyanamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda
    Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda

    Mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari mbere ya Covid-19, guhera mu mwaka wa 2015, Umujyi wa Kigali wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira ababukora amasoko agera kuri 12 yubatswe mu bice bitandukanye bigize uyu Mujyi, aho bahawe ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’imishinga, bagashyirwamo ndetse bakanakurirwaho imisoro, ku buryo hari umusaruro byari bayatanze.

    Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kimwe n’abandi, abakora ubu bucuruzi bagizweho ingaruka nacyo, aho ubuyobozi bwagerageje kubaha ibiribwa, gusa ngo imibereho yabo yagizweho ingaruka, ku buryo hari ingamba zafashwe zirimo no kubaha amafaranga kugira ngo bakomeze ubucuruzi bwabo badasubiye mu muhanda.

    Gukora ubucuruzi bw’akajagari ngo biteza ibibazo byashyirwa mu byiciro bitatu by’ingezi bitandukanye, birimo kuba ibicuruzwa biba bifite umwanda kandi n’ubuziranenge bwabyo bukaba buba butizewe hamwe n’umutekano w’abakora ubu bucuruzi yaba ku buzima bwabo cyangwa uw’aho, kuko akenshi iyo hagize icyo baba, bigira ingaruka ku miryango yabo.

    Kuri ubu ngo ubuyobozi burimo gutegura ingamba zo gufasha abakiri mu mihanda kuvamo, ariko bahereye ku mpamvu ibatera kuwujyamo nk’uko Jean Rubangutsangabo, umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali abisobanura.

    Ati “Ubu turimo turategura zimwe mu ngamba zo kubafasha kuva mu mihanda, duhereye mu by’ukuri ku nkomoko y’igituma bajya mu mihanda, hari benshi bajyamo kubera impamvu zitandukanye, zitari n’ubukene kuko no mu miryango ibibazo biba birimo. Turimo turahuza imbaraga mu byiciro bitandukanye, kuko bariya icyo bashoboye gukora hari n’igihe usanga atari no gucuruza, iyo umuhaye amahirwe rero ukamwumva, ukamusobanurira, ukamwigisha, afata indi myanzuro”.

    Akomeza agira ati “Mu by’ukuri agakora ibyo ashoboye kuko hari abazi guhinga, hari abafite ubumenyi mu bukorikori, izo ngamba zose rero nizo turimo turahuriza hamwe n’abafatanyabikorwa, aho mu gihe gito cyane tuba twagize izindi ngamba zo kubafasha, kandi na none tunibukiranya gahunda ihari ya Leta yo gufasha bano bantu bafite ubushobozi buciriritse, ariko bafite ubushobozi bwo gukora imishinga, nka (VUP Financial Services), n’amafaranga afasha ufite umushinga kuwukora, ariko tukamuha n’ubushobozi bujyanye no mu mikorere (Skills)”.

    Bamwe mu bazunguzayi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baramutse bahawe ahantu bakorera, nta cyababuza kuva mu muhanda kuko batishimiye gukora ubucuruzi bw’akajagari, ariko ngo nta yandi mahitamo baba bafite.

    Uwitwa Mujawamariya ati “Ubu jye bampaye ahantu nicara, ukavuga uti icara ahangaha, wajya usora igihumbi, wajya usora bibiri, ariko ayashobotse ukayasora, ariko ukava mu muhanda, jye nabikora n’uyu munsi narara mvuyemo, ariko ntaho baduhaye. Nta soko baduhaye twe twicaye gutya twirukanka mu muhanda, kandi nawe ari nkawe, tuba dukeneye kugira ngo abana barye, abana bige, ntabwo wakwicara ngo bishoboke”.

    Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda
    Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko abakoraga ubu bucuruzi bagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda.

    Ati “Dufashe nk’amasoko ari hano Nyabugogo, abagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda bacururizagamo hirya no hino, bashyirwa hamwe muri ariya masoko bakoreramo, kugeza uyu munsi byagiye bitanga umusaruro, kuko nibura abagera kuri 50% by’abari bashyizwe muri ariya masoko, babashije kugera ku ntera ishimishije, bava muri ariya masoko bimukira ahandi barakomeza barakora. Abandi basigayemo na bo urabona ko bari ku rugero rwiza, ku buryo mu gihe gito na bo bazaba bavamo bajya gukorera ahandi”.

    Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barashishikarizwa kujya bagurira ibicuruzwa bifuza ahantu hazwi kuko kubigurira mu muhanda na byo bitiza umurindi abakora ubucuruzi bw’akajagari.


    source : https://ift.tt/3je6E5h

  • “Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports “- Masudi Juma #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 cya Iranzi Jean Claude,umutoza Masudi Juma yatangaje ko Rayon Sports igomba kuza mu myanya 3 ya mbere ndetse yemeza ko hari abakinnyi badahari barimo n'umunya Brazil,Soares.

    Masudi yagize ati 'Dufite ikipe y'abakinnyi 30 nubwo hari abakinnyi 2 batabonye ibyangombwa ariko tuzabagumana.Sinshaka abandi mu kugura abakinnyi ndashaka ko bamenyerana.Buri mukinnyi ku mwanya we.Twubake ikipe ihatana.

    Abakinnyi batabonye ibyangombwa ni Soares[ukomoka muri Brazil] na Vivens ariko abandi barabifite.Ikipe dufite buri wese afite ubushobozi bwo gukina niyo mpamvu twaretse abakiri bato bajya gukina ahandi ngo bamenyere hanyuma Rayon Sports ibagarure.'

    Ageze ku ntego afite muri uyu mwaka w'imikino,Masudi yagize ati 'Ubushize Rayon Sports yabaye iya 7.Karindwi n'umunani ni iya nyuma,nta Rayon Sports igomba iba iya nyuma.Ni ngombwa ko uyu mwaka tuzamuka tukajya mu ikipe 3 za mbere.Bizaterwa n'ikipe ufite'akazi ka komite,abatoza ndetse n'abafana.'

    Umutoza Masudi yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier azakinira Rayon Sports umwaka utaha kuko ngo ari kuganirizwa ndetse ngo mu rutonde rw'abakinnyi 30 bamushyizemo.Ati 'Hasigaye ko harangizwa ibyo bumvikanye gusa.'

    Masudi yavuze ko bafitanye umukino wa nyuma mu ya gicuti bari gukina na Police FC ndetse ngo bazatangira shampiyona kuwa 30 Ukwakira uyu mwaka bari ku rwego rwa 65%.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunya-brazil-chrismar-soares-wa-rayon-sports-ntagitangiye-shampiyona-masudi

  • Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe #rwanda #RwOT

    Abo muri iyi miryango basaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kubimurira mu nkambi ya Mahama nk'izindi mpunzi. Gusa abashinzwe kwita ku mpunzi bo bavuga ko abo bashaka kwiyita impunzi kandi ari Abanyarwanda.

    Inkambi ya Gihembe ni imwe mu nkambi zari zimaze imyaka myinshi mu Rwanda.

    Iyo miryango yasigaye mu matongo iragera kuri irindwi igizwe n'abantu 30 biganjemo cyane abana n'abagore.

    Bavuga ko bageze mu nkambi ya Gihembe mu bihe bitandukanye. Hari ababwiye Ijwi ry'Amerika ko bageze muri iyi nkambi mu mwaka wa 2014 abandi bakavuga ko batangiranye n'inkambi yari imaze imyaka 24. Benshi barara bagerekeranye mu nzu ntoya ikikijwe n'amatongo.

    Amakuru Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru ikura ku masoko atandukanye yemeza ko ubwo hafungwaga burundu inkambi ya Gihembe kuri uyu wa Mbere, yaba abahagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ndetse n'abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bari bazi ibibazo by'aba basigaye mu matongo.

    Impande zombi zihuriza ku kuvuga ko abasigaye mu matongo ari Abanyarwanda bashaka kwiyita impunzi kubw'izindi nyungu, cyane ko na bo bemeza ko bafite ibyangombwa birimo indangamuntu z'u Rwanda.

    Bwana Felix Ndayambaje uyobora akarere ka Gicumbi yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ku rwego rw'akarere batari bazi iby'aba baturage. Yemeza ko inzego zibishinzwe zizabikurikirana.

    Kuva iyi nkambi ya Gihembe yafungwa burundu ubu hahindutse amatongo. Ni inkambi yari kuri hegitari zisaga 38. Leta y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa bavuga ko gufunga iyi nkambi biri mu nyungu z'impunzi z'Abanyekongo kuko zari zituye mu manegeka yashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.

    Ku rundi ruhande ni igihombo ku baturiye ahari hubatswe iyi nkambi ya Gihembe.

    Ubutegetsi butangaza ko bukiri gukora inyigo kugira ngo hamenyekane icyo kuhakorera mu buryo burambye. Hagati aho hamwe muri ho haraba haterwa ibiti birimo n'imbuto ziribwa mu mugambi wo kubungabunga ibidukikije.

    Icyakora ibikorwa remezo byari bihari bifasha impunzi birimo ikigo nderabuzima ndetse n'amashuli byo bizahaguma bikoreshwa n'abanyarwanda nk'uko bitangazwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Kugeza ubu leta y'u Rwanda irabarura inkambi eshanu z'impunzi zirimo abasaga ibihumbi 127.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/urujijo-ku-miryango-yasigaye-ahahoze-inkambi-ya-gihembe-yafunzwe

  • Gasabo : Umugore w’imyaka 62 yatwitse moto y’umugabo we w’imyaka 30 kubera kumufuhira #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Beatrice asanzwe afitanye ubucuruzi bw’akabari n’umugabo we witwa Kimonyo w’imyaka 30 y’amavuko.

    Ngo uyu mugabo yari yazanye umukobwa uzajya abakorera muri kariya kabari ariko Beatrice akabibonamo ikindi kibyihishe inyuma ngo uriya atari umukozi ahubwo ari ihabara.

    Bamwe mu baturanyi bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 biriya ari byo byazamuye intonganya hagati y’umugore n’umugabo dore ko anamushinja kumuca inyuma akajya kwiryamanira n’abakobwa bakiri bato bari mu kigero kimwe.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w’umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari. Umugore yaje kujya mu nzu asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.'

    Uyu muturage avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu 'ngo yavugaga ati 'n’ubundi imitungo yanjye ni yo ikoshya reka nze nkwereke.'

    Nyuma y’ibyabaye umugore yajyanywe kuri RIB.
    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yemeje aya makuru.

    Ati 'Byabaye ni umugore watwitse moto y’umugabo we biturutse ku makimbirane. Umugore ari muri RIB kugira ngo barebe icyabiteye.'

    Uyu muyobozi avuga ko nta gihamya y’ibivugwa ko umugabo aca umugore we inyuma nk’uko bivugwa.

    Ati 'Amakuru dufite ni uko hari amakimbirane bari basanganywe nk’umugore n’umugabo kandi RIB irimo kubikurikirana.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugore-w-imyaka-62-yatwitse-moto-y-umugabo-we-w-imyaka-30-kubera-kumufuhira

  • Kamonyi : Ikamyo iturutse Uganda yagonze Abarimu babiri bari bagiye kwigisha umwe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, yakozwe n’imodoka nini bakunze kwita ifite ikirango cya UAY 866F yavaga Uganda yerekeza muri DRC, itwawe na TWAHA Guremy w’imyaka 42 y’amavuko.

    Nk’uko amafoto abigaragaraza imodoka yataye umuhanda, ihita igonga abanyamaguru 2, bari Abarimu bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

    Sebanani Callixte w’imyaka 29 y’amavuko wari usanzwe akora umwuga w’ubwarimu yahise ahasiga ubuzima mu gihe mugenzi we Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko yakomeretse agahita ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

    Sebanani Callixte witabye Imana, akomoka mu Karere ka Nyaruguru mu gihe Kirabo wakomeretse we akomoka mu Karere ka Kayonza.
    Tuyizere Thaddée, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko iriya mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi ndetse ko yahise atoka akimara gukora iriya mpanuka.

    Yagize ati 'Umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Ikamyo-iturutse-Uganda-yagonze-Abarimu-babiri-bari-bagiye-kwigisha-umwe-ahita-apfa

  • Yamubwiye ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari, yerekana ku bice by’ibanga bye – Umutoza watoje Amavubi yakatiwe imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Mulutin ‘Micho’ Sredojevic wahoze atoza Amavubi ubu akaba ari umutoza mukuru wa Uganda, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo igifungo gisubitswe cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorera ihohotera abagore.

    Uyu mugabo w’imyaka 52, akaba yashinjwaga ibyaha bibiri byose yakoze mu Kuboza 2020.

    Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ni ibyaha yakoze ubwo yari yaje mu mikino ya COSAFA, icyo gihe yari umutoza wa Zambia.

    Bwagize buti 'tariki ya 7 Ukuboza 2020 mu mikino ya COSAFA yabereye Gqeberha, umugore w’imyaka 39, yari azanye ikawa muri Wolfson Stadium, abaza Micho niba akeneye isukari mu ikawa ye, yaramuhakaniye amubwira ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari, yerekana ku bice by’ibanga by’uyu mugore, uyu mugore yahise abibwira umukoresha we yihanangiriza Micho.'

    'Nyuma kuri uwo munsi, uwo mugore yongeye gutwara ikawa muri ya Stade, icyo gihe noneho Micho yamufasheho mu buryo budakwiye.'

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, Urukiko rw’Ibanze rwa Gqeberha (Port Elizabeth) rwasanze ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa imyaka 3 ariko isubitswe mu gihe cy’imyaka 5. Micho akaba yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

    Ishyirahawe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko uyu mutoza yari yabasabye uruhushya ko hari ibibazo bwite agomba gukurikirana, bikaba byarangiye agiye kugaruka mu kazi agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

    Micho yakatiwe imyaka 3 isubitswe mu gihe cy’imyaka 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yamubwiye-ko-akeneye-ubundi-bwoko-bw-isukari-yerekana-ku-bice-by-ibanga-bye-umutoza-watoje-amavubi-yakatiwe-imyaka-3

  • Umugore ibyo yakoreye umugabo we ntibisanzwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hanze aha hakomeza kumvikana amakimbirane yo mu miryango atuma bamwe bahasiga ubuzima ndetse n'imitungo ikangirika .

    Umugore wo mu murenge wa jali mu karere ka gasabo yatwitse motto y'umugabo we irashya irakongoka kugeza naho ntacyo baramuye.

    Nkuko amakuru atugeraho avugako bapfaga amakimbirano yo mu miryango akomeje guteza ibibazo hanze aha.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ibyo-yakoreye-umugabo-we-ntibisanzwe-amafoto/