Category: Uncategorized

  • MINALOC yasohoye amabwiriza mashya agenga insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insengero z’amadini n’amaterero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora.

    Insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

    Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.

    Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.

    Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

    Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amasengesho akorwa iminsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero, ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.

    Gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

    Uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

    Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo ku wa 02 Mata 2021. Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

    Inzengo z’ibanze, iz’umutekano n’inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

    Andi mabwiriza insengero zemewe gukora zari zisanzwe zikurikiza agomba gukomeza kubahirizwa.

    Abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.

    source : https://ift.tt/3DSEeWe

  • Dore abakobwa n’abagore ba mbere mu kuvanga imiziki mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    DJ Ira
    DJ Ira

    Abakurikira ni abagore n’abakobwa bigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhanga bwabo bwo kuvanga imiki mu bitaramo, mu tubari, muri za hoteri n’ahandi, ikaba ari inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The New Times’ cyandika mu rurimi rw’Icyongereza.

    DJ Ira

    Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya Dj Ira, afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yaratangiye gukora akazi ka DJ mu 2016, yari afite imyaka 21, avanga imiziki mu irushanwa rya Miss Rwanda, abantu bari aho batangazwa n’ubuhanga afite muri uwo mwuga, hakiyongeraho inseko ye nziza ndetse n’uko abyina.

    Uhereye ubwo, DJ Ira, ni we ukunze gukora ako kazi ko kuvanga imiziki mu bitaramo bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza hirya no hino mu gihugu, kandi yari muri ba ‘DJs’ bashimishije abafana bari baje mu irushanwa rya ‘Afrobasket championship’ ryabereye mu Rwanda muri uyu mwaka, mu irushanwa rya basketball y’u Rwanda, n’ibindi bikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo.

    DJ Brianne

    DJ Brianne
    DJ Brianne

    Dj Brianne, ubundi amazina ye ni Esther Brianne Gateka, yamenyekanye mu 2020, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

    Mu gihe cy’umwaka, DJ Brianne yashimishije Abanyarwanda kuri Radio zitandukanye nka Royal FM, Magic FM no kuri Flash TV, ndetse no mu bindi bitaramo nka ‘silent disco’cyangwa se utubyiniro dukora mu buryo bwa bucece. Yashinze ‘Brianne foundation’ ifasha abana bo mu muhanda, bagasubira ku ishuri kugira ngo babone ubuzima bwiza. DJ Brianne ni umubyeyi w’umwana umwe, akaba anakora ‘business’, ubu muri uyu mwaka, akaba yarasinye amasezerano n’uruganda rukora ibinyobwa kugira ngo ajye arwamamaza.

    Makeda Mahadeo

    DJ Makeda
    DJ Makeda

    DJ Makeda ari mu ba DJs b’igitsina gore bamenyekanye mbere mu Rwanda. Makeda afite Nyina ukomoka muri Jamaica na ho ise akaba ari Umunyarwanda, yari Umurasita w’umu DJ uzwi cyane, nyakwigendera Aloys Karamuheto, bakundaga kwita Bongoman. Uwo ni we ise wa Makeda, akaba ari na we ngo watumye akunda uwo mwuga wo kuvanga imiziki.

    Makeda w’imyaka 33 y’amavuko, afite ubuhanga bwihariye mu kuvanga imiziki, ku buryo byatumye amenyekana ku rwego rw’igihugu.

    DJ Sonia

    DJ Sonia
    DJ Sonia

    DJ Sonia Kayitesi, yabaye ubikora nk’umwuga mu 2019 kandi ntiyigeze asubira inyuma. N’ubwo yagezweho n’ingaruka za Covid-19, DJ Sonia w’imyaka 23 y’amavuko, yakomeje kubaka izina, agira n’amahirwe yo kumenyekana kurushaho mu gihe yabaga arimo gucurangira Abanyarwanda kuri Radio na Televiziyo zitandukanye mu gihugu. Mu 2020, yatumiwe kuri Televiziyo yo muri Kenya yitwa ‘Citizen’.

    DJ Rugamba

    DJ Rugamba
    DJ Rugamba

    DJ Anitha Rugamba, uzwi nka Dj Rugamba, ni muto cyane mu ba deejays b’igitsina gore, akaba yarinjiye muri uwo mwuga mu 2020. Dj Rugamba ufite imyaka 22 y’amavuko, yakoze ako kazi ku maradiyo atandukanye, acurangira abantu mu tubyiniro dutandukanye, nka ‘silent disco’, ‘pool parties’ n’ibindi. Mu mwaka umwe amaze atangiye umwuga wo kuvanga imiziki, amaze gukundwa n’abantu benshi, bashimishwa n’uburyo akora akazi ke neza.

    Anita Pendo

    DJ Pendo
    DJ Pendo

    Anita Pendo ni umwe ba DJ b’abagore bazwi cyane mu gihugu kugeza ubu. Pendo kandi ari mu bagore bakeya bakora akazi ka dejeey, ariko akora n’ibindi bintu bitandukanye. Pendo ni deejay, MC, Umubyinnyi, umukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umunyamakuru wa radio na Televiziyo. Pendo ni umubyeyi w’abana babiri, akaba yarize ibijyanye n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.


    source : https://ift.tt/3b0Iarr

  • Gasabo:Abaturage barashinja inzego zishinzwe imyubakire gutinza ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo  mu mujyi wa Kigali baratunga agatoki inzego zishinzwe imyubakire kugenda biguru ntege mugukora  ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye ibizwi nka Physical Plans byatumye babuzwa kubaka hakaba nabahitamo kwishora mu myubakire y'akajagari.

    Nubwo Igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Mujyi wa Kigali gihari ariko hari ibyo  kitagaragza mu buryo burambuye nko kugena ko buri kibanza gikora ku muhanda, kuburyo kigerwaho  byoroshye n'ibikorwaremezo n'amazi n'ibindi hagenda hakorwa ibishushanyo by'imitunganyirize y'ahantu ibizwi nka Physical Plans'. Gusa bamwe mubatuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa mubombogo mu kagari ka Kinyaga Umudugudu wa Muhoozi abatunga agatoki umujyi wa Kigali kugenda biguru ntege mu gukora Phsical Plan cg  igishushanyo by'imitunganyirize cy'aho bikaba byaatumye babuzwa kubaka.

    Umuturage umwe ati ' Kubwacu byaratinze batugirira vuba rwose imihanda igacibwa abantu bakubaka'

    Undi ati ' Muri uyu mudugudu wa Muhoozi twarasabye umujyi wa Kigali uratwakira uratwumva unakora igishushanyo ariko twasabaga ko watuvuganira physical Plan ikihuta'.

    Undi nawe ati 'Iyo baba baciye imihanda mu makaritsiye abantu bagatura Karitsiye itera imbere ibintu bikagenda'.

    Aba baturage kandi bagaragza ko batangiye kubona ingaruka zo gutinda gukora igishushanyo cy'imitunganyirize yaha hantu zirimo kuba hari abarambirwa bagihitamo kwishobora kubaka mu kajagari

    Hirya no hino mu mujyi wa Kigali byumwariho mu mirenge y'icyaro abaturage bakunze kumvikana bavuga ko babujijwe kubaka kuko Phsyical Plan cg igishushanyo cy'imitunganyirize y'aho batuye kitaraboneka. Twagerageje kuvugana n'umujyi wa Kigali ngo ugire icyo ivuga kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko Dr MPABWANAMAGURU Merard Umuyobozi wumujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zabanje gushyirwa mu kunoza imiturire yo mumujyi rwa gati .

    Ati ' Ni ukuvuga ngo rero muri gahunda y'ishyirwamubikorwa y'igishushanyombonera habamo ibyiciro by'ishyirwamubikorwa aho dufite ko ibyihutirwa muri mu mujyi rwa gati mubindi bice abantu batuyemo bisaba ko abantu babanza gukora physical plan ahantu abantu baba bagomba gutura hagomba kuba haciyemo imihanda  inzira z'amazi y'imvura ziteganyijwe'.

    Amakuru agaragara kurubuga rwa Murandasi  rw'umujyi wa Kigali agaragaza ko gukora inyigo z'imitunganyirize y'ahantu ho gutura  byakomwe mu nkokora na COVID 19 ariko ubu inyingo iri kugenda neza ndetse isesengura ryazo naryo rikaba ririmo gusozwa .

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Gasabo:Abaturage barashinja inzego zishinzwe imyubakire gutinza ibishushanyo by' imitunganyirize y'aho batuye appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/20/gasaboabaturage-barashinja-inzego-zishinzwe-imyubakire-gutinza-ibishushanyo-by-imitunganyirize-yaho-batuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasaboabaturage-barashinja-inzego-zishinzwe-imyubakire-gutinza-ibishushanyo-by-imitunganyirize-yaho-batuye

  • Umuhanzikazi Tiwa Savage yanze kwishyura none amashusho arimo asambana yashyizwe hanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yasabwe ngo hadashyirwa hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, yamaze kugera hanze.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubu inkuru igezweho ni iy’uyu muhanzikazi ukunzwe aho amashusho ye arimo akora imibona mpuzabitsina yamaze gukwirakwizwa n’umuntu utaramenyekana.

    Aya mashusho amwe ntabwo agaragaza isura y’uwo bari muri icyo gikorwa, ni mu gihe andi amugaragaza yicaye ku ntebe uwo bakorana igikorwa cy’urukundo yamuturutse inyuma n’isura ye igaragara, gusa ntabwo umwirondoro we wamenyekanye ariko bivugwa ko ari umukunzi w’uyu muhanzi nk’uko yabyitangarije ko uwo muntu wamuteye ubwoba ari ko yamubwiye.

    Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York, Tiwa Savage aheruka kuvuga ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

    Uyu muhanzikazi wari muri Amerika icyo gihe, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.'

    'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

    Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

    Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

    Aya mashusho akaba yakurikiwe n’amarangamutima y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaa aho bamwe bavuze ko icyaba cyose bazakomeza kumukunda cyane ko akuze afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ni mu gihe abandi bavuga ko iki ari ikintu kibi cyamubayeho mu buzima bwe kitazibagirana.

    Amashusho ari mu gikorwa cy’urukundo yagiye hanze

    Because Tiwa Savage personal activities is exposed in public doesn’t make her different or less human than most of us.

    Tiwa is amazing as always and she should be celebrated for all she has done for Africa Music!!

    Tiwa is not an angel so mistakes like this should be overlooked pic.twitter.com/yzfPTjWLrC

    — Elder Seun (@iamseunalaofin) October 19, 2021

    Tiwa is an amazing person yes, no one argues with that but Sextape is a bad thing for someone like her who many young ladies are looking up to as models……

    — Mayor_Of_Abuja (@Nasirdeen99) October 19, 2021

    1. She is a grown woman who has the right to do what she wants regardless of society’s moral standards
    2. She didn’t ask anyone to make her their role model

    — Tae_mini⁷💜💜 (@armyonthebloc) October 19, 2021

    The world is full of hypocrite, can you see your sister sextape and tell us she’s amazing, you need talk the fact bruh.
    The last time a sextape of a private university student was leaked you all come online to criticize the lady, but now it’s Tiwa she’s celebrated instead.😏😏

    — I’m OLAFUYI🇳🇬✊ (@OLAFUYI2) October 19, 2021

    It’s not about her.. think of her son growing up in this digital age…. I pray for the boy to be strong and not bullied

    — Oluwalosolafunmi Oke (@flowjossy) October 19, 2021

    It’s not even a mistake. Everyone have sex.

    — DamilolaUTD (@iDamflow) October 19, 2021

    Yanze kwishyura ngo adashyirwa hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-tiwa-savage-yanze-kwishyura-none-amashusho-arimo-asambana-yashyizwe-hanze

  • Video ya Tiwa Savage atera akabariro iri kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Uyu Munya-Nijeriyakazi aherutse gutangaza ko afite impungenge z’abakomeje kumutera ubwoba ko bagiye gushyira hanze amashusho ye ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa yavugaga ko yumva afite igishyita cy’uburyo urubyaro rwe ruzakira ariya mashusho ariho akora igikorwa cy’abakuze.

    Ubu amakuru y’imyidagaduro muri Africa yihariwe n’avuga kuri ariya mashusho yamaze kujya hanze agashyirwa ku rubuga rwa Snapchat n’umuntu utaramenyekana.

    Nubwo yayashyizeho ariko agahita ayasiba, abari bamaze kuyamanura ubu bari kuyahanahana umusubirizo bagira n’icyo bayavugaho ku mbuga nkoranyambaga.

    Abari kuvuga kuri ariya mashusho kandi barimo n’Abanyarwanda barimo abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

    Uwitwa Igikoma cya Mukaru kuri Twitter, yagize ati 'Guys wasanga utarabona aka Video ka Tiwa Savege…Vayo DM nkagukarage n’ubundi nta myaka 100.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Video-ya-Tiwa-Savage-atera-akabariro-iri-kuvugisha-benshi

  • Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanurira Inteko uko RDF yageze muri Congo #rwanda #RwOT

    Iyi ntumwa ya rubanda yitwa Jackson Ausse uhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Teritwari ya Irumu yo mu Ntara ya Ituri, yavuze ko Minisitiri w’Ingabo wa kiriya Gihugu Gilbert Kabanda akwiye gutanga ibisobanuro byimbitse uko RDF yageze muri Congo.

    Uyu Mudepite avuga ko bitumvikana uko abasirikare b’u Rwanda bavogera Igihugu cyabo, bityo ko Minisitiri w’Ingabo akwiye guha Inteko Ishinga Amategeko ibisonuro kuri kiriya Gikorwa ndetse n’ikigiye gukorwa kugira ngo bitazasubira.

    Ubwo yagaragazaga ibikwiye gusobanurwa na Minisitiri w’Ingabo, Depite Jackson Ausse yagize ati 'Bariya basirikare bari bavuye he ? Bari baje gukora iki ? Ndetse banatubwire icyakurikiyeho.'

    Yakomeje agira ati 'Turi Igihugu kigenga bityo ibindi bihugu bigomba kutwubaha. Dutegereje ibisobanuro bya Minisitiri w’Ingabo.'

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru hakomeje kuvugwa amakuru ko hari abasirikare b’u Rwanda bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse habanje gutangazwa ko bakozanyijeho n’ingabo za kiriya Gihugu.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo ritanga umucyo kuri ariya makuru yari amaze iminsi acicikana.

    Iri tangazo rivuga ko ari byo koko hari abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda zarenze umupaka bakisanga bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ho metero nke ariko ko batari babigambiriye.

    RDF yatangaje ko abo bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bari bakurikiye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bari bafite ibipfunyika bikekwa ko byarimo n’intwaro bakaza kwisanga barenze imbibi z’u Rwanda.

    Ririya tangazo risoza rigira riti 'Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] n’icya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC] bizakomeza gusigasira umubano n’imikorere byiza ku birebana n’umutekano.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umudepite-arasaba-Minisitiri-w-Ingabo-gusobanurira-Inteko-uko-RDF-yageze-muri-Congo

  • Gasabo: Umugore yatwitse moto n'ibindi bikoresho by'umugabo we kubera gufuha #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yakoze ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/10/2021 biturutse ku makimbirane bombi basanzwe bafitanye.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Jali w'agategano NIOYOMUGABO Grégoire, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Hanga.rw dukesha iyi nkuru.

    Yagize ati:''Nibyo koko Mukampabuka yatwitse Moto y'umugabo we ,byatewe n'amakimbirane bari bafitanye''.

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha yakoze.

    Amakuru yatanzwe n'baturanyi avuga ko uyu mugabo yari umusore ukiri moto ,yashakanye n'uyu mugore akuze aba ari nawe yamuguriye Moto, biracyakwa ko yayitwitse kubera kumufuhira ko ayitwaraho inkumi.

    Uyu mugore witwa Beatrice w'imyaka 62 asanzwe afitanye ubucuruzi bw'akabari n'umugabo we witwa Kimonyo w'imyaka 30 y'amavuko.

    Ngo uyu mugabo yari yazanye umukobwa uzajya abakorera muri kariya kabari ariko Beatrice abona hari ikindi kibyihishe inyuma ngo uriya atari umukozi ahubwo ari ihabara.

    Bamwe mu baturanyi bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 biriya ari byo byazamuye intonganya hagati y'umugore n'umugabo dore ko anamushinja kumuca inyuma akajya kwiryamanira n'abakobwa bakiri bato bari mu kigero kimwe.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w'umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari. Umugore yaje kujya mu nzu asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.'

    Uyu muturage avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu 'ngo yavugaga ati 'n'ubundi imitungo yanjye ni yo ikoshya reka nze nkwereke.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umugore-yatwitse-moto-n-ibindi-bikoresho-by-umugabo-we-kubera-gufuha

  • Burundi: Mu minsi 3 gusa habonetse imirambo 14 muri Komini 2 gusa #rwanda #RwOT

    Imirambo ibiri y'abagore niyo igaragara mu itsinda ry'imirambo yavumbuwe kuri iki cyumweru ivugwa, abasigaye ni abagabo. Ku wa mbere, komite yo mu biro bya perezida yasuye Cibitoke kugira ngo ibaze uko ibintu bimeze. Abenshi mu bishwe baciwe imitweabandi baciwe amaguru nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

    Mu cyumweru gishize,imirambo itanu yagaragaye munsi yumusozi wa Nyamitanga muri komini ya Buganda. Ni ku mupaka n'umusozi wa Kagwema muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (iburengerazuba).

    Umunsi ukurikiye, indi mibiri ibiri yavumbuwe ahitwa Kaburantwa (komine ya Buganda).

    Dukurikije amakuru yacu, ku wa gatanu ushize, indi mibiri ibiri yagaragaye I Gasenyi ubwo havumbuwe izindi eshatu ku ya 14 Ukwakira ku musozi wa Ndava-Village, uri muri komini ya Buganda. Indi isigaye yabonetse mu gace ka Rusiga. Ni mu mujyi uhana imbibi na Rugombo .

    Imirambo myinshi yaturutse mu mugezi wa Rusizi utandukanya u Burundi na DRC.

    Benshi bari bafunze mu magunira cyangwa mu mifuka minini.Imyinshi muri iyo mirambo yari yambaye imyenda ya siporo ndetse ngo bamwe bari baciwe amaguru,abandi imitwe.

    Amakuru aravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze n'intara bamenyesheje inzego zo hejuru ibi “bintu biteye impungenge birenze”.

    Itsinda ryaturutse mu biro by'umukuru w'igihugu ryerekeje i Cibitoke guhura na Carême Bizoza, guverineri wa Cibitoke ndetse na komiseri w'amakomine ya Buganda hamwe n'abandi bayobozi.

    Umuyobozi w'izo ntumwa yasabye ko ubushinjacyaha bwafungura amadosiye ndetse bukore raporo kuri uku kwiyongera guteye ubwoba kw'iyi mirambo ndetse ko batakwihutira gushyingura imirambo kugeza igihe imiryango y'abishwe imenyekanye.

    Izi ntumwa zari ziyobowe n'umwe mu bashinzwe 'umutekano' wa Perezidansi.

    Amakuru avuga ko hari abayobozi bahita bashyingura iyi mirambo batabanje gukora iperereza ndetse n'imiryango yabo itamenyekanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-mu-minsi-3-gusa-habonetse-imirambo-14-muri-komini-2-gusa

  • Ibuka-Sénégal: Biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama yari igamije kwimenyekanisha no kugaragaza imirongo migari ikubiye muri gahunda y’ibikorwa bya Ibuka – Senegal nyuma yo gushingwa tariki ya 05 Nzeri muri uyu mwaka wa 2021.

    Umuyobozi wa Ibuka-Senegal Bwana Yves MUNANA RWOGERA, mu izina rya Komite ayoboye, yagaragaje ko mu byo bashyize imbere ari ukurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku isi.

    Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko rwo muri Senegal kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko biri mu nshingano za Ibuka zirimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n’abandi bantu ayo mateka, kandi izanagira uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abagize Komite nyobozi ya Ibuka-Senegal bagaragaje ko kubera ikoranabuhanga, isi yabaye umudugudu bityo bakaba bashishikariza buri wese harimo n’inshuti z’u Rwanda, gutahiriza umugozi umwe mu kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa cyane n’abahekuye u Rwanda kimwe n’ababafasha muri uwo mugambi wo gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge. Ikindi ni uko bazategura ibiganiro bigamije kurushaho gusobanura amateka y’u Rwanda harimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashimye iyo gahunda ya Ibuka- Sénégal, agaragaza kandi ko Ambasade izabafasha muri gahunda bafite, no mu mahugurwa y’abanyamuryango ba Ibuka by’umwihariko urubyiruko, kandi banabasaba kuzakomeza kurushishikariza kwitabira gahunda zinyuranye bategurirwa zirimo n’Itorero, bigiramo byinshi harimo n’amateka y’u Rwanda n’indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda no kubakangurira bose gufatanya urugamba rwo kurwanya abagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ambasade kandi izabafasha gushaka abatanga ibiganiro kuko mu Gihugu cya Sénégal hari inshuti z’u Rwanda zirimo n’abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source : https://ift.tt/3jlfFJH

  • Mu buzima bwawe ubayeho ukurikije ikihe kitegererezo?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha. Kubara 8:4

    Mu guhuza urugendo rw’Abisiraheli n’urw’Itorero uyu munsi wa none, Pasiteri Desire Habyarimana aradufasha guhuza Ihema ry’ibonaniro n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Umuntu agizwe n’ibice 3: Umwuka, Ubugingo, n’umubiri. Ihema ryari rigizwe n’ibice 3: Hanze, ahera, n’ahera cyane.

    Abantu benshi bigishijwe kuza mu rusengero, ntibabwirwa ko nabo ari urusengero hanze y’urusengero. Bakubaha Imana bari mu nkuta 4 z’urusengero, bagera hanze bakitwara uko bashatse. Ariko nusobanukirwa ko nawe uri ihema inyuma y’ihema, ubuzima bwawe buzahinduka.

    Kubaho kw’Imana kuzajyana nawe mu bucuruzi, mu muryango, mu gihugu,…

    Mose yubatse ihema, akurikije ikitegererezo cy’ibyo yakuye mu i Juru. Imana yamweretse igishushanyo mbonera kivuye mu ijuru. Kugira ngo inzu yubakwe barabishushanya, hanyuma bakubaka bakurikije igishushanyo.

    Ikibazo ngira ngo mbaze: Harya twebwe ibyo dukora tubikurahe? Wubaka urugo ukurikije iki? Uyobora abantu ukurikije iki? Ubusore bwawe ubutwara ukurikije iki? Urambagiza ukurikije iki?

    Iyo wahindutse ihema, ugahinduka urusengero rw’Imana wubaka ukurikije ikitegererezo cy’ibyo mu i Juru. Ahari wakumva ko ijuru riba kure, ariko riri muri Bibiliya. Imana yandikishije ijambo ryayo, irabitwegereza.

    Urugero: Iyo umuntu akoze smartphone, ahita asohora agatabo Kavuga uko ikoreshwa. Tereviziyo ni uko, firigo ni uko, nta gikoresho na kimwe kitagira kataroge(Catalogue)

    Imana yatubwiye uko tuzatwara ubuzima, ikurikije ijambo ryayo(Catalogue), ariko kubisoma byaranze! Dushobora kuzira rero ko tudasoma, dushobora kuzira ko tutabifitiye umwanya, cyangwa tukazira ko tutabihaye agaciro. Ntabwo Imana yigeze ibishyira ahantu hatagerwa, yabiduhaye mu ijambo ryayo.

    Mose yubatse ihema akurikije ikitegererezo cy’ibyo yakuye mu ijuru, ntabwo yigeze akurikiza ibyo mu bwenge bwe.

    Igihe cyose tuzakora ibidahuye n’ibyo Imana yaduhaye(Mu jambo ryayo, Bibiliya), tuzakora bibi! Tuzakora ibivuye mu bwenge bwacu, tuzakora ibivuye mu nyungu zacu, tuzakora amakosa.

    Harya twebwe twubaka dukurikije iki?

    Urugo wubatse udakurikije urugo Imana yatangiye mu ngobyi ya Edeni, ruzakunanira nta mahitamo! Ubusore utwara udakurikije ba Yozefu uko bitwaye, buzakugora. Nuba umupfakazi ntukurikize Ana uko yitwaye mu myaka 84, bizakugora. Nuba Umutambyi ntukurikize Simiyoni, bizakugora. Nuba umucuruzi ntukurikize Dorukasi, bizakugora.

    Nuba umuyobozi mu buryo bwa politike ntukurikize Danyeli uko yitwaye mu bihugu 127, bizakugora. Nuba mwiza mu maso ukagira uburanga ntukurikize Esiteri, bizakugora! Nuba umukoresha w’ikoro ntukurikize Zakayo, bizakugora. Nutinda kubona urubyaro ntukurikize Aburahamu, bizakugora.

    Nta na kimwe Yesu yasize atavuze. Twebwe ihema ryacu turyubaka dukurikije iki? Buri gice cyacu cy’ubuzima, hari abahamya bagiciyemo kandi babyitwaramo neza. Hanyuma baravivura ko ari inyangamugayo, babaduhaho ikitegererezo.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mu-buzima-bwawe-ubayeho-ukurikije-ikihe-kitegererezo-Pst-Desire-Habyarimana.html