Category: Uncategorized

  • AMAFOTO : APR ishaka gukorera amateka mu Barabu yageze mu Tunisia yambariye urugamba #rwanda #RwOT

    APR FC iherutse kugaragaza umukino unogeye ijisho ubwo yanganyaga na Etoile Sportive du Sahel wabereye i Kigali, yerecyeje muri Tunisia mu gukina umukino wo kwishyura.

    Nyuma yo kugera i Tunis ikipe ya APR FC ikaba icumbikiwe muri Paris Accidental hotel iri mu mugi wa Tunis, usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bameze neza.

    Muri uriya mukino warangiye makipe yombi anganya, APR FC yarushije mu buryo bwagaragariye buri we se iriya kipe yo mu Barabu.

    Intego y’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ni ugutsinda uriya mukino bagiye gukinira muri Tunisia bigatuma ikomeza mu mikino ya CAF Champions League.

    APR iramutse itsinze Tunisia uretse kuba yaba igeze mu matsinda ya CAF Champions League, yaba inakoze amateka yo kuba ari yo kipe yo mu Rwanda ibashije gutsindira ikipe yo mu barabu iwabo.

    Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abakunzi ba APR FC bavuga ko bishoboka ko iyi kipe ishobora gucyura intsinzi muri Tunisia bakurikije umukino yagaragaje ubwo bakinaga i Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-APR-ishaka-gukorera-amateka-mu-Barabu-yageze-mu-Tunisia-yambariye-urugamba

  • Ibikorwa umukobwa wese w'umutima adakwiye gukora ari kumwe n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Reba hano ibintu 7 by'ingenzi utari uzi umukobwa yagakwiye kwirinda gukorera imbere y'umukunzi we nk'uko byagaragajwe n'urubuga Elcrema:

    1.Wikwifata nk'umuntu ubizi byose

    Umva nkubwize ukuri,ntabwo abahungu bakunda umukobwa wigira bamenya,mbese werekana ko ibintu byo se abizi,niyo waba ubizi wimwereka ko ubizi ahubwo igire nk'umuntu utabizi,ugasanga umuhungu ari kukwereka ibyo ukora maze ugatangira kumunyomoza ahubwo ukanjya kumwigisha uko bikorwa,icyo gihe umuhungu ahita abona ko wamupinze wowe tuza maze ukore ibyo akubwira.

    2.Wirya cyane

    Iki kintu abahungu aho bava bakagera hafi ya bose baracyanga, niba umukunzi wawe agize atya akagusohokana nko muri Hotel cyangwa muri resitora gerageza nibazana ibyo kurya urye ibiryo biringaniye ntubirire kubimara cyangwa ngo urye maze urengere, rya nk'umwali ndagusabye, igirire akabanga.

    3.Iga kwicara neza imbere y'umukunzi wawe

    Ni ukuvuga ngo niba wicaranye n'umukunzi wawe wikwicara bijagaraye ngo wicare utandaraje yewe n'iyo waba wambaye ipantalo, ibuka ko uri umwali kandi ukwiye no kwiyubaha, abahungu ntibakunda umukobwa wicara bijagaraye.

    4.Gabanya urusaku

    Ubundi abahungu hafi ya bose ntabwo bakunda umukobwa ugira urusaku, mbese uvuga cyane, gerageza niba uri kumwe n'umukunzi wawe muri kuganira cyangwa aguhamagaye kuri Telefone ushyire ijwi hasi ntuvugire hejuru.

    5.Wivuga amagambo menshi

    Iyi ni ingingo nziza kandi ikwiye gukurikizwa na buri mukobwa wese wumva ashaka kuba uw'igikundiro, ni ukuvuga ngo niba uri kumwe n'umukunzi wawe wihurutura amagambo menshi, ahubwo wowe icyo uba usabwa ni ugutuza maze ukamutega amatwi ari nako unyuzamo ukamwenyura hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije cyangwa ukamubwira ibiri ngombwa ko yumva..! Abahungu banga umukobwa uvugaguzwa.

    6.Wiryana ikinyabupfura gicye imbere y'umukunzi wawe

    Ibi ni ukuvuga ngo mu gihe uri kurya, wirya nk'inka cyangwa ihene, gerageza ukanje ibyo uri kurya umunwa wawe ubumbye, ku buryo amenyo adashobora kugaragara, abahungu barabikunda.

    Source : https://yegob.rw/ibikorwa-umukobwa-wese-wumutima-adakwiye-gukora-ari-kumwe-numukunzi-we/

  • Yazamuye amarangamutima ya benshi intashyo ziba nyinshi, Jimmy Gatete yahuye n’abo bakinanye mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Izina Jimmy Gatete ryongeye kwigarurira amarangamutima y’abanyarwanda nyuma yo kumubona ari kumwe na bamwe bahoze bakinana mu Mavubi, benshi bamusaba ko yazaza mu Rwanda kuko bamukumbuye.

    Jimmy Gatete ni we benshi mu banyarwanda bafata nk’uw’ibihe byose bitewe n’ibyishimo yabahaye, ntawakibagirwa igitego yatsindiye Uganda iwayo muri Kamena 2003 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2004, yaje kwigarurira imitima y’abanyarwanda burundu mu kwezi kwakurikiyeho atsindira Ghana i Kigali igitego cyanahesheje u Rwanda itike y’iki gikombe, kikaba igikombe rukumbi Amavubi yitabiriye mu mateka yayo.

    Kuva yasezera umupira w’amaguru muri 2010, uyu mugabo yagiye kure cyane ya ruhago, ntiwamwumva yakoze ibiganiro n’itangazamakuru, yewe ntiyanakomeje inzira y’ubutoza nka bagenzi be ahubwo yigiriye mu bindi bitandukanye na ruhago bimuha inyungu.

    Ni umugabo utapfa kubona ku mbuga nkoranyambga, ku buryo abantu baba bibaza amakuru ye n’uko abayeho nyuma yo gukina.

    Jimmy Gatete yongeye kugaruka mu mitwe y’abanyarwanda ubwo ku munsi w’ejo yahuraga na bamwe mubo bakinanye mu Mavubi.

    Yahuye n’abatoza ba AS Kigali, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Mutarambirwa Djabir ndetse na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira AS Kigali, bakaba bari mu nzira berekeza muri DR Congo gukina na DCMP umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.

    Aya mafoto Jimmy Mulisa yayasangije abamukurikira kuri Twitter, bizamura amarangamutima ya benshi aho basabye uyu munyabigwi w’Amavubi kuzaza gusura u Rwanda.

    Nothing warms a heart like reconnecting with an old friend @JimmyGatete. pic.twitter.com/eJpRG0CabG

    — Jimmy mulisa (@jimbomulisa) October 20, 2021

    Nice picture icyambwira stories mwateraga 😂😂😂

    — Daniel Gahamanyi(Danny🇷🇼) (@gamanyi) October 20, 2021

    The Nambole goal clicks. Great seeing you guys together reminding us how your football period flew the country’s flag high. Warm regards to Gat.

    — Martin Semukanya (@semukanyam) October 20, 2021

    He still number one in Rda .much respect papa.

    — MUSEVENI GILBERT7 (@MUSEVENIGILBER5) October 20, 2021

    Wamudasaiye koko akazaza Mu rugo #Rwanda

    — Igabe Gashabizi (@IGashabizi) October 20, 2021

    Wow, mumutubwirire azaze no mu Rwanda abanyarwanda baramukumbuye

    — Mukeshimana Assumpta 🇷🇼 (@AssumptaMuke) October 20, 2021

    Brother mukuru uraho neza papa ngo mutahe🚶🙇

    — Cpt.YEGO MWIDISHYI🇷🇼 (@Mwidishyi) October 20, 2021

    Yeweeeee weeee unsuhurize Jummy Gatete, uti turagukunda cyane cyane

    — Nkurunziza Egide (@Nkurunz26064584) October 20, 2021

    Hey coach! Could you say hello to Mr Gatete J!

    — Egidio (@Egidio74280352) October 20, 2021

    Abatoza ba AS Kigali bakiniye n’Amavubi bahuye na Jimmy Gatete, uhereye iburyo ni Jimmy Mulisa, Mutarambirwa Djabir, Jimmy Gatete na Eric Nshimiyimana

    Jimmy Gatete hagati ya Jimmy Mulisa(iburyo) na Haruna Niyonzima(ibumoso)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-intashyo-ziba-nyinshi-jimmy-gatete-yahuye-n-abo-bakinanye-mu-mavubi

  • Ibigiye kuba kuri Facebook. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isosiyete y'ikoranabuhanga ikomeye ku Isi ya Facebook ihatse imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, biravugwa ko vuba aha igiye guhindurirwa izina mu rwego rwo gukuraho isura izwiho yo kuba iy'imbuga nkoranyambaga gusa.

    Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru The Verge avuga ko Mark Zuckerberg umuyobozi w'iyi sosiyete imaze imyaka irenga 15 ibayeho, azatangaza izina rishya ryayo mu nama ngarukamwaka ya Facebook yitwa Connect conference izaba ku wa 28 Ukwakira 2021, ariko ko rishobora no gutangazwa mbere.

    Kugeza ubu iryo zina rishya riracyari ibanga, gusa birakekwa ko rizaba rifite aho rihuriye na 'Metaverse' ijambo riherutse gutangazwa na Zuckerberg rivuga ikoranabuhanga rirenga imbibi z'isi cyangwa se 'horizon', izina rishya ry'ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality) ryakozwe na Facebook ariko ritaramurikwa.

    Muri Nyakanga 2021 uyu muherwe yabwiye The Verge ko sosiyete ye ishaka kurenga urubibi rwo kwitwa iy'imbuga nkoranyambaga ikaba sosiyete ifite ikoranabuhanga ryagutse rishobora gutuma abantu basangira ubuzima bwo ku Isi bitabaye ngombwa ko bava aho bari ahubwo bakifashisa internet.

    Yagize ati 'Tuzahindura tuve ku kuntu abantu batubona nka sosiyete y'imbuga nkoranyambaga ahubwo batubone nka sosiyete ifite ikorabuhanga ryagutse rifasha abantu kubona ibirenze ibyo babonesha amaso ku Isi.'

    'Metaverse ni yo tugiye kwibandaho cyane, ndatekereza ko igiye kuba igice kinini kizerekana uburyo internet igenda itera imbere nyuma y'imbuga nkoranyambaga. Ndatekereza ko sosiyete yacu itazasigara inyuma na yo ari yo igiye kwibandaho cyane.'

    Nubwo hari kuvugwa ibyo guhindurirwa izina umuvugizi wa Facebook kugeza ubu ntacyo arabivugaho

    Source : https://yegob.rw/ibigiye-kuba-kuri-facebook/

  • Amafoto ya Miss Josine Ngirinshuti uzahagarar… – #rwanda #RwOT

    Miss Earth ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rikomeye ku Isi rikaba rifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije. Ni irushanwa rya 3 ryitabirwa n’ibihugu byinshi ku Isi. Kubera icyorezo cya Covid-19, irushanwa ry’umwaka ushize ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’iry’uyu mwaka naryo rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umukobwa witwa Lindsey Coffey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wegukanye ikamba ry’umwaka ushize (Miss Earth 2020) mu muhango wabaye tariki 29/11/2020. Umwaka ushize nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa.

    Mu gushakisha umukobwa w’umunyarwandakazi uzitabira Miss Earth 2021, habaye amatora yabereye kuri interineti kuri missearth.inyarwanda.com mu gihe cy’iminsi itatu, nyuma yaho hiyambazwa Akanama Nkemurampaka kemeje kuwa 18 Ukwakira 2021 ko Josine Ngirinshuti ari we wegukanye ikamba hashingiwe ku buranga bwe, amajwi yagize (37,260) ndetse n’umushinga we n’uburyo awusobanura neza.

    Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Miss Earth Rwanda, Josine Ngirinshuti w’imyaka 22 y’amavuko utuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram (@nshutijosine_250) avuga ko umutima we wuzuye umunezero. Yavuze ko yishimiye cyane inkunga yetewe n’abamushyigikiye bose muri iri rushanwa anashimira abariteguye. 

    Josine Ngirinshuti ni we wabaye Miss Earth Rwanda

    Clemy Keza ukuriye Akeza Talent Ltd yateguye irushanwa rya Miss Earth Rwanda, yabwiye INYARWANDA ko irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba mu Ugushyingo 2021 ribe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19. Yavuze ko umukobwa uzaba Miss Earth 2021 azahembwa ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika (aragera kuri Miliyoni 20 z’amanyarwanda) ariko ayahabwe mu byiciro. Yongeyeho ko hari n’andi makamba azatangwa ariyo Miss Air, Miss Fire na Miss Water.

    Yagize ati “Ibihembo, ahembwa $20,000 bamuha mu byiciro, ariko kuri uwo munsi ahita ahabwaho ibihumbi bitanu by’amadorali ($5,000), umwaka wo kuba muri Philippines, hakaniyongeraho n’ibindi bitewe n’ibyabonetse kubera abaterankunga. Bariya ba Miss Air, Miss Fire na Miss Water bahembwa $1000 (1,000,000 Frw) buri umwe, ayahabwa ako kanya”. Keza yavuze ko na hano mu Rwanda bazatora Miss Air, Miss Fire na Miss Water, bakaba bazibanda ku mishinga y’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Earth Rwanda.

    Miss Josine Ngirinshuti azahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021

    Josine Ngirinshuti afite umushinga ugamije gukemura ikibazo cy'amafunguro amenwa na za Hoteli n'ibindi bigo bitandukanye. Asobanura ko ibyo kurya bimenwa byangiza ikirekire, bityo ko ashaka gufatanya na Leta 'mu gutanga ubukangurambaga mu baturage, mu mashuri ndetse n'ahandi hahuriye imbaga nyamwinshi kubigisha uburyo bashobora kurinda ibidukikije birinda kumena amafunguro basigaje. Yongeyeho kandi ko aho kumenya ayo mafunguro bajya bareba uko bayakusanya atarageza igihe cyo kumenwa, maze bakayaha abashonje kuko baba bahari bayakeneye.

    Miss Josine ntiyishimira kubona ibiryo bimenwa kandi hari abantu bishwe n’inzara

    Miss Josine w’i Kagugu asanga kumena ibiryo bikwiye kwirinda kuko byangiza ikirere

    Miss Josine yiteguye kuzahagararira neza u Rwanda muri Miss Earth 2021

    Miss Josine yahize beganzi be mu matora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu (InyaRwanda.com) & Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110644/amafoto-ya-miss-josine-ngirinshuti-uzahagararira-u-rwanda-mu-irushanwa-rya-miss-earth-2021-110644.html

  • Manishimwe Djabel ayoboye abakinnyi 10 baguzw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere mu ijoro, nibwo isoko ryigura n’igurisha mu Rwanda ryashyirwagaho akadomo. Ni isoko ryaranzwe n’abakinnyi bari bahenze byumwihariko Kiyovu Sport ikaba yarigaragaje cyane kuri iri soko. Mu bakinnyi 10 bahenze, harimo abakinnyi batatu ba Kiyovu Sport, babiri ba As Kigali, babiri ba APR FC babiri ba Police FC ndetse n’umwe wa Rayon Sports.

    10 Hakizimana Muhadjiri


    Uyu musore ubwo yavaga mu ikipe ya As Kigali yerekeza muri Police FC yatsinzweho akayabo ka Miliyoni 12 mu gihe kingana n’umwaka umwe aho bivugwa ko azajya anahembwe Miliyoni imwe y’amanyarwanda ku kwezi.

    9. Muhire Kevin


    Muhire Kevin byabanje kugorana kugira ikipe asinyira ndetse agera naho atangira imyitozo muri Rayon Sports ariko nta masezerano ayifiteye. Mu mpera z’iki cyumweru nibwo uyu Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ahabwa miriyoni 15

    8. Danny Usengimana


    Ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Police FC, Danny Usengimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa Miliyoni 16.Danny Usengimana yari inshuro ya kabiri agiye gukinira iyi kipe y’igipiloce cy’ u Rwanda.

    7. Alain Kwitonda Bacca


    Ni we munyarwanda watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’umwaka ushize, byatumye ahembwa kugurwa na APR FC aho na we yatanzweho Miliyoni 20.

    6. Niyonzima Olivier


    Olivier Seif ukina mu kibuga hagati, ubwo yari atandukanye na APR FC hakomeje kwibazwa aho Ari buze kwereza gusa byaje kurangira asinyiye ikipe ya As Kigali kuri Miliyoni 20.

    5. Muzamiru Mutyaba


    Mutyaba ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka kugurwa na Kiyovu Sport aza asanga Emmanuel Okwi wari wanasabye ko uyu mukinnyi yaza akamufasha kujya amuha imipira. Uyu musore yageze mu Rwanda na we ahagaze Miliyoni 20.

    4. Emmanuel Okwi


    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda ni umwe mu bakinnyi bahenze Muri uyu mwaka kuko aherutse gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport igice cy’umwaka kuri Miliyoni 20.

    3. Lamine Moro


    Nyugariro ukomoka muri Ghana, yaguzwe miriyoni 25 avuye muri Yanga African yari abereye Kapiteni. Uyu musore yageze muri As Kigali aje gufasha iyi kipe mu bwugarizi bwayo gusa kugeza nanubu ntaraba gukinira iyi kipe.

    2. Bizimana Amisi


    Ni umurundi ukina nka nimero 11 cyangwa mukibuga hagati kugira ngo ikipe ya Kiyovu Sport imubone nk’umukinnyi wayo byayihagaze Miliyoni 26 n’amanyarwanda kuko yari akiri umukinnyi wa Sofapaka FC yo muri Kenya.

    1. Manishimwe Djabel


    Djabel ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ejobundi yongereye amasezerano muri APR FC atangwaho Miliyoni zisaga 45 byatumye aba umukinnyi uhenze kurusha abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110628/manishimwe-djabel-ayoboye-abakinnyi-10-baguzwe-amafaranga-menshi-uyu-mwaka-110628.html

  • Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza, ngo abayobozi ba United bashyigikiye byimazeyo Solskjaer kandi bakomeje kwizera ko uyu mutoza w'imyaka 48 wasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Nyakanga, azazamura urwego rw'ikipe.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne El Chiringuito kibitangaza ngo United yatekereje ku mpinduka, maze igaragaza ko Zidane ashobora kuba umukandida mwiza usimbura Ole nyuma y'icyifuzo cya CR7.

    Bivugwa ko Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Manchester United ko Zinedine Zidane yazanwa gusimbura Ole Gunnar Solskjaer.

    Raporo ivuga ko Zidane yavuganye n'abayobozi ba United ariko yanga kwimukira Old Trafford kuko ashaka kuba umutoza mushya w'Ubufaransa nyuma ya Didier Deschamps.

    Bivugwa kandi ko Zidane yegerewe na Paris Saint-Germain na Newcastle United, ariko uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid yanga ubusabe bwayo makipe yombi.

    United yatangiye gukina imikino itoroshye kuko muri Premier League igiye guhura n'imikino ikomeye ikurikirana guhera kuri Liverpool, Tottenham, Manchester City na Chelsea mu byumweru bitanu biri imbere.

    Icyakora, Rio Ferdinand wamamaye muri Manchester United yifuza ko Solskjaer yahabwa umwaka w'imikino wuzuye kugira ngo yerekane ko ari umuntu ukwiriye gutoza United.

    Ferdinand yagize ati: “Hagiye habaho iterambere buhoro buhoro buri mwaka kuva yagera hano kandi imiterere y'ikipe ni myiza kuruta igihe yatangiraga, ibintu byose biratunganye”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-umutoza-cristiano-ronaldo-yifuza-ko-asimbura-solskjaer

  • Baturikanwe n'igisasu cyatezwe mu ntambara ya mbere y'isi ubwo bari mu kwezi kwa buki #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n'umuryango we bari bagiye mu misozi ya Carpathian muri Ukraine mu kwezi kwa buki nyuma yo gushyingirwa na Norbert Varga,iwabo mu Bwongereza.

    Uyu mugore yakomerekejwe n'iki gisasu mu gihe murumuna we n'inshuti ye bishwe n'iki gisasu cyo mu ntambara ya mbere y'isi yose cyaturikiye mu birori byo kwizihiza ukwezi kwa buki bagiye gukorera muri Ukraine.

    Ibirori by'uyu umuryango byari byitabiriwe n'abantu 11 barimo n'inshuti – harimo n'abana babiri.Ubwo bari bateraniye hafi y'umuriro mu ishyambabari kuganira no kunywa icyayi nibwo iki gisasu cyaturitse.

    Bikekwa ko iki gisasu cyaturitse bitewe n'umuriro iryo tsinda ryacanye hejuru yacyo rirangije urugendo.

    Bwana Varga, ukora kuri radiyo akaba n'umufotozi ukomeye wabaga mu Bwongereza kuva mu 2018, yari amaze akanya avuye kuri uwo muriro agiye gutunganya kamera ye ngo afotore ariko yumva iki gisasu kiraturitse.

    Yabwiye Daily Mail ati'Ubwo narimo gupakira ibikoresho byanjye, urusaku rw'iturika rwangije umutuzo. Nanyarukiye ku muriro byihuse, mpamagara izina rya Lidiia, “

    Madamu Makarchu yarakomeretse bikabije, ibisigazwa by'iki gisasu bimwinjira mu maguru, amaboko, n'ijisho ry'ibumoso.

    Murumuna we, Myroslav w'imyaka 29, n'undi mugabo bapfuye mu isaha n'igice,abaganga batarabasha kubageraho.

    Madamu Makarchu, umucungamari wavukiye muri Ukraine wimukiye mu Bwongereza mu 2017, yasobanuye ko ibyabaye yumva bimeze 'nk'umuntu wafashe urutare akarumujugunya mu maso.'

    Bivugwa ko iki gisasu cyatezwe mu gitero cya Brusilov mu 1916, ubwo Abarusiya kurwanyaga Otirishiya-Hongiriya.

    Madamu Makarchu aracyari mu bitaro ariko ubu yongeye kugenda. Azakenera kujya muri Hongiriya kwivuza amaso, nyuma azasubira mu Bwongereza.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/baturikanwe-n-igisasu-cyatezwe-mu-ntambara-ya-mbere-y-isi-ubwo-bari-mu-kwezi