Category: Uncategorized
-
#COVID19: Nta muntu witabye Imana, i Kigali habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nta muntu witabye Imana azize COVID-19, abantu babiri bakaba ari bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1314.
Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 19, Burera 5, Gicumbi 3, Musanze 3, Rubavu 2, i Kigali habonetse umuntu umwe, kimwe no mu turere twa Gakenke, Muhanga, Nyabihu, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.


source : https://ift.tt/3C0oLTB
-
Kigali: Amatara yashyizwe ku mihanda yatumye barushaho kugira umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Mbere y’uko amatara ashyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali wasangaga hari uduce tumwe na tumwe tugiye tuzwi ko nta muntu ushobora kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atambuwe cyangwa ngo akorerwe urugomo rurimo gukubitwa mu gihe babuze icyo bamwambura.
Kuri ubu usanga mu bice bitanduknaye bigize Umujyi wa Kigali, harashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda yaba iminini cyangwa imito inyura mu makaritsiye, yarakozwe neza hakanashyirwa amatara ku buryo mu masaha ya nijoro, haba habona neza, bitandukanye no mu bihe byashyize.

Bamwe mu bo Kigali Today yaganirije batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu bishimira ko ikorwa ry’imwe mu mihanda ryatumye umutekano wabo urushaho kuba nta makemwa kuko batacyamburwa cyangwa ngo bakorerwe urugomo nk’uko byari bimeze mbere y’ikorwa ry’iyo mihanda.
Issac Al Amin Odde utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uretse kuba ikorwa ry’imihanda ryarafashije mu rujya n’uruza rw’abantu mu makaritsiye, ariko kandi ngo n’umutekano wabo warushijeho kuba nta makemwa kuko ntawatinyuka gukorera icyaha ahantu habona.

Ati “Aya matara yo ku mihanda ikintu yadufashije, ni uko rwa rugomo wasangaga abantu, hari ukuntu mu dukaritsiye baba bategereje umuntu yacaho bakaba bamukururaho agashakoshi, telefone se, cyangwa bakaba banamwambura, ibyo bintu bigenda bigabanuka kubera ko biba bigaragara nk’aho ari ku manywa. Icyo bidufasha nk’Abanyarwanda ni uko byongereye umutekano kandi tukaba tunasaba ko n’ahandi bitaragera byahagera kuko hari ikintu bifasha abantu benshi”.
Ildephonse Simbikangwa ni umumotari mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mbere y’uko henshi muri uyu Mujyi hashyirwa amatara ku mihanda bajyaga bahura n’ibibazo birimo kwamburwa.
Ati “Hari ingero nyinshi cyane, abambuwe amatelefone, abadamu bahashikurijwe amasakoshi, ugasanga mbese aho hantu umuntu wahanyuraga saa moya, saa mbili, saa kumi n’ebyiri, ugasanga umuntu aravuga ati aha hantu sinahanyura saa kumi n’ebyiri, kubera ko hatabona, ba bantu bagiye kuhitsimba kuko hatagaragara, ariko ubu hose hagiye hajya amatara umuntu ahanyura nta rwikango. Muri Rebero ntawapfaga kujyayo ariko ubu n’iyo haba saa tanu, saa sita nakwatsa moto nkagenda, kubera ko harabona”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko banasaba ubuyobozi gushyira amatara ku mihanda bitarakorwamo, kuko usanga ari yo isigayemo ibikorwa by’urugomo, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata, umuhanda uva Rwampara ukagera ahitwa mu Cyumbati ugakomeza ukagera i Nyamirambo, yose ikaba ikigaragaramo ibikorwa by’urugomo bitewe n’uko hatabona.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko imihanda bubaka mu Mujyi wa Kigali bishimira ko irangira banayimurikiye kugira ngo abayikoresha bayikoreshe batekanye.
Ati “Ubu mu Mujyi wa Kigali dufite imihanda imurikiye ingana n’ibirometero 406.3, iyo ni imihanda ihari yagiye yubakwa mu gihe gitandukanye, hari n’iyo twagiye twagura, ndetse twayagura na yo tukayimurikira, tukaba dufite imihanda na none duteganya kumurikira mu myaka ine iri mbere, ingana n’ibirometero 106.7, ariko by’umwihariko muri ibyo birometero 106, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, tukaba dufite ibirometero 25 twagiye dushakira ingengo y’imari kugira ngo bizakorwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

Ngo mu mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata uzamurikirwa ahangana na kilometero 1.7, hakazamurikirwa n’umuhanda wa Ruliba – Karama – Nyamirambo, uzamurikirwa ibirometero bigera kuri 7, hari kandi n’umuhanda uva mu Rubirizi ugaca mu Busanza ugatunguka i Kanombe, uzamurikirwa ibirometero 6, hari n’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo ugaca kuri Airtel ugaca mu Migina uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.8.
Iyo yose yiyongeraho imihanda iri muri Gacuriro ingana na kilometero 1.6, imihanda iri ku Kimihurura ahitwa mu kiminisitiri uzamurikirwa ku birometero 2, umuhanda unyura kuri Ecole Congolese i Gikondo, uzamurikirwa ahareshya na metero 300, kimwe n’umuhanda uri kimisagara ahitwa katabaro uzamurikira ahareshya na metero 400.
-
- Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano
Uretse iyo mihanda, hari n’umuhanda uri mu Gatsata uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.6, n’umuhanda uva ahazwi nko kuri 15 ujya mu Murenge wa Ndera uzamurikirwa, hamwe n’undi uzamuka ku bitaro bya Karayesi hamwe n’umuhanda uva Kimironko ahahoze gereza ugatunguka kuri Kigali Parents.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye kujya bafata neza ibikorwa remezo bibegerezwa kuko byagaragaye ko hari aho imihanda imurikirwa, nyuma yaho hakibwa insinga ndetse n’amatara, kandi nyamara byarashyizweho ngo bibafashe muri gahunda zibaganisha ku iterambere.

source : https://ift.tt/3vx4TVJ
-
-
Facebook irashaka guha akazi abantu 10,000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru
Abazakoresha iri koranabuhanga rya Metaverse bazaba bashobora gukina, gukorana no gutumanaho mu buryo buteye imbere.
Facebook yanditse ku rubuga rwa Interinet igira iti: “Metaverse ifite ubushobozi bwo gufasha gukingura uburyo bushya bwo guhanga, imibereho myiza, ndetse n’ubukungu.”
Biteganyijwe ko iyi mirimo yo guhanga iri koranabuhanga izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, hakazifashishwa abahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga.
Facebook kandi yavuze ko gushora imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byatanze inyungu nyinshi, harimo kugera ku isoko rinini ry’abaguzi, gukorana na kaminuza zikomeye no gukorana n’abantu babahanga bafite impano zo ku rwego rwo hejuru.

source : https://ift.tt/3jnApAK
-
-
Hasohotse amabwiriza mashya agenga insengero, inkuru irambuye #rwanda #RwOT
Minisiteri y' Ubutegetsi bw' Igihugu , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021, yashyize hanze amabwiriza mashya agiye kuzajya agenga insengero asimbura aya ari amaze iminsi ariho.
Nk' uko itangazo ribigaragaza nuko aya mabwiriza mashya ateganya ko insengero zemerewe gukora ari izisanzwe zibifitiye uburenganzira zujuje ibisabwa. Aya mabwiriza aje asimbura ayaherukaga yari yarashyizweho ku wa 02 Mata 2021.
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko izo nsengero zitagomba kwakira abantu barengeje 50% by'ubushobozi bw'aho bateraniye.
Ingingo ya gatatu y'aya mabwiriza igira iti 'Abana bose bemewe kujya gusenga baherekejwe n'ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.'
Ubusanzwe abana bato bakunze kubuzwa kujyanwa mu materaniro cyangwa ahandi hose hahurira abantu ubwo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yari agikomeye.

Source : https://impanuro.rw/2021/10/20/hasohotse-amabwiriza-mashya-agenga-insengero-inkuru-irambuye/
-
Irindi shema ry'u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw' uko amasosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021 #rwanda #RwOT
Nk'uko gisanzwe kibigenza buri mwaka , SkyTrax, ikigo gitanga amanota ku masosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere, cyashyize ahagaragara urutonde rwerekana uko ayo masosiyete akurikirana mu gutanga sevisi nziza muri uyu mwaka wa 2021.
Rwandair, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere, yaje ku mwanya wa 2 muri Afurika, kubera servisi nziza n'umuhate igira mu kwagura ibikorwa byayo.
Bimwe mu byagendeweho kugirango Rwandair yegukane uwo mwanya uteye ishema, harimo kuba ifite indege zigezweho, kubahiriza gahunda z'ingendo, kwagura umubare w'ibihugu indege zayo zikoreramo, no kuba abakozi bayo bazi gufata neza abagenzi.
Ikindi SkyTrax ishimira Rwandair ni ukuba yarabaye sosiyete ya mbere mu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, kandi iki cyorezo ntikigire ingaruka ku mikorere yayo. Mu gihe izindi sosiyete zitwara abantu n'ibintu mu kirere zongereye ibiciro, Rwandair yo yagabanyije amafaranga y'urugendo nk'uko byemezwa na SkyTrax.Magingo aya Rwandair ifite indege 12, kandi intego ni ukuba yakubye kabiri umubare wazo, bitarenze umwaka wa 2025. Ibi nabyo byatumye Rwandair ihabwa umwanya wa 2 ku isi, mu masosiyete arushaho kunoza ibikorwa byayo haba mu bwinshi no mu bwiza.
Uku gushimwa kwa Rwandair ni ishema ku Banyarwanda bose, kikaba igisebo kuri bantu nka Himbara David n'abandi bahimbazwa no gusebya u Rwanda, bemeje ko guverinoma y'u Rwanda ipfushije ubusa umutungo w'Igihugu ubwo yatangizaga Rwandair.
Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afrika, Uburayi na Aziya.

Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano y'ubufatanye na Rwandair, niyo iza ku isonga ku isi mu mikorere y'indashyikirwa.
The post Irindi shema ry'u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw' uko amasosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021 appeared first on RUSHYASHYA.
-
APR FC na Rayon Sports zizesurana ku munsi wa 4 wa shampiyona [INGENGABIHE] #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe y'uko amakipe azahura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere 2021-2022 aho Kiyovu Sports ariyo izatangira ihura na Gorilla FC saa sita n'igice z'amanywa kuwa 30 Ukwakira 2021.
Kuri uwo munsi kandi,Rayon Sports izesurana na Mukura VS,Espoir FC yakire AS Kigali mu gihe umunsi ukurikiyeho APR FC izacakirana na Gicumbi FC.
Ku munsi wa kabiri AS KIGALI izakira Kiyovu Sports mu mukino w'ishyiraniro ndetse ku munsi wa 3 iyi Kiyovu Sports icakirane na Police FC.
Umukino urebwa na benshi mu Rwanda uteganyijwe kuwa 23 Ugushyingo ubwo APR FC izaba yakiriye Rayon Sports.Umukino uzakinirwa kuri Stade ya Kigali 15h00.
Uko Umunsi wa mbere upanze:
Kuwa 30 Ukwakira 2021:
12H30: SC Kiyovu vs Gorilla FC
15H00: Rayon Sports vs Mukura VS
Marines v Gasogi
Espoir FC v AS KigaliKuwa 31/10/2021:
APR FC vs Gicumbi FC
Etincelles v Rutsiro
Etoile de l'Est v Police FC
Musanze FC v Bugesera FCIngengabihe y'igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda 2021/2022:




-
APR FC izakira Rayon Sports mu kwa 11, gahund… – #rwanda #RwOT
Shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021 aho amakipe azajya akina mu buryo busanzwe.
Dore uko umunsi wa mbere uzaba umeze.Â
Tariki 30 Ukwakira Marine FC izakira Gasogi United, SC Kiyovu yakire Gorilla FC, Rayon Sports yakire Mukura Victory Sport Espoir FC yakire As Kigali. Bucyeye bwaho, Etincelles FC izakira izakira Rutsiro FC Etoile de L’est yakire Police FC naho Musanze yakire Bugesera FC, APR FC yakire Gicumbi.
Imikino ibanza ya Shampiyona izarangira tariki 16 Mutarama 2022 Rayon Sports ikina na Gasogi United APR FC nayo ijya gusura Espoir FC.
-
Platini witegura gutaramira mu iserukiramuco… – #rwanda #RwOT
Ku nteguza ziri kuri iyi Festival hagaragaraho Platini yazamuye akaboko ka mu kubitarukoko nk'ikimenyetso gikunda gukoreshwa n'ikipe ye ya One Percent Managers uyu muhanzi abarizwamo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com Nemeye Platini yavuzeko iyi festival agiye kwerekana ishusho y'umuziki nyarwanda ndetse uburyo yiteguyemo ari amahirwe akomeye abonye kugirango ataramire muri Siera Leone n'ubwo atazi neza niba bazi umuziki we.
Yagize ati: ''Iyi nifestival isanzwe iba buri mwaka ni festival ihuza ibihugu byinshi byo muri Afurika rero u Rwanda rwari rutarakandagiramo ngirango ni amahirwe mbonye yo kugirango ntaramire muri sirerra Leone.
Sinavuga y’uko umuziki wacu bawuzi ariko nzavayo hari ibuye nshizeho rigaragaza umuziki wacu icyerekezo ufite ndi umupafoma mwiza ndimu ba mbere u Rwanda rufite nzitwara neza kugira ngo n'abandi bazabonereho andi mahirwe.''
Platini yavuze ko ari uguhagararira u Rwanda kuko ibindi bihugu biba bihagarariwe iyi ikaba yari inshuro y'u Rwanda, Platini yavuze kandi ko azsahagurukana n'ikipe ye n'ubwo nta muntu azi muri Sierra Leone ariko imiziki ye yari isanzwe iri gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.
Platini byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'AFRIMA'. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.
![]()
Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo Eddy Kenzo wo muri Uganda.
Kuva mu ntangiriro za Ukwakira 2021, Platini ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha ibihangano bye.
-
Fireman ari mu gahinda ko kubura umubyeyi wam… – #rwanda #RwOT
Uyu mubyeyi witabye Imana yari amaze igihe arwaye kanseri. Mu kiganiro kigufi Fireman yagiranye na InyaRwanda.com yadutangarije iby’iyi nkuru y'inshamugongo. Yagize ati”Byabaye kuwa Mbere, kumuherekeza ni ejo”. Yakomeje avuga ko nyakwigendera yafataga nk’umubyeyi we yahitanywe n’indwara ya Kanseri yari amaranye igihe akaba yaraguye mu bitaro bya Masaka.
![]()
Uyu mukecuru yahitanywe n’indwara ya kanseriÂ
Yatangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa ejo ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021. Saa 10:00 za mu gitondo hazaba misa yo kumusabira izabera kuri Regina Pacis nyuma yaho habe indi mihango ijyanye no kumushyingura i Rusororo, icyakora kugeza ubu ngo ntibaramenya amasaha kuko bisaba kugendera ku gihe wahawe n’abashinzwe umutekano w’irimbi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu ijambo rigufite ryuje ikiniga, Fireman yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mubyeyi wamureze agakura akaba umugabo. Yagize ati”Biba biremereye kubyakira, umuntu aba yarakubereye mama wawe, nakuze nzi ko ariwe mama nyuma aza kumbwira ati ‘mama wawe yitabye Imana ati ariko ntaribi’. Sinzi ikintu navuga gusa abantu bakomeye mu buzima nibo umuntu abura ariko buriya nizera y'uko iyo Imana ikwatse umuntu wari ukomeye mu buzima bwawe hari undi iba iguteganyirije”.
![]()
Ijwi rya Fireman rirumvikanisha agahinda n’intimba ku mutimaÂ




