Category: Uncategorized

  • Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga ya matelas mu Bitaro bya HVP Gatagara – #rwanda #RwOT

    Izo matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ubwo yasuraga ibyo bitaro.

    By’umwihariko izo matelas zikimara gutangwa zahise zifashishwa mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu byumba birwariramo abamaze kubagwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi.

    Ati “Twari dufite icyuho cya matelas zigera muri 50 kuko muri rusange dufite ibitanda 130 kuko inyubako zagiye ziyongera.”

    Yakomeje avuga ko kutagira aho kuryamisha abarwayi hahagije byatumaga batanoza serivisi neza ariko ubwo babibonye bagiye kurushaho kwita ku babagana.

    Ati “Akenshi iyo aho kuryama habaga habuze kandi abarwayi ari benshi, hari abo byabaga ngombwa ko baryama ku gitanda kimwe ari babiri cyangwa ugasanga bibaye ngombwa ko tubaha gahunda yo kuzagaruka ikindi gihe.”

    Bamwe mu barwayi n’abarwaza twasanze muri ibyo bitaro, bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye.

    Mukasekuru Yvonne ati “Byatunejeje cyane kuko turyamye ahantu heza kandi hasa neza, kandi turi guhabwa serivise nziza ku buryo twizeye ko tuzakira tugasubira mu rugo.”

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho ari nayo mpamvu iki gihugu kizakomeza gufatanya na HVP Gatagara mu bikorwa bituma abigana ibi bitaro babona serivisi nziza.

    Ati “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi bakwiye kwitabwaho, ni yo mpamvu twatekereje gutanga iyi nkunga. Tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’ibi bitaro kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kuba nziza.”

    Ibitaro bya HVP Gatagara byita ku bafite ubumuga mu Karere ka Nyanza bitanga serivisi ku barwayi basaga ibihumbi bitandatu ku mwaka.

    Ibi bikoresho birimo matelas biherutse gutangwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda bifite agaciro k’asaga miyoni 3 Frw.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yasuye ikigo HVP Gatagara kuri uyu wa Gatatu

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yasuye n’amashuri abana bigiramo baraganira

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho

    Bamwe mu banyeshuri biga muri HVP Gatagara

    Abarwayi bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye

    Matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Ibitaro bya HVP Gatagara

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3pow3x8

  • Iburasirazuba hafatiwe ibiro 83 by’urumogi na litiro 33 za kanyanga – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hafatiwe ibiro 80 by’urumogi, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe ibiro bitatu by’urumogi na litiro 10 za kanyanga naho mu murenge wa Nyagatare hafatiwe litiro 20 za kanyanga mu gihe mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 3.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu ijoro rimwe.

    Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira ahagana saa saba z’ijoro abashumba bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu babonye bambuka umugenzi w’Akagera bacyeka ko barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Abapolisi bahise bajya ku cyambu cya Kibare ahakunze kwambukira abantu bavuye muri Tanzania banyuze mu Akagera, bari abantu Bane bikanga abapolisi bakubita hasi ibyo bari bafite basubura mu bwato bari bajemo bahita basubira muri Tanzaniya.”

    CIP Twizeyimana avuga ko abo bantu bamaze gusubira mu mugezi w’Akagera abapolisi barebye ibyo bari bamaze kujugunya basanga ni umufuka urimo urumogi ibiro 80.

    Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri icyo cyambu hafatirwa abantu barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda urumogi ariko ntibibahire bagahita bafatwa.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye hafatiwe abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.

    Ibi biyobyabwenge bifashwe nyuma y’aho tariki ya 17 na tariki ya 19 nanone Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yari yafashe litiro 240.5 za kanyanga.

    CIP Twazeyimana yogeye kwibutsa abantu kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

    Yabibukije ko ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3G6Yjdg

  • Ngororero: Abarimu umunani birukanwe barashinja ubuyobozi kubarenganya – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko bwabirukanye burundu mu kazi bubaziza ko bataye akazi uhereye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Bamwe muri aba barimu birukanwe bavuga ko Akarere kabarenganyije, kuko bamwe muri bo bari barwaye kandi babasha kwandikira ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge, amabaruwa yabo ntiyasubizwa.

    Umwe mu birukanwe avuga yari arwaye kandi yandikiye akarere agenera kopi Umurenge ariko ntiyasubizwa.

    Ati “Njyewe nari ndwaye, nandikiye akarere mpa Kopi Umurenge ariko sinasubizwa, ikindi kuva ku itariki ya 1 Gicurasi nandikiwe ibaruwa impagarika mu kazi by’agateganyo, ngerageza gutanga ibisobanuro ko nari ndwaye nk’uko inyandiko za muganga zibigaragaza, byose byarirengagijwe.”

    Aba barimu bose icyo bahurizaho ni uko bifuza ko akarengane bagiriwe kasuzumanwa ubushishozi bakarenganurwa, bagasubizwa mu kazi nk’uko bagasabye bagakeneye, kandi bakabasha guhemberwa amezi bahagaritswe by’agateganyo mu buryo budafututse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko aba barimu birukanwe kubera kutubahiriza inshingano kandi ko amategeko yakurikijwe.

    Ati “Abarimu birukanwe barabanje bandikirwa amabaruwa basabwa ibisobanuro by’impamvu bataye akazi, bamwe muri bo ntibasubiza, abandi bagiye mu bindi, kandi icyo tutifuza ni ukubona umukozi uhembwa atakoze. Amategeko yarakurikijwe nk’uko abiteganya ko umukozi wataye akazi mu gihe kingana gityo nta mpamvu yirukanwa burundu.”

    Akomeza avuga ko abarimu birukanwe nta makosa yandi bakoze mu kazi, ahubwo ari abarimu babuze mu kazi, kuko kuva amashuri yasubukurwa batigeze bababona mu kazi.

    Ndayambaje akomeza avuga kuri ubu bagiye kwegera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kikabafasha gushyiramo abandi barimu babasimbura kugira ngo abana ntibabure ubigisha.

    Ibiro by’Akarere ka Ngororero

    source : https://ift.tt/3B1JC7y

  • Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be – #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

    Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bajuririye imikirize y’urubanza rwose.

    Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”

    The National Public Prosecution Authority has filed an appeal against the judgement of the High Court of 20 September 2021, in the case of NSABIMANA Callixte alias Sankara and co-accused.@JusticeSectorRw @NewTimesRwanda @rbarwanda pic.twitter.com/wKMzKSZe9Q

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) October 20, 2021

    Mu isomwa ry’urubanza mu kwezi gushize, Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yorohereje ubutabera, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

    Mu bandi 19 baregwaga hamwe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana, bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka hagati y’itatu na 20.

    Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.

    IGIHE yagerageje kumenya niba ku ruhande rw’abaregwa haba harabayeho kujurira, ariko ntibyadukundiye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.

    Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Gukatirwa imyaka 25 kwa Rusesabagina ntabwo byakiriwe neza n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya MRCD/FLN

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuririye imyanzuro y’urubanza rwose rwaregwagamo abantu 21

    source : https://ift.tt/3poYxH0

  • Rayon Sports ishobora kwakira abafana ku mukino izerekanamo abakinnyi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izanamurikiramo abakinnyi bashya ndetse na numero bazambara mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ishobora kuzemererwa kwinjiza abafana muri sitade nk’uko tubikesha umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe.

    Yagize ati “Twarabisabye barabitwemerera mu magambo ariko ntiturasubizwa mu buryo bwanditse turacyategereje.”

    Biravugwa ko kandi abafana ibihumbi icumi (10,000) ari bo bashobora kwemererwa kwinjira muri Sitade Amahoro ubusanzwe yakira abafana babarirwa mu bihumbi mirongo itatu(30,000).

    Uyu mukino ku makipe yombi uzaba uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira tariki 30 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3lZcp8v

  • RDC:Minisitiri yatumijwe n'abadepite ngo asobanure uko ingabo z'u Rwanda zinjiye mu gihugu cyabo #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko asobanura “ingamba zafashwe ngo ibintu nk'ibyo bitazasubira nanone”, nk'uko radio Virunga Business radio y'i Goma ivuga ko byatangajwe n'umwe mu badepite.

    Kuwa mbere ingabo z'u Rwanda zambutse umupaka zinjira muri territoire ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru, haduka imirwano n'ingabo za DR Congo.

    Umuvugizi w'ingabo za DR Congo muri iyo ntara yabwiye BBC ko kompanyi y'ingabo z'u Rwanda yageze kuri 5Km uvuye ku mupaka.

    Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda ryo kuwa kabiri rivuga ko abasirikare barenze umupaka “batabigambiriye” bakagera muri metero nkeya bakurikiye abacuruza magendu “bari baketse ko bitwaje intwaro”.

    Iryo tangazo rivuga ko ingabo z'ibihugu byombi zikomeje umubano mwiza.

    Gusa muri icyo gikorwa habaye imirwano yahuje ingabo za Congo n'izo zinjiye bituma abaturage bahunga, bongera kugaruka mu byabo ihosheje.

    Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko ingabo z'u Rwanda zasubiye mu gihugu cyazo zimaze kubohoza babiri mu basirikare bazo bari bafashwe n'ingabo za Congo muri uko kurenga umupaka.

    Iyo radio ivuga ko urwego ruhuriweho n'akarere rureba ibibazo by'umutekano n'amakimbirane ku mipaka (EJVM) rwemeje ko rwakiriye ibaruwa ya leta ya DR Congo irusaba gukora iperereza.

    Mu mpera z'imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21, u Rwanda rwohereje muri Congo ingabo inshuro ebyiri mu ntambara zahabaye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-minisitiri-yatumijwe-n-abadepite-ngo-asobanure-uko-ingabo-z-u-rwanda

  • Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe ba nyirabyo [Uko Amatora ahagaze] #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2018,aho byatangirwaga kuri Radio ari nayo ibitegura ya Kiss Fm.

    Kuri ubu Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane aho habayeho impinduka zidasanzwe, bitandukanye nuko byakorwaga mbere, ubu bigiye gutangwa ku mugaragaro aho n'abafana bemerewe kwinjira muri ibyo birori biteganyijwe kubera muri Kigali Arena kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka.

    Muri ibyo birori kandi hazabaho n'Umwanya wo gutambuka kuri tapi itukura ku byamamare, kimwe mu gikorwa gikundwa n'abatari bake.

    Bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19, abafana bazakenera kwinjira muri ibi birori,bagomba byibuze kuba barikingije urukingo rumwe rwa Covid-19, ndetse no kwipisha mu buryo bwihuse ibizwi nka Test Rapid mu ndimi z'amahanga, gusa kwipimisha byo igiciro cyabyo gikubiye mu itike iyoariyo yose umufana azagura.

    Mu gihe amasaha asigaye ngo hamenyekane abegukana ibihembo mu byiciro bitandukanye, amatora yo arakomeje yaba kumbuga nkoranyambaga za Kiss Fm ndetse no kubutumwa bugufi.

    UKO AMATORA YO KURI TELEFONE AHAGAZE KUGEZA UBU:

    Mu bahanzi bashya bigaragaje mu mpeshyi yuyu mwaka Papa Cyangwe arayoboye kumajwi yo kuri telefone na 29%

    Umuhanzi wigaragaje cyane mu Mpeshyi yuyu mwaka, Mu majwi amaze kubarurwa kuri Telefone Meddy arayoboye na 44%

    Mubatunganya Umuziki muburyo bw'amajwi bigaragaje cyane muri iyi mpeshyi, Element (Eleeee) arayoboye na 77% ku majwi yo kuri telefone.

    Indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi mu mpeshyi yuyu mwaka, muziri guhatana ubu Meddy na My Vow ye iyoboye izindi n'amajwi 31% kuri telefone.

    UKO AMATORA YO KURI MURANDASI AHAGAZE KUGEZA UBU:

    Umuhanzi mushya wigaragaje cyane mu mpeshyi yuyu mwaka, aho amatora ageze ubu kuri murandasi, Vestine na Dorcas barayoboye namajwi 34%

    Mubatunganya umuziki muburyo bw'amajwi, Element (Eleeee) arayoboye n'am,ajwi 78%.

    Umuhanzi w'Umwaka wigaragaje cyane muri iyi mpeshyi, urutonde kuri murandasi ruyobowe na Bruce Melody namajwi 48% kugeza ubu.

    Indirimbo yahize izindi gukundwa cyane muri iyi mpeshyi, urutonde kugeza ubu ruyobowe na Igikwe ya Gabiro Guitar ft Comfy namajwi 40%.

    Uretse ibi bihembo kandi hazanatangwa n'igihembo cy'uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki aho azamenyekana ku munsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo.

    Nkwibutse ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Ukwakira, aribwo hateganijwe ibirori byo gutanga ibi bihembo, bizabera muri kigali Arena aho kwinjira Ahasanzwe itike ari 10.000 frw, Mu myanya y'icyubahiro itike iragura 20.000 frw mugihe mu myanya y'icyubahiro cyane itike ari 30.000frw gusa kuri buri giciro gikubiyemo no kwisuzumusha Covid-19.Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ticquet.rw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/iminsi-irabarirwa-kuntoki-ngo-ibihembo-bya-kiss-summer-awards-2021-bihabwe-ba

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 21 aracyekwaho gusambanya umwana akanamugira umugore #rwanda #RwOT

    Tariki 20/10/2021, Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

    Umusore w'imyaka 21 y'amavuko, akekwaho kuba ku itariki ya 25/12/2020, kugeza ku itariki ya 5/1/2021, ari mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, Intara y'Amajyepfo, yarasambanyije umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko, kuva uwo munsi agahita anamugira umugore.

    Abaturage b'aho ukekwa atuye, batanze amakuru ko abana n'umwana nk'umugabo n'umugore, abayobozi b'Inzego z'ibanze bajya aho uregwa atuye bahasanga uwo mwana, n'uregwa babemerera ko babana nk'umugabo n'umugore.

    NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko umwana wahohotewe avuga ko uregwa yamusabye ko babana bakazaba bashyingiranwa ari uko uwo mwana yujuje imyaka y'ubukure. Naho uwamugize umugore we yemera icyaha akanagisabira imbazi, akavuga ko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, ko yari afite imyaka 18 y'amavuko.

    Ukekwa aramutse ahamwe n'icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 4 al. 5 y'itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133.

    Iyo ngingo iteganya ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
    Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 4/11/2021.

    The post Kamonyi: Umusore w'imyaka 21 aracyekwaho gusambanya umwana akanamugira umugore appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/21/kamonyi-umusore-wimyaka-21-aracyekwaho-gusambanya-umwana-akanamugira-umugore/

  • Bakame yavuze impanvu abona gusezera mu Mavubi hakiri kare #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko impamvu abakinnyi bakuru badasezera mu ikipe y’igihugu ari uko abakinnyi bato babakeneye kugira ngo babamenyereze.

    Umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi muri iyi minsi ntabwo ari mwiza, byatumye bamwe batangira gutekereza ko abakinnyi bakuru barimo basezera hagahabwa amahirwe abakiri bato, bakabategura mu myaka iri imbere.

    Ndayishimiye Eric Bakame, akaba umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi bakinira Amavubi, aho yahamagawe guhera 2007, avuga ko abaye ari cyo gisubizo kugira ngo intsinzi iboneka atabyanga, ariko na none ngo abo bakinnyi bato bakeneye ababamenyereza.

    Ati 'Ayo makuru turayumva, atugeraho nk’abakinnyi bakuru ariko ku giti cyanjye nsanze ari cyo gisubizo ku ikipe y’igihugu cyatuma itsinda cyangwa kugera kure hashoboka nkeka ko icyo kintu nta muntu wacyanga, ariko na none tukibuka ko harimo abakinnyi bakiri bato bakeneye ba bakinnyi bakuru kugira ngo babafashe babazamure.'

    'Kuko turanabizi kuko ibihe ikipe y’igihugu Amavubi arimo muri iyi minsi navuga ko atari igihe cyiza, si igihe gishimishije, navuga ko rero igisubizo kibaye ari uko abakinnyi bakuru bava mu ikipe y’igihugu, nihereyeho njye naba niteguye.'

    Nyuma ya Bakame, abandi bakinnyi batungwa agatoki ko bakwiye gusezera harimo Haruna Niyonzima wahamagawe kuva 2006, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge batangiye guhamagarwa muri 20

    Bakame abona igihe kitaragera ngo basezere mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-yavuze-impanvu-abona-gusezera-mu-mavubi-hakiri-kare

  • Kayonza : Ku makuru yatanzwe n’Abashumba Polisi yafashe ibilo 80 by’urumogi rwari ruvanywe Tanzania #rwanda #RwOT

    Ibi biro by’urumogi byafatiwe mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ubwo byariho byinjizwa n’abariya bantu bambutse mu Mugezi w’Akagera.

    Na none kandi mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hafatiwe litiro 10 za Kanyanga mu gihe mu Murenge wa Nyagatare ho hafatiwe Litiro 20 naho mu Murenge wa Tabagwe hafatirwa Litiro 3.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko biriya biyobyabwenge byafashwe mu ijoro rimwe.

    Yagize ati 'Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira ahagana saa saba z’ijoro abashumba bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu babonye bambuka umugenzi w’Akagera bacyeka ko barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Abapolisi bahise bajya ku cyambu cya Kibare ahakunze kwambukira abantu bavuye muri Tanzaniya banyuze mu kagera, bari abantu Bane bikanga abapolisi bakubita hasi ibyo bari bafite basubura mu bwato bari bajemo bahita basubira muri Tanzaniya.'

    CIP Twizeyimana avuga ko bariya bantu bamaze gusubira mu mugezi w’Akagera abapolisi barebye ibyo bari bamaze kujugunya basanga ni umufuka urimo urumogi ibiro 80. Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri kiriya cyambu hafatirwa abantu barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda urumogi ariko ntibibahire bagahita bafatwa.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye hafatiwe abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Mu murenge wa Rwempasha uwitwa Nsabimana Dismas w’imyaka 18 na Manzi Dan w’imyaka 16 bafatanwe litiro 10 za kanyanga n’ibiro Bitatu by’urumogi, bari babivanye mu gihugu cya Uganda babizanye mu Rwanda. Mu Murenge wa Nyagatare uwitwa Kabagambe God w’imyaka 31 yafatanwe litiro 20 za kanyanga, Niyonshuti Eric w’imyaka 23 yafatanwe litiro 3 za kanyanga, yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe. Aba bose bafashwe mu ijoro barimo kuva mu gihugu cya Uganda ari naho bakuraga biriya biyobyabwenge.'

    Ibi biyobyabwenge bifashwe nyuma y’aho tariki ya 17 na tariki ya 19 nanone Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yari yafashe litiro 240.5 za kanyanga.

    CIP Twazeyimana yogeye kwibutsa abantu kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko. Yabibukije ko ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    IBITEGANYWA N’AMATEGEKO

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Ku-makuru-yatanzwe-n-Abashumba-Polisi-yafashe-ibilo-80-by-urumogi-rwari-ruvanywe-Tanzania