
source : https://ift.tt/2Z4UioO

source : https://ift.tt/2Z4UioO
Uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba aherutse mu biruhuko mu birwa bya Maldives, ari na ho yasabiye Uwicyeza Pamella kuzamubera umugore, yagaragaje akanyamuneza ko kuba yaramwemereye.
Mu mashusho The Ben yahyize kuri Instagram kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira, agaragara bari mu bwato bari kumwe n’abandi bantu bariho bafata icyo kunywa no kurya.
Mu kanya Gato aba nk’uhagurutse akagaruka aterera ivi uriya mukunzi we undi na we ntazuyaza agahita amwerera.
Ubutumwa The Ben yaherekeresheje aya mashusho, avuga ko na nubu 'Sindiyumvisha ko ari impamo, uyu ni we muntu tugiye kumarana ubuzima bwanjye nsigaje ku Isi. Yambwiye YEGO. munyifurize ibyiza.'
Nyuma yo kwambika impeta Uwicyeza Pamella, benshi barimo n’ibyamamare nka mugenzi we Meddy na we uherutse kurushinga, bifurije uyu muhanzi ibyiza muri iriya ntambwe ateye.
UKWEZI.RW
Ni amarushanwa yeteguwe n’ Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) mu rwego rwo kurushaho gukundisha abana gusoma ibitabo by’Ikinyarwanda.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, HATEGEKIMANA Richard yashimiye amashuri yose akomeje kugaragaza Ubudasa mu kwitegura Amarushanwa asaba n’ayandi atarajya mu ngamba kurushaho kunoza imyiteguro y’amarushanwa kugira ngo bazakotanira kuzaba indashyikirwa.
HATEGEKIMANA Richard agira ati 'Amashuri azarenza tariki 05 Ugushyingo 2021 atarajya mu ngamba azabura amahirwe yo kwitabira amarushanwa.'
Iyo tariki yashyizweho kugira ngo Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruteguro urutonde rw’amashuri azahabwa ibihembo.
HATEGEKIMANA Richard yatangaje ko Amashuri yose azitabira amarushanwa azahabwa ibihembo kuko azaba yagaragaje indangagaciro z’Ishyaka, urukundo rw’abana b’u Rwanda ndetse n’umuhate wo gufasha abana b’u Rwanda.
Amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri ateganyijwe kuzaba tariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Rwangeyo Laurent mu kiganiro cyatambutse kuri Television Isango Star cyagarutse ku myiteguro y’aya marushanwa, yavuze ko ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge byiteguye neza kandi ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda kuko azabagirira akamaro kanini.
Rwangeyo Laurent yashimangiye ko ibitabo bizakoreshwa mu marushanwa ; ari ibitabo byiza birimo indangagaciro na Kirazira zikenewe n’abana b’u Rwanda.
Laurent yagaragaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda biyandikire amateka yabo kuko ayo abakoroni banditse bayanditse nabi bayandika uko bishakiye mu nyungu zabo bwite.
Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi w’Umuryango Transparency International Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda no ku Rwanda muri rusange aho abana b’u Rwanda bazunguka byinshi bizabafasha gukura ari INTORE zibereye u Rwanda.
Madamu INGABIRE M Immaculee yasabye ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’Uburezi mu Turere twose guha agaciro aya marushanwa kugira ngo hatagira abana b’u Rwanda bazacikanwa n’amahirwe yabagenewe yo kurushanwa n’abandi.
UKWEZI.RW
Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.
Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.
Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka.”
Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.
Yagize ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.”
CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.
Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.
source : https://ift.tt/3G8afvu
Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi.
Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina.
Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera raporo ariko akomeza kumurerega ntiyayimuha ngo ajye gutanga ikirego ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.
Uru rugero n’izindi zigenda ziba ku baturage nko kurangirizwa imanza ariko ntibemerwe nk’abatsinze, ni zo bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ziterwa no kuba nta mafaranga baba bahaye ubuyobozi.
Umwe yagize ati “Nudakora mu mufuka ntibayigukorera ariko nukoramo baragukorera ibyo ushaka byose ahubwo bshyiremo ya nzirakarengane.”
Undi yunzemo ati “Biterwa n’uko uri kuko ushobora kuba uri rubanda rugufi, umuyobozi runaka ari ngombwa kugira ngo agire icyo abona, yakibura akirengagiza ikibazo cyawe ahubwo agakurikira icya wa wundi ufite ubushobozi.’’
Abaturage bagiriwe inama yo kwitabaza izindi nzego mu gihe babonye hari abayobozi bashaka kubarenganya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagiriye abaturage inama yo kuyoboka izindi nzego mu gihe bahuye n’ibibazo.
Yagize ati “Iyo hajemo gukunda umuntu ukora ibishoboka byose kugira ngo umurenganure, iyo wateshutse kuri iyo nshingano ntabwo uba ukora icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu niba ku rwego runaka bitagenze neza inzego zacu zubatse neza mu gihugu cyacu ku buryo umuturage atabura uwo yiyambaza ku ruhande utari wawundi wanze kumuha serivisi.”
Inzego zibanze zashyizweho muri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ibisaba ko aba bayobozi bagomba guha serivisi nziza abaturage kuko ni bo bashyiriweho.
source : https://ift.tt/3jppwOR
Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/22 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana.
Nyiraneza Francine afite umwana wiga mu mashuri abanza, avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.
Yagize ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu tw’imbuto. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”
Mutesi Quevine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, imyumbati, ibijumba, n’imboga.
Ati “Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko guhunda yo kugaburira abana bose ku mashuri bayitezeho kuzamura ireme ry’uburezi.
Ibi abishingira ku kuba bari bamaze umwaka baha abana igikoma n’irindazi kandi byatumye umubare w’abanyeshuri batsinda bakabona ibigo wikuba kabiri.
Agira ati “Mbere y’uko dutangira guha abana igikoma n’irindazi twabonaga batandatu batsinze bakabona amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Dutangiye kubaha igikoma n’irindazi abatsinda bariyongera ubu dufite abana 14 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Ubu noneho ubwo abana bose bari gufatira amafunguro hano ku ishuri dufite icyizere ko umubare w’abatsinda uziyongera cyane.”
Ibikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri
Nubwo ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana. Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.
Mukeshimana Léonie avuga ko kuba aribo bagaburira abanyeshuri bituma batabona umwanya wo kuruhuka mu karuhuko ka saa Sita.
Ati “Ku mwarimu nta karuhuko gahari, urumva niba maze kwigisha isaha y’ibiryo irageze, ni uguhita njya mu gikoni gufata ibiryo nkabishyikiriza abana. Iyo abana bamaze kurya isaha zo kwinjira mu ishuri ziba zigeze.”
Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.
Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 6000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, agaragaza ko ari imwe mu zitezweho kongera ireme ry’uburezi.
Ati “Gahunda ni uko ibigo byose biha amafunguro abana ku ishuri. Hari ubufasha Leta yahaye ibigo byose ariko hari n’uruhare rw’ababyeyi. Hari aho usanga hakiri utubazo nka mivero batarazitera neza, cyangwa nk’ibikoni bitaruzura.’’
Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ukwihutisha kugira uku kwezi kwa 10 kurangire byose byagiye ku murongo, kugira ngo abana bige ku mashuri meza yuzuye, bafate amafunguro ku mashuri. Abarimu Leta yarabashatse ku buryo rwose tuba dufite ireme ry’uburezi riri hejuru.”
Abarezi bifuza ko Leta yakongera uruhare rwayo muri iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ndetse ikajya yishingira imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere ikayitangira umusanzu wose ku kigero cya 100%.
source : https://ift.tt/3vKtUgp
Iyi nka yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Umudugudu wa Nyakagezi usanzwe ubarizwa mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake ukaba utuwe n’abaturage 421.
Uyu mudugudu wahize indi yose yo mu Karere ka Ngoma mu kutarangwamo ibyaha biturutse ku kugira uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane, kwandika abinjira n’abawusohokamo, irondo rikora neza, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru, kwitabira kwizigama muri “Ejo heza” na gahunda y’isuku n’isukura ikaba yubahirizwa muri buri rugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko impamvu bahaye uyu muyobozi inka y’ishimwe ari ukugira ngo bibere abandi isomo ryo gukomeza gukora neza.
Yakomeje agira ati “Yahawe inyana ihaka nk’ishimwe ry’imiyoborere myiza yagaragaje muri uyu Mudugudu, abayobozi b’imidugudu rero bagiye gutorwa turabasaba guharanira gukora neza nk’inshingano baba barahawe n’abaturage.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga byatewe n’ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye no kuganira binyuze mu matsinda.
Ati “Abaturage bacu nk’iyo bigeze ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza bibumbira mu matsinda make bagahitamo umunsi umwe mu cyumweru bazajya babonaniramo ubundi bakizigama noneho bikabafasha mu kwishyura ku buryo bigera mu kwa Gatandatu barasoje kwishyura.”
Yavuze ko kandi ibindi byagiye bibafasha harimo gukoresha Isibo nka rumwe mu rwego rugera ku muturage mu buryo bworoshye cyane mu kumukangurira gahunda za Leta.
Nyiramana yavuze ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango bakoresha abantu bakuru babumbiwe muri gahunda ya “Mwirusenya turahari’’ aho baganiriza abagiranye amakimbirane bigatanga umusaruro.
Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba mu mpera za Mata ikaba igamije guhashya bimwe mu byaha byakundaga kugaragara mu baturage birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye.
source : https://ift.tt/3C2OYRv
Aba Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Aba basore uko ari icyenda bari hagati y’imyaka 18 na 23 bageze ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa Cyenda z’amanywa.
Aba basore bose bahuriza ku kuba barafatiwe mu modoka mu minsi itandukanye ubwo babaga bagarutse mu Rwanda, bakaba baragiye bafatwa n’anasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bakabasohora mu modoka bakajya kubafunga ari nako bahatwa ibibazo bitandukanye.
Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ufite imyaka 23 uturuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurwara kwa nyirasenge.
Yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 8 Ukwakira 2021 afatwa n’abasirikare ba Uganda ageze i Mbarara agarutse mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yamaze iminsi 12 gusa ngo nta muntu wamuhohoteye uretse kumwambura amashilingi ya Uganda ibihumbi 60.
Manishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 aza gutabwa muri yombi tariki ya 12 Ukwakira 2021.
Yavuze ko yarekuwe nyuma yo kugezwa mu rukiko rugategeka ko yoherezwa mu Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.
U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi ntacyo biratanga.
source : https://ift.tt/3G0tZB4
Ruhumuriza James wamamaye nka King James agiye gutangiza urubuga yise 'Zana Talent' rugamije gufasha abantu batandukanye mu myidagaduro bakizamuka ndetse rugurirwaho album z'abahanzi.

Ni urubuga ateganya kuzana mu minsi iri imbere ndetse azamurikiraho album ye nshya izajya hanze mu minsi iri imbere ataramenyera neza itariki.
Yagize Ati 'Zana Talent izaba ari urubuga rwo kugurishirizaho umuziki no kuzana impano nshya zikabona ahantu bashobora gushyira ibihangano byabo ku buryo n'umuntu uhasuye yaba azi ko agiye kureba impano nshya yaba abaririmba abashushanya, abakora filime ngufi, abanyarwenya n'izindi mpano. Ikindi tuzajya tugurishirizaho album z'abantu.'
Yavuze ko abantu benshi bakunze kumusaba ubufasha akaba yaragerageje gutekereza ikintu yakora ku buryo bose yabagereraho icyarimwe, ntafashe umwe umwe.

Nko kugurisha album, umuhanzi niwe uzajya ahitamo igiciro cyayo. Album ya King James izasohoka mu buryo bw'amajwi nijyaho izaba igura 5 000 Frw.
Uru rubuga ruzajya rujyaho amashusho, amajwi ndetse n'amashusho aherekejwe n'amagambo [Lyric Video].
King James ari kwitegura kumurika album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi'. Ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10 ndetse hari n'izagiye hanze zirimo iyo yakoranye na Ariel Wayz bise 'Ndagukumbuye' na 'Ubudahwema' aheruka gushyira hanze.
The post King James agiye gutangiza umushinga uzafasha abanyempano no kugurisha album z'abahanzi appeared first on Flash Radio TV.
Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International uvuga ko nubwo u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, ariko ngo hakiri ibyuho mu iyubahirizwa ryayo.
Raporo Ngarukamwaka ya 'World Justice Project' ya 2021 ku iyubahirizwa ry'amategeko ku Isi, ni raporo yakozwe nyuma y'ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 138.000 n'inzobere mu mategeko 4.200 muri buri gihugu.
Ni ubushakashatsi bwakozwe  kugira ngo harebwe uko amategeko yubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo kurwanya ruswa, ubabasha bw'amategeko ku bagize Guverinoma, ubuyobozi bukorera mu mucyo, uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko ashyirwa mu bikorwa, ubutabera mu manza mbonezamubano n'ubutabera mu manza nshinjabyaha.
Hagendewe kuri izi ngingo umunani z'ingenzi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara no ku wa 42 ku Isi.
Hari abaturage itangazamakuru rya Flash ryabajije uko babona bahabwa ubutabera bavuga  ko nubwo nta byera ngo de, ariko muri rusange hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kubuhariza amategeko.
Uwitwa Niyigena Jean Paul yagize ati 'Ntabwo ibintu byose byahita bijya ku murongo, ariko ishusho igaragara nuko nibura bigerageza kwihuta bitandukanye nibyo mu bihe byashize.'
Undi witwa Uwiragiye Marie agira ati 'Ikibazo iyo kirenze mudugudu kirazamuka, cyagera mu nkiko, bigakemurwa n'inkiko.'
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu ngingo enye zirimo gukurikiza amategeko mu kurwanya ruswa, kuba Guverinoma itivanga mu iyubahirizwa ry'amategeko, kuba amategeko yubahirizwa mu bijyanye n'umutekano ndetse no mu gutanga ubutabera ku baturage.
Aha niho madam Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane Transparency International ishami ry'u Rwanda, Â ahera avuga ko hakiri icyuho mu iyubahirizwa ry'amategeko mu Rwanda, cyane cyane ubutabera mu manza mbonezamubano.
Yagize ati 'Njyewe ndasaba minisiteri y'ubutabera ifatanye n'iyi miryango itari iya leta, habe ubukangurambaga bwo gusobanura amategeko nibura ay'ibanze.'
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda nubwo rwabaye urwa mbere ariko rwabonye amanota 0.61 kuri 1 ameze nkayo rwari rwabonye umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru w'umuryango uharanira kugira igihugu kigendera ku mategeko CERULAR, Mudakikwa John,  avuga ko ibi ahanini byatewe n'icyorezo cya COVID-19, ariko ngo muri rusange intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amategeko mu Rwanda irashimishije.
Yagize ati 'Wenda ikibazo gishobora kuba kigihari nuko habayeho inzitizi zitandukanye zatewe n'icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu byerekeranye no kubahiriza amategeko. Nko mu butabera ubona ko hakiri ibirarane byinshi cyane, abantu bagiye bakurikiranwa mu rwego w'ubutabera ugasanga imanza ziratinda. Ikiza dushima nuko hari ubushake bwa politikI, amategeko arahari meza ndetse n'inzego zirahari.'
Iyi raporo yakorewe mu bihugu 139 ku Isi, birimo 33 byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara na 18 bikiri mu nzira y'Amajyambere.
Igihugu cyaje hafi mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni Tanzania yaje ku mwanya wa 100 ku Isi, Kenya ku mwanya wa 106 na Uganda ku wa 125.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad
The post U Rwanda ruracyafite ibyuho mu iyubahirizwa ry'amategeko -TI-Rwanda appeared first on Flash Radio TV.