Category: Uncategorized

  • Video y'umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we Ivi #rwanda #RwOT

    Akimara gushyiraho aya mashusho The Ben yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi ubona ko yanyuzwe no kubona Miss Pamella yavuze 'YEGO' ubwo yamutereraga ivi amusaba kuzamubera umugore. Muri ayo magambo yuzuyemo amarangamutima The Ben, yavuze ko ashobora kuba ari kurota kuko yumva bidasanzwe, yongeraho ko Pamella ariwe muntu agiye kugumana nawe ubuzima bwe bwose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-y-umunsi-umuhanzi-the-ben-yerekanye-uko-yatereye-umukunzi-we-ivi

  • Umusirikare w’Inkotanyi wangezeho bwa mbere namusabye kundasa aho kunyica arampumuriza- Mureshyankwano #rwanda #RwOT

    Nk’uko amateka abyemeza, ubutegetsi bwabayeho mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, bwinjije mu Banyarwanda urwango rwatumye Abahutu banga Abatutsi ari na byo byaje gutuma habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Senateri Mureshyankwano wabaye umwarimu mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko na bo biga bari barinjijwe mu mutwe ko Inkotanyi [Abanyarwanda bari barahunze ubwo ubutegetsi bwameneshaga Abatutsi] ari abantu babi.

    Ati 'Bajyaga bavuga ngo zifite [Inkotanyi] imirizo, bakavuga ukuntu zica abantu. Abanyamakuru b’icyo gihe abitwa ba Bemereki Valerie kuri RTLM no kuri Radio Rwanda, bose batwigishaga ko Inkotanyi ari mbi.'

    Ubwo abariho bakora Jenoside batsindwaga bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yahoze yitwa Zaire] ariko bajyana n’Abaturage bababwira ko Inkotanyi nizibasanga mu Gihugu zibica.

    Mureshyankano avuga ko na we yahunze gutyo ariko hakiyongeraho no kugira ubwoba yaterwaga no kubona Abatutsi bishwe ku buryo benewabo b’Inkotanyi nibahagera na bo batari bubarebere izuba.

    Yahungiye muri DRC amarayo imyaka itatu we n’umuryango we bazenguruka amashyamba yo muri kiriya Gihugu bari mu buzima bubi ku buryo hari n’abahasize ubuzima bishwe na za macinya n’izindi ndwara z’imibereho mibi.

    Mureshyankwano avuga ko ubwo bari mu mashyamba umugabo arembye, ari bwo Inkotanyi zabagezeho.

    Ati 'Uwahansanze bwa mbere kubera bya bindi twari twarigishijwe naramurebye gutya mbona ni umututsi kandi naramubonaga ari umusirikare afite n’imbunda, arambaza ati 'ko uri aha ?’ nti 'ni mwe twahuze’ arambaza ati 'mwahunze iki ?’ ndamubwira nti 'wimbaza byinshi ahubwo nyica’.'

    Avuga ko yumvaga ko agiye guhita amwica ariko ko yatunguwe n’uburyo yamusubije. Ati 'Ijambo yambwiye bwa mbere ni ryo ryampumurije. Yarambwiye ati 'ariko kuki mwumva ko twazanywe no kwica’. Icyantangaje kikantungura n’uyu munsi ntajya niyumvisha, ni uko bashatse uburyo badufasha.'

    Ngo abo yasabaga kwica bahise baha ubutabazi bwihuse umugabo we wari urembye bakamukorera ingobyi bakajya kumuvura ndetse akanakira.

    Ati 'Icyo ni cyo cya mbere naboneye ubudasa bw’Inkotanyi, ndavuga nti 'burya ba bantu naje mpunga batumye ndindagira muri aya mashyamba nari ngiye no kuyagwamo, bafite umutima wa kimuntu umeze utya ?’.'

    Avuga ko Inkotanyi ari na zo zamufashije gutahuka, ahageze anafashwa gusubira mu kazi ahita bona ko Inkotanyi ari bo bantu bakwiye kuyobokwa ku buryo ari byo byaje gutuma ayoboka Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

    Mureshyankwano ubu ni Umusenateri, akaba yarakoze imirimo itandukanye mu buyobozi bw’u Rwanda kuko yabaye Umudepite ndetse akaba yarabaye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

    IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusirikare-w-Inkotanyi-wangezeho-bwa-mbere-namusabye-kundasa-aho-kunyica-arampumuriza-Mureshyankwano

  • Dore ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi #rwanda #RwOT

    Ibintu bikunze gukorwa n'abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk'uko byatangajwe n'urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

    1. Gusiganira kwitanaho

    Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk'aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

    2. Kuvuga umugabo wawe ibibi

    Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by'abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw'umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n'abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

    3. Kugira abandi ushyira imbere y'umugabo wawe

    Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk'ubwiza bwabo, amafilimi n'ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

    4. Kumva ko uhora mu kuri

    Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

    5. Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

    Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z'abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk'igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

    6. Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

    Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n'iby'ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n'akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

    Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n'ubwo akenshi bifatwa nk'ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-6-umugore-akora-akisenyera-urugo-atabizi

  • Umukobwa wa Bill Gates yashyingiranwe n'umusore w'umunyafurika witabiriye imikino Olempike ya Tokyo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imfura wa Bill Gates na Melinda Gates Jennifer yashakanye n'umukunzi we w'igihe kirekire Nayel Nassar, umucuruzi, nka we,barangije muri kaminuza ya Stanford – mu 2017. Jennifer yatangaje ko uyu mukunzi we yamwambitse impeta muri Mutarama 2020, ubwo bombi basohokanye gukina umukino wa Ski.

    Nk'uko amakuru menshi abitangaza,aba bombi bashyingiranywe ku wa gatandatu w'icyumweru gishize,mu birori byabereye mu rwuri rw'uyu mukobwa rw'amafarashi ruherereye mu majyaruguru ya Salem, muri New York (ababyeyi be barumuguriye muri 2018 nyuma yo kurangiza amasomo muri kaminuza ya Stanford).

    Nk'uko ikinyamakuru DailyMail kibitangaza ngo Jennifer, ufite imyaka 25, yari yambaye imyenda gakondo ya Vera Wang. Ibitangazamakuru byatangaje ko umugeni n'umukwe bakoze umuhango wa kyisilamu wihariye umunsi umwe mbere y'ibirori byabo byatumiwemo abashyitsi 300 ku wa gatandatu.

    Jennifer na Nayel w'imyaka 30 biyemeje kubana muri Mutarama 2020. Bombi barangije muri kaminuza ya Stanford – Jennifer ufite impamyabumenyi y'ubumenyabuzima naho Nayel afite impamyabumenyi mu bukungu – kandi bombi bakunda amafarasi bitangaje. Muri Nzeri, Jennifer yashyize kuri Instagram ye ifoto nziza y'amaboko 2 afatanye kandi yegeranye.

    Nayel yanditse kuri iyo foto ati, “sinjye uzabona ndi kumwe nawe ibihe byose ️. “

    Ku yindi foto Jennifer yasangije abantu muri Gicurasi uyu mwaka igaragaza amwambika impeta, uyu mugabo yaranditse ati: “Ntegereje kukugira umugore!. “

    Umukwe wa Bill Gates, Nayel ninde?

    Nayel, ababyeyi be ni Abanyamisiri, amaze imyaka itari mike yitabira amarushanwa yo kugendera ku mafarasi. Nk'uko amakuru abitangaza, yatangiye gusiganwa ku mafarashi afite imyaka 10 kandi yaje kubona itike yo gukina amarushanwa ya nyuma mu gikombe cyisi cyo gusiganwa ku mafarashi FEI mu 2013, 2014 na 2017, ndetse na shampiyona y'isi ya FEI mu 2014. Avuga kandi icyarabu, Igifaransa n'Icyongereza.

    Vuba aha,Nayel yitabiriye imikino Olempike ya Tokiyo, bikaba byari bibaye ku nshuro ya mbere mu myaka 61 ikipe y'abasiganwa ku mafarashi yo mu Misiri yitabiriye imikino Olempike.

    Nyirabukwe Melinda yagiye kuri Instagram, yandika ati: 'Ndacyakunda kureba imikino Olempike. #TokyoOlympics irihariye cyane kuko nshobora gushyigikira umukwe wanjye uzaza, @nayelnassar! Turakwishimiye cyane, Nayel (na Igor)!.

    Hagati aho, Bill yongeyeho ati: 'Ubu nshyigikiye abakinnyi benshi muri Tokyo Olympics, ariko cyane cyane umukwe wanjye w'ahazaza, @nayelnassar.








    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-bill-gates-yashyingiranwe-n-umusore-w-umunyafurika-witabiriye

  • Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n'abakinnyi ndetse n'abayobozi ba AS Kigali abona n'umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n'ikipe ya DCMP #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wigeze gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Rayon Sports na APR FC ndetse amenyekana cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yayifashaga kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cya 2004, yahuye n'ikipe ya AS Kigali kuri ubu irimo kubarizwa muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup na DCMP.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 nibwo hagiye hanze amafoto atandukanye ya rutahizamu w'Amavubi Jimmy Gatete ari kumwe n'abakinnyi ndetse n'abayobozi b'ikipe ya AS Kigali, aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z'abagize iyi kipe yagaragazaga ibyishimo ku mpande zombi.

    Ni amafoto agaragaraho Jimmy Gatete ari kumwe na Kapiteni w'Amavubi akaba n'umukinnyi wa AS Kigali Haruna Niyonzima, umutoza wayo mukuru Eric Nshimiyimana ndetse n'umutoza umwungirije ariwe Jimmy Mulisa by'umwihariko abo batoza bombi bakaba barakinanye na Jimmy Gatete haba mu ikipe ya APR FC ndetse no mu Mavubi.

    Muyandi mafoto kandi uyu mugabo ubusanzwe ubarizwa muri Amerika, yari kumwe na Bayingana Innocent usanzwe ashinzwe imibereho muri AS Kigali, umutoza Djabir Mutambirwa ndetse n'umuganga wayo Jean De Dieu utibagiwe n'uwahoze ari umunyamabanga wayo Kuradusenge Daniel na Higiro Thomas utoza abanyezamu.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye nuko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Jimmy Gatete yaganiriye ndetse anasangira ibyo kurya bya mu gitondo n'abayobozi ndetse n'abakinnyi ba AS Kigali aho bari muri Leon Hotel iherereye i Luambo Makiadi mujyi rwagati i Kinshasa.

    Aya makuru twamenye kandi ngo ni uko uyu rutahizamu Jimmy Gatete wamenyekanye cyane nk'umwe mubatsinze ibitego byagiye bifasha Amavubi mu marushanwa atandukanye ngo ari mu gihugu cya Congo kuri gahunda ze bwite.

    AS Kigali iri muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura na DCMP mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, uyu mukino ukaba utegerejwe gukinwa kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021.

    The post Amafoto — Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n'abakinnyi ndetse n'abayobozi ba AS Kigali abona n'umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n'ikipe ya DCMP appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-jimmy-gatete-yahuriye-i-kinshasa-nabakinnyi-ndetse-nabayobozi-ba-as-kigali-abona-numwanya-wo-kuganira-nabo-bitegura-guhura-nikipe-ya-dcmp/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-jimmy-gatete-yahuriye-i-kinshasa-nabakinnyi-ndetse-nabayobozi-ba-as-kigali-abona-numwanya-wo-kuganira-nabo-bitegura-guhura-nikipe-ya-dcmp

  • Marebe atemba amaribori…-Cyusa yagaragaje umukunzi we w’uburanga budahagwa bahuje urugwiro #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yashyize kuri stastu ye ya Instagram, aho Cyusa aba yegamye kuri Jeanine Noach bari mu rukundo.

    Kuri iyo status, cyusa ashyiramo n’agae k’indirimbo ye kagira kati 'Marebe atembaho amaribori, naramubonye agorora ikimero, akebutse andebye ndoye icyo kibibi cyamubimbuye mu buranga kikamurangiza mu gituza…'

    Uyu mukobwa na we anyuze ku rubuga rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe na Cyusa yandika avuga ko 'Amukumbuye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marebe-atemba-amaribori-Cyusa-yagaragaje-umukunzi-we-w-uburanga-budahagwa-bahuje-urugwiro

  • Ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo bungana na 99.7% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko ku masibo yagombaga gutora mu gihugu hose angana na 118.581, agera ku 118.252 bingana na 99.7% yatoye, hakaba hasigaye amasibo angana na 762 azatora ku rwego rw’umudugudu mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

    MINALOC ivuga ko imidugudu yari igizwe n’amasibo macye ku buryo hari iyari ifite amasibo abiri, atatu cyangwa isibo imwe, bakaba barahisemo kuzavugana n’inteko itora y’abaturage bo ku mudugudu kugira ngo bazahagararirwe n’abantu icyenda, cyangwa batatu cyangwa batandatu, kandi ngo bahisemo ko inteko itora izaba ari iy’umudugudu, bikazakorwa ku buryo kuri uwo munsi aribwo bazatora komite y’umudugudu wabo.

    Uretse amatora yo ku rwego rw’amasibo MINALOC, ivuga ko n’amatora y’abagore ndetse n’urubyiruko na yo yabaye kandi akagenda neza mu gihugu hose, ku buryo abazatorwa ku mudugudu aribo bazanahura ku rwego rw’akagari bakazatora komite nyobozi yabo, abavuyemo bakazatorwa ku rwego rwo hejuru bakazasimburwa, bikazakomeza gutyo kugera ku rwego rw’igihugu bamaze gutora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyriruko na komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko bageze ku matora yo ku rwego rw’umudugudu azaba ku itariki 23 Ukwakira 2021, kandi ko abaturage bose barangije kugena abazabahagararira mu matora yo kuri urwo rwego.

    Ati “Abazatorwa bashobora kuva mu bakandida bari ku rwego rwa bariya batoranyijwe uko ari batatu, ariko bashobora no kwamamaza umuntu udahari baramutse bamuziho ubushobozi, icyangombwa ni uko inteko itora yaba imuzi kandi ikamushima. Tukongera kwibutsa abantu rwose ko amatora akomeye ni hariya ku mudugudu, kuko ni ho ubuzima butangirira, bariya bantu bayobora komite ku mudugudu ni bo babana n’abaturage umunsi ku munsi”.

    Akomeza agira ati “Ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage, ni bo bashinzwe iterambere ry’abaturage, ni bo bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ni bo bashinzwe kumenya ni nde muturage ufite ikibazo, ni nde muturage ushonje, ni nde muturage ukeneye ibyangombwa, ni nde muturage ukwiriye kuba atabarwa, nagira ngo bumve ko umudugudu uyobowe neza mu gihugu cyacu, iterambere twifuza, Nyakubahwa Perezida wa Repabulika ashaka ko rigera ku Banyarwanda ryashoboka”.

    Ngo igihe umudugudu utayobowe neza n’amakuru avamo ntafasha, kuko ariho usanga rimwe na rimwe hagaragara ibintu bidasobanutse, ugasanga abantu bagomba gufashwa ataribo bafashijwe, ugasanga ahandi harazamo ikiguzi cyo guhabwa serivisi utagombye kuzihabwa.

    Ikindi kandi ngo ni uko mu bayobozi b’umudugudu bazatorwa, utazakora inshingano ze nk’uko abisabwa, abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kumukuraho, ariho MINALOC ihera isaba abazatorwa muri iyi manda ko bagomba kuzakora nk’ikipe kuko aribyo birinda amwe mu makosa akunze kugaragara.

    Mnisitiri Gatabazi, avuga ko abazatgorwa bazabafasha mu buryo bushoboka bwose kuko mu byo bazabaha harimo n’amahugurwa.

    Ati “Ikindi tubizeza n’ukuzabaha amahugurwa ya ngombwa no kubaherekeza mu buryo bwo kubafasha kugira ngo bakore akazi kabo neza. Ni umurimo w’ubwitange ntabwo ari umurimo uhemberwa, n’umurimo umuntu ajyamo kubera umutima afitiye abaturage, kandi hari n’abandi banga kujya muri iyi mirimo bitwaje ko ngo batabona umwanya, bityo hakaba hazamo n’undi, afite izindi nyungu ariko atagamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo”.

    Nyuma y’amatora yo mu midugudu hazatorwa umujyanama ujya ku rwego rw’akagari bizakomeze no mu bindi byiciro kugera igihe azagera ku rwego rw’akarere aho tariki ya 19 Ugushyingo hazaba amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama, aribwo hazahita haboneka abayobozi bashya b’uturere n’ababungirije.

    Ku rwego rw’akarere Inama njyanama ikaba izaba igizwe n’abantu 17, harimo umunani b’abajyanama rusange, hakabamo batanu bazatorwa mu cyiciro cy’abagore, n’umwe uhagarariye urubyriko, uhagarariye abikorera, uhagarariye abafite ubumuga n’undi uhagarariye abari n’abategarugori.

    Abatora barasabwa kuzazirikana ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire, amahirwe n’ubumenyi Abanyarwanda bafit,e kugira ngo bazatore abayobozi beza bazabagirira akamaro.

    source : https://ift.tt/3B6bJTc

  • Uwakatiwe na Gacaca yafashwe nyuma y’imyaka 13 yari amaze yihishahisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha
    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko Harerimana Enock yafashwe ku wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, afatirwa mu mudugudu wa Kazeneza, akagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, yariyoberanyije yiyita Karigita Enock.

    Avuga ko hari umuntu wamubonye atanga amakuru mu buyobozi ko uwo muntu yacitse ubutabera kandi yanakatiwe n’inkiko Gacaca, mu mikoranire y’inzego habanza gukurikiranwa amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa amaze kuboneka arafatwa.

    Ati “Umuntu w’inyangamugayo yaduhaye amakuru ko uwo muntu yakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko. Ku bufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha na CNLG, tubanza gukurikirana amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa, tubonye amakuru afatika arafatwa.”

    Avuga ko Harerimana Enock mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aribwo yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Munanira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahita acika yerekeza iya Rwinkwavu ari na ho yafatiwe.

    Murekezi avuga ko Harerimana Enock yemera icyaha ndetse akanavuga ko yari yarafunzweho imyaka 12 nyuma aza gufungurwa mu gihe cyo kujya kwirega no gufasha mu migendekere myiza y’inkiko Gacaca.

    Icyo gihe ngo yarireze ariko yirega ibice ibyaha yemeye anabisabira imbabazi ariko mu gutanga ubuhamya haza kuboneka uwamuregaga wo mu Kagari bari baturanye ka Rwoga, ari na ho igihano yahawe cyakomotse agahita acika.

    Ageze i Rwinkwavu ngo ntiyongeye kuvugana n’imiryango ye kugira ngo hadatahurwa aho yaba aherereye.

    Harerimana Enock yashatse abagore bane ariko nta n’umwe bari kumwe kuko bose bagiye batandukana.

    Murekezi yongeraho ko Harerimana akigera i Rwinkwavu yabeshye ko akomoka mu Majyaruguru ariko yabanje gutura muri kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Harerimana Enock yari akiri mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kayonza, akazahava ajya kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko.

    Harerimana Enock afashwe nyuma ya Mugiraneza Ferdinand wafashwe tariki ya 06 Uwakira 2021, wafatiwe mu mudugudu wa Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma nyuma y’imyaka 15 yaraburiwe irengero.

    Mugiraneza Ferdinand w’imyaka 66 y’amavuko yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca mu cyahoze ari komini Birenga, segiteri Gahurire, Umurenge wa Kazo w’ubu.

    Mugiraneza Ferdinand
    Mugiraneza Ferdinand

    We yiyemerera ko yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahungira muri Tanzaniya aho yari amaze imyaka 15.

    Mugiraneza yafashwe nyuma y’iminsi itatu atahutse ku makuru yatanzwe n’abo yahemukiye, afatirwa mu rugo rwe rwa kabiri ruri mu mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi, na ho akaba yarahageze avuye mu rundi rugo rwe ruri mu Murenge wa Kazo.

    Mugiraneza akaba yaratangaje ko yakoreshaga inzira y’amazi ava mu rugo rumwe ajya mu rundi kubera gutinya guhura n’abaturage.

    Uwo aracyari kuri Sitasiyo ya RIB ya Mutenderi, mu gihe hagitegerejwe kumenya neza igihano yakatiwe bityo ajye kukirangiza.

    source : https://ift.tt/3G4dZ1b

  • Ngororero: Meya yasobanuye iby’ibaruwa yirukana umukozi inyuranyije amatariki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa
    Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa

    Iyo baruwa yasinywe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero igaragaraho amatariki atandukanye ari na yo abantu bakomeje kwibazaho kuko bigaragara ko ingingo yashingiweho yo kwirukana Hakizimana yaba yarashyizwe mu bikorwa igihe kitaragera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko amakosa yabaye ari uko mu kwandika iriya baruwa habayemo kwibeshya kuko ibaruwa ihagarika Hakizimana by’agateganyo yanditswe ku itariki ya 15 Ukuboza 2020, mu gihe mu ibaruwa ho handitse Ukuboza 2021 iyi tariki ikaba itaragera.

    Agira ati “Habayemo kwibeshya umwaka gusa ntabwo iriya baruwa yari yakanasohotse kuva twamwandikira tumuhagarika tunamusaba ibisobanuro ntabwo yigeze yandika agaragaza ko hari amakosa yakozwe kandi usibye kuba harabayeho kwibeshya ku mwaka, ntibikuraho ko umwarimu atakoze amakosa nta n’ubwo yabona uko ayasobanura kuko igihe yari ateganyirijwe cyararangiye nta n’ubwo yigeze ajya mu kazi cyangwa ngo asubize ibaruwa imusaba ibisobanuro”.

    Ukundi kwibeshya kandi kugaragara mu gika cya nyuma cy’iyo baruwa aho uwayanditse yagaragaje ko imyanzuro y’inama njyanama yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kwirukana Hakizamungu wafashwe ku wa 01/10/2020 nyamara bari kwandika umwaka wa 2021.

    Agira ati “Ibaruwa twamwandikiye twayanditse ku itariki 15/12/2020, ariko uwayisohoye yibeshye umwaka yandika 2021 iyo tariki ni yo bibeshyeho.”
    Uko kwitiranya amatariki benshi babinenze bagaragaza ko umwanzuro wafatiwe uriya mwarimu ahubwo nta shingiro ufite kandi ashatse yanarega Akarere kumwirukana kadakurikije amabwiriza, nyamara Ndayambaje avuga ko ikosa ryo guta akazi ryabaye kandi batari gukomeza kurebera.

    Agira ati, “Ntabwo twamenya uko byagenze ngo iriya baruwa ijye ku mugaragaro, Uwayishyize ku rubuga yayishyizeho kandi biragaragara ko harimo amakosa gusa habayemo kwibeshya kandi ntibikuraho ko amakosa yabayeho”.

    Yongeraho ko ibaruwa yahinduwe ku buryo uriya mukozi najya kuyifata azafata itarimo amakosa, naho kuba ashobora kuyifashisha arega Akarere ko kamwirukanye mu buryo butemewe n’amategeko, ngo ibyo ntibyabaho kuko usibye amakosa ari mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara, Hategekimana nta kintu yari yabaza.

    Agira ati “Ibaruwa yashyizwe hanze nyirayo ataraza kuyifata ntabwo tuzi uwayibye akayishyira hanze ariko, ubu naza azasanga hari itarimo amakosa kuko byakosowe, ariko nta n’icyo yabaza kuko ibyakozwe bikurikije amategeko”.

    Umuyobozi w’Akarere agaragaza ko ntakidasanzwe cyabaye mu kwibeshya kuri iriya baruwa kuko byakosowe kandi ibindi byakozwe neza bikurikije amategeko.

    Uyu mwarimu ni umwe mu barimu umunani byatangajwe ko bandikiwe birukanwa burundu mu kazi ku mpamvu zirimo guta akazi. Icyakora abo barimu bo bagaragaza ko barenganyijwe kuko banditse basubiza bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, nyamara ngo ntizihabwe agaciro ahubwo bakirukanwa, bamwe bakaba bavuga ko bagiye kugana inzego zishobora kubarenganura.

    Iyi ni yo baruwa itavuzweho rumwe kubera uburyo yanditse

    source : https://ift.tt/3pt2HxD

  • MINICOM na NIRDA byanenzwe kuba inganda zashyizwe mu turere zarananiwe gukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu
    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’abafatanyabikorwa bayo, baranengwa kuba barananiwe gushyiraho ibigo bitunganya umusaruro (Community Processing Center ‘CPC’), kandi byari byitezwehho kuzamura urwego rw’inganda mu Rwanda, bihereye ku rwego rw’Akarere.

    Gahunda yo kubaka ibyo bigo ‘CPC program’ yatangijwe mu 2013, hashorwa agera kuri Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bigo bitandatu, habanza kugurwa ubutaka, ibikoresho no gutegura uko bizubakwa.

    Ku ntangiriro, Guverinoma y’u Rwanda yashakaga gutangira ibyo bigo, cyangwa se izo nganda ntoya nyuma ikazegurira urwego rw’abikorera.

    Mu bafatanyabikorwa harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu by’Inganda (NIRDA), hiyongeraho Ikigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Izo nganda ntoya esheshatu harimo uruganda rutunganya impu mu Karere ka Gatsibo, uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, urutunganya urwagwa rw’ibitoki mu Karere ka Rwamagana, uruganda rutunganya amata mu Karere ka Burera , uruganda rutunganya ubuki mu Karere ka Rutsiro ndetse n’urukora ibijyanye n’ububumbyi mu Karere ka Nyanza.

    Ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Béata U. Habyarimana, yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo asobanure impamvu izo nganda zitubatswe ngo zikore ibyo zari zigenewe gukora, ahubwo bigateza Leta igihombo cy’asaga Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yakurikiranye iby’iyo gahunda yo kubaka inganda ntoya mu turere, yagaragarije igihombo Guverinoma yagize cyatewe ahanini no kuba nta nyigo zakozwe neza, z’uko izo nganda zizakora, ikindi habura abazikurikirana n’imikoranire irabura, kuri ibyo hakiyongeraho ibikoresho bihari bitabyazwa umusaruro.

    PAC yagaragaje ko inyinshi muri izo nganda, mu gihe zatangizwaga, zitigeze zishyiraho uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora, cyangwa se ngo zikore gahunda y’ibikorwa ziteganya gukora. Inyinshi muri zo rero, ngo zahise zihomba zigitangira, kubera umusaruro mukeya, izindi zimara hafi imyaka itatu zidakora.

    Urugero, nk’uruganda rwo mu Karere ka Rwamagana rwari rugenewe gutunganya urwagwa rw’ibitoki, Inteko Ashinga Amategeko yabwiwe ko rwakoraga ku rwego rwa 1%, kandi urwagwa rukengeshwa amaboko.

    Raporo yagaragaje ko uruganda rutunganya ibirayi mu Karere ka Nyabihu, rwaguze ibikoresho bijyanye no gupfunyika ibirayi ga nk’amafiriti yumishije (crisps), bifite agaciro ka Miliyoni 22.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bikaba byaragombaga gupfunyikwamo toni 40 za ‘crisps’ zikagurishwa mu myaka ine, ariko toni 19 ni zo zashoboye gupfunyikwa, ibyo bituma ibyo bikoresho byari byaguriwe gupfunyikwamo biba imfabusa, nyuma y’imyaka ine, kuko byari byarengeje igihe.

    Ku ruganda rw’inkweto zikozwe mu mpu rwo mu Karere ka Gatsibo, n’ubwo inkweto rukora zari zikunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ariko rwo ngo icyatumye rudakora neza, ni uko ibikoresho rwari rwahawe nk’impano, byari ibikoresho bishaje, ibyo bituma runanirwa gutanga umusaruro uko byari biteganyijwe.

    Mu bisobanuro Minisitiri Habyarimana yatanze, yavuze ko izo nganda hirya no hino mu gihugu, koko zananiwe gukora uko byari biteganyijwe, ariko ngo hari icyakozwe ndetse n’amasomo byasize, kuko hari bamwe mu bayobozi birukanywe, abandi bakurikiranwa mu nkiko kugira ngo bagarure imitungo banyereje, kugeza ubu, ngo hakaba hamaze kugaruzwa agera kuri Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari ubufatanye hagati ya ‘BDF’, ‘NIRDA’, uturere na za Koperative, eshatu muri izo nganda zamaze kwegurirwa abikorera, mu gihe ibindi bibazo bijyanye n’izo nganda birimo gukemurwa. Gusa ngo habayeho ikibazo cyo kunanirwa gukurikirana iyo mishinga.

    Ati “Ni yo mpamvu habayemo amakosa, harimo kugura ibikoresho cyangwa imashini zidakora, ariko ubu dufite abakozi bahoraho bakurikirana ibikorwa by’izo nganda ‘CPC ‘, kandi dufite uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora (a marketing strategy) kandi ibyo byavuguruye imikoranire yacu na BDF”.

    Abadepite babajije ibibazo bitandukanye, babaza niba intego igihugu cyari gifite mu byerekeye inganda zishobora kugerwaho mu gihe harimo ibibazo mu buyobozi bwa gahunda y’izo nganda ntoya ziri mu turere.

    Depite Senani Benoit ati “Ubundi se ni gute mutangira umushinga, mutabanje kuwukorera inyigo? Hanyuma mugasaba ko abayobozi bafasha mu gihe hari ibyananiranye. Kuki ibyo mutabikora mu ntangiriro?”

    Depite Nyabyenda Damien, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye izo nganda zidakora neza, ari uko nta nyigo zabanje gukorwa, asaba MINICOM gutanga ibisobanuro mu buryo bw’inyandiko, ikagaragaza icyabiteye.

    Abadepite barimo Madina Ndangiza, Veneranda Nyirahirwa na Aimée Sandrine Uwambaje, basabye ‘MINICOM’ ko yakwandika igaragaza uko igihombo cyagenze, ingano yacyo n’uwo byaryozwa.


    source : https://ift.tt/2ZfaV1w