Category: Uncategorized

  • Barbados yatoye perezida wayo wa mbere mu gihe igiye kuba repubulika #rwanda #RwOT

    Barbados yatoye perezida wayo wa mbere mu gihe iri kwitegura kuba repubulika, ikavanaho Umwamikazi Elizabeth nk'umukuru w'igihugu.

    Dame Sandra Mason, w'imyaka 72, biteganyijwe ko azarahira tariki 30 z'ukwezi kwa 11, izaba ari isabukuru ya 55 y'ubwigenge bw'iki gihugu ku Bwongereza.

    Sandra Mason wabaye umugore wa mbere wakoze mu rukiko rw'ubujurure, yari asanzwe ari guverineri mukuru wa Barbados kuva mu 2018.

    Umwaka ushize nibwo leta yari akuriye yatangaje ko ishaka guhindura uko igihugu gifatwa kikaba repubulika.

    Itangazo ryayo ryagize riti: “Igihe kirageze” ngo Barbados “isige inyuma byuzuye amateka y'ubukoloni”. Izi mpinduka zari zarifujwe mu itegekoshinga ryavuguruwe mu 1998.

    Amatora y'amateka yabaye kuwa gatatu yabanje kwemezwa n'abagize inteko na sena by'iki gihugu.

    Barbados ifite abaturage 285,000, ni kimwe mu birwa bituwe cyane mu bindi bigize Karayibe.

    Mbere ubukungu bwacyo bwari bushingiye ku kohereza isukari mu mahanga ariko ubu gikura no mu bukererarugendo n'ishoramari.

    Barbados ntabwo izaba igihugu cya mbere cyahoze gikoronizwa n'Ubwongereza muri Karayibe kibaye repubulika.

    Guyana yateye iyo ntambwe mu 1970 hatarashira imyaka ine ibonye ubwigenge, Trinidad na Tobago byakurikiyeho mu 1976, na Dominica mu 1978.

    Jamaica nayo mu gihe cyashize yavuze ko ishaka kureba uko yakora izo mpinduka.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/barbados-yatoye-perezida-wayo-wa-mbere-mu-gihe-igiye-kuba-repubulika

  • Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare yatawe muri yombi aho ashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Uyu munsi ku wa 21 Ukwakira nibwo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

    Mugisha Samuel w’imyaka 23 akaba yafatanywe na Muyoboke Ezechiel w’imyaka 28.

    RIB yemeje aya makuru aho yavuze ko bakurikiranyweho gukubita umumotari witwa Sangwa Olivier aho byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane bishingiye ku makimbirane y’amafaranga y’urugendo batabashije kumvikana.

    Mugisha Samuel asanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Mugisha Samuel yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-wegukanye-tour-du-rwanda-yatawe-muri-yombi

  • Mugisha Samuel ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, Mugisha Samuel, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

    Yagize ati 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryakeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ku gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y'amafaranga y'urugendo batabashije kumvikana.''

    Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

    Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n'icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.

    SRC:UMUSEKE

    The post Mugisha Samuel ari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/21/mugisha-samuel-ari-mu-maboko-ya-rib/

  • 2020 : Abahamijwe ruswa baciwe ihazabu ya 1.238.000.000Frw…Abagabo bakubye abagore 7 #rwanda #RwOT

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yabitangaje ubwo yagaragariza Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite na Sena ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2020-2021.

    Yavuze ko abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa mu buryo bwa burundu ari 286 barimo abagabo 249 bangana na 87% mu gihe abagore ari 37 bangana na 13%.

    Yatangaje kandi ko miliyoni 732 Frw n’ibihumbi 147 915 USD ari yo agaragara muri kiriya cyaha kuri bariya bantu bagihamijwe mu buryo bwa Burundu.

    Ku rundi ruhande ariko abo cyahamye uko ari 286 na bo baciwe ihazabu ingana na miliyari imwe na miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi 432 by’amadorali ya Amerika.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko ibi ari umusaruro uturuka ku muhate u Rwanda rushyira mu guhangana na ruswa.

    Avuga ko kuvugurara amategeko ndetse n’iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na ruswa.

    Urwego rw’umuvunyi ruvuga Kandi ko kugeza ubu abantu 6 bananiwe gusobanura inkomomo y’umutungo wabo ndetse rukaba rwaramaze gushyikiriza ubugenzacyaha dosiye 3 mu gihe izindi 3 rukizikurikirana.

    Muri 2020 Abantu 37 ku basaga ibihumbi 13 ntibitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo bituma urwego rw’umuvunyi rubasabira ibihano binyuranye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/2020-Abahamijwe-ruswa-baciwe-ihazabu-ya-1-238-000-000Frw-Abagabo-bakubye-abagore-7

  • Ubuzima bufite iyihe ntego? #rwanda #RwOT

    Ubuzima bufite iyihe ntego? Nshobora nte kumenya intego, gusohoza indoto, no kunyurwa n’ubuzima? Mbese nzagira ubushobozi bwo gukora ikintu kirambye cy’agaciro? Kubera ibyo bibazo bikomeye, abantu benshi ntibasiba kubitekerezaho. Bajya basubiza amaso inyuma mu myaka yashize, maze bakibaza impamvu ubusabane bwabo nta gaciro bugira, n’impamvu bumva bameze nk’ibikoresho birimo ubusa, kabone n’iyo baba barageze ku ntego y’ibyo bifuzaga gukora.

    Umukinnyi umwe ”baseball” wawukiniye mu nzu y’uwitwa ”Fame”, bamubajije icyo yagombye kuba yarabwiwe n’umuntu, agitangira gukina uwo mukino ku nshuro ya mbere, yabashubije atya: “Nifuza ko uwo muntu yagombye kuba yarambwiye ati: nugera mu bushorishori, uzasanga nta kintu kiriyo.” Intego nyinshi rero zerekana ko ntacyo zigeraho, nyuma yo kuzitakazaho igihe mu myaka itabarika.

    Muri iyi si yacu tubamo, usanga abantu bafite imigambi nyinshi cyane, kandi batekereza ko babonamo ibisobanuro. Imwe muri iyi migambi, harimo kwamamara mu bucuruzi, ubutunzi, imibano myiza, imibonano mpuzabitsina, ibinezeza, no gufasha abatishoboye. Abantu bamaze gutanga ubuhamya ko mu gihe bumvaga bageze ku ntego zabo, ubutunzi, kubana n’abandi neza, no kwishimisha, basanze mu mitima yabo hakirimo urwobo runini rurimo ubusa, igitekerezo cyo kumva ko ntacyo bari cyo, kidashobora kugira ikintu na kimwe cyo kugisibanganya.

    Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza muri Bibiliya, arashimangira iki gitekerezo iyo avuga ati: ”Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa” (Umubwiriza 1:2). Umwami Salomo, Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza, yari afite ubutunzi butagira akagero, ubwenge buruta ubw’abantu bo muri icyo gihe cyangwa ubwacu, abagore amagana, ingoro n’ubusitani byari bwarahogoje abami bo mu mahanga, amafunguro na divayi biryoshye cyane, n’imikino y’ubwoko bwose yo kwinezeza.

    Rimwe aravugati: icyo umutima wanjye washakaga, naragihigaga kugeza nkibonye. Nyamara, yabivuze muri make ati: “ubuzima munsi y’izuba”‘ubuzima mbamo nk’aho byose bibereyeho ubuzima, n’ibyo dushobora kubonesha amaso yacu n’ubunararibonye bw’ingingo zacu’ni ubusa gusa! Mbese n’ukubera iki hari urwo rwobo? Kubera ko Imana yaturemye hari impamvu iri hejuru y’ibyo dushobora gukora hano-kandi- muri aka kanya. Salomo yavuze ku Mana ati: “Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo’.” (Umubwiriza 3:11). Mu mitima yacu, tuzi neza ko “hano-kandi-muri aka kanya” ntabwo ari byo birimo.

    Mu Itangiriro, igitabo cya mbere cya Bibiliya, tubonamo ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1:26). Ibi bisobanuye ko dusa n’Imana kurusha uko dusa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose (ibinyabuzima ibyo ari byo byose). Dusanze kandi ko mbere y’uko icyaha n’umuvumo biza ku isi, ibintu bikurikira byari byoi: (1) Imana yagize umuntu ikiremwa gisabana nayo n’ibindi biremwa byose (Itangiriro 2:18-25); (2) Imana yahaye umuntu akazi (Itangiriro 2:15); (3) Imana yari ifitanye ubucuti n’umuntu (Itangiriro 3:8); na (4) Imana yahaye umuntu ubutware bwo gutegeka isi n’ibirimo (Itangiriro 1:26).

    Ibi bintu bishatse kuvuga iki? Imana yateganije ko buri kintu muri ibi kiziyongera ku byo tumaze kugeraho mu buzima, ariko ibi byose (cyane cyane ubusabane bw’umuntu n’Imana) byagizweho ingaruka mbi no kugwa mu cyaha kw’umuntu n’ingaruka zikomoka ku muvumo isi yavumwe (Itangiriro 3).

    Mu Byahishuwe, igitabo cya nyuma cya Bibiliya, Imana ihishura ko izarimbura isi n’ijuru by’iki gihe, nkuko tubizi izafungura kandi inzira y’ubuzima buhoraho, ireme ijuru n’isi bishyashya. Icyo gihe, izongera kugarura ubusabane bwuzuye hagati yayo n’abantu bacunguwe, mu gihe abakiranirwa bo bazaba bacirwa urubanza rw’ibyo bakoze kandi bajugunywe no mu Nyanja y’umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Umuvumo w’icyaha uzakurwaho; nta cyaha kizongera kubaho, agahinda, uburwayi, urupfu, gutaka, n’ibindi. (Ibyahishuwe 21:4), kandi abakiranutsi bazaragwa ibintu byose. Imana izabana nabo, ndetse bazaba n’abana Bayo (Ibyahishuwe 21:7).

    Nuko rero, tugarutse aho twatangiriye: Imana yaturemeye kugira ngo tugirane Nayo ubusabane, umuntu aracumura, yitesha ubwo busabane, none Imana irimo kugarura ubwo busabane bwose kandi mu buryo buzahoraho. Guca mu buzima bitumenyesha neza ko gupfa dutandukanye n’Imana ubuziraherezo byatubera bibi cyane kurusha kubaho ntacyo tumaze! Nyamara Imana ntiyashyizeho uburyo bwo guhindura umunezero uzahoraho ubuziraherezo (Luka 23:43), ahubwo yatumye n’ubuzima ku isi, buhinduka ubwo kwishimira cyane ndetse bugira n’intego. Ni gute rero twabona uyu munezero uhoraho iteka ryose na “paradizo kuri iyi si”?

    INTEGO Y’UBUZIMA BUTANGWA NA YESU KRISTO

    Ibisobanuro nyakuri by’ubuzima bwa none n’iteka ryose, biboneka iyo tuvuguruye ubusabane bwacu n’Imana bwatakaye igihe Adamu na Eva bagwaga mu cyaha. Muri iki gihe, ubwo busabane n’Imana bushoboka gusa iyo tunyuze mu Mwana Wayo, Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Yohana 14:6; Yohana 1:12). Duhabwa ubugingo buhoraho iyo umuntu wese yihannye ibyaha bye (gushishikazwa no kutongera kubikora ukundi no gusaba Kristo Yesu kuduhindura no kutugira ibyaremwe bishya)no gutangira kwizera Yesu Kristo nk’Umukiza

    Intego nyayo y’ubuzima ntiboneka gusa ari uko twakiriye Yesu nk’Umukiza (n’ubwo ibyo ari byiza cyane). Ahubwo, intego nyayo y’ubuzima ni igihe buri wese atangiye gukurikira Kristo nk’umwigishwa We, kwiga Ibye, kumarana Nawe igihe wiga Ijambo Rye, Bibiliya, gusabana Nawe mu masengesho, no kugendana Nawe no gukurikiza amategeko Ye. Iyo utari umwizera (cyangwa se iyo wakiriye agakiza vuba) hari ubwo wibwira uti: “Ibyo ntibindeba cyangwa nta nyungu mbifitemo!” Ariko, nyamuneka jya usoma cyane kuko Yesu yatangaje ibi bikurikira:

    ‘Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye’ (Matayo 11:28-30). ‘Ariko Njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi’ (Yohana 10:10b).

    ‘Umuntu nashaka kunkurira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bungingo bwe ku bwanjye, azabubona’ (Matayo 16:24-25). ‘Kandi wishimire UWITEKA, Nawe azaguha ibyo umutima wawe usaba’ (Zaburi 37:4).

    Ibyo iyi mirongo yose ivuga, ni ukugira ngo dushobore guhitamo. Dushobora gukomeza gushakashaka kugira ngo dushobore kuyobora ubuzima bwacu burangwa no kutagira intego, cyangwa dushobore guhitamo gukurikira Imana n’imigambi Yayo ku buzima bwacu n’umutima wacu wose, ari byo bizatuma tubona ubugingo bwinshi, guhaza ibyifuzo by’imitima yacu, kugira umunezero no kunyurwa. Ibi, ni ukubera ko Umuremyi wacu adukunda kandi akaba atwifuriza ibyiza biruta ibindi (atari ubuzima bworoshye cyane gusa, ahubwo bunashimishije cyane).

    Niba rero uri umufana w’imikino itandukanye, kandi ukaba wifuza kureba umupira w’abakinnyi babigize umwuga, ushobora gutanga amadolari make ukabona intebe bita “kuva imyuna”, mu mirongo ya mbere ya sitade cyangwa se ukikura amadolari amagana kugira ngo wicare bugufi cyane nk’uri muri icyo gikorwa. No mu buzima bw’ abakristo niko bimeze. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ntabwo ari iby’abakristo bo ku Cyumweru.

    Ntabwo bishyuye ikiguzi. Kwitegereza ibyo Imana ikora bishya, ni iby’ abigishwa ba Kristo bitanga n’umutima wabo wose, kandi baretse koko kuyoborwa n’irari ryabo, kugira ngo bashobore gukurikira gahunda z’Imana. Abo bishyuye ikiguzi (Kwiyegurira Kristo n’imigambi Ye n’umutima wawe wose); basobanukiwe neza ubugingo bwinshi; kandi bashobora no gutinyuka kurebana mu maso ubwabo ntacyo bishisha, kurebana n’abo bahuje kwizera, ndetse n’Umuremyi wabo!

    None mwishyuye ikiguzi? Murabyiteguye? Niba ari uko bimeze, ntimuzasonza nyuma y’ibi bisobanuro n’intego zigamijwe.

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bufite-iyihe-ntego-8472.html

  • Muri Egypt umujura yatinyutse kwiba imbere ya camera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Egypt umunyamakuru witwa Mahmoud Ragheb yarimo afata amashusho y'inkuru yarimo akora Nyuma yumutingito wari umaze kwibasira uduce twa Cairo. Mugikorwa cyo gukora iyo nkuru nibwo umujura yaturutse hirya aje kuri moto, niko gushikuza telefone umunyamakuru wakoraga inkuru gusa ntibyamuhiriye kuko isura ye yafashwe na ya telefone yifashishwaga mu gukora inkuru. Nyuma yo gushikuza umunyamakuru telefone yagiye atafunze camera yayo, nawe yaje gufatwa na camera ya telefona abonwa nabari bakurikiye inkuru mu buryo bwa live kuri facebook.

    Iyi nkuru yari ikurikiwe nabantu basaga 20000 mu buryo bwa live, babashije kubona uko byagenze uyu mujura ashikuza telefone umunyamakuru. Umujura yahise agenda gusa yaje gufatwa. Nkuko inzego zishinzwe umutekano muri Cairo zabitangaje, yafashwe Nyuma yamasaha make ubwo bujura bumaze gukorwa. Izi nzego zitangazako hakoreshejwe ikoranabuhanga hakamenyekana aho ataha bakamusangaho ashyikirizwa kuri station ya police muri Qalyub ndetse yemera icyaha.

    Nkukotubikesha ikinyamakuru The Gardian, aya mashusho yarebwe nabantu basaga million 6.2 naho abasaga 45000 batangaho ibitekerezo mugihe kitarenze amasaha 24. Bivugwako kandi uyu mugabo yafashwe yamaze kugurisha telefone.

    1. https://twitter.com/M49828376Yasmin/status/1450439435175305220?t=oLo1bU08AHw3lbenUPaBjA&s=19

    Source : https://yegob.rw/muri-egypt-umujura-yatinyutse-kwiba-imbere-ya-camera/

  • Musanze : Diregiteri w’Ishuri wabwiye umuturage ko “abona ari Umututsi” yahamijwe amacakubiri akatirwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Uyu wari umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Cyapa, yahamijwe iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwari rumaze iminsi rumuburanisha kuri iki cyaha.

    Ni icyaha yakoreye mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze tariki 22 Ukwakira 2020 saa mbiri z’ijoro (20h00).

    Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko kiriya cyaha cyakozwe n’uriya mugabo kuri uriya munsi, ubwo yari ari kumwe n’abandi bari bugamye imvura muri boutique bari kumva indirimbo z’Inkotanyi n’ijambo rya Perezida wa Repubulika ubwo yarahizaga Abasenateri.

    Ngo icyo gihe yababwiye abo bari kumwe ngo 'ibyo bidafite agaciro bari kumva ni ibiki ?' bamusubiza ko ari ibyo bo bashaka kumva ko na we yakumva ibyo akeneye.

    Nibwo yabwiye umwe muri bo ngo arabona ari Umututsi kuko afite amazuru maremare akaba asa n’inkotanyi ngo 'nagende abwire inkotanyi bene wabo ngo kuva cyera bahize ko bazatsemba Abahutu muri Ruhengeri na Gisenyi bakahahinga itabi none bashyizwe babigezeho.

    Yakomeje avuga ngo 'bagiye kubakura mu mirima yabo Inkotanyi zihahinge urumogi, ngo ariko agende abwire izo Nkotanyi ko nibibeshya bakabikora we na bene wabo bari inyuma y’ibirunga bazatwika urwo rumogi.'

    Ibi bikorwa uyu mugabo yakoze bikaba bigize icyaha cy’Ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ku italiki 07/10/2021 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urwo rubanza ruhanisha uwo muyobozi w’ishuli igifungo cy’imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu (500 000frw).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Diregiteri-w-Ishuri-wabwiye-umuturage-ko-abona-ari-Umututsi-yahamijwe-amacakubiri-akatirwa-imyaka-7

  • Amatariki Expo 2021 izaberaho yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 24, biteganyijwe ko rizakira abamurika barenga 400 bo mu Rwanda netse n’abanyamahanga bo mu bihugu 20, nk’uko bigaragara mu itangazo rya PSF.

    Biteganyijwe ko hazazamo ibintu bitandukanye birimo ibijynye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibigendanye nabwo, imyenda, ibikomoka ku biti, amabanki, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo n’ibindi byinshi.

    Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iryo murikagurisha harimo Singapore, Pakistan, u Buhinde, Syria, Misiri, Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

    source : https://ift.tt/3pmXXta

  • Rubavu: Haravugwa amakimbirane mu buyobozi bwa sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi ba Bralirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Edouard, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (Société des services Gisenyi) hamwe n’undi muntu ngo bafatiwe mu cyuho barimo bica inzugi z’ibiro by’umuyobozi wa SOSERGI (Directeur) kubera ko hari ibyo batumvikanye.

    Bizimana yatawe muri yombi mu masaha y’ijoro tariki 20 Ukwakira 2021 ari kumwe n’umuntu wica inzugi hamwe n’umuhesha w’inkiko.

    Umuyobozi wa SOSERGI Kalisa Kirenga yabwiye Kigali Today ko Bizimana yaje gusenya inzu ashaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora.

    Kalisa yagize ati: “Hari hashize iminsi iwacu ku kazi hari ikibazo, Perezida w’inama y’ubutegetsi agafata ibyemezo wenyine atumvikanyeho n’abandi bahuriye mu nama y’ubutegetsi, rimwe akatwimura, akatujyana ahandi cyangwa akirukana umukozi abandi batabizi. Ejobundi yanyandikiye anyirukana, abandi bagize inama y’ubutegetsi na bo ejo baranyandikira bansaba kuguma mu kazi kuko uwo unyirukana bamureze kandi mfite ibihamya bimushinja, bambwira ko umwanzuro uzafatwa hamaze kubaho igenzura.”

    Akomeza agira ati: “Icyantangaje saa moya z’ijoro yazanye umuhesha w’inkiko n’umufundi gusenya inzu dukoreramo, abazamu barantabaza bambwira ko ibintu umuyobozi arimo gukora bidasanzwe, nibwo natabaje inzego z’umutekano zisanga yishe inzugi ndetse binjiye mu biro nkoreramo ashaka gutwara inyandiko zimushinja amakosa akora, inzego z’umutekano zikora akazi kazo.”

    Kalisa avuga ko Bizimana ashinjwa icyaha cyo gusenya, cyo gusahura, no gushaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora birimo gusinyisha abantu amafaranga, kwigwizaho umutungo, kunyereza umutungo wa sosiyete, gufata ibyemezo bikomeye bishyira sosiyete mu gihombo, kugurisha imigabane uko yishakiye, no gutanga amasoko binyuranije n’amategeko.

    Methode Hinjori Muyombana, umwe mu bakorana na Bizimana mu nama y’ubutegetsi ya SOSERGI, yatangarije Kigali Today ko gutabwa muri yombi kwa Bizimana byatewe n’amakosa yo gushaka kwirukana umuyobozi wa SOSERGI kandi inama y’ubutegetsi uwo mwanzuro batari bawumvikanyeho, ahubwo ngo yabikoze ku giti cye kandi binyuranyije n’amategeko.

    Uwitwa Saiba wari umunyamabanga wa Bizimana ariko akaza kumwirukana binyuranyije n’amategeko, avuga ko ibyabaye bibabaje kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ashobora kwitwikira ijoro akajya kwica inzugi z’aho ari umuyobozi.

    Yagize ati; “Njye nari umunyamabanga we, aza gukoresha inama rusange y’abanyamuryango binyuranyije n’amategeko ndetse akoresha impapuro mpimbano ashyiraho komite nyobozi adukuraho.”

    Ifatwa rya Bizimana Edouard ribaye mu gihe abakorana na we mu nama y’ubutegetsi batari bishimiye imikorere ye.

    Gaspard Ndekezi wayoboye iyi SOSERGI ariko akirukanwa na Bizimana muri Mata 2021 avuga ko batigeze bagirana imikorere myiza.

    Agira ati: “Ubusanzwe inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi iterana rimwe mu gihembwe n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa igafata imyanzuro abayobozi n’abakozi bagomba gushyira mu bikorwa, ariko kuri Bizimana si ko byagendaga kuko yafataga imyanzuro wenyine, akirukana abakozi, akabahindurira imirimo, ubundi ugasanga arivanga mu mirimo ndetse ategeka abakozi ibyo bakora bitandukanye n’inshingano bafite. Njye yanyirukanye ansabye gukora ibinyuranyije n’amategeko mbyanze aranyirukana ashyiraho abandi, kandi si njye njyenyine kuko n’inama y’ubutegetsi bari kumwe yayeguje muri ubwo buryo.”

    Muyombana abajijwe na Kigali Today icyo bagiye gukora nyuma y’ifungwa rya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, yatangaje ko abagize inama bagiye guterana bakareba icyo bakora kuko akazi kadahagarara.

    Ati “SOSERGI ifite ibikorwa byinshi n’abakozi benshi kandi ibikorwa ntibyahagarara, abagize inama y’ubutegetsi baraterana barebe ko ibintu bisubira ku murongo.”

    Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, avuga kuri iki kibazo, yagize ati “Tariki ya 20 Ukwakira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice zishyira saa moya, RIB ikorera mu mujyi wa Gisenyi yafunze abagabo 2 barimo Bizimana Eduard w ‘imyaka 54 wari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (société de services Gisenyi), ifunga na Uwayezu Anselme ukora akazi k’umuhesha w’inkiko w’umwuga. Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba bakoresheje guca icyuho, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha mu kwiba bakoresheje icyuho. Ubu dosiye yabo irimo gukorwa izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Naho ku mategeko ahana ibi byaha bakurikiranweho, ingingo ya 276 ivuga ku guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

    Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:
    1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
    2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
    kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
    4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
    5° kwiba byakozwe nijoro;
    6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    SOSERGI ni sosiyete igizwe n’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa. Yatangiye muri 2005, ifite abakozi babarirwa hagati ya 280 na 300, ikaba ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza imbetezi z’uruganda (dreche) hamwe no gucuruza ibikoresho bikoreshwa muri Bralirwa, ikaba ari yo ifite n’inzu ikorerwamo n’ivuriro rya Croix du Sud rizwi nko kwa Nyirinkwaya i Gisenyi.

    source : https://ift.tt/3E87SXT

  • Zambia: Knowless yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’ukwezi mu cyiciro cy’abagore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Butera Knowless
    Butera Knowless

    Zikomo Africa awards igamije kumenyekanisha ubushobozi buri mu bakiri bato, hitabwa cyane cyane ku bakora ibikorwa by’ubugiraneza, bafasha abatishoboye (philanthropists), abamamaza imideri, Abakora za filimi, Abanyamuziki n’abandi.

    Umunyarwandakazi Butera Knowless ndetse n’Umuhanzi wo muri Tanzania witwa Harmonize, ni bo baserukiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kandi bagaruka batahanye ibihembo bombi. Ni ukuvuga ko Knoweless yabonye igihembo mu cyiciro cy’abagore, Harmonize akakibona mu cyiciro cy’abagabo.

    N’ubwo icyo gihembo kitaba kirimo amafaranga umuntu ahabwa mu ntoki, ariko kizamura kandi kigashishikariza abakiri bato gukora ibyo bashoboye ngo bazamure imibereho myiza y’abatuye aho bakomoka, mu rwego rwo kugira Isi ahantu heza kurushaho.

    Butera Knoweless aherutse gusohora ‘album’ nshya yise ‘Inzora’ iriho indirimbo nka ‘Asante’ ubu ikunzwe cyane mu gihugu.

    Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards bwashimiye umuhanzi Knowless, kuba agira umuhate wo gushaka kugeza umuziki we ku rundi rwego.

    Butera Knowless afite indirimbo nyinshi zikunzwe muri iyi minsi, harimo iyitwa Ikofi, Uwo uzakunda, Uzagaruke ndetse na Te Amo yakoranye n’Umunya-Zambia witwa Roberto.

    source : https://ift.tt/3Cf7upC