Category: Uncategorized

  • Uwayezu F.Regis wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yambitse impeta umukobwa bakoranaga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza muri Nzeri uyu mwaka, aho uyu mukobwa asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru.

    Mu butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Uwayezu yagize ati 'Gutegereza birarangiye… Nabonye uwanjye kandi yavuze Yego.'

    Ku wa 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis yanditse asezera ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, avuga ko ari impamvu ze bwite.

    Uwayezu ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo y'Imari n'Ubutegetsi, yari yarageze muri FERWAFA muri Gicurasi 2018. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.

    Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano.

    Kuva mu 2017, yari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'Abatoza mu Rwanda. Afite n'Impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwayezu-f-regis-wahoze-ari-umunyamabanga-wa-ferwafa-yambitse-impeta-umukobwa

  • Iburayi:Covid-19 mu nzira zo kugarukana umurego. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugabane w'iburayi ubwoba bwuko icyorezo cya covid 19 gishobora kugarukana umuvuduko nubukana bukabije muri ibi bihe byubukonje bigiye kuza, bukomeje kwiyongera ku kigero kinini. Ibi byatewe nuko kumugabane w'iburayi indwara zandurira mu myanya yubuhumekero ikomeje kwiyongera muri ibi bihe byubukonje. Ibi kandi bikurikiwe nubwiyongere bw'ubwandu bwa virus ya Corona kuri uyu mugabane.

    Urugero nko mu bwongereza imibare yatangajwe ku mugoroba wo kuwa 21/10/2021 yaherukaga kuboneka mumezi atatu. Iyi mibare yabanduye virus ya Corona ikaba ari abantu basaga 50000. Ibi bishobora gutuma ku mugabane w'iburayi hasubizwaho ingamba zikakaye kugerango hirindwe ko iki cyorezo cyakongera kugarukana ubukana.

    Source : https://yegob.rw/iburayicovid-19-mu-nzira-zo-kugarukana-umurego/

  • Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare, yatawe muri yombi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel, Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'Amagare yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w'imyaka 29.

    Uyu munsi ahagana saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w'imyaka 28.

    Aba bombi bakekwaho gukubita umumotari, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-yamagare-yatawe-muri-yombi/

  • Rubavu: Abaturage barashinja ubuyobozi gucukura icyobo ku muhanda bikabateza igihombo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko Rwiyemezamirimo wagitunganyije yakomwe mu nkokora n'imitingito na Covid-19, ndetse bukomeza buvuga ko mu kwezi gutaha icyo bateganyirije kugikoresha imirimo izakomeza.

    Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko iki cyobo cyakucukuwe mu buryo bwo kurwanya imyuzure cyabateye igihombo gikabije ndetse bamwe muri bo bagikomerekeyemo, hari n'uwakiguyemo arapfa nk'uko babitangarije Umuryango.

    Umwe yagize ati 'Iki cyobo cyacukuwe, cyafunze umuhanda wari nyabagendwa, ndetse kuri ubu nk'umuntu wese wari ufite ubucuruzi akora yarahombye, tukaba dusaba ubuyobozi kuba bwakwihutisha imirimo yo kugisana kuko nkatwe abafite amazu tuyasorera kandi adakoreshwa.'

    Undi yagize ati 'Nkatwe abafite ubumuga, kunyura muri kiriya cyobo biratugora kuko ni aho baduhaye duparika amagare yacu ari hato, ikindi kigaragaza ko iki cyobo kitubangamiye ni uko hari n'Umukarani waguyemo aza kugwa mu bitaro, kandi ni benshi bagwa muri iki cyobo.'

    Undi ati 'Iki cyobo cyaduteje ibibazo kuko nk'abatunze imodoka batakizitahana iwabo, baziraza mu gasozi.'

    Grace Kabarungi ucururiza hafi n'iki cyobo yagize ati 'Ubucuruzi bwaraduhombeye kuko abakiriya baragabanutse ugereranyije na mbere y'uko iki cyobo gicukurwa.

    Tukaba dusaba ubuyobozi kudufasha iki cyobo kigasibwa abakiriya bakiyongera natwe tukajya dusora twishimye.'

    Abaturage bose icyo bahurizaho ni uko abafite amazu muri kiriya gice bahombye, kuko inzu yakodeshwaga ibihumbi 100Frw igeze ku bihumbi Mirongo itanu.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu asaba abaturage bahombejwe n'iki cyobo bakaba batagikora ko bagana Ubuyobozi bukabafasha, ikindi ni uko akomeza avuga ko mu kwezi gutaha iki cyobo kizaba cyamaze guhabwa umurongo.

    Habyarimana ati 'Ku kibazo cy'abafite amazu y'ubucuruzi ni abahacururizaga batagikora bakwegera ubuyobozi bukabasha, kuko nta muturage wo kurengana ngo asore atarakoze.'

    Ibibazo by'abacuruzi ni abasoreshwa biganirwaho iyo uwagombaga gusora atakoraga yegera Ubuyobozi bakaganirabigakemukira mu biganiro.

    Habyarimana akomeza avuga ko icyobo akarere kakizi, ngo ariko Rwiyemezamirimo wahakoraga yakomwe mu nkokora n'Imitingito yibasiriye aka karere ndetse na Covid-19, ariko kuri ubu akarere kakaba karatangiye ibiganiro n'undi uzabasha gukomeza iyi mirimo mu kwezi gutaha.

    Uretse kuba imirimo yo gucukura iki cyobo kizayobora amazi kikayageza mu kiyaga cya Kivu mu butyo bwo gukumira imyuzure mu mujyi wa Gisenyi yarahagaze, ubwo cyacukurwaga hari amazu y'Abaturage yasenywe niyo mirimo ntibabasha kubona ingurane, ndetse abakoreshaga iyi nzira babangamiwe n'iki cyobo kibateza impanuka za hato na hato.



    Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-abaturage-barashinja-ubuyobozi-gucukura-icyobo-ku-muhanda-bikabateza

  • Kayonza: Umuryango “AMAHORO HUMAN RESPECT” wahuguye urubyiruko rufite ubwandu bwa SIDA n'ababyariye iwabo #rwanda #RwOT

    Izi nyigisho zari zigamije Kurwanya ikwirakwiza ry'ubwandu bushya bwa Virusi Itera Sida,ihezwa n'Akato bibera mu muryango Nyarwanda.

    Murekatete Alphonsine uhagarariye urugaga rwa RRP + mu karere ka Kayonza nawe wari witabiriye iki gikorwa cy'AMAHORO HUMAN RESPECT,aganira n'itangazamakuru yashimiye byimazeyo AMAHORO HUMAN RESPECT by'umwihariko Kayitare Wayitare Dembe washinze uyu Muryango.

    Yagize ati“Ni Igikorwa cyiza cyane Kayitare Wayitare Dembe n'AMAHORO HUMAN RESPECT” badukoreye,kuko atari ibyo kurya gusa bahaye uru rubyiruko ahubwo rwanahawe n'inyigisho twavuga ko ari nazo z'ingenzi cyane kuko bamwe zibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse n'abandi bakigirira Icyizere.”

    RRP+, ni urugaga rushinzwe gukumira ubwandu bushya bwa SIDA mu Muryango Nyarwanda no gukorera ubuvugizi abanduye agakoko gatera SIDA.

    Mu ijambo Kayitare Wayitare yagejeje kuri urwo rubyiruko,yabasabye kudaha umuntu uwo ari we wese akato bitewe n'imiterere ye,ndetse yasabye abakobwa babyariye iwabo guharanira Kugira Ubuzima burambye ndetse bakigirira n'Icyizere bityo bakiha n'Intego.

    Ikindi yabasabye kwishimira ubuyobozi bw'u Rwanda kuko buha agaciro Abagore muri rusange…Abafite ubwandu bwa Virus Itera SIDA yabasabye kugira uruhare runini cyane mu kwirinda gukirakwiza ubwandu,ababwira ko kuba babana n'ubwandu bwa Virus Itera Sida atari icyaha,ahubwo ko byaba icyaha agiye kwanduza abandi.

    Yashimiye Perezida Paul Kagame n'Umufasha we Jeanette Kagame,uburyo bahagurutse bagashyira imbaraga zikomeye mu kurengera uburenganzira bw'umuntu wanduye Virus Itera SIDA ubu bakaba babona imiti igabanya ubukana mu buryo bworoshye ndetse no kuba umuntu ufite ubwandu Ashobora kubyara umwana muzima.

    Yaboneyeho no gusaba urubyiruko rwabyaye imburagihe kwirinda kutazisanga mu mubare w'abanduye Agakoko gatera Sida, ahubwo bagaharanira kugira ubuzima burambye.

    Imanirahari Nestor umuganga waje ahagarariye ikigo nderabuzima cya Mukarange ari naho iki gikorwa cyabereye niwe watanze ikiganiro kijyanye n'imyororokere ndetse yaboneyeho no kubwira urwo rubyiruko ko mu mahame y'umwuga wabo w'ubuganga harimo kuba nta muntu uwo ariwe wese bakwiye kwima Service y'Ubuvuzi.

    Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT,aganira n'itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko yo Kurwanya ikwirakwira y'ubwandu bushya bwa Virus Itera Sida,no Kurwanya Ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu Muryango Nyarwanda.

    Kayitare akomeza yagize ati “Muri iyi gahunda twahisemo kwibanda cyane ku rubyiruko rufite ibibazo bitandukanye mu Muryango nyarwanda birimo n'ihezwa aho tubaha inyigisho zituma bumva ko batatereranwe bakabaho ubuzima Burambye Kandi bufite Intego.

    Nyuma y'inyigisho tukaba tubagenera n'ibyo kurya bigizwe n'Umuceri,KAWUNGA, IBISHYIMBO,AMAVUTA N'ISUKARI,kuri iyi nshuro tukaba twigishije urubyiruko rugera kuri 50 ari narwo twafashije rwo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange”.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe no gupima Coronavirus Abari bitabiriye nkuko amabwiriza ya Leta abisaba.

    Amahoro Human Respect ni Umuryango utegamiye kuri Leta,washinzwe mu mwaka wa 2014,ushingwa na Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe agamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n'ubuzima muri Serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n'ubuvugizi.



    Kayitare Wayitare akomeje gutanga umusanzu we mu guhugura urubyiruko rw'u Rwanda

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kayonza-umuryango-amahoro-human-respect-wahuguye-urubyiruko-rw-abafite-ubwandu

  • Rubavu:Akarere n'abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika ubuhahirane #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi ngo bafite impungenge z'abana babo kuko aricyo banyuraho bambuka umugezi wa Sebeya bajya ku ishuri.nyamara nubwo nta mirimo yo gusana iki kiraro yari yatangira gusa Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu ntibutinya kwemeza ko imirimo yo gusana iki kiraro yatangiye ndetse igize kure.

    Ni ikiraro kiri mu murenge wa Rugerero,Akagali ka Gisa umudugudu wa Gisa ni ikiraro cyambukiranya umugezi wa Sebeye ukunze kuzura ugatwara imirima y'abaturage ukanangiza n'ibikorwa remezo udakuyemo k'utwara nabantu bakitaba

    Bimwe mu bikomeje gutera impungenge abaturage harimo kuba abantu ,amatungo n'ibinyabiziga byakandagiragaho zamaze kubora, izindi zivaho burundu aho uhantuze akandagira ku giti kimwe kigitambitse.

    Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ashirwa ahagaragara yavuze ko iki kiraro ugerageje kukinyuraho agenda asimbuka ibyobo binini cyane aho imbaho zamaze kuvaho.

    Avuga ko kuri iki kiraro cyangiritse utatinyuka kunyuzaho itungo kuko utarigeza hakurya ndetse ko bagorwa no kuhanyura mu masaha ya nijoro.

    Agira ati:'kuhanyura bwije ukagera hakurya ni aha Nyagasani,hari abantu benshi bagiye bahagwa njye nigirira ubwobo ubwo nugutaha kare,iyo urebye kwangirika kwacyo batumye ubuhahirane buhagarara,nta gare rihanyura,nta myaka yahanyura mbese turagowe.'

    Nyiramanzi Agnes(Izina twahimbye) ni umwe mu baturage ubwo twakoraga iyi nkuru yari aje gufata umwana we avuye ku ishuri we na bagenzi be bavuga ko kubera impungenge zo kuhasiga ubuzima buri saa sita baza kwambutsa abana babo.

    Yagize ati: “Nkatwe turerera ku Kabiza turahangayitse,umwana yagwa muri uyu mugezi akaba yagenza nta misumari ikirimo wanyerera ukaba wagwamo,bitwe n'iki kiraro umwana aguyemo yagwa muri Sebeya kandi ntabwo yaba muzima.'

    Akomeza agira ati:'Mbere hari ubwo umubyeyi yavaga kubyara akaza mu modoka akambuka iki kiraro ,uwabaga avuye gusarura akambutsa imyaka ariko ubu nukubirekera iyo ku musozi,na mukanya hari umwana wari uguyemo.'

    Si abana gusa bagorwa no kwambuka iki kiraro hari n'abakoresha amagare basanzwe banyuzaho imizigo ubu bahamya ko kwambuka iki kiraro ari ikizami mubindi.

    Umwe muri bo yagize ati:''Nkora akazi ko kwikorera imizigo nyambutsa ariko aho cyangirikiye ntabwo tukihanyuza amagara akazi kacu karahagaze turasaba ubuyobozi kudufasha kigakorwa kuko nta mukozi ugikora turabona.'

    Ubwo umunyamakuru w'umuryango yasuraga iki kiraro yasanze ntambaho ,ibiti cyangwa umucanga hafi y'iki kiraro yewe nta n'umukozi nibura n'umwe ukora imirimo y'ubwubatsi kuri iki kiraro.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabwiye avuga ko ubu iki kiraro kiri gukorwaho ibikorwa byakorohereza abakinyuraho gusa ngo hakaba hari no gukorwa inyigo yo kugikora mu buryo burambye.

    Agira ati:'Ubu ngubu kirimo gikorwa kugira ngo gikomeze gifashe ubuhahirane,gifasha abanyeshuri,abaturage basanzwe ariko mu buryo burambye turimo kwiga uburyo cyazakorwa kubera akamaro gifite turateganya kugikoraho mu mishanga irambye duteganya.'

    Iki kiraro abaturage bakaba bifuza ko cyasanwa mu maguru mashya kuko uretse kugira impungenge ko hari uwahaburira ubuzima ngo mu buzima busanzwe cyoroherezaga ubuhahirane hagati y'utugari twa Gisa,Kabirizi na Ndobogo n'ibice bihakikije,kubakigikoreshwa ngo ntayandi mahitamo kuko ntayindi nzira ishoboka wanyuramo ngo wambuka uyu mugezi wa Sebeya uhoramo umuvumba utakorohera uwagerageza kuwambuka n'amaguru.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-akarere-n-abaturage-barasobanya-ku-kiraro-cyangiritse-kigahagarika

  • Mugisha Samuel usiganwa ku magare yatawe muri yombi ashinjwa gukomeretsa ku bushake umumotari #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w'imyaka 29.

    Uyu munsi ahagana saa Tanu ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w'imyaka 28.

    Aba bombi bakekwaho gukubita umumotari, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo, anashimangira ko iperereza ryatangiye.

    Yagize ati 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho mu ijoro ryacyeye bakubise Sangwa Olivier usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bishingiye ku makimbirane y'amafaranga y'urugendo batabashije kumvikana.''

    Yakomeje ati 'Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye yabo iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.''

    Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi mu gihe uwahohotewe ari kwitabwaho mu Bitaro bya Kacyiru.

    Dr Murangira yibukije ko abantu badakwiye kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ati 'RIB irasaba abantu bose kugira ubworoherane birinda ikintu cyose cyabakururira mu makimbirane abyara ibyaha nk'ibi byo gukubita no gukomerertsanya kuko ingaruka zabyo ziremereye. Abo binaniye bitabaze inzego za Leta.''

    Mugisha na Muyoboke baramutse bahamwe n'icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mugisha Samuel akinira Team LMP -la roche sur yon kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.

    Yazamukiye muri Benediction Club y'i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

    Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.
    Yari mu bakinnyi bane basiganwa ku magare bashoboraga kugira amahirwe yo kwitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko u Rwanda rubona umwanya umwe wa Mugisha Moïse.

    Mu 2020, ni we mukinnyi rukumbi w'Umunyarwanda witabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani kuko abandi, bari imbere mu gihugu, bagowe no kubona ibyangombwa byo kujya mu Butaliyani bitewe na COVID-19.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mugisha-samuel-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gukomeretsa-ku-bushake-umumotari

  • Nyarugenge: 'Sinahora mfungisha abagabo', ubuhamya bw'umwangavu watewe inda kabiri #rwanda #RwOT

    Umugabo wa mbere yamuteye inda akiri isugi ku myaka 15, ashutswe n'incuti ye y'umukobwa yamunywesheje inzoga ivanze muri Fanta, amaze kunegekara imusiga mu rugo rw'umuhungu aramusambanya.

    Mu buhamya bwa Mariro (izina ryahinduwe hubahirizwa uburenganzira bwe), atangira agira ati, 'Ubaze ko nasambanye bwa mbere nkasama, indi nda nayisamiye ku kiriyo cy'umwana wa mbere. Umugabo wa mbere yari afunzwe, sinari gushobora guhora mfungisha abantu b'abandi'.

    Arakibuka uko byagenze, ati, 'Umusore twari duturanye, yancaho akansuhuza, hashize igihe arantumira ngo dusangire agafanta ku muhanda. Nari ntarajya iwe , nagiyeyo ntwawe n'undi mukobwa twiganaga wari incuti yanjye cyane, kandi akanaba incuti ye na we. Banywesheje Fanta irimo inzoga kuko uwo mukobwa nari mwizeye narabinyweye. Njye kubera kutabimenyera ndasinda, uwo mukobwa ansiga aho baransambanya. Nari nkiri isugi, niyo mpamvu banyangije imyanya y'ibanga, ariko banzanira umuganga wo kujya amvurira mu rugo iwe. Baramvuye ndakira ariko muganga ntiyapima ko ntwite, naje kubimenya hashize amezi 6'.

    Padiri yatanze ruswa ngo umunyacyaha amenyekane afatwe

    Uyu mwana w'umukobwa yatewe inda arangije amashuri abanza kuri GS Sainte Famille mu mujyi wa Kigali. Anavuga ko yari yarakoze ikizamini cya Leta akagitsinda, bakamwohereza kwiga mu karere ka Ngororero ntajyeyo kubera gutwita.

    Ku kigo cy'abihaye Imana nka Sainte Famille, iki cyari nk'igisebo. Nibyo byatumye Padiri ushinzwe amashuri muri iyo Paruwasi yakoze ibishoboka ngo umunyacyaha amenyekane afatwe, bigera aho atanga ruswa agura amakuru.

    Mariro akomeza agira ati, 'Padiri yahise ambaza uwanteye inda ndamuhakanira, batangira kungendaho, binjirira incuti zanjye za hafi, nibwo Padiri yamenye uwanteye inda. Uwabivuze yamuhaye ibihumbi 15. Ni umwana wigaga Sainte Famille ariko nijoro agakorana irondo nk'ak'uwanteye inda. Baramukurikiranye Padiri na Masenge, birangira afunzwe. Urubanza rwaberaga I Nyamirambo'.

    Uwo munyacyaha yafashwe kandi ku bufatanye na nyina wa Mariro na nyirasenge, kuko nyina yamutwaye buhoro buhoro amufata neza kugeza amubwiye uwamuteye inda. Amaze kubimubwira, na we abibwira shangazi w'umwana bafatanya na Padiri kubikurikirana.

    Avuga ko uwo muhungu bamukatiye imyaka 25, ubu akaba amazemo itatu. Ngo yarajuriye asanga hari undi muhungu babanaga wamureze ko yamutwikiye indangamuntu, bahita bamuha burundu.

    Ikindi ni uko nyuma yo kubyara yagize umutekano muke, bene webo n'umuhungu bashaka kumwica, aho kumufasha kurera umwana wabo. Nabwo ngo yahise ajya kwishinganisha ku kagari, impungenge ziragabanuka.

    Uyu mukobwa umaze kugira imyaka 19, yishimira ko mu kubyara yafashijwe n'ibitaro bya Police ya Kacyiru, akabimaramo amezi atatu ntacyo yishyuye. Ati, 'nta kintu cyitwa amafranga bansabye, nta n'ikindi natanze, kuri njye byose byari ubuntu. Namazeyo amezi atatu barambaze ngira infection yo mu nda, baramvuye ndakira ndataha, nta n'igiceri natanze kwa muganga'.

    'Uwanteye iya kabiri sinamureze, nanze gufungisha babiri bose'
    Mariro ati, 'Maze kubyara nasubiye mu ishuri ndiga, umwana amaze imyaka ibiri arapfa, yaguye muri ruhurura y'amazi. Muri icyo kiriyo, undi muhungu ampa amafranga birangira anteye indi nda. Iyo murega sinari gukira abantu, murumva namwe gufungisha abagabo babiri bose. Narabyihoreye rwose'.

    Uyu mwari yahise acika intege zo kwiga, inkuru yabaye kimomo ko yasamye indi nda, ku ishuri yigagaho banga kumwakira. Bakamubwira ko agomba kujya kwiga ahandi, ari nako bamusibishije ku rutonde rw'abana bafashwaga n'umuterankunga.

    Inda yayikuyemo , nk'uko amategeko abimwemerera ku myaka ye, ariko ku ishuri banga kumwakira. Nibwo yahise ahinduka umunyagataro, ariko agahora yitotomba acuruza avoka. Byaramenyekanye, intandaro yo gutabarwa kwe yabaye ubwo umuntu yahamagaraga mu kiganiro Ikaze Munyarwanda cya Radio Flash; umutumirwa ushinzwe GBV muri RIB.

    Umunyamakuru wa Flash TV yahise ajya gusura uyu mukobwa akora inkuru , birangira ishuri rimwakiriye ku gutsure cy'umurenge. Ati, 'Nari maze umwaka nicaye ntiga, nasubiye kwiga kubera abanyamakuru baje mu rugo, umurenge no ku ishuri babyumvise ko nagiye mu itangazamakuru, nibwo Gitifu w'umurenge yansubizagayo.

    Ku ishuri bari baranze ko niga, babyemeye ari uko Gitifu anjyanye, niga bantuka ariko ndiga. Bambwiraga ko nabateje abanyamakuru nkabihorera. Ubu ndiga nta kibazo mfite, naje no kugirirwa icyizere mu kagari ntuyemo bangira umunyamabanga (umwanditsi) w'itsinda ry'ababyeyi.

    Benshi mu bangavu baterwa inda bagira ipfunwe ryo gushyira hanze abazibateye, cyane cyane batinya guteranya imiryango; ndetse no kuba uwayimuteye afungwa bigaherera iyo we agasigara yifasha kwita ku mwana.

    Karegeya Jean Baptiste Omar

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyarugenge-sinahora-mfungisha-abagabo-ubuhamya-bw-umwangavu-watewe-inda-kabiri

  • Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis, yateye ivi asaba Isaro Sonia ko yazamubera umugore.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse amafoto ya Regis na Sonia amaze kumwambika impeta ya fiançailles.

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, Regis yagize ati “gutegereza byararangiye. Uyu ni we wanjye”

    Isaro Sonia wambitswe impeta, akaba ari umunyamabanga wa wa perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Uwayezu Regis w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

    Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwahoze-ari-umunyamabanga-wa-ferwafa-yateye-ivi-amafoto

  • Umugore ufite ubwanwa bwinshi yahishuye impamvu itangaje ashaka ko bukura cyane [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugore ufite ubwanwa bwinshi yavuze ko abagabo babumukundira cyane ndetse bahora bamusaba kumusohokana ku bwinshi.

    Uyu mugore uzwi ku izina rya PeekabooPumpkin, yamenyekanye nyuma yo gutunganya ubwanwa bwe bwinshi yarangiza akabwereka isi.

    Iki cyamamare ku mbuga nkoranyambaga gikomoka muri Amerika, gifite imyaka 36, ndetse abantu barenga ibihumbi 51.000 bamukurikira kuri TikTok,

    Uyu mugore yavuze ko yifuza ko yakuza ubwanwa bwe bukaba bwinshi cyane bigatuma abagabo barushaho kumwirukaho.

    PeekabooPumpkin afite konti ya OnlyFans aho yishyuza amadorari 12 ya Amerika buri kwezi (hafi £ 8.70) ku bashaka kureba amafoto ye ashotora abagabo

    Yisobanuye kuri uru rubuga nk'umugore ufite ubwanwa kandi ubukunda.

    Abakoresha TikTok batangajwe n'icyizere cye, umwe yemera ko benshi bahanganye no kwemera ko bafite ubwanwa.

    PeekabooPumpkin yarashubije ati: “Mu by'ukuri byampaye akazi gakomeye kugira ngo ngere nemera ubwanwa bwanjye kandi ubu ndi ahantu heza cyane.

    'Kari akazi gakomeye.'

    Undi mufana yabajije ati: 'Ikibazo nyacyo, kuki ufite umusatsi mu ijosi n'ubwanwa ariko ntubigire mu maso.”

    Yasubijee ati: 'Niko bukura. Nifuzaga ko bwuzura ariko ntibyashoboka… niko bimeze. '

    Umufana umwe yamubwiye ati: 'Nubwo ufite ubwanwa uracyari mwiza.'

    Undi yongeyeho ati: 'uri ingaragu? Sinigeze nkundana n'umugore ufite ubwanwa ariko ndabyifuza. '

    PeekabooPumpkin yamusubije ko yubatse neza.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-ufite-ubwanwa-bwinshi-yahishuye-impamvu-itangaje-ashaka-ko-bukura-cyane