Category: Uncategorized

  • Ibyavuzwe nk'urukundo rwa Shazz na Ykee Benda noneho bibaye ibindi bindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwira iby'urukundo rwa Shazz na Ykee Benda. Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse na Ykee Benda mu kiganiro aherutse kugirana n'umwe mu bantu bazwi muri showbizz hano mu Rwanda yahamije ko ari mu rukundo na Shazz.

    Kuri uyu wa Kane ubwo Shazz yasabaga abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akabasubiza, umwe mu bafana be yamubajije niba afite umusore bakundana maze Shazz nta guca ku ruhande ahita muhakanira avuga ko ntawe afite.

    Sibyarangiriye aha kuko undi mufana wa Shazz yamubajije niba ari mu rukundo maze ahita amusubiza ko ari mu rukundo nawe ubwe.

    Aha natwe tukibaza tuti ” Ese ko aba bombi bari baremeye ko bari mu rukundo byaba byari bihatse iki? ” . Kwari ugutwika se?….

    Shazz
    Ykee Benda

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nkurukundo-rwa-shazz-na-ykee-benda-noneho-bibaye-ibindi-bindi/

  • Umwana wa Kimenyi Yves na Muyango arimo guseka (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa instagram hasakajwe amashusho y'umwana wa Kimenyi Yves na Miss Muyango arimo guseka ni amashusho ateye ubwuzu.

    Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/umwana-wa-kimenyi-yves-na-muyango-arimo-guseka-video/

  • Umukobwa w'imyaka 18 yibasiye abamunenze gushakana n'umugabo w'imyaka 61 wakundanye na nyina #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko ari mukuru bihagije kandi ko ari icyemezo cye cyo gushaka umugabo ukuze kuko abasore bakiri bato baba batazi icyo bashaka kandi bava ku bagore bajya ku wundi.

    Uyu mukobwa yavuze ko abamunenga ari abamufitiye ishyari, kubera ko benshi muri bo bakibana na ba nyina barengeje imyaka 18.

    Deja asanzwe afitanye na Micheal, umukobwa w'umwaka umwe kandi yita ku bandi bana batatu Michael yabyaye ahandi.Ku myaka ye mike, ari kurera abana bane.

    Nyina wa Deja yakundanye na Michael Haugabook ariko ubu umukobwa we niwe bashakanye. Yavuze uko yakiriye ubukwe bw'umukobwa we n'umugabo bahoze bakundana.

    Muri iyo videwo, nyina wa Deja, Davina Evans, yavuze ko abana ba Michael babonaga Deja ari mubyara wabo na nyirasenge, ubu batazi niba bazamwita mubyara wabo, nyirasenge cyangwa nyirabukwe.

    Yanenze kandi Michael kuba yarashakanye n'umukobwa we kandi nawe baragacishijeho.

    Amakuru aravuga ko Micheal ukomoka Florida muri Amerika yatangiye gukundana mu ibanga na Deja kuva afite imyaka 14.

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi ntibari guhuza ku myaka y'uyu mugabo Micheal kuko hari abari kuvuga ko afite imyaka 47,abandi 57 mu gihe abandi bari kwemeza ko afite 61.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-18-yibasiye-abamunenze-gushakana-n-umusaza-w-imyaka-61-wahoze

  • Umwana w'imyaka 15 yiyahuye nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambanya na mugenzi we #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 15 wo mu gihugu cya Zimbabwe yiyahuye nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambana n'umukobwa w'imyaka 14 baturanye

    Godfrey Chiparehas, ufite imyaka 15, yiyahuye ubwo nyina yamufata aryamanye n'umukobwa w'imyaka 14.

    Nk'uko amakuru abitangaza, nyina amaze kubona umuhungu we ari gusambana n'uyu mwaka mu rugo rwabo,yamutonganyije cyane birangira uyu mwana arakaye arahunga.

    Mubyara wa nyakwigendera, Samantha Chipare yatangaje ko uyu mwana yaje mu rugo rwabo nyuma yo gutongana na nyina. Ntabwo yigeze asubira ku babyeyi be nubwo yari yabibasezeranyije. Yavuye mu rugo umunsi wose ushira ntawe uzi irengero rye cyane ko nta muntu n'umwe yari yabwiye ariko nijoro arongera aragaruka.

    Nta muntu n'umwe wigeze amubaza cyangwa ngo amutere hejuru nyuma yo gufatwa na nyina ari gusambana. Muri icyo gihe cyose, umusore we yatekerezaga ku ngamba zo kwiyahura. Ku wa 15 Ukwakira, umubiriw'uyu mwana wabonetse nta buzima, umanitse ku gisenge cy'umusarani wo kwa mubyara we.

    Nta muntu numwe wigeze atekereza ko uyu mwana w'imyaka 15 afite igitekerezo cyo kurangiza ubuzima bwe. Mubyara we Samantha niwe muntu wa nyuma yaganiriye nawe mbere yo kwiyahura.

    Nyuma yo kubazwa, uyu yaje kujya ku baturanyi be bamubwira ko mubyara we yashakaga imiti yica udukoko mbere yo kwimanika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-imyaka-15-yiyahuye-nyuma-yo-gufatwa-na-nyina-ari-gusambanya-umwana

  • Umukinnyi w'iteramakofe yishe idubu ry'ibiro 600 ryishe inshuti ye nawe rigashaka kumwica #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko umukinnyi w'Iteramakofe ari hagati y'urupfu n'ubuzima nyuma yo kurwana no gutera icyuma idubu y'umukara yari imaze kwica inshuti ye.

    Ilya Medvedev, ufite imyaka 23, yagerageje kwirwanaho nyuma yo kubona n'amaso ye urupfu rw'inshuti ye Vyacheslav 'Slava' Dudnik w'imyaka 48, yishwe n'iyo dubu ubwo yari mu rugendo agiye kuroba ku ruzi rwa Irtysh mu Burusiya.

    Amakuru avuga ko iyi nyamaswa yari yakaye yarumaguye uriya mugabo kugeza apfuye, mbere yo kugaba igitero kuri uyu muteramakofe wabigize umwuga.

    Undi murobyi bari kumwe witwa Denis Chebotar, ufite imyaka 41, yari gutunganya ubwato bwabo ku nkombe z'umugezi muri icyo gihe, ubwo yumvaga urusaku n'akavuyo kavanze n'induru y'umuntu ataka cyane ati 'Idubu!'

    Yavuze ati: 'Numvise induru. Baranguruye ijwi bati: 'idubu!'

    “numva amasasu.Ngeze aho, mbona Slava yapfuye.'

    Uyu mukinnyi w'iteramakofe witabiriye amarushanwa yo ku rwego rw'igihugu, yabanje kugerageza kurasa iyi nyamaswa mu rwego rwo kwirwanaho.

    Icyakora, iyi dubu nini yamusimbukiye imwambura imbunda mu ntoki, biba ngombwa ko 'ayica akoresheje icyuma.'

    Umwe mu bari aho, Chebotar yabisobanuye agira ati: “Yari afite umahirwe yo kurasa kabiri, akongera gushyira amasasu mu mbunda,hanyuma akongera kurasa andi masasu abiri.”

    'Isasu rya gatanu ntabwo ryinjiye mu cyumba cy'imbunda. Nta mwanya yari afite. '

    Amaze kwica mu buryo bw'igitangaza iyi dubu y'umukara, ishobora gupima ibiro 600, Chebotar yakururiye uyu muteramakofe 'wari ukiri muzima' mu bwato amujyana mu bitaro byegereye aho.

    Amakuru aturuka mu karere ka Uvatsky, Tyumen, avuga ko uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko ubu ari kwitabwaho cyane kubera ko yakomeretse bikabije ku mutwe no ku mubiri.

    Hagati aho, abashinzwe iperereza batangiye kureba ku byabaye.



    Uyu muteramakofe yicishije idubu ry'ibiro 600 icyuma

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-w-iteramakofe-yishe-idubu-ry-ibiro-600-ryishe-inshuti-ye-nawe

  • Rayon Sport yongeye gukora amateka atarakorwa n'indi kipe mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka nibwo ikipe yo mu Rwanda  iteguye umunsi wayo nkuko ahandi biba bimeze ,Gusa kurubu Rayon Sport iteguye Rayon Sport day.

    Rayon Sport imenyerewe kugira abafana benshi mu Rwanda yongeye gutegurira abafana umunsi wabo wo kumurika abakinnyi ndetse n'imyambaro bazambara umwaka w'imikino.

    Rayon Sport day iteganyijwe kuba kuri tariki 24 ukwakira hateganyijwe ibirori byo kwakira abakinnyi bashya ndetse n'abatoza n'indi mihango.

    Rayon Sport yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye aho yizeza abakunzi bayo igikombe cya shampiyona ndetse n'ibindi byose izitabira uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yongeye-gukora-amateka-atarakorwa-nindi-kipe-mu-rwanda/

  • Sony Music yateye inkunga Bruce Melodie mu kw… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi atumira abantu kuzitabira igitaramo cye yise '10 Years of Bruce Melodie' cyo kwihiza imyaka 10 ishize adashinguye ikirenge mu muziki.

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye 'bwa mbere' INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo akore igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 ishize akora umuziki, mu rugendo yagenzemo azamuka ahandi amanuka.

    Icyo gihe yavuze ko atakora igitaramo cyo kumurika Album kuko atari ikintu gikomeye cyo kwishimira, ahubwo ko muri we ahora atekereza gukora igitaramo cyagutse cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki.

    Yagize ati 'Ndashaka gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 nzaba maze mu muziki. Ariko n'icyo gitaramo mu mutima wanjye mpora ntekerezaho. Ibindi ni ibisanzwe. Nzakora ibitaramo byanjye bisanzwe byo hanze y'u Rwanda, ibyo mu Rwanda.'

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, yanditse kuri konti ye ya Twitter, ashima abafana be ko batamutereranye mu myaka 10 ishize, bityo ko igihe kigeze kugira ngo bafatanyirize hamwe kwizihiza iyi sabukuru mu gitaramo cyihariye.

    Bruce Melodie yavuze ko azishimira imyaka 10 ari mu muziki, anitegura 'indi igiye gukurikiraho.'

    Iki gitaramo cye cyatewe inkunga n'abarimo kompanyi y'umuziki Sony Music Entertainment imaze imyaka irenga 90 ifasha abahanzi batandukanye kandi bakomeye.

    Sony Music ifasha abahanzi gukora indirimbo, kuzimenyekanisha mu nguni z'Isi, gufasha abahanzi gutegura ibitaramo n'ibindi bituma umuziki ubungukira.

    Iyi kompanyi ifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye Isi yose imenye impano y'abarimo Justin Bieber, Britney Spears, Alicia Keys, T-Pain, Wiz Khalifa, Travis Scott, Adele, H.E.R, Pharrell Williams, Mark Ronson, Future and Bob Dylan n'abandi batandukanye.

    Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA, ko hari imikoranire bafitanye na Sony Music kandi ko hari imishinga y'indirimbo Bruce Melodie afitanye na bamwe mu bahanzi bari muri Sonny Music.

    Ati 'Imikoranire irahari n'iyo mpamvu bariho (ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo. Yego irahari [Yavugaga ku mishinga y'indirimbo hagati ya Bruce Melodie n'abahanzi basanzwe babarizwa muri Sony Music].'

    Kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki 6 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena, ni amafaranga ibihumbi icumi (10, 000 Frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi makumyabiri muri VIP (20, 000 Frw) n'ibihumbi ijana na mirongo itanu muri VVIP (150, 000 Frw).

    Imyaka 10 irashize, umuhanzi Bruce Melodie akora umuziki. Muri iyi myaka yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zimwe na zimwe zabaye idarapo ry'umuziki we mu myaka itandukanye, izindi zimuhesha ibikombe.

    Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo ibya Salax Music Awards, Primus Guma Guma Super Stars, TV10, Hip Hop Music Awards Uganda, Kiss Summer Awards n'ibindi byinshi bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeye.

    Indirimbo amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki zigize Album zirenga eshatu, bitewe n''izo wakubira kuri Album imwe. Ntiyigeze agaragara mu bitaramo bye bwite, ahubwo yumvikanye kenshi aririmba mu bitaramo yabaga yatumiwemo n'ibirori bikomeye. 

    Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yatewemo inkunga na Sony Music Bruce Melodie yashimye abamubaye hafi mu muziki mu myaka 10 ishize, abasaba kuzamuherekeza no mu y'indi myaka iri imbere

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko atiteguye gukora igitaramo cyo kumurika Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110670/sony-music-yateye-inkunga-bruce-melodie-mu-kwizihiza-imyaka-10-mu-muziki-bisobanuye-iki-110670.html

  • Kamonyi: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye, babiri barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko ikamyo yari ipakiye umucanga iva i Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze imodoka irimo abantu batatu.

    Ati “Habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye umucanga igeze munsi ya santere ya Nkoto yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Corolla.’’

    Yavuze ko uwari utwaye imodoka nto yakomeretse byoroheje, umwe mu bo bari kumwe akomereka bikomeye mu gihe undi yahise yitaba Imana impanuka ikiba.

    Tuyizere yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye ikamyo.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Ibinyabiziga byombi byangiritse byahakuwe bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi.

    Imodoka yarimo abagabo batatu yangiritse bikomeye

    Ikamyo yagonganye n’indi modoka, umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi babiri barakomereka

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Gap2Ww

  • Nyamagabe: Bamwe mu baturage bayobotse abavuzi gakondo kubera kubura ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Mu 2019 Leta y’u Rwanda yemeje ubuvuzi gakondo ariko hashyirwaho amabwiriza abugenga nko kuba bafite icyangombwa kibemerera gukora ndetse n’imiti yabo yujuje ubuziranenge.

    Nubwo hari ubwemewe ariko hirya no hino mu byaro hagenda haboneka abantu bazwi nk’abavuzi ba gakondo bateranya ibyatsi bagaha abaturage nta bindi bipimo byafashwe.

    Aba ni bo bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 babwiye ko kubera kubura ubwisungane mu kwivuza iyo barwaye basanga kuko nta yandi mahitamo baba bafite.

    Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke bw’abaturage bwo kubona mituweli, ibi biterwa n’ibyiciro abantu babashyizemo. Usanga uri mu cyiciro cya gatatu kandi atabasha no kwibonera amafaranga 300 ku kwezi. Narwara nta kundi azabigenza azajya muri gakondo.”

    Undi ati “Ujyayo bakakurangira nk’umuravumba ukagenda ukawuha umwana cyangwa bambuwa ukayimuha akoroherwa.”

    Nubwo aba baturage bafitiye icyizere aba bavuzi ba gakondo bo iyo basobanura ibyo bakora, wumva ko baca ibyatsi bagapfa guha abaturage nta kindi kintu bagendeyeho.

    Umuvuzi wa gakondo wo muri Nyamagabe yagize ati “Umuntu yavuga ngo arwaye Cholera nkagenda nkahira utwatsi nkavuguta nkamuha nti mira nkumira akanini ubwo bikaba birarangiye. Iyo ari amaso ngashyiramo ntibimurye numva ko yakize.”

    Ku ruhande rw’abakora ubuvuzi bugezweho, Umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Kibilizi, Ntakirutima Eliab, yavuze ko kuba nta gipimo abavuzi ba gakondo bagira bishobora gushyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.

    Yagize ati “Nta muganga uba wabipimye ngo arebe ko iyo miti ivura izo ndwara bashaka kuvura, nta rugero ruba ruhari wavuga ngo rwemejwe n’abahanga rugararagaza ingano izavura iyo ndwara. Kuko nta gipimo kiba gihari yangiza umwijima, ntabwo baba bazi urugero rushobora kugera ku mwijima rukawangiza bagapfa guha abaturage gusa.”

    Imibare y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 abari batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose bari 85.3%, bivuze ko aba basigaye aribo bavamo abajya mu buvuzi gakondo nyuma yo kurembera mu ngo.


    source : https://ift.tt/3C7cU62