Category: Uncategorized

  • Benin: Itegeko ryo gukuramo inda 'rizoroshya agahinda k'abagore benshi' #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko ya Benin yatoye yemeza gukuramo inda ku mpamvu nyinshi, nk'uko byatangajwe na minisiteri y'ubuzima kuwa kane, ihita iba kimwe mu bihugu bicye cyane bya Africa byemeje ibi.

    Gukuramo inda byari bisanzwe byemewe ariko mu gihe habayeho; gufatwa ku ngufu, amahano, igihe ubuzima bw'umubyeyi buri mu kaga, cyangwa se mu gihe umwana utaravuka afite ibibazo byihariye kandi bikomeye by'amagara.

    Inama y'Abepiskopi ya Benin yatangaje ko 'ihangayikishijwe cyane n'iri tegeko riteganyijwe ryo kwemeza gukuramo inda'.

    Gukuramo inda ku mpamvu nk'izi zemejwe n'ababishinzwe, biremewe mu bindi bihugu bicye bya Africa birimo n'u Rwanda.

    Ingingo yo gukuramo inda ntivugwaho rumwe henshi ku isi aho bamwe babyamagana bashingiye ku kwemera cyangwa umuco, abandi bakavuga ko ari uburenganzira bw'umugore.

    Mu bihugu byinshi bya Africa, birimo Congo-Brazzaville, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Guinea-Bissau cyangwa Senegal, gukuramo inda kose guhanwa n'amategeko.

    Itegeko rishya muri Benin rivuga ko gukuramo inda byakwemerwa mu gihe inda (imbanyi mu Kirundi) 'ishobora kongera cyangwa gutera ikibazo mu bushobozi, mu burezi, mu mwuga, cyangwa agahinda mu nyungu z'umugore cyangwa umwana utaravuka'.

    Iryo tegeko ryatowe kuwa gatatu nijoro nyuma y'impaka mu nteko ishingamategeko. Rigomba kubanza kwemezwa n'urukiko rurengera itegekoshinga mbere y'uko ritangira gukurikizwa.

    Iri tegeko rihinduye Benin undi mwihariko muri Africa.

    Kugeza mu 2016, Cape Verde, Mozambique, South Africa, Tunisia, na Zambia, nibyo byari byaremeje amategeko yoroshya gukuramo inda, nk'uko bivugwa n'ikigo cy'ubushakashatsi Guttmacher Institute cyo muri Amerika.

    Minisitiri w'ubuzima wa Benin, Benjamin Hounkpatin yagize ati: 'Iki cyemezo kigiye koroshya ububabare bw'abagore benshi, bagiraga agahinda k'inda batifuza, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gukuramo inda rwihishwa.'

    Avuga ko gukuramo inda muri ubwo buryo bituma abagore n'abakobwa 200 bapfa buri mwaka bagerageza gukuramo inda.

    Yabwiye abanyamakuru ati: '(Iri tegeko) rizishimirwa n'abakora mu buvuzi bose bavura ibibazo byo gukuramo inda nabi buri munsi.'

    Itangazo ry'inama y'Abepiskopi ya Benin rivuga ko 'gukuramo inda bitangiza gusa ubuzima bw'umwana utaravuka ahubwo n'ubwa nyina, mu buryo bwinshi.'

    Inda ziterwa abakobwa bakiri abana zireze muri Benin, aho 12% gusa by'abantu aribo bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, nk'uko bivugwa n'ishyirahamwe rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO.

    SRC:BBC

    The post Benin: Itegeko ryo gukuramo inda 'rizoroshya agahinda k'abagore benshi' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/22/benin-itegeko-ryo-gukuramo-inda-rizoroshya-agahinda-kabagore-benshi/

  • Jimmy Gatete yasuye abakinnyi ba AS Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe ya AS Kigali yageraga muri Congo aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Daring Club Motema Pembe, hagaragaye amafoto Jimmy Gatete ari kumwe nabamwe mubakiniye amavubi aribo Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana ndetse na Haruna Niyonzima ukinira Amavubi ndetse n'ikipe ya AS Kigali kugeza ubu.

    Gimmy Gatete wigeze gukinira amavubi, akaba numwe mubagize ikipe y'Amavubi yagiye mugikombe cya Africa yongeye kugaragara asuhuza abakinnyi ba AS Kigali mbere yo gutangira imyitozo yabo ya mbere kuri Stade des Martyrs de la Pentecote.

    Source : https://yegob.rw/jimmy-gatete-yasuye-abakinnyi-ba-as-kigali/

  • Perezida Ndayishimiye asubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 3 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye bahagurutse ku kibuga cy’Indege i Burundi berecyeza muri Tanzania aho bagiye gutangira uruzinduko rw’iminsi itatu.

    Ubwo bari ku kibuga cy’Indege, babanje gusezera ku bayobozi mu nzego nkuru bari babaherekeje ubundi binjira mu ndege yo muri Tanzania ari na yo yabatwaye.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byari byabanje gusohora itangazo rivuga iby’uru ruzinduko rw’iminsi itatu ko ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye.

    Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan bigamije gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

    Muri Nzeri 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye, ni bwo bwa mbere yagiriye uruzinduko hanze y’Igihugu ari bwo yajyaga muri Tanzania akakirwa n’uwari mugenzi Dr John Pombe Magufuli witabye Imana.

    Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yari yahuriye na Magufuli mu mujyi wa Kigoma uherereye hafi y’umupaka n’u Burundi.

    Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yari yagiriye uruzinduko rw’Iminsi ibiri mu Burundi aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye banagirana ibiganiro.

    UYU MUNSI UBWO YAHAGURUKAGA MU BURUNDI

    UBWO YARI AGEZE MURI TANZANIA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-asubiye-muri-Tanzania-mu-ruzinduko-rw-iminsi-3

  • Abafatanywe na Kizito Mihigo umwe yagizwe umwere undi akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batatu basomewe umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko urubanza rwabo rupfundikiwe ubwo Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye ibihano.

    Mu iburanisha ryabaye tariki 12 z’uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye babiri muri bariya bagabo gufungwa imyaka irindwi n’igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2.5 Frw mu gihe umwe bwari bwamusabiye gufungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo ahamwa n’ibyaha rumukatira gufungwa imyaka itanu n’igice.

    Naho wagombaga kwereka inzira Kizito Mihigo n’umushoferi wagombaga kumutorokesha we, yakatiwe gufungwa amezi atatu mu gihe umushoferi wabatwaye we yagizwe umwere.

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 ubwo hanafatwaga umuhanzi Kizito Mihigo waje gupfira muri Gereza yiyahuye nk’uko byatangajwe n’inzego zibifitiye ububasha.

    Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abafatanywe-na-Kizito-Mihigo-umwe-yagizwe-umwere-undi-akatirwa-imyaka-5

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 36 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 99 i Kayonza n’umugabo w’umugabo w’imyaka 75 i Nyamasheke. Abantu batatu ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,316.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 12, Nyamasheke 5, Muhanga 3, i Kigali 2, Gakenke 2, i Gatsibo 2, na Ruhango 2.

    Ahandi mu turere twa Gicumbi, Gisagara, Karongi, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu na Kayonza habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3Ga57XS

  • Olga Umwana wamenyekanye kuri YouTube Yahitanwe n'uburwayi[VIDEO] #rwanda #RwOT

    VIDEO: OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE

    Uku iminsi yakomeje kugenda ihita, byakomezaga kurushaho kuba bibi. Mu ntangiriro zuyu mwaka nibwo Umuyoboro wa YouTube Afrimax tv umenyereweho kwakira ubufasha abantu bagiye batandukanye baje kumusura.
    Mukiganiro mama wa Olga yagiranye na Afrimax ari nabo dukesha iyi nkuru, abarebye icyo kiganiro byabakoze kumutima ndetse batangira gukusanya inkunga ngo Olga abe yajya kwivuza.

    Olga yarafite uburwayi budasanzwe bwamubyimbishije inda.

    Byarakozwe ndetse ashakirwa ibyangombwa byose ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy'Ubutaliyani ku mugabane w'Iburayi.

    Yagezeyo ndetse ubuvuzi bwihuse buratangira. yabanje kubagwa (Operation) kugira ngo inda yari yarabyimbye ibe yagabanuka hanyuma ibindi bigakurikiranwa nyuma.

    Operation y'inda yagenze neza (Saccessful) inkuru nziza itaha ku mubyeyi we ibyishimo biramurenga. Icyari gikurikiyeho kwari ukubagwa bwa kabiri ariko bwo bibanda ku mutima. Operation y'Umutima nayo yagenze neza (Successful) ndetse atora n'akabaraga dore ko yabashaga no guhamagara mama we i Kigali bakavugana ndetse mu ijwi rye ati “numvaga yakize neza”.

    Olga aho yitabwagaho mubutaliyani yaramaze koroherwa.

    Uko iminsi yakomeje kwicuma Olga akomeje kwitabwaho i Burayi, uko yakomezaga gutora mitende, abaganga banzuye ko akurwa mu cyuma cy'indembe akajyanwa mu bitaro bisanzwe by'abana akaba ariho akomeza kwitabwaho. ibyo niko byagenze.

    Gusa amaze kugera muri ibyo bitaro,Olga yatangiye gucika intege bikabije, ndetse akamara umwanya munini asinziriye yanakanguka ukabona nta kabaraga afite.

    Mama wa Olga mugahinda kenshi

    Byabaye ngombwa ko abaganga bongera kumusuzuma mu buryo bwihariye umubiri wose, mu kumusuzuma basanze amaraso ari kujya mu mutwe, ngo bitewe nuko hari umutsi wo mu mutwe wari warangiritse bikomeye. Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo baramire uwo muziranenge ariko bigeze kuwa 30 Nzeri uyu mwaka yaje kwitaba Imana.

    Olga yamaze gushyingurwa.
    VIDEO OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/olga-umwana-wamenyekanye-youtube-yapfuye-video

  • Perezida Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera #rwanda #RwOT

    Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.”

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo.

    Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo 'kuterekana intego' ku kibazo cyo gutabara Taiwan.

    Ibyo bivuze ko ku bushake bwayo Amerika iterekanaga neza icyo yakora mu gihe Ubushinwa bwaba bugabye ibitero bya gisirikare kuri Taiwan.

    Ubushinwa bubona Taiwan nk'intara yabwo ishaka kubwiyomoraho, umunsi umwe byaba ngombwa ikaba yayigarura ku ngufu, mu gihe Taiwan ivuga ko ari igihugu cyigenga.

    Nta mubano wememwe w'ibihugu uri hagati ya Amerika na Taiwan, ariko Amerika iyigurishaho intwaro hagendewe ku masezerano bafitanye, ariko Biden avuga ko Amerika igomba gufasha iki kirwa kwirwanaho.

    Ubushyamirane bwakomeje gututumba kurushaho mu byumweru bya vuba aha nyuma y'uko Beijing igurukije indege nyinshi z'intambara mu kirere cy'ubwirinzi cya Taiwan.

    Biden yongeyeho ko nta bwoba afite bw'amakimbirane n'Ubushinwa, avuga ko adatinya ko “bari kugira ingufu kurushaho” kuko “Ubushinwa, Uburusiya n'isi yose bazi ko turi igisirikare gikomeye mu mateka y'isi”.

    Ubwo yari abajijwe bwa kabiri n'umunyamakuru wa CNN niba Amerika yajya muri Taiwan iramutse itewe n'Ubushinwa, Biden nanone yasubije abyemeza.

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yagerageje gusobanura ibyo Biden yavuze mu binyamakuru byo muri Amerika, avuga ko Amerika “idatangaje impinduka muri politiki yayo”.

    Xavier Cheng, umuvugizi w'ibiro bya perezida wa Taiwan, yashimiye ubufasha bukomeye bw'ubutegetsi bwa Biden kuri Taiwan, yongeraho ko iki kirwa kizagaragaza umuhate mu kwirwanirira ubwacyo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yemeje-ko-bazatabara-taiwan-ubushinwa-nibwibeshya-bukayitera

  • Abantu 13 barajuriye mu rubanza rwa Rusesabagina, 74 basaba indishyi – #rwanda #RwOT

    Tariki 20 Nzeri nibwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 nabo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

    Ku mpande zose zaburanaga haba abaregwa, abaregera indishyi n’ubushinjacyaha bahawe iminsi 30 yo kujurira ku bataranyuzwe, iyo minsi ikaba yarangiye kuri uyu wa Gatatu.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko 13 mu bahamijwe ibyaha nabo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi nabo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

    Ubusanzwe abantu 94 nibo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake, hari n’abagiye bahabwa atandukanye n’ayo bari basabye.

    Amakuru yizere IGIHE yabonye ni uko Paul Rusesabagina atigeze ajuririra igihano cy’imyaka 25 yahawe dore ko yakatiwe yaramaze kwivana mu rubanza, avuga ko atizeye guhabwa ubutabera.

    Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.

    Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, nyuma yo guhuza dosiye z’abaregwa bose.

    Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Abantu 13 mu baregwaga hamwe na Rusesabagina bajuririye urukiko binubira ibihano bahawe

    source : https://ift.tt/3lZduxb

  • Ntibisanzwe, umusore yapfuye nyuma y' uko ifi imurumye igitsina, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Jose Ernestor da Silva w' imyaka 18 y' amavuko wo mu Gihugu cya Brazil wo mu gace Kitwa Piedade gaherereye mu majyaruguru y' icyo gihugu yitabye Imana nyuma y' uko ifi yo mu bwoko bwa Shark imurumye ubwo yari arimo koga ku nkengero z' inyanja, mu majyaruguru y' icyo gihugu.

    Amakuru avuga ko uwo musore w' imyaka 18 y' amavuko yishwe n' igifi kinini cya Shark kimurumye igitsina ubwo yari arimo koga mu majyaruguru y' igihugu cya Brazil.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga ngo , abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga uyu musore mu mazi yuzuye amaraso mu nyanja nyuma yo kurumwa igitsina cye n'igifi cy'inkazi cya Shark ndetse amakuru akaba avuga ko iyi Shark yishe uyu musore nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari bamusabye kogera hafi y'inkombe.

    Mu mashusho yashyizwe hanze, yagaragaje abashinzwe ubuzima basimbukira mu mazi mu rwego rwo gutabara Jose wari umaze kurumwa n'iki gifi cya Shark kiri mu mafi afite ubukana bukomeye cyane.

    Amakuru akaba akomeza avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bamukuraga mu mazi baje bamukurura ku mucanga ndetse ngo akaba yahumekaga bigoye, umwe mu barinzi akaba yari amufashe umutwe amubwira gukomeza guhumeka.

    Bakimara kumurambika hasi nibwo baje guhita babona ibibazo bikomeye yahuye nabyo, aho basanze ikabutura y'uyu musore yashwanyaguritse cyane ndetse yagaragaraga nk'uwapfuye ubwo yazanwaga ku mucanga.

    Aba bashinzwe umutekano bakimara kubona ibyabaye kuri uyu musore, bahise bihutira kumujyana kwa muganga gusa ku bw'amahirwe macye aza kwitaba Imana atari yagezwa kwa muganga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/22/ntibisanzwe-umusore-yapfuye-nyuma-y-uko-ifi-imurumye-igitsina-inkuru-irambuye/

  • Mu gahinda kenshi, Nyinawambogo yavuze ibyo umugabo babyaranye yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanyandwi Alphonsine wamamaye ku izina rya Nyinawambogo yavuze iby umugabo we babyaranye abana 2 yamukoze. Ni mu kuganiro Nyinawambog yagiriye kuri YouTube.

    Nkuko yabitangaje, Nyinawambogo yavuze ko umugabo we yamutaye akamutana abana 2 b'abakobwa. Yavuze ko umugabo we ajya kugenda yari yamubwiye ko agiye gukorera ahantu kure xyane gusa ntabwo yigeze agaruka. Nyinawambogo yavuze ko kuri ubu umugabo we aba ku Gisenyi gusa ntabwo ajya amufasha ku bijyanye no kumuha amafaranga yo kumufasha kurera abana n'ibindi.

    Nyinawambogo yavuze ko kuri ubu afite abana 2 b'abakobwa aho umwe afite imyaka 10 hanyuma undi akaba afite imyaka 5 y'amavuko.

    Nyinawambogo

    Source : https://yegob.rw/mu-gahinda-kenshi-nyinawambogo-yavuze-ibyo-umugabo-babyaranye-yamukoreye/