Category: Uncategorized

  • Gutereka ubwanwa byaba birinda gusaza imburagihe (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    1. Burinda gusaza imburagihe

    Gutereka ubwanwa bibuza uruhu guhura n’imirasire y’izuba ku kigero kingana na 90 kugera kuri 95%, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu no kugira iminkanyari, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru “journal Radiation Protection Dosimetry”.

    2. Gutereka ubwana bituma uca ukubiri n’imiburu ikunze kubaho nyuma yo kogosha ubwanwa rimwe na rimwe ikagira n’izindi ngaruka zirimo n’ibibyimba.

    3. Gutereka ubwanwa bigabanya ibyago byo kurwara Asima (asthma) n’ibimenyetso bya aleriji (allergie).

    Ibi biterwa n’uko ubwanwa bufata imikungugu n’utundi tuntu dutumuka mu kirere mbere y’uko tugera mu myanya y’ubuhumekero, nk’uko byatangajwe na Dr. Clifford W. Bassett, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero harimo na asima i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    4. Ubwanwa butera ubushyuhe
    Nko mu gihe cy’imbeho ikabije cyane cyane mu bihugu bigira ibihe by’ubukonje bukabije (hiver), ubwanwa ngo bufasha ubufite kugira agashyuhe mu gice cy’isura.

    5. Butuma uruhu ruhorana ubuhehere
    Ubwanwa bufasha uruhu gufata amavuta karemano akorwa n’igice cy’uruhu kizwi nka epiderme, bityo uruhu rwo ku matama n’akananwa rugahora rutoshye.

    Usibye n’ibyo kandi, umugabo ufite ubwanwa agaragara nk’umugabo kurusha uwogosha akamaraho burundu.

    Indeshyo y’ubwanwa ikwiriye ni iyihe?

    Ubushakashatsi bwasohowe n’ikinyamakuru Evolution and Human Behavior, buvuga ko baba abagabo n’abagore babona umugabo ufite ubwanwa nk’uwujuje ibyangobwa bya kigabo kurusha utabufite.
    Ubu bushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ubwanwa buteretswe igihe kitarenze iminsi 10 buba buhagije.

    source : https://ift.tt/3C7jwl6

  • Musanze: Barasaba guhabwa ingurane y’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza guhabwa ingurane kuko bayitegereje igihe kirekire
    Bifuza guhabwa ingurane kuko bayitegereje igihe kirekire

    Abavuga ibyo bo mu Tugari twa Gakoro, Gasakuza na Karwasa, ngo bari barahinze imyaka yari igizwe n’ibigori, ibishyimbo, insina z’urutoki n’indi myaka yiyongeraho amashyamba n’ibiti by’imbuto byatemwe, kugira ngo hanyuzwe umuyoboro w’amashanyarazi.

    Uwitwa Nyirabambari wo mu Mudugudu wa Ruhasa, Akagari ka Gasakuza, yabaruriwe ingurane y’amashyamba abiri yatemwe kugira ngo hashingwe amapoto n’insinga. Avuga ko kuva ayo mashyamba yatemwa, amaze igihe akurikirana amafaranga y’ingurane yabaruriwe, imyaka ikaba igiye kuba itatu atarayahabwa.

    Yagize ati “Baraje batema ibiti byose by’ayo mashyamba yombi, babimaramo, baratubarura ngo baduhe ingurane, igihe cyo kwishyura kigeze abandi barayabonye, njye nisanga ndi mu basigaye batayahawe. Twibaza impamvu baturobanuye mu bandi bikatuyobera. N’iyo tubajije aho bageze batwishyura, igisubizo ni ukutwizeza ko amafaranga ari mu nzira, tugategereza umwaka ugashira n’undi ukaza. Ubu amaguru yahiriye mu nzira kubera ingendo za buri munsi dukora tujya kubaza iby’izi ngurane, dusa n’abamaze kurambirwa. Twifuza ko batubwira niba iyo ngurane tuzayibona cyangwa tutazayibona ngo dukureyo amaso”.

    Undi muturage wo mu Mudugudu wa Burengo, Akagari ka Karwasa, utarifuje ko amazina ye atangazwa, na we ari mu bahangayikishijwe no kuba atarigeze ahabwa ingurane y’ibibanza bye bibiri, byashinzwemo ibyuma by’amashanyarazi.

    Yagize ati “Ikibanza cya mbere bagishyizemo ‘transformateur’, ikindi bagitabamo insinga. Ibyo bitarakorwa, narahahingaga ngasarura ibitunga uruko ariko nanateganya kuhubaka. None ubu imyaka irenga ibiri irinze ishira, nta kintu nemerewe gukoreramo. Nategereje ko bampa ingurane wenda ngo ngure ubundi butaka buhasimbura, ariko na n’ubu ndacyari mu gihirahiro. Twasaba ubuyobozi kwita ku kibazo cyacu, bukareba uko bugikemura, kuko kidukomereye cyane”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutinda kubona inguraane kw’aba baturage, byaturutse ku makosa yagiye agaragara muri dosiye zabo. Gusa ngo ni ikibazo bagiye kwitaho, bafatanyije n’Ikigo REG, kugira ngo bagikemure mu maguru mashya.

    Yagize ati “Hari ibibazo byagiye bigaragara by’abatanze amakuru atuzuye muri ye batarahabwa iyo ngurane uko ari abantu 17 muri uyu Murenge wa Gacaca, byabaye ngombwa ko dosiye zabo bazisubiramo, amakosa yarimo arakosorwa. Icyo nabizeza ni uko turakora uko doshoboye, dufatanye na REG ikibazo cyabo gikemurwe vuba”.

    Icyakora uyu Muyobozi ntiyatangaje igihe nyacyo iki kibazo kizaba cyakemutse, gusa yizeza abaturage ko bizakorwa vuba.

    Ikibazo cy’ababarurirwa ingurane ku mitungo yangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo, ariko hakaba abatayihawe ku gihe baba basezeranyijwe, gikunze kugarukwaho n’abaturage bo hirya no hino.

    Kigali today iracyagerageza kubaza Ikigo REG, ikirimo gukorwa kuri iki kibazo, mu gihe haboneka amakuru abyerekeyeho, tuzayagarukaho muri iyi nkuru.


    source : https://ift.tt/3C7Iocj

  • Nyabihu: Mu byumweru bibiri Ntizihabose n’abana be barajya mu nzu yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri
    Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri

    Ni umubyeyi uvuga ko we n’abana be batanu bababayeho imyaka isaga icumi mu buzima bw’agahinda gakabije, aho ngo bamusohoye mu nzu inshuro enye, biviramo abana be gutorokera i Kigali mu buzererezi, umukobwa atorokera mu mujyi wa Musanze, umubyeyi asigara ari nyakamwe atagira aho acumbika.

    Ati “Bakimara kunsohora inshuro enye mu nzu nari ncumbitsemo, abana banjye bahize batorokera i Kigali, Umukobwa atorokera mumujyi wa Musanze, abayobozi nibo bagiye kumukurayo baramungarurira”.

    Ngo muri ubwo buzima butoroshye yanyuzemo abana be bakimara gutoroka, umugabo w’umugiraneza atazi, ngo yamusanze ku ibaraza ry’umuturage imvura imunyagira.

    Ngo yaramubajije ati “Ko unyagirirwa ku ibaraza bite? Na we ati ntabwo ngira aho mba nakomanze ngo nugame banga kunkingurira”.

    Ni umuganda witabiriwe n
    Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranyendetse n’Ingabo z’u Rwanda

    Ngo uwo mugiraneza yamugiriye impuhwe amwemerera kumwishyurira ubukode mu gihe cy’umwaka, ni nabwo abana be bahise bagaruka babana muri iyo nzu yakodesherejwe ubuzima busa n’ubugarutse.

    Avuga ko ubwo yari amaze umwaka yishyurirwa iyo nzu, nyuma y’uwo mwaka byongeye gusubira rudubi, nyiri inzu akamuhoza ku nkeke ngo amuvire mu nzu kugeza ubwo ayisohowemo, ari bwo yashatse shitingi yigira inama yo kuyishinga mu kibanza yari yarahawe n’abagiraneza.

    Bikimara kugaragara ko uwo mubyeyi n’abana be baba muri shitingi, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyira bafashe icyemezo cyo guhuza imbaraga ku bufatanye n’abaturage batangira igikorwa cyo kubakira uwo muryango, Ubuyobozi bw’akarere butanga isakaro.

    Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye
    Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye

    Ni mu muganda watangijwe ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, hanatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu.

    Richard Kubana, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga wari intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri icyo gikorwa, yashimiye buri wese mu bagize uruhare rwo gutekereza kubakira uwo muryango, by’umwihariko urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Ashima uburyo nyuma y’uko bamenye ikibazo cy’uwo mubyeyi utagira aho aba, bafashe ingamba zo kumwubakira.

    Uwo muyobozi yavuze ko gukorera ubushake bitanga isomo ku gihugu, ati “Ikintu cya mbere gikenewe ni ugukunda igihugu, igihugu ntabwo ari igishushanyo, igihugu kigizwe n’abagituye n’abakirimo kandi ugasabwa kugikunda ndetse no gukunda ibyo byose bikirimo. Turasaba urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kurangwa na disipuline, kuko ni yo itugeza kuri byinshi”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu bikorwa binyuranye biteza imbere imibereho y’abaturage

    Arongera ati “Murabizi ko disipuline ariyo idufasha gukora tutiganda, tugashyiramo imbaraga zacu tuzi ko igihugu ari icyacu, tuzi ko igihugu ntawe tugikodesha ari icyacu, tugakora bene ni ibi bikorwa by’umutima, ubu bwitange bushobora kubera abandi isomo, bushobora gufasha ibindi bihugu”.

    Raporo ya MINALOC iragaragaza ko mu mwaka wa 2020, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye, birimo kubakira abatishoboye, kubaremera amatungo, kubatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, aho habaruwe ibifite agaciro ka Miliyari zisaga ebyiri.

    Uretse igikorwa cyo kubakira uwo muryango, urubyiruko rw’abakorerabushake bwaremeye n’umuturage utishoboye wahoze ku rugerero, rumushyikiriza inka ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angina na 310,000, aho bujuje izindi nzu ebyiri zubakiwe imiryango ibiri itishoboye, bakaba bamaze no gukusanya amafaranga angina na miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishanga iri imbere, nk’uko Bunezero Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu yabitangarije Kigali Today.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rworoje inka umuturage utishoboye

    Ati “Mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rw’abakorerabushake rwiteze imbere mu bukungu, tumaze gukusanya asaga miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishinga ifatika izadufasha kwiteza imbere, ndetse nkanaboneraho umwanya wo gushishikariza abandi kureba uburyo twashyiraho gahunda yo kwizigamira bikaba byadufasha kubona uko twakore neza akazi kacu k’ubukorerabushake”.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu, Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, avuga ko kubakira umuturage utishoboye binyuze mu mbaraga z’abaturage, bivuze byinshi ku karere kamaze iminsi gashaka ibisubizo bigamije gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

    Avuga ko uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake ari isomo rikomeye ku baturage, akagaruka ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’akarere.

    Ati “Muri COVID-19, akarere kacu kari mu turere twagaragayeno ubwandu buke, imbaraga ziba zakoresheje ni ubuyobozi dufatanyije n’uru rubyiruko kandi banatanga ubufasha mu bindi. Twe nk’ubuyobozi bw’akarere izo ni imbaraga, binatanga n’isomo ryiza dufatanyije nabo mu kwishakamo ibisubizo, nk’iyi nzu batangiye kubaka ni urugero rw’ibishoboka”.

    Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC
    Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC

    Uwo muyobozi yavuze ko ibibazo by’uwo mubyeyi bikemuka akajya mu nzu ye bitarenze ibyumweru bibiri.

    Ati “Ibibazo Charlotte yatugaragarije biba bifite uburyo bikurikiranwa, kandi haba hari n’ingamba nyinshi ziba zarashyizweho kugira ngo bibe byakemuka, dufatanyije n’uru rubyiruko, turakomeza tubikurikirane ku buryo n’iyi nzu, nyuma y’ingamba twihaye mu byumweru bibiri Charlotte araba ayituyemo. Hari umuturage w’umutima mwiza ubaye amucumbikiye, ariko ni yo mpamvu dufatanya n’urubyiruko kugira ngo iyi nzu yihutishwe atahe aho yita iwe”.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu ni 25,360, rumaze kubakira abatishoboye inzu zisaga 100.


    source : https://ift.tt/3jmptTO

  • Urubyiruko rwibukijwe ko rugomba kuba ku isonga mu guteza imbere Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2021 hafungurwaga ku mugaragaro iyi nama yabereye muri Ghana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, wari wahagarariye Perezida Paul KAGAME, yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye wa Afurika, bityo ko rugomba kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu by’uyu mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagize ati “Afurika ifite ubutunzi mu ngeri zinyuranye, ariko ubutunzi buruta ubundi ifite ni urubyiruko. Urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi, imbaraga, ubumenyi n’impano, ndetse rufite umwanya mwiza wo kuba ku isonga mu guhindura uyu mugabane.”

    “Kwihuza kw’ibihugu byateye intambwe ishimishije kurusha mbere, gushyiraho Isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu by’ingenzi twagezeho kuko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizagaragaza imbaraga nyazo za Afurika. Kwishyira hamwe kwa Afurika twifuza muri aya masezerano bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.”

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry
    Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije urubyiruko rw’ubu ko rugomba gushingira ku bumenyi n’ubushobozi rufite maze rugaharanira iterambere rya Afurika binyuze mu guhanga ibishya, guhanga imirimo ndetse no gufatanya.

    Yibukije abayobozi ba Afurika ko kugira ngo ive mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, hagomba kongera kurebwa uburyo baha umwanya n’ubushobozi urubyiruko ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

    Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr. Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Ghana na we yavuze ko igihe urubyiruko rwaba ruhawe amahirwe n’ubushobozi nta kabuza rwatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.

    Inama ngarukamwaka ya YouthConnekt Africa ihuza urubyiruko ruvuye hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, abanyapolitiki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kuganira no gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro
    U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro


    source : https://ift.tt/3E6Y0NM

  • Ikindi cyamamare nyarwanda cyatawe muri yombi gikurikiranyweho kunywa urumogi #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi Nzamwita Olivier Joseph uzwi nka M1, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira afatiwe mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzi yafatanywe n’undi witwa Uwimana Claude bari kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Aba bombi nyuma yo gufatwa ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro kugira ngo uru rwego rukore iperereza ubundi rushyikirize Dosiye Ubushinjacyaha.

    M1 afashwe mu gihe mu minsi yashize humvikanye ifungwa rya bamwe mu bahanzi n’abakinnyi ba ruhago bari bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Muri bo hari nk’Umunyezamu Kwizera Olivier wanahamijwe iki cyaha agakatirwa igifungo cy’umwaka usubitse agahita arekurwa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry wemeje amakuru yo guta muri yombi M1, yaboneyeho kugenera ubutumwa urubyiruko.

    Yagize ati 'Ku buryo bw’umwihariko turasaba abahanzi kuba icyitegererezo hari urubyiruko rufata abahanzi nka role model, turabasaba kugendera kure ibiyobyabwenge. Tuributsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ikindi-cyamamare-nyarwanda-cyatawe-muri-yombi-gikurikiranyweho-kunywa-urumogi

  • Hari impungenge z'uko Abanyarwandakazi bazasigara inyuma mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Mugihe U Rwanda rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga muri servise zinyuranye ,bamwe mubagize sosiyete sivile baragagaje impungenge z'uko abagore n'abakobwa bashobora kuzisanga barasigaye inyuma muri iyi gahunda niba nta gikozwe mu kuziba icyuho kigaragara hagati y'abagabo n'abagore mubijyanye no gukoresha Ikoranabuhanga.

    u Rwanda ni kimwe mubihugu bakataje mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zose z'ubuzima bw'igihugu ariko ngo hari  ikibazo gikomeye  cy'icyuho mu barikoresha kuko ngo hakiri umubare munini w' Abagore n'abakobwa baracyagorwa no kuryisangamo ahanini .Nkuko Hakim Mugenyi ushinzwe itumanaho mu muryango  Save Generations Organization.

    Ati 'Icyuho aho kigaragarira wenda nakwifashisha ubushakashatsi bwakozwe cyane cyane mu gukoresha ATM za banks basanze 52% badakoresha uburyo bwo gukoresha mobile banking urumva rero icyo kirahari muri serivise zitandukanye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19 mbere wasangaga bakora nta kibazo ariko noneho aho haziye gukoresha ikoranabuhanga ,kwamamaze ibikorwa byawe ukoresheje murandasi ,kugeza ibyo ukora kubashaka kubigura wasanga bamwe bavuga ko bagize imbogamizi'.

    Zimwe mu mpamvu zituma abagore n'abakobwa bakigorwa no kwisanga mu ikoranabuhanga zigargzwa nkizibfitanye isano n'ihezwa ry'umugore ryakunze kubaho muri sosiyete nyarwanda .ariko ngo hari intambwe igenda iterwa bitewe na plitiki go guha amahirwe anagana abagabo nabagore. Uko niko aba bagabo babibona

    Umwe ati ' Ni ukuvuga ngo cyera iterambere ryari riri mubagabo hanyuma ubu ng'ubu cyaravivutse (byarakemutse) iterambere riri hose'.

    Undi ati ' Tuvuge nk'umudamu wanjye ashobora kuba ari mu cyaro akaba afite mu nshingano ze gahunda yo guhinga gusa noneho nkaba ndi mu mujyi ,mu mujyi hano ntibahinga noneho akaba acungana no guhinga kwahirira amatungo umwanya wo kuba yajya gukora muri telefoni nk'iyi ngiyi (Smart Phone) akawubura ,no kuyimusigira ntacyo yaba imumariye kuko afite butushi (Agatelefone gato) ariko iyi ntiyabona umwanya wo kuyikoresha niba ari whatsap ngo ayikoreshe kuko nta mwanya yabona. Ikintu cyakorwa njyewe uko mbyumva njywe nkanjye kugiti cyanjye nteganya kuba nafata nk'umudamu wanjye nkaba namwimura nkamuzana inaha ngaha n'iri koranabuhanga akamenya ko hano I Kigali rihari ndetse ari naho ryanatangiriye'.

    Kuruhande rw'abagore nabakobwa ,bamwe muribo bagaragaza kunyurwa n'ibyo igihugu gikora mu kuzamura umugore n'umukobwa bityo ko igisigaye ari ugutinyuka bakitabira gukoresha ikoranabuhanga . Niyigena Amina ni umukozi wa Kompanyi Thousand Hill Traveller Itanga servise z'ubukeragugendo hifashijwe ikoranabuhanga.

    Ati ' Hari ama-organisations (Imiryango ) menshi agenda afasha abakobwa kwitinyuka tuvuze nk'Imbuto foundation tuziko igenda ikora women empowerment so mbona ko ari ikintu cyiza nkeka ko abantu bakigiraho ndetse ubona ko no mu mashuri byahindutse hari ikuntu hagenda habamo impinduka mbona uruhare runini rusigaye ari urw'abakobwa kwitinyuka kugiti cyabo.'

    Ministeri y'uburinganire n'iterembera ry'umuryango igaragza ko abagore nabakobwa usanga hari benshi muri badafite ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryifashije mu ngeri zinyuranye ,ibifitaye isano no kuba batabasha kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga kurwego rumwe n'urwabagabo. Kubwibyo ngo hafashwe ingamba zo gushishikariza buri wese mu rwego arimo gufasha abagore n'abakobwa gutera imbere mu by'ikoranabuhanga. Pierre Celestin Nizeyimana, inzobere mu isesengurabukungu muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Ati ' Tukamenyekanishe icyo cyuho tukabwira abantu tukagenda tukababwira tuakanafatanya no mu igenamigambi ryabo kugirango cya cyuho kigende kigabanuka .Buriya hari ibintu tugomba kurwana nabyo kandi bigoye bya bindi nakubwiraga by'imyumvire urabizi nk'ubu umwana w'umukobwa iyi akiri mutoya afite ibikinisho akinisha usanga n'umubyeyi ubwe avuga ati uyu mwana reka mugurire igikinisho biriya bita igipupe agakoobwa kambaye agakanzu ajye agasokoza mugihe wa mwana w'umuhungu bamuguriye imodoka akajya ayishwanyuza yongera ayiteranya urumva umwana w'umuhungu muto no muru go batangiye kumwereka ko ashobora kuzahinduka enjennyeri .'

    Raporo mpuzamahanga Global Gender Gap Report yashyizwe hanze muri werurwe uyu mwaka igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y'abagore n'abagabo mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe.

    u Rwanda rwiyemeje kugabanya icyuho bitarenze 2026.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Hari impungenge z'uko Abanyarwandakazi bazasigara inyuma mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/22/hari-impungenge-zuko-abanyarwandakazi-bazasigara-inyuma-mu-ikoreshwa-ryikoranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hari-impungenge-zuko-abanyarwandakazi-bazasigara-inyuma-mu-ikoreshwa-ryikoranabuhanga

  • Bruce Melodie yavuze urutonde rw’indirimbo zamwemeje muri 2021, iya Meddy niyo iyoboye #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yavuze ko indirimbo 4 zahotse muri 2021 ari zo zamwemeje ariko 'My Vow’ ya Meddy ari yo ihiga izindi.

    Uretse izi ndirimbo 4 yatoranyije z’abandi bahanzi, na we ku giti cye yavuze ko indirimbo ye 'Katapila’ ari indirimbo nziza kandi yakunzwe cyane.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Melodie yavuze ko hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza ku buryo byagorana kuba yatoranyamo indirimbo imwe.

    Ati 'Hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza, indirimbo impamvu ziba zikunzwe(hit) ni uko abantu baba bahuriye kukuzikunda, rero ni nyinshi cyane ku buryo utambwira imwe ngo mbone imwe yo kuvuga, ariko iri imbere y’izindi ni indirimbo ya Meddy.'

    My Vow ya Meddy imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 8 kuri YouTube. Uretse iyi ndirimbo izindi ndirimbo zamwemeje harimo 'Away’ ya Ariel Ways na Juno Kizigenza imaze kurebwa na miliyoni 2.5 kuri YouTube, 'Piya Puresha’ ya Niyo Bosco imaze kurebwa na miliyoni 2.1 ndetse na 'Bambe’ ya Papa Cyangwa na Social Mula imaze kurebwa na miliyoni 1 kuri YouTube.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-urutonde-rw-indirimbo-zamwemeje-muri-2021-iya-meddy-niyo-iyoboye

  • Riderman ayoboye abahanzi 5 bazaririmba kuri 'Rayon Sports Day’ #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo hazaba 'Rayon Sports Day’ aho abafana b’iyi kipe bazasusurutswa n’abahanzi 5 barimo umuraperi ukunzwe cyane mu Rwanda, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman.

    'Rayon Sports Day’, ni igikorwa ngaruka mwaka iyi kipe ikora mbere y’itangira rya shampiyona, aho yerekana abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka w’imikino ugiye gutangira.

    Kuri iyi nshuro kizabera kuri Stade Amahoro aho izakina n’umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, ni mu gihe yagombaga gukina na Mukura VS ariko bihurirana n’uko ari yo bazakina ku munsi wa mbere wa shampiyona.

    Uyu munsi ni nabwo hazageragezwa niba nyuma y’igihe kinini abafana bazemerwa muri shampiyona, aho Rayon Sports yemerewe kuzazana abafana ibihumbi 8.

    Aba bafana bakaba bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Queen Cha, Riderman, Khalfan, Senderi ndetse na Symphony Band.

    Uretse aba bahanzi kandi hashobora no kwiyongeraho Bushali utaratanga igisubizo ndetse n’umuhanzi Platini P umaze iminsi muri Nigeria.

    Umufana ushaka kuzitabira uyu munsi azaba asabwa kwerekana ubutumwa bw’uko yipimishije Covid19 mu masaha nibura 72 mbere y’uwo munsi ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima. Azaba kandi asabwa kuba nibura yarafashe urukingo rumwe rwa Covid19.

    Riderman ukunda kwiyita Igisumizi azasusurutsa abakunzi ba Rayon Sports kuri ‘Rayon Sports Day’

    Symphony Band izaba ihabaye

    Senderi Eric yanahombiye Rayon Sports indirimbo

    Queen Cha asanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports, se ni na we muganga wa Rayon Spots

    Khalfan Govinda azaba ahabaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-ayoboye-abahanzi-5-bazaririmba-kuri-rayon-day

  • Amateka ya Nzayisenga Sophie wize gucuranga inanga ari umwana muto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzayisenga Sophie
    Nzayisenga Sophie

    Nsayisenga yatangiye gucuranga inanga no kuririmba by’umwuga ahagana mu 1986 afite imyaka itandatu (6) abyigishijwe na se Kirusu Thomas, umwe mu bakirigitananga b’abahanga u Rwanda rwagize agatabaruka mu mwaka wa 2010.

    Nzayisenga Sophie ni umwe mu bana 19 ba Kirusu Thomas yabyaye ku bagore batandukanye bitewe n’uko yapfakaye bwa mbere agashaka uwa kabiri (nyina wa Sophie) na we akitaba Imana, umusaza agashaka murumuna wa nyina wa Sophie (aracyariho).

    Nzayisenga afite indirimbo nyinshi yaririmbanye na se n’ize wenyine zafatiwe kuri Radio Rwanda, izindi zigafatirwa mu bitaramo bitandukanye babaga batumiwemo ku rwego rw’Igihugu.

    Sophie yibuka neza uko abanyamakuru baje gusura se kugira ngo bafate amajwi y’indirimbo ze, na we akaza kwegura inanga by’abana asa n’uwikinira, maze bumva arimo aracuranga inanga nk’umuntu mukuru bamusabye gukomeza ngo na we bamufate amajwi arabanza agira ubwoba.

    Nyuma ngo baje kumugurira uduhendabana (bombo) kugira ngo akomeze gucuranga hanyuma ubwoba burashira ubundi si ukubacurangira karahava, bukeye bumva indirimbo ze zirimo kunyura mu gitaramo kuri Radio Rwanda, atangira kwamamara atyo none ubu ni umuhanzi gakondo wubashywe ku rwego rw’igihugu.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/30EC91N

  • Huye: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza basabwe kwegera ab’ibibarusha bakabigiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w
    Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w’ishuri NDP Karubanda igihembo cy’ishimwe cy’uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi

    Bwabibasabye mu nama itangira umwaka w’amashuri ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri ako Karere, ku wa 21 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi w’Akarere, Ange Sebutege, yagaragaje ko kuba ishuri rimwe rigira abana b’abahanga, ugasanga abiga ku rindi batsindwa, bituruka ku mikorere y’abayobozi.

    Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu baba barigiye hamwe, n’abana bagahabwa uburyo bwo kwiga bumwe, igisigaye kiba ari ukumenya uko umuntu yabyitwaramo.”

    Biteganyijwe ko muri uku kwigiranaho, ibigo by’amashuri bitsindisha cyane byo mu Murenge runaka bizajya bifasha ibindi, ariko hakanabaho ko n’ikigo cyo mu Murenge runaka cyakurikirana mu buryo bw’umwihariko icyo mu wundi.

    Meya Sebutege ati “Ariko n’umuyobozi w’ikigo runaka ashobora kwegera uw’ikigo cyitwara neza, akavoma ubumenyi bumufasha kuvugurura imikorere ye.”

    Sr. Philomène Nyirahuku, umuyobozi w’ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (NDPK), ari na ryo ryisumbuye ryitwaye neza kurusha ayandi muri Huye mu bizamini bya Leta biheruka, yasabwe kuzegera uwa GS Kabusanza ryatsindishije kuri 40%, ari na ryo rya nyuma muri Huye, akarigira inama.

    Sr Philomène yiyemeje kuzasura uyu muyobozi, akareba ibibazo afite bituma abanyeshuri be batsindwa, hanyuma akazamugira inama.

    Ati “Nzamusura kenshi, numve ingamba afite, tuzijyeho inama, n’abarimu duhure habe hasigaye ikibazo cy’ababyeyi n’abanyeshuri.”

    Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, hanahembwe ibigo by’amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta biheruka.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ishuri ribanza, Ikibondo, yashyikirijwe igihembo

    Mu mashuri abanza hahembwe ishuri Ikibondo ari na ryo ryabaye irya mbere, na Ecole Internationale Butare ryabaye irya kabiri ndetse n’ishuri GS Nkubi ryarushije andi mashuri ya Leta kuko ariya abiri ya mbere ari ayigenga.

    Na ho mu mashuri yisumbuye hahembwe NDP Karubanda yabaye iya mbere, GSO Butare yabaye iya kabiri, na GS Maza yabimburiye amashuri abana bigamo bataha.

    Hahembwe kandi n’Umurenge wa Tumba, ari wo urimo amashuri menshi yitwaye neza kurusha ayandi.


    source : https://ift.tt/3aYLJhZ