Category: Uncategorized

  • Rutahizamu w’Amavubi yerekeje muri Botswana, yaherekejwe n’umubyeyi we #rwanda #RwOT

    Iradukunda Jean Bertrand akaba rutahizamu w’Amavubi yafashe rutimikirere yerekeza mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana aheruka gusinyira imyaka 2.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Township Rollers ibinyujije mu itangazo yasohoye yemeje ko yamaze gusinyisha uyu musore kimwe na Mohamed Dialo wo muri Mali na Aaron Marc wakiniraga CF Zoe yo muri Cote d’Ivoire.

    Bertrand wari mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino na Uganda(yabereye mu Rwanda no muri Uganda) mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2021, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu yerekeza muri Botswana.

    Biteganyijwe ko anyura muri Afurika y’Epfo aho ari buve yerekeza muri Botswana mu ikipe ye nshya ya Township Rollers.

    Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n’inshuti ze, umubyeyi we, umukinnyi Sibonama Patrick Papy n’abandi.

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

    Bertrand mbere yo kurira indege

    Umubyeyi we yari yamuherekeje

    Iradukunda Jean Bertrand ni umukinnyi w’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-yerekeje-muri-botswana-yaherekejwe-n-umubyeyi-we

  • Muhanga : Abantu 16 bakomerekeye mu mpanuka yatewe na Kajugujugu bari bagiye gushungera #rwanda #RwOT

    Iriya miti n’amaraso bari bijyanye n’iriya ndege ya Kajugujugu ya gisivile, ni ibyo kwifashishwa n’Ikigo cya Zipline gisanzwe cyohereza amaraso n’imiti mu bitaro binyuranye gikoresheje utudege duto tutagira abapilote.

    Umuyobora w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umuyaga watewe n’iriya Kajugujugu wagushije urukuta ruzengurutse kuri kiriya kigo cya RMA cyo mu Murenge wa Nyamabuye.

    Yagize ati 'Bo buriye urukuta bareba indege irimo imbere, noneho izamutse (ihagurutse), umuyaga urusha imbaraga urukuta, urukuta buriyeho urumva ko rwari ruremerewe n’abarwuriye, ruba ruraguye bagwana na rwo ariko ntacyo babaye.'

    Avuga ko mu bakomeretse babiri ari bo bakiri kwa Muganga mu bitaro bya Kabgayi barimo kwitabwaho, abandi ngo batashye.

    Uyu muyobozi asobanura ko iriya ndege atari yo yagushije ruriya rukuta ahubwo ko rwagushijwe n’umuyaga warwo ugakubitiraho no kuba rwari rwuriwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Ahubwo utwaye indege ntiyanamenye ko baguye kuko si indege yagonze urukuta, yikomereje.'

    Ababonye iyo ndege bavuga ko ari Kajugujugu ya gisivili y’umweru, yari ijyanye imiti kuri RMA ahagana saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abantu-16-bakomerekeye-mu-mpanuka-yatewe-na-Kajugujugu-bari-bagiye-gushungera

  • Ibihugu bya EAC byanenzwe kugenda biguru ntege mu kurwanya iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane, Fatuma Ndangiza, ku wa 20 Ukwakira yavuze ko ingamba zashyizweho mu kurwanya ibitero by’iterabwoba mu Karere zisa nk’aho nta musaruro ufatika zatanze.

    Yagize ati “Komisiyo ya EALA yabonye ko mu bihe bya vuba bishize, akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ari ko kahuye n’ibitero bikakaye by’iterabwoba muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibi bigaragaza ko imbaraga zose zashyizweho na EAC mu guhashya iterabwoba nta musaruro zitanga.”

    “Ibitero by’iterabwoba biheruka kubera muri Kenya ni urugero rwiza rw’ukuntu akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gakomeje kwibasirwa n’ibi bitero kandi ibihugu binyamuryango bya EAC ntibishyire ingufu mu kubirwanya.”

    Depite Ndangiza yavuze ko mu kongera imbaraga zo kurwanya ibi bitero, abayobozi mu nzego zitandukanye zifasha mu kubungabunga umutekano mu bihugu bigize EAC bajya bahura rimwe na rimwe bakaganira ku cyakorwa kugira ngo ingamba zishyirwaho mu kurwanya iterabwoba zitange umusaruro.

    Ati “Ibi bizashyirwamo imbaraga binyuze mu kazi kazakorwa n’Ihuriro ry’Abanyamadini muri Afurika y’Iburasirazuba bazafasha abantu kumva ububi bw’ibi bikorwa binyuze mu ijambo ry’Imana.”

    Depite Ndangiza yavuze ko kandi abayobozi b’inzego z’urubyiruko muri EAC ndetse n’urubyiruko ruhagarariye za kaminuza na bo bazagira uruhare mu kurwanya iri terabwoba nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

    Al-Shabaab ni wo mutwe uza ku isonga mu kugaba ibitero by’iterabwoba muri aka karere cyane muri Kenya na Somalia, gusa hari n’indi mitwe itandukanye irimo ADF iba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego mu guhungabanya umutekano muri EAC.

    Abadepite bo muri EALA bagaragaje ko hakenewe gushyira ingufu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri EAC

    source : https://ift.tt/3E2lYdd

  • Umuhanzi M1 yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    M1 yafatanywe na Uwimana Claude w’imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Dancehall yatawe muri yombi.

    Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Mu butumwa bwe, yasabye abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko.

    Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa anywa, acuruza cyangwa atunda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Kuburyo bw’umwihariko turasaba abahanzi kuba icyitegererezo hari urubyiruko rufata abahanzi nka role model, tirabasaba kugendera kure ibiyobyabwenge. Tuributsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    M1 na Uwimana Claude bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo “Kunywa ibiyobyabwenge” no “Gutunda ibiyobyabwenge.’’

    Itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge gihanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

    Mu gihe bahamywa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, bahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye (nk’urumogi), bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni zitari munsi ya 20 Frw ariko zitarenze 30.000.000 Frw.

    M1 ni umuhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall. Yatangiye umuziki mu 2012, akora zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane kuva mu myaka igera ku icumi.

    Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi. Yanyuze mu maboko y’abakomeye mu gutunganya umuziki mu Rwanda barimo Pastor P n’abandi.

    Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi

    source : https://ift.tt/3pq9Xdk

  • MINEDUC yatunguwe n’abana bo ku Nkombo bakoze moto ikoresha amazi n’umunyu – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko Twagirayezu yagiriye ku Nkombo ku wa 21 Ukwakira 2021, yari aherekejwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem n’abandi.

    Minisitiri Twagirayezu yasuye abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero [GS St Pierre Nkombo], agirana nabo ibiganiro ndetse abona umwanya wo kuganira n’abayobozi b’iri shuri.

    Yanasuye ibikorwaremezo by’iri shuri hagamijwe kureba ibyo bamaze kugezwaho ndetse n’ibibura, aho yeretswe ibice bitandukanye by’ikigo birimo icyumba cy’ubushakashatsi bw’abanyeshuri.

    Ishuri rya GS St Pierre Nkombo rifite abanyeshuri 505 ryigisha amasomo ya siyansi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nishimiye cyane kubona abanyeshuri bacu barimo gushyira mu bikorwa amahame y’ubutabire n’ubugenge bakabihuza n’ibibaho mu buzima busanzwe kandi bakishimira kubikora.”

    Yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo biga ari urugero rwiza ku bandi bose.

    Twagirayezu kandi kuri iri shuri yasuye itsinda ry’abanyeshuri bakoze moto ifite umwihariko wo kuba itwarwa hakoreshejwe amazi n’umunyu mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    DG NESA agenda kuri moto yakozwe n’abana bo ku Nkombo @RusiziDistrict , @RwandaWest muri GS st Pierre. Moto itwarwa n’amazi n’umunyu. Hari mu ruzinduko Mos @Rwanda_Edu yakoreye ku Nkombo. @RwandaLocalGov @AkayezuJa pic.twitter.com/w9XRbEZNK3

    — Habitegeko Francis (@HabitegekoFran1) October 21, 2021

    Iyi moto inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka.

    Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayongerera umuriro (accélérer) ubundi ikagenda.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasuye kandi ikigo cy’amashuri abanza cya Bugumira kiri mu Murenge wa Nkombo muri aka Karere ka Rusizi.

    Mu nama yagiranye n’iri shuri, yabasabye kongera ingufu mu kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, aherutse kubwira IGIHE ko ku Nkombo hari impano zidasanzwe kuko uretse aba bakoze moto hari n’abandi bakoze imashini ya EBM.

    Ati “Bakoze ibintu byiza byinshi, iyi moto ikoresha ikoranabuhanga rikoresha amazi n’umunyu. Ntabwo igenda ahantu hanini ariko irakora neza kuko impamvu itagenda urugendo runini ni uko ijyamo litiro ebyiri z’amazi. Ikindi kandi bakora ibindi bintu birimo amasabune, divayi ndetse banafite na gahunda yo gukora Drones.”

    Yavuze ko aba banyeshuri bo ku Nkombo bagaragaje ko guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite bishoboka kandi bikaba byakorwa n’abakiri bato.

    Iyi moto yakozwe n’abanyeshuri bo ku Nkombo ifite umwihariko udasanzwe wo kuba itwarwa hakoreshejwe amazi n’umunyu

    Twagirayezu Gaspard kandi yasuye icyumba cy’ubushakashatsi cyo muri iri shuri rya St Pierre Nkombo

    Twagirayezu yatunguwe n’abana bo ku Nkombo bakoze moto

    source : https://ift.tt/3GeK4TK

  • Rubavu: Imiryango 60 yacuruzaga magendu yiyemeje kubireka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga ‘’Mupaka Shamba Letu’’, aho bahuriye n’abagabo babo.

    Nshimiyimana Gaudence umwe mu bitabiriye, yavuze ko mbere yatahaga nijoro agatangira gushwana n’umugabo kuko yabaga akeka ko yagiye mu bagabo.

    Ati “Natahaga bwije umugabo agahita atangira kuntoteza ngo nari mu bagabo, byose bigaterwa n’uko mvuye gucuruza nanyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuburyo byageze aho umugabo avuga ko n’umwana nabyaye atari uwe, ubu turi guca ku mupaka tugasora’’.

    Umugabo we Mbwirabumva Jean Claude yavuze ko abakora ubwo bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, bazwiho kuryamana n’ababaha inzira ari nabyo byatumaga atumvikana n’umugore we.

    Ati’’Icyaduteraga umwiryane nuko yajyaga gucuruza muri Congo agataha ijoro nkumva ko hari izindi nzira yanyuzemo z’ubusambanyi ashaka guca mu mayira atemewe . N’iyo namuhaga igishoro akambwira ko ibyo yaguze babifashe, sinabyakiraga nkumva ko hari ukundi byagenze ariko ubu byarahindutse kubera ibiganiro twagiranye bigatuma abagore bacu bakora ubucuruzi bwemewe’’.

    Nshimiyimana Patrick wo mu murenge wa Nyamyumba avuga ko mbere iyo umugore we yajyaga muri Congo, iyo yatahaga atinze yakekaga ko yagiye gusambana.

    Ati “Mu mudugudu wacu ni njye wari uzwiho amakimbirane n’umugore wanjye byose biterwa n’uko numvaga ko umugore wanjye yatinze gutaha, nkumva ko yagiye gusambana avuye muri Congo ariko ubu kubera ko baduhuje tugahugurwa byararangiye tubanye neza kuburyo mufasha n’imirimo kandi ndimo no gufasha abakibanye nabi’’.

    Kanamugire Marie Michelle Aline, Umukozi w’umushinga wa Mupaka Shamba Letu yavuze ko aba bagore bigiraga mu bushabitsi bakibagirwa imiryango yabo bigatera amakimbirane ntibabashe no guteza imiryango yabo imbere.

    Ati “Aba bagore wasangaga bigira mu kazi gusa ntibibuke inshingano zabo mu rugo kuburyo batibukaga kwita ku bana babo, bamwe bakabasiga mu mipaka bagasigarana na bakuru babo nabo bakuwe mu ishuri, yanataha agasanga umugabo yarakaye kuko yakekaga ko yagiye mu bagabo bigatera amakimbirane.”

    Yakomeje asaba abagikora ubwo bucuruzi kubegera bakajya mu makoperative kuko bizabafasha kubakorera ubuvugizi ariko bakanirinda guca mu mayira atemewe.

    Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, nubwo inzego z’ubuyobozi zihora zibakangurira gukoresha uburyo bwemewe banyura ku mupaka.

    Imiryango myinshi kuri ubu ibanye neza nyuma yo kuva mu bucuruzi butemewe

    Biyemeje kureka ubucuruzi butemewe kugira ngo bakore ibibateza imbere kandi imiryango yabo itekane

    source : https://ift.tt/3GbvjBj

  • Amateka ya Makanyaga Abdul umaze imyaka hafi 50 mu muziki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Makanyaga Abdul yavukiye muri Komini Ngoma ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye. Ku myaka itatu (1950) yajyanye n’ababyeyi be i Muyinga mu Burundi bajyanywe n’Ababiligi se wa Makanyaga yakoreraga mu by’amashanyarazi ariko nyuma baje kugaruka mu Rwanda baturutse i Bujumbura.

    Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.

    Usibye kuba umuhanzi n’umucuranzi, Makanyaga ni n’umwe mu bakinnyi ba mbere b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Kiyovu Sports usibye ko atatinzemo kubera imvune.

    Mu myaka hafi 50 amaze mu mwuga, Makanyaga arakihagazeho haba ku ijwi n’ubuhanga mu gukirigita gitari abikesha ibanga rimwe rukumbi.

    Bikurikire muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3jrPlxv

  • Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y'indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo bakuramo imyenda #rwanda #RwOT

    Alitalia imaze igihe iri mu bibazo by'ubukungu byatumye ihagarika ibikorwa byayo ku wa 14 Ukwakira 2021.

    Iki kibazo cy'ubukungu cyashegeshe iyi kompanyi yari maze imyaka ibarirwa muri za mirongo itwara indege mu Butaliyani.

    Sosiyete nshya, ITA Airways, yahise itangira kuguruka kuwa 15 Ukwakira 2021, ikoresheje zimwe mu ndege za Alitalia. Yaguze kandi ikirango cya Alitalia, ariko ifata abakozi batageze ku 3.000 mu bakozi 10,000 Alitalia yari ifite.

    Abahoze ari abakozi ba Alitalia batangiye bakuramo amakoti kugira ngo bagaragaze impuzankano yose ya Alitalia. Babanje gukuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, hanyuma inkweto ndende, basigarana imyenda y'imbere(cyangwa amakanzu ya nijoro).

    Abahoze bakora mu ndege bambaye ibirenge bahagaze bucece, hanyuma basakuza bati: “Turi Alitalia!”.

    Abahoze bakora mu ndege bagera kuri 50 bahagaze ku murongo mu kibuga kiri hejuru y'umusozi wa Capitoline I Roma, bamanura ibikapu bya sosiyete yabo kbabita mu muhanda, hanyuma buhoro buhoro bakuramo amakoti yabo, hanyuma amajipo, n'inkweto.

    Bakomeje guhagarara batambaye inkweto,bacecetse iminota mike. Bahita bafata imyenda n'inkweto zabo bitonze maze barasakuza bati: “Turi Alitalia!”

    Abayobozi b'amashyirahamwe atandukanye bakomeje gusaba leta kongera amafaranga y'ubushomeri mu gihe cy'imyaka itanu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abahoze-ari-abakozi-ba-kompanyi-y-indege-ya-alitalia-bakoze-imyigaragambyo

  • Rubavu: Umusore w'imyaka 20 yarashwe n'abataramenyakana ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa Kanzenze, mu kagari ka Nyamirango mu mudugudu wa Rubara ho mu karere ka Rubavu,mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2020.

    Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuze ko uyu musore wari ugiye kwahira muri urwo rukerera,yarashwe n'abantu bataramenyekana nyuma yo kumufata agatabaza avuga ngo 'ndapfuye'.

    Nyiranshuti Vestine utuye aho byabereye yabwiye Umuryango ati 'nashigukiye hejuru numva amasasu 2 nta kindi numvise.Byari mu rukerera ariko ntabwo neza amasaha.

    Ntabwo twahunze ahubwo ubwoba bwanyishe.Ntabwo twamenye uwabikoze.Ntabwo aha hakundaga kubera urugomo,uretse abashumba bakundaga kurwana.

    Uwitwa Nikuze Henriette utuye mu mudugudu wa Gasizi muri uwo murenge wa Kanzenze, nawe yavuze ko uyu musore bakundaga kwitwa Shurudiya,yarashwe mu rukerera.

    Yagize ati 'Hari nka saa kumi na 55 kuko nashigukiye hejuru ndeba ku isaha.Numvise umuntu atabaje ngo “mumbabarire”.Ijwi ryo sinari kurimenya.Twavugiye mu nzu ngo 'urakomere'.Twumva barashe amasasu 3 turaceceka cyane kuko bwari bunakeye.Bayarashe saa kumi n'imwe ziri kurengaho iminota 20.Ntabwo twari gusohoka turi kumva amasasu hanze.

    Twasohotse mu gitondo bukeye.Buri wese aho yari ari yarimo kubitekerezaho dutegereje kureba mu gitondo ngo tumenye ibyo aribyo.Mbyutse karekare nibwo numvise bari gukomanga kwa mukeba wanjye kuko hari umugabo wari ugiye mu nka abona amaraso,babona na hariya bamukurubanye mu birayi.

    Abamubonye ngo n'abari bagiye guca inkwi,bamanutse hepfo bashakishije nibwo bamubonye.Kubera ko hano hakunze guca abashumba bakarwana twagize ngo n'urugomo rwabo ariko barashe twahise duceceka.Abashumba barwana ku giti cyabo bikarangira kandi nta muntu wica undi.'

    Mukuru wa Nyakwigendera witwa Hazarerimana Joseph utuye mu mudugudu wa Rubara, mu kagari ka Muramba mu murenge wa Kanzenze yagize ati '

    Uriya mwana nta rugomo yagiraga yari atuje,ni murumuna wanjye.Yari ku kibuga cy'inka.Agiye kwahira yahuye nabo bicanyi.Bibaye saa kumi n'imwe twumvise amasasu tuyoberwa ikibaye,kubera ko ari hafi y'aho abasirikare bitoreza,twagize ngo nibo bari kwitoza.

    Abantu bahageze basanze ari uwo murumuna wanjye wapfuye.Nta byaha yakoraga nta nubwo yari n'igihazi.Ntabwo turamenya ngo ni iki.Yari umwana muto w'imyaka 20 nta kibazo yari afitanye n'abantu.

    Icyo dusaba ubuyobozi nuko bwakurikirana iki kibazo,bakamenya icyo mugenzi wacu yazize.Batabikurikiranye ejo hapfa umuntu n'ejo bundi.Urugomo rwo rwahabaga ariko ntabwo bicishaga abaturage imbunda.

    Turacyakurikirana iyi nkuru……







    Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-umusore-w-imyaka-20-yarashwe-n-abataramenyakana-ahita-apfa

  • WHO itangaza ko Covid-19 yaba yarishe abakora mu nzego z’ubuzima bagera ku 180.000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    “Izo mfu z’abakoraga mu nzego z’ubuzima ni igihombo kibabaje” Ibyo ni ibyavuzwe na WHO ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga imibare y’abishwe n’icyorezo cya Covid-19 hagati ya Mutarama 2020 na Gicurasi 2021, aho imibare yatangajwe muri rusange y’abishwe n’icyo cyorezo muri icyo gihe, igera kuri Miliyoni 3.45.

    WHO iti “Kandi abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima bishwe n’icyo cyorezo, basize icyuho kitazasibangana mu rugamba isi irimo rwo guhangana n’icyo cyorezo.”

    Kugeza ubu, ngo hari abantu bagera kuri Miliyoni 135 bakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi, abo bakozi bakorera mu mavuriro no mu bitaro, babaye k’urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 guhera igihe umuntu wa mbere uyirwaye yagaragaraga mu Mujyi wo Bushinwa wa Wuhan mu mwaka 2019, ubu aho bigeze, ngo n’ubwo bamwe muri abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima barwaye, abandi bakaba bamaze kurambirwa, ariko n’ubu ngo nta kintu kinini gihari kigaragaza ko icyorezo kirimo gucika.

    WHO kandi itangaza ko n’ubwo mu bihugu byinshi abo bakora mu nzego z’ubuzima bagiye bahabwa inkingo za Covid-19 mu ba mbere ubwo gahunda yo gukingira yari itangiye, ariko ubusumbane bwabayeho hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo, byatumye ubu iyo hakozwe impuzandengo, hirya no hino ku isi, basanga abantu babiri gusa muri batanu bakora mu nzego z’ubuzima (2/5), ari bo bamaze guhabwa inkingo zose za Covd-19.

    Jim Campbell, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe abakora mu nzego z’ubuzima muri WHO yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abakora mu nzego z’ubuzima, twubuhariza uburenganzira bwabo, tubaha aho bakorera heza kandi habafasha kwirinda uko bikwiye, harimo no kubafasha kubona inkingo”
    Kugeza muri Nzeri 2021, imibare ituruka mu bihugu 119, yagaragazaga ko abatagera no kuri umwe mu bantu icumi (1/10) bakora mu nzego z’ubuzima, ari bo bonyine bamaze kubona inkingo zose za Covid-19 muri Afurika no mu bice byo mu Burengerazuba bwa Pacifique, mu gihe mu bihugu 22 bya mbere bikize ku isi, bo batanze raporo ivuga ko abasaga 80% by’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, bamaze kubona inkingo zose.

    Bikeya muri ibyo bihugu bikize, ngo ntibarashyikiriza WHO imibare y’uko ibijyanye n’inkingo mu bakozi b’inzego z’ubuzima zabyo bihagaze.

    WHO iti “Igishimishije ni uko imibare itangazwa y’abakora mu nzego z’ubuzima bicwa n’icyorezo cya Covid-19, igenda igabanuka uko igihe gihita, ariko haracyari ibikeneye gukorwa, kugira ngo ibyago byo kuba bakwandurira aho bakorera bigabanuke”.

    Uwo muryango uvuga ko Guverinoma zigomba kwita ku buryo zikurikirana zikanatanga raporo zijyanye na Covid-19, zigatangaza abakora mu nzego z’ubuzima barwaye Covid-19 ndetse n’abo yishe, zikanabashyiriraho aho bakorera hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    source : https://ift.tt/3nkZ21Y