Category: Uncategorized

  • RBC yasabye abanyarwanda kuba maso ku ndwara y'imbasa. #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko nubwo hashize imyaka 28 nta muntu uragaragarwaho ko yarwaye Indwara y'imbasa ababyeyi badakwiye kudohoka Ku gukingiza Abana bakivuka iyi ndwara cyane ko Inkingo zihabwa Abana ntakiguzi bisaba.

    Hari bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe uru rurkingo bavuga ko nubwo bo bumva akamaro ko gukingiza abana ariko hari abaratarabikozwa hirya no hino aho batuye.

    U Rwanda rwifatanyije ni isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurandura Indwara y'imbasa.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko Indwara yimbasa iheruka kugaragara mu mwaka wa 1993.

    Minisiteri yubuzima ivuga ko kuba iyi ndwara yandurira mu mwanda wo mu musarane itakigaragara mu Rwanda bidakwiye guha urwaho ababyeyi kudakingiza Abana babo.

    Ikigo cy'iguhugu cyubuzima RBC kirasaba ababyeyi gukomeza gukingiza Abana kuko aribwo buryo bwo kurandura iyi ndwara Burundu.

    Itanga Ines umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe gukurikirana indwara zishobora kuba ibyorezo yagize ati'imbasa ni indwara yandura ibihugu duturanye rero badafite ingamba zihamye nkizo difite cg se kuba harahandi ku isi iyi ndwara igaragara igihe cyose natwe yatugeraho,niba covid yambuka unyanja ikatugeraho  birumvikana ko indwara zandura zose zishobora kugera henshi rero urumva natwe tuba dufite ibyago byo kugerwaho niyo ndwara.

    Niyompamvu rero tuzahagarika gukingira ari uko iyi ndwara yarandutse hose ku isi.'

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko hari ibimenyetso byindwara byigeze kugaragara mu gihugu cyigitutanyi cya  Uganda mu kwezi Kwa 6 bityo ko kwirinda ari ingenzi bityo ko ingamba zashyizweho zirimo ikingira bikwiye kwitabwaho.

    Jeane Niyibaho  umukozi muri OMS ati'ni ibintu bibibiro byonyine bikwiye gukorwa ariko bikomeye cyane.

    Ni ukuvuga ngo kurandura indwara y'imbasa ikingira ryacu rigomba kuba rifite imbaraga cyane  buri mwana wese agakingirwa kandi akuzuza inkingo zose.

    Ikindi cya kabiri ni uko ikurikirana rikwiye kugera kunzego zose buri wese akabigira ibye,hanyuma ababyeyi bose nabo bakamenya imbohamzi twagira mugihe iyi ndwara yaba yinjiye mu gihugu cyacu bakadufasha kwigisha ababyeyi kujyana kwa muganga ugaragaje ibimenyesto byayo.'

    Hari bamwe mu babyeyi bakingije Abana babo urukingo rw'imbasa bavuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire mibi ku nkingo zihabwa Abana ariko hari nabandi bamaze kubisobanukirwa.

    Uwingabire Joselyne ati'ntago ari bose ariko jye ndabikuriza nabatabikurikiza nabagifite imyumvire bavuga ko ari indwara barimo kubateramo zitarizisanzwe ninkiyo myumvire nyine,ni nk'ababandi bajya banga gufata indangamuntu,mituelle n'ibindi ni imyumvire nyine ariko tugerageza kubigisha kuko gukingiza umwana bimurinda.'

    Mukeshimana Delphine ati'ababyeyi barabyumva cyane kuko iyo babahaye gahunda yo gukingiza abana barayubahiriza kuko batubwira ko iyo umwana hari urukingo atabonye bimugiraho ingaruka mu buzima bwe.'

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko ingaruka zumuntu wanduye Indwara yimbasa ari ukumugara amaguru cg amaboko rimwe na rimwe akaba yanabura ubuzima.

    Kuri ubu Indwara yimbasa isigaye mu bihugu 2 Ku isi birimo afganstan na Pakistan kubera ko kugera ku babyeyi ngo bakingize Abana babo bigorana kubera intambara zurudaca zihora Muri ibi bihugu.

    UMUTESI Yvette

    The post RBC yasabye abanyarwanda kuba maso ku ndwara y'imbasa. appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/22/rbc-yasabye-abanyarwanda-kuba-maso-ku-ndwara-yimbasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rbc-yasabye-abanyarwanda-kuba-maso-ku-ndwara-yimbasa

  • Guverinoma y'u Rwanda yijeje ubufatanye na PAFO mu kuzamura urwego rw'ubuhinzi #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yagaragaje ko yiteguye gufatanya n'ihuriro ry'Abahinzi bo ku mugabane wa Afurika (PAFO) mu kuzamura urwego rw'ubuhinzi hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiribwa bidahagije.

    Ibi byagarutsweho ubwo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, yafunguraga ku mugaragaro inama ihuriza hamwe abagize inama y'ubutegetsi ya PAFO baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika, bateraniye hano mu Rwanda kugira ngo baganire ku bibazo bijyanye n'imibereho myiza ya Afurika mu bijyanye n'umusaruro w'ibiribwa.
    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine yavuze ko u Rwanda ruzafatanya na PAFO mu guteza imbere abahinzi, hagamijwe kubaka ejo hazaza hazira ikibazo cy'ibiribwa bidahagije muri Afurika.
    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yiteguye gufatanya na PAFO mu gutera inkunga abahinzi; Twese hamwe, dushobora gufatanya mu kubaka ejo hazaza heza h'Afurika kandi tukagera ku ntego yo kurwanya ikibazo cy'ibiribwa bidahagije.'

    Minitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yagaragaje ko leta y'u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw'umwuga hagamijwe kugabanya ikibazo cy'umusaruro mucye, kwangirika kw'ibidukikije no gutakaza urusobe rw'ibinyabuzima mu buhinzi.
    Leta y'u Rwanda ivuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ibintu bitandukanye, ariko urwego rw'ubuhinzi rwakomeje kuba inkingi y'ubukungu bw'igihugu, aho mu mwaka ushize wa 2020 uru rwego rwabaye urwa kabiri mu kwinjiriza igihugu ku kigero cya 26% .

    Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bingana na 31%.

    Minitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yagaragaje ko ntawakwirengagiza uruhare rw'abahinzi mu mibereho myiza y'abaturage.
    Ati 'Ntitwavuga imibereho myiza y'abaturage twirengangije abahinzi. Muri afurika, ubuhinzi bufite uruhare runini mu iterambere ry'ibihugu, kandi bitanga amafaranga ku baturage barenga 70% bakora muri uru rwego n'ubucuruzi bw'umusaruro no kuwongerera agaciro.'

    Minitiri Dr. Mukeshimana yahamagariye abitabiriye iri huriro kujya bafata igihe, bagasura abahinzi bari mu bice by'icyaro mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.

    Kugeza ubu abagera kuri 35% bafite ikibazo cy'ibiribwa ku Isi yose bari muri Afurika.

    Ikibazo cy'umusaruro mucye mu by'ubuhinzi ni cyo kigaragazwa nk'igikomeye mu bindi kuko abahanga mu by'ubuhinzi bemeza ko kiri inyuma y'inzara ku basaga miliyoni 800 hirya no hino ku Isi, ndetse abandi basaga miriyari 2 bakaba batabona ibiryo bakeneye kugira ngo babeho.

    Umugane w'Afurika uri mu yibasiwe bikomeye n'ibura ry'ibiribwa, nyamara wihariye 60% by'ubutaka bwose bwo guhingaho ku Isi.

    Mu mwaka wa 2019 Afurika yari ifite ibihugu 31 ku bihugu 50 byugarijwe n'inzara ku Isi.

    Ihuriro ry'abahinzi bo muri Afurika (PAFO) rihuza abahinzi barenga miliyoni 80 baturuka mu mashyirahamwe y'abahinzi arenga 70 yo mu bihugu bigera kuri 50 byo kuri uyu mugabane.

    AMAFOTO

    The post Guverinoma y'u Rwanda yijeje ubufatanye na PAFO mu kuzamura urwego rw'ubuhinzi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/22/guverinoma-yu-rwanda-yijeje-ubufatanye-na-pafo-mu-kuzamura-urwego-rwubuhinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverinoma-yu-rwanda-yijeje-ubufatanye-na-pafo-mu-kuzamura-urwego-rwubuhinzi

  • Umutwe w'iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n'amacakubiri. #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Rwanda Tribune, ikinyamakuru gikunze gucukumbura ibibera mu mitwe y'iterabwoba nka FLN na FDLR, aravuga amacakubiri n'akajagari byari bisanzwe muri FDLR ubu
    byamaze kugera no muri FLN, bitewe ahanini n' inda nini no kutagira icyerekezo.

    Gutegana ibico bagamije kwicana, ubu nibyo bigezweho muri FLN. Ayo makuru avuga ko kugambanirana ari nabyo byatumye uwitwa MAJ Peter KUBWAYO alias Santos afatwa, akaba ndetse ari muri 11 baherutse gushyikirizwa u Rwanda, nk'uko na FLN ibyiyemerera mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu.

    Uyu Maj Peter Kubwayo ni umwe mu bategetsi bakuru ba FLN, dore ko yigeze no kuyibera umuvugizi wungirije, aza no gushingwa ubutasi muri uwo mutwe w'iterabwoba. Yaje kuba umwanzi ukomeye wa Gen. Antoine HAKIZIMANA bita 'Jeva', ndetse buri wese atangira gushaka uko yikiza undi. Nguko uko rero inzego z'ubutasi mu Burundi zataye muri yombi Peter Kubwayo ku kagambane ka Gen Jeva, yoherezwa mu Rwanda kimwe n'abandi barwanyi 10.

    Muri FLN kandi haravugwa akajagari kagaragaza ko uwo mutwe utazi aho werekeza. Buri wese ariyita umuyobozi w'ikirenga, ku buryo abarwanyi bawo batakimenya ubayobora. Gen Jeva atangaza ibye, umugore witwa Chantal Mutega akavuga ibiri mu nyungu ze bwite, Gen Hamada agategeka ibye, mbese ni akaduruvayo kibereye aho.

    Uretse ko bari banisanganiwe ubuswa no guhuzagurika, ibyo muri FLN byaje guhumira ku mirari nyuma y'ifatwa rya shebuja Paul Rusesabagina n'abandi benshi, abasigaye ubwoba burabataha, cyane cyane ko bari babaye impehe. Birumvikana kandi, ntiwasigarana Faustin Twagiramungu, ngo wumve ko ufite kiyobora!

    Maj Peter Kubwayo wamaze kugera mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda, akomoka mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Musange. Yize amashuri yisumbuye I Runyombyi, nubwo yahunze muri 94 atayarangije. Yahungiye mu Burundi no muri Tanzaniya, mbere y'uko ajya kujirajira mu mitwe y'iterabwoba inyuranye ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.  Imwe muri iyo mitwe twavuga nka ALIR, FDLR/FOCA, FLN n'iyindi.

    Amakuru kandi avuga ko yagiye yoherezwa mu butumwa bwo gushakisha abarwanyi b'iyo mitwe mu bihugu bifite impunzi z'Abanyarwanda, birimo u Burundi, Uganda, Zambiya, Malawi n'ahandi. Ni umwe mu bantu Paul Rusesabagina yakoresheje cyane, dore ko yanamwohererezaga amafaranga yo kwifashisha muri izo ngendo zose.

    Ubushyamirane buvugwa muri FLN burasa neza n'ubwo muri FDLR, dore ko naho gusubiranamo bidasiba guhitana abantu, bashinjanya ubugambanyi, ubujura n'amacakubiri ashingiye ku turere. Ngiyo imitwe irota kwigarurira u Rwanda, kandi nayo ubwayo yarananiwekwiyobora.

    The post Umutwe w'iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n'amacakubiri. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutwe-witerabwoba-wa-fln-mu-marembera-kubera-kujirajira-namacakubiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutwe-witerabwoba-wa-fln-mu-marembera-kubera-kujirajira-namacakubiri

  • Abantu 10 basahuye imodoka yakoze impanuka batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Kabuga, ahagana saa munani mu rucyerera rwa tariki 21 Ukwakira 202.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Ndashima Gisanga, avuga ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage babyutse bagahita bihutira gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

    Ati “Umushoferi yakoze impanuka ata umuhanda ku bw’amahirwe ntiyapfuye, ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo amata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo”.

    SP Gisanga avuga ko atari bwo bwa mbere habaye impanuka abaturage bakihutira gusahura aho gutabara, ari na ho ahera asaba abaturage kujya bagira umutima wo gutabara mbere y’ibindi mu gihe habaye impanuka.

    Ati “Haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi, abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera”.

    Abafashwe bahise bashyikirirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko, Hakaba hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatwe.

    Mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha, Itegeko no ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2), n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6), cyangwa se kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Naho ingingo ya 167 y’iri tegeko ikavuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2), iyo uwibye yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gufungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo, cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe n’ijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/30L4Ytr

  • Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu n'igice #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije ibyaha uwitwa Jean Bosco Nkundimana wahoze ari umukozi wo mu rugo kwa Nyakwigendera Kizito Mihigo, baza gufatanwa ubwo bari mu mugambi wo gusohoka mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

    Jean Bosco Nkundimana yanahamwe kandi n'icyaha cyo gutanga ruswa, maze ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu n'igice.

    Kizito Mihigo we yahise yiyahura, apfa atagejejwe imbere y'ubutabera.

    Undi wahanwe ni Joel Ngayabahiga wagombaga kwereka Kizito Mihigo na Jean Bosco Nkundimana inzira bari gukoresha binjira mu Burundi. Uyu Ngayabahiga we yahanishijwe igifungo cy'amezi atatu, ariko kuko bamaze igihe kinini muri gereza ugereranyije n'igihano yahawe, Joel Ngayabahiga akaba agomba guhita arekurwa.

    Hari kandi Innocent Harerimana wari utwaye imodoka aba bagabo bafatiwemo, icyakora urukiko rukaba rwamugize umwere ngo kuko yabatwaye atazi imigambi yabo.

    Tariki 12 uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Jean Bosco Nkundimana na Joel Ngayabahiga igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri n'igice. Ari abaregwa, ari n'Ubushinjacyaha, ntawe uratangaza niba yiteguye kujurira.

    Ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gashyantare 2020 nibwo Kizito Mihigo n'abo bari kumwe bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'amajyepfo, bagerageza kwambuka umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

    Bahise bajyanwa muri kasho y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ariko tariki 17 z'uko kwezi Kizito Mihigo yitaba Imana yiyahuye, aho yari afungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo Kizito yafatwaga, RIB yatangaje ko akekwaho kuba yari agiye mu mitwe y'iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Mu w'2015 umuhanzi Kizito Mihigo yahamwe n'ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w'igihugu, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 10.

    Nyuma y'imyaka 4 n'igice yaje gufungurwa ku bw'imbabazi za Perezida wa Repubulika, ariko bikavugwa ko atigeze areka imigambi yo kwifatanya n'abagizi ba nabi.

    The post Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu n'igice appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwe-mu-bari-bagiye-gutorokesha-kizito-mihigo-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-itanu-nigice/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwe-mu-bari-bagiye-gutorokesha-kizito-mihigo-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-itanu-nigice

  • Rubavu : Mu gitondo cya kare abantu bataramenyekana barashe umusore arapfa #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Shurudiya Hitimana w’imyaka 20 yarasiwe mu Mudugudu wa Rubara mu Kagari ka Nyamirambo muri uriya Murenge wa Kanzenze.

    Umukozi w’Akagarika Nyamirambo ushinzwe Imibereho y’abaturage (Sedo) yemeje aya makuru ko uriya musore yarashwe ariko ko abamurashe bataramenyekana ndetse ko inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza.

    Umwe mu baturage batuye muri kariya avuga ko yakanguwe n’amasasu yavuze mu gitondo cya kare ndetse bakumva umuntu ariho ataka ngo 'Ndapfuye.'

    Uyu muturage yagize ati 'Nashigukiye hejuru numva amasasu 2 ntakindi numvise. Byari mu rukerera ariko ntabwo nzi neza amasaha. Ntabwo twahunze ahubwo ubwoba bwanyishe.'

    Uyu muturage avuga muri kariya gace hatari hakunze kumvikana urugomo ku buryo n’ibyo byabaye byabatunguye.

    Undi muturage we yagize ati 'Numvise umuntu atabaje ngo 'mumbabarire’. Ijwi ryo sinari kurimenya ubundi tuvugira mu nzu ngo 'urakomere urakomere’. Twumva barashe amasasu 3 turaceceka cyane kuko bwari bunakeye.'

    Ngo ubwo abantu babyukaga batangiye kujya mu mirimo, ni bwo abari bagiye gutashya inkwi, ubundi baza kubona umurambo wa nyakwigendera.

    Abayobozi bo mu nzego z’umutekano n’abo mu z’ibanze babyutse bajya kuganiriza abatuye muri kariya gace banabahumuriza, banizeza ko umutekano ucunzwe kandi ko hagiye gushakishwa abakozi buriya bugizi bwa nabi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Mu-gitondo-cya-kare-abantu-bataramenyekana-barashe-umusore-arapfa

  • Huye: Abantu batatu baguwe gitumo bafite litiro 840 z’inzoga ya ‘muriture’ – #rwanda #RwOT

    Zafatanwe abantu batatu barimo uw’imyaka 41, uwa 28 n’uw’imyaka 26 y’amavuko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko izo nzoga zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Polisi yabonye amakuru ko bariya bantu bakora inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Muriture. Twateguye ibikorwa byo kubafata nibwo abapolisi bagiye mu ngo zabo hagaragarayo litiro 840 za ziriya nzoga.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abafatanwe izo nzoga bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha na ho inzoga ziramenwa. Yakomeje akangurira abaturage kwirinda kunywa ziriya nzoga ndetse bagatanga amakuru igihe hari abantu babonye bazikora.

    Ati” Ziriya nzoga ntabwo ari nziza ku buzima bw’umuntu bitewe n’uko ibyo bazikoramo bitazwi. Ziriya nzoga abazinyoye usanga bakora ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’abaturage nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi bitandukanye.”

    SP Kanamugire yibukije abaturage ko Polisi itazahwema kurwanya bene izo nzoga kandi abazajya bazifatanwa bazajya bashyikirizwa ubutabera. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Simbi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Bafatanywe litiro zisaga 800 z’inzoga ya muriture

    source : https://ift.tt/3BarQPv

  • Karongi: Abakobwa bayobotse umwuga wo gukora no kudoda inkweto baratinyura bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Nishimwe Chantal, wiga umwuga wo gukora inkweto mu Ishuri rya Munanira TVET avuga ko mbere yumvaga umwuga wo gukora no kudoda inkweto ari uw’abagabo, gusa ngo nyuma yo kubona uburyo inkweto ziva hanze zihenze byamuteye ishyaka ahindura imyumvire kugira ngo akore inkweto zahangana n’iziva hanze zihenze.

    Ati “Nabonaga abamasayi uburyo bari kuduhenda kandi natwe mu Rwanda twabyikorera, ibyo byatumye ntinyuka ndavuga nti ‘abakobwa natwe natwe dufite ubushobozi bwo kugera ku byo abandi bagezeho”.

    Nishimwe afite intego yo kuzagira uruganda rukorera inkweto mu Rwanda. Uyu mukobwa asaba bagenzi be bacyitinya bumva ko hari imirimo igenewe abagabo n’igenewe abagore ko iyo myumvire bakwiye kuyihindura.

    Ati “Abakobwa bagenzi banjye bacyitinya nababwira ko abakobwa natwe dushoboye, nta murimo ugenewe umugabo, nta wugenewe abagabo, umwuga umwe yakora na mugenzi we yawukora”.

    Mutoni Shakira asana inkweto zacitse ndetse akaba aniga gukora inkweto n’amasakoshi.

    Ati “Imyuga iyo umuntu yayize ntabwo apfa gukena, abona amafaranga menshi mu gihe yifuza atagiye gushakisha akazi. Nshobora gukora inkweto imwe nkaba ndushije amafaranga umuntu wiriwe ahinga. Inama naha abakobwa bagenzi banjye ni ukubakundisha umwuga wo gukora ibikomoka ku mpu kuko bifasha umuntu kwiteza imbere, kandi ntabure amafaranga mu gihe ayakeneye.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko nta wukwiye kumva ko umurimo runaka ugenewe igitsina runaka, cyangwa ngo hagire umwuga umuntu yumva ko usuzuguritse.

    Ati “Abaturage icyo twababwira ni uko bagomba guha umurimo agaciro, bagakura amaboko mu mufuka bagakora, nta murimo ugenewe abagore nta murimo ugenewe abagabo. Ikindi nababwira ni uko nta murimo mutoya ubaho umurimo wose wakoze uwushyizeho umwete, ukitanga ugakora ntacyatuma utaguteza imbere.”

    Ishuri rya Munanira TVET ryigamo abakobwa 13 n’abahungu 13.

    Uwamariya Josephine, umuyobozi w’umuryango ActionAid, avuga ko igitekerezo cyo kubaka ishuri rya TVET cyavuye mu baturage ubwabo.

    Abakobwa bakora inkweto bavuga ko uyu mwuga utakiri uw’abagabo gusa

    Inkweto ziha ahandi zajyaga zibahenda none basigaye bazikorera

    source : https://ift.tt/3poL4ik

  • Gatsibo: Abangavu 100 batewe inda imburagihe basubijwe mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021 nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi hagamijwe gusesengura inzitizi zibuza abana babyariye iwabo gusubira mu ishuri no gufata ingamba mu kuzikemura.

    Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Umuryango Empower Rwanda usanzwe ukora ibikorwa byo kwita ku bakobwa babyariye mu rugo.

    Mu bangavu 100 basubijwe mu ishuri na Empower Rwanda abagera kuri 80 bagiye kurihirirwa imyuga mu gihe abandi 20 bazakomeza mu mashuri yisumbuye.

    Uwimpuhwe Yvonne ufite imyaka 19 watewe inda afite imyaka 16 yavuze ko zimwe mu mbogamizi zikunze gutuma iyo bamaze kubyara badasubira mu ishuri harimo kuba baba baturuka mu miryango itishoboye.

    Yakomeje agira ati “Nkanjye sinari mfite uwo nsigira umwana, nta mata nabonaga ngo wenda ninjya ngenda nyasigire mama ayamuhe, ikindi iwacu ntibari babashije kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri byari bibagoye cyane.”

    Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo watanze ubuhamya ku gituma abangavu baterwa inda ariko ntibabashe gusubira mu ishuri, Mukankusi Cartas yavuze ko abenshi usanga baturuka mu miryango ikennye ku buryo kubona ubushobozi bwo gusigarana wa mwana na nyina akajya kwiga bitoroha.

    Yakomeje agira ati “Abenshi bafite ababyeyi b’abakene batakwemera gusigarana abana babo usanga mu rugo hari uwo mukobwa wabyaye ariko afite n’abandi bavandimwe be bakeneye kurya bigatuma wa mubyeyi ajya kubashakira icyo kurya ntasigarane wa mwana.”

    Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promesse Olivia, yavuze ko basanze hari abagira ipfunwe ry’uko iyo basubiye mu ishuri bitwa abagore. Ibi ngo akenshi abibwirwa n’abo bigana rimwe na rimwe –ntabashe kubyakira.

    Yavuze ko kandi hari n’abagaragaraza ko bamaze gukura ku buryo abo biganye bageze kure ntabashe kwigana n’abo aruta.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bafite urutonde rw’abangavu babyariwe iwabo n’abamaze gucutsa ku buryo bazarugenderaho bakomeza gukora ubukangurambaga, aba bangavu bagasubira mu ishuri.

    Yasabye ababyeyi kandi kugira inshingano zo kurera abana babo no kubaha iby’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo abifuza kubashuka babure aho babahera.

    Kuva uyu mwaka watangira mu Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu basaga 400 batewe inda imburagihe ni mu gihe mu mezi make ashize hakozwe umukwabo wafatiwemo abagabo barenga 390 bateye inda abangavu.

    Umwe mu babyeyi batanze ubuhamya yavuze ko ubukene buri mu bituma batita ku bana b’abangavu batewe inda

    Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yavuze ko bazakomeza kwita ku bangavu batewe inda imburagihe

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ababasambanya

    source : https://ift.tt/3B6EzCM

  • Minisitiri Mbabazi yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye Afurika ifite – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa Summit riri kuba ku nshuro ya kane, kuva tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

    Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyi nama iri kubera muri Ghana kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye wa Afurika, bityo rugomba kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu by’uyu mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagize ati “Afurika ifite ubutunzi mu ngeri zinyuranye, ariko ubutunzi buruta ubundi ifite ni urubyiruko. Urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi, imbaraga, ubumenyi n’impano, ndetse rufite umwanya mwiza wo kuba ku isonga mu guhindura uyu mugabane.”

    “Kwihuza kw’ibihugu byateye intambwe ishimishije kurusha mbere, gushyiraho Isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu by’ingenzi twagezeho kuko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizagaragaza imbaraga nyazo za Afurika. Kwishyira hamwe kwa Afurika twifuza muri aya masezerano bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.”

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije urubyiruko rw’ubu ko rugomba gushingira ku bumenyi n’ubushobozi rufite maze rugaharanira iterambere rya Afurika, binyuze mu guhanga ibishya, guhanga imirimo ndetse no gufatanya.

    Yibukije abayobozi ba Afurika ko kugira ngo ive mu ngaruka z’icyorezo cya COVID19, hagomba kongera kurebwa uburyo baha umwanya n’ubushobozi urubyiruko ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

    Dr. Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Ghana yavuze ko igihe urubyiruko rwaba ruhawe amahirwe n’ubushobozi, nta kabuza rwatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.

    Inama ngarukamwaka ya YouthConnekt Africa ihuza urubyiruko ruvuye hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, abanyapolitiki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kuganira no gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rubyajwe umusaruro, rwafashwe Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye biyugarije

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’inzego zitandukanye muri iyi nama

    Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gufasha Afurika kwigobotora ingaruka yatewe na Covid-19

    source : https://ift.tt/3C7TPkr