Category: Uncategorized

  • Bahavu Jeannette n'umugabo we bahishuye inkuru nziza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y'uruhererekane ya City Maid, n'umugabo we bahishuye ko biteguye kwibaruka imfura yabo.

    Byagaragariye mu mashusho aherutse gushyira hanze ubwo yatunguraga umugabo we, Ndayirukiye Fleury ku munsi we w'amavuko.

    Bahavu n'umugabo we Ndayirukiye Fleury bakoze ubukwe tariki 27 Werurwe 2021.

    Source : https://yegob.rw/bahavu-jeannette-numugabo-we-bahishuye-inkuru-nziza/

  • Icyamamare mu gucuranga Piano mu bushinwa yatawe muri yombi azira indaya #rwanda #RwOT

    Icyamamare mu gucuranga Piano mu Gihugu cy'u Bushinwa, Li Yundi, afunzwe azira gusambana n'indaya, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru cya Leta.

    Ku rubuga nkoranyambaga, Polisi yanditse ko umugabo w'imyaka 39 hamwe n'indaya y'imyaka 29, bemeye ko bakoze ibintu bitemewe n'amategeko.

    Bafashwe nyuma y'aho abanyagihugu batangiye iyo nkuru ku bategetsi. Mu gihe Polisi itashyize hanze amazina yiwe, ikinyamakuru cya Leta nicyo nyuma cyemeje ko ari Li. Iyo nkuru nkuko BBC ibitangaza, yababaje abakunzi benshi b'uwo mugabo uzwi kw'izina rya 'China Piano Prince'.

    Ku myaka 18, Li yabaye umuntu wa mbere ukiri muto uvuza piano, ahabwa agashimwe ka mbere gakomeye mpuzamahanga ka Chopin Piano Competition mu mwaka w' 2000.

    Yakomeje avuza piano hirya no hino ku Isi, akaba n'umuntu azwi cyane mu bantu bavuga ururimi rw'igishinwa.

    Umuntu umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga Weibo rumeze nka Twitter ati:'Mana yanjye, biratangaje. Uyu ni Li Yundi twese dutangarira?'.

    Abandi berekana amakenga ku kuntu yafashwe.

    Undi yanditse ngo:'Mfite amakenga yo kumenya uburyo abantu bamenye ko ari we. Ubonye umugabo w'imyaka 39 n'umugore w'imyaka 29 binjiye mu nzu bari kumwe, bigenda gute ngo abantu bamenye ko ari indaya, na we ari umukiriya we?'.

    Nyuma y'aho iyo nkuru imenyekaniye, ishyirahamwe ry'abanyamuziki mu Bushinwa ryavuze ko rigiye kwaka ubunywanyi/gutandukana na Li kuko 'atanga isura mbi cyane mu bantu'.

    Bamwe mu bareba ibintu n'ibindi, bavuga ko ifungwa rye rishobora gufatwa nk'igabishwa/kuburira ku myitwarire mibi y'abandi ba rurangiranwa mu gihe Ubushinwa bwahagurukiye abakora akazi kerekeye umuziki.

    Mu mategeko yo mu Bushinwa, abasambana cyangwa se abagurisha indaya bashobora gupfungwa kugera ku minsi 15 bakanatanga amande ashobora kugera ku madolari ya amerika 782.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/icyamamare-mu-gucuranga-piano-mu-bushinwa-yatawe-muri-yombi-azira-indaya/

  • Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane Liverpool #rwanda #RwOT

    Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari ku rwego rwa Liverpool bazacakirana ku cyumweru nubwo yarangije imbere yayo muri Premier League ishize.

    Ku cyumweru, aya makipe abiri akomeye yo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bw'Ubwongereza azahurira ku kibuga Old Trafford.

    United yabaye iya kabiri inyuma ya Manchester City yatwaye igikombe ariko kuri ubu Solskjaer yavuze ko batari ku rwego rwa Liverpool yabaye iya 3 ubushize.

    Kuri uyu wa gatanu, Solskjaer yaganiriye n'abanyamakuru mbere ya saa sita ababwira ko bari inyuma y'iyi kipe ya Klopp.Yagize ati: 'Liverpool ni imwe mu makipe turi kugerageza gufata, nubwo shampiyona ishize twabaje imbere wenda kubera amahirwe make bagize n'imvune.

    'Turabizi ko tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego bariko kuva mu myaka ine ishize.

    'Bizadutwara byinshi kugira ngo tubashe gutsinda amakipe meza ku isi n'I Burayi na Liverpool nimwe muri yo.

    'Ni imwe mu makipe turimo kwirukaho. Ibyo twakoze mu myaka ine ishize nibyo turi guharanira kugira ngo tubarengeho. Bagize ibihe bibi umwaka ushize ariko ubu basubiye mu byiza.

    'Ntabwo twatwaye shampiyona mu myaka umunani ishize. Ushobora gusobanukirwa ukuntu Man City cyangwa Liverpool bafite ikipe nziza.

    'Dufite abakinnyi bakeneye gukomeza gutera imbere no kwiteza imbere.'

    Solskjaer yemeye ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi Bruno Fernandes wavunitse mu mukino United iheruka gutsinda Atalanta bigoranye muri Champions League.

    Uyu munya Norway yongeyeho ati: 'Dufite babiri cyangwa batatu bagize utuvune kandi ashobora kuba umwe muri bo.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ole-gunnar-solskjaer-yavuze-amagambo-yuzuyemo-gutinya-cyane-liverpool

  • Bimwe mubyo usabwa ngo witabire umukino wa Rayon Sports na Kiyovi Sports (Rayon Sports Day) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Ferwafa yemereye Rayon Sports FC gutegura Umukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021, witiriwe 'Rayon Sports Day', ubu hamaze kumenyekana ibisabwa kubafana kugirango babashe kwitabira uyu mukino.

    Uyu mukino uzitabirwa nabantu ibihumbi umunani (8000), uzaba ku Cyumweru saa cyenda kuri Stade Amahoro i Remera. Nkuko Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabitangaje kuri Radio Fine FM, kugirango witabire uyu mukino urasabwa ibi bikurikira:

    1. Kuba Warafashe inkingo 2 za Covid-19
    2. Kuba waripimishije Covid-19 nibura mumasaha 72 mbere yumukino
    Rayon Sports Day izaba kucyumweru Tariki ya 24 zukwa Cumi 2021.

    Ibiciro byama tickets kuruyu mukino:

    1. Ahasanzwe hose: 2000Rwf
    2. Mu ntebe zumuhondo: 5000Rwf
    3. VIP: 15000Rwf
    4. VVIP: 20000Rwf

    Kugura ama tickets biratangira kuruyu wa Gatanu tariki 22 zukwa cumi 2021, saa kumi nimwe.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mubyo-usabwa-ngo-witabire-umukino-wa-rayon-sports-na-kiyovi-sports-rayon-sports-day/

  • Waruziko umuziki ari ingirakamaro ku mwana muto? Sobanukirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese iyo wumvise indirimbo ukunda muri wowe wumva bimeze gute ?

    Nta kabuza wumva mu mubiri wawe unezerewe ndetse n'amavunane n'ibibazo bindi ukumva biri gucyemuka (cg uri kubyibagirwa).
    Abana nabo rero ni kimwe natwe bakuru ndetse nabo umuziki ubagirira akamaro kanini cyane.

    umuziki ku mwana muto
    Umuziki ku mwana muto ugira akamaro ku buzima bwe n'imikurire

    Nkuko ubushakashatsi butandukanye bugenda bubigaragaza, kumvisha umwana umuziki bigira akamaro kanyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe

    Akamaro k'umuziki ku mwana muto

    .Kumufasha kuvuga

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wumva umuziki bimufasha kumenya uko amagambo avugwa, imigemo iba muri buri jambo ndetse akanamenyera amasaku n'ubutinde bw'amajwi.

    .Kumufasha gusinzira

    Uretse n'umwana no ku muntu mukuru kandi umuziki ufasha ubwonko kuruhuka ndetse no gutuma usinzira neza. Hano ni wa muziki woroshye kandi utuje. Waba umuziki ucuranze cyangwa se kumuririmbira ibihozo, bifasha umwana gusinzira.

    .Ubusabane

    Umuziki uzaba ipfundo hagati yawe n'umwana. Aho gufata igihe ujya mu tubyiniro, curanga umuziki ukunda ufatanye n'umwana wawe kuwumva no kuwubyina. Bizatuma arushaho kukwiyumvamo no kugukunda.

    .Ubwenge

    Kumva umuziki ku mwana muto bifasha kongera imikorere y'ubwonko n'ibitekerezo ndetse bituma ubwonko bwe bwaguka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakunda kumva umuziki baba abahanga mu mibare. Mu ndimi z'amahanga baravuga bati 'la mathématique est la mère des sciences'

    .Kongera ibiro

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bana bavutse badashyitse bwagaragaje ko abana bagiye bumvishwa umuziki byabafashije kongera ibiro vuba ugereranyije n'abandi. Muri rusange rero umuziki utera akanyamuneza bigafasha umubiri gukora neza no kongera ibiro.

    Src:umutihealth

    Source : https://yegob.rw/waruziko-umuziki-ari-ingirakamaro-ku-mwana-muto-sobanukirwa/

  • WASAC yasinyanye na JICA amasezerano y’ubufatanye mu kugabanya igihombo cy’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y
    Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu micungire y’amazi

    Impuguke z’Abayapani zizanye uburyo bushya bw’imikorere bwiswe KAIZEN, bukaba buvugwaho kuba ari bwo bwahinduye ubukungu bw’u Buyapani nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi, kuko hakubiyemo ibijyanye n’igenamigambi ndetse no guhanga udushya hifashishijwe abakozi babo.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Gisèle Umuhumuza, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 habayeho igihombo cy’amazi kigera kuri 41%, ariko imikorere ya KAIZEN mu Rwanda ikazakigabanya kugera munsi ya 25% mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024.

    Umuhumuza avuga ko kugabanya igihombo cy’amazi bizagerwaho hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga dushyirwa mu miyoboro y’amazi, kugira ngo itiyo nijya gupfumuka kubera gusaza iryo koranabuhanga rizajye ritanga imbuzi hakiri kare amazi atarameneka, hahite habaho gusana no gusimbuza ibyangiritse.

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni ukugira ngo tugabanye ibihombo duterwa na za mubazi ziba zitagikora neza, izo zizavanwa mu bafatabuguzi, icya gatatu ni ukunoza imikorere yacu aho tureba niba ibikoresho dukoresha biba bifite ubuziranenge, kuko iyo bidakomeye bisaza vuba ndetse bikaba byaturika mu buryo bworoshye”.

    Umuyobozi wa WASAC avuga kandi ko kuba amazi azamurwa na pompo ziyasunikira mu matiyo afite imbaraga nyinshi, na byo bituma ya matiyo aturika cyane cyane iyo adakomeye cyangwa ashaje adaheruka kwitabwaho.

    Ubufatanye bujyanye n
    Ubufatanye bujyanye n’imikorere mishya yiswe KAIZEN imenyerewe mu Buyapani

    Impuguke z’Abayapani zizakorana n’abakozi ba WASAC, zitezweho kubafasha mu micungire y’imbaraga zizamura amazi mu matiyo, kugira ngo pompo ziyasunikiremo ariko bijyanye n’ubushobozi bw’ayo matiyo.

    Muri rusange imikorere ya KAIZEN ngo izafasha WASAC mu micungire y’amazi n’ibikorwaremezo biyazana mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugera ku cyerekezo 2050 cyo gukuba inshuro 10 ingano y’amazi yoherezwa muri uyu mujyi.

    Biteganyijwe ko muri uwo mwaka abatuye Kigali bazaba bakeneye amazi angana na metero kibe (m3)1,070,000 ku munsi.

    Umuyobozi mu Kigo JICA, Nagase Tomonori, yatangaje ko impuguke z’Abayapani zizafasha WASAC kujya igira impinduka nkeya nkeya ariko za buri gihe, hagamijwe kugera ku mavugurura akomeye mu gihe kizaza.

    Nagase yasobanuye imikorere ya KAIZEN agira ati “Burya impinduka nto za buri munsi ntabwo zigoye kuzishyira mu bikorwa, ariko bisaba imbaraga zihoraho. Ibi ni ingenzi cyane ndetse ni wo muco w’Abayapani, ni na bwo buryo bwiza bwo gucuruza”.

    WASAC na JICA bavuga ko ubufatanye bw’impande zombi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 60), habazwe ibikoresho ndetse n’ikiguzi cyakwishyurwa impuguke zizajya ziza gufatanya n’Abanyarwanda.

    Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze
    Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze

    Uretse kuzana amazi ava ku migezi hamwe n’ayo mu butaka, WASAC ivuga ko izanashaka uburyo yafatanya n’abaturage gufata amazi y’imvura akoherezwa mu bigega binini, kugira ngo haboneke ubundi buryo abaturage bajya babonamo amazi.


    source : https://ift.tt/2XFkyG2

  • Indwara zikakaye zigutegereje niba utanywa amazi kenshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubikesha urubuga Medisite rwerekanye indwara ndetse n'ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho:

    1.Kutanywa amazi bitera Impatwe (Constipation)

    'Ese ujya wibuka kunywa amazi mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro?' Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry'ibiryo. Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy'ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry'ibiryo. Iyo rero utanyoye amazi, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n'imyanda itinda gusohoka, igatangira ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.

    Mu bimenyetso by'impatwe twavugamo:Kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe wituma n'ibindi. Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku rwungano ngogozi (Digestive system)

    2.Kutanywa amazi bitera gufatwa n'imbwa (Crampes Musculaire)

    Ni kenshi umuntu afatwa n'ibinya mu mikaya cyangwa se bimwe abantu bita imbwa, gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri.

    Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita Acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya, umwuka mwiza wa Oxygene ugenda uba muke bityo bigatuma ufatwa n'imbwa. Nkuko Dr Daniel Scimeca, umuganga rusange yabivuze mu gitabo yanditse cyitwa 'Plus jamais fatigué aux Editions Alpen, ngo kunywa amazi bifasha isohorwa ry'imyanda mu mubiri bityo bigatuma udafatwa n'imbwa.

    3.Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko

    Nubwo ushobora kuba utagira inyota, tangira wige umuco wo kunywa amazi ahagije buri munsi kuko kutanywa amazi bishobora gutuma impyiko zawe zangirika.Nkuko bisobanurwa na Dr Daniel Scimeca impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n'imyunyungugu. Ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by'utwo tubuye twavugamo nk'ububabare bukabije bw'umugongo, mu ruhande rw'impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy'impyiko n'ibindi.

    4.Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n'imyakura (Des troubles neurologiques)

    Dr. Daniel Scimeca avuga ko uko umuntu agenda asaza, ariko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara imyaka runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura.

    N'ubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, ibitekerezo by'abahanga mu by'ubuzima bivuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu arazengera akaba yanitura hasi.

    5.Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato

    Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato nahato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ibitekerezo by'inzobere mu by'ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, bituma umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma umubiri ukakara. Iyo amazi abuze mu mubiri, umwuka mwiza wa oxygène uragabanyuka.

    Iyo rero ubwonko bubuze wa mwuka mwiza, nibwo wumva utangiye kurwara umutwe udasobanutse, gusa ntabwo umutwe ukurya burighe uba watewe n'amazi make, kuko hari n'izindi mpamvu nyinshi. Inama zitangwa n'abaganga b'inzobere ni uko byibuze kunywa ibirahure by'amazi hagati ya 3 na 4 ku munsi ari byiza mu kwirinda umutwe wa hato na hato.

    Source : https://yegob.rw/indwara-zikakaye-zigutegereje-niba-utanywa-amazi-kenshi/

  • Inkuru mbi itugezeho nonaha: Wa mwana Olga makunze yitabye Imana

    Wa mwanaa muto w'umukobwa mwakunze witwa Olga kuri ubu yamaze kwitaba Imana. Iyi nkuru mbi isakaye mu gihe hashize iminsi Olga ajyanywe mu gihugu cy'Ubutalitani aho yari yagiye kwivuriza ndetse yabashije no kuvurwa ku buryo haburaga iminsi mike ngo atahe aze mu Rwanda gusa yaje kugira ikindi kibazo cyatunguranye ndetse kikanatungura abaganga bamwitagaho umunsi ku munsi ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

    Mama wa Olga aganira na Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube yavuze ko ashima Imana ndetse akaba anashimira abantu bose bitanze yaba ari ababa mu Rwanda ndetse n'ababa hanze y'U Rwanda bitanze kugirango Olga avuzwe.

    Mama wa Olga yavuze ko ubwo Olga yarari mu Butaliyani aho yari yaragiye kwivuriza, bajyaga baganira akamubwira ko arimo gukira ndetse akanamubaza ibyo azamuzanira igihe azaba aje mu Rwanda. Mama wa Olga yavuze ko Olga yari yarakize neza ndetse afite n'akanyamuneza gusa mu gihe yari agiye kujyanwa mu cyumba cy'abana bitegura gusezererwa n'ibitaro yahise agira ikibazo ubwo umutsi umwe ujyana amaraso mu mutwe waje guturika maze amaraso atangira gutemba mu mutwe. Uku gutemba kwaje no gukomereza ku bwonko maze Ku ya 30 Nzeri 2021, Olga yitaba Imana.

    Mama Olga yavuze ko muri byose ashima Imana ndetse anongeraho ko ibyabaye byose byari umugambi w'Imana.

    Olga

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-itugezeho-nonaha-wa-mwana-olga-makunze-yitabye-imana%F0%9F%98%AD-mama-we-avuze-ibyabaye-byose/

  • Uwari umukozi wa Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 n'igice #rwanda #RwOT

    Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali yahanishije igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'igice uwari umukozi w'umuhanzi w'icyamamare nyakwigendera Kizito Mihigo witwa Jean Bosco Nkundimana.

    Umucamanza yavuze ko Jean Bosco Nkundimana ahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito Mihigo banyuze ahantu hatemewe n'amategeko ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso cyo gutanga ruswa.

    Mu bandi babiri bareganwa umwe muri bo yagizwe umwere mu gihe undi yahanishijwe gufungwa amezi atatu. Abo bombi urukiko rwategetse ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo afungwa imyaka itanu n'amezi atandatu mu gihe uwagombaga kwerekana inzira banyuramo binjira mu Burundi yakatiwe gufungwa amezi atatu naho umushoferi wabatwaye agirwa umwere.

    Ndikumana Jean Bosco na Ngayabahiga Joël baburanye bemera ko bashatse kwambutsa Kizito Mihigo ndetse ko bari bazi uwo mugambi we wo kujya mu Burundi.

    Harerimana Innocent we ahabwa ikiraka cyo kubatwara yabwiwe ko bagiye mu gitaramo i Nyaruguru ndetse ngo yageze mu modoka, Kizito yamaze kubwira abandi ko bakora ibishoboka byose ntamenye ibyo barimo.

    Mu kwiregura kwe yahakanye ko atigeze abimenya ndetse n'abo bareganwa baramushinjuye. Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Harerimana yari azi uwo mugambi. Yategetse ko aba umwere.

    Ngayabahiga we yaregwaga ibyaha bibiri birimo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n'amategeko n'icyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

    Yahamwe n'icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka kwambutsa Kizito kuko ni we wagombaga kugaragaza inzira banyuramo i Nyaruguru nk'umuntu wari usanzwe ahatuye. Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga ruswa kuko nta bimenyetso bikimuhamya.

    Ngayabahiga yagombaga gufungwa amezi atandatu ariko kubera uko yitwaye mu iburanisha, ntagore ubutabera ndetse n'icyaha yakoze kikaba nta ngaruka mbi cyateje byatumye Umucamanza amukatira gufungwa amezi atatu ariko bitewe n'uko amazemo igihe kirenze, ategeka ko ahita arekurwa.

    Nkundimana we yasanganywe ibihumbi 420 Frw n'amadolari 300. Ubushinjacyaha buvuga ko bakimara gufatwa, Kizito yashyize ku ruhande ababafashe abemerera kubaha ibihumbi 200 Frw barabyanga.

    Icyo gihe Ndikumana yarabereye ababwira ko bacisha make bakumvikana wenda akabaha ibihumbi 300 Frw.

    Mu kwiregura kwe yavuze ko ibyo byahimbwe n'ubushinjacyaha ngo kuko amafaranga yayakuye mu rugo, ndetse yashakaga kugura isambu yari yararambagije iwabo mu Karere ka Nyaruguru.

    Ndikumana we yagombaga gufungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n'ibihumbi 940 Frw nk'igihano kiremereye ariko bitewe no kuba icyaha yakoze nta ngaruka mbi cyateje, bamukatiye gufungwa imyaka itanu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni imwe n'ibihumbi 764.

    Urukiko rwategetse ko igarama ry'urubanza n'amafaranga yafatiriwe byose biguma mu isanduku ya Leta nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Umugambi wo gushaka gutoroka kwa Kizito Mihigo watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y'uko atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ari we winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye. Harerimana we ni we wari umushoferi muri icyo gikorwa.

    Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y'u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

    Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

    Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

    Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk'uko polisi y'u Rwanda yabivuze.

    Kizito yashinjwe ibyaha byo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa”.

    Hashize iminsi itatu afunze – tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko “Kizito Mihigo w'imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/uwari-umukozi-wa-kizito-mihigo-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-5-n-igice-y-igifungo

  • “Kumva Fatakumavuta ni nko kurya Isamake, byose bigusaba Kujonjora”-Bruce Melody #rwanda #RwOT

    VIDEO: BRUCE MELODY YAGERERANIJE FATAKUMAVUTA N'IFI Y'ISAMAKI

    Nta minsi itatu irashira Umuhanzi Itahiwacu Bruce ashyize hanze indirimbo yise Sawa Sawa yafatanije n'umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones indirimbo ikomeje gukundwa n'abatari bake yaba mu Rwanda no muri Africa muri rusange.

    Hashize Amasaha make isohotse, Sengabo Bosco uzwi nka Fatakumavuta mu ruhando rw'imyidagaduro, yifashishije izo mbuga nkoranyambaga twavugaga haruguru, yerura ko iyo ndirimbo ya Melodie atari nziza kandi ko yanakoze amakosa yo kujya kureba Khaligraph muri Kenya nyamara ahubwo ari we wakabaye aza kumureba mu Rwanda.

    Ni ibintu Bruce Melodie atakiriye neza kuko mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yaje kumusubiza ko nta bushobozi na buke afite bwo gusesengura indirimbo ze.

    Ati” Fatakumavuta ubundi asesengura indirimbo zange nkande? kuko icya mbere si Umuhanzi, (Aha uwaruyoboye ikiganiro yahise amwibutsa ko ari umunyamakuru), maze imyaka 10 mu muziki, we yari arihe? naho ibyo kujya kureba Khaligraph muri Kenya aho twahurira hose siwe ugena akazi kanjye nuko gakorwa”.

    Melodie yongeye kumugarukaho avuga ko hari ibyo avuga ugasanga nibyo, ariko nyamara hakaba n'ibindi avuga ukumva nta naho bihuriye n'ukuri aho yahise amugereranya ni Ifi y'isamake.

    Ati” Ubundi Fatakumavuta ni nk'ifi,kuko iyo ugiye kuyirya ubanza kujonjoramo amahwa ngo atakwica, rero nibyo avuga byose mujye mubanza mujonjoremo ibizima”

    Ihangana rya Fatakumafuta na Melodie rimaze iminsi rigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri za YouTube, ndetse Fatakumavuta ari muri bamwe batemera na gato ko uyu muhanzi yasinyiye Miliyali yo kwamamaza.

    Abenshi mu bakurikiranira hafi uruganda rw'imyidagaduro mu rwanda bo babibonamo nkaho baba bari kwamamaza ibikorwa byabo dore ko nka Fatakumavuta ari hafi gushyira hanze Album y'indirimbo ze yise Fatalogy.

    Ku rundi ruhande, Bruce Melodie afite indirimbo nshya hanze ndetse akaba ari no gutegura igitaramo aho azamurikira abakunzi be ibikorwa amaze kugeraho n'inzira yaciyemo mu muziki mu gihe kingana n'imyaka 10 awumazemo. icyo gitaramo giteganyijwe kuwa 6 Ugushyingo uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/kumva-fatakumavuta-ninko-kurya-isamake-byose-bigusaba-kujonjora-bruce-melody