Category: Uncategorized

  • Tiwa Savage yerekanye inzu y'agatangaza yaguze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tiwa Savage, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya yashyize hanze amafoto agaragaza inzu ye ihenze cyane yaguze. Uyu muhanzikazi umaze iminsi yibazwaho kubera amashusho ye yagiye hanze amugaragaza mu bikorwa byurukozasoni ,yakomeje kuguma adahangayitse.

    Mu nyandiko yagaragaye kuri Instagram ye, Tiwa Savage yerekanye mu buryo bweruye ko yinjiye mu bantu bake babayeho mu buzima bw'akataraboneka i Lagos. Nk'uko inkuru ya Tiwa ibivuga, yaguze inzu ihenze cyane nkuko bigaragara kuri instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/tiwa-savage-yerekanye-inzu-yagatangaza-yaguze/

  • Hashyizwe hanze amabwiriza agenga gusibiza abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Ibijyanye no kwimura abanyeshuri batabikwiye mu mashuri abanza n'ayisumbuye byakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bishize ndetse bikagira ingaruka zigaragara nk'aho hari abasozaga amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ndetse bakaba bakomeza no mu kindi cyiciro.

    Politiki y'uburezi kuri bose ijyanye n'intego z'ikinyagihumbi iri mu byatumaga abanyeshuri badasibizwa nubwo babaga batsinzwe ahubwo bagafashwa mu ntege nke zabo.

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yatanzwe mu 2001 yari ari muri uwo mujyo hagamijwe ko abana bose bajya ku ishuri. Icyo gihe icyari gishyizwe imbere si ugusibiza cyangwa kwirukana umunyeshuri.

    Umwiherero wa 17 w'Abayobozi bakuru b'igihugu wabaye muri Gashyantare 2020, wikije ku kibazo cy'ireme ry'uburezi mu Rwanda.

    Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n'uburezi, harimo uvuga ku 'Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry'uburezi.'

    Nyuma yo gutangaza amanota y'abarangije amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye, mu ntangiriro z'uku kwezi, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri ibihumbi 60 batsinzwe batagomba guhabwa ibigo ngo bimuke bajya mu bindi byiciro ahubwo bazasibizwa.

    Ni ikintu cyari kije ari gishya ugereranyije n'uko byari bimaze kumenyerwa ko buri munyeshuri yaba uwatsinze cyangwa uwatsinzwe atabura aho akomereza amasomo ye.

    Iteka rya Minisitiri w'Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi rigena uko abanyeshuri bo yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.

    Iri teka rivuga ko 'Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry'imyuga n'ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n'akanama k'ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.'

    Rivuga kandi ko umunyeshuri agomba kurangwa n'imyitwarire myiza, guharanira kwiga no gutsinda kandi akubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga ishuri; iyo anyuranyije na byo ashobora kwirukanwa nk'uko iri teka rikomeza ribisobanura.

    Rigira riti 'Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry'imyuga n'ubumenyingiro ashobora kwirukanwa ku kigo cy'ishuri kubera imyitwarire mibi byemejwe n'akanama k'ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.'

    Muri iri teka kandi bigaragara ko akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana kagomba kuba kagizwe n'umuyobozi w'ishuri, abarimu babiri batoranywa mu bigisha kuri iryo shuri bose [ku mashuri abanza].

    Ku mashuri yisumbuye y'inyigisho rusange, mbonezamwuga n'iz'imyuga n'ubumenyingiro hiyongeraho umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/hashyizwe-hanze-amabwiriza-agenga-gusibiza-abanyeshuri-mu-mashuri-abanza-n

  • Mohamed salah yatangaje amakuru ashimishije ku bakunzi ba Liverpool. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umunyamisiri wumupira wamaguru wabigize umwuga Mohamed salas, yatangajeko yifuza kuguma mu ikipe asanzwe akinira ariyo Liverpool kugeza arekeye gukina umupira wamaguru.

    Mu magambo yicyongereza yabwiye sky sports,tugenekereje mu kinyarwanda ati:

    'Sinjye ubigena, ariko umbajije nakubwirako nifuza kuguma ahafa kugeza ndekeye gukina umupira. Ntango biri mu biganza byange ahubwo biterwa nicyo ikipe ishaka.'

    Arongera ati:

    'Kuri ubu siniyumvisha ukunta nakina mpanganye na Liverpool. birakomeye, sinshaka no kubivugaho gusa byambabaza cyane.'

    Source : https://yegob.rw/mohamed-salah-yatangaje-amakuru-ashimishije-ku-bakunzi-ba-liverpool/

  • Wa musore w'umunyarwanda wabenzwe ku munsi w'ubukwe yarahuritse cyane ||ibinyoma yari yarabeshye umugeni. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Niyomungeri Jeremie wabenzwe n'umugeni we ku munsi w'ubukwe kuko umuryango w'umukobwa wagaye inkwano yari yaratanze, kuri ubu avuga ko noneho ibye n'uwo mukobwa byarangiye kuko yari yyaramubeshye ko ari umusirikare.

    Niyomwungeri Jeremie wari waratanze ibihumbi 500 Frw y'inkwano ariko abo mu muryango w'umukobwa bakayagaya bigatuma ubukwe bwabo bupfa ku munsi wabwo, aganira na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko we yari agiye kubana n'uriya mukobwa kuko amukunda atari agiye kumugura ku buryo umuryango we wagaya iriya nkwano ya 500 000 Frw.

    Yanavuze kandi ko yakomeje kuvugana n'umukobwa ubwo yamubwiraga ko gupfusha ubukwe bitamuturutseho ahubwo ko byatewe n'umuryango we.

    Niyomwungeri umaze imyaka ine akundana n'uwo mukobwa, avuga ko batangiye gukundana yiga mu mashuri yisumbuye aho ayasoreje akamubwira ko ashaka kujya mu gisirikare undi akabimwemerera.

    Avuga ko nyuma yamubwiye ko agiye mu mahugurwa y'Igisirikare kuva icyo gihe hagashira igihe kinini batarongera kuvugana kuri telephone.

    Ati 'Yamvugishije hasize nk'amezi 10 ni bwo nongeye kubona nimero impamagara itari iye numva ni we arambaza ati 'amakuru ?' arambwira ngo 'ikosi yagenze neza, mu gihe gito turitegura kujya mu kazi.' Ndabyishimira ndamubwira nti 'ntacyo ubwo wagiye ku masomo ukaba uyasoje neza'.'

    Niyomwungeri avuga ko byamubabaje, akaza kubibaza uriya mukobwa akamusaba kumwereka icyangombwa na kimwe cy'uko yagiye mu Gisirikare ariko akakibura.

    Avuga ko kuva icyo gihe yahise acika intege ku buryo n'ibyo kuzasubukura ubukwe bwabo yumva byaramuvuyemo.

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wumunyarwanda-wabenzwe-ku-munsi-wubukwe-yarahuritse-cyane-ibinyoma-yari-yarabeshye-umugeni/

  • Imiti ikoreshwa mu buhinzi iravugwaho kugira ingaruka ku binyabuzima (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo hakorwa ubuhinzi, umusaruro mwiza ukaboneka ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ndetse n’ubw’ibindi binyabuzima.

    Prof Bizuru Elias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wagize uruhare mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi avuga ko ibyo babonye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko mu buhinzi buriho gukorwa harimo ibintu bimwe na bimwe byangiza ibindi binyabuzima.

    Ati “Urugero dufashe nk’imiti iterwa mu birayi cyangwa imiti iterwa mu bigori, twasanze bimwe byica amafi, ibindi byica utunyamaswa two mu mazi, ibindi bifite ingaruka ku nzuki. Hamwe inzuki zaragabanutse, ndetse n’umusaruro w’ubuki waragabanutse.”

    Icyakora ku byerekeranye n’ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi yaba igira ku buzima bwa muntu, ho ngo ntiharakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bisuzumwe, ariko hari ibivugwa ko imwe mu miti ishobora kuba intandaro ya kanseri.

    Abakoze ubushakashatsi bakabona ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi igira ku binyabuzima basaba ko habaho ubukangurambaga mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo barebe uko basimbuza imiti ikoreshwa mu buhinzi yangiza ibindi binyabuzima.

    Mu gihe hataraboneka uburyo bwo kuyisimbuza, ngo hakwiye kongerwa ubumenyi bw’uburyo bayitera. Kuko ngo nk’iyo uteye umuti ku birayi cyangwa ku bigori, hanyuma ibyo bigori bikarabya, byica inzuki ziza kuri izo ndabyo.

    Prof Bizuru ati “Ni yo mpamvu mu gihe tugitegereje kubona icyasimbura ibyo byangiza ibidukikije n’ibinyabuzima, twifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwigisha abahinzi uko bakoresha iyo miti.”

    Mukantabana Crescence ayobora umuryango witwa Réseaux de Développement des Femmes Pauvres, aho bakorana n’abagore n’abakobwa bava mu miryango ikennye. Bibanda ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, no kongerera umugore ubushobozi.

    Mukantabana ari mu buyobozi bw’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile basin Discourse forum(NBDF). Mukantabana avuga ko NBDF na yo yagize uruhare muri ubu bushakashatsi aho yakoranye n’abashakashatsi kugira ngo bagaragaze ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda, ingaruka bigira ku butaka, ku mazi no ku buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima.

    Ati “Rero murabona ko bamaze kutwereka ibyo babonye, twebwe uruhare rwacu ni ukuzafata biriya byavuye mu bushakashatsi, tukabiheraho dukora ubuvugizi kuko ni ko kazi kacu nka sosiyete civile.”

    “Tuzakora ubuvugizi ku nzego bireba, abantu bakomeze babiganireho, ndetse n’abaturage tubashyiremo, kuko kugira ngo kiriya kibazo gikemuke, birasaba ko zaba inzego zifata ibyemezo, baba abahinzi, abashakashatsi, na sosiyete civile twese tugomba gukorana kugira ngo tugaragaze ingaruka iriya miti n’ifumbire mvaruganda bifite ku mubiri w’umuntu, ku butaka, ku mazi, na biriya bibazo byose mwabonye birimo biteza.”

    Bisangwa Innocent ukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere mu buhinzi, yashimye abakoze ubwo bushakashatsi kuko bufasha mu kunoza igenamigambi ry’ibigomba gukorwa.

    Na we yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi, ariko kandi hakaba hakenewe no gukora isuzuma ryimbitse kugira ngo koko bagire amakuru afatika kandi adashidikanywaho.

    source : https://ift.tt/3E8BZy8

  • APR FC yakoze imyitozo ya nyuma, Adil aha icyizere abakunzi ba APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwisyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League aho izakina na Etoil du Sahel yo muri Tunisia ku munsi w’ejo.

    Ni imyitozo yabereye kuri Stade de Monastir izakira uyu mukino ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 saa 15h z’i Kigali mu Rwanda.

    Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi akaba yavuze ko ikipe imeze neza kandi bafite icyizere cyo gusezerera Etoile du Sahel bakagera mu matsinda.

    Yagize ati' Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato, abakinnyi bacu bose tubafitiye icyizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.'

    Umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije 1-1. APR FC ikaba isabwa gutsinda cyangwa se kunganya biri hejuru y’igitego 1 kugira ngo igere mu cyiciro cy’amatsinda ya Champions League.

    Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yakoze imyitozo ya nyuma neza cyane

    Omborenga Fitina (25), ni umwe mu bitezwe ku mukino w’ejo

    Rutahizamu Nshuti Innocent

    Buregeya Prince uzaba uyoboye ubusatirizi bwa APR FC

    Mugunga Yves ashobora kubanza mu kibuga ku munsi w’ejo

    Isimwe Anicet, nk’ibisanzwe byitezwe ko azinjira mu kibuga asimbura

    Anicet ahanganiye umupira na Mugunga Yves

    Itangishaka Blaise

    Abatoza ba APR FC bafite icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-adil-aha-icyizere-abakunzi-ba-apr-fc-amafoto

  • Ku myaka 50 y'amavuko yarongoye abagore batatu icyarimwe ||ibidasanzwe kuri uyu mugabo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 50 wo muri Uganda yashyize akanyamuneza mu maso y'abagore batatu ubwo yakoraga ubukwe hamwe n'aba bagore be batatu, babiri muri bo bakaba bavukana.

    Aba bagore batatu bose bagaragsye bambaye amakanzu yera hamwe n'indabyo mu ntoki,ubwo bari bashyingiwe na Muhammed Ssemanda w'imyaka 50.

    Nk'uko uyu mugabo abitangaza ngo yahisemo gukora ubukwe hamwe n'abagore be batatu kuko yanze kubatera ishyari nubwo ngo bazi ko adafite amafaranga menshi ariko bemeye kurongorwa na we.

    Babiri mu bagore, Salmat Naluwugga w'imyaka 48 na Jameo Nakayiza w'imyaka 27 ni bashiki bavindimwe, naho Mastula Namwanje w'imyaka 24 ni we muto kuri bo.

    Uyu mugabo yavuze ko abagore be batagirana amashyari kandi ko yabasezeranyije kuzakora cyane kugirango batagira icyo bamuburana mu buzima.

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-50-yamavuko-yarongoye-abagore-batatu-icyarimwe-ibidasanzwe-kuri-uyu-mugabo-video/

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni rwiza kandi ruraryoha igihe rwaguhiriye ugahuza nuwo mukundana kuburyo igihe kigera mukumva mwakibanira iminsi yose musigaje kwisi. Gusa hari igihe uwo mukundana akubeshya ko agukunda akakuryarya bitewe nicyo agukurikiyeho, mugategura ubukwe yewe mukanabana nkabashakanye gusa bidatinze iyo umuntu atagukunda muhorana uhita ubibona. Iyo umaze kubona umuntu wari wiyeze ko azagukunda ubuzima bwe bwose aguhemukira birakubabaza bikaba byateza nizindi ngaruka zikomeye.

    Kubwizo mpamvu rero hano urasoma ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gushinga urugo nuwo mukundana.
    1.menya imico yuwo mukundana ndetse nimico yabo mumuryango we.
    Ibi bizatuma umenya uburyo bwa nyabwo bwo kubitwararikaho kandi bigufashe kubana mutanduranya.

    2.kora uko ushoboye umenye niba uwo mukundana atagutendeka.
    Kora iyo bwabaga umenye inshuti zihorana numukunzi wawe, Numubonaho ibimenyetse byo kugutendeka kubandi umusabe mubiganireho kandi ntamarangamutima washyizemo. Bizagufasha kumenya neza icuerekezo cyurukundo rwanyu kandi buriya iyo ubimenye kare bigufasha gufata icyemezo gikwiye.

    3.Menyako Nyuma yo gushaka utazajya uhora mu buryohe bw'urukundo buri munsi.
    Iyo usobanukiwe ibi bigufasha kudacika intege igihe warakaranije nuwo mwashakanye uburakari ukamenya kubugenzura ntibugukure mumurongo mwiza wurukundo.

    4.Menya urwego rw'ubukungu bwawe ndetse nuwo mukundana.
    Kumenya uko ubukungu bwanyu buhagaze, bifasha kwirinda guteganya kuzabaho ubuzima birenze ubwo mugomba kubamo bitewe nubukungu mufite. Kandi nanone bifasha bifasha kwirinda gutungurwa cyane igihe umaze kubaka urugo.

    5.Menya imirimo yingenzi yo murugo kandi.
    Ni byiza iyo ukoze ubukwe uzi imirimo y'ingenzi yo kwita kurugo, kandi nanone ibi bijyana no kumenya inshingano ufote. Ibi birinda agasigane no gushwana bya hato na hato kandi birinda gukora amafuti menshi atari ngombwa.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-kumenya-mbere-yo-gukora-ubukwe/

  • Kiliziya Gatolika yongeye gusaba Leta kuzirikana ko kwemera gukuramo inda ari icyaha cyo kwica #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu Kiliziya Gatolika iracyafata gukuramo inda nk’icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere kuko uretse kuba ari ikiremwamuntu kiba kivukijwe uburenganzira, ubundi ifata umwana utaravuka nk’umuziranenge.

    Imibare y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ndetse n’ababyaza [International Federation of Gynaecology and Obstetrics, FIGO] igaragaza ko nibura buri mwaka abantu miliyoni 56 bakuramo inda aho nibura 45% babikora mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    FIGO kandi igaragaza ko nibura 13% by’abagore bapfa babyara ku Isi ari ababa bakuyemo inda, mu gihe abandi ibihumbi basigarana ibibazo birimo n’ubumuga cyangwa kuba ingumba.

    Ibi ni bimwe mu byo abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore muri rusange bahera bavuga ko gukuramo inda ku bushake bikwiye kwemerwa kugira ngo bikemure ibyo bibazo.

    Mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, gukuramo inda byafatwaga nk’icyaha kandi gihanwa n’amategeko ku muntu ubihamijwe n’urukiko ndetse no mu Rwanda ni ko byahoze ariko kuri ubu hasigaye hariho itegeko ryemerera umuntu gukuramo inda ku bushake.

    Ni ingingo itavugwaho rumwe kuko hari abavuga ko gukuramo inda bitewe n’impamvu ziganisha ku burenganzira bw’uyitwite bikwiye kwemerwa n’ibihugu ariko hakaba urundi ruhande rurimo na Kiliziya ruvuga ko ari ibyo kwamaganwa kuko bigereranywa no kwica umuntu.

    Kuri Papa Francis uyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, mu 2020, yabwiye abagore bo muri Argentine [ari naho avuka] ndetse n’ubuyobozi bw’icyo gihugu ko ikibazo cyo gukuramo inda ahanini kidashingiye ku myemerere n’amadini ahubwo ari gishingiye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Yagereranyije gukuramo inda no gukodesha umwicanyi akavuga ko bidakwiye guhitana ubuzima bw’ikiremwamuntu kugira ngo hakemurwe ibibazo na byo byoroshye.

    Ati 'Ese reka mbabaze ibibazo bibiri byoroshye, byaba bikwiye ko twahitana ubuzima bw’ikiremwamuntu kugira ngo dukemure ikibazo runaka? Ese birakwiye ko dukodesha abicanyi kugira ngo dukemure utubazo tworoshye?'

    Mu Rwanda, Kiliziya ibifata nk’amahano

    Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu 2018, ingingo ya 123 na 124, zivuga ko gukuramo inda cyangwa kugira uwo uyikuriramo ari icyaha.

    Nyamara ingingo ya 125 ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko gukuramo inda bidakwiye kuko ari ukwihekura. Izindi mpamvu zirimo kuba uwakuriwemo yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite n’ibindi.

    Iyi ngingo ariko nanone ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.

    Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gukuramo inda byemewe n’amategeko, ku wa 28 Nzeri 2021, Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yongeye gushimangira ko gukuramo inda bidakwiye kuko ari ukwihekura.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uwo munsi, Cardinal Kambanda yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu gitabo cyo Kuva 20:13, avuga ko gukuramo inda ari ukwihekura.

    Yagize ati 'Ubuzima ni impano y’Imana. Kubwubaha ni ukubaha Imana. Gukuramo inda ni icyaha gikomeye, ni ukwica umwana, ni ukwihekura. Kirazira ni amahano.'

    https://twitter.com/KambandaAntoine/status/1442840561078214656?s=20

    Abamukurikira batanze ibitekerezo bitandukanye birimo abashimye ibyavuzwe na we ndetse n’ababyamaganiye kure.

    Munyakazi Sadate yagize ati 'Urakoze cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambana kuri ubu butumwa utanze, niriwe mbona ubutumwa ko ejo wari Umunsi wo gukuramo Inda, kuba mutanze ubu butumwa bigaragaje ko hari abakibasha kwamagana ikibi munakomerezeho mwamagana ubutinganyi n’ibindi bibi byose.'

    Uwitwa Dieudonné Ciza yagize ati 'Abazitera, bagatererana umubyeyi n’uruhinja rwabo bo bite byabo, uwafashwe ku ngufu atari yabipanze nta burenganzira afite bwo kuyikuramo?'

    Undi witwa Nsabimana Aloys, yagize ati 'Ariko niba ubuzima ari impano koko, wakwemera ko abantu babiri bapfira rimwe mu gihe byagaragaraga ko gukuramo inda byari gukiza umwe? Sinshyigikiye gukuramo inda, ariko ku mpamvu zumvikana zo gukiza byakorwa. Ikibazo ni uko abazikuramo abenshi bari muri babandi muhaza 'dimanche’.'

    Ku ruhande rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko Abanyamadini bakwiye guhindura imyumvire n’imitekerereze bafite ku itegeko ryemerera abantu gukuramo inda byemewe n’amategeko ahubwo bagafasha abayoboke babo.

    Mporanyi Theobald yigeze kubwira IGIHE. COM dukesha iyi nkuru ko itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko rijya gushyirwaho, ari uko leta yashakaga kurengera abahohoterwa bakagerekaho no kuba bashobora gutakaza ubuzima bwabo.

    Iki kibazo cyongeye kugaruka; Minisitiri ati 'ni ukubungabunga ubuzima’

    Ku wa 21 Ukwakira 2021, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamuritse inyandiko ya Papa Francis yiswe Amoris Laetitia/Ibyishimo by’urukundo mu muryango, yasohotse muri 2016, nk’incamake y’ibiganiro, ubuhamya buturutse mu ma Diyosezi yose yo ku isi, mu rugendo rwa sinodi rwamaze imyaka ibiri (2014-2015).

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abarimo Cardinal Kambanda, usanzwe anakurikye Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

    Mu byagarutsweho n’abitabiriye ndetse bikubiye muri iyo nyandiko ya Amoris Laetitia harimo kwibutsa ko abantu batuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko bakwiye gushimangira urukundo nyarwo mu muryango, kuko umuryango ariwo Kiliziya y’ibanze kandi ari na wo musingi igihugu cyubakiraho.

    Musenyeri Nzakamwita yasabye guverinoma kuziririza gukuramo inda ku bushake, ibintu avuga ko ari ukwihekura
    Musenyeri Nzakamwita yagarutse ku ngingo yo gukuramo inda asaba Minisitiri Prof. Bayisenge kuzakora ubuvugizi itegeko ryo gukuramo inda rigahindurwa kuko ari ukwica.

    Ati 'Njye nagira ngo mbaze nyakubahwa Minisitiri cyangwa se tumusabe kuzakora ubuvugizi niba yumva bishoboka […] kwica ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko ndetse bose ibihano bakabikomeza kugeza n’aho bashobora no kubona igihano cyo gufungwa burundu.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko ku Isi yose ndetse no mu Rwanda byaraje, kwica umwana ukiri mu nda, ndetse akicwa n’abakagombye kumurengera, biriya byo gushyira mu mategeko gukuramo inda, ni ikintu rwose kidutera impungenge kandi kigatuma nyine n’ingo zigira ibikomere.'

    Musenyeri Nzakamwita yavuze kandi ko iyo bigeze ku rubyiruko cyane ko ari nabo bakunze gukuramo inda, biba akarusho bakagira ibikomere birushijeho.

    Kuri we yumva ko guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufatanya na Kiliziya igakura mu mategeko y’igihugu, iryemera kwica umwana.

    Ati 'Kuba rero mu mategeko y’igihugu bemera ko umwana bamwica bakavuga ngo biremewe, bihawe intebe, ni ikintu rwose […] tuziko babanje kubirwanya ariko noneho ubanza byarahawe umugisha, simbizi, ndumva hari impungenge kuri twe.'

    Yakomeje agira ati 'Sinzi niba nkamwe mushinzwe umuryango mubyemera ko umuntu wasamwe, umuntu ashobora kumuhohotera akamwica ndetse n’amategeko akabimuhera uburenganzira n’abaganga bakabimworohereza.'

    Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko icyifuzo cya leta ndetse n’abanyamadini bose ari ukubungabunga ubuzima.

    Ati 'Niba ari ihame twese duhuriyeho nibwira ko tuzagira aho duhurira kandi tugakomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa bibungabunga ubuzima.'

    Minisitiri Prof Bayisenge avuga ko mu Isi bigoye ko abantu babaho bameze nk’Abamalayika badakora ibyaha, babayeho neza gusa.

    Ati 'Aha ndagira ngo mvuge ku cyo gukuramo inda […] kuko nta nubwo bivuze ngo birafunguye ndavuga mu mategeko uko bimeze ubu ngubu bavuga bitewe n’ingingo cyangwa impamvu zimwe na zimwe. Aha ndagaruka nko kuba nko gutwita bibangamiye umubyeyi utwite ndetse n’umwana, uko gukuramo inda kuraba.'

    Yakomeje agira ati 'Hakazamo no kuba wasambanyijwe ku ngufu. Tugaruke no kuri ba bana basambanywa, ugasanga umwana w’imyaka icyenda yasambanyijwe, habaho kureba bagasanga uwo mwana n’ubundi iyo nda irashyira ubuzima bwe mu kaga.'

    Avuga ko icyifuzo cye n’icy’abandi cyangwa abashyiraho amategeko ari uko baba mu Isi aho umwana adasambanywa, aho umwana abaho. Ibi rero bikaba ari bimwe mu bibazo by’ingutu bituma habaho no gufata icyo cyemezo gikomeye cyo gukuramo inda.

    Yagize ati 'Ndimo kugerageza kubihuza kugira ngo harebwe na ya mpamvu muzi ituma n’icyo cyo kuba uwo mwana yaterwa inda ikaba yagera aho ikurwamo ariko bitanakwiye, ariko biturutse kuri cya kindi twese twifuza kurwanya, ubwo ndavuga babandi bahohotera abana. Nongera gusaba ko dukomeza gufatanya kugira ngo tubishyiremo imbaraga kuko ntabwo ari iby’i Rwanda.'

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018, rikemerera ubisabye gukuramo inda, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda ari 150.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 123 rivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kiliziya-Gatolika-yongeye-gusaba-Leta-kuzirikana-ko-kwemera-gukuramo-inda-ari.html