Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka yabaye mu gicuku ahagana saa Munani zo ku wa 21 Ukwakira 2021, ibera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Maya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, yavuze ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage barabyutse, bihutiye gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

    Yagize ati “Umushoferi yageze hariya twavuze haruguru akora impanuka ata umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyapfuye. Ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo mata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo.”

    SP Gisanga yakomeje ashimira nanone bamwe mu baturage bagize umutima wo kwihutira gutanga amakuru agaya abibye. Yabagaragarije ko ibyo bakoze ari icyaha cyo kwiba kandi gihanwa n’amategeko.

    Ati “Si ubwa mbere haba impanuka nka ziriya hakumvikana abantu bihutiye gusahura aho gutabariza uwagize impanuka, haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ni mu gihe hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka mu Karere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3m4NTCV

  • Rulindo: Minisitiri Kayisire yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi muri Rulindo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange, abakozi ba MINEMA bafatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti no kubakira imiryango 55 yasenyewe n’ibiza, yahawe isakaro.

    Abasenyewe n’ibiza babwiye IGIHE ko bishimiye inkunga bahawe y’isakaro n’umuganda bakorewe wo kubafasha kugira ngo babone aho kuba.

    Uwitwa Murekatete Sarah wasenyewe n’ibiza yagize ati ‘‘Twari tubayeho nabi kuko tutari dufite aho kuba cyane ko n’iyo imvura yagwaga yatunyagiraga ariko noneho kuba baduhaye isakaro bakanadufasha kubaka byadushimishije cyane kuko bigiye kongera guhindura ubuzima bwacu.’’

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko bagiye kwifatanya n’abaturage basenyewe n’ibiza kugira ngo babafashe no kubigisha uko bakwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

    Yagize ati “Bahuye n’ibiza mu cyumweru gishize ariko twaje aha kuko n’ubundi turi muri gahunda y’Ukwezi ko gukumira Ibiza. Ni yo mpamvu twifuje kuza kubereka ko ibyo bahuye nabyo atari ibiza ahubwo ari ingaruka z’uko hari ibyo bari batarakoze neza bibateza ibyago kubera ko hari ibisenge byinshi byagurutse kuko bitari biziritse neza cyangwa biziritse nabi.’’

    Yongeyeho ko hari n’uburyo abafundi bo muri aka gace badakora utubaraza tw’inzu ku buryo nabyo bituma amazi yinjira mu nzu akazisenya

    Minisitiri Kayisire yashimangiye ko bateye ibiti kugira ngo bijye bitangira umuyaga ntusenyere abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, na we yemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe bizafasha abaturage kutibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere y’aka gace.

    Ati “Ahanini abubaka inzu z’aha ntibakunze kuzirika ibisenge byazo ku buryo aribyo bituma umuyaga ubijyana ni nayo mpamvu twateye ibiti bivangwa n’imyaka kuko abaturage b’aha bari bamenyereye gutera urutoki n’ibisheke kuko begereye Nyabarongo kugira ngo bijye bibasha gutangira umuyaga utabasenyera.”

    Muri aka gace inzu 120 ni zo zasenywe n’ibiza mu cyumweru gishize ndetse mu ntangiriro hatanzwe isakaro ku miryango 55 itishoboye ndetse uko ubushobozi buzaboneka, hazatekerezwa indi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yafatanyije n’abaturage gusakara inzu zasenywe n’ibiza

    Abaturage bifatanyije n’inzego z’umutekano mu gukora umuganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza muri Rulindo

    Inzu nyinshi zangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye

    source : https://ift.tt/3C7pItl

  • Imbyino nibitwenge! Iradukunda Bertrand yaki… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, nibwo Iradukunda Bertrand Kanyarwanda yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana, aho indege yabanje kunyura muri Afurika y'Epfo ibona kugera i Gaborone, aho yari ategerejwe na bamwe mu bagize komite y'ikipe ya Township Rollers aheruka gusinyira amasezerano y'imyaka ibiri.

    Akiva ku kibuga cy'indege, Bertrand yajyanwe ahari bagenzi be bagiye gukinana kugira ngo bamwakire, bamuhe ikaze mu ikipe nshya.

    Mu kwakira uyu mukinnyi ukina asatira, nawe yaberetse bumwe mu buhanga afite butari ubwo mu kibuga gusa, arababyinira nabo bakoma mu mashyi, bakubita ibitwenge, barishima karahava.

    Abayobozi n'abakinnyi ba Township Rollers bishimiye kwakira rutahizamu Bertrand Iradukunda bitezeho byinshi mu myaka ibiri yasinye.

    Iradukunda Jean Bertrand wakiniraga Gasogi United, yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Township Rollers yo muri Botswana mu ntangiriro z'uku kwezi, aho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    TownShip Rollers FC Bertrand agiye gukinira ifite ibikombe 16 bya shampiyona yo muri Botswana, n'ibikombe 6 by'igihugu ndetse ikaba ikunze kugera kure mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League.

    Kanyarwanda niwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri shampiyona yo muri Botswana.

    Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Isonga FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na Gasogi United.

    Iradukunda Bertrand yakiranwe ubwuzu muri Township Rollers

    Bertrand yabyiniye bagenzi be barishima cyane

    Bertrand Iradukunda yageze muri Township Rollers yo muri Botswana agiye gukinira imyaka ibiri

    Bertrand Iradukunda ni umwe mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110705/imbyino-nibitwenge-iradukunda-bertrand-yakiriwe-mu-buryo-budasanzwe-i-gaborone-amafoto-110705.html

  • Harimo itike ya 20,000 Frw: Ibisabwa kugira n… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, kuri sitade Amahoro i Remera Rayon Sports irigaragaza mu cyo yise Rayon Sports Day kizaba irimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2021, ndetse n’imyenda bazambara.

    Uyu munsi kandi hazaba hari abahanzi bagomba gususurutsa abawitabiriye, muri abo bahanzi harimo Queen Cha, Eric Senderi, Symphony, na Khalifan. Nyuma y’ibi byose ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Kiyovu Sport basanzwe bahangana muri shampiyona.


    Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kugira ngo ubashe gukurikirana uyu munsi ndetse no kwinjira muri sitade, ugomba kuba warafashe inkingo zose za Covid-19, kuba ufite ibisubizo by’uko wipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72, ndetse  umufana agomba kuza yambaye agapfukamunwa neza. Amafaranga yo kwinjira ku kibuga itike ya menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw). Harimo kandi amatike ya 15,000 Frw, mu ntebe z’imihondo bazishyura ibihumbi bitanu (5,000 Frw) naho ahasigaye hose ni ibihumbi  bibiri (2,000 Frw).

    Uko gahunda ihagaze

    Abafana bari bakumbuye abakinnyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110704/harimo-itike-ya-20000-frw-ibisabwa-kugira-ngo-umufana-yitabire-rayon-sports-day-110704.html

  • Airtel Rwanda yahaye abamotari amajire mashya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, Airtel Rwanda yatanze amajire mshya ku bamotari bari bamaze hafi umwaka urenga bafite ijire zishaje. Ni igikorwa cyabereye kuri Stade  ya Kigali i Nyamirambo. Benshi mu batwara abagenzi kuri mota bari bamaze igihe binubira kudahabwa ijire nshya kuko izo bari bafite bari bazimaranye umwaka zarabasaziyeho ibintu benshi bavugaga ko ari umwanda.

    Abamotari bishimiye aya majire bahawe nyuma y’umwaka urenga bambara ashaje 

    Muri uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko aya majire ari ingirakamaro cyane. Yagize ati: “Izi jire twatanze ni ingirakamaro zigaragaza ko abamotari bari ku murongo kandi bafite imikorere myiza ndetse n’ikinyabupfura. Zigaragara neza kandi zinabafasha mu kwirinda impanuka”. 

    Emmanuel Hamez Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda 

    Yakomeje avuga ko zinafite ibara rya Airtel Rwanda anashimangira ko iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu bihugu bitandukanye nko muri Tanzania, Kenya, Uganda n’ahandi asaba abatarayiyoboka kuyigana bakamenya itandukaniro. Yibukije abamotari ko bafite amahirwe yo kuba babasha kwishyurwa n’abagenzi kuri Airtel Money ku buntu. Yavuze ko uburyo bwo kohereza amafaranga no kuyakira kuri Airtel buri hasi cyane kandi bagiye kurushaho kubworoshya ugereranije n’abandi.

    Abamotari babanzaga kugaragaza umwirondoro wabo 

    Yatanze urugero avuga ko kugeza ubu uwohereza amafaranga kuri Airtel Money acibwa amafaranga 7.5 Frw gusa abamotari bo kubishyura bikaba ari ubuntu kuri Airtel Money.

    Ngarambe Daniel umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko abo ahagarariye bari bamaze igihe bataka amajire, ubu bakaba bahawe amashya ndetse no kubishyura kuri Airtel money bikaba ari ubuntu.

    Ngarambe Daniel 

    Yagize ati “Ibyishimo byangezeho kuko abamotari iyo bafite umwambaro usa neza n’ubatega kuri moto mu by’ukuri agenda yishimye kuko wa mu motari afite isuku. Uriya mwambaro wa jire rero buriya usobanuye byinshi mu kazi harimo umutekano, ugaragaza uriya mumotari utwaye. Yakomeje  agira ati: “Iyo umuntu agiye kuri moto yizeye umutekano agenda yishimye ubwo rero byadushimishije kimwe n’uko byashimishije abamotari”. 

    Hari hashize hafi umwaka nta jire bahawe kubera icyorezo cya COVID- 19. Airtel Rwanda yari ifitanye na Ferwacotamo amasezerano y’imikoranire y’imyaka 3 ariko kugeza ubu yiyongereye.

    Muri iki gihe cyari gishize Airtel Rwanda ikorana na Ferwacotamo ari nayo ibambika abamotari za jile, Ngarambe Daniel  yavuze ko ubuzima bw’umumatari bwahindutse abisobanura muri ubu buryo ati”Nuko itera inkunga Ferwacotamo, umumotari akabona jire ku buntu kandi bakaba banashyiriweho gahunda z’uburyo umumotari agiye kujya yishyurirwa kuri telefone ntihagire amafaranga akatwa urumva ko n’igikorwa kiza gituma ari umugenzi n’iyishyura umumotari nta mafaranga aza gukatwa kandi n’umumotari ntakatwe”. Yashimangiye ko ibi bifasha abamotari gukoresha ikoranabuhanga.

    Bitwayeki Emmanuel twasanze amaze guhabwa ijire n’ibyishimo byinshi, yatugaragarije imbamutima ze ati”Biranejeje kuko iyo nari mfite (ijiri) yari ishaje yari imaze igihe kingana n’umwaka urenga. Urumva kuba ufite umwenda w’akazi ushaje bigutera ipfunwe niyo urimo kugenda mu muhanda. Ariko ubungubu ndishimye kuko mfite umwambaro mushya. Urumva iyo umwenda wagusaziyeho umuntu akakubona atekereza y’uko utari umumotari w’umwuga.

    Bitwayiki twasanze amaze guhabwa ijiri yari afite akanyamuneza ku maso 

    Iki kibazo bakunze kugarukaho cyo gutinda guhabwa amajire Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko kitazongera kubaho kuko bagiye kujya bakigenzura neza. Icyakora abunganizi b’uyu muyobozi mushya bavuze ko iki kibazo cyo gutanga jire bakererewe cyatewe n’icyorezo cya COVID-19. Ibi Ngarambe Daniel yabigarutseho agaragaza ko COVID-19 ari yo yabaye imbogamizi.

    Iki gikorwa cyo gutanga ama jire kizagera mu gihugu hose kikaba cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali aho abamotari ibihumbi 26 bakorera muri uyu mujyi bagomba guhabwa amajile. Abenshi bazazifatira ku makopetive yabo mu rwego rwo kwirinda umuvundo wakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Muri uyu muhango habayeho kwambika bamwe mu bamotari amajire nk’ikimenyetso kigaragaza ko iki gikorwa gitangiye ku mugaragaro 

    Abamotari bageze aho baba benshi biba ngombwa ko bahagarika iki gikorwa abasigaye bakazazifatira mu makoperative yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

    REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA MOTARI BAHABWAGA AMAJIRI MASHYA NA AIRTEL RWANDA

    VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110699/airtel-rwanda-yahaye-abamotari-amajire-mashya-ya-miliyoni-100-frw-inabibutsa-ko-abakiriya–110699.html

  • APR FC yashyiriweho akayabo ka Miliyali 2Frw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 mu mujyi wa Monastir hazabera umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho Etoile du Sahel izakira APR FC mu mukino uzatanga ikipe izerekeza mu matsinda ya Champions League uyu mwaka.

    Umukino ubanza uheruka guhuza aya makipe wabereye i Kigali, warangiye amakipe aguye miswi igitego 1-1 ariko APR FC yarushije Etoile du Sahel gukina neza no kurema uburyo bw'ibitego, ariko ntibyabahira.

    Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwashyiriyeho intego abakinnyi n'abatoza b'iyi kipe mu kubatera inyota yo gusezerera Etoile du Sahel mu rugo.

    Abakinnyi n'abatoza ba APR FC (Staff) bazagabana miliyoni 2$ (miliyari 2 Frw) nibasezerera Etoile du Sahel bakerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ni urugamba rutoroshye APR FC igomba kurwana kugira ngo ikore amateka akomeye, bwa mbere ibone itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC yageze muri Tunisia kuwa Gatatu icumbika i Tunis, ubu bakaba berekeje mu mujyi wa Monastir ari naho bazakorera imyitozo ya nyuma ku kibuga n'ubundi bazakiniraho.

    Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Etoile du Sahel izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe izatsindwa izerekeza muri Confederations Cup.

    APR FC yashyiriweho miliyari 2Frw nisezerera Etoile du Sahel ikajya mu matsinda ya Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110702/apr-fc-yashyiriweho-akayabo-ka-miliyali-2frw-nisezerera-etoile-du-sahel-110702.html

  • Umunyamideli Doreen Kabarebe yatwitse imbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Doreen Kabarebe, umunyamideli akaba n'ikimenyabose muri Uganda kubera amafoto ateye isoni akunda gusangiza abantu, yongeye kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutega moto yambaye utwenda tugufi twamubujije kurira moto.

    Uyu munyamideli yari yambaye imyenda yatunguye benshi , dore ko no kurira moto byari byamubereye ikibazo.

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-doreen-kabarebe-yatwitse-imbuga-nkoranyambaga/

  • ShaddyBoo ahangayikiye cyane abana be uwahoze ari umugabo we yatwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yagaragaje ko ahangayikiye abana be , ko batari kumwe na Meddy Saleh wahoze ari umugabo ubwo yari yasohokeye ku Kivu .

    Ni nyuma y'aho Meddy saleh yari yasohokeye ku Kivu aho yagirira ibihe byiza .Ubwo ShaddyBoo yabonaga iyo foto ye yahise amubaza aho yashyize abana, mbese yashakaga kumubaza impamvu atari kumwe n'abana babo.

    Ubusanzwe ShaddyBoo na Meddy Saleh bahoze babana nk'umugore n'umugabo ndetse bafitanye abana babiri. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2016 niho byatangiye kunugwanugwa ko Meddy Saleh n'umugore we bari gushaka gatanya nk'umuti w'ibyo batumvikanyeho nyuma yo kurushinga nyuma baratandukana.

    Baratandukanye buri umwe abaho mu buzima bwe, Meddy Saleh Uyu munsi ni umunyabigwi akaba n'umwe mu bigirwaho n'abakiri bato bifuza kwinjira mu mwuga wo gutunganya amashusho.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-ahangayikiye-cyane-abana-be-uwahoze-ari-umugabo-we-yatwaye/

  • Urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, n'Amajyaruguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye ko Polisi y'U Rwabda yashyize ahagaragara urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu munsi, Polisi y'U Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize ahagaragara urutondr rw'abantu biyandikishije gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y'Amajyepfo, Iburengerazuba, n'Amajyaruguru guhera tariki ya 25 Ukwakira 2021 kugeza 30 Ukwakira 2021.

    Urutonde rw'abantu biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba, n’Amajyaruguru guhera tariki ya 25 Ukwakira 2021 kugeza 30 Ukwakira 2021, barusanga hano:

    NYANZA_CATEGORIE: https://t.co/3Ea4INwGML

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 22, 2021

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabantu-biyandikishije-gukorera-impushya-zagateganyo-niza-burundu-zo-gutwara-ibinyabiziga-ntara-yamajyepfo-iburengerazuba-namajyaruguru/

  • Safi Madiba wahembwe na Youtube, dore ibyo abwiye abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba uherutse guhembwa na Youtube nyuma yo guca agahigo ko kuzuza ibihumbi 100 by'abantu bamukurikirana ku rukuta rwe rwa YouTube yatangaje ko iki gihembo yagituye abafana be.

    Safi Madiba yahawe igihembo na Youtube agitura abakunzi be n'umuryango we. Safi Madiba kandi yavuze ko intego ari ukuzuza abantu miliyoni bamuhozaho ijisho kandi ikimuraje inshinga ari ugukomeza guha ibyishimo abafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki .

    Yagize ati'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese niba mvuze ngo ni buri umwe ni buri umwe, abafana banjye, umuryango wanjye, inshuti zanjye, Heroes, abantu bose bashyigikira umuziki wanjye, ndagira ngo mbashimire kano kantu kangezeho kandi ni ukubera mwebwe, mwarakoze cyane ntabafite ntacyo nakwishoboza. Ubutaha nyine ni miliyoni Imana ibahe umugisha.'

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-wahembwe-na-youtube-dore-ibyo-abwiye-abafana-be/