Category: Uncategorized

  • Bruce Melodie yavuze ku by’imodoka yaguze ihagaze miliyoni 700 #rwanda #RwOT

    Itawahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yahakanye amakuru avuga ko yatumijeho imodoka ihenze igura agera kuri miliyoni 700 itunzwe n’ibyamamare birimo na Cristiano Ronaldo.

    Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

    Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

    Ati 'Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.'

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n’umuziki akora.

    Bruce Melodie yahakanye iby’imodoka yaguze

    Imodoka byavugwaga ko Bruce Melodie yaguze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yavuze-ku-by-imodoka-yaguze-ihagaze-miliyoni-700

  • Menya byimbitse ibitera hangover ku muntu wanyweye inzoga nyinshi #rwanda #RwOT

    Hangover ni ibimenyetso by'uruhurirane bijyana no kunywa inzoga nyinshi cyane ukarenza urugero hahandi umubiri wawe unanirwa kubyihanganira. Nubwo hangover ifite aho ihuriye n'isindwe ariko ntabwo ari buri wese wanyweye inzoga agasinda agira hangover gusa ntiwagira hangover utasinze.

    Ibimenyetso bya hangover akenshi bikunze kugaragara mu gitondo ndetse bikaza bikurikira kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane nijoro.

    Ese hangover yaba iterwa n'iki?

    Nkuko tumaze kubivuga hangover iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera umubiri kutihanganira ibyawubayeho. Nyamara kunywa inzoga bifite ibindi bijyana na byo bigira uruhare mu kongera ibyago byo kugira hangover.

    Gusinzira

    Nubwo ku musinzi gusinzira ari nkako kanya, ariko ibitotsi bye ntibiba bihagije. Usanga akenshi abyuka yumva ananiwe kandi ahondobera.

    Kunyaragura

    Kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye.

    Kwaguka kw'imiyoboro y'amaraso

     Kunywa bizatuma imiyoboro y'amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.

    Kugabanuka kw'isukari yo mu maraso

     Kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy'isukari mu maraso bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzungera.

    Igifu kwivumbura

    Kunywa alukolo bitera kuzamuka kw'igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n'isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.

    Ubwirinzi bw'umubiri

    Kunywa alukolo bishobora gutera ibice bimwe by'umubiri kubyimba, bikagira ingaruka mu kugira appetit, kwita ku bintu no kwibuka

    Izindi alukolo: ubusanzwe alukolo nziza ni ethanol mu nzoga. Ariko mu gukora inzoga cyane cyane za whisky, gin, hashobora no kubonekamo ibindi bitari ethanol. Twavuga esters na aldehydes. Ibi nabyo byongera ibimenyetso bya hangover.

    Uretse ibimenyetso bigaragara, ariko uzasanga akenshi umuntu waraye anyoye agakabya, abyukana umunabi, kwigaya, isoni no kumva yiyanze.

    Ubutaha tuzarebera hamwe ibimenyetso bitandukanye biranga umuntu ufite hangover nyinshi cyane ndetse n'uburyo butandukanye ushobora gukoresha wirinda kuba wagera hangover.

    Src: umutihealth

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/23/menya-byimbitse-ibitera-hangover-ku-muntu-wanyweye-inzoga-nyinshi/

  • Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y'ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko imikino yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo izakinwa mu matsinda abiri aho kuba amatsinda ane nk'uko byari byatangajwe mbere, ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyamuryango bayo bagaragaje ko batishimiye gukina mu matsinda ane.

    Ni nyuma yaho hari habaye tombola y'uko amakipe yo mu kiciro cya kabiri uko ari 25 yari yagabanyijwe mu matsinda ane, ibi byaje kwanga na bamwe mu banyamuryango bavuga ko itaba ari shampiyona bagiye gukina bityo FERWAFA ikaba yahise iterana kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 yemeza ihinduka ry'amatsinda ane.

    Babinyujije ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, bemeje ko iki kiciro cy'abagabo kizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 kizakinwa nk'uko byari bisanzwe mu matsinda abiri.

    Aha bagize bati 'Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy'inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri nk'uko byari bisanzwe.'

    Uko amatsinda ya Shampiyona y'ikiciro cya kabiri ateye :

    ITSINDA A: Sunrise FC, Miroplast FC, Rwamagana City FC, Impeesa FC, Espérance Sportive de Kigali, Akagera FC, Nyagatare FC, Amagaju FC, Kirehe FC, Rugende FC, Vision FC, Nyanza FC na Alpha FC.

    ITSINDA B: AS Muhanga, Heroes FC, La Jeunesse FC, United Stars, Intare FA, Giticyinyoni FC, Gasabo United, Interforce FC, Unity SC, University of Rwanda FC, The Winners FTA na ASPOR FC.

    The post Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y'ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/komite-nyobozi-ya-ferwafa-yemeje-ko-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-2021-2022-izakinwa-mu-matsinda-abiri-aho-kuba-ane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=komite-nyobozi-ya-ferwafa-yemeje-ko-shampiyona-yikiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-2021-2022-izakinwa-mu-matsinda-abiri-aho-kuba-ane

  • Airtel Rwanda yahaye abamotari umwambaro mushya ubaranga – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kugali kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021, aho bamwe mu bakorera muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bari babukereye baje kuyafatira kuri Stade y’i Nyamirambo.

    Kuyatanga birakomereza mu makoperative yabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo ryaturuka ku guhuriza abantu benshi hamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko itangwa ry’ayo ma- gilets rishimangira ubushake bwayo n’agaciro iha ubufatanye ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abamotari.

    Ati“Iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kurushaho kugaragarira ababagana byoroshye ari nako himakazwa isuku no gukorera kuri gahunda mu rwego rw’ubwikorezi. Twizeye ko ibi bizakomeza kandi tuzafatanya n’izindi nzego gushyigikira ko Ishyirahamwe n’abanyamuryango baryo batera batera imbere.”

    Nyirarwasa Claudine umaze imyaka irenga ibiri atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko gilet ye yari imaze gusaza yaracuyutse bikamutera ipfunwe ryo gukomeza kuyambara, kandi kuba atayambara nabyo bikamubuza kwizerwa n’abamugana.

    Ati “Abagenzi nabo bamenye ubwenge ntawe ugitega umumotari utambaye gilet. Nakomezaga kwambara iyo ishaje bakandenga ariko noneho kuko mbonye isa neza bibaye akarushyo.”

    Buri mwaka Airtel ishora arenga miliyoni 100 Frw mu gutanga ama- gilets n’ubundi bufasha ku Mpuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO).

    Kuri iyi nshuro Hamez yabwiye abamotari ko noneho bagiye no kujya bohereza bakanakira amafaranga bakoresheje Airtel Money ku buntu. Abayaboherereza nabo nta kiguzi bazajya basabwa.

    Babyakiranye akanyamuneza kenshi, bishimira ko gukatwa bya hato na hato byabagaho cyane cyane bishyurwa n’abagenzi bigiye guhagarara.

    Bitwayiki Emmanuel yagize ati “Biranejeje. Nkoresha simukadi ya Airtel n’umugore narayimuguriye ndetse kumwoherereza ama-inite ni yo nkoresha. Ubwo rero urumva ko [kohererezanya amafaranga nta kiguzi] bitworohereza kuko bitandukanye n’indi sosiyete yadukata.”

    Uretse isuku no kuba abagenzi bakoroherwa no kumenya umumotari, Bitwayiki yashimangiye ko “uwambaye gilet biba bigaragara ko ari umunyamwuga ku buryo n’uwo atwaye yizera umutekano we”.

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko ama- gilets asobanuye byinshi mu mikorere y’umumotari birimo umutekano we n’uw’umugenzi ku buryo yagira n’ikibazo bikoroha kumenya icyo akora.

    Yavuze ko imikoranire yabo na Airtel Rwanda imaze imyaka itanu kandi yahinduye byinshi hashingiwe ku nkunga ibatera irimo kubaha amajire y’ubuntu.

    Yakomeje ati “Igikorwa cyatangiriye aha i Kigali ariko tugiye kwambika abamotari mu gihugu hose ku buryo buri wese nibura agomba kugira ama- gilets abiri agasimburanya; ya suku tumubaza tukayimubaza twamuhaye ibyo asabwa kugira ngo ayigire.”

    Abamotari barenga ibihumbi 35 ni bo batwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka bose bahabwa ama- gilets mashya ya Airtel Rwanda ku buntu.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza.

    Yabasezeranyije ko RURA izakomeza kubaba hafi ibafasha mu iterambere.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya FERWACOTAMO na Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye kuko uretse kuba abamotari bahabwa ama- gilets y’impuzankano, bizanabubaka ku buryo burambye binyuze mu mishinga bafatanya.

    Ati “Airtel Rwanda ishobora no kubafasha gushyiraho igaraje ry’amamoto kugira ngo babashe kubona aho bakoresha moto byoroshye ariko bakabona na pièces de recharge bidasabye ko buri wese ajya kwigurira kuko biranabahenda.”

    Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye amadeni FERWACOTAMO yasigiwe n’abayicunze nabi abasha kwishyurwa bigatuma imitungo yari ihari idatezwa cyamunara.

    Airtel itanga serivisi zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money.

    Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97 barimo miliyoni eshanu mu Rwanda.

    Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage aho nko mu bihe byo guhangana na COVID-19 yemereye abakiliya bayo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.

    Abamotari bari bafite akanyamuneza bavuga ko ama-gilets yabo yari amaze gusaza

    Gilets nshya ku bamotari zizatangwa mu gihugu hose

    Mbere yo guhabwa gilets babanzaga kugenzuta ibyangombwa byabo

    Ubwo abamotari bahabwaga ama-gilets

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel, Emmanuel Hamez yambara gilet mu gutangiza igikorwa cyo kuziha abamotari

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco yambara afasha umumotari kwambara gilet

    Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza

    Gilet ifasha motari kugira isuku no kwizerwa n’abagenzi

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abamotari basaga ibihumbi 35

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez, yavuze ko guha abamotari umwambaro ari ikimenyetso cy’agaciro iyo sosiyete iha ubufatanye bwayo na FERWACOTAMO

    Gilets zatanzwe na Airtel Rwanda zitezweho gufasha abamotari guhorana isuku

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3b5jgqJ

  • Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko ubuhinzi bwagobotse ubukungu bw’ibihugu muri Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abahinziborozi muri Afurika [Pan-African Farmers Organization, PAFO]. Iyi nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali hagati ya tariki 18-23 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe inzego zirimo n’urw’ubuhinzi, bitarubujije gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu kuko bwagize uruhare bwa 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ntabwo yagerwaho tudafite abahinzi. Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare runini ku bukungu bukaninjiriza abaturage barenga 70%.”

    Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byageze kuri 31% mu gihe abagera kuri 70% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora bafite imirimo ikomoka ku buhinzi.

    Ati “Mu Rwanda, guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho n’ubunyamwuga bw’abahinzi mu ruhererekane rwo kuva ku guhinga kugeza umusaruro ubonetse kugira ngo tugabanye ukubura k’umusaruro, kwangiza ibidukikije n’ibipfa ubusa mu gihe cy’ihinga n’isarura muri uru rwego rw’ubuhinzi.”

    Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi [PSTA 4], ahitezwe kwimakaza ikoranabuhanga, ubushakashatsi no gukoresha imbuto zigezweho kandi zitanga umusaruro wifuzwa.

    Iyo gahunda yakozwe hagendewe ku bikubiye muri gahunda y’igihugu rusange y’icyerekezo 2050 no muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), ari zo nyandiko zikubiyemo gahunda z’ingenzi z’igihugu z’igihe kirekire n’iz’ikiringaniye.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na PAFO mu gushyigikira abahinziborozi mu rugamba rwo guharanira kubaka Afurika itarangwamo inzara.

    Perezida wa PAFO, Elizabeth Nsimadala, yavuze ko iyi nteko rusange irebera hamwe uko ubuhinzi bwa Afurika bwabyara inyungu igaragara ku babukora ndetse bukanakomeza gutanga umusanzu mu bukungu bw’ibihugu.

    Ati “Iyi nama ni amahirwe yo guhurira hamwe kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, turebera hamwe icyateza imbere ubuhinzi kugira ngo bubyarire inyungu nyinshi ababukora ariko n’ibihugu muri rusange.”

    Abahinzi bitabiriye iyi nama bavuga ko biteze kuyigiramo byinshi bikorwa na bagenzi babo baturuka mu bihugu byo hirya no hino ndetse bakabona n’umwanya wo kuganirira hamwe icyateza imbere abahinzi.

    Umuhinzi w’ibigori n’ibirayi akaba n’umworozi w’amatungo magufi mu Karere ka Musanze, Gafaranga Joseph, ati “Abahinzi nitwe benshi, nitwe tugaburira igihugu, ariko wajya kureba ugasanga benshi ntabwo bafite ubuzima bwiza.”

    Yakomeje agira ati “Tubona umusaruro muke ariko iyo ukurikije amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi iyo uyashyize mu bikorwa ubona umusaruro uhagije. Nkanjye nayashyize mu bikorwa mbona toni 33 kuri hegitari. Nyamara abadashyira mu bikorwa ayo mabwiriza usanga babona toni umunani cyangwa esheshatu.”

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukora ishoramari rinini mu bijyanye no kuhira imyaka aho binyuze muri gahunda ya PSTA 4, hateganyijwe kuzamura igipimo cy’ubutaka bwuhirwa kuva kuri hegitari 48.508 kugeza kuri hegitari 102.284.

    Nyuma y’ibyo, kurwanya isuri bizakomeza kwibandwaho hacukurwa amaterasi y’indinganire bikazava kuri hegitari 110.906 bikagera kuri hegitari 142.500 ndetse n’amaterasi yikora buhoro buhoro akava kuri hegitari 923.604 akagera kuri hegitari 1.007.624.

    U Rwanda kandi rufite gahunda yo gushyiraho ingamba zo kubungabunga ubutaka hakoreshejwe uburyo bwa kamere kugira ngo habungabungwe izindi hegitari 150.000 kugeza mu 2024.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yashimangiye ko urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare mu bukungu bw’ibihugu mu bihe bya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abafite ibigo by’ubuhinzi bikomeye hirya no hino muri Afurika

    Abakora ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yiga ku gukemura ibibazo bigaragara muri uru rwego

    Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro bigaruka ku kubaka urwego rw’ubuhinzi rukomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3B7Z6Hd

  • Ibintu 6 umuntu yakwitega kuri 'Rayon Sports Day 2021′ #rwanda #RwOT

    'Rayon Sports Day’ ni igikorwa ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, iy’uyu mwaka itegereranyijwe amatsiko menshi.

    Ni igikorwa cyaherukaga kuba muri 2019, 2020 ntabwo cyabaye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi.

    Uyu mwaka kizaba ku munsi w’ejo tariki ya 24 Ukwakira 2021, kikazabera muri Stade Amahoro. ISIMBI ikaba yararanganyije amaso ikusanya ibintu 6 by’ingenzi bishobora kuzaranga iki gikorwa.

    Igaruka ry’abafana nyuma y’amezi 20

    Kuva muri Werurwe 2020, icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abafana babujijwe kugaruka muri Stade za ruhago kugeza uyu munsi.

    Ku nshuro ya mbere kuva icyo gihe abafana bemerewe kugaruka gufana, iyi kipe yemerewe abafana ibihumbi 8. Benshi bategereje kongera kuryoherwa n’umupira abafana bari muri stade barimo bafana.

    Igipimo cyiza cy’uko abafana bashobora kuzemerwa muri shampiyona

    Shampiyona ya 2020-21 izatangira tariki ya 30 Ukwakira, kugeza ubu ntabwo FERWAFA na MINISPORTS ziratangaza niba abafana bazaba bemewe muri shampiyona.

    Kuri 'Rayon Sports Day’ niho hari bukorerwe isuzuma niba abafana bashobora kuzadohorerwa muri shampiyona, ibi bikaba biza kugendana n’uko bari bwitware muri uyu muhango aho ikipe yabo izakina na Kiyovu Sports.

    Imyambaro izakoreshwa 2021-2022

    Iyi kipe iyo yerekana abakinnyi, inerekana n’imyambaro mishya izakoresha. Iki ni ikindi cyitezwe n’abakunzi ba Rayon Sports kureba imyambaro iyi kipe izakoresha muri 2021-22.

    Amatsiko ni menshi yo kumenya niba abakinnyi bazakina bambaye imyenda itariho amazina nk’umwaka ushize cyangwa niba hazaba harimo amazina.

    Kwizera Olivier aremera kwerekanwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports?

    Rayon Sports yatanze umunyezamu Kwizera Olivier ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha, ariko uyu musore yari atarayisinyira ndetse ataratangira imyitozo.

    Kimwe mu byo abakunzi ba Rayon Sports biteze, ni ukureba niba uyu mukinnyi aza kwerekanwa cyane ko umutoza Masudi Djuma yavuze ko bumvikanye hasigaye ko ubuyobozi bushyira mu ikorwa ibyo bavuganye ari nayo mpamvu ataratangira imyitozo.

    Abaterankunga bashya ba Rayon Sports

    Uretse umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ari we Skol, Rayon Sports yabonye abandi baterankunga bashya bakorana muri 2021-22 ndetse bamwe muri bo bazaba bahari, ni mu gihe hari ababyanze bavuga ko bazerekanwa nyuma y’iki gikorwa ariko byitezwe ko hari ushobora kwerekanwa ku munsi w’ejo.

    Abahanzi b’ibyamamare bafana Rayon Sports bazaririmba

    Mu bahanzi batanu bamaze kwemezwa ko bazaririmba muri uyu muhango, bane muri bo bafana ikipe ya Rayon Sports, abo ni Riderman, Queen Cha, Khalfan Govinda na Senderi. Abandi ni Band ya Symphony.

    Rayon Sports Day 2021 benshi bayitegereranyije amatsiko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-6-umuntu-yakwitega-kuri-rayon-sports-day-2021

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Nabers Charitable Foundation ishyigikira ibikorwa by’Abangilikani mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu na Drayton Nabers Jr. bagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Drayton Nabers ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021.

    Byatangajwe ko ibiganiro byibanze ku bikorwa by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

    Drayton Nabers wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Alabama, abinyujije muri uyu muryango yashinze, atera inkunga ibikorwa bitandukanye by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda by’umwihariko ibijyanye n’uburezi.

    Muri Werurwe 2021, ni bwo iri torero ryafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya Gikirisitu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [East African Christian College, EACC].

    Ni kaminuza yubatswe n’iri torero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nabers Charitable Foundation washinzwe na Drayton Nabers Jr, kuri ubu ufatwa nk’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kaminuza.

    Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda rifite abayoboke basaga miliyoni bibumbiye muri diyosezi 12 ziri hirya no hino mu ntara. Rigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage by’umwihariko abayoboke baryo aho abatishoboye bubakirwa, bakorozwa inka n’andi matungo magufi ndetse rikanafasha mu gutanga ubuvuzi n’ibindi bigamije imibereho myiza y’abaturage.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Drayton Nabers washinze Nabers Charitable Foundation. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda

    source : https://ift.tt/3vAP14C

  • Banki ya Kigali na Agahozo Shalom byatangiye ubufatanye mu burezi bufite agaciro ka miliyari 1,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwasuye iki kigo hagamijwe guhamya amasezerano azamara imyaka itanu byagiranye.

    Abayobozi batandukanye ba Banki ya Kigali bayobowe n’Umuyobozi Mukuru, Dr Diane Karusisi, batemberejwe iki kigo berekwa uburyo abana babayeho.

    Banatemberejwe inyubako nshya iherutse kuzuzwa ifite agaciro ka miliyali 1,5 Frw. Izajya ifasha abahize kugaruka kwihugura mu masomo atandukanye hagamijwe kubakarishya ngo bakomeze gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko basinyanye amasezerano y’imyaka itanu n‘iki kigo ku buryo bazajya batanga miliyoni 300 Frw ku mwaka kugira ngo bafashe abacyigamo gukomeza kwiteza imbere. Bivuze ko imyaka itanu izarangira Banki ya Kigali itanze miliyari 1,5 Frw.

    Yagize ati “Ubundi iri shuri ribona abaterankunga baturutse hanze kandi natwe mu Rwanda dufite ubushobozi. Muri Banki ya Kigali, dufite intego yo kugira uruhare mu kurera abana b’Abanyarwanda.”

    Dr Karusisi yavuze ko amafaranga azatangwa agamije gushyigikira abana b’Abanyarwanda bafashwa gukomeza kwiga neza no kugira imibereho myiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yashimiye Banki ya Kigali yemeye kubafasha mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.

    Yavuze ko bazahugura abaharangije mu bintu bitandukanye birimo amasomo y’ubumenyingiro, icungamutungo, umuziki n’ibindi bitandukanye bigamije kubongerera ubumenyi.

    Ati “Uyu munsi twaje kumurikira iyi nyubako twita Intore Learning Community. Ni ahantu twubatse kugira ngo abanyeshuri bacu baba bararangije bashobore kuza hano tubahe amahugurwa kugira ngo babashe kujya hanze mu mirimo y’akazi, kimwe mu bintu turi gukorana na Banki ya Kigali ni ubufatanye bwo gutanga inkunga izafasha abazigira hano.”

    Yavuze ko abazahahugurirwa bazakora ahantu hatandukanye bakanahugurwa mu masomo atandukanye agamije gukarishya ubumenyi bwabo mu masomo arimo n’imyuga.

    Banki ya Kigali isanzwe igira uruhare mu kwishyurira abana batandukanye biga mu mashuri yisumbuye ifatanyije na Imbuto Foundation, inatanga umusanzu wayo mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y‘Abanyarwanda.

    Agahozo Shalom Youth Village ni ikigo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman waje kwitaba Imana mu mpera za 2013. Iki kigo cyatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bacyigamo bakaba barererwa mu miryango y’abana 15; cyakira buri mwaka abana bagera kuri 500, muri bo 62% ni abakobwa mu gihe 38% ari abahungu.

    Abayobozi batandukanye babanje gutemberezwa inyubako zigize Agahozo Shalom Youth Village

    Inyubako izajya itangirwamo amahugurwa atandukanye yuzuye itwaye miliyari 1,5 Frw

    Umwe mu banyeshuri biga mu Agahozo yahawe umwanya abaza bagenzi be bahize ibibazo bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko buri mwaka bazajya batanga miliyoni 300 Frw azifashishwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyinka Jean Claude, yavuze ko ubufatanye bagiranye na BK buzafasha urubyiruko rwinshi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ari mu bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3puUKYI

  • Ruhango: Hamaze guterwa ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 11 mu mushinga wo gukumira ubutayu – #rwanda #RwOT

    Ibyo biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, hagamijwe gukumira ko kiba ubutayu kuko inyigo yerekanye ko hakwiye kugira ikihakorwa byihuse.

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko uwo mushinga ukorera mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi na Mbuye kandi mu mwaka ushize hakozwe byinshi.

    Yagize ati “Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250, twateye amashyamba mashya dutangira no kuvugurura asanzwe ndetse no kubungabunga inkombe z’imigezi, hakabaho no gutera ubwatsi bw’amatungo.”

    Mu biti batera higanjemo iby’imbuto ziribwa mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza, kubona amafaranga ku baturage no kurwanya isuri.

    Ati “Tumaze gutera ibiti by’imbuto ziribwa hafi ibihumbi 11 harimo imyembe, avoka n’ibindi. Ubu ngubu umubare wabyo turimo kuwongera kuko tugomba gutera ibiti birenga ibihumbi 30 nabyo birimo iby’imbuto ziribwa.”

    Rusiribana yavuze ko mu mwaka wa 2021/2022 bazaca imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 780 ari nako babungabunga inkombe z’imigezi kuri hegitari 20 ndetse batere n’ibiti ku mihanda kuri hegitari 118.

    Ati “Mu mwaka ushize twateye ibiti ku nkengero z’imigenzi kuri hegitari 19 no ku muhanda dutera ibiti kuri hegitari 115.”

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga.

    Mukagatera Vicencia wo mu Murenge wa Mbuye ati “Ingemwe z’ibiti twahawe zamaze gufata ku buryo mu minsi iri imbere nta suri izongera kudutwarira ubutaka kandi tuzajya tubona n’ibiti byo gushingirira ibishyimbo. Ikindi baduhaye ni ubwatsi bw’amatungo kandi bwo bwatangiye gukura. Njyewe bantereye ibiti 40.”

    Habimana Félicien yishimira ko ibiti bahawe bya gereveriya n’iby’imbuto biri gukura neza.

    Ati “Gereveriya ni igiti kitona kandi gitanga umusaruro mwiza kuko tuzajya dukata amashami yazo tuyashingirize ibishyimbo. Baduhaye n’ibiti by’imbuto birimo avoka n’imyembe kandi biri gukura neza.”

    Usibye gufata ubutaka no gukumira isuri, ibiti bateye bivangwa n’imyaka bizafasha mu kuzana igicucu gituma ibimera bituma ndetse no gukumira umuyaga kandi amababi yabyo ni ifumbire.

    Imibare yerekana ko mu mu Karere ka Ruhango abahawe akazi muri uwo mushinga mu mwaka ushize bagera ku gihumbi naho abakoramo kuri ubu ari 900.

    Ntawurutwashakwa Clotilde yagize ati “Uyu mushinga wangiriye akamaro kuko nahawe akazi mbasha kugura amategura nsakara inzu yanjye. Nakoraga akazi ko gutera ibiti n’urubingo ndetse n’imigano. Ku munsi nkorera amafaranga igihumbi.”

    Mukantibiramira Espérance na we yishimira ko yahakoreye amafaranga abasha kuvuza umugabo we no kwivana mu bukene agura ibyo umuryango we ukeneye.

    Abaturage basabwe kwita ku biti bimaze guterwa kugira ngo bikure neza kandi bibutswa no kujya basibura imirwanyasuri yacukuwe kugira ngo itarengerwa n’itaka.

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga

    Gereveriya ni igiti bishimira kuko kitona kandi gitanga igicucu mu murima imyaka ikera neza

    Ibi biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga

    Ibiti baterewe basabwe kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro

    Mu biti baterewe harimo n’iby’imbuto ziribwa

    Mu mirenge ine yo mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka

    Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250 mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2ZmPCuP

  • Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC – #rwanda #RwOT

    Prof Nshuti yabitangaje ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya EAC iheruka kubera i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

    Yavuze ko muri iyi nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo imyanya isanzwe y’akazi, usanga abantu bayishaka kandi ukaba ari umuryango mpuzamahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abanyarwanda twinjiye muri uyu muryango mbere na mbere dushaka kugiramo inyungu. Iyo turi muri uyu muryango Abanyarwanda bakwiye kuba banawukoramo kandi hari benshi banasabye akazi hano.”

    Yakomeje agira ati “Dosiye zabo ziri hano kandi harimo benshi bazagira amahirwe yo gukora hano kuko nukora muri EAC uvuye nko mu Rwanda uba uzamutse mu ntera uba uje gukorera umuryango mpuzamahanga.”

    Prof Nshuti avuga ko ugiye gukora muri EAC, ari umushahara wiyongera ugereranyije no kuba akorera mu gihugu kimwe, ikindi kandi ngo ibijyanye n’imibereho birahinduka ndetse n’ayo mafaranga akorera akajya ayajyana mu Rwanda.

    Ati “Ibi rero ni byo turi hano ngo tuganireho Abanyarwanda na bo bagire amahirwe ahagije yo kubona akazi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi buri gihugu kigira amategeko yacyo yihariye ariko muri iyi nteko haba harimo amategeko areba EAC atuma agera ku ntego zo kwagura amasoko kandi ibicuruzwa by’abacuruzi bica mu bihugu byinshi bikambutswa imipaka bitabagoye bigatuma ubucuruzi bwo muri aka karere bworoha ndetse n’imigenderanire nayo ikagenda neza.”

    Avuga kandi ko ariyo mpamvu iyi nteko ishyiraho amategeko agenga uyu muryango mu nyungu z’abaturage bose bagize aka karere.

    Inteko rusange yitabiriwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango. Iyi nama yabaye hagati ya tariki 3-20 Ukwakira 2021.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Nshuti Manasseh mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Rebecca Kadaga, Kenya yari ihagarariwe na Ken Obura naho u Burundi bwari buhagarariwe na Amb. Nibigira Ezechiel mu gihe Sudani y’Epfo itari ihagarariwe.

    Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC kuko hari amahirwe menshi

    Depite Martin Ngoga ni we uyobora Inteko ya EAC kuva itangiye kugeza irangiye

    Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EAC yitabiriye inama y’Inteko rusange

    source : https://ift.tt/3m6NmRe