Category: Uncategorized

  • Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane muri PSG #rwanda #RwOT

    Kimwe muri ibyo byifuzo nuko uyu rutahizamu yasabye umugore we gusiba konte ye ya Instagram.

    Umubano w'aba bashakanye wajemo agatotsi ubwo byavugwaga ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yaryamanye n'umunyamideli ukomoka muri Arijantine, Maria Eugenia Suarez.

    Wanda yemeje neza ko ari 'umugore wa gatatu' mu mibanire yabo,ati: “Ibyabaye ni ibintu ntatangiye, ntatije umurindi kandi ntatumye bibaho.”

    Ntawe ushinja Icardi ko yaryamanye na Suarez, ariko bivugwa ko Icardi n'umugabo we bavuganye mu mwiherero kuri Telegram ndetse bahererekanya amashusho n'ubutumwa bw'amajwi.

    Nk'uko umunyamakuru wo muri Arijantine, Yanina Latorre, abitangaza kuri televiziyo mu kiganiro Los Angeles de la Manana, Icardi yiteguye gusubira i Paris – ariko yahaye ibisabwa 4 Wanda kugira ngo abyemere.

    Nkuko byatangajwe na AS, uyu mugabo w'imyaka 28 yifuza ko uyu mugore yafunga imbuga nkoranyambaga ze.

    Ariko ibi byavuzwe nyuma y'uko uyu mugore ashyize kuri Instagram ifoto y'umuryango wose mu 'gucecekesha ibihuha' byo gutandukana.

    Wanda ifite abayoboke barenga miliyoni icyenda kuri Instagram.

    Bivugwa ko Icardi yifuza kandi ko umugore we yakora gusa nk'umushakira amakipe gusa ntagire indi mirimo ajyamo

    Ikindi cyifuzo cya kane bivugwa ko yifuza ko atazongera kugenda mu ndege ye yihariye wenyine batari kumwe.

    Amakuru ataremezwa aturuka muri Arijantine aravuga ko uyu mukinnyi wifuzwa na Newcastle iherutse kugurwa n'abanya Saudi Arabia, yabwiye umugore we ko yiteguye kureka umupira niba byafasha mu kuzahura umubano wabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mauro-icardi-yasabye-umugore-we-ibintu-4-bikomeye-kugira-ngo-bagarukane-muri

  • Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y'igihugu ya Portugal #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye gusezera mu ikipe y'igihugu cye cya Portugal vuba aha kuko ngo “Ntabwo ari igihe cyanjye.”

    Kapiteni wa Portugal, ufite imyaka 36, ​​yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe y'igihugu mu kwezi gushize ndetse aka gahigo ari kurushaho kukongera.

    Yakuyeho agahigo ka Ali Daei ko kuba umukinnyi watsndiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y'isi kuko yari afite ibitego 109 yatsindiye Irani kandi gusa Ronaldo yamuciyeho ubu we ageze ku bitego 115.

    Portugal yasezerewe muri Euro 2020 mu mpeshyi ishize nyuma yo gutsindwa n'Ububiligi muri 16.

    Nubwo Ronaldo yazamuye icyo gikombe muri 2016 afite inyota yo kwegukana ibikombe birimo n'igikombe cyisi 2022 kizabera muri Qatar mu Kuboza umwaka utaha.

    Ronaldo yabajijwe na Sky Sports ku byerekeye gusezera mu ikipe y'Igihugu, asubizaati: “Ariko kubera iki? Ntekereza ko atari igihe cyanjye. Ntabwo aribyo abantu bashaka, ahubwo nibyo nshaka.

    “Ni igihe nzumva ko ntabasha kwiruka, gucenga,gutera amashoti, n'imbaraga zashize … ariko ndacyafite ibyo bintu kandi nshaka gukomeza kuko mfite umuhati.

    “Ni ijambo nyamukuru – [guterwa akanyabugabo] gukora ibintu byanjye, gushimisha abantu n'umuryango wanjye ndetse n'abafana,nanjye ubwanjye. Ndashaka kuzamura urwego kurushaho.

    Muravuga Portugal ariko muri Champions League mfite ibitego byinshi,natanze imipira myinshi yavuyemo ibitego,intsinzi nyinshi, n'ibindi byinshi.

    “Ariko ndashaka gukomeza. Nkunda gukina umupira w'amaguru. Numva nshimishijwe no gushimisha abantu.”

    Ronaldo yavuye bwa mbere muri Manchester United mu 2009 muri icyo gihe yaguzwe miliyoni 80 zamapawundi yerekeza muri Real Madrid.

    Kuva mu murwa mukuru wa Esipanye, yahise yinjira muri Juventus ariko nyuma y'imyaka itatu asubira i Old Trafford.

    Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego bitandatu mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino, ariko yavuze ko ahangayikishijwe cyane no gufasha iyi kipe ye gutwara ibikombe uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-igihe-azasezerera-mu-ikipe-y-igihugu-ya-portugal

  • Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

    Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

    Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

    Happy Sabbath and happy birthday our lovely president #PaulKagame
    A man to be loved and respect.

    You deserve the best. pic.twitter.com/R5HqFiGYEP

    — Karambi Karima (@karambikarima) October 23, 2021

    Happy birthday my hero,I wish u all the best,Long live,#Paulkagame pic.twitter.com/Tnt7ozDR5P

    — Eng.J.P HABARUREMA (@habarurema2) October 23, 2021

    A drink today to celebrate the BD of the greatest Man HE, who dedicated his life to serving &moving this beautiful nation forward🇷🇼

    Happiest birthday HE #PaulKagame

    🎶ibikorwa byawe byambereye akabando🎶 pic.twitter.com/6uW1Gc3Ywe

    — Turatsinze Emmanuel (@TuratsinzeEMMA_) October 22, 2021

    source : https://ift.tt/3Ge0b4g

  • Muhanga : Umwangavu wari watsinze Tronc-Commun agaterwa inda n’umugabo wa Nyina ubu acuruza agataro…Ateye agahinda #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ubusanzwe wavukiye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko atazi se kuko na we nyina yamubyaye akiri umukobwa akaba atazi uwamuteye inda.

    Uyu mugore ubu acumbitse mu Ruvumera mu Karere ka Muhanga nyuma yo kwirukanwa iwabo kuko ubwo yashakaga guhingutsa iby’uko yatewe inda n’umugabo wa nyina byaje kumuviramo gutotezwa.

    Kuradusenge avuga ko nyina yamubyariye iwabo mu Byimana muri 2002 ariko ntiyashobora kumurera kuko yari umunyeshuri. Yarezwe na nyirakuru. Aho nyina arangirije amashuri yahise ashaka umugabo bajya gutura i Kigali.

    Kuradusenge yakomeje kurerwa na nyirakuru, yiga amashuri abanza abana na we, ndetse akomeza mu burezi rusange bw’imyaka itatu.

    Mu mwaka wa 2015, avuga ko yatsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akoherezwa kwiga mu karere ka Burera.

    Muri ibyo bihe ngo ubuzima ni bwo bwatangiye kumukomerana. Ati 'Ibindi bihe byose numvaga kwa nyogokuru ntacyo mbuze, ariko maze gutsinda 'tronc commun’ havutse ikibazo cy’amafaranga kuko umukecuru atari agishoboye kundihira.'

    Ubwo ngo ni bwo nyirakuru yahamagaye nyina amubwira ikibazo, maze na we amutuma ku mwana ngo azamusange i Kigali bagisuzume.

    Avuga ko yahise ajya kwa nyina akamusaba gutegereza kugira ngo bamubonere amafaranga ariko biza kurangira uwo mwaka atagiye kwiga kuko nyina yamubwiye ko amafaranga yayabuze icyakora amusaba gutegereza akazajya kwiga mu mwaka wari gukurikira ubundi akomeza gukora imirimo yo mu rugo.

    Ubwo nyina yari yaraye izamu kuko asanzwe ari umuganga, umugabo we yahengereye nijoro yinjira mu cyumba uriya mukobwa yararagamo amufata ku ngufu kandi amubwira ko nabibwira nyina ari we uzabihomberamo ; umugabo akabirukana bombi.

    Uyu mukobwa ngo yarabicecetse ndetse bigera aho biba akamenyero, nyina yaba adahari umugabo we akamusambanya. Byaje gukomera ubwo yamuteraga inda.

    Ati 'Nibajije niba nabibwira mama cyangwa nabireka. Narabicecetse maze mama amenye ko ntwite aranyirukana anyohereza kwa mukecuru ngo abe ari ho nzabyarira.'

    Muri nyakanga 2017 uyu mugore yarabyaye, yisanga ari wenyine, mukecuru atagishoboye. Yahamagaye nyina amubwira ko umugabo we ari we wamuteye inda, noneho aba akojeje agati mu ntozi.

    Nyina yamwihanije kureka kumusebereza umugabo. Yahise yirukanwa kwa nyirakuru kuva icyo gihe kugeza ubu aracyabuyera mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga aho abarizwa ubu anacuruza agataro.

    Mu buzima bwa buri munsi, Kuradusenge yiriranwa agataro k’imyembe n’izindi mbuto ku mutwe, anahetse umwana we.

    Afite agahinda kenshi, ati 'Ubuzima bwarambihiye cyane. Umwana njya musiga wenyine mu rugo. Iyo ngize amahirwe bigacamo ndahaha tukarya, byakwanga tukaririmba urwo tubonye. Ibaze nawe ubwo buzima ku muntu wari watsindiye kujya mu mashuri !'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umwangavu-wari-watsinze-Tronc-Commun-agaterwa-inda-n-umugabo-wa-Nyina-ubu-acuruza-agataro-Ateye-agahinda

  • Uwari umupolisi yahamijwe kwica bene wabo, yica umusore bakundanaga kubera amafaranga #rwanda #RwOT

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y'epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n'umusore bakundanaga, ku musozo w'uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

    Uko ari batandatu bishwe hagati y'umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo yabafashijwe n'umwicanyi w'umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima.

    Uwo mugore w'imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi. Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha.

    Ndlovu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n'uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Mu gihe cyose cy'uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n'ubwishingizi bw'ubuzima n'ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

    Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n'abishywa babiri bose barishwe. Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

    Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b'abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

    Urwo rukurikirane rw'ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n'abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the times Live cyo muri Afurika y'epfo.

    Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

    Mu gihe cyose cy'urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

    Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n'ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: 'Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero'.

    'Yigennye nk'uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y'ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura'.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uwari-umupolisi-yahamijwe-kwica-bene-wabo-yica-umusore-bakundanaga-kubera-amafaranga/

  • Umuraperi Big Sean yakoze ibitangaje yicara m… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, byagaragaraga ku bantu bamwe na bamwe bikavugwa ko bazitererejwe n’abarozi, gusa uyu muraperi uri mu bakomeye ku Isi yatangaje abatari bake yerekana uburyo yabaye umwami w’inzuki zikaza zikamwuzuraho umubiri wose kandi nta na rumwe rumudwinga nk’uko nawe ubwe yabishimangiye.

    Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwe rwa instagram, Big Sean yatangaje ko ari inzuki za nyazo aho abenshi bari batangiye gucyekacyeka ko zaba ari inzuki z’ibipupe. Yagize ati “Ni inzuki za nyazo kuri njye, ntabwo ari amafoto yakozwe abeshya, ni inzuki 65,000 ziri kuri njye, nakunze inzuki ziri mu muzinga/icyima (Aho inzuki ziba)”.

    Izi nzuki, Big Sean yifashishije zari izigaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze yise ‘What a Life’, iyi ndirimbo ifite amashusho atangaje, ubona ko yitondewe no gushyiramo ubuhanga budasanzwe.

    Big Sean ari mu baraperi bakomeye muri Amerika

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110710/umuraperi-big-sean-yakoze-ibitangaje-yicara-mu-nzuki-65000-zimufata-nkumwami-wazo-amafoto-110710.html

  • Instagram: Bruce Melodie yungutse ibihumbi 27… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bikomeza kugaragaza ko imyidagaduro nyarwanda ikomeza kugenda itera imbere kimwe n'ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga rigashinga imizi, ni uburyo ziri gukoreshwamo n’abazimenye bakanaziha agaciro zikaba zibatunze mu Rwanbda.

    Kugeza ubu umunyarwandakazi Shaddyboo niwe uyoboye abandi mu gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram twifuje kubasangizaho amakuru mu byamamare nk'INYARWANDA aho afite abamukurikira kuri rwo bamaze kuba ibihumbi 938.

    Urebye neza wabona ko impera za 2021 zihabwa amahirwe ku kuba zasiga uyu mubyeyi w’abana babiri afite abamukurikira bagera kuri Miliyoni 1. Kugeza ubu uru rubuga rufite igisobanura gikomeye mu buzima bwa buri munsi bw'uyu munyamideli akaba n'umushabitsi aho arwifashisha yamamariza ibigo binyuranye bikamwishyura n’utundi tuzi agenda abona kubera rwo.

    Kugera ubu ukurikiranye neza wasanga ko byibuze afite  ukwiyongera kw’abamukurikira kuri hagati y'abantu 600 na 1000 ku munsi bivuze ko kuzuza kwe Miliyoni kwaba kuri hagati y'iminsi 60 ni 100, hatagize igihinduka ukwezi k'Ukuboza 2021 cyangwa Mutarama 2022  byabaye kure yazasiga imushyize mu cyiciro cy’abakurikirwa na Miliyoni aho kuba ibihumbi Magana. 

    Abakiri mu bihumbi Magana nabo ubona ko ababakurikira bakomeje kwiyongera cyane kuri uru rukuta harimo Meddy umaze kugira abangana n'ibihumbi 761 nawe imibare y'igereranya ikaba igaragaza ko afite ubwiyongere bw’abari hagati ya 400 na 800 ku munsi bashya bamukurikira.

    Bivuze ko byazasaba iminsi micye ishoboka ingana na magana 300 naho imyinshi ikaba yagera muri 600 ngo yuzuze Miliyoni y’abamukurikira, bikaba byaba biri hagati y'impeshyi itaha ya 2022 n'itumba rya 2023.

    Ku ruhande rwa Bruce Melodie iby'uyu muhanzi byo biratangaje cyane kuko urubuga rwe ruri kuzamuka byihuse umunota ku wundi kuko kuwa 17 Ukwakira 2021 yari afite abamukurikira ibihumbi 564 nyamara kuri uyu munota akaba afite ibihumbi 591 bivuze ko mu gihe cy'iminsi 5 yonyine agize ubwiyongere bungana n'ibihumbi 27 by’abamukurikira kuri Instagram.

    Ni impamvu isa n’iyumvikanamo ukuntu kuko amaze iminsi ashyize hanze indirimbo iri mu zikunzwe yitwa 'Sawa Sawa' yakoranye na Khaligraph Jones ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 1.8 kuri Instagram bivuze ko bamwe mu bakurikira Jones batangiye gukurikirana no kumenya byinshi kuri Bruce Melodie. Ikindi ni uko afite byinshi bimuvugwaho muri iki gihe harimo n'ibitaramo ategerejwemo by'umwihariko muri Kigali Arena kuwa 06 Ugushyingo 2021. 

    Muri iki gitaramo azaba yizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki kinyamwuga bivuze ko mu gihe byaba bigumye gutya iminsi yaba ibarirwa ku ntoki ku kuba yaca kuri aba bose n’ubwo nawe igihe gito gishoboka cyaba ari mu mpera z'umwaka wa 2021 kuba yaba yujuje Miliyoni 1. Ibi bishobora kwihutishwa no kuba yashyira hanze undi mushinga w’indirimbo ushyushye by’umwihariko yakoranye n’undi muhanzi ukomeye.

    Ikindi cyabidindiza ni ukuba yakwiryamira abamwerecyejeho amaso bakaba bayerecyeza ahandi.


    Bruce Melodie afite umuvuduko wo hejuru kuri instagram aho mu minsi itanu yonyine yungutse abamukurikira bashya ibihumbi 27

    Bigumye uko biri Shaddyboo yasozanya Miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram nyamara umwanya wo kuyobora abakurikirwa cyane akaba yawamburwa na Bruce Melodie

    Meddy hatagize ikintu gihinduka yazageza abamukurikira Miliyoni 1 hagati y’impeshyi ya 2022 n’amezi abanza ya 2023

    Ubwo twasuraga urukuta rwa Instagram rwa Bruce Melodie kuwa 17 Ukwakira 2021 n’uku rwari ruhagaze n’ibihumbi 564

    Bruce Melodie arabura amasegonda akuzuza ibihumbi 600 by’abamukurikira mu gihe yaba agumye ku muvuduko ariho wo kunguka abamukurikira bashya (27000 Followers/5days) umwaka utaha yaba ari we munyarwanda ukurikirwa cyane kuri Instagram 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110708/instagram-bruce-melodie-yungutse-ibihumbi-27-byabamukurikira-mu-minsi-5-gusa-vuba-cyane-as-110708.html

  • Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro ifite umwihariko (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uwamahoro wahanze iyi myambaro yabwiye IGIHE ko yabitekerejeho ashaka gukora imyambaro yafasha abantu bashaka kurimba no kuberwa, mu gihe bagiye mu kazi cyangwa ahandi.

    Ati “Ni imyambaro natekereje nshaka gufasha abantu kwambara neza no kurimba mu gihe bagiye ahantu hiyubashye nko mu kazi cyangwa mu nama n’abandi bantu.”

    Yakomeje avuga ko iyi myambaro ye yiteze ko abantu bazayikunda kubera uburyo ikozwe kandi akaba yarayitondeye cyane ko yayikoze mu gihe cy’amezi abiri. Iyi myambaro irimo amakanzu, amajipo n’amakote y’abagore.

    Muri Nyakanga uyu mukobwa yari yashyize hanze iyiswe ‘Guma mu Rugo Collection’ irimo amakanzu, amakoti, amajipo n’indi ibereye igitsinagore kandi umuntu yaserukana ahantu hatandukanye. Iyi myambaro yayikoze mu gihe Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bimwe na bimwe mu Rwanda byari biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Muri Werurwe Uwamahoro nabwo yashyize hanze imyambaro yise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa. Iyi yari yayituye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo muri aya marushanwa yombi.

    Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

    Mu 2017 ni bwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga iyi nzu ihanga imyambaro. Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga.

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Umwiza Phiona ari mu mwambaro wa Joyace Fashion Designs

    Imwe mu myambaro mishya Uwamahoro yakoze mishya

    Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) yifashishijwe hafatwa amafoto ajyanye n’iyi myambaro

    Iyi myambaro yagiye hanze muri uku kwezi

    Iyi myambaro ikozwe mu mabara atandukanye

    Iyi myambaro irimo ubwoko butandukanye

    Iyi myambaro niyo mishya ya Joyce Fashion Designs

    Uwamahoro wahanze iyi myambaro yashyize hanze

    Uwamahoro wakoze iyi myambaro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe

    Uwamahoro yahanze imyambaro itandukanye

    Uyu ni umwe mu myambaro yakozwe na Uwahoro mishya

    Amafoto: Matty 4tography


    source : https://ift.tt/2XAUED8

  • Amayeri n’ubwambuzi bw’abafite amashuri bashaka indonke kurusha uburezi – #rwanda #RwOT

    Aya ni amwe mu magambo ya Françoise Nyirantagorama, ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa RBA, avuga uko yashinze Ishuri Ryigenga (La Colombière) mu Mujyi wa Kigali.

    Hari mu 1995, inzego zitandukanye zirimo n’uburezi zari zitariyubaka kubera ibihe bya Jenoside igihugu cyari kivuyemo kuko bamwe mu Banyarwanda barukoragamo bari barishwe, abandi barahunze ku buryo ababyeyi bari bafite ikibazo cy’aho abana babo bashobora kwigira.

    Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, uru rwego rwagiye rutera intambwe ndetse amashuri yigenga aba menshi mu gihugu yunganira aya leta.

    Abikorera bakomeje gushora imari mu burezi nk’urwego rwitezweho
    Gufasha u Rwanda kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi
    hubakwa ibigo by’amashuri uhereye mu cyiciro cy’ikiburamwaka ukageza ku mashuri makuru na kaminuza.

    Nubwo bimeze bityo, amwe mu mashuri ashinjwa ko yateshutse ku ntego nyamukuru yo gutanga ubumenyi n’uburere mu bana b’igihugu, ba nyirayo cyangwa abayayobora bakinjira mu nkundura yo kwishakira indonke.

    Haba mu mashuri yigenga cyangwa aya leta iyi migirire irahari mu byiciro by’ay’incuke, abanza n’ayisumbuye nk’uko bamwe mu babyeyi badahwema kubivuga.

    Byigaragaza mu bikorwa birimo kongera amafaranga y’ishuri mu buryo butavugwaho rumwe, gusaba umusanzu wiyongera ku mafaranga y’ishuri yagenwe bagaragaza ko hari ubwihutirwe bwo gusana inyubako, gukora ubusitani, kubaka uruzitiro rw’ishuri n’ibindi.

    Impungenge ababyeyi bagaragaje ni uko ibigo bimwe bisaba bene iyi musanzu bikarangira nta kigaragaye ayo mafaranga yakoreshejwe.

    Ahandi ubuyobozi bw’amashuri busaba ibikoresho byagombye guturuka mu mafaranga umunyeshuri yishyuzwa birimo nk’impapuro zo mu biro imikoropesho, amasuka n’ibindi.

    Muri iyi nkuru, ababyeyi baganiriye na IGIHE nta n’umwe wemeye ko hatangazwa imyirorndoro ye.

    Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu Murenge wa Kimisagara, ufite umunyeshuri woherejwe kwiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ubu ari uburyo amashuri yashyizeho bwo kwishakira inyungu ku ruhande.

    Ati “Bisa n’ibyabaye akamenyero. Iyi ‘babyeyi’ [inyandiko isobanura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri umunyeshuri asabwa] ureba mfite, igiteranyo cy’ibikenewe byose ni amafaranga ibihumbi 310 Frw, nyamara amafaranga y’ishuri ubwayo ni ibihumbi 210 Frw yonyine. Ni ukuvuga ko gusaba ibikoresho bitabarwa mu mafaranga umunyeshuri yishyura ari uburyo amashuri yishakira inyungu ku ruhande.”

    Amwe mu mashuri atungwa agatoki ku migenzereze irimo gutuma abanyeshuri ibikoresho byagombye kuva mu mafaranga y’ishuri bishyura

    Mugenzi we ufite umwana wiga mu Ishuri Ryisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’ibigo bakoresha amayeri mu gusaba bene ibi bikoresho.

    Ati “Nko mu mashuri yisumbuye basigaye babikora mu ibanga ibikoresho basaba bimwe ntibabishyire kuri ‘babyeyi’ kugira ngo bidasakuza ahubwo bagaca ku ruhande bagahamagara umubyeyi.”

    Umugabo utuye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikiguzi cy’uburezi [amafaranga umunyeshuri yishyura] cyagombye kuvamo ibyo azakenera byose kugira ngo abashe kwiga.

    Ati “Uretse ibyerekeye ku munyeshuri nk’amakaye, amakaramu n’imyambaro, ibindi byagombye kuva muri ya mafaranga yishyuye. Naho ubundi ni ubucuruzi burimo amahugu kuko bafata ibintu bakabyita amazina atandukanye kugira ngo babone uko banyanganya ababyeyi.”

    Yongeyeho ati “Niba ari ukubaka cyangwa gusana ishuri, kubaka uruzitiro, kugura impapuro, amasuka, imikoropesho no kugura imodoka byagombye kuva muri ya mafaranga umunyeshuri yishyuye cyane ko nk’ibigo byigenga biba byarakoze ishoramari ari na yo mpamvu byishyuza amafaranga menshi naho ku bigo bya leta, Minisiteri y’Uburezi ni yo ibishinzwe keretse yavuze ko yabuze ubushobozi.”

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu mu kiganiro yagiranye na IGIHE na we yagaragaje ko hari amashuri yashyize imbere ubucuruzi no gushaka amafaranga.

    Ati “Ikintu cya mbere muri iki gihe ni igitsure. Ikibazo rero ni uko amashuri y’iki gihe ari hanze aha icyo agamije ari ubucuruzi, icyo agamije ni ukwegeranya amafaranga. Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure. Iyo hari igitsure n’imyigire iba myiza.”

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu, na we yavuze ko amashuri y’iki gihe icyo ashyize imbere ari ubururuzi no gukusanya amafaranga

    Mineduc yahagurukiye iki kibazo

    Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, cyatambutse ku itariki 10 Ukwakira, Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo ku buryo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri umwanzuro wacyo uzaba wabonetse.

    Yagize ati “Iki ni ikibazo natwe turabizi, hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora isuku ukabona barabyaka buri gihe. Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo bwo kujijisha, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

    Yagize ati “Turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki.”

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko uburyo imyanzuro nk’iyi yafatwagamo na byo biteye inkeke kuko komite zihagarariye ababyeyi mu bigo by’amashuri zibifatanya n’abayobozi b’amashuri bityo ko inteko rusange zishobora kuzajya aba ari zo zibigiramo uruhare.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ikibazo cy’amashuri asaba ibikoresho by’umurengera kigiye guhagurukirwa

    source : https://ift.tt/2Zekqh0

  • SA: Uko uwahoze ari umupolisi yishe benewabo batanu hamwe n'uwari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y'epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n'umusore bakundanaga, ku musozo w'uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

    Uko ari batandatu bishwe hagati y'umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo abafashijwe n'umwicanyi w'umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugore w'imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi.

    Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha.

    Ndlovu yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n'uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Mu gihe cyose cy'uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n'ubwishingizi bw'ubuzima n'ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

    Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi

    Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n'abishywa babiri bose barishwe.

    Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

    Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b'abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

    Urwo rukurikirane rw'ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n'abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

    Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the Times Live cyo muri Afurika y'epfo.

    Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

    Mu gihe cyose cy'urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

    Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n'ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: 'Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero'.

    'Yigennye nk'uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y'ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura'.

    The post SA: Uko uwahoze ari umupolisi yishe benewabo batanu hamwe n'uwari umukunzi we appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/23/sa-uko-uwahoze-ari-umupolisi-yishe-benewabo-batanu-hamwe-nuwari-umukunzi-we/