Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi abanyeshuri 2 bo mu Rwunge rw'Amashuri rya Rubengera mu Karere ka Karongi, aho bakekwaho ko mu minsi ibiri ishize bakubise bakanakomeretsa bagenzi babo.

    Itabwa muri yombi ry'aba banyeshuri ryabaye tariki ya 23 Ukwakira 2021. Ni mu gihe icyaha bakekwaho cyabaye tariki 22 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Nyamagana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko abafashwe ari abanyeshuri babiri b'abahungu, umwe ufite imyaka 20 undi 21.

    Avuga ko bafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko bakubise abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri GS Rubengera, ibintu bantu bazi ku izina ryo kunnyuzura.

    RIB ivuga ko iki gikorwa cyo kunnyuzura abanyeshuri bashya ari icyaha gihanwa n'amategeko, igasaba amashuri gufata ingamba kugira ngo bicike burundu.

    Kuri ubu abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

    Icyaha cyo gukubita no gtukomeretsa ku bushake gihanwa n'ingingo ya 121 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho uwagikoeze iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 3 ariko kitari hejuru y'imyaka 5, n'ihazabu ingana n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1.

    SRC:RBA

    The post Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/abanyeshuri-bacyekwaho-kunnyuzura-bagenzi-babo-bari-mu-maboko-ya-rib/

  • Umutoza Manchester United yifuza yayisabye ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Antonio Conte yiteguye kuba umutoza mushya wa Manchester United ariko asaba ko kugira ngo ayerekezemo yifuza kugira ububasha bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.

    Ikipe ya Manchester United yatangiye gushaka umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer uhagaze nabi cyane.

    Uyu munya Norway afite igitutu cyinshi kuri Old Trafford, nyuma y'aho kuri iki cyumweru anyagiwe ibitego 5-0 na Liverpool ndetse akagaragaza umukino wo ku rwego rwohasi.

    Ibihuha bikomeje kwiyongera ku mutoza usimbura Ole muri United aho ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko Conte yaba ashaka aka kazi

    Amakuru yongeraho ko uyu mutaliyani akeneye ibisobanuro ku cyerekezo cy'iyi kipe, ibijyanye no gufata ibyemezo na gahunda y'ubuyobozi.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea,yashwanye n'abayobozi bayo kubera ibijyanye no gusinyisha abakinnyi,arifuza kugira uruhare rusesuye mu kugura abakinnyi ndetse akubaka ikipe itwara ibikombe.

    Umuyobozi wungirije wa United, Ed Woodward,arifuza kurekura Solskjaer nkuko yabigenje kuri Jose Mourinho na Louis van Gaal.

    Uwahoze ari umutoza w'Ubutaliyani na Juventus, Conte, ufite imyaka 52, kuri ubu nta kazi afite,nyuma yo kureka inshingano ze zo gutoza Inter Milan nyuma y'iminsi mike yegukanye igikombe cya Serie A mu mpeshyi y'umwaka ushize.

    Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Conte yanze akazi ka Newcastle na mbere yuko Steve Bruce yirukanwa mu cyumweru gishize.


    Conte yasabye United kumuha uburenganzira bwose mu kugura abakinnyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-manchester-united-yifuza-yayisabye-ikintu-gikomeye

  • Sobanukirwa akamaro gakomeye k'igishishwa cy'umuneke utari uzi #rwanda #RwOT

    Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy'ubuzima bw'abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk'urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

    Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k'uruhu hamwe n'iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y'ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk'amavuta, hamwe n'uburyo bundi bw'ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

    Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n'ibintu karemano burigihe n'uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n'ibisanzwe / nta miti kandi nta n'ubwo bigira ingaruka mbi.

    Igishishwa cy'umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n'inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy'umuneke ukajya ugisigaho.

    Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by'imineke igishya.itarasa n'iyaboze.

    Refe:.pinterest.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-gakomeye-k-igishishwa-cy-umuneke-utari-uzi

  • Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zagurishijwe Amadolari Miliyoni 1 n’ibihumbi 470 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi nkweto Jordan yazambaye mu mwaka w’imikino (season) we wa mbere muri Chicago Bulls yabaye mu mwaka wa 1984, zikaba zari izo mu bwoko bwa Nike Airships z’umweru n’umutuku.

    Muri uyu mwaka kandi Jordan nibwo yahise atangira gukorana n’iyi company ikomeye ya Nike ibintu byo mu bwoko bw’inkweto ndetse n’imyenda byamwitiriwe. Izi nkweto zaciye agahigo ko kuba ari zo za mbere ziguzwe amafaranga menshi mu nkweto zambawe mu mikino yose ku isi zagurishijwe.

    Michael Jordan afatwa nk’igihangange cyabayeho mu gukina umukino wa Basketball kuko abenshi banamwita umwami w’uyu mukino. Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, byatumye aba ikirangirire atuma NBA imenyekana ku isi kurusha uko yari izwi mbere.

    Uyu mukinnyi yahagaritse gukina Basketball mu mwaka wa 2003, akaba yaraje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA wakoze amateka agatunga amafaranga menshi agera mu ma miliyari y’amadolari. Nyuma y’uko izi nkweto ziguzwe nyiri inzu yakorewemo cyamunara, yagize ati “Aka ni agahigo gakozwe na Jordan hamwe na Jordan Nike Air Ships ku isoko rya siporo mu mateka.”

    Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi cyane mu kwegeranya ibintu bya kera. Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zizagurwa hagati ya miliyoni imwe y’Amadolari na miliyoni imwe n’igice y’Amadolari kuko atari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi cyangwa z’ubwoko bwiza kurusha izindi.

    Akandi gahigo gafitwe n’umuraperi Kanye West aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe Amadolari Miliyoni 1.8 mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 2021.
    Michael Jeffrey Jordan, aya ni yo mazina ye yose, akaba ari we mukinnyi wa kabiri nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 3000 yose wenyine mu mwaka w’imikino umwe.

    source : https://ift.tt/3pBZwUm

  • Inzego z’ibanze ntabwo zisoza manda, abayisoza ni abantu ku giti cyabo – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai

    Yabitangarije mu Nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yateraniye i Kigali tariki 24 Ukwakira 2021, aho abayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 – 2021.

    Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri manda irangiye rurashimirwa cyane kuko bakoze akazi gakomeye kuva muri 2016 bategura gahunda n’ingamba y’imyaka irindwi, banayoboye amatora ya Perezida wa Repabulika muri 2017, batangira ibikorwa by’iterambere mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

    Ikindi kandi ni abayobozi bahuye n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyari cyugarije u Rwanda n’Abanyarwanda guhera muri Werurwe 2020, mu gihe abandi bari mu ngo zabo batarimo gukora, abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje gukora akazi ko kwigisha abaturage, kubarinda, kubahugura, kubagezaho ubufasha ndetse no kubaha serivisi nziza.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ibikorwa bakoze ari byinshi ku buryo batabura kubishimirwa, kuko muri manda basoje ariho hubatswe amashuri menshi cyane kurusha mu zindi manda zose zayibanjirije.

    Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi manda basoje, hubatswe amashuri menshi cyane, asaga ibihumbi 22, ni igikorwa kidasanzwe batazibagirwa nabo mu buzima bwabo bw’izi nzego z’ibanze. Hari ibimaze gutera imbere mu bikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, ntabwo twabirondora ngo tubirangize, bakoze akazi keza, turabashimira”.

    Akomeza agira ati “Kandi noneho inzego ntabwo zirangiza manda, zirakomeza, hari abazakomeza kubera ko amategeko abibemerera, hari abazakomeza kubera ko bazaba babihisemo, hari n’abatazakomeza wenda kubera ko bazaba babihisemo, bakavuga bati reka narakoze ngiye mu kandi kazi, ariko bakoze akazi gashimishije”.

    Abazayobora manda itaha baragirwa inama yo kugira ubushake kuko aricyo kintu cya mbere bisaba, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati “Inama dutanga n’ubushake, umuntu agira ubumenyi, agira ubwenge, agira amashuri, ariko kugira ngo ukore mu nzego z’ibanze, uyoborwa mbere na mbere n’ubushake bukurimo, ukayoborwa n’ubumenyi uba ufite, ariko noneho icyerekezo kirahari, Nyakubwa Perezida wa Repabulika yatanze umurongo kandi n’ibisabwa kugira ngo umuntu amenye icyo gukora byaravuzwe igihe cyose, igisigaye n’ukubishira mu bikorwa”.

    Abayobozi bashya barasabwa kuzafatanya n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze kuko haba hari komite nyobozi ntawe ukora ku giti cye, aho basabwa ubufatanye guhera ku midugudu kugera ku karere, kubera ko ahari ubufatanye n’ubwuzuzanye nta kinanirana.

    Biteganyijwe ko amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama y’uturere azaba ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pBa5XF

  • Itangazo: UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari Izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-jean-claude

  • Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 nyuma y'aho umuganga wamubaze yibagiwe kuwukuramo awumusiga mu nda.

    Zainab Kamara,ukomoka mu karere ka Port Loko muri iki gihugu, yarabazwe ariko ntibyagenda neza abura umwana we.

    Ikibabaje kurusha ibindi,umuganga wamubaze yamudoze yibagiwe kumukura mu nda umukasi yakoreshaga birangira awumaranye imyaka 7 mu nda.

    Ikinyamakuru Sierraloaded kivuga ko kubera ubu burangare, Madamu Zainab yari amaze imyaka 7 ababara. Amashusho yafashwe n'imashini [x-ray] yerekanye ko hari ikintu kimuri mu nda birangira yongeye kubagwa.

    Amakuru avuga ko abaganga batinyaga kubaga uyu mugore kuko batekerezaga ko bishobora kumuteza akaga.

    Nyuma y'imyaka 7 mu kababaro, uyu mukasi yawukuwemo n'inzobere yo mu kindi gihugu bahuriye mu bitaro bya Masanga mu Karere ka Tonkolili muri Sierra Leone.

    Perezida w'inama y'abagore bo muri Sierra Leone (WIMSAL) Femi Jarret Coker yanditse ku rubuga rwa Facebook asaba guverinoma na Minisiteri y'ubuzima n'isuku gukora iperereza kuri uyu muganga wakoze ririya kosa rikomeye, ndetse ahamagarira abantu bafite ibibazo nka biriya kubivuga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yakuwe-umukasi-mu-nda-yari-amaranye-imyaka-7-yose

  • Itangazo: TUYISHIMIRE Jean De Dieu yasabye guhindura amazina akitwa TUYISHIME Jean de Dieu #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYISHIMIRE Jean De Dieu yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa TUYISHIME Jean de Dieu mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga mu mashuri kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-tuyishimire-jean-de-dieu-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-tuyishime

  • Abakinnyi 10 bo kwitondera mu mwaka w’imikino 2021-22(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2021-22, izatangira mu mpera z’iki cyumweru, bitewe n’uburyo amakipe yiyubatse hari ayatangiye guhabwa amahirwe yo kwitwara neza muri shampiyona.

    Muri iyi nkuru, ISIMBI yanyujije amaso mu makipe yose uko yiyubatse ndetse n’abakinnyi yari asangwanywe, itegura abakinnyi 10 bashobora kuzatanga akazi ndetse n’amakipe bazaba bahanganye agomba kwitondera.

    Lamine Moro — AS Kigali

    Lamine Moro, ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi uheruka gusinyira AS Kigali, ni umukinnyi w’ibigango kandi utuje kandi ubangutse ku buryo bigora ba rutahizamu kuba bamunyuraho mu buryo bworoshye. Azi gutsinda cyane imipira yo ku mitwe iba ivuye muri koruneri.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana, umwaka ushize w’imikino yakinaga muri Yanga muri Tanzania ari na we kapiteni wayo, yaje gutandukana nayo atari uko ari ubuswa ahubwo bitewe n’ibibazo yagiranye n’iyi kipe ahanini bishingiye ku myitwarire.

    Omborenga Fitina — APR FC

    Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC, ni umusore umaze kwerekana ko mu gihe yaba ari muzima yaba ari mu bakinnyi beza ku mwanya akinaho muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Ni umukinnyi wihuta ndetse afasha ikipe ye mu gusatira aho ahindura imipira myinshi imbere y’izamu ry’uwo bahanganye, aratsinda ikindi ni umusore nko mu mwaka ushize w’imikino yagaragaje ko afite indi mpano yo gutera imipira y’imiterekano kandi ikajyamo. Ni umusore ukwiye kwitonderwa.

    Isaac Nsengiyumva — Rayon Sports

    Ni umukinnyi mushya muri Rayon Sports na shampiyona y’u Rwanda yakinaga mu ikipe ya Express yo muri Uganda.

    Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati imbere yaba myugariro (6) benshi bakunda kwita umukaseri. Mu mikino ya gicuti Rayon Sports yakinnye yagaragaje ko yiteguye kuba yakinira ku bibuga byiza n’ibibi kandi agakina neza, ni umukinnyi uzi kwambura imipira akanayitanga, afite igihagararo n’imbaraga ku buryo kumutwara umupira bigorana.

    Rharb Youssef — Rayon Sports

    Ni umunya-Maroc uheruka gusinyira Rayon Sports. Akina inyuma y’umwataka cyangwa akaba yanyura ku ruhande asatira, uyu ni umwe mu bakinnyi bazatanga akazi kuri ba myugariro bazaba bahanganye na we, kumuhagarika birabasaba ko bagomba kumwitondera.

    Ni umukinnyi uzi gucenga utitonze yagukoza isoni, atanga imipira mibi kubo bahanganye ikaba myiza kuri bagenzi be, ni umukinnyi buri mutoza yakwifuza kugira mu ikipe ye.

    Hakizimana Muhadjiri — Police FC

    Ni umukinnyi wa Police FC ukina inyuma y’umwataka, si ubu gusa n’ubusanzwe akenshi abakinnyi bagiye guhura na we baba bikandagira kuko ni umusore isaha n’isaha yagutsinda igitego aho ari hose mu kibuga.

    Ntabwo yihuta ariko na none ni umukinnyi uzi gucenga, ukoresha umupira icyo yifuza, akenshi kuwumwambura ni ukumukorera ikosa, azwiho gutsinda imipira y’imiterekano cyane cyane iyegereye urubuga rw’amahina.

    Manishimwe Djabel — APR FC

    Ni umukinnyi ugiye gukina umwaka we wa 3 muri APR FC, muri iyi minsi usanga umukino w’iyi kipe ari we ushingiyeho, azi gutembereza umupira, yawutanga aho ashaka kandi neza, azi gucenga ikindi aranatsinda.

    Ni umusore uzwiho gutanga imipira myinshi kandi myiza imbere y’izamu kereka ba rutahizamu be binaniwe. Kimwe mu bintu azwiho ni uko imyaka yose yakinnye muri shampiyona ari umwe mu basore basoza shampiyona ari mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego, n’uyu mwaka byitezwe ko atazorohera abo bahanganye.

    Kwizera Pierrot — AS Kigali

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, amaze imyaka myinshi akina muri shampiyona yo mu Rwanda, ni umukinnyi ushyira igitutu kubo bahanganye kuko bimworohera gutanga umupira mwiza kandi aho yifuza, afasha mu kugurarira iyo ikipe yasatiriwe. Bisaba kumuhozaho ijisho kuko ni umukinnyi uzwiho gutsinda ibitego bitunguranye, Pierrot ntapfa kwamburwa umupira byoroshye, ikindi ari nacyo abo bahanganye bamutinyira, ni umukinnyi mwiza ku mipira y’imiterekano, iyegereye urubuga rw’amahina yo iyo ayihushije ni nk’uko umukinnyi ahusha penaliti.

    Onana Willy Essombe — Rayon Sports

    Ni umunya-Cameroun uheruka gusnyira Rayon Sports, mu mikino ya gicuti yakinnye yagarageje ko azatanga akazi ku bo bahanganye cyane cyane ba myugariro bo ku mpande kuko asatira anyuze ku mpande, azi gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego.

    Emmanuel Arnold Okwi — Kiyovu Sports

    Rutahizamu akaba na kapiteni wa Uganda wakiniye amakipe atandukanye nka Simba SC yo muri Tanzania, aheruka gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports na we ni umwe mu bakinnyi bitezweho kutazorohera amakipe bazahura.

    Shabani Hussein Tchabalala — AS Kigali

    Ni umurundi ukinira ikipe ya AS Kigali, umwaka ushize w’imikino yasoje ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi, asatira anyuze ku mpande cyangwa se akaba yakina ari we mwataka(striker), arihuta azi no gucenga. Kimwe nk'umwaka ushize nabwo byitezwe ko azatanga akazi gakomeye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-bo-kwitondera-mu-mwaka-w-imikino-2021-22-amafoto

  • RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Amahuriro y'abanyapolitiki batavuga rumwe na leta na bamwe mu banyamadini batanyuzwe n'uwahawe kuba perezida wa komisoyo y'amatora, bavuze ko bagiye kwegera abaturage bakigaragambya basaba ko iyi komisiyo yakorera mu mucyo kandi ntihindurwe igikoresho cya politiki.

    Ibinyamakuru muri Kongo byanditse ko abarimo ihuriro FCC, LAMUKA na bamwe mu banyamadini batanyuzwe no kuba Denis Kadima ufatwa nk'igikoresho cya Perezida uriho kandi ashobora kuzamwibishiriza amajwi mu matora ya 2023.

    Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aya mahuriro avuga ko agiye guteguza abaturage ko isaha n'isaha bazabonera ko ibikorwa bye bidakwitse bazajya mu muhanda bakamagana iyi komisiyo.

    Abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Felix Tshisekedi bavuze ko biteguye gukoma mu nkokora imikorere mibi y'iyi kimisiyo cyane ko bavuga ko ibibazo igihugu gifite uyu munsi byaturutse ku kugira komisiyo y'amatora itigenga.

    The post RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye imyigaragambyo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/25/rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-kinshasa-bateguye-imyigaragambyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-kinshasa-bateguye-imyigaragambyo