Category: Uncategorized

  • Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cy’i Kampala muri Uganda #rwanda #RwOT

    Aljazeera yatangaje ko Islamic State yifashishije ubutumwa bwa Telegram ikigamba kiriya gitero cy’igiturika cyaturikiye muri restaurant iherereye i Kawempe mu Mujyi wa Kampala ahakunze kunyura abantu benshi.

    Ubutumwa bw’uriya mutwe w’iterabwoba buvuga ko kiriya gitero ari icy’abayoboke bawo babarizwa muri Uganda kandi ko cyari kigambiriye ba maneka ba Leta ya Uganda bari bateraniye haya.

    Ni igitero cy’igiturika cyaturitse ahagana saa z’umugoroba (21:00′) wo ku wa Gatandatu ubwo abantu basigaga igipfunyika cya kiriya giturika cyari kigizwe n’imisumari n’utundi dukoresho dutyaye tw’inzembe.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Polisi y’icyo gihugu, bemeje ko kiriya gitero ari icy’iterabwoba aho banashimangiye ko abakigizemo uruhare bose batangiye gushakishwa ndetse bazanatabwa muri yombi mu gihe kitarambiranye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/Umutwe-w-Iterabwoba-wa-Islamic-State-wigambye-igitero-cy-i-Kampala-muri-Uganda

  • Amaze iminsi 5 ashaka uwamugura ngo yikenura ariko yabuze n’umwe ugeza ku mafaranga yikeneyemo #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Aliyu Na Idris ni uwo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria wirirwa agenda icyapa gihamagarira uwifuza kumugura ko yamwishyura ubundi akamwegukana.

    Ukurikije agaciro k’umuntu, uyu Aliyu Na Idris ubona atari kwihenda kuko ari kwaka miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa hariya angana n’ibihumbi 48 USD ashobora kugura Toyota Land Cruiser TXL.

    Icyapa cya Aliyu Na Idris cyanditseho amagambo agira ati 'uyu mugabo aragurishwa 20 000 000 N', kikagaragaza ndetse na nimero ya Konti yo kwishyuriraho amafaranga n’amazina yayo.

    Aliyu Na Idris yamaze iminsi itanu azengurukana kiriya cyapa, ubu aravuga ko yabuze n’umwe wageza ku giciro yifuza nubwo hari abamugeretse

    Ati 'Narabyanze kuko amafaranga ari macye cyane ugereranyije n’ayo nshaka.'

    Yatangaje n’icyo azamarisha ayo afaranga, aho ibihumbi 24 USD azagenera ababyeyi bamwibarutse ubundi ibihumbi 12 USD bikazaba ari imisoro ya leta naho uwamufashije kwamamaza ubucuruzi bwe akamwishyura ibihumbi 4 USD.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Amaze-iminsi-5-ashaka-uwamugura-ngo-yikenura-ariko-yabuze-n-umwe-ugeza-ku-mafaranga-yikeneyemo

  • Anointed Nation Ministry yasohoye indirimbo ikumbuza abakristo i Juru bise”Urugendo rw’Abera” #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Gikristo Anointed Nation Ministry rifite ikicaro mu Burasirazuba bw’ u Rwanda, mu karere ka Nyagatare. Abarigize baturuka mu matorero atandukanye, intego bahuriyeho ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bataramumenya.

    Iri tsinda rifite ibikorwa bitandukanye, muri byo harimo no kuririmba aho bamaze gutunganya muri studio indirimbo 5, harimo na ‘Urugendo rw’Abera’, icyakora izahimbwe zo ni nyinshi.

    Iyi ndirimbo Urugendo rw’Abera ifite uburebure bw’iminota ine n’amasegonda mirongo ine n’ane( 4:44), ifite amagombo yibutsa abizera ko bakwiye gukomerera mu byo bizeye, kandi banibutswa ko bazataha.

    Amagambo agize indirimbo ‘Urugendo rw’Abera’

    “Narose urugendo rw’abera rurangira bana b’Imana! Narose imiruho y’abera ikurwaho nimuhumure. Birakwiye ko rurangira, imiruho nayo igakurwaho.

    Ibirushya umutima ni byinshi mu nzira, ibishaka kutubuza ubugingo ntibyoroshye. Tudafite imbaraga z’Imana twashira!

    Hoya si amabeshyo, mu nzira ntibyoroshye. Ibitero by’umwanzi ni byinshi mu nzira. Dukeneye imbaraga zawe Yesu mu buzima.”

    Mu kiganiro Frank Nyiridandi, umuyobozi wa Anointed Nation Ministry yagiranye na Agakiza.org yavuze ko ibyo bagambiriye gukora ari ibikubiye mu nshingano nkuru Yesu yasigiye itorero. Ati” Intego dufite ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza, nk’uko ari yo mission twasigiwe n’Umwami wacu Yesu Kristo.”

    Frank akomeza avuga ko bateganya “Gukora indirimbo zitandukanye, yaba iz’amajwi ndetse n’izamashusho. Hari kandi n’ibitaramo bitandukanye tuzakora mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid 19 azaba abitwemerera”

    Anointed Nation Ministriy kuri ubu igizwe n’Abakristo bagera kuri 64 baturuka mu matorero atandukanye, kandi ngo imiryango irafunguye kuri buri wese wifuza gufatanya nabo umurimo w’Imana. Uwaba yifuza ko bafatanya mu ivugabutumwa, bisaba kuba akijijwe kandi yera imbuto zikwiriye abihannye.

    Umva hano indirimbo”URUGENDO RW’ABERA” ya Anointed Nation Ministry

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Anointed-Nation-Ministry-yasohoye-indirimbo-ikumbuza-abakristo-i-Juru-bise.html

  • Abangavu babyaye babangamiwe no kutabona aho basiga abana ngo basubire ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri
    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri

    Umwana wo mu Murenge wa Rwimiyaga, uhagarariye itsinda ry’abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda, avuga ko 30 muri bo bifuza gusubira ku mashuri kwiga ariko bafite ikibazo cyo kubona abo bazasigira abana babo.

    Ati “Turifuza gusubira ku mashuri ariko ikibazo gikomeye ni aho tuzasiga abana bacu. Ababyeyi baravuga ngo ntibabona ubushobozi bwo kutwishyurira ishuri ngo babone n’ibyo basigara batungisha abana bacu.”

    Habyarimana Xaver ni umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe aterwa inda, ku nshingano bari basanganywe zo kurera abana babo hiyongereyeho indi yo kurera n’abo babyaye.

    Avuga ko bitewe n’ubushobozi bucye bigoranye kubona uko yasubiza umwana we ku ishuri ngo yongereho no kwita ku mwuzukuru.

    Agira ati “Urabona bariya bana babyaye abandi bana, twari dufite inshingano zo kurera ba nyina, ubwo n’abandi urumva turimo kubarera. Dufite imbogamizi z’uko tutabona uko tubabonera ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri ngo tubashe no kurera bariya badusigiye, no kubabonera imfashabere n’ibindi byakenerwa mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri.”

    Yifuza ko Leta yabafasha kubonera ibikoresho n’amafaranga y’ishuri abo bana hanyuma ababyeyi bagasigarana inshingano zo kubatunga mu gihe bavuye ku mashuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko atemeranya n’ababyeyi bavuga ko batabona ubushobozi busigarana abana bavutse ku babyaye imburagihe, kuko hari amarerero aho umubyeyi azana umwana akamusiga akaza kumufata avuye mu mirimo ye.

    Ikindi atemeranywa na bo ni uko hari abavuga ko ibyo yagafashije uwasubiye mu ishuri ari byo asigara areresha umwuzukuru kuko ibyo akenera atari byinshi byatuma adafasha uwo ku ishuri.

    Abasaba gusubira ku nshingano zo kurera abana babo kuko na bo ibyabayeho batari babiteguye.

    Ati “Nibasubire ku nshingano zo gutunga umuryango ahubwo bagabanye ibyo batwaragamo amafaranga hatari ngombwa ahubwo abe ayo gufasha umuryango, ikibuze amenyeshe ubuyobozi aho kubuharira inshingano.”

    Kabatesi Olivia, umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore, avuga ko kwiga ari bumwe mu burenganzira abana b’abakobwa bakwiye ari na yo mpamvu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo batoranyije abana babyaye imburagihe 145 bazafashwa kwiga amashuri asanzwe n’imyuga.

    Avuga ko bo bazashaka ibikoresho by’ishuri hanyuma ababyeyi na Leta bakabashakira amafaranga y’ishuri ndetse n’uko bazabona ifunguro ku ishuri.

    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa
    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa

    By’umwihariko ariko asaba ababyeyi b’abana babyaye imburagihe kwemera gusigarana abana babyaye kuko benshi bafite imbogamizi z’uko ababyeyi banze kubasigarana.

    Agira ati “By’umwihariko turasaba ababyeyi kwemera kubasigaranira abana babo mu gihe bo bagiye kwiga kuko benshi bafite imbogamizi z’aho bazabasiga kuko ababyeyi batemeye kubasigarana.”

    Kabatesi asaba Leta gufasha bamwe mu bana babyaye imburagihe badafite ababyeyi kuzasigarana abana babo mu marero nta kiguzi kuko ba nyina bagiye kwiga batagiye gukora.

    Mu turere twa Nyagatare na Gatsibo abana 300 ni bo umuryango Empower Rwanda wamaze kubumbira mu matsinda, bakazajya bafashwa mu kwiga ndetse n’ibindi byabafasha kurera abo babyaye.


    source : https://ift.tt/3B6uPIU

  • Nyabihu: Umushoferi yafatanywe icyangombwa gihimbano cya ‘Contrôle Technique’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ubwo Nkurikiyimana yari ageze ku bapolisi bamwatse ibyangombwa barebye icyangombwa gihabwa uwakoresheje ubuziranenge bw’ibinyabiziga basanga ni igihimbano.

    Yagize ati “Abapolisi barebye icyo cyangombwa bakigirira amacyenga barakitegereza, bahise babona ko ari igihimbano ariko Nkurikiyimana akomeza kwemeza ko ari umwimerere. Abapolisi bahise bahamagara mu kigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw ‘ibinyabiziga basanga iyo modoka icyangombwa cyayo cyarangiye tariki ya 06 Nyakanga 2021. Uyu muturage yari yaranditse asaba kujya gusuzumisha iyo modoka ye ahabwa gahunda yo kuzajya gukorerwa isuzuma (Rendez-Vous) ya tariki 25 Kanama uyu mwaka.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko mu ikoranabuhanga ry’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga iriya modoka ntabwo yigeze izanwa gukorerwa isuzuma ry’ubuziranenge.
    Bigaragara ko we yagiye guhimba icyangombwa cyagombaga kuva tariki ya 30 Kanama 2021 kikazarangira muri Gashyantare 2022.

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Yagaragaje ko kubeshya ko imodoka yakorewe isuzuma bishobora guteza impanuka mu muhanda.

    Yagize ati “Uriya muturage ibyo yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko. Guhimba ko imodoka yakorewe isuzuma kandi bitarabaye bishobora guteza impanuka mu muhanda kuko iriya modoka irafatwa nk’iyagendaga mu muhanda itujuje ubuziranenge, turakangurira abantu kubyirinda kuko uzafatwa azabihanirwa.”

    Nkurikiyimana n’imodoka ye yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source : https://ift.tt/3nkaWcw

  • Kutagira inkono nini zo gutekamo, imbogamizi ku kugaburirira abana bose ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza
    Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza

    Ni nyuma y’uko Leta yategetse ko abana bose bazajya bafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ikanashyikiriza inkunga yo guhaha yageneye iyi gahunda.

    Pasitoro Aaron uyobora GS Shyembe, yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye iby’iki kibazo mu nama baherutse kugirana, barebera hamwe icyatuma imitsindire y’abana irushaho kugenda neza.

    Yagize ati “Ibiryo turabifite, ikibazo ni muvelo zo kubitekamo. Abiga mu mashuri yisumbuye bo kubera ko ari gahunda ikomeza bararya bose, ariko gushyiramo abiga mu mashuri abanza byatubereye imbogamizi muri rusange.”

    Uyu muyobozi ngo yari asanzwe agaburira abana babarirwa muri 400 biga mu mashuri yisumbuye, none ubu hiyongereyeho 700 bo mu mashuri abanza, ku buryo yabuze uko abyifatamo.

    Icyakora hari abayobozi b’ibigo bavuga ko mu gihe bategereje kubona ibikoresho, ni ukuvuga za muvelo ndetse n’ibikoni, ubu babaye batiye amasafuriya asanzwe manini, bifashisha mu guteka bakoresheje amashyiga atatu bisanzwe.

    Bitewe n’uko n’ubundi ayo masafuriya batiye atakwirwamo ibiryo by’abana baruta umubare w’abari basanzwe barira ku ishuri, kuko abiga mu mashuri abanza ari bo benshi ugereranyije n’abo mu mashuri yisumbuye, ngo bateka ibya mbere byamara gushya bakabibika mu mabase yabugenewe, hanyuma bakongera bagateka ibindi.

    Kubera ko amasaha yo kurya agera hari ibyo bagitetse, abana na bo barya mu byiciro, nk’uko bisobanurwa na Marie Chantal Mukagashugi, umuyobozi wa GS Matyazo, umwe mu bifashisha ubwo buryo.

    Agira ati “Duhera ku bana batoya tukabagaburira, hanyuma tukaza kugera no ku biga mu mashuri yisumbuye. Icyakora harimo imbogamizi y’uko bisaba umwanya munini, n’abakozi benshi bakora mu gikoni.”

    Indi mbogamizi bitera ngo ni uko abana batabasha kurya mu gihe cyagenwe cy’ikiruhuko, ku buryo usanga isaha ya mbere ya nyuma ya saa sita na yo yifashishijwe mu kurangiza kurya no gusukura amashuri kugira ngo babashe kwiga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muvelo zigomba kwifashishwa n’ibigo by’amashuri zirimo gukorwa na za IPRC kuko ari zo zahawe isoko, kandi ko bategereje ko zirangira.

    Agira ati “Natwe Akarere ka Huye izo muvelo zizatugeraho, kandi dukwiye kwishimira ko ibi bikoresho biri gukorerwa mu gihugu cyacu.”

    Mu gihe bagitegereje ko izi muvelo zirangira zikagezwa ku bigo by’amashuri, arasaba abayobozi b’ibigo babyo kurebera kuri bagenzi babo bagiye birwanaho, urugero nka bariya bagabura mu byiciro, ariko abana bakabasha kurira ku ishuri nk’uko byateganyijwe.

    Yongeraho ko ari gahunda izafasha mu kugabanya umubare w’abana bataga ishuri ndetse no gukurikirana amasomo uko bigomba, kuko hari abo byagiye bigaragara ko baza ku ishuri batariye, bityo ntibabashe kwiga neza.

    Na ho ku bijyanye n’imbogamizi yo gutangira amasomo bitinze, ngo baraza gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barebe uko iki kibazo na cyo cyakemuka, nibiba ngombwa hashakishwe ukuntu iyo saha igenda itakara yakwisubizwa.


    source : https://ift.tt/3nu3Xh6

  • RALGA yarebye ahagaragaye intege nke muri manda irangiye kugira ngo bizakosorwe muri manda ikurikiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’uturere barashimirwa bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bakoze

    Mu bindi byaganiriweho muri iyi inteko rusange, harimo no gusuzuma no kwemeza raporo z’ibikorwa bitandukanye birimo kungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z’ibanze.

    Afungura ku mugaragaro iyo nteko rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ignatienne Nyirarukundo, yavuze ko mu gusuzuma uko manda yagenze ari byiza kumenya ahagaragaye imbaraga n’ahabaye intege nke kuko bizaha intangiriro nziza abagiye gutorerwa kuyobora manda igiye gukurikiraho.

    Ati “Turizera ko RALGA ubwo bunararibonye bugezwa ku bazatorwa”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera
    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera

    Umunyamabanga wa Leta yanashimiye RALGA kubera umusanzu itanga mu buvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ikanatanga umwanya ku banyamuryango bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo, ari na ho yahereye abizeza ko MINALOC izakomeza gushyigikira ibikorwa bya RALGA.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yagejeje ku nteko rusange raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Inteko rusange ya 25 ya RALGA yo ku wa 10 Ukwakira 2020.

    Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twose uko ari 30, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hamwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye bafite aho bahuriye n’inzego z’Ibanze.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y
    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y’inteko rusange ya 25
    Mayor w
    Mayor w’Umujyi wa Kigali ni umwe mu bitabiriye inteko rusange


    source : https://ift.tt/2XHU8Dz

  • Inteko y'Umuco yashimiye Filime z'Abanyarwanda zahesheje ishama u Rwanda muri FESPACO #rwanda #RwOT

    Izi filime zari muri 239 zakozwe n'Abanyafurika zari zihatanye mu byiciro bitandukanye.

    Ibi bihembo bya sinema byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

    Iri serukiramuco ryari rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Allaih na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko.

    Mu butumwa Inteko y'Umuco yanyujije kuri konti ya Twitter, mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, yavuze ko 'ishima Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda batsindira ibihembo mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya filime, Fespaco.'

    Bati 'Mwakoze kwimana u Rwanda mu mahanga.'

    Intekoy’Umuco irashima Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda batsindira ibihembo mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Firimi @fespacoofficiel 2021 ryabaga ku nshuro ya 27. Turashimira by’umwihariko @Mutiganda wa Nkunda ku bwa firimi ye “Nameless” yahize izindi …1/3 pic.twitter.com/LAY8TrfJMo

    — Inteko y’Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy (@IntekoyUmuco) October 24, 2021

    Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro 'Feature filim Competition' abicyesha filime ye yise 'Nameless' cyangwa se 'Les Anonymes' mu gifaransa. Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

    Umunyarwandakazi Kantarama yegukenye igihembo cyiswe 'Paulin d'Or', ari nacyo nyamukuru mu cyiciro cya filime ngufi (short film documentary).

    Yegukanye iki gihembo abicyesha filime 'Ethereality' yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur.

    Alliah Fafin ni undi wegukanye igihembo cyiswe 'Poulin d'argent', kikaba igihembo cya kabiri mu cyiciro cya filime ngufi (short film fiction).

    Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise 'The Gravedigger's Wife' yanditse akanayobora.

    Uyu mugore w'imyaka 40 y'amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo. Filime yegukana igihembo l'Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n'asaga miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n'Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise 'Mercy of Jungle' mu birori byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe u Rwanda rwahawe umwihariko nk'ikigihugu cyarimo nk'umushyitsi w'imena.

    Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.


    Filime 'Nameless' ya Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya 'Best Script' muri FESPACO Filime ya Kantarama Gahigiri yegukanye igihembo 'Poulin d'or' nka filime mpamo ngufi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inteko-y-umuco-yashimiye-filime-z-abanyarwanda-zahesheje-ishama-u-rwanda-muri

  • Rayon Sports yashyizeho Kapiteni mushya usimbura Rugwiro Herve wigendeye #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w'imikino uba giye gutangira uzwi nka 'Rayon Sports Day'.

    Uyumuhango waranzwe no gutangaza kapiteni mushya wa Rayon Sports,uyu akaba ari umwe mu bakinnyi bitangarije ko bayikunda cyane “Muhire Kevin” benshi bakunze kwita Rooney.

    Muhire Kevin azungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein Eto'o nka kapiteni wa 3.

    Muri ibi birori byaraye bibereye kuri Stade Amahoro i Remera,haririmbye abahanzi batandukanye barimo Symphony Band, Sky2, Senderi na Khalfan ndetse habaye umukino wa gicuti utitabiriwe cyane nk'uko byari byitezwe bitewe n'impamvu zirimo no kugorwa mu kugura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Muri uyu mukino wa gicuti,Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue, ni mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe kuri Penaliti.

    Abakunzi ba ruhago bishimiye kugaruka ku kibuga nyuma y'amezi asaga 19 kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw'abakinnyi ba Rayon Sports muri uyu mwaka mushya w'imikino, ntiyagaragaye mu berekanywe ejo.

    Muhire Kevin mu mwaka ushize w'imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi abiri, akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yashyizeho-kapiteni-mushya-usimbura-rugwiro-herve-wigendeye

  • Nyuma ya Habitegeko, Guverineri w’Amajyepfo n’uw’Iburasirazuba nabo bahuye na bagenzi babo b’i Burundi #rwanda #RwOT

    Uku guhura kwa Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’ab’iza Kirundo na Muyinga mu Burundi, bibaye nyuma y’igihe gito Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême w’Intara ya Cibitoke.

    Muri ibi biganiro byabaye tariki 15 z’uku kwezi k’Ukwakira, Habitegeko Francois ahuye na mugenzi we Col Bizoza Carême biyemeje kuzajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kuzahura imigenderanire y’abatuye ziriya Ntara.

    Aba Baguverineri bahuriye ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke mu Gihugu cy’u Burundi.

    Ibiganiro by’uyu mundi byahuje ba Guverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba (Rwanda) n’ab’Intara za Kirundo na Muyinga (Burundi) byo byabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera mu Rwanda.

    Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza ndetse n’abayobozi ba za Komini ziri zihana imbibi n’u Rwanda mu Burundi muri ziriya Ntara (Kirundo na Muyinga).

    Ni ibiganiro na byo bigamije kuzahura imigenderanire y’abatuye biriya bice yazambijwe n’igitotsi cyavutse hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri 2015.

    Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza gushakira umuti iki gitotsi aho bikomeje guhererekanya abo mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa buri Gihugu nka bimwe mu byatumye ibi bihugu bigirana ibibazo.

    Mu cyumweru gishize tariki 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa kiriya gihugu cy’abaturanyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Nyuma-ya-Habitegeko-Guverineri-w-Amajyepfo-n-uw-Iburasirazuba-nabo-bahuye-na-bagenzi-babo-b-i-Burundi