Category: Uncategorized

  • Ishaka Green Party ryirukanye abayobozi babiri bashakaga kuricamo ibice #rwanda #RwOT

    Ishyaka Green Party ryirukanye TUYISHIME Jean Deogratious na MUTABAZI Ferdinand ribashinja ' imigambi mibisha y'ubugambanyi bwo gusenya ishyaka, barisenyera mu ryabo bendaga gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n'abo hanze.'

    Mu itangazo iri iri shyaka ryashyizweho umukono na Perezida waryo Dr. Frank Habineza ryemeza ko Komite Nyobozi Nshingwabikora y'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yabirukanye nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka, kuri uri iki Cyumweru tariki ya24 Ukwakira 2021.

    Umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party, ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, Ntezimana Jean Claude yabwiye Itangazamakuru rya Flash ko aba bombi birukanywe yavuze ko bazize gushyinga ishyaka bakiri mu rindi shyaka.

    Ati ' Ntibigeze basezera mu ishyaka ngo bavuge ko bagiye gushinga irindi shyaka, ahubwo batangiye gahunda yo gushinga ishyaka bakiri mu ishyaka rya 'Green Party' noneho batangira kurokirita [kwinjiza mu ishyaka] bamwe mu bachairman b'ishyaka ku rwego rw'intara no ku rwego rw'akarere.'

    Tuyishyime Jean Deogratious wirukanwe yari ashinzwe itumanaho muri Green Party mu gihe Mutabazi Ferdinand yari ahagarariye ishyaka mu ntara y'Amajyepfo.

    Ubuyobozi bw'iri shyaka buvuga ko aba bombi bashakaga gushinga iri shyaka bafite abaterankunga bo hanze bari kubafasha gutangiza iryo shyaka n'ubwo ngo binyuranyije n'amategeko.

    Ntezimana Jean Claude kandi yavuze ko aba bombi hari ibindi byaha bakoze mu bihe byatambutse birimo ubwambuzi, kubera ko ubwo batanganga urutonde rw'abazitabira amatora y'Abadepite, Komisiyo y'igihugu y'amatora yabasabye ko Tuyishime bamukuraho.

    The post Ishaka Green Party ryirukanye abayobozi babiri bashakaga kuricamo ibice appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/25/ishaka-green-party-ryirukanye-abayobozi-babiri-bashakaga-kuricamo-ibicimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishaka-green-party-ryirukanye-abayobozi-babiri-bashakaga-kuricamo-ibicimo

  • Nyanza: Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima mu bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyiswe “Kwizihiza Imbabazi” cyitabiriwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.

    Kuva muri Gashyantare 2020 nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza mu 2019 hafunguwe abahamwe n’ibyaha bya jenoside 550; mu 2020 hafungurwa 224 na ho mu 2021 ni 138.

    Mpungirehe Laurent yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaze gufungurwa yasigaranye ihurizo ryo kwegera umukecuru witwa Nyirantegeyinka Véronique kugira ngo amusabe imbabazi kuko yagize uruhare mu kwica abo umuryango we.

    Ati “Maze gifungurwa nahuraga na we nkanyura ku ruhande nkahora mutinya kuko namuhemukiye. Inyigisho twahawe zadufashije kwiyunga musaba imbabazi, ku buryo kugeza ubu tubanye nka mama. Kugeza ubu abacitse ku icumu ba hano i Nyanza tubanye neza kubera inyigisho twahawe zidufasha kubana neza mu mahoro.”

    Nyirantegeyinka Véronique na we avuga ko yaruhutse ku mutima nyuma yo kubabarira Mpungirehe.

    Ati “Ku mutima wanjye harera. Nta kangononwa numva mfite ku muntu wanyiciye cyangwa wansenyeye, mbana na bo neza kandi na we [Mpungirehe] tubanye neza kuko yansabye imbabazi ndazimuha.”

    Nyagatare Christophe w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yavukiye mu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bimutera umutima mubi n’urwango kuri bagenzi be bakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside.

    Ati “Impamvu nyamukuru kwari ugukura mbona nta miryango ugasanga abandi bana bafite aho bajya, bafite abavandimwe bajya gusura naho njyewe ndizengurukaho, byaratubabazaga rimwe na rimwe umuntu akumva yanakwihorera abaye afite ubushobozi.”

    Akomeza avuga ko inyigisho bahawe mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge zamufashije gukira ibikomere, ku buryo kuri ubu abanye neza n’abo mu miryango yagize uruhare muri Jenoside.

    Bamwe mu bana bavutse mu miryango yagize uruhare muri Jenoside, bavuga ko bahoranaga ipfunwe mu bandi kubera ibikorwa byibi byakozwe n’ababyeyi babo.

    Kubwimana Anastase ati “Ariko cyane cyane tukagira ipfunwe ry’ibyo ababyeyi bacu bakoze kuko tuba tubyumva ko ababyeyi bacu bahemutse, ibyaha byabo ari twe tubyikoreye.”

    Na we avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kubohoka no kwisanga hamwe na bagenzi be.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze umusaruro mwiza.

    Ati “Byageze ku rwego bakora amatsinda bahuriyemo yo kwiteza imbere bari hamwe aho babasha kwizigamira no kwiga imishinga ibateza imbere. Harimo n’ibindi byiza byagaragaye aho abakoze Jenoside uretse gusaba imbabazi, banafashije no mu bindi bikorwa nko kugaragaza aho imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iri. Ibyo ni bimwe mu bikorwa byerekana umusaruro wavuye muri uru rugendo.”

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku gipimo cya 67.1%.

    Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

    Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%.

    Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge

    Abasoje urugendo rw’isanamitima basabwe kutazasubira inyuma

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa igikorwa cyiswe Kwizihiza Imbabazi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze zatanze umusaruro mwiza

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Bc3wgm

  • Abaminisitiri ba Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Ubumwe bw’u Burayi barahurira i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu bigomba kuganirwaho harimo ibijyanye n’ubufatanye bwa EU na AU n’uburyo imikoranire y’impande zombi yakongerwamo imbaraga nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuri gahunda ibiganiro byibanda ku ngingo zirimo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19 no kubaka ubukungu burambye.

    Ibindi bizigwaho birimo ibijyanye n’ishoramari mu by’ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije, amahoro, umutekano, imiyoborere, uburezi n’ibindi.

    Iyi nama byari biteganyijwe ko yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 ariko iza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, zatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa.

    Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

    source : https://ift.tt/3pDHZei

  • Imishinga iri mu nzira n’uruhare rwa Diaspora mu kubaka Kigali nshya: Ikiganiro na Meya Rubingisa – #rwanda #RwOT

    Ibikorwaremezo nk’imihanda n’inyubako bizamurwa mu Mujyi wa Kigali biriyongera ubutitsa; bituma ubwiza bwa Kigali bwirahirwa mu maso y’abayizi n’abatarayikandagizamo ikirenge.

    Imyaka 114 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku Isi.

    Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu 1909 igera ku barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa. Ubu uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni.

    Iyaguka rya Kigali ryarihuse cyane ndetse birenga umujyi ubwawo bisatira ibice biwukikije aho usanga naho harateye imbere mu ngeri zitandukanye kuva ku nyubako z’agahebuzo kugera ku bikorwaremezo bitandukanye.

    Iterambere ry’Umujyi wa Kigali ryubakiye ku musingi w’imiyoborere ifite icyerekezo ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibyagezweho.

    Kuva mu myaka ibiri ishize, Umujyi wa Kigali uyobowe na Rubingisa Pudence wawinjiyemo nyuma y’amatora yatsinze ku wa 17 Kanama 2019.

    Mu kiganiro na IGIHE, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu gihe amaze ku buyobozi, imishinga migari yakozwe n’iteganyijwe, uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubaka no guteza imbere igihugu cyababyaye n’ibindi.

    IGIHE: Mu 2019 ni bwo watangiye kuyobora Umujyi wa Kigali, iyo usubije amaso inyuma urwo rugendo warusobanura gute?

    Rubingisa: Dutorerwa kujya muri izi nshingano hari aho umujyi wari ugeze, naje nsanga hari aho bagenzi banjye bari bageze. Bimwe mu byo nashyize kuri gahunda ni ukubakira ku byo bari bagezeho no kureba uko nanjye na bagenzi banjye turi gufatanya mu buyobozi bwite bw’umujyi twashyiramo imbaraga ndetse aho binashoboka tukihuta kurushaho.

    Uyu mujyi rero ku batazi amateka yawo, ubwo ingabo za RPA zawubohoraga zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi wari wararangiye. Abatutsi barishwe ahantu hatandukanye, inyubako nyinshi zavuyeho byabaye nko gutangirira ku busa. Ariko kubera ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Nyakubahwa Paul Kagame bushyiraho intumbero tugenderaho no kubaka mu banyamujyi ya gahunda yo kwigira no kwishakamo ibisubizo no kwihutisha iryo terambere. Hari bagenzi banjye rero bambanjirije kugera muri 2019.

    Muri gahunda dufite zo kuwuteza imbere, bitewe n’aho bigeze cyangwa aho twifuza kujya twibanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’inyubako zikorerwamo n’ibigo bitandukanye bya Leta ariko dufatanyije n’abikorera hagamijwe kuborohereza gukora ishoramari.

    Usanga ibintu byinshi cyane bigendanye n’iterambere ry’umujyi byihuta, bigasaba n’ubufatanye bw’abawutuye n’abawugenda.

    Muri iyi minsi ishize uko Perezida wa Repubulika akomeza gukora ingendo za Rwanda Days zitandukanye, byubatse Diaspora Nyarwanda ikaba iri ku kigero numva ko gishimishije. Sinzi niba hari igihugu gifite ayo mahirwe nk’ayo twe dufite.

    Abanyarwanda bari muri Diaspora ndetse n’inshuti zabo bifuza gushora imari mu Rwanda bafashwa bate?

    Meya Rubingisa: Hari ibikorwa byinshi cyangwa se amahirwe ari mu mujyi n’Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kubyaza umusaruro. Mpereye kuri serivisi, urebye gahunda Leta ishyiramo yubaka ibikorwaremezo by’ibanze ni ho duhera tureshya abashoramari. Ba Banyarwanda bashobora kuza bagashora imari muri serivisi dufite, yaba mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu n’ubukerarugendo. Hari serivisi nyinshi zaza zikunganira zari zisanzwe zihari tukubakira no kuri politiki y’igihugu yorohereza ishoramari. Ahandi mbona harimo amahirwe ni mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi ndetse n’izo guturamo.

    Urebye uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyavuguruwe kirorohereza ishoramari cyane ryo guteza imbere imyubakire, aho twagiye dushyira imbere gahunda zireshya abashoramari. Nko mu mujyi hari ahantu umuntu ushobora kuza agashyiramo izindi nyubako, hari na gahunda Leta yashyizeho aho uwubatse inzu ziciriritse ushobora no kwisigira icyanya cyo kubakaho inzu zo gukomeza ishoramari ryawe.

    Hari abari kubaka izo nzu kw’i Rebero, hari n’abari gushaka kubaka i Gahanga. Ni henshi cyane kandi tugenda tubagaragariza ibice bya nyabyo byo kuba bashyiramo inyubako zituza abantu benshi bakazibyaza umusaruro.

    Ahandi mbona Diaspora Nyarwanda yashyiramo imari ni ku isoko ry’imari n’imigabane cyane ko Banki Nkuru y’Igihugu yakoze politiki yo kubiteza imbere.

    Andi mahirwe akomeye ni ugushora imari mu myidagaduro. Nk’igihugu gifite umutekano, hari imikino myinshi tumaze iminsi twakira hano mu mujyi, yaba iya Volleyball, Basketball, Football n’indi itandukanye. Dufite amahirwe y’uko igihugu cyashyizemo imbaraga kandi nko mu mujyi ni ho bashyikira kandi biragaragara ko amahanga agenda atwizera.

    Benshi mu bagana u Rwanda bakunze kugira impungenge ku burezi bw’abana babo, hari amashuri agezweho yatekerejweho mu kubafasha?

    Meya Rubingisa: Muri gahunda yo korohereza ishoramari no gufasha abatura mu Mujyi barimo aba diaspora Nyarwanda, abadipolomate n’abandi bashaka gushora imari bafite imiryango, hari ibintu bibiri bakunze kutubaza. Kimwe ni ukubona amashuri abana bakwigamo bakaguma ku rwego bariho.

    Dufite amashuri mpuzamahanga kandi turi kureba uburyo twakorana n’abashoramari gukora amashuri yigenga ariko ari ku rwego mpuzamahanga ku buryo ashobora gutanga uburezi ku muntu ushaka gutaha kandi afite abana biga cyangwa no ku bandi bashobora kuza kubera impamvu zitandukanye. Uko ababikeneye bagenda biyongera n’uko umujyi ukura, uko abantu bawukunda n’uko bawugirira icyizere birasaba ko izo serivisi ziba zihari.

    Amashuri mpuzamahanga yo arahari nka Ecole Belge, Ecole Française, Green Hills Academy n’ayandi.

    Umujyi ufite ubushobozi bungana bute mu gusana ibikorwaremezo birimo inyubako mu gihe byangiritse?

    Meya Rubingisa: Izi nyubako zigenda ziba nyinshi mu Mujyi wa Kigali, birakwiye ko zigenda zagurwa. Ubu hari ikintu twakishimira nk’igihugu, buriya kimwe mu bintu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uburezi. Amashuri yatangiye buhoro buhoro, tuza kugera aho noneho gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro yimakazwa kuko hari hamaze kugaragara ikibazo mu myubakire haba ari abakora mu by’amazi n’abakora mu byo kubaka.

    Ikintu twishimira uyu munsi ni uko usanga izi nzu ziri kubakwa igishushanyo mbonera cyazo cyarakozwe n’Abanyarwanda kandi zikanubakwa na bo. Abafite sosiyete z’ubwubatsi bakoresha abana b’Abanyarwanda bavuye muri ya mashuri y’imyuga n’abakora igenzura ry’inyubako bakaba Abanyarwanda. Ibyo ntabwo ariko byari bimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wasangaga ibintu byinshi bikorwa n’abanyamahanga.

    Ibyo byose biri gukorwa kandi tugeze n’aho ubwo bushobozi dushobora kubujyana no mu bindi bihugu, kuko n’abanyamahanga baje kudusura barabyishimira cyane.

    Car Free Zone ni umushinga watekerejweho bamwe batawumva, impinduka wazanye mu mujyi n’inyungu witezweho ni izihe?

    Meya Rubingisa: Uyu mujyi twifuza ko utera imbere, twatekereje ko ugomba kuwubamo uryohewe, wishimye. Ni umujyi tugomba kubamo tugendera no ku mahame yo kurengera ibidukikije.

    Ngira ngo iyo biza kuba ari umujyi ufite inganda, imiturirwa, imodoka nziza nyinshi ariko ibivamo byangiza ibidukikije, ni bwo twatekereje kuvuga ngo mu kunoza cyangwa mu kuvugurura igishushanyo mbonera twari dufite ari ukugerageza gukora ku buryo buriya 30% by’ubuso bw’umujyi n’ubutaka bukomye tubungabunge ibidukikije kugira ngo dukomeze kubaho tunahumeka umwuka mwiza.

    Aho niho hazamo kuba twarakoze iki cyanya cyo mu mujyi kitagendwamo n’imodoka bitewe n’uburyo cyubatse. Ni ahantu ugenda ukahakunda, harimo internet y’ubuntu, harimo aho abantu bashobora kuzajya bakura ikawa n’imitako by’i Rwanda. Kandi turateganya ko hajya habera n’ibitaramo n’ibitaramo byo ku mihanda.

    Iyo ugiye hirya Nyandungu uhasanga ikindi cyanya cyo kuruhukiramo harimo inzira z’abanyamaguru, iz’amagare, ibyuzi by’amafi, n’aho abantu bicara ukaba wasoma igitabo ukaruhura mu mutwe.

    Ibi turi no kugenda tubikora n’ahandi hatandukanye mu mujyi, aho tugabanya ubucukike bw’imodoka ariko tukagira ahantu abantu bashobora kugenda bakaharuhukira ari nako tugenda tugarura amwe mu mashyamba akikije umujyi hagamijwe gufasha abawutuye kubona umwuka utuma bahumeka neza.
    Ibyo nabyo biri muri bimwe mu bikorwa tunafite mu nshingano ariko n’ibyo tugenzura uko tugenda dushyira igishushanyo mbonera kuri gahunda.

    Mugeze he muvugurura utujagari cyane ahimuwe abantu hakaba hataratangira kubyazwa umusaruro?

    Meya Rubingisa: Hari hamwe dufite hari hazwi nk’utujagari, haracyari na henshi turahafite, uko tugenda tuvugurura imiturire kugira ngo abantu bimurwe mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari n’abandi bari batuye mu gishanga kandi igishanga ntigiturwa. Urebye twagerageje kwimura abantu bari batuye ku buso bungana na hegitari 273, hari harimo n’inganda zitandukanye.

    Ubu aho turi gukorana n’inzego zitandukanye yaba REMA cyangwa Minisiteri ifite Ibidukikije mu nshingano, kugira ngo ibi bice niba ari ibihingwamo, bihingwemo kuko tugira uburyo abanyamujyi bagira ibibatunga bitarinze kuva hanze y’umujyi, ariko tukagira n’ibindi byanya byo kwidagaduriramo.

    Gahunda rero ihamye irahari, aho tugomba kugira ibyanya byo kwidagaduriraho, ni ibintu byaburaga kuko wasangaga duhugira mu kazi ariko ugasanga hari icyo turikubura mu kubungabunga ibidukikije. Mu kuruhura umutwe no kwidagadura, aho twakora na bya bishanga bikomye ibibuga bitandukanye dufatanyije na Minisiteri ya Siporo. Urabona nk’ibibuga dufite kuri Rafiki ni nabyo twifuza mu byanya bikomye bya Leta kandi tugeze kure mu mitegurire yabyo. Nakangurira bamwe mu badiaspora ko bashoramo imari.

    Umujyi wa Kigali utekereza iki by’umwihariko mu guteza imbere abahanzi n’ababikora?

    Meya Rubingisa: Ngira ngo usibye n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego by’umwihariko izifite urubyiruko mu nshingano ni ibintu dutekereza gushyiramo imbaraga. Ibyo bimaze imyaka irenga 10 byaratangiye.

    Gahunda tuba dufite nk’umujyi ni iyo guteza imbere umuco ndetse n’ubuhanzi. Ntabwo tuba dufite ubwo bunararibonye, ni yo mpamvu dukorana n’ababishoboye kandi babifitemo ubunararibonye. Nk’ubu Kigali yari yashyizwe ku rutonde rw’imijyi izajya guhura n’indi mijyi kureba itera imbere ariko ishingiye ku muco wayo.

    Abakora umuziki bo barabitangiye bakora ibitaramo bifashishije indirimbo zabo, kandi ni byiza ko natwe nk’umujyi twakomeza gutera imbere bishingiye ku muco.

    Ibikorwa bitangiza ibidukikije ni kimwe mu byo Kigali yimakaje

    Meya Rubingisa Pudence yashishikarije Abanyarwanda baba muri Diaspora gushora imari mu gihugu cyabo

    Meya Rubingisa aganira n’Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe

    Imbuga City Walk ni kamwe mu duce two muri Kigali dusigaye dufasha abashaka kuruhuka bitewe n’ibikorwa remezo byashyizwemo

    Imiturirwa ikoreramo ibigo bikomeye ikomeje kuzamurwa. Intego ni uko hubakwa inzu zigiye hejuru mu rwego rwo guhangira ubutaka

    Kigali ni umwe mu Mijyi ya Afurika iri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru

    Umujyi wa Kigali umaze igihe ushyiraho ahantu henshi abantu bashobora kujya kwicara bakaruhuka bumva bafite amafu

    Umujyi wa Kigali urajwe ishinga no kunoza imyubakire ku buryo abawutuye bose baba batuye ahantu hajyanye n’icyerekezo

    Umujyi wa Kigali wihaye intego ko inyubako zawo nshya zigomba kuba zitangiza ibidukikije. Ifatwa nk’icyitegererezo ni iyi ikoreramo I&M Bank

    Imbuga City Walk, ni agace kahariwe kugendamo abanyamaguru gusa muri Kigali

    Amashanyarazi ari hose muri Kigali, bituma mu masaha y’ijoro uyu mujyi uba uteye amabengeza

    Isuku ni kimwe mu byo Umujyi wa Kigali wimakaje

    Imihanda muri Kigali yagurwa amanywa n’ijoro kugira ngo ibashe kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga byiyongera ku bwinshi

    source : https://ift.tt/310txTt

  • Uwahoze ari umwarimukazi yujuje Hoteli mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiramajyambere Jackeline n
    Nyiramajyambere Jackeline n’umugabo we

    Nyiramajyambere Jackeline watangiye kwizigamira ari umwarimu mu mashuri abanza, ahamagarira abarimu bose gutinyuka kuko ejo heza hategurwa kandi ko Igihugu cyabafunguriye inzira yatuma barushaho kwiteza imbere.

    Avuga ko yigishije imyaka cumi n’itanu (15) mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma na Nyamasheke kuva muri 2002 kugeza 2017.

    Uyu mubyeyi w’abana batanu aragira ati: “Umwarimu wese aho ari ndamushishikariza gukuza imyumvire ye, akigirira icyizere ko iterambere rishoboka. N’ubwo nafatanyije n’umugabo wanjye ariko twatangiye nsaba inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco iyo nza kumubera umujyanama mubi cyangwa singire amahirwe yo gusaba inguzanyo muri iyo koperative Umwalimu Sacco twari kuzagera kuri iri terambere dutinze”.

    Nahayo Thacien utuye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama ahubatswe iyi Hoteli avuga ko amaze igihe nta mirimo afite ariko iyo Hoteli ngo ije ari igisubizo.

    Ati “Maze imyaka nirirwa nshakisha ntagira aho nkorera. MaxHotel ije ari igisubizo hano kuko tugiye kuhabona imirimo nkatwe abashomeri”.

    MaxHotel
    MaxHotel

    Kirenga Emmanuel Mike wahawe akazi ko kwakira abagana iyo Hoteli(Receptionist) avuga ko akazi yahawe n’iyi Hoteli kagiye gutuma abyutsa umushinga we w’inkwavu yaryamishije. Ati: “Mu by’ukuri umwanya nahawe twawuhataniye turi cumi na babiri (12) kandi bakeneyemo abantu babiri gusa. Ni amahirwe kuba ndi mu batoranyijwe kuko ubu tuvugana nasezereye ubushomeri. Ikindi kandi mfite umushinga umaze igihe kinini warabuze icyawuzamura, ariko ubu mu mafaranga nzahabwa nzakora ibishoboka byose ku buryo nzawutangiza na wo ujye unyinjiriza”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, avuga ko MaxHotel isobanuye byinshi ku baturage b’uwo Murenge. Ati:” MaxHotel ni yo ya mbere dufite mu murenge wacu, ni igisubizo ku baturage bacu kuko izatanga imirimo ku bashomeri benshi, ndetse babonye n’aho biyakirira batiriwe bajya kure”.

    Nyiramajyambere Jackeline akangurira abantu bose by’umwihariko abarimu kwigirira icyizere, umushahara babona bakiga kwizigamira, gusaba inguzanyo, mu gihe bafite ikiruhuko (weekend) bagashaka ikindi kintu gishobora kunganira umushahara usanzwe bahabwa bityo bakarushaho kwiteza imbere.

    MaxHotel yatashywe ku mugaragaro
    MaxHotel yatashywe ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vJyU4x

  • Sudan: Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, afungiye iwe mu rugo

    Ikinyamakuru AlJazeera kivuga ko bamwe mu bo mu miryango y’abatawe muri yombi, batangaje koko ko igisirikare cyabafunze.

    Abaturage baho batangaje ko Internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye, batwika amapine n’amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, barimo kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi, mu gihe amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya Coup d’état ya gisirikare iyo ari yo yose ishobora kuba.

    Ku wa kane tariki 21 Ukwakira 2021, abantu ibihumbi icumi bigaragambirije mu murwa mukuru Khartoum, kugira ngo bagaragaze ubufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho.

    Kuva mu kwezi gushize ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Sudani imaze iminsi irangwamo umutekano muke hagati y’abasirikare n’abasivile bapfa isaranganya ry’ubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga icyo gihugu.

    Bashir yahiritswe ku butegetsi mu 2019, nyuma y’imyigaragambyo imwamagana yari imaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

    Ibi bibaye mu gihe byari biteganyijwe ko abasirikare baha ubutegetsi abasivili mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.


    source : https://ift.tt/3jASn2B

  • Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo bivuga iki? #rwanda #RwOT

    Ubwa mbere aza, Yesu yaje aciye bugufi, aje kubabazwa. Nagaruka ubwa kabiri, Yesu azaza ari Umwami udahangarwa. Ubwa mbere aza, Yesu yari wenyine ariko nagaruka azazana n’ingabo zose zo mu ijuru.

    Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo nicyo cyizere abakristo bafite ko Imana isumba byose, kandi ko izuzuza ibyo yirahiye kandi yasezeranye gukora. Ubwo yazaga bwa mbere, Yesu Kristo yavukiye mu kiraro i Betelehemu, nkuko byari byarahanuwe. Yesu yujuje ubuhanuzi bwinshi bwavugaga ku kuvuka kwa Mesiya, ubuzima bwe, imirimo ye, urupfu ndetse n’izuka rye. Ariko rero, haracyari ubuhanuzi burebana na Mesiya butarasohora kugeza magingo aya. Kugaruka kwa Kristo inshuro ya kabiri nibyo bizuzuza ubwo buhanuzi.

    Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera ntabwo beruye ko azaza inshuro ebyiri. Ibyo bigaragara muri Yesaya 7:14, 9:6-7 na Zekariya 14:4. Kuko byagaragaraga ko ubuhanuzi buvuga abantu babiri bashobora kuba batandukanye mu miterere, hari benshi mu bayahudi b’icyo gihe bumvaga hazaza ba Mesiya babiri batandukanye: Uzaza aciye bugufi aje kubabazwa, undi akazaza ari umurwanyi, atsinda ingabo z’abarwanya Imana.

    Icyo batashoboraga kumva rero ni uko Mesiya ari umwe, ariko akazakora ibyo bintu byombi. Yesu yarangije kuba umukozi uciye bugufi, ushenjagurwa (Yesaya 53), ubwo yazaga bwa mbere. Ariko nagaruka bwa kabiri, azaba yabaye undi wundi, ubwo azaza aje kubohora Isirayeli, ayibere n’Umwami. Zekariya 12:10 n’Ibyahishuwe 1:7, havuga uburyo azagaruka bwa kabiri, habanza kwibutsa ko yabanje gucumitwa. Isirayeli, kimwe n’isi yose, bazaboroga bicuza impamvu batamwakiriye ubwa mbere yazaga.

    Yesu akimara kuzamuka asubira mu ijuru, abamalayika batangarije abigishwa bati ‘yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru’ (Ibyahishuwe 1:11). Zekariya 14:4 havuga ko nagaruka, azururukira ku musozi wa Elayono. Matayo 24:30 haravuga ngo ‘Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi’. Tito 2:13 ho havuga ko kugaruka kwe kwa kabiri kuzaba ari ‘Umunsi w’ubwiza’.

    Kugaruka kwa kabiri gusobanurwa mu buryo bunononsoye mu Ibyahishuwe 19:11-16: ‘Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye. Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine. Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.

    Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose. 16Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.’

    Abakora ibyo gukiranuka bakitondera ibyo yategetse byose, abamwakiriye nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo nibo bazamubona. Ese witeguye ute kugaruka kwa Yesu Kristo?

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kugaruka-kwa-kabiri-kwa-Yesu-Kristo-bivuga-iki.html

  • Coup d'etat muri Sudan? #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize leta y'inzibacyuho muri Sudan, nk'uko amakuru avayo abivuga.

    Mu gitondo kare kare kuwa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n'abasirikare bataramenyakana.

    Hari amakuru avuga ko minisitiri w'intebe w'umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

    Nyuma yo gukura Omar al-Bashir ku butegetsi abasirikare bategetse ko bafatanya gutegeka na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok

    Nyuma yo gukuraho Omar al-Bashir mu 2019 abasirikare bategetse ko bafatanya gutegeka na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok

    Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru

    Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho.

    Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi.

    Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    SRC:BBC

    The post Coup d'etat muri Sudan? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/coup-detat-muri-sudan/

  • Afurika Yunze Ubumwe yasabye Igisirikare cya Sudan kurekura vuba na bwangu Minisitiri w’Intebe #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, Minisiteri y’Itumanaho muri Sudan yatangaje iby’ifungwa rya Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok n’abandi Baminisitiri bamwe bo muri Guverinoma ye.

    Nyuma y’iki gikorwa cyatumye abaturage ibihumbi birara mu mihanda bamagana ibya ririya fungwa rishobora kuvamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wamaganye kiriya gikorwa cyakozwe n’Igisirikare cyo muri Sudan.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango, rivuga ko Umuyobozi wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat yababajwe na kiriya gikorwa cyatumye ibintu bikomeza kuzamba muri kiriya gihugu.

    Iri tangazo rivuga ko Moussa Faki Mahamat ahamagarira impande zombi za Gisirikare n’iza Gisivile guhita zishyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ndetse n’itegeko Nshinga rya kiriya Gihugu.

    Rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arasaba ko habaho ibiganiro by’ubwumvikane mu nzira zonyine zo kurengera abaturage ndetse no kubahiriza ubutegetsi buteganywa na Demokarasi.'

    Risoza rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arahamagarira kandi kurekura abatawe muri yombi bose ndetse no kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Afurika-Yunze-Ubumwe-yasabye-Igisirikare-cya-Sudan-kurekura-vuba-na-bwangu-Minisitiri-w-Intebe

  • Haravugwa ihirikkwa ry'ubutegetsi / Coup d'Etat muri Sudani, bamwe mu bakomeye bafungiwe mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize Leta y'inzibacyuho muri Sudan, nk'uko amakuru avayo abivuga.

    Mu gitondo kare kare kuri uyu wa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n'abasirikare bataramenyakana. Hari amakuru avuga ko minisitiri w'intebe w'umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

    Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru. Abaturage baho nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Kuwa kane ushize ibihumbi by'abaturage bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum bashyigikira Leta y'inzibacyuho.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho. Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba. Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye Leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi. Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/haravugwa-ihirikkwa-ryubutegetsi-coup-detat-muri-sudani-bamwe-mu-bakomeye-bafungiwe-mu-ngo-zabo/