Category: Uncategorized

  • Ifoto y’icyumweru: Perezida Kagame yagaragaje… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko. Mu masaha macye ashize umukuru w’igihugu yagaragaje ibyishimo yatewe n’umwuzukuru we ku munsi w’isabukuru ye. Iyi foto yashyize hanze, yari ateruye uyu mwuzukuru we ubona anezerewe cyane. 

    Mu masaha macye ashize ni bwo yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayiherekeza aya magambo ati 'Best part of the birthday”. Mu kinyarwanda ugereranyije ni nk’aho yagize ati: “Iby’ingenzi byaranze isabukuru y’amavuko”. Iyi foto, no ku wa Gatandatu ku munsi nyirizina w’isabukuru ye yayishyize kuri Twitter ayiherekeza ya magambo n’ubundi twagarutseho.

    Icyakora kuri Twitter ho hanagaragara indi foto yashyizeho y’umuryango n’inshuti bitabiriye ibi birori. Yabashimiye uruhare bagize mu gutuma isabukuru ye iba umunsi w’ibyishimo ati”Mwakoze inshuti n’umuryango mwatumye isabukuru yanjye iba iy’ibyishimo”.

    Mu batumye uyu munsi w’amavuko ugenda neza Perezida Kagame yashimiye harimo umufasha we Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, umukwe we, umwuzukuru we, n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110761/ifoto-yicyumweru-perezida-kagame-yagaragaje-ibyishimo-yatewe-numwuzukuru-we-ku-isabukuru-y-110761.html

  • Ibibazo 10 ugomba kwibaza mbere yo gutandukan… – #rwanda #RwOT

    Dore ibibazo 10 muba mugomba kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana nk’uko byatangajwe n’urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo:

    1.Ese nagerageje ibishoboka byose ngo twe gutandukana?

    Mwagiranye ibihe byiza kenshi kandi igihe kirekire, none ubu, ntakinyikoza. Ahora ambwira ko akazi kabaye kenshi, hakaba nubwo muhamagara ntanyitabe. Ntabwo tukigirana ibihe byiza nka mbere. Mfashe umwanzuro, ngiye gutandukana na we nta nteguza. Oya ! banza ugerageze uko ushoboye, umenye impamvu aguha niba ari ukuri, ndetse unegere inkoramutima zawe zikugire inama. Mbere yo gufata icyemezo cyo gutandunana na we, banza ugerageze ibishoboka byose nibinanirana ube ari bwo ufata umwanzuro wo gutandukana.

    2.Ese dufitanye imishinga yo mu gihe kizaza, dufite icyerekezo kimwe muri gahunda ziri imbere ?

    Reba niba mufite imishinga imwe mu gihe kizaza. Tuzabyarana abana bangahe ? dufite kuzakora iki n'iki mu bihe biri imbere…Niba ubona mudafite icyerekezo kimwe, cyangwa hari ibintu byinshi mutumva kimwe kandi atava ku izima. Aho ushobora kurekana na we niba wumva udashobora kugendera ku murongo aguha cyangwa uwo wowe umuha, cyangwa se ngo mubashe kugirana ibiganiro kugira ngo mwumve ikiri ukuri muzakora cyangwa muzakurikiza mu buzima bwanyu buri imbere.

    3.Ese nidutandukana nibwo nzagira ibihe n'ubuzima bwiza kuruta turi kumwe ?

    Reba niba uko mubanye byibuze ari sawa ahubwo yenda akaba ari wowe udashobotse. Ushobora kurebera ku bandi bagenzi bawe nubwo mu rukundo buri wese akunda ukwe. Ariko gereranya urebe niba nimurekana ari bwo bizakugendekera neza kurushaho.

    4.Ese simfashe icyemezo mpubutse cyangwa imburagihe ?

    Reba neza niba icyemezo ufashe utagihubukiye. Reba niba waragerageje bihagije. Reba niba mu nama inkoramutima zawe zakugiriye waragerageje kuzikurikiza bikanga. Fata umwanya uhagije n'igihe gihagije cyo kubitekerezaho.

    5. Ese mu by'ukuri kuba ngiye gutandukana na we ndi mu kuri cyangwa ni jye munyamafuti ?

    Zirikana yuko niba ari wowe munyamafuti, n'undi muzahura uzongera ugongane na we. Ese kuba tugiye gutandukana aho nticyaba ari ikibazo gishingiye ku bijyanye no gutera akabariro gusa? Aho uzaba uyobye cyane. Gerageza gushaka ubundi buryo mwakemura ikibazo ubundi ibintu bigaruke mu buryo.

    6.Ese niba ari we umpemukira njyewe nshobora kubyihanganira, kumubabarira no kumukosora tudatandukanye ?

    Ashobora kuba akubeshya, aguca inyuma, muri make wumva akugambanira rwose. Niba wumva udashobora kubyihanganira, udashobora kumubabarira, kandi na we akaba atabivaho. Ushobora gufata umwanzuro rwose mugatandukana mu gihe ari wo muti usigaye wonyine.

    7.Ese umuryango wanjye turabyumva kimwe ?

    Mu kinyarwanda baravuga ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwifasha gutekereza. Banza urebe niba abo mu muryango wawe ba hafi babyumva kimwe nawe. Urugero, nka mama wawe, mwene nyoko wibonamo,ariko nanone ukabigiramo ubwenge kuko ushobora gusanga abo bakurusha cyangwa bamurusha amafuti.

    8.Ese si jye nyirabayazana ?

    Ni ngombwa rwose kwisuzuma ukongera ukisuzuma ukareba neza niba atari wowe uteza amahane. Mbese ko atari wowe nyiri amafuti no kutabana neza. Ubundi rero nuvumbura ko ari wowe nyirabayazana, wikosore, nusanga atari wowe…

    9.Ese ubundi nzabasha kumureka neza neza ?

    Abenshi bafata bene uyu mwanzuro, ariko ejo bagatangira kwirirwa barira cyangwa bagata umutwe bumva bashaka gusubirana na bo batandukanye. Mbese bakumva batabaho batabana na bo batandukanye. Ni ngombwa rero kureba niba ufite imbaraga zo gufata icyemezo ukanagishyira mu bikorwa.

    10.Ese ubundi nubwo nshaka gutandukana na we ubundi ndacyamukunda cyangwa ntakimbamo ?

    Niba wumva ukimukunda, ukifuza kumubona mu maso mubyutse, ukifuza kumupfumbata, nyamuneka itonde kurekana na we !! niba wumva ntacyo akikubwiye, wabona nawe utakimukunda, mbese utakimwibonamo, aho urumva iyo bijya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110772/ibibazo-10-ugomba-kwibaza-mbere-yo-gutandukana-numukunzi-wawe-110772.html

  • Uganda: Urukiko rwanze gufungura abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Masaka rwanze gufungura hatanzwe ingwate abadepite babiri bo mu ishyaka NUP batabona ibintu kimwe na leta ya Uganda kuko byabangamira iperereza.

    Ba depite Muhammad Segirinya na Mugenzi we Allan Sewanyana bafunzwe bakekwaho ubwicanyi no gutera inkunga iterabwoba  mu ntara ya Masaka

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko umucamanza yavuzeko aba bagabo babiri bafite amazina aremereye muri rubanda kandi basanzwe ari abadepite mu nteko ishinga amategeko, ku buryo kubarekura byatuma iperereza ryigenga ribangamirwa.

    Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri Kampala bavuga ko aba bagenzi babo bafunzwe ku itegeko rya perezida Museveni kandi bashinjwa ibyaha bihimbano.

    Mu ntara ya Masaka hamaze iminsi ubwicanyi bukoreshejwe imihoro bwahitanye abantu barenga 30 bikekwa ko aba badepite babwihishe inyuma.

    Amategeko ya Uganda ateganya ko ukekwaho icyaha cy'ubwicanyi aburanishwa n'urukiko rukuru kandi igihano gihabwa ubihamijwe ni ukwicwa anyonzwe.

    Perezida Museveni aherutse gutangaza ko nta ngwate ikwiye gutangwa kubakekwaho ibyaha by'ubugome kuko byakurura uburakari mu baturage bakihorera, ariko abatavuga rumwe nawe bavuze ko ari uburyo bwo kumvisha abamunenga.

    Hagati aho umutwe w'iterabwoba wa Islamic States ukorera muri Afrika yo hagati wigambye igitero cy'iterabwoba cyahitanye abantu babiri kigakomeretsa abandi babiri muri Uganda m umujyi wa Kampala.

    Iki gitero kibaye nyuma yaho u Bwongereza bwari buherutse kubwira Uganda kuba maso ko yaterwa n'ibyihebe.

    The post Uganda: Urukiko rwanze gufungura abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/25/uganda-urukiko-rwanze-gufungura-abadepite-batavuga-rumwe-nubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-urukiko-rwanze-gufungura-abadepite-batavuga-rumwe-nubutegetsi

  • Abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi biyemeje kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, ubwo aba bayobozi bahuriraga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Iyi nama yari irimo abayobozi bahagararaiye Intara ebyiri ku ruhande rw’u Rwanda harimo Guverineri w’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, n’uw’iy’Amajyepfo Kayitesi Alice; ku ruhande rw’u Burundi hari Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n’uw’iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.

    Yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Uturere dutanu aritwo Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza nka tumwe mu duhana imbibi n’izi ntara ebyiri zo mu Burundi, ku ruhande rw’iki gihugu ho hitabiriye abayobozi b’uturere dutandatu kongeraho abashinzwe umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.

    Nyuma y’amasaha arenga abiri aba bayobozi baganira mu buryo bw’umuhezo babwiye itangazamakuru ko biyemeje gufatanya mu guhanahana amakuru ku bihugu byombi no kongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’ibihugu byombi hari ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza aho ngo bagiye badindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Twiyemeje gufatanya byimbitse kugira ngo dukemura ibibazo tugenda tubona umunsi ku munsi by’umutekano ku mupaka kandi ibyo twashobora gukemura mu nzego zacu tukabikemura. Indi mpamba tujyanye ni uko twasabye ko twajya duhura buri gihembwe bidakuyeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.”

    Yavuze ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage b’ibihugu byombi kugira ngo bamenye imbibi zabyo kandi bagire n’ubumenyi ku bijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko iyi nama yaje yunganira ubushake bwa politiki bwo kunoza umutekano ku mpande zombie.

    Yavuze ko kubungabunga umutekano ku mpande zombi bizakomeza yaba mu nzego ziwucunga, iz’uturere n’imirenge bihana imbibi kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaruka.

    Ati “Icya mbere hari ubufatanye mu gukemura ibibazo bishoboka, icyo ni ikintu twashyize imbere kandi twumvikanyeho, icya kabiri ni uguhanahana amakuru ku gihe mu nzego zikomeye. Amakuru ubundi ushobora kuyafata utayatanga kare abandi bagakeka ibindi; icyo twacyumvikanye ni uko amakuru azajya atangwa ku gihe ibibazo bigakemuka.’’

    Icya gatatu yakomeje avuga ko bumvikanye ko inzego zitandukanye cyane cyane izo mu mutekano, abashinzwe iperereza no kurwanya magendu bazajya bahanahana amakuru mu rwego rw’ubufatanye no kurushaho kubana neza.

    Ati “Abanyagihugu batuye ku mbibi bakunze kugwa mu makosa ajyanye no kurenga ku mategeko yo kurenga ku mbibi twavuganye rero ko twese tugiye kubaha amahugurwa kugira ngo bamenye amategeko agenga imbibi banamenye ko kuvogera imbibi z’ikindi gihugu ari amakosa. Twabyumvikanye kandi twumvikana no kubafasha.’’

    Yakomeje avuga ko kandi bumvikanye gufatanya mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose n’ibihugu byombi muri rusange.

    -  Abanyabyaha bagiye kurwanywa mu bihugu byombi

    Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi kandi bemeranyije ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

    Guverineri Hatungimana yagize ati “Ikijyanye n’abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu bihugu byose yaba umutekano w’abenegihugu aho usanga hari ubugizi bwa nabi ku bantu babukora mu Burundi bagahungira mu Rwanda n’ababukora mu Rwanda bagahungira i Burundi twavuganye ko tugomba kubarwanyiriza hamwe tugahanahana amakuru.”

    Aba bayobozi kandi biyemeje ko buri gihembwe bazajya bahura bakaganira ku bibazo bahuriyeho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira. Uretse ibi kandi bifuje ko hazabaho ibikorwa bihuza abaturage b’impande zombi cyane cyane imikino ya gicuti.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, aganira na mugenzi we w’u Burundi

    Guverineri w’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’uw’Iburasirazuba Gasana Emmanuel mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’inzego z’umutekano

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zitabiriye iyi nama

    Aba bombi bavuze ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi

    source : https://ift.tt/3jEkRIP

  • Nyanza: Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rimaze igihe ryangizwa ryatangiye kubungwabungwa – #rwanda #RwOT

    Ni ishyamba kimeza riherereye mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira, rifite amateka yihariye kuko hambere ryabagamo urusobe rw’ibinyabuzima ariko bitewe no kutaribungabunga bituma zimwe mu nyamaswa zishira ndetse na bimwe mu biti biracika.

    Ryose hamwe riri ku misozi itatu, rifite ubuso bwa hegitari 392 harimo izigera ku 182 ziherereye ku ruhande rwa Kibilizi n’izindi 210 ziri muri Muyira.

    Umusaza witwa Ngango Isaac avuga ko iryo shyamba rifite amateka yihariye kuva kera kuko n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yarihizemo.

    Ati “Iri shyamba kimeza rizwi na kera ku bw’Abami ndetse n’Umwami Rudahigwa yajyaga aza kurihigamo ahigira abantu bari barashonje bitaga Ingarisi.”

    Zimwe mu nyamaswa zabonekagamo ni isha, impongo, ifumberi, inkwavu n’izindi zirimo ingwe n’ibisamagwe.

    Nyuma yaho abaturage batangiye kuryigabiza batemamo ibiti ndetse bagatwikiramo n’amakara bituma ryangirika ndetse na bimwe mu binyabuzima byabagamo birashira.
    Hagamijwe kwirinda ko igice cy’Amayaga cyaba ubutayu nk’uko inyigo yabigaragaje, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, cyatangije umushinga wo gusubiranya amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga Project).

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Amashyamba, Nsengimana Aimable, avuga ko ku bufatanye na REMA batangiye kubungabunga iryo shyamba kimeza riri ku misozi itatu.

    Yagize ati “Icyo twakoze twahereye ku ruhande rwa Kibilizi dukora uruzitiro rurizenguruka kugira ngo abaturage batongera kuryangiza, ni yo mpamvu mubona ryongeye gufatana. Muri uyu mushinga wa Green Amayaga tuzakomereza no ku tundi dusozi kugira ngo naho habungwabungwe.”

    Akomeza avuga ko muri iryo shyamba harimo amoko y’ibiti kimeza agera ku 100 kandi bifite akamaro kuko bivamo imiti itandukanye kandi hororokeramo ibinyabuzima bitandukanye. Kuri ubu hasigayemo inyoni n’inkende.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza na bo bavuga ko iryo shyamba ribafitiye akamaro kuko rikumira imiyaga n’isuri kandi rikabazanira imvura.

    Umuhuzabikorwa w’Umushinga Green Amayaga, Nkurunziza Philbert, avuga ko mu mwaka umwe bamaze batangiye, bamaze kuwushyira mu bikorwa ku kigereranyo cya 25%.

    Ati “Hari ibikorwa nyamukuru tumaze kugeraho aho mu kubungabunga ibidukikije twateye ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ariko hakabaho no gutera amashyamba tubungabunga imisozi ndetse dufata neza n’amashyamba asanzwe ahari.”

    Mu bindi biri gukorwa harimo gutera ibiti ku mihanda no ku nkengero z’imigezi ndetse no gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo.

    Hari kandi gucukura ibyobo bifata amazi no guha abaturage amashyiga ya rondereza aho kugeza ubu amaze guhabwa ingo zigera ku bihumbi 11.

    Muri rusange uwo mushinga wose uterwa inkunga na UNDP ku bufatanye na Global Environment Facility (GEF) hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 60 hatangwe n’amatungo magufi ku miryango 7500.

    Uzagera ku baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300, naho abantu bagera ku bihumbi 150 biganjemo urubyiruko n’abagore bafashwe guhanga imirimo.

    Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rifite ubuso bwa hegitari 392

    Ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira ryari rimaze igihe ryangizwa, ryatangiye kubungwabungwa

    Ku ruhande rwa Kibilizi aho ishyamba ryatangiye kubungwabungwa bigaragara ko ryongeye gusubirana

    Ku ruhande rwa Muyira aho ibikorwa byo kuribungabunga bitaratangira bigaragara ko ryangiritse cyane

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3GoXFb8

  • Gatsibo: Imvura yabaye ingume, harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo gifitwe n’abaturage bose bo mu Murenge wa Rwimbogo aho kuva impeshyi yatangira babonye imvura ya mbere tariki 24 Ukwakira nabwo ngo ikaba yaraguye ari ibitonyanga, indi nke ikaba yaguye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko imyaka bateye ahenshi yapfiriye mu mirima abandi baturage ngo bakaba baratinye gutera kubera izuba ryinshi babonaga.

    Umwe yagize ati “Ntabwo imvura iragwa twagize ikibazo cy’imvura nke abenshi banatinye gutera imyaka kuko bari bafite ubwoba ko bitazera.”

    Undi yavuze ko iki kibazo cyatumye benshi batera imyaka irimo ibishyimbo, ibigori, ibitunguru byumira mu mirima nyuma yo kubura imvura izuba rikabyicira mu mirima.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ngo ko bamaze kubarura imiryango irenga 7000 ishobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa.

    Yagize ati “Rwimbogo guhera ejo babonye imvura n’uyu munsi bayibonye nyinshi. Mu by’ukuri hari abatinze gutera imyaka, hari abayiteye yanga kumera, ibi rero twabiganiriyeho urutonde rw’abantu tubona bashobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa twararukoze baragera ku bihumbi birindwi birengaho gato ndetse twanarusangije n’inzego zidukuriye.”

    Yavuze ko bafite icyizere ngo kuko imvura yatangiye kugwa kandi ngo hari n’ibishyimbo byerera igihe gito batangiye gushishikariza abaturage gutera, abo mu mibande ngo batangiye kubashakira imigozi y’ibijumba kugira ngo bayihinge.

    Ati “Nuwagira ikibazo kijyanye no kuteza ni yo mpamvu tuba twatangiye kubamenya ngira ngo ni ibisanzwe Leta yacu ikunda Abanyarwanda mbere y’ikindi cyose batabarwa nta muntu ushobora kugira ikibazo cy’ibiribwa gusa njye mfite icyizere ubwo imvura yatangiye kugwa nabo kandi ni abakozi batangiye guhinga no gutera ibihingwa bishobora kuba byakwera vuba.’’

    Yavuze ko abona nta kibazo bazagira cyane uretse icyo kugabanuka k’umusaruro ariko ngo ikijyanye n’ibyo kurya cyo ntikizahagaragara.

    Abaturage barenga 7000 bashobora kugira ikibazo cy’amapfa, bose ari abo mu Murenge wa Rwimbogo mu gihe ahandi hose ngo ho bafite imvura.

    Imvura yabaye ingume muri Gatsibo, kuri ubu harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa

    Imyaka yo mu Murenge wa Rwimbogo yatangiye kumira mu mirima nyuma yo kubura imvura

    source : https://ift.tt/3ns05gK

  • Coup d'etat muri Sudan: Umusirikare mukuru wahiritse ubutegetsi yavuze impamvu #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan cyasheshe leta ya gisivile, gita muri yombi abayiyoboye, kinatangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu.

    Gen Abdel Fattah Burhan, usanzwe akuriye inama ihuriweho n'abasivile, ashinja abanyapolitiki amakimbirane ariho.

    Abigaragambya bigabije imihanga y'umurwa mukuru, Khartoum, kandi hari amakuru avuga ko humvikanye urusaku rw'amasasu.

    Itangazo ryashyizwe kuri Facebook na minisiteri y'itangazamakuru rivuga ko abafunzwe bashyizwe 'ahantu hatatangajwe'.

    Iri tangazo rivuga ko minisitiri w'intebe Abdallah Hamdok yashyizweho igitutu ngo ashyigikire coup d'etat ariko akanga kubikora, ahubwo asaba abantu gukomeza imyigaragambyo y'amahoro yo 'kurengera impinduramatwara'.

    Gen Burhan niwe wari ukuriye ikiswe Sovereign Council, uburyo bwumvikanyweho bwo gusangira ubutegetsi hagati y'abasivile n'abasirikare.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, yavuze ko ubushyamirane bw'imbere mu banyapolitiki, intego zabo no guhamagarira urugomo byatumye akora iki gikorwa ngo arengere igihugu.

    Yavuze ko Sudan izakomeza kubahiriza 'amasezerano mpuzamahanga' n'inzibacyuho ya gisivile, n'amatora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023.

    Gusa ibihumbi by'abigaragambya bari mu mihanda bamagana guhirika ubutegetsi, kandi amahanga yamaganye ibyakozwe n'igisirikare.

    Mu gitondo kuwa mbere abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize leta y'inzibacyuho muri Sudan.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru

    Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho.

    Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi.

    Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    The post Coup d'etat muri Sudan: Umusirikare mukuru wahiritse ubutegetsi yavuze impamvu appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/25/coup-detat-muri-sudan-umusirikare-mukuru-wahiritse-ubutegetsi-yavuze-impamvu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=coup-detat-muri-sudan-umusirikare-mukuru-wahiritse-ubutegetsi-yavuze-impamvu

  • U Rwanda n'u Burundi biyemeje gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'uw'Intara y'Amajyepfo mu Rwanda, bagiranye inama na bagenzi babo bo mu Ntara ya Muyinga n'iya Kirundo mu Burundi, igamije gutsura umubano w'ibihugu byombi, ikaba yabereye ku mupaka wa Nemba.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko muri iyi nama, aba bayobozi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo bigaragara umunsi ku munsi ku mupaka w'ibihugu byombi, no kujya bahura rimwe mu mezi atatu ariko bitabuza ko buri munsi habaho gukorana.

    Aba bayobozi kandi biyemeje gukora ubukangurambaga ku baturage ku mpande zombi, hagamijwe kumenyekanisha agaciro k'umupaka ndetse n'amategeko agenga umupaka hagamijwe kugabanya ibyaha bikorerwa ku mupaka w'ibigugu byombi.

    Biyemeje ubufatanye mu gukemura ibibazo, guhanahana amakuru ku gihe hagati y'inzego, inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano, kurwanya ruswa na magendu, gukorana mu guhanahana amakuru.

    Aba bayobozi kandi biyemeje gukorana mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano ku mpande zombi, gutegura ibikorwa bihuriweho by'imidagaduro nk'imikino n'ibindi.

    Source: RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-n-u-burundi-biyemeje-gufatanya-mu-kurwanya-imitwe-igamije-guhungabanya

  • Ntibisanzwe, umusore ahora azengurukana icyapa kigaragaza ko ari ku isoko kugeza ubu ntabwo arabona uwamwegukana, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Aliyu Na Idris wo mu gihugu cya Nigeria uri mu kigero cy' imyaka 26 y' amavuko utuye muri Leta ya Kaduna , akomeje gutungura abantu benshi nyuma y' uko ari kuzengurukana icyapa kigaragaza ko ari ku isoko akeneye uwamugura kugira ngo akemure ubukene afite.

    Bivugwako uyu musore yirirwa agenda mu mihanda afite icyapa gihamagarira uwiguza kumugura ko yamwishyura ubundi akabasha kumwegukana.
    Amafaranga ari kuri icyo cyapa angana na Miliyoni 20 z' amafanga akoreshwa muri kiriya gihugu angana n' ibihumbi 48USD .

    Ku icyapa uyu musore ari kuzengurukana handitseho amagambo agira ati 'uyu mugabo aragurishwa 20 000 000 N', kikagaragaza ndetse na nimero ya Konti yo kwishyuriraho amafaranga n'amazina yayo.

    Uyu musore avuga ko amaze iminsi itanu azengurukana kiriya cyapa, ubu aravuga ko yabuze n'umwe wageza ku giciro yifuza nubwo hari abamugeretse. Ati 'Narabyanze kuko amafaranga ari macye cyane ugereranyije n'ayo nshaka.'

    Akomeza avuga ko icyo azakoresha ayo mafaranga ibihumbi 24 USD azagenera ababyeyi bamwibarutse ubundi ibihumbi 12 USD bikazaba ari imisoro ya leta naho uwamufashije kwamamaza ubucuruzi bwe akamwishyura ibihumbi 4 USD.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/25/ntibisanzwe-umusore-ahora-azengurukana-icyapa-kigaragaza-ko-ari-ku-isoko-kugeza-ubu-ntabwo-arabona-uwamwegukana-inkuru-irambuye/