Category: Uncategorized

  • Manchester United munzira zo kwirukana Ole Gunner Solskjær. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yigihe kinini gishize Manchester United itabona umusaruro yifuza kuruhando mpuzamahanga, Abakunzi bayo bayishyiraho igitutu. Hashize imyaka itatu iyi kipe itozwa na ole Gunner solskjær, nta gikombe cya shampiona aratwara ndetse ntanicya championsleage cyangwa europaleage aratwara ibi bigatuma agira we nikipeye bishyirwa igitutu. Muri uyu mwaka Manchester United yari yongeye ingufu mwikipe doreko yari yaguze Cristiano Ronaldo imukuye muri Juventus ikagura nabandi bakinnyi bakomeye nka Varane ndetse na Sancho tutibagiwe nabandi bakinnyi bakomeye isanganywe nka Pogba, Degea, Bruno ndetse nabandi. Nyuma yo gutsindwa irushwa cyane nikipe ya Liverpool ibitego bitanu(5) ku busa(0), amajwi menshi yabafana ndetse nabakurikirana Umupira muri rusange arashinja umutoza Ole kuba nyirabayazana wumusaruro muke muri Manchester United.

    Ibivugwako Manchester igiye kwirukana Ole Gunner solskjær, byamenyekanye Nyuma yikwirakwizwa ryamakuru avugako Manchester United iri mu biganiro numutoza Antonio Conte bitangajwe na Sky Italia.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-munzira-zo-kwirukana-ole-gunner-solskjaer/

  • Abaminisitiri b’u Burayi na Afurika barahurira i Kigali bige kuri Covid-19, amahoro ku isi n’abimukira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, akaba n’Intumwa y’uwo muryango ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borell Fontelles witabiriye iyo inama ihuza AU na EU.

    Borell yaje asanga mugenzi we wa Komisiyo yunze Ubumwe bwa Afurika, Dr Monique Nsanzabaganwa wifatanyije n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika n’u Burayi, mu gutegura ibigomba kuganirwaho n’Abaminisitiri b’impande zombi kuri uyu wa Kabiri.

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko kuba iyi nama isubukuwe nyuma yo gusubikwa mu kwezi k’Ukwakira k’Umwaka ushize wa 2020, ari igihamya cy’ubushake bukomeye bwo gutsinda icyorezo Covid-19 ngo cyasubije inyuma isi mu ngeri zitandukanye zo kubaho kw’abantu.

    Yagize ati “Kuva icyorezo Covid-19 cyakwaduka isi yarahindutse ku buryo bwihuse kugera ku ngaruka dukomeje guhangana na zo kugeza ubu”.

    Ambasaderi Jean-Leon Ilunga uhagarariye Kongo Kinshasa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (ari na cyo gihugu kiwuyoboye muri uyu mwaka), avuga ko bateguye ibiza kuganirwaho n’abaminisiti b’u Burayi na Afurika “kugira ngo bataza guta umwanya mu mpaka zitari ngombwa”.

    Umuyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe serivisi zo hanze y’uyu mugabane, Rita Laranjinha we yakomeje agira ati “Twese hamwe nk’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’inzego ziwugize, twiteguye kwemeranya ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, mu biganirwaho hari uguhangana na Covid-19 n’ingaruka zayo, ishoramari, ibijyanye n’amahoro ku isi n’imiyoborere, ndetse n’ikibazo cy’abimukira”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka avuga ko Afurika n’Uburayi nk’abafatanyabikorwa, ari ngombwa gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije imigabane yombi.

    Mukeka avuga ko hakwiye kubwizanya ukuri kandi ibiganiro bikaganisha ku musaruro wo gukorera hamwe kwa Afurika n’u Burayi mu buryo butajenjetse.

    Ibihugu biraye byohereje Abaministiri babyo i Kigali kuri uyu wa Mbere ni Algeria, Sierra Leone, Ireland, Uganda, Croatia, Denmark, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Pologne, Repubulika ya Czech na Romania.

    source : https://ift.tt/2ZtA6NY

  • RIB yahamagaje Hakuzimana Rashid uvugwaho kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    Ni ubutumire Rashid yabonye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n’iminota 50, nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ihamagara nimero ya mbere.

    Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

    Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n’uwitwa Mbabazi.

    Maze Tom Ndahiro agira ati “Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu w’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Yakomeje agira ati “Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka #FDLR, #FDUINKINGI, #DalfaUmurinzi na @YouTube channel zabo. Dutabaje: @UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw”

    Uwitwa Mongi nawe yanditse agira ati “Uyu murozi ngo ni Rachid koko RIB ntiyumva ibyo avuga, akora ko ari ibyaha kandi bimufata kuko ntaho aduhisha? Ngo Kwibuka biveho? Hari guhakana no gufobya utoneka abayikorewe birenze ibi? Ibi birarenze kandi turarushye kumva interahamwe kabombo nka Rashid. Mudufashe afungwe.”

    Ibaruwa ihamagaza Rashid kwitaba RIB, imusaba kwitwaza inyandiko imuhamagaza hamwe n’irangamuntu

    source : https://ift.tt/3nnkOlM

  • Gen Abdel Fattah Burhan yasobanuye impamvu bahiritse ubutegetsi muri Sudani #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan cyasheshe Leta ya gisivile, gita muri yombi abayiyoboye, kinatangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Gen Abdel Fattah Burhan, usanzwe akuriye inama ihuriweho n'abasivile, ashinja abanyapolitiki amakimbirane ariho.

    Abigaragambya nkuko BBC ibitangaza, bigabije imihanga y'umurwa mukuru, Khartoum, kandi hari amakuru avuga ko humvikanye urusaku rw'amasasu.

    Itangazo ryashyizwe kuri Facebook na minisiteri y'itangazamakuru rivuga ko abafunzwe bashyizwe 'ahantu hatatangajwe'. Iri tangazo rivuga ko minisitiri w'intebe Abdallah Hamdok yashyizweho igitutu ngo ashyigikire coup d'etat ariko akanga kubikora, ahubwo asaba abantu gukomeza imyigaragambyo y'amahoro yo 'kurengera impinduramatwara'.

    Gen Burhan niwe wari ukuriye ikiswe Sovereign Council, uburyo bwumvikanyweho bwo gusangira ubutegetsi hagati y'abasivile n'abasirikare.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, yavuze ko ubushyamirane bw'imbere mu banyapolitiki, intego zabo no guhamagarira urugomo byatumye akora iki gikorwa ngo arengere igihugu.

    Yavuze ko Sudan izakomeza kubahiriza 'amasezerano mpuzamahanga' n'inzibacyuho ya gisivile, n'amatora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023. Gusa ibihumbi by'abigaragambya bari mu mihanda bamagana guhirika ubutegetsi, kandi amahanga yamaganye ibyakozwe n'igisirikare.

    Mu gitondo kuri uyu wa mbere abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize Leta y'inzibacyuho muri Sudan.

    Abigaragambya mu mihanda ya Khartoum, bari kwamagana guhirika ubutegetsi bwa gisivile.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho. Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba. Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane w'icyumweru gishize, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye Leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi. Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/gen-abdel-fattah-burhan-yasobanuye-impamvu-bahiritse-ubutegetsi-muri-sudani/

  • Rusizi: Imvura yatwaye ibisenge by'inzu 3 zirarwamo n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere isize itwaye ibisenge by'inzu 3 abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo ubu bakaba baraye bashakisha aho kuryama,icyakora by'amahire, nta wahasize ubuzima.

    Iyi mvura yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n'ibindi byinshi hirya no hino mu gihugu.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira 2021, mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-imvura-yatwaye-ibisenge-by-inzu-3-zirarwamo-n-abanyeshuri-biga-muri

  • Ibyabaye ku muvugabutumwa wakoze ku myanya y'ibanga y'inkumi abeshya ko arirukana shitani. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa wakoze amahano agakora ku myanya y'ibanga y'umukobwa abeshya ko arimo kwirukana shitani yihanangirijwe ndetse agawa ku byo yakoze bitajyanye n'umurimo yahamagariwe.

    Peter Mensah yari akurikiranweho gukorakora imyanya y'ibanga y'umukobwa, gusa yaje kurekurwa nyuma yo kwihanangirizwa bitewe n'uko uwamuregaga yavanye ikirego cye mu rukiko.

    Peter Mensah wo muri Ghana kuwa 11 Ukwakira 2021 ahagana saa mbiri n'igice za mu gitondo yashutse umukobwa utuye mu mujyi wa Accra ,amujyana mu cyumba avuga ko agiye kumusengera akabona umugabo, urukiko rwavuze ko uyu mukozi w'Imana yamwambuye imyenda yose akamusiga amavuta umubiri wose .Ibi byatumye uyu mukobwa ahita acika intege ,Mensah na we atangira kumukorakora ku myanya ye y'ibanga ntawe umukoma imbere.

    Umucamanza yabajije uyu mugabo usanzwe ufite abana batatu b'abakobwa niba abe baramutse bakorewe ibyo yakoreye uyu mukobwa byamushimisha maze azunguza umutwe.

    Umucamanza yahise amubwira ati 'genda ntuzongere'yamubwiye ko niyongera bitazamugwa amahoro.Uyu mukobwa utari mu rukiko ibye byamenyekanye ari we ugiye kurega kuri Polisi avuga ibyo umukozi w'Imana yamukoreye.Polisi yahise ita muri yombi Mensah gusa uyu mukobwa yaje kumusabira imbabazi asaba ko ikirego cye cyahagarikwa.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-muvugabutumwa-wakoze-ku-myanya-yibanga-yinkumi-abeshya-ko-arirukana-shitani/

  • Inkuru itangaje y'umusore wishyize ku isoko ngo bamugure||dore akayabo ashaka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 26 ukomoka muri Leta ya Kaduna uzwi ku izina rya Aliyu Na Idris, ari kuzenguruka imijyi itandukanye ashaka uwamugura ngo amukoze icyo ashaka aho ashaka Miliyoni 20N( z'Ama Naira) ni ukuvuga asaga Miliyioni 49 z'Amanyarwanda.

    Uyu musore wo muri Nigeria, bivugwa ko asanzwe ari umudozi w'imyenda , yazengurutse mu mihanda ya Kano, yitwaje icyapa cyanditseho ngo 'Uyu mugabo agurishwa miliyoni 20.' Uyu musore amaze iminsi itanu mu muhanda ashakisha uzamugura. aganira na DailyTrust, avuga ko yabikoze kubera ingorane zo kubura amafaranga amutunga kuko nta bakiriya akigira.

    Idris , Yatangaje ko yabanje kwerekana ko agurishwa mu mujyi w' i Kaduna, ariko yimukira i Kano nyuma yo kutabona umuguzi. Aliyu yagize ati: 'N'ubwo abantu benshi bampaye ibiciro bitandukanye bya Miliyoni 10 , Eshanu, yewe hani n'uwampaye ibihumbi 300 mu gace ka Kano, narabyanze kuko amafaranga ari munsi y'ayo nshaka.'

    Yavuze ko kubera ko ubucuruzi bwe bw'ubudozi bwananiranye kubera ikibazo cy'amafaranga, bigatuma atakaza abakiriya be kandi akaba ashaka amafaranga , yahisemo kwigurisha kuri N20M kubera ko nta bundi buryo afite bwo kubaho.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itangaje-yumusore-wishyize-ku-isoko-ngo-bamuguredore-akayabo-ashaka/

  • The Ben yahishuye byinshi byihariye ku buzima bushaririye yanyuzemo akigera America #rwanda #RwOT

    The Ben warimo yinywera ishyushyu ishyuye dore ko ari kimwe mu binyobwa akunda cyane (amata), yahishuye umukino akunda agira ati:'Nkunda Baskeball igitangaje ariko ni uko atari wo mukino nahoze nkunda iyo ugeze muri bino bihugu hari ukuntu NBA ikwiba'.

    Nyamara ariko ahamya ko ibyo bidatuma areka kuba ari umufana w'umupira w'amaguru by'umwihariko ikipe ya Manchester United. Yagize ati:'Ibyo ariko ntibimbuza kugira Manchester United ku mutima n'ubwo nsigaye ibintu by'umupira w'amaguru mbikurikira gacye.'

    The Ben ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba

    Abajijwe ku ikipe akunda muri NBA n'abakinnyi mu mikino inyuranye The Ben yagize ati:'Muri NBA nkunda Lakers, mu mupira w'amaguru nkunda Cristiano Ronaldo, naho umukinnyi nakundaga muri Basket Ball ni Kobe Bryant.'

    Ahishura kandi ko ashimishwa cyane no gusoma inyunganizi (Comments) zishyirwa ku bintu bitandukanye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, atanga urugero w'inyunganizi yamusekeje.

    Yagize ati:'Umwe yigeze kwandika avuga ukuntu akunda umuziki wanjye ndetse umunsi umwe yari mu bitaro mu cyumba cyegeranye n'urugo rwarimo rucuranga indirimbo zanjye maze yazumva agasohoka mu bitaro na serumu n'amashuka kuko kuva ubwo yahise akira.'

    The Ben yavuze ko yannyuzuwe n'ibintu byinshi akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati:'Nannyuzuwe n'ibintu byinshi ariko ibiryo byarananiye igihe kirekire, gusa byatumye niga guteka n'ubwo ntari umunyamwuga nk'ababyize ariko ubu nabasha guteka ibituma mbaho.'


    The Ben yahishuye ko akunda cyane Cristiano akaba n'umufana wa Man. United

    Gael amubaza ku nkuru yumvise y'ukuntu ngo yanyuze mu rukuta rw'ibirahure rukamemeneka niba byaba aribyo. The Ben asubiza agira ati:'Ni byo hari mu mwaka wa 2015 mu Bufaransa muri Paris ni ahantu hari urukuta rw'ibirahure ntarubonye ndarugonga rurameneka.'

    The Ben agaragaza ko iryo sanganya ryamubayeho ryamusigiye inkovu ku maboko. Mu gusoza kandi ashima abakunzi b'ibihangano bye kandi ko abakunda n'ubwo atanyura ku rugo ku rundi abashima ariko abazirikana kandi inyiturano ye ari ukubaha ibihangano byiza anababwira ko bahishiwe vuba agiye gushyira Album nshya.

    The Ben yatangaje ko muri iki gihe akunda cyane NBA akaba yarakundaga umukinnyi Kobe Bryant witabye Imana mu gihe gishize azize impanuka y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahishuye-byinshi-byihariye-ku-buzima-bushaririye-yanyuzemo-akigera

  • Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bice by'umubiri bifite ubushobozi bwo kwerekana no kugaragaza amawe mu mabanga yihishe n'amakuru atangaje ku muntu, biratangaje kumva ko imiterere y'intoki n'uburyo zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imiterere ya nyirazo.

    Ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bwerekanye ko uburebure bw'urutoki rwambarwaho impeta, uru twita mukuru wa meme, bitewe n'ingano y'umusemburo wa Testosterone n'indi misemburo ya kigabo igihe umwana ari munda, rushobora kugira icyo buhindura ku miterere n'imyitwarire y'umuntu.

    Itegereze neza ikiganza cyawe cy'ibumoso maze urebe rwa rutoki twise mukuru wa meme urugereranye n'urutoki dukunda gukoresha twerekana ibintu cyangwa urwo bita mukubita rukoko. Usanze bimeze bite?

    • Iyo mukuru wa meme isumba mukubita rukoko

    Abantu bagira intoki ziteye zitya ni abantu bakundwa cyane kandi bakurura abantu, bazi gucunga abandi mu bijyanye no guhozaho ikibahuza kandi bakamenya uburyo bwo kubareshya no kubiyegereza.

    Ni abantu bemera kwirengera ingaruka kandi bashobora gutanga igiguzi cyose byasaba ngo bagere ku byo bifuza. Iyo gahunda zabo zitagenze nk'uko babiteganyaga, ntibacika intege kuko bahora bashakisha inzira ishobora kubageza ku byo bifuza kugeraho. Byashoboka ko ari yo mpamvu batajya batsindwa mu buzima, baba bazwi nk'abantu bahiriwe mu buzima.

    • Iyo mukubitarukoko isumba mukuru wa meme

    Abantu bagira intoki zimeze zitya, ni abantu bihagararaho cyane, ntubyumve nabi si ukwiyemera no kwishyira hejuru ahubwo ni ukwigirira ikizere ku buryo bwo hejuru mu byo bakora. Bakunze kuvamo abayobzi beza kandi bafite impano yo kuyobora, ni abantu batuje ariko iyo bibayeho ko barakara nta kintu na kimwe gishobora gutuma bagabanya uburakari.

    Mu rusange si abantu batera intambwe ya mbere habo mu gukora ubucuruzi cyangwa mu rukundo, ariko iyo bateye intambwe iba ari intambwe ihamye bayiterana umugambi utisubiraho, kandi ibyo binjiyemo byose baba bumva bafatwa nk'abayobozi. Bagira ibitekerezo byagutse ku buryo mbere yo gukora buri kintu babanza kureba no gusesengura buri musaruro ushobora kukivamo, ibi bituma aria bantu bagira imibare cyane ntibahubuke mu byo bakora.

    • Iyo izo ntoki zombi zireshya

    Abantu bafite mukubitarukoko ireshya na mukuru wa meme, ni abantu bigengesera cyane, bahora hagati na hagati ntibaheza inguni kandi bahora batuje ku buryo akenshi baba bacuritse umutwe birebera hasi, bakunze kugira impuhwe kandi bagahora birinda ko hari icyatuma bashyamirana n'abandi.

    Iyo bari ahantu hari imirwano no gushwana baba bashaka gukiza no guhosha amahane, bagira guhuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo kubera guhorana urujijo no gukekeranya, kubagira inshuti ni byiza cyane kuko bavamo inshuti zidatenguha kandi bagahora biteguye kugufasha.

    Haba mu gukora ubucuruzi cyangwa mu bucuti, ni abantu b'abizerwa cyane kandi bashoboye kurinda indagizo, ushobora kubifashisha igihe icyo ari cyo cyose. Bagira ibitekerezo bidapfobya igihe cyose kabone n'iyo byaba mu bihe bikomeye bafite ubushobozi bwo kuvumbura igitekerezo kizima.

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/uko-intoki-zisumbana-bishobora-kwerekana-imyitwarire-nimitekerereze-ya-nyirazo/

  • Amahanga yamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi bw'inzibacyuho muri Sudani #rwanda #RwOT

    Amahanga n'imiryango mpuzamahanga baramagana kudeta yo muri Sudani. Arasaba ibiganiro hagati y'abasirikare n'abasivili.

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanditse kuri Twitter ko “yamaganiye kure kudeta yo muri Sudani.” Avuga ko ashyigikiye guverinoma y'inzibacyuho.

    Yasabye ko umutekano wa minisitiri w'intebe n'abandi bafashwe wubahirizwa, kandi ko barekurwa vuba.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, perezida w'inama y'ubutegetsi y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika, Moussa Faki Mahamat, avuga ko yababajwe cyane n'ibibera muri Sudani.

    Arasaba ko minisitiri w'intebe w'inzibacyuho, Abdallah Hamdock, n'abandi bategetsi b'abasivili barekurwa, n'ibiganiro hagati y'abasivili n'abasirikare.

    Umunyamabanga mukuru wa Ligue Arabe, Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu, Aboul Gheit, nawe yagaragaje “impungenge zikomeye, asaba impande zose kubahiriza amategeko y'inzibacyuho, ziyemeje mu maso y'isi yose.”

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, aragira, ati: “Namaganye kudeta yo muri Sudani. Minisitiri w'intebe Hamdok n'abandi bategetsi bagomba kurekurwa bidatinze. Itegeko shingiro ry'inzibacyuho rigomba kubahirizwa.” Yongeyeho ko “Umuryango w'Abibumbye uzahora inyuma y'abaturage ba Sudani.”

    Intumwa ye yihariye muri Sudani, Volker Perthes, nawe yatangaje ko ahangayikishijwe cyane na kudeta. Avuga ko gufunga abategetsi b'abasivili binyuranyije n'amategeko kandi bidashobora kwihanganirwa. Ati: “Ni inshingano z'inzego z'umutekano gukora byose kugirango umutekano no kumererwa neza byubahirizwe aho bafungiye. Ndahamagarira izo nzego kurekura bidatinze abo bose batawe muri yombi.” Nawe arasaba ibiganiro ku buryo bwihutirwa.

    Umuyobozi mukuru w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, nawe yasohoye itangazo “yamagana yivuye inyuma kudeta yo muri Sudani.” Arasaba ko abafunzwe barekurwa vuba. Aragira, ati: “Byaba ari ishyano Sudani isubiye inyuma kandi yaribohoje imyaka y'ingoma y'igitugu. Igihugu gikeneye gushingira imizi demokarasi abaturage badahwema guharanira, nk'uko n'ubu barimo babyerekana mu mihanda.”

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi nawo watangaje ko uhangayitse cyane, nk'uko umuyobozi w'urwego rw'ububanyi n'amahanga rwawo, Joseph Borrell, yabyanditse kuri Twitter. Avuga ko kudeta “yatatiye revolisiyo, inzibacyuho, n'inyota abaturage bafitiye amahoro, ubutabera n'iterambere.” Nawe arasaba ko abafunze bafungurwa bidatinze.

    Ambasade ya Leta zunze ubumwe z'Amerika i Khartoum iratangaza kuri Twitter ko “ihangayikishijwe bikomeye cyane n'ibyo abasirikare barimo bakorera guverinoma ya gisivili kandi iramagana ibikorwa bibangamiye inzibacyuho.” Irahamagarira abasirikare kureka “guverinoma y'inzibacyuho ya gisivili gukomeza akazi gakomeye kayo ko gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'impinduramatwara.”

    Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'Ihembe ry'Afrika, Jeffrey Feltman, yanditse kuri Twitter ko “kudeta iteye impungenge zikomeye.” Mu minsi ishize kugeza ejo ku cyumweru, Feltman yari i Khartoum mu biganiro n'abayobozi b'igihugu, barimo General al-Burhane na minisitiri w'intebe Hamdok, ku makimbirane ya politiki yugarije Sudani.

    Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa, Wang Wenbin, yatangaje ko guverinoma y'igihugu cye “ishaka ko impande zose zikemura amakimbirane zifitanye binyuze mu biganiro”

    Iyi kudeta ibaye mu gihe abasirikare bagombaga guha abasivili mu kwezi gutaha ubuyobozi bw'inzego z'inzibacyuho bahuriyemo, harimo n'umwanya w'umukuru w'igihugu. Naho amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amahanga-yamaganye-ihirikwa-ry-ubutegetsi-bw-inzibacyuho-muri-sudani