Category: Uncategorized

  • Abakozi ba Leta ibihumbi 75 bagiye kwigishwa ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa
    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa

    Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.

    Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    O’Sullivan agira ati “Twasanze benshi nta bumenyi buhagije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ubwo bumenyi mu Rwanda bufitwe n’abatarenga 20%, abakozi benshi barimo n’abafite ubumenyi bw’ibanze na bo bashobora kwihugura bakazamura urugero bariho. Twe rero dutanga ikoranabuhanga mu kubigisha no kubaha ibyemezo kugira ngo bongere umusaruro w’ibyo bakora”.

    Kaminuza ya UTB yari isanzwe itanga impamyabumenyi za ICDL ku barangiza kuyigamo kuva mu mwaka wa 2018, ivuga ko hari byinshi abantu bashobora gukoresha mudasobwa na telefone ariko bataramenya, ubu bakaba bacyicarana mu biro nyamara bitari ngombwa.

    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga
    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa UTB, Prof Dr Callixte Kabera agira ati “Ibikeneye kwigwa ni byinshi, hari nko kumenya gukoresha internet, gukoresha mudasobwa mu kubara, kumenya gukorana n’abandi mutari hamwe ahubwo muri mu biro bitandukanye (online collaboration), nkaba nshobora kwigisha umwana uri i Rusizi jye ndi i Kigali turebana. Gusangira ‘screen’ ya mudasobwa imwe mutari kumwe, gukumira ibitero mu ikoranabuhanga n’ibindi, ibyo ni ibintu bikeneye kumenywa.”

    Prof Dr Kabera avuga ko abaturage na bo bakeneye kwiga mudasobwa bikabafasha kumenya kwishyura imisoro n’ibindi bikenerwa, kwisabira serivisi no guhabwa ibyangombwa bifuza batagombye gutakaza igihe bajya gutonda umurongo ku biro bya Leta n’ibyigenga.

    Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, agamije kwigisha abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta bagera ku bihumbi 75, bamwe UTB ikazajya ibasanga aho bakorera, abandi bakazajya biga bakoresheje ikoranabuhanga bari mu biro byabo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, ashimangira ko hari icyuho mu bijyanye no gukoresha mudasobwa na telefone mu bakozi ba Leta, kubera iyo mpamvu bose bakaba bashyiriweho amahugurwa azajya amara byibura iminsi 60 ku muntu ufite ubumenyi bw’ibanze mu bya mudasobwa.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa
    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa

    Iradukunda yagize ati “Gushyiraho ko abakozi bagomba kugira seritifika (ya ICDL) ni ukugira ngo abaturage babone ko ari ingamba ikomeye nka Leta, bikava ku bakozi ba Leta bikajya mu mashuri kugira ngo n’abanyeshuri bahe agaciro ikoranabuhanga”.

    Umukozi wese uzajya yihugura muri iri koranabuhanga asabwa kwishyura UTB amadolari ya Amerika 50 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50), agasoza amasomo agera kuri atanu ahita ahabwa seritifika ya ICDL.


    source : https://ift.tt/3CrXhq7

  • Sobanukirwa imikino (siporo) ibereye umwana ku kigero cye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo siporo ntizikuraho imikino y’abana isanzwe, kuko ubusanzwe bakina uko babyumva, ariko hari siporo zisaba ko umuntu mukuru amuyobora kuko bimufasha gukora ijyanye n’ikigero cye, itamuteza akaga kandi akanarushaho gutahura impano yifitemo.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye ubwoko bunyuranye bwa siporo bujyanye n’ikigero cya buri mwana ndetse n’uburyo ugomba kumufasha.

    1. Kuva avutse kugeza afite imyaka 2

    Kuri iki kigero nta siporo zihariye umwana asabwa gukora kuko imikurire ye n’ibyo akora bihagije gutuma umubiri we ukomera. Muri iki kigero ni ho yigira kwicara, guhaguruka, gukambakamba no kugenda, ndetse ibyo akora nibyo bimutegurira uko azaba nyuma y’iyo myaka.

    2. Imyaka hagati ya 2 na 5

    Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kugenda neza, azi kwirukanka, gusa na none aba atarageza imyaka yo kuba yakora siporo zisaba amategeko runaka. Siporo umwana wo muri iki kigero asabwa gukora ni izo kwishimisha gusa na none zimufasha gufunguka mu bwonko n’umubiri ugakora neza. Izo ni nko:

    • Kwiruka
    • Gukirana (akirana n’urungano cyangwa abamuruta gato, ariko hakaba umuntu mukuru ubaba hafi kugirango hatavamo kurwana cyangwa izindi mpanuka).
    • Koga (byibuze guhera ku myaka 3, ariko umubyeyi akamuba hafi cyangwa umurezi we ndetse waba ubizi ukaba ari wowe umwitoreza)
    • Kuva ku myaka 3 kandi ushobora kumwigisha gutwara igare ryagenewe abana
    •
    3. Imyaka hagati ya 6 na 9

    Uko umwana agenda akura ni ko ubwonko bwe nabwo bugenda bwaguka ndetse bukanabasha kugendera ku mategeko amwe n’amwe yerekeye imikino, nko:

    • Gusimbuka umugozi
    • Igororangingo (gymnastic)
    • Koga
    • Tennis
    • Umupira w’amaguru (udakurikiza amategeko nk’asanzwe)
    • Gupikanwa cyangwa se tayari ku bakobwa
    • Imikino njyarugamba (karate n’indi nka yo)
    •
    4. Imyaka hagati ya 10 na 12

    Muri iki kigero umubyeyi aba amaze gusobanukirwa siporo nziza ku mwana, iyo akunda ndetse n’iyo ashoboye kurenza izindi. Ashobora no gukina imikino ifite amategeko yihariye nka basketball, volleyball, hockey na football.

    Umubyeyi asabwa kuba hafi y’umwana

    Kuba hafi umwana muri siporo zaba izo akora wenyine, izo mukorana cyangwa atozwa n’ababihugukiwe bizamufasha muri byinshi. Niba ari izo akora ari kumwe n’abandi, ushobora gusanga umutoza abakankamira cyangwa se yita cyane ku babyumva cyane, aha rero iyo utari hafi ngo ubimenye ushobora gusanga umwana azinukwa siporo ndetse akanayanga.

    Ni byiza rero ko siporo umubyeyi azi neza kandi akunda ari yo afasha umwana gukora kugira ngo abone agaciro kayo. Ikindi na none, umubyeyi akwiriye kumenya ko abana badakura kimwe, ari na yo mpamvu utagomba kumushyiraho igitugu n’igitutu mu gukora siporo runaka.

    Muri buri siporo jya ubanza wibaze ibi bibazo:

    • Ese iyi siporo umwana ari buyikunde?
    • Ijyanye n’ikigero cye?
    • Niba ari abana benshi, buri mwana ari bugire umwanya we wo gutozwa no kwitabwaho?

    Irinde kumenyereza umwana siporo imwe gusa akiri muto. Mureke akore siporo zose, iyo ashoboye kurenza izindi izagenda yigaragaza.

    Gusa buri gihe cyose ibuka kandi uzirikane ko siporo itabereyeho kunaniza umuntu ahubwo ibereyeho kumukomeza no gutuma agira ubuzima buzira umuze. Nyuma ya buri siporo ni byiza kuganiriza umwana, kumuha icyo anywa cyangwa arya cy’umwimerere kugira ngo ingufu yatakaje zigaruke.

    Na none kandi wibuke kumuba bugufi no kumurinda gukina n’abamuruta cyane kugira ngo bitaza kumuviramo impanuka zinyuranye.

    source : https://ift.tt/2ZvxvT7

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yaganiraga n'Abasirikare bishe akanyota banywa Primus na Amstel #rwanda #RwOT

      Umukuru w' igihugu w' u Burundi , Perezida Ndayishimiye Evariste , ubwo yasuraga ishuri rikuru rya Gisirikare , yaboneyeho kuganira nabo no gusangira na bamwe mu basirikare dore ko bagaragaye bari kunywa inzoga zirimo Primus ndetse na Amstel.
      Amakuru avuga ko Ibiro bya Perezida w' u Burundi byemeje ruriya ruzinduko rwa Ndayishimiye Evariste rubinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Aho bugira buti'Nyuma y'Inama y'Abaminisitiri, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomereje ku bikorwa bye biherereye kuri ISCAM (Institut Supérieur des Cadres Militaires) aho yasuye umushinga ahuriyeho n'iri shuri.'
      Ubu butumwa bukomeza bugira buti 'ibyo kandi byanakurikiwe no kuganira no gusangira.'

      Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto agaragaza ibya ruriya ruzinduko rwa Perezida Evariste Ndayishimiye arimo iyo bari kuganira bicaye mu cyumba kigari bamwe mu basirikare bari kunywa inzoga za rufuro banambaye impuzankano ya gisirikare.
      Icyakora bamwe mu baturage b'u Burundi bakoresha urubuga rwa Twitter, babinenze aho nk'uwitwa Willy Brod yagize ati 'Mwari kuvuga muti 'amaze kubonana n'Abaminisitiri, Perezida yahise ajya mu kabari ko muri ISCAM guteza imbere Brarudi [Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye]'

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/28/burundi-perezida-ndayishimiye-evariste-ubwo-yaganiraga-nabasirikare-bishe-akanyota-banywa-primus-na-amstel/

  • Minisitiri wo mu Bubiligi wavuze ko Rusesabagina atahawe ubutabera yaganiriye na Biruta bafata umwanzuro ukomeye #rwanda #RwOT

    Sophie Wilmès ari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yabereye i Kigali muri iki cyumweru.

    Ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahamyaga ibyaha Paul Rusesabagina rukamukatira gufungwa imyaka 25, Minisitiri Sophie Wilmès ari mu bambere banenze iki cyemezo.

    Sophie Wilmès yari yatangaje ko Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bubiligi atigeze ahabwa ubutabera buboneye kuko u Rwanda rutubahirije ihame ryo kugirwa umwere mu gihe yari atarahamwa n’ibyaha.

    Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rinenga ibyatangajwe na Sophie Wilmès.

    Itangazo ry’u Rwanda ryagiraga riti 'Ku bw’iyo mpamvu, inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.'

    Gusa ririya tangazo ryasozaga rigira riti 'Uretse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi igihe icyo ari cyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.'

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, Sophie Wilmès waganiriye na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko mu biganiro bagiranye bagarutse ku gukomeza gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy’umuturage wacu, Paul Rusesabagina.'

    Avuga ko muri biriya biganiro yagiranye na Dr Biruta batabonye umwanya uhagije wo kugaruka byimbitse ku kibazo cya Rusesabagina ariko ko bemeranyijwe ko ibiganiro byari byasubitswe, bizasubukurwa.

    Ati 'Ariko tutibagiwe n’ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.'

    Sophie Wilmès yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 aboneraho kuzunamira.

    Yanasuye urwibutso rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe tariki 07 Mata 1994 ruri muri Camp Kigali anasobanurirwa amwe mu mateka y’uko bariya basirikare bishwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Minisitiri-wo-mu-Bubiligi-wavuze-ko-Rusesabagina-atahawe-ubutabera-yaganiriye-na-Biruta-bafata-umwanzuro-ukomeye

  • RIB ivuga ko Rashid nakomeza kwanga kwitaba hazakorwa ibiteganywa n’amategeko #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid yari yahamagajwe tariki 25 Ukwakira ubwo yohererezwaga inyandiko ihamagara yamusabaga kwitaba ku biro bikuru bya RIB ejo hashize tarki 27 Ukwakira, gusa ngo umunsi warinze urangira uriya mugabo atahakandagiye.

    Icyakora yamenyesheje ruriya rwego ko impamvu atarwitabye ari uko atarabona Umunyamategeko ugomba kuzamwunganira mu ibazwa rye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, 'Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.'

    Dr Murangira avuga ko ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha ariko ko bifitanye isano n’iperereza amaze iminsi akorwaho.

    Yagize ati 'Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.'

    Si ubwa mbere Rashid ahamagajwe na RIB ngo ntahite yitaba kuko mu kwezi gushize yitabye uru rwego nyuma yo guhamagazwa inshuro eshatu.

    Ubwo yahamagarwaga bwa mbere yagombaga kwitaba tariki 01 Nzeri 2021 gusa inyandiko imuhamagaza yari yanditseho ko yanditswe tariki 31 Nzeri 2021 [bashakaga kwandika 31 Kanama 2021] mu gihe ubusanze ukwezi kwa Cyenda kugira iminsi 30 ndetse ko icyo gihe iyo tariki yari taragera.

    Icyo gihe Rashid yari yanenze ruriya rwego agira ati 'Njye nk’Umunyapolitiki ntabwo nzemera akajagari mu gihugu, urumva ko iyo tariki ntabwo iragera. 31 z’ukwezi kwa cyenda 2021 nta nubwo ibaho kubera ko ukwezi kwa cyenda kugira iminsi 30 urumva rero ibyo ni akajagari kari mu buyobozi bwa RIB kandi ikibabaje ni uko ari kuri RIB yo ku rwego rw’Igihugu.'

    Yahise yohererezwa indi nyandiko imuhamagaza ko agomba kwitaba tariki 02 Nzeri 2021 ariko na bwo ntiyitabye aho yavugaga ko bimutunguye na none yohererezwa indi yo yitabye tariki 03 Nzeri 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-ivuga-ko-Rashid-nakomeza-kwanga-kwitaba-hazakorwa-ibiteganywa-n-amategeko

  • AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye yasuye Abasirikare baganira bari kunywa Byeri bambaye Imyenda ya Gisirikare #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byifashishije urubuga rwa Twitter, bimenyesha ibya ruriya ruzinduko rwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Ubu butumwa bwayujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, bugira buti 'Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomereje ku bikorwa bye biherereye kuri ISCAM (Institut Supérieur des Cadres Militaires) aho yasuye umushinga ahuriyeho n’iri shuri.'

    Ubu butumwa bukomeza bugira buti 'ibyo kandi byanakurikiwe no kuganira no gusangira.'

    Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza ibya ruriya ruzinduko rwa Perezida Evariste Ndayishimiye arimo iyo bari kuganira bicaye mu cyumba kigari bamwe mu basirikare bari kunywa inzoga za rufuro banambaye impuzankano ya gisirikare.

    Icyakora bamwe mu baturage b’u Burundi bakoresha urubuga rwa Twitter, babinenze aho nk’uwitwa Willy Brod yagize ati 'Mwari kuvuga muti 'amaze kubonana n’Abaminisitiri, Perezida yahise ajya mu kabari ko muri ISCAM guteza imbere Brarudi [Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye]'

    Uwitwa Dusenge Didier we ati 'Umuntu wambaye uku ntasoma bière publiquement !!'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-yasuye-Abasirikare-baganira-bari-kunywa-Byeri-bambaye-Imyenda-ya-Gisirikare

  • Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB, yahise yongera guhamagazwa – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa ya RIB itumizaho Hakuzimana Rashid utuye mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

    Igira iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 27 Ukwakira 2021 saa Yine za mu gitondo.’’

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Hakuzimana Rashid atitabye RIB ndetse amasaha y’akazi yarenze atahageze.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Hakuzimana Rashid atitabye ariko yongeye guhamagazwa.

    Ati “Ntabwo yitabye ariko yamenyesheje ko afite ikibazo cy’uko atarabona umwavoka.’’

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yongeye guhamagazwa ku nshuro ya kabiri.

    Ati “Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.’’

    Dr Murangira yavuze ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Yagize ati “Icyo yatumirijwe ni we uzakimenyeshwa. Ariko bifitanye isano n’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho. Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.’’

    Itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    Hakuzimana Rashid amaze iminsi akorwaho iperereza ahanini rifitanye isano n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe atangaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na YouTube.

    Si ku nshuro ya mbere atumijwe kuko no muri Nzeri, yitabye RIB anagirwa inama akwiye gukurikiza mu gihe atanga ibitekerezo.

    Icyo gihe RIB yamusabye gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuko ari uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ariko akirinda kunyuranya nibyo iryo tegeko rimuha.

    Icyo gihe yarabyemeye, yereka Ubugenzacyaha ko abyumvise kandi abisabira imbabazi, yiyemeza kutazanyuranya n’amategeko.

    Mu minsi ishize ni bwo Hakuzimana Rashid yongeye kumvikana mu magambo apfobya Jenoside aho yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Atari ngombwa.

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba RIB ko yamukirana kimwe na bagenzi be bitwikira umutaka w’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Indi nkuru wasoma: Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB ndetse yahise yongera guhamagazwa

    source : https://ift.tt/3bhtrIO

  • Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB
    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB

    Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda, Dr Mukeshimana Gerardine ndetse n’Umuyobozi mukuru wa AATF n’abandi bafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, iryo huriro rizwi nka OFAB rikaba ryatangijwe ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, gusa rikaba ryari risanzwe riri mu bindi bihugu birindwi bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga ryifashisha uburyo bwo guhindurira uturemangingo ibihingwa, ibizwi nka GMO, rimaze igihe rikoreshwa mu bihugu bitandukanye kandi rigatanga umusaruro utubutse, gusa hari ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika ritakiriwe neza, kubera amakuru atari yo arivugwaho, ahari abavuga ko umusaruro w’ubuhinzi urikomokaho ushobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga
    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga

    Abitabiriye icyo gikorwa bavuze ko iryo koranabuhanga rya Biotechnology rigamije kongera umusaruro binyuze mu gutanga imbuto nziza, mu miti irwanya indwara mu bihingwa kubera ubushakashatsi buzakorwa, bityo OFAB ikaritangaho amakuru yizewe afasha abahinzi kumva neza akamaro karyo bityo bakongera umusaruro w’ubuhinzi, bakihaza bakanasagurira amasoko, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Dr Mukeshimana.

    Yagize ati “Twatangiye kubona ko ikoramabuhanga mu buhinzi muri Afurika, ari bwo buryo bwiza bwo kuvugurura ibijyanye no guhinga. Igihe kirageze ngo ibihugu bya Afurika byongere ishoramari mu ikoranabuhanga, muri siyansi no mu guhanga udushya. Ntitwakwirengagiza kandi ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, niba dushaka kuvugurura ubuhinzi n’ubukungu bwacu”.

    Ikoranabuhanga rya Biotechnology ryatangijwe mu Rwanda, ryitezweho kongera umusaruro binyuze ku gutubura imbuto mu buryo bwihuse, bitandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa kuko bwo bwatwaraga igihe kirekire, nk’uko byasobanuwe na Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

    Ati “Ubu buryo budufasha mu gutubura imbuto byihuse, kuko uhindura aho ushaka ako kanya aho gutegereza imyaka n’imyaka nk’uko tubigenza iyo tubangurira, bikamara igihe kinini utegereje kureba ko byemera”.

    Dr Kanangire yavuze ko abantu badakwiye kumva ko ubuhinzi buzazamurwa no kongera ubuso buhingwaho gusa, mu gihe hatitawe ku bindi bifasha kongera umusaruro.

    Ati “Ntabwo twakomeza gutegereza kongera umusaruro tugendeye ku kongera ubuso buhingwaho kuko ubutaka burashira, ntabwo twabubona, igikenewe ahubwo ni ukongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro. Ikindi ni uko za Guverinoma z’ibihugu zikwiye kongera ingengo y’imari ijya mu buhinzi”.

    Yongeyeho ko OFAB izakora ubuvugizi no kumvisha ibihugu inyungu iri mu gushora imari ihagije mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi mu buhinzi.

    Dr Kanangire yunzemo ati “Gufatanya na OFAB bizagabanya kandi ubujiji n’amakuru atari yo byagiye bitangwa kuri GMO bigatuma ititabirwa. Nk’ubu muri Amerika bamaze imyaka 40 babikoresha. Muri Afurika y’Epfo, hejuru ya 95 % by’ibigori bahinga ni GMO”.

    Muri Afurika, OFAB isanzwe ikorera mu bihugu birindwi, ari byo Tanzania, Kenya, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso na Ghana.

    source : https://ift.tt/3nBCytN

  • Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz babajijwe nyuma yo kugaragara basomana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amashusho y'indirimbo Birenze ya Juno Kizigenza amaze iminsi mike agiye hanze ,aho hagaragayemo umuhanzikazi Ariel Wayz asoma Juno Kizigenza kuri ubu abafana bakomeje kubasaba ko bababwiza ukuri niba koko bari mu rukundo cyangwa ari ugutwika bisanzwe.

    Kuri uyu wa gatatu nibwo Ariel Wayz yagiye kuri instagram ye maze asangiza abafana be amwe mu mafoto yagaragaye mu mashusho y'iyi ndirimbo aho abantu bagiye batanga ibitekerezo byabo bibaza niba aba bombi bakundana bya nyabyo, mu gihe abandi babashimagizaga ko baberanye.

    Ni nyuma yaho kandi Aba bombi ubwabo baherutse kubwira itangazamakuru ko ari inshuti zisanzwe ,gusa abafana babo ntibabyizera kubera uburyo bagaragaza cyane urukundo rurenze,bigatuma abantu batabashira amakenga.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-babajijwe-nyuma-yo-kugaragara-basomana/

  • Ngiyi impamvu ikomeye ituma abagore bakunda cyane gutera akabariro mu kwa Buki . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihembwe cya kabiri cy'itwita abahanga bacyise ukwezi kwa bucyi mu gutwita (la lune de miel de la grossesse), gitangira nyuma y'amezi abiri ya mbere aho umubyeyi w'ahazaza aba atagifite agaseseme n'umunaniro, ahubwo agatangira kugira ubushake budasazwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Urubuga rwa topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri icyi gihembwe amatembabuzi yo myanya y'ibanga y'umugore yiyongera, bikaba byanatuma agira ubushake bwo gutera akabariro mu buryo budasazwe.

    Mu gihembwe cya mbere umubyeyi aba afite umunaniro n'umunabi bikomoka ku gutwita, ibi bikaba byanatuma ahurwa imibonano mpuzabitsina.Icyi gihebwe kikaba ari igihebwe kigorana cyane haba ku ruhande rw'umugore ndetse no ku mugabo.

    Mu gihembwe cya gatatu, imibonano mpuzabitsina irakorwa ariko uburyo bwo kuyikoramo burahinduka, ndetse n'ubushake ku bagore bamwe buragabanuka kubera ko imbaraga ziba zatangiye kuba nkeya, bitewe nuko umwana aba yatangiye gukura mu nda ya nyina, kandi amaze gufata umwanya munini mu nda abashakanye baba bagomba gusa n'aho bategeranye umwe akirinda kuryama ku wundi, kugira ngo birinde ko umubyeyi yagubwa nabi.

    Umugore aba agomba kugira uruhare runini rwo kwita ku bimenyetso abona ku mubiri we kugira ngo abe yabwira umugabo we uburyo bwiza budashobora kumubangamira we n'umwana.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-ikomeye-ituma-abagore-bakunda-cyane-gutera-akabariro-mu-kwa-buki/