Category: Uncategorized

  • Manchester United yasubiye inyuma mu makipe akomeye kw'isi(Reba urutonde) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United nyuma y'ibihe bibi cyane, yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw'uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa UEFA.

    UEFA ibara gusa amanota yakusanyijwe mu myaka itanu ishize, harimo n'uko yitwaye muri UEFA Champions League ziheruka.

    United ntiyitwaye neza mu Burayi mu myaka ishize nubwo yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League iheruka gutsindwa na Villarreal kuri penaliti.

    Kure cyane United iheruka kugera muri Champions League ni muri kimwe cya kane cy'irangiza — aho batsinzwe na Barcelona muri 2019.

    Nk'igisubizo, United yavuye ku mwanya yariho wa karindwi igera kuwa 9.

    Liverpool bahanganye yazamutse hejuru ya United nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League muri 2019 ndetse ikarangiza ku mwanya wa 2 mu mwaka wari wabanje.

    Amakipe arimo Manchester City yageze ku mukino wa nyuma ubushize hamwe na Chelsea yatwaye igikombe ubu ziri hejuru ya United.

    Reba urutonde rw'uko amakipe 10 akurikirana

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yasubiye-inyuma-mu-makipe-akomeye-kwisireba-urutonde/

  • Mc Tino ari mu byishimo byinshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru n'umushyushyabirori MC Tino wari umaze amezi atanu nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Country FM y'i Rusizi ari mu byishimo byinshi  nyuma yo kwerekeza kuri KT Radio.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. MC Tino yagize ati 'Ndashima Imana, ubu namaze gushyira umukono ku masezerano, guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu tuzajya tubana guhera saa kumi z'umugoroba.'

    Source : https://yegob.rw/mc-tino-ari-mu-byishimo-byinshi/

  • Dore ibanga ku mugabo wifuza gushimisha by’agahebuzo umugore mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Iki kibazo ariko gishobora kuba amateka, kuko umugabo wese ufite ikibazo cyo kutabasha gutera akabariro uko bikwiye kimwe n’ukeneye kurushaho kwitwara neza muri icyo gikorwa, REVIVE yabimufashamo maze icyo kibazo kigakemuka burundu.

    REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe by’umwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    • Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro
    • Yongera libido ku kigero cyo hejuru
    • Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno
    • Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi
    • Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga
    • Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
    • Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe :

    • Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza.
    • Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.
    • Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.
    • Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora, ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    Uramutse uyikeneye cyangwa se ushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho, wahamagara kuri telefone igendanwa +250786493913 cyangwa ukaba wayikoresha ubandikira kuri Whatsapp.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-ibanga-ku-mugabo-wifuza-gushimisha-by-agahebuzo-umugore-mu-gutera-akabariro

  • Umukinnyi yahuruje amakipe akomeye yose kwisi Nyuma yo gutangazako ari umutinganyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira wamaguru muri Australia yamajuepfo mu kipe yitwa Adelaide United, yatangajeko amaze imyaka 6 yarahisheko ari umutinganyi. Amazina yuyu mukinnyi ni Josh Cavallo, Mumagambo yicyongereza akaba yavuze ibi bikurikira tugenekereje mu kinyarwanda.

    Ati 'kuri uyu munsi noneho nshoboye kuvuga ibintu binyerekeyeho mu buzima, ntewe ishema no gutangazako ndi umutinganyi.' Arongera ati 'byari urugendo kugera kuri iki gihe mu buzima bwange, gusa ntacyanshimisha nko gufata uyu mwanzuro. Maze imyaka itandatu ndwana nibyiyumvo byange gusa ubu nishimiyeko bitagikomeje.'

    Yakomeje avugako byari bimuteye ipfunwe kuvugako ari umutinganyi kandi akina numupora wamaguru, ngo yari afite impungenge ko byari kugira ingaruka kumwuga yakuze akunda ariwo gukina umupira. Yakomeje ashima ko abantu bose bamenyaga ko ari umutinganyi bamusanganishaga urukundo. Ibi byose yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, bikurura abastar batandukanye ndetse namakipe atandukanye baramukomeza cyane cyane ku rubuga rwa Twitter.

    Bimwe mu byamamare byamukomeje bikanamwumvishako yisanga mu muryango wa siporo(Umupira wamaguru):Rio Ferdinand, Raphael Varane, Atoine Griezemann, Gerard Pique ndetse nabandi.
    Amwe mu makipe yamukomeje harimo: Arsenal, Fc Barcelona, Juventus, Liverpool ndetse nandi.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-yahuruje-amakipe-akomeye-yose-kwisi-nyuma-yo-gutangazako-ari-umutinganyi/

  • Umuriro watse hagati ya M Irene na Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Sunday choice gikorwa na M irene na Phil peter ndetse na Moises aho batumiye boss wabo akaba n'umuhanzi Bruce Melodie.

    M irene ndetse na Phil Peter bamubajije byinshi mu bivugwa hanze aha harimo imodoka ihenze avugwa ko agiye kugura ndetse na byinshi benshi bamuvugaho harimo ibyo fatakumavuta yavuze kuri video ye sawa sawa.

    Fatakumavuta yavuzeko ko Bruce Melodie yakoresheje imodoka ndetse na shitingi by'amake mu kubasubiza Bruce Melodie yabwiye abanyamakuru ko ntacyo yavuga kuri fata uwo ndetse ko na mvura fata yavuze iri muri video ye sawa sawa.

    Murindahabi yabijeje boss we impamvu yise abanyamakuru injajwa kandi nawe ari we , Bruce Melodie asubiza ko bamuhimbiye ko agiye kugura Brabus kdi iyo nkuru kandi Irene yayivuze mu  bambere .

    Source : https://yegob.rw/umuriro-watse-hagati-ya-m-irene-na-bruce-melodie/

  • Final ziratangira mu mpera z’iki cyumweru, ibiciro byagabanyijwe kubagura amatike uyu munsi #rwanda #RwOT

    Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Kamarampaka muri Baskteball rizwi nka ‘BKBNL 2021 Playoffs’ iratangira mu mpera z’iki cyumweru aho umukino wa nyuma mu bagabo ugomba guhuza Patriots BBC ba REG.

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma y’uko Patriots BBC yasezereye APR BBC na REG BBC igasezerera RP — IPRC Kigali muri ½.

    Imikino ya nyuma izatangira ku wa Gatanu tariki ya 29 ndetse ikomeze no kuri 30, aya makipe akaba agomba gutanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3 (best in 3).

    Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira, REG izakina na Patriots mu mukino wa mbere wa nyuma guhera ku isaha ya saa 20h, bazakina umukino wa kabiri ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 wo uzaba saa 19h.

    Hari kandi n’imikino ya nyuma mu bagore, REG WBBC izahura ku mukino wa nyuma na The Hoops Rwa, umukino wa mbere uzaba ku wa Gatanu saa 17h30′, uwa kabiri uzaba ku wa Gatandatu saa 16:30′.

    Uretse iyi mikino kandi hari n’imikino y’umwanya wa 3, mu bagabo APR BBC izakina na RP — IPRC Kigali saa 14:30′ ni mu gihe mu bagore APR WBBC izahura na RP — IPRC Huye guhera saa 12:30, ni imikino izaba ku Cyumweru.

    Amatike yo kwinjira kuri iyi mikino akaba yagabanyijweho 20% ku muntu uri bugure itike uyu munsi ku wa 27 Ukwakira 2021.

    Itike y’ibihumbi 10 irimo kugura ibihumbi 8, iya 7 irimo kugura 5500 ni mu gihe iya 5 irimo kugura 4. Aha kandi hakaba harimo n’igiciro cyo kwipimisha COVID-19.

    🚨Offer ending today🚨

    20% discount on tickets to watch the #BKBNL2021PLAYOFFS Final games is ending today.

    Make sure you get your ticket before you miss out this chance.@kigaliarenarw @BankofKigali#TSMGORWANDA pic.twitter.com/gKfMMokMUM

    — FERWABA 🏀🇷🇼 (@ferwabaRW) October 27, 2021

    REG BBC izacakirana na Patriots BBC ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/final-ziratangira-mu-mpera-z-iki-cyumweru-ibiciro-byagabanyijwe-kubagura-amatike-uyu-munsi

  • Kayonza : Umuyobozi yagiye gukiza abashakanye barwanaga umugabo ahita asohokana umuhoro aramutema #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ushinzwe Umutekao mu Mudugudu w’Agahiza uherereye mu Kagari ka Migera muri uriya Murenge wa Mwili, yatemwe n’uriya mugabo kuri uyu wa Kabiri.

    Uwo mugabo watemye uriya muyobozi wo mu Mudugudu akamukomeretsa bikabije ku kaboko, yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kageyo.

    Uriya muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu, yumvise umugore w’uriya mugabo ari gutabaza ubwo yariho arwana n’umugabo we, undi yihutira kubakiza, agezeyo ahahurira n’uruva gusenya.

    Nkunzurwanda John uyobora Umurenge wa Mwili, avuga ko uriya mugabo yatemye uriya muyobozi uwo yari amaze kubakiza.

    Ati 'Uwo mugabo ahita asohora umuhoro mu nzu amutema ku kuboko mu buryo bukomeye.'

    Icyakora ngo abaturage bahise bahagoboka bahita bamwihutana kwa muganga kuko yakomeretse cyane ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Nyakabungo.

    Nkunzurwanda John asaba abaturage kwirinda intonganya zo mu rugo kuko uretse kuba uriya muyobozi yazigiriyemo ingaruka mbi ariko zinatuma abashakanye bashobora kugirirana nabi kugeza no kuba bakwicana.

    Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babona ibikorwa bihungabanya umutekano kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane mu maguru mashya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umuyobozi-yagiye-gukiza-abashakanye-barwanaga-umugabo-ahita-asohokana-umuhoro-aramutema

  • Nyuma yo kuva I New York The Ben na Miss Pam… – #rwanda #RwOT

    The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

    Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mukabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

    Mu mpera z'ukwezi k'Ugushyingo 2020, nibwo umuhanzi The Ben hamwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, baherukaga muri Tanzaniya, icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y'inyanja.

    Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania, harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n'abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

    Aganira n'ikinyamakuru cya KT Press, yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

    Icyo gihe The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bwerekana ko yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

    The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n'ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

    Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo The Ben amwambitse impeta isi yose ikabimenya

    Ubwo The Ben yafataga amashusho Umukunzi we Miss Pamella

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110864/nyuma-yo-kuva-i-new-york-the-ben-na-miss-pamella-bari-muri-tanzaniya-110864.html

  • Urukundo rudasanzwe rwatumye Umudagekazi yemera kubana n'Umu Masai [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umudage witwa Stephanie Fuchs na Sokoine bahuje imitima muri Mutarama 2011 ubwo bakoraga mu kigo cy'ubushakashatsi muri Tanzaniya.

    Uyu mudagekazi yashakanye n'umukuru w'imiryango y'aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y'ubwitangemuri Tanzaniya. Fuchs yakoraga ubucuruzi bw'ubukerarugendo bwitwa Airbnb mu rwego rwo gushigikira ibikorwa by'ubuzima bw'abaturage.

    Yahuye ate na Sokoine?

    Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia, yabonye itsinda ry “abungeri barebare kandi beza” bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.

    Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine, yari yambaye imyenda itukura n “imitako myiza yaboheshejwe intoki”.

    Yatangarije Standard ati: “Icyo gihe, nabonye ntawe umeze nkawe – yari muremure kurusha abandi kandi yari afite amaso meza”.

    Yakomeje agira ati: 'Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we, nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye. Bari bafite igikundiro kandi bashishikajwe no gukomeza.

    Abinyujije kuri Instagram yagize ati: 'Muri Mutarama 2012, jye na Sokoine twafashe icyemezo cyo kugerageza kubaka ubuzima bwacu muri gakondo y'umuryango we. Sinari nzi neza ko nshobora kubikora, sinari nzi neza ko umubano wacu uzagenda neza kandi nta kintu na kimwe nari nzi ku bijyanye n'umuco kavukire, ariko nari niteguye kurwana kuko nashakaga kugumana na Sokoine.”

    Uyu mugore w'imyaka 35 y'amavuko amaze imyaka 12 aba muri Tanzania kandi yatangaje ko aticuza kuba yarakurikiye umutima we.

    Kuri ubu Fuchs ari muri Zanzibar n'umuhungu we kuko yashakaga kuba kure y'umudugudu wabo. Akunda umuhungu we kandi yishimira ko ari umubyeyi.





    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/urukundo-rudasanzwe-rwatumye-umudagekazi-yemera-kubana-n-umu-masai-amafoto

  • Umugore yahishuye uko yabuze akazi kubera imihanda mibi y'iwabo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera imihanda mibi mu gace atuyemo.

    Ikinyamakuru cyaho cyatangaje ko uyu mugore wabuze umugabo yavuze ko iyo abantu bashya baje mu gace k'iwabo batajya bongera kwifuzakugaruka kubera imihanda y'aho.

    Yavuze kandi ko muri iyo mihanda haba abajura bitwaje intwaro biba abagabo baza mu gace k'iwabo baba baje kubatereta.

    Yongeyeho ati: 'Kubera ukuntu umuhanda ari mubi, abajura bakunda kwiba abagabo bashaka kuturongora. Turasaba rero guverinoma kuza kudukorera imihanda kugira ngo tubone urukundo. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-uko-yabuze-akazi-kubera-imihanda-mibi-y-iwabo