Yiswe n'ababyeyi 'Kanoheli Christmas Ruth'. Mu bijyanye n'umuziki, akora mu buryo bw'umwuga kuko yanawize mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, yamamara ku izina rya Chris Neat, kuri ubu akaba ariwe ugiye kuzajya atunganyiriza indirimbo abagana 'Studio' y'umuziki y'Ibisumizi ku makuru yizewe InyaRwanda ifite.
Mu nzozi z'uyu mugore nk'uko yagiye abitangaza mu biganiro binyuranye, hahozemo kuba yazakorera indirimbo umuraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Hip Hop, Riderman kuri ubu rero yamaze kubona amasezerano mu nzu itunganya umuziki yashinze, bikaba ari amata abyaye amavuta.
Na none kandi, intego nyamukuru Chris Neat yinjiranye mu gutunganya umuziki ikaba ari iyo gucyemura ikibazo cy'abana b'abakobwa bifuza kwinjira mu muziki nyamara ugasanga badindizwa na basaza babo by'umwihariko aba 'Producers' babasaba ruswa y'igitsina nk'uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bawukora.
Chris Neat yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Studio y’Ibisumizi Â
Mu nzu y’umuziki y’Ibisumizi yashinzwe na Riderman, Chris Neat yatangiye akaziÂ
Uwahoze afasha Hillary Clinton yatangaje inyandiko bwite avuga birambuye uko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n'umusenateri wa Amerika.
Huma Abedin yavuze ko uyu munyapolitiki, atatangaje izina, yamutunguye akamugwatira akamutura ku ntebe, icyo gihe hari hagati mu myaka ya 2,000 ubwo yari amutumiye iwe, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Guardian.
Uyu mugore avuga ko yabashije kumwikuraho ariho agerageza kumusoma ku ngufu maze agahunga. Ibi yabirambuye mu gitabo cye gishya, Both/And: A Life in Many Worlds, kizasohoka mu cyumweru gitaha.
Mu 2016, Abedin yari umufasha w'umwizerwa wa hafi ya Hillary Clinton mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Amerika, n'igihe yari ashinzwe ububanyi n'amahanga ku gihe cya Obama.
Madamu Clinton rimwe yigeze kuvuga ko Abedin ari 'umukobwa we wa kabiri'. Abedin avuga iryo hohoterwa ryamukorewe yibutsa akazi ke nk'umufasha wa Clinton ubwo uyu yari umusenateri wa Leta ya New York hagati ya 2001-09.
Abedin nkuko BBC ibitangaza, ubu afite imyaka 45, ntabwo avuga izina ry'uwo musenateri cyangwa ishyaka rye. Avuga ko nyuma yo gusangira ifunguro rya nijoro i Washington yagendanye n'amaguru n'uwo munyapolitiki bagahagarara imbere y'inzu ye maze akamutumira imbere ngo basangire icyayi, Akemera.
Ms Abedin yatangiye gukorera Madamu Clinton nk'uwimenyereza umwuga.
The Guardian yabonye kopi y'iki gitabo mbere y'uko gisohoka, ivuga ko Abedin yanditse ati:' Nuko mu kanya gato, byose birahinduka. Yaranyegereye iburyo ashyira akaboko ke k'imoso ku rutugu rwanjye, aransoma, yinjiza ururimi rwe mu kanwa kanjye, ansunikira mu ntebe. Naratunguwe cyane, ndamusunika. Icyo nari nkeneye ni amasegonda 10 gusa yo kumwivanaho'.
Perezida wa Repubulika yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu gihe Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.
Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe gahunda y'imibereho myiza y'abaturage.
Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.
Icyo gihe,Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango.
Umusirikare utaramenyekana ukomoka muri Batayo 22 y'ingabo za Nigeria, Sobi Cantonment, Ilorin, muri Leta ya Kwara,arashinjwa gukubita umuforomokazi kugeza ubwo amuvunye ukuguru ubwo yari amusanze mu bitaro aho yari ajyanye umugore we wari utwite kubyara.
Uyu musirikare yakubise abaforomokazi babiri, umwe muri bo avunika ukuguru.
Ibyabaye, byari byegeranijwe, byabaye muri wikendi ubwo umusirikare yajyanaga umugore we wari utwite ku bitaro kubyara.
Amakuru yatangajwe na Daily Trust avuga ko ibibazo byatangiye ubwo umwe muri aba baforomokazi yasabye uyu musirikare kugura udukoresho twifashishwa mu kubyaza nyuma yo kwakira umugore w'umusirikare mu cyumba babyariramo.
Iki kinyamakuru kigira kiti“Aho kugira ngo ashakishe utwo dupaki two gufasha kubyara, uyu musirikare yanze ubwo busabe avuga ko Leta yahaye ibikoresho nk'ibi abagore batwite bndetse bishobora kuba byarageze muri ibyo bitaro.”
Umuforomokazi yabwiye umusirikare ko ayo makuru atari yo,akeneye kugurira umugore we ibyo bikoresho kugira ngo amufashe kubyara cyane ko yari ku bise.
Manchester United iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi 'UEFA' yashyize ahagaragara, rugaragaza uko amakipe ahagaze mu myaka itanu ishize.
UEFA ibara amanota yakusanyijwe mu myaka itanu ishize, harimo n'uko yitwaye muri UEFA Champions League mu myaka ishize.
Manchester United ntiyitwaye neza ku ruhando rw'u Burayi mu myaka ishize n'ubwo yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League iheruka gutsindirwaho na Villarreal kuri penaliti.
Kure cyane United iheruka kugera muri Champions League mu myaka itanu ishize,  ni muri ¼ mu 2019,  aho yasezerewe na FC Barcelona yo muri Espagne.
Ku rutonde rwaherukaga gushyirwa ahagaragara, Manchester United yasubiye imyuma kuko yaherukaga kuba iya karindwi.
Liverpool bahanganye yazamutse hejuru ya Man.United nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League muri 2019 ndetse ikarangiza ku mwanya wa 2 mu mwaka wari wabanje.
Amakipe arimo Manchester City yageze ku mukino wa nyuma ubushize hamwe na Chelsea yatwaye igikombe ubu ziri hejuru ya Manchester United.
Iki gitaramo ‘Za mbaraga live concert’ kizaba ku Cyumweru tariki 31/10/2021 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya IOWA mu mujyi wa Urbandale mu rusengero rwitwa New Hope Assembly of God. Saa Kumi zuzuye z’umugoroba ku isaha yo muri Amerika ni bwo iki gitaramo kizaba gitangiye. Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Amerika, gusa avuga ko nyuma yacyo azahakorera ibindi byinshi muri Leta zinyuranye ndetse hakaba hari n’ibyo azakorera i Burayi.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nice Ndatabaye yavuze ko atewe ishema no kuba abashije kwitegurira igitaramo cye bwite muri Amerika nyuma y’uko yari amaze igihe atumirwa yo. Ati “Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 31/10/2021 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni igitaramo cya mbere nteguye ku giti cyanjye muri Amerika, mu busanzwe bari basanzwe bantumira, church (Itorero) ikantumira, ..ariko iki ni igitaramo ngiye kwitegurirayo, ni yo concert yanjye ya mbere igiye kubera hariya muri Amerika”.
Yavuze ko azaba ari kumwe n’abandi baramyi batandukanye banagaragara ku ifoto yamamaza iki gitaramo. Ati “Tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana; Rehema Gikundiro uzaba avuye Indiana, hazaba hari Tumaiini Byinshi uzaba avuye Kentucky ndetse tuzaba turi kumwe na Bigizi Gentil (azwi cyane nka Kipenzi) uzaba uturutse muri Arizona”. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 20 ku muntu uzagura itike mbere y’igitaramo. Uzayigura ku munsi w’igitaramo, azishyura amadorali 25, naho itike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni amadorali 40.
Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo ‘Umbereye maso’
Nice Ndatabaye yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati “Mu rwego nateguyemo iyi gahunda, ni ibitaramo bisanzwe nk’uko nsanzwe ntegura ibitaramo, nk’uko nakoreye igitaramo mu Rwanda ubushize, nk’uko nagikoreye muri Kenya, ni mu rwego rwo gusabana n’abakunzi bacu. Rero n’iyi gahunda irakomeje hari n’ibindi bitaramo mfite muri Edmonton (Canada), hari n’ibyo nakoze, hari n’ibindi nkikomeje gukora ahantu hatandukanye. Mfite gahunda yo kuzenguruka Leta za Amerika n’u Burayi uko Imana izagenda idushoboza”.
Ndatabaye wakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019, yavuze ko ibi bitaramo byo kuzenguruka Isi ari kubitegura abifashijwemo na Sam Mugabe usanzwe utegura ibitaramo uzwi ku kazina ka ‘Manager’ dore ko yabereye umujyanama abahanzi banyuranye barimo n’umugore we Ada Bisabo Claudine (ABC) uri mu bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Nice Ndatabaye ati “Ndi no kubifashwamo n’umuntu umenyereye mu bintu byo gutegura ibitaramo, Sam Mugabe, turi gufatanya mu bintu by’imitegurire”.
Yunzemo ati “Ubwo rero ni ibintu bitunejeje twese gukorera hamwe n’abaramyi bose baduteye inkunga bo mu Rwanda, n’ahandi hatandukanye twagiye twiyambaza b’i Burayi dusanzwe dukorana muri Gospel”. Yashimiye cyane ubumwe no gushyigikirana kw’abahanzi ba Gospel, ati “Mu by’ukuri ndashimira ubumwe bw’abahanzi n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bakomeje bamba hafi bambaza amakuru y’iki gitaramo,….turabakunda cyane”. Yasoje agira ati “N’abahanzi bose bamfashije bafata udu video bamamaza igiterane, ndabashimira cyane, Imana ibahe umugisha. Murakoze”.
Nice Ndatabaye yateguye igitaramo muri Amerika
Nice Ndatabaye hamwe n’umugore we Hadassah Ndatabaye
Tumaini Byinshi ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo
Bigizi Gentil ategerejwe muri iki gitaramo ‘Za mbaraga live concert’
Rehema Gikundiro yatumiwe na Nice Ndatabaye muri iki gitaramo
Mu gitaramo Ndatabaye yakoreye i Kigali mu 2019 yarambitsweho ibiganza na Bishop Dr. Masengo Fidele amusabira kogeza ubutumwa bwiza ku Isi hose
REBA HANO ‘UMBEREYE MASO’ YA NICE NDATABAYE FT GENTIL MISIGARO