Category: Uncategorized

  • Abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo barizezwa kwishyurwa bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana
    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana

    Ni umuhanda watangiye kubakwa ku itariki 27 Werurwe 2019 ku burebure bwa kilometero 73.3, aho uca hari imitungo y’abaturage yagiye yangirika, cyane cyane inzu zari zituwemo ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa.

    Benshi mu babariwe imitungo yabo barishyuwe ariko na none hakaba n’abandi batarishyurwa, barimo Nikuzwe Clement wo mu mudugudu w’Akamonyi, Akagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, uvuga ko imitungo yabo yabazwe ku wa 21 Mutarama 2019, ku wa 23 Werurwe uwo mwaka berekwa ingurane ndetse baranayisinyira.

    Avuga ko guhera ubwo bategereje amafaranga baraheba. Yibaza ukuntu ababariwe nyuma baba barabonye ingurane yabo bo batarayibona.

    Agira ati “Hariya Cyabayaga santere babariwe nyuma yacu ariko barishyuwe, twebwe reka turacyategereje twarahebye. Reba uyu mukingo ndi hejuru, nibeshyeho gato nahita ngwa mu muhanda, ubu abana ni ukubakingirana mu mazu.”

    Avuga ko abasigaranye ikibazo cyo kutishyurwa ingurane zabo ari 13 bakaba barandikiye akarere ariko ntibatarabona igisubizo.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari harashyizweho itsinda ryemeza abagomba kwishyurwa.

    Avuga ko muri raporo y’iryo tsinda ryari rihuriweho n’akarere ndetse na RTDA, hanagaragaye abantu amazu yabo yasadutse kubera ikorwa ry’umuhanda ndetse n’abandi batabaruriwe kandi bigaragara ko byari ngombwa kuko basigaye mu manegeka.

    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira
    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira

    Yongeraho ko ikibazo ari uko amafaranga yatinze kugera ku bantu bagomba kwishyurwa ariko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bagomba kuyabona.

    Ati “Amafaranga yatinze kugera ku bantu kugira ngo bishyurwe ariko RTDA itwereka ko ishaka kwishyura amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kugira ngo abo bantu bashobore guhabwa amafaranga yabo.”

    Yavuze kandi ko hari n’abandi bantu bakivuga ko bakwiye kwishyurwa nyamara itsinda ryagiye kureba icyo kibazo ryo rigaragaza ko badakwiye kwishyurwa.

    Avuga ko hagiye kwihutishwa kwishyura abari ku rutonde hanyuma abandi bagifite ibibazo bazaganire na bo nyuma.


    source : https://ift.tt/31bqwQk

  • Yishimiye ko abana be basubiye mu ishuri bari barakuwemo n’ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye gusubira ku ishuri
    Bishimiye gusubira ku ishuri

    Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe, ubwo uwo muryango wakurwaga muri shitingi wari ucumbitsemo, aho wari warirukanywe kenshi mu mazu y’ubukode kubera kubura ubwishyu, ubu bakaba barimo kubakirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego za Leta, aho Akarere ka Nyabihu katanze inkunga y’isakaro.

    Ubwo uwo mubyeyi yagarigaga na Kigali Today tariki 21 Ukwakira 2021, mu muganda wo gutangiza gahunda yo kumwubakira, mu byishimo byinshi yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kubona inzu ye nyuma yo kwirukanwa mu bukode, akamara icyumweru abana n’abana be muri shitingi.

    Ni nyuma y’uko yigeze gusohorwa mu nzu amara icyumweru arara ku ibaraza ry’umuturanyi, abana be baratoroka bamwe bajya mu Mujyi wa Kigali abandi bajya mu mujyi wa Musanze, biba ngombwa ko Leta ijya kubashaka irabagarura.

    Bahawe ibikoresho byose n
    Bahawe ibikoresho byose n’imyambaro y’ishuri

    Ibyo byishimo by’uwo mubyeyi, byakurikiwe n’agahinda ubwo Kigali Today yamubazaga ku mibereho y’abana be, mu gusubiza agira ati “Ubu bose bavuye mu ishuri, ntiwaba urara muri shitingi ngo ubone icyo kubarihira, nta n’ibikoresho bagira, nta bushobozi nanjye mfite murabibona, none murumva bakwiga bate?”

    Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu wari waje mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubakira uwo muryango, akimara kumva agahinda k’uwo mukecuru uvuga ko abana be batiga kubera kubura ubushobozi, yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, kumukorera urutonde rw’ibyo abo bana bakeneye ngo bajye ku ishuri, yemerera uwo mubyeyi ko agiye kubagurira byose bagasubira kwiga bidatinze.

    Imvugo y’umuyobozi yamaze gushyirwa mu ngiro, aho abana bagaragaye mu myambaro y’ishuri mishya bahetse ibikapu ndetse bakaba barahawe n’amafaranga y’ishuri, aho ubu bamaze kugera ku ishuri kandi bishimye.

    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu
    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu

    Ntizihabose (Nyina w’abo bana) arashimira uwo muyobozi, ku bufasha yageneye uwo muryango abana bakaba bamaze gusubira mu ishuri, avuga ko urwo rukundo uwo muyobozi yabagaragarije ruva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Uyu muyobozi udufashije abana bakaba basubiye ku ishuri ntacyo namunganya, Imana izabimuhembere. Ngashimira n’imiyoborere myiza ya Perezida wacu Paul Kagame, ntaho nari mfite ho kuba none ndimo kubakirwa, abana bari barabuze uko bajya ku ishuri, none bagiyeyo kandi basa neza, ndishimye cyane”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kubakira uwo muryango


    source : https://ift.tt/3nEu2tY

  • Emmanuel Okwi na Mutyaba batangiye imyitozo muri Kiyovu Sports (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo aho ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, kuri uyu munsi mu myitzo ya mu gitondo bakiriye abakinnyi babiri babiri bakomoka muri Uganda ari bo Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba
    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba

    Aba bakinnyi uko ari babiri bari bamaze iminsi bategerejwe mu Rwanda, aho Okwi yaje mu Rwanda agasinya amasezerano akongera agasubira iwabo muri Uganda. Aba bakinnyi uko ari babiri bitezwe mu mukino wa mbere wa Shampiyona iyi kipe izakina na Gorilla ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3Esf9BE

  • Meya Nzamwita Deogratias umaze imyaka 22 mu buyobozi bw'inzego z'ibanze yakoresheje irihe banga? #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yamennye ibanga yakoresheje kuva mu 1999 ubwo yinjiraga mu buyobozi bw'inzego z'ibanze, avuga ko kutiyandarika no gushyira imbere inyungu z'umuturage n'igihugu ari intwaro inesha inzitizi zose umuyobozi ashobora guhura nazo.

    Nzamwita Deogratias

    Mu nama y'Inteko Rusange ya RALGA yateranye Tariki ya 24/10/2021, mu kiganiro ku byagezweho mu nzego z'ibanze muri manda ya 2016-2021, imbogamizi zagaragaye n'icyakorwa ngo ziveho, Meya Nzamwita yagarutse ku ibanga yakoresheje ngo arangije manda y'imyaka ebyiri dore ko na mbere yo kuba umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yabaye umuyobozi mu Nzego z'ibanze zitandukanye.

    Nzamwita Deogratias ni muntu ki?

    Nzamwita Deogratias afite imyaka 57 y'amavuko, yavukiye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke mu kagari ka Kagoma mwaka wa 1964. Ni umugabo ufite umugore umwe n'abana. Yabyaye ibitsina byombi.

    Amashuri abanza yigiye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke ku kigo cyitwa Karuganda, ayisumbuye ayiga mu iseminari ntoya yo ku Rwesero mu ishami ry ikiratini n'ubumenyi 'Latin Science' mu 1984 yahise akomereza amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyakinama mu yahoze ari Perefegitura Ruhengeri, ibijyanye na Geography. Yarangije amasomo mu 1989, ahita akora akazi k'ubwarimu muri iyo kaminuza kugeza mu 1993.

    Yabaye mu buyobozi bw'inzego z'ibanze kuva mu  1999, mu nshingano yahawe harimo kuba Sous -Préfet wa sous préfecture  ya Kinihira umwaka umwe, mu 2000 yagiye gukora mu Biro by'Intara ya Byumba ashinzwe ubutegetsi n'amategeko 'Noteri'  mu mwaka wa 2006 yabaye umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu, mu 2011 aba umuyobozi w'Akarere ka gakenke kugeza uyu munsi.

    Ibintu bitatu bifasha umuyobozi gusohoza inshingano ze neza

    Nzamwita yavuze ko ari urwego rw'inzego z'ibanze ari urwego abarurimo baba bafite inshingano zitoroshye, ariko bishoka ko umuntu yazisohoza neza.

    Yaravuze ati 'Kuba mazemo iyi myaka yose ni ikimenyetso cy'uko umuntu ashobora kurubamo 'urwego' igihe kirekire kandi akarangiza neza inshingano ze ndetse n'abaturage bakabyishimira.'

    Yakomeje avuga ibintu bitatu byamufashije gusohoza inshingano. Ati 'Hari ibintu bitatu byamfashije nkunze kubivuga aho ndi hose. Iyo muri nyobozi mutagira akaboko karekare, muri nyobozi mukaba mutiyandarika, muri nyobozi mukaba mutari abasinzi nta kabuza inshingano mwahawe muzisohoza neza kandi n'abakozi mugakorana neza kuko baba babona uri umuyobozi muzima.'

    AMAFOTO]: Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje kubarikorewe

    Yashimye intambwe imaze guterwa mu nzego z'ibanze, aho usanga abakozi bazi icyo bakora kandi bakora ibyo bize, ingengo y'imari yariyongereye ugereranyije no mu myaka ya za 2000, abaturage barasobanutse batanga ibitekerezo bifatika bishingirwaho mu byemezo bifatwa kandi bakamenya kugenzura ko ibyo basabye ari byo byakozwe n'ibindi.

    'Tour du Rwanda' yamuteye 'stress'

    Meya nzamwita yabwiye abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, ko ikintu cyamuhangayikishije cyane ari 'Tour du rwanda'. Twabibutsa ko 'Tour Du Rwanda' ari imvugo yadutse ubwo abayobozi b'inzego z'ibanze beguzwaga umusubirizo mu myaka yashize.

    Ati 'Mu bintu natinye nkumva ni Tour du Rwanda[…]ntabwo bituma tugira umutekano muri izi nzego bituma abantu bakora bavuga bati ejo ejo[… ]Ariko uwakoze ikosa uwo nguho agahanwa rwose ntabwo mvuze ngo bamureke.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi b'inzego bacyuye, abasaba kuzarangwa n'imyitwarire iboneye, guca ukubiri na ruswa no kwihesha agaciro.

    Ati 'Igihugu cyanga ruswa, akarengane, imyitwarire mibi, uwagiye mu buyobozi akirinda ibyo nta cyatuma adakomeza gushyigikirwa.'

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Meya Nzamwita Deogratias umaze imyaka 22 mu buyobozi bw'inzego z'ibanze yakoresheje irihe banga? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/28/meya-nzamwita-deogratias-umaze-imyaka-22-mu-buyobozi-bwinzego-zibanze-yakoresheje-irihe-banga/

  • Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya FC Barcelona yari yasuye Rayo Vallecano mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona yo muri Esipanye, uyu mukino warangiye Barca iwutsinzwe igitego kimwe ku busa bituma umutoza wayo Ronald Koeman yirukanwa.

    Uyu mukino watumye Koeman asezerwa mu kazi ke wabereye ku kibuga cya Estadio Vallecas, ubwo hari ku munota wa 30 nibwo Radamel Falcao yatsinze igitego cyatumye Rayo Vallercano igera ku mwanya wa gatanu naho Barcelona yo iguma ku mwanya wa 9.

    Gutsindwa kwa Barcelona na Rayo Vallecano byaherukaga mu mwaka wa 2002, bivuze ko hari ishize imikino 14 Barcelona itazi uko gutsindwa n'iyo kipe bimera.

    Binyuze ku rubuga rwa internet rwa FC Barcelona batangaje ko Ronald Koeman atakiri umutoza wayo nyuma yo kutitwara neza kuri uyu mukino, by'umwihariko akaba yari amaze amezi 14 mu ikipe ya Barcelona.

    Ronald Koeman asezerewe muri Barca amazemo iminsi 435 mu kazi, akaba yaratoje imikino 67 atsindamo imikino 40 anganya 11 atsindwa imikino 16, aha kandi yakoresheje mo abakinnyi 36.

    Kugeza ubu amahirwe y'uzasimbura Ronald Koeman ari ku wahoze akinira iyi kipe ya Barcelona ariwe Xavier Hernández, kuri ubu uyu arimo gutoza ikipe ya Al Sadd SC yo muri Qatar.

    The post Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ronald-koeman-watozaga-ikipe-ya-fc-barcelona-yirukanywe-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayo-vallecano-mu-mukino-wa-shampiyona-yo-muri-esipanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ronald-koeman-watozaga-ikipe-ya-fc-barcelona-yirukanywe-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayo-vallecano-mu-mukino-wa-shampiyona-yo-muri-esipanye

  • Guverineri Habitegeko yahaye impanuro abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha rya komite z
    Ihererekanyabubasha rya komite z’imidugudu

    Mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Habitegeko François avuga ko abaturage banyotewe n’iterambere kandi gufasha abaturage gutera imbere bisaba gukorera hamwe.

    Guverineri Habitegeko abinshingira ku kuba Umuyobozi w’umudugudu ari we muyobozi wegereye umuturage.

    Yagize ati “Turashima abasoje manda bari batorewe n’abaturage, hakozwe byinshi kandi byiza byo kwishimira, tunyotewe n’iterambere kandi dufite imihigo tugomba kwesa, ni byinshi tugomba kugeraho kandi twihuse, muri manda itangiye, abayobozi bashya bagomba gukora nk’ ikipe ifite icyerekezo kimwe bakirinda gukora bategana no kuvunishanya.”

    Akomeza avuga ko kugira ngo Umuyobozi ashobore kuyobora neza, bisaba ko na we akora ibyo yemera. Ati: “Ibanga ni ukwigisha ibyo wemera, nta rindi banga, kuko ntiwashishikariza abantu gutanga Ejo Heza utayemera, utayitanga, ntiwashishikariza abaturage kujyana abana ku ishuri kandi utarajyanye abawe, kuko ntibabyumva nk’uko utababwira gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi nawe utabutanga. Kugira ngo ukorane neza n’abaturage ubigisha ibyo wemera kandi ukora ukababera urugero bareberaho.”

    N’ubwo abakuru b’Imidugudu benshi bamaze gusimburwa, abakorera mu mirenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Congo banengwa kurebera abakora forode kuko badatanga amakuru ku babikora.

    Abayobozi n
    Abayobozi n’abandi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira gahunda y’ihererekanyabubasha

    Umwe mu basirikare bakuriye ingabo z’u Rwanda mu kibaya avuga ko bene ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

    Ati “Ikibazo cy’abacuruzi bakora forode gihungabanya umutekano. Hari abarasirwa mu kibaya, kuko nijoro ntitumenya ngo ni nde ugenda, kuko n’abanzi turabafite hakurya aha kandi baherutse kuza muri Bugeshi barasa inka z’umuturage. Kugenda nijoro, kwambutsa ibiyobyabwenge, ni ibikorwa bihungabanya umutekano kandi tubishatse nk’inzego z’ibanze n’abaturage twabikumira kuko abinjiza ibiyobyabwenge baba baziranye n’abayobozi kuko ufata uwinjiza magendu ugasanga avugana n’umuyobozi w’umudugudu.”

    Bimwe mu byo abayobozi b’imidugudu basabwa harimo gukora urutonde rw’abambuka umupaka bakazana magendu bagafashwa, bakaganirizwa kuko bigira ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima.


    source : https://ift.tt/3vU9qlh

  • Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kuyoborwa na ba Meya bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagendewe kuri Lisiti yasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’agateganyo, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, dutatu ni two dushobora kuzagumana abayobozi batwo naho utundi tune bahinduke.

    Uturere tuzayoborwa n’abayobozi bashya kubera ko abari bahari basoje igihe cyabo (mandat) ni Kirehe na Ngoma.

    Muzungu Gerald yatangiye kuyobora Akarere ka Kirehe ku wa 23 Ukuboza 2014, yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2016.

    Muzungu Gerald yari ayoboye muri manda ebyiri, bityo itegeko ntirimwemerera kongera kwiyamamaza.

    Ni mu gihe kandi nanone Nambaje Aphrodis yayoboye Akarere ka Ngoma guhera tariki ya 31 Gicurasi 2012 asimbuye Niyotwagira François wari umaze kwegura.

    Nambaje na we yayoboye muri manda ebyiri, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere.

    Ku rundi ruhande, hari uturere tubiri tugiye guhabwa abayobozi bashya nyamara abari batuyoboye barayoboye muri manda imwe gusa.

    Murenzi Jean Claude yayoboye Akarere ka Kayonza mu matora yo mu mwaka wa 2016, akaba yari amaze imyaka itanu.

    Yari yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Kayonza ariko kuri lisiti y’agateganyo yasohowe na Komisiyo y’amatora ntagaragaraho.

    Nyamara ariko abari abayobozi bungirije muri ako Karere uko ari babiri bo baragarara ku rutonde rw’abaziyamamaza bivuze ko bashobora gukomeza kuyobora.

    Mushabe David Claudian yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 29 Kamena 2018 asimbuye Mupenzi George wari umaze kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose.

    Mushabe na Rurangwa Stephen wari ushinzwe ubukungu ntibagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza, bivuze ko batazagaruka mu buyobozi bw’Akarere n’ubwo bari barayoboye muri manda imwe.

    Uturere dushobora kongera gusubirana abayobozi batwo ni Gatsibo ariko nabwo Gasana Richard akaba ashobora guhabwa abamwungiriza bashya.

    Gasana Richard yatangiye kuyobora Akarere ka Gatsibo mu mwaka wa 2015 bivuze ko yakoze mu yindi manda.

    Umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank avuga ko iyo Gasana aza kuba yarakoze umwaka wose muri manda yabanje atari kwemererwa kongera kwiyamamaza.

    Ati “Kugira ngo umuntu atongera kwiyamamaza bisaba ko aba yarakoze umwaka wose mu yindi manda, nka Gasana rero ntabwo umwaka wageze kandi n’aya mezi yarenzeho kuri iyi manda ntabwo yabazwe.”

    Rwamagana na Bugesera na bo bashobora kugumana ba Meya bari basanganywe kuko Mbonyumuvunyi wakunze kwitwara neza mu kwesa imihigo ndetse na Mutabazi Richard bagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza.

    source : https://ift.tt/3nyxRkx

  • Igikombe cy’Isi kigiye gutuma Abanyarwanda 700 babona akazi muri Qatar #rwanda #RwOT

    Ku ikubutiro, abazabanza bakaba bazatangirana n’imikino itandukanye irimo iy’Igikombe cy’Isi cya 2022 izabera muri Qatar.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, Dr Kabera Callixte, yavuze ko uyu mwaka bazohereza abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700 kubera ko Quatar izakenera abakozi benshi mu kwakira abashyitsi bazagenderera iki gihugu mu kwakira iriya mikino.

    Qatar iteganya kwakira amarushanwa y’umupira w’amaguru azahuza ibihugu by’Abarabu, amarushanwa y’umupira w’amaguru uzahura ibihugu bya Aziya hamwe n’Igikombe cy’Isi cya FIFA.

    Ati 'Muri Qatar harimo gutegurwa Igikombe cy’ibihugu by’Abarabu, hari igikombe cya Aziya mu Ukuboza, hakaba n’Igikombe cy’Isi cyo batubwiye ko bazacyenera abakozi 6000. Turashaka kugira uruhare muri aba bakozi batubwiye ko tubonye hagati ya 500 na 700 biteguye kubafata ni uburyo bwiza bwo kohereza hanze.'

    Yakomeje agira ati 'Bazohereza impuguke ebyiri mu cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo, gukoresha ibizami abize i Kigali n’i Rubavu ndetse n’abari kurangiza. Ni igikorwa tutihereranye n’igihugu kizi kuburyo abo tuzohereza muri Qatar. Bazagenda baduhagarariye birasaba nko nk’u Rwanda dutegura abo bantu nibitawra neza hari amahirwe ko bazaguma muri Qatar kuko abazabakoresha bafite amahoteri 40 kandi bazabishyurira itike,aho kuba banabahe umushahara.'

    Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB, yavuze ko amasezerano yasinyanye n’ikigo cya Qatar arebana no kohereza abanyeshuri bize ibirebana n’amahoteli no kwakira abantu kwimenyereza umwuga birimo ubumenyi buri kurwego mpuzamahanga nk’igihugu cyakira ba mukerarugendo benshi.

    Avuga ko abazahabwa amahirwe yo kugenda, harimo ababonye certificate y’umwaka umwe, abafite diplome mu birebana n’amahoteri n’ubukerarugendo.

    Yagize ati 'Twatangiye kubategura tubabwira kuza kwiyandikisha ku ishuri, batanga ibyangombwa birebana n’amanota bagize, irangamuntu n’imyirondoro irambuye CV na Passport, ubundi bagategereza abazava muri Qatar kuza kubaha interview.'

    Dr Cherno Omar Barry, Umuyobozi wa International OPEN University izafasha UTB kubaka ibikorwaremezo byongera ireme ry’uburezi UTB itanga, avuga ko bifuza gufasha Abanyafurika kwiga bakoresheje iyakure kuko basanze bihendutse.

    Yavuze kandi ko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bashobora gukomeza kaminuza muri Afurika batarenga 10% kubera uburyo Kaminuza zihenze, imibereho n’ibyo basabwa bajyayo ariko ngo kwiga ukoresheje iyakure biroroha kandi bitwara makeya.

    Aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abize muri kaminuza ya UTB na Inspire Trade Training Center ku bufatanye na International OPEN University, aba mbere bazatangirana na yo bakaba bagiye gukora ibizamini abazatsinda akaba aribo bazahita bagenda bagatangirana n’Igikombe cy’Isi cya 2022.

    UTB ifite abanyeshuri basaga 5 000 barimo 3 400 biga mu ishami ryayo riri i Kigali n’abandi 1 800 biga i Rubavu, abenshi bakaba biganje mu ishami ry’ubukerarugendo n’amahoteli.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Igikombe-cy-Isi-kigiye-gutuma-Abanyarwanda-700-babona-akazi-muri-Qatar

  • Impamvu yateye Sugira Ernest guhindura nimero yari amaze imyaka 8 yambara #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa AS Kigali, Sugira Ernest yafashe umwanzuro wo guhindura nimero 16 yari amaze imyaka 10 yambara muri shampiyona y’u Rwanda.

    Sugira Ernest yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda muri 2012 akinira AS Muhanga, yayikiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri APR FC nayo ayikinira umwaka, 2014 yahise ajya muri AS Kigali ayikinira imyaka 2 ari nabwo yahise ava mu Rwanda ajya muri DR Congo yakinnye umwaka umwe.

    2017 yahise aza muri APR FC ayikinira imyaka 2, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahise imutiza muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri 2021. Iyo myaka yose yakinnye muri shampiyona y’u Rwanda yambaraga nimero 16.

    Iyi nimero yafataga nka nimero y’amahirwe kuri we, yari imaze gusa n’aho iba ikirango cye cyane ko no mu ikipe y’igihugu ari yo yambara.

    Nyuma yo kongera gusinyira ikipe ya AS Kigali muri uku kwezi, Sugira Ernest yahisemo guhindura iyi nimero yari imaze kuba ikirango kuri we.

    Yabwiye ISIMBI ko impamvu yahisemo kuyihindura ari uko yasanze ifitwe n’undi mukinnyi (Biramahire Abeddy) yanga kuba yamubangamira.

    Ahamya ko iyo aba ayishaka bari kubiganiraho ndetse akaba anabizi neza ko atari kuyimwima ariko ngo yasanze yarafashe ayikunze ndetse abona ari cyo gihe cyo kuba yahindura nimero yambaraga.

    Nubwo yahinduye nimero yambaraga mu ikipe, gusa ngo mu ikipe y’igihugu igihe yahamagawe azakomeza kwambara nimero 16.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yasabye nimero 32 ko ari yo yahabwa mu ikipe ya AS Kigali, nta gihindutse niyo azaba yambaye ku mukino ufungura shampiyona bazakinamo na Espoir FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2021.

    Sugira Ernest ubwo yakinaga muri AS Kigali ni nimero 16 yambaraga

    Muri APR FC yambaraga naho 16

    Muri Rayon Sports yakomereje kuri 16

    No mu ikipe y’igihugu ni 16 yambara

    Yagarutse muri AS Kigali yahisemo guhindura nimero, yasabye 32 niyo bagiye kumukoreshereza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-yateye-sugira-ernest-guhindura-nimero-yari-amaze-imyaka-8-yambara

  • Kirehe : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amunize amuziza ubusinzi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Ntezebose w’imyaka 34 akurikiranyweho kwica umugore we Odette w’imyaka 32.

    Ntezebose ukekwaho kwica umugore we amunize mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, ubu ari mu maboko ya RIB.

    Yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu Murenge wa Gatore wegeranye n’uriya wa Gahara basanzwe batuyemo.

    Gusa ngo ubwo yamunigaga yatabaje bituma abaturage bihutiza kuza kureba ibibaye basanga agitera akuka bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gashongore ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Ignace Harorimana uyobora Akagari ka Murehe, avuga ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko byari bizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Yagize ati 'Byari bizwi n’ubuyobozi bw’Umudugudu batuyemo ko umugabo ashinja umugore we gusinda akanamuca inyuma, ubwo rero 'yamufashe aramuniga’ amaze kumuniga abantu barahurura ahita atoroka.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amunize-amuziza-ubusinzi