Category: Uncategorized

  • Isomwa ry’urubanza rw’abayobozi b’i Burera barimo Visi Meya Manirafasha ryasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatangaje ko isomwa ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu munsi, ryimuriwe tariki 25 Ugushyingo 2021 ku mpamvu z’uko umucamanza waruburanishije atabonetse.

    Mu iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu kuri buri umwe.

    Mu iburanisha ryo ku wa 30 Nzeri 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu ariko Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix we agahabwa umwihariko w’igihano mu bushishozi bw’Urukiko.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa.

    Mu buryo bw’umwihariko we yasabiwe guhanwa n’ingingo ya 62 y’igitabo cy’amategeko No 68/08/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kubera impurirane z’ibyo byaha.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


    source : https://ift.tt/3nClKCT

  • Dore akamaro ko kurya ibihaza #rwanda #RwOT

    Ibihaza ni ibiribwa byuzuye intungamubiri dukenera mu buzima, kandi biboneka henshi, kuko hari n’aho byiyeza mu gisambu. Bikaba bimwe mu bihingwa bishobora gutuma umwijima, impyiko, amagufa, amaso n’uruhu bikora neza.

    Zimwe mu ntungamubiri usanga mu gihaza: Vitamini A, B, C, D, E, Amazi angana na 95%, Isukari ingana na 3.5%, Imisemburo itera kwituma neza ingana na 2%, Ibivumbikisho, by’umubiri bingana na 15%, Inyubakamubiri zingana na 0.8%, Amavuta angana na 0.1%

    Imyunyu-ngugu itandukanye nka sodium, potasiyumu, manganeze silica ikenewe n’amagufa, imitsi n’ingingo ngo bikore neza.

    Lignans: Ubushakashatsi bwakozwe ku gihaza bwagaragaje ko mu gihaza harimo izindi ntungamubiri zitwa lignans zifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kanseri ya nyababyeyi, iy’udusabo tw’intanga ngore, ndetse na kanseri y’amabya.

    Akamaro ko kurya ibihaza

    Byongera ubudahangarwa

    Ni isoko nziza ya vitamin C, manyesiyumu ndetse n’ibindi bifasha gusukura umubiri (antoxidants). Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya ibishobora kwangiza umubiri ndetse no gusohora ibizwi nka free radicals; ubusanzwe izi free radicals ntizigomba kuba mu mubiri, mu gihe zirimo bishobora gutera indwara za kanseri, indwara z’umutima, ndetse no gusaza imburagihe.

    Kurya ibihaza bifasha kongera ubudahangarwa, bityo umubiri ukikiza uburozi butandukanye.

    Bifasha mu kurwanya diyabete

    Ibihaza bikize cyane kuri vitamin B zitandukanye, fibres z’ingenzi mu mubiri, ndetse n’ubwoko bw’ikinyamasukari kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu maraso.

    Ku bantu barwaye diyabete, ibihaza ni ibyo kurya by’ingenzi cyane kuko bifasha isukari yo mu maraso guhora ku rugero rukwiriye.

    Biringaniza umuvuduko w’amaraso

    Manyesiyumu na potasiyumu ziboneka mu bihaza zitabazwa mu kurwanya indwara z’umutima, no kurinda udutsi duto dutwara amaraso ku mutima. Potasiyumu yongera ubunini bw’udutsi duto dutwara amaraso ndetse n’imijyana, bityo amaraso agatembera gahoro, umutima ugatera neza.

    Fibres zirimo na pectin, zifasha mu kwikiza amavuta mabi (cholesterol) iba yarafashe mu dutsi duto, bityo bikarinda indwara ya stroke ndetse no guhagarara k’umutima.

    Bifasha mu kurinda infections zitandukanye

    Intungamubiri ziboneka mu bihaza zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Inyinshi muri izi ntungamubiri, ziboneka cyane mu mbuto z’ibihaza, ni byiza kuzirya cg kuzihekenya, kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, parasites ndetse n’imiyege.

    Byongera kubona neza

    Ibihaza bikungahaye cyane kuri vitamin A ku bwinshi, habonekamo igera kuri 400% y’ikenerwa ku munsi. Kurya ibihaza biguha vitamin A nkenerwa yose, iyi vitamin ikaba ingenzi mu kurinda indwara z’amaso nk’ishaza, kugabanuka ubushobozi bwo kubona uko ugenda usaza, kureka kw’amazi mu maso (glaucoma) n’ibindi bibazo bitandukanye by’amaso.

    Bikomeza amagufa

    Imyunyungugu itandukanye; zinc, calcium na manganeze ndetse naza vitamin zibonekamo zifasha mu gukomeza amagufa. Bityo bikakurinda kuvunguka kw’amagufa uko ugenda usaza.

    Bikoreshwa mu kongera ubwiza, kugabanya iminkanyari no kurinda uruhu gusaza

    Mu bihugu byateye imbere bo bakaba bakoresha igihaza ku ruhu kugira ngo bitume uruhu rukora ndetse rukamererwa neza. Kubera acide ascorbic ndetse na acide caffeic biri mu gihaza, ngo iyo bagikoresheje batya birinda uruhu kugira iminkanyari, kubyimba amaso ndetse no gukira vuba aho uruhu rwangijwe n’izuba cyangwa indwara z’uruhu nka eczem

    Source: www.umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-akamaro-ko-kurya-ibihaza.html

  • Uburiganya bwa Satani ati’Hari umuntu wahawe ibyo nambuwe? Nzakora Ku buryo tubibura twembi!’-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Satani afuhira umuntu wakiriye ubugingo. Mu i Juru Satani akiri Rusuferi yari afite: Ubutware, afite n’ubushobozi, hanyuma ubwibone butuma atakaza ubutware(Iby’agaciro yari afite). Imana, ikintu itanze ntikicuza, iyo igitanze biba birangiye ntigisubirana ni nayo mpamvu umuntu ahanura kandi asambana.

    Hanyuma Imana ifata bwa butware yari yarahaye Rusiferi, irema umuntu irabumuha. Satani umujinya uramwica, ati’Hari umuntu ufite ibyo nambuwe? Nzakora ku buryo tubibura twembi’. Ahita akoresha uburiganya, araza akora ku buryo wa muntu atakaza ubutware yahawe.

    Hari abantu batumva Adamu uwo yari we: Imana yaravuze ngo” Tureme umuntu, ase natwe, agire ishusho yacu, abe nk’umwe wo muri twe. Adamu nubwo yari ikiremwa, ariko yari afite 95%y’ubumana. Mwibuke ko Imana ari Umwuka, n’Adamu nawe 95% yari Umwuka w’ubumana, 5% ari umuntu.

    Umunsi akora icyaha, yatakaje 90% y’ubumana, ahita asigara ayoborwa n’umubiri! Mbibutse ko ingobyi ya Edeni ntaho yari itandukaniye n’i Juru(Tuzabimenya ejobundi muu i Juru rishya n’Isi nshya). Adamu yatakaje ibintu bikomeye, kugira ngo Imana ihite isibanganya n’ibimenyetso yahise yimura ingobyi ya Edeni irayitwara!

    (Yarayibitse ahantu abera baruhukira, Paradizo). Abagize amahirwe yo kugera aho hantu, ntibwira, ntibucya, ntumenya iminsi. Iyo ubajije Aburahamu arakubwira ngo’Ko numva naje ejo, ndumva aribwo nkihagera! Aho. Ntaho hatandukaniye n’i Juru, hahora hari umunezero kandi uwo munezero abera bafite muri paradizo niwo Adamu yambuwe.

    Imana kuza gusura Adamu mu ngobyi ya Edini nta porotokole yari irimo. Hagati mu butatu bwera: Imana Data n’Umwana, n’Umwuka Were, harimo Adamu. Uwo niwo wari umugambi w’Imana.

    Abakristo ikintu bahishwe nagira ngo mbahishurire, ni uko twasubijwe mu ngobyi ya Edeni kubwo kwizera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza Wacu. Adamu bamukuye mu ngobyi ya Edeni, kugira ngo atarya ku giti cy’ubugingo akaramira mu cyaha akabaho iteka ryose kuko gupfa ntibyari birimo (Niyo mpamvu urupfu rutakirwa mu marangamutima yacu).

    Adamu yakoze icyaha, yego atandukana n’Imaba, ariko hari ikindi kintu cyasigaye mu ngobyi ya Edeni ni ‘Igiti cy’ubugingo’. Hari igiti kimenyekanisha ikibi n’ikiza(Icyo Adamu yariyeho), ariko hasigaye igiti Cy’ubugingo. Iyo abirya byombi, umuntu yari kurama iteka ryose aramiye mu cyaha. Imana yari kuba igize igihombo cy’iteka ryose, ni yo mpamvu yahise yirukana Adamu vuba, irindisha iyo ngobyi Umukerubi ufite inkota.

    Agakiza, karenze kubabarirwa ibyaha ni uko batwigishije nabi. Iyo wakiriye agakiza ugaruka mu ngombyi ya Edeni Kubwo kwizera! Iyo ugarutse mu ngombyi ya Edeni rero, urya ku giti cy’Ubugingo. Yesu yaravuze ngo” Ninjye giti cy’Ubugingo, ndi umutsima utameze nk’uwo basogokuruza bariye bagapfa. Undya azabaho iteka ryose”

    Ese waba waremeye guhura na Kristo Yesu, ngo ugaruke mu ngobyi ya Edeni?

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uburiganya-bwa-Satani-ati-Hari-umuntu-wahawe-ibyo-nambuwe-Nzakora-Ku-buryo.html

  • Harigwa uko hakumirwa igihombo gitezwa n’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo bitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Izo nyigisho zizamara iminsi itatu zatangiye gutangirwa ku cyicaro cy’icyo kigo mu Karere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Bari kwigishwa porogaramu za mudasobwa zitandukanye zo kwifashisha havangwa intungamubiri z’ibiryo by’amatungo mu buryo buboneye.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi b’amatungo.

    Ati “Ugasanga intungamubiri ziri muri ibyo biryo zirahindagurika ku isoko, ugasanga uko ubisanze uyu munsi si ko bimeze ejo bigateza igihombo ku musaruro aborozi babona ndetse no ku ruganda ubwarwo.”

    Yakomeje avuga ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere ku borozi bakoresha ibyo biryo by’amatungo.

    Umworozi wo mu Karere ka Musanze akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete yorora ikanatunganya ibiryo by’amatungo, Niyonzima Jean Bosco, yavuze ko bo akenshi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kwandika ku rupapuro.

    Ati “Tubivanga ku buryo busanzwe mbese ni imibare dukoresha kuko twagiye tubyiga kera mu ishuri. Tubanza gukora imibare dukoresheje ikaramu n’urupapuro dukurikije ibyo turi buvange tugakora imibare bikadutwara igihe kinini.”

    Shirimpaka Jean Claude ushinzwe Ubucuruzi mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, na we avuga ko rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo.

    Yakomeje avuga ko n’iyo bagerageje gukoresha ikoranabuhanga ritumizwa hanze bibahenda bagahitamo gukoresha uburyo bwa gakondo.

    Yatanze urugero nk’aho ibyo biryo bivanze mu buryo bwa gakondo bishobora gutuma inkoko idatera buri munsi nk’uko byari bisanzwe cyangwa bigatuma ibiro by’itungo bigabanuka.

    Bituma kandi aborozi batakariza uruganda icyizere ntibagaruke kugura ibiryo by’amatungo rutunganya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo 50 bari mu kazi ko gukora ibiryo by’amatungo.

    Kuri iyi nshuro hari guhugurwa inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo.

    Porogaramu za mudasobwa bari kwigishwa bazajya bakoresha bavanga ibiryo by’amatungo zirimo Excel, Window User Friendly Feed Formulation, Win Feed ndetse na Dairy NLS 2001.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi

    Aborozi bibukijwe ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere

    Bimwe mu biryo by’amatungo bitunganyirizwa mu Ruganda Huye Feeds

    Hahuguwe inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo

    Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3w6pi4p

  • Rwanda FDA yihanangirije abamamaza imiti n’abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyavuze ko ibitemerewe kumenyekanishwa cyangwa kwamamazwa ibirimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo z’abantu n’iz’amatungo n’ibikomoka ku mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti.

    Ibindi bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti.

    Rwanda FDA ibuza kandi abantu kwamamaza ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, ibirango, ibipfunyiko n’iby’ibanze bikoreshwa mu gukora ibi byose byavuzwe haruguru.

    Uretse kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibyo bintu ariko no kwamamaza inzu cyangwa ahantu bikorerwa birabujijwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA, ribivuga.
    Dr Bienvenu avuga kandi ko abakora n’abacuruza ibi bicuruzwa bagomba gusaba uruhushya mbere yo kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa byabo.

    Ati “Ibikorwa byo kumenyekanisha bikubiyemo kumenyekanisha mu buryo bw’inyandiko, kumenyekanisha hakoreshejwe amajwi n’amashusho no kumenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga, kumenyekanisha aho bacururiza.”

    Yakomeje agira ati “Kumenyekanisha binyuze mu gutanga iby’ubuntu, inama zigamije kumenyekanisha, ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ndetse n’imurikagurisha.”

    Rwanda FDA ivuga ko ibitangazamakuru byaba ibyandika, radio na televiziyo bisabwa kwanga gukwirakwiza no kumenyekanisha ibi bicuruzwa byaba biturutse ku babikora cyangwa ababicuruza mu gihe badafite uruhushya rutangwa n’iki kigo.

    Rwanda FDA yihanangirije abamamaza abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera

    source : https://ift.tt/3nzFoiZ

  • Ab’i Huye bajujubijwe n’agatsiko k’abajura kabamburira mu nzira kakabatera no mu ngo – #rwanda #RwOT

    Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kubutare mu Kagari ka Rukira kandi bavuga ko kimaze igihe kirenga ukwezi.

    Umwe mu batezwe n’abo bajura avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose barabitwara.

    Ati “Banyambuye telefoni n’ibindi nari mfite mu gitondo. Bakunze kuba bategeye ku mashuri ari hariya bita i Nyanza.”

    Undi muturage ukora ubucuruzi we avuga ko bateze umukozi we baramwambura ndetse hashize iminsi bamutera mu rugo baramukubita basiga bamusahuye.

    Ati “Njyewe banteye ku manywa izuba riva ku Cyumweru mu masaha ya saa Cyenda bamenagura ibirahure, ntabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera zibura icyo zikora, bahamagara Polisi haza na RIB. Baraje barafotora barangije baragenda.”

    Akomeza agira ati “Bambuye umukozi wanjye avuye kundangurira mu Gahenerezo, mpageze umukozi wanjye arabanyereka ngo aba ni bo banyambuye kuko yari abazi.”

    Ako gatsiko k’amabandi kateze undi muturage karamukubita kamugira intere biba ngombwa ko ajya kwa mu bitaro.

    Mu byifuzo byabo basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabafasha gufata abo bajura bagahanwa kuko bazwi.

    Umwe ati “Umuntu wese ugerageza kubarwanya mu bujura bwabo baramwibasira ku buryo banamwica. Dufite ikibazo gikomeye cyane, mudukorere ubuvugizi. Nabanyuzeho mu gitondo ku rutoki rwa Gereza bari kwambura umuntu mu kanya saa Moya ndumirwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy’agatsiko k’abajura batega abaturage bakabatera no mu ngo atari akizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ariko tugiye guhita dukurikirana tugikemure abo bajura bafatwe.”

    Mu Karere ka Huye hamaze iminsi hagaragara ubujura ariko abaturage bavuga ko iyo batanze amakuru abo bajura bagafatwa, batungurwa no kubona bahise barekurwa bataryojwe ibyo bakoze.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CAudww

  • Jean Pierre Mugabo yirukanywe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Spridio Nshimiyimana ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’iki kigo.

    Ntabwo hatangajwe impamvu Mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya yari amazeho umwaka n’amezi atatu.

    Nshimiyimana Spridio wagizwe Umuyobozi w’agateganyo yari ashinzwe ishami ry’amashyamba mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba.

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Jean Pierre Mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFA. Mbere yaho yayoboye Ishami rishinzwe Amashyamba mu cyahoze ari Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA).

    Mugabo yari amaze umwaka n’amezi atatu ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba

    source : https://ift.tt/2ZBJmj6

  • Uwakoze ibyumba ahishamo inzoga za magendu mu modoka yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu
    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu

    Prince Trésor Kayigire yafatanywe n’imodoka irimo amacupa 61 y’inzoga zihenze, ariko avuga ko imodoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by’ubukerarugendo yarimo gushaka kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

    Agira ati “Nari mvuye kureba umuntu dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndimo ntaha nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y’umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye. Narambutse njya guteza cash ngeze kuri Polisi barampagarika, basatse basanga imodoka ifite inzoga.”

    Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n’uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

    Agira ati “Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n’abanyura mu nzira z’amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n’amategeko bakanahomba.”

    Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y’inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon’s 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel’s 2.

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

    CIP Twizere avuga ko itegeko rihana magendu mu Rwanda ritegeka ko ifashe itezwa cyamunara kimwe n’imodoka imodoka iyitwaye, mu gihe umushoferi acibwa amande y’ibihumbi bitanu by’Amadolari ya America.


    source : https://ift.tt/3jMHzyG

  • Ibizakubaho nuramuka uriye imineke buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk'uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

    1.Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

    Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n'umubyibuho ukabije.

    2.Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

    Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

    3.Igabanya ibyago byo kurwara asthma

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

    4.Irinda umubiri kurwaragurika

    Mu mineke habamo 'antioxydants' nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk'indwara y'umutima, diyabete na kanseri.

    5.Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

    Agahinda gakabije gaterwa na 'serotonim' iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo 'tryptophan' ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by'agahinda gakabije.

    6.Ifasha ubwonko gukora neza

    Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

    Source : https://yegob.rw/ibizakubaho-nuramuka-uriye-imineke-buri-munsi/

  • Muhanga: Abatwaye inda z'imburagihe barashimira Humuriza Tamari bakagaya ababyeyi babo babaha akato #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa baterwa inda z'imburagihe batarageza imyaka y'ubukure, barashimira Humuriza Tamari Fondation yabafashije kongera kugaruka mu buzima nk'abandi baturage, ariko kandi bakagaya ababatera inda na bamwe mu babyeyi babo babaha akato bakabafata nabi.

    Umwe muri aba batewe inda bakiri bato akabyara imburagihe, wo mu kagali ka Urwinkindi mu murenge wa Mushishiro, avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 ndetse uwayimuteye ntacyo amufasha mu kurera umwana, ko ndetse yashatse undi mugore. Avuga ko umushinga Humuriza Tamari Fondation wabavanye mu bwigunge, ukaba unatangiye gufasha abana babo.

    Yagize ati' Banteye inda mfite imyaka 15 ariko uwayinteye nta na kimwe amfasha ngo ndere umwana twabyaranye, ndetse yishakiye undi mugore mpitamo kumwihorera,  ariko Humuriza Tamari Fondation yaradufashije turatinyuka ndetse dore itangiye no gufasha abana bacu'.

    Undi nawe twirinze gutangaza amazina, avuga ko bari baribagiwe uko kujya mu bandi bimeze ndetse ko bageragezaga kubegera bakababwira ko babasebeje, ariko ubu  bameze neza kuko Humuriza yabafashije igatuma babona ko ubuzima bushoboka.

    Igikorwa cyo gufasha cyateguwe na Humuriza Tamari Fondation.

    Yagize ati' Iyo umukobwa yabyaye adafite umugabo bamuha akato, noneho reba uwabyaye akiri umwana we ntashobora kuko bavuga ko twabasebeje mu muryango, ariko ubuzima bwarahindutse cyane nyuma yo kubona umuryango wa Humuriza Tamari Fondation itugarurira icyizere ndetse abana bacu babonye ababyeyi ba nyabo'.

    Muhawenimana Jacqueline, umubyeyi ufite abakobwa 3 bose babyaye imburagihe avuga ko nubwo babamusigiye yishimiye kubarera nubwo ba se batabitaho, ariko nibura Humuriza Tamari Fondation ngo yabafashije kubona ibyo bo nk'ababyeyi batabasha kubonera abuzukuru babo.

    Yagize ati' Mfite abakobwa banjye batatu bose batewe inda batarageza imyaka y'ubukure, nubwo babansigiye nkaba mbarera hari ibyo njyewe ntabasha kubabonera none uyu muryango uratugobotse uduhaye ibikoresho byabo kandi biranshimishije'.

    Mukeshimana Pourcherie, avuga ko agaya ababyeyi bafata nabi abana babo kuko iyo umutereranye bituma yiheba ndetse ubuzima bukamubera bubi bityo mu buzima bubi abayemo bigatuma bongera kumutera indi nda noneho bikaba bibi. Avuga ko icyo kumufasha ari uko wamuba hafi kuko iyo utamufashe neza akomeza bwa buzima nuwo abyaye akamurera nabi cyangwa agashaka uko ayikuramo akanamwica.

    Pasteur Nyiraneza Arbertine, umuyobozi w'Umuryango utegamiye kuri Leta Humuriza Tamari Fondation avuga ko uyu muryango washinzwe hakurikijwe inkuru ya Tamari wo muri Bibiliya watewe inda na musaza we akagenda ahunze umuryango we, ' niyo mpamvu twebwe twafashe aba bakobwa baterwa inda n'abagabo cyangwa abasore bakabata bakabasiga nta nicyo babafashije'.

    Umuyobozi wa Humuriza Tamari Fondation.

    Akomeza avuga ko umukobwa wabyaye akwiye kwegerwa akagirwa inama ndetse agafashwa mubyo we atabona yakagombye gufashwa n'uwamuteye inda, ariko twebwe twaravuze tuti 'ese Tamari turamufasha iki?'.  Kugirango tubashe kumufasha nibwo twavuze tuti uwabyaye atujuje imyaka nuwari uyifite reka bose tubafashe kubabonera ibikoresho by'ishuri ndetse abatarajya ku ishuri tubahe ibikoresho by'isuku harimo amavuta n'isabune nk'ibikoresho by'ibanze.

    Uyu muryango Humuriza Tamari Fondation urimo kwita kuri ba Tamari bo mu murenge wa Mushishiro bibumbiye mu matsinda 6 bafite abana barenga 200 ari nabo bafashijwe bahabwa ibikoresho by'ishuri birimo amakaye, ibikapu ku bana biga kuva mu mashuri y'inshuke n'abanza ndetse abana batarajya mu ishuri bahabwa ibikoresho by'isuku birimo amasabune n'amavuta byose hamwe bikaba bifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 1,5.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abatwaye-inda-zimburagihe-barashimira-humuriza-tamari-bakagaya-ababyeyi-babo-babaha-akato/