Category: Uncategorized

  • Ingabire Victoire yitabiriye urubanza rw’abiganjemo abo mu Ishyaka rye n’umuyobozi w’ikinyamakuru #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari icyenda barimo uw’igitsinagore umwe, bagombaga kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Ni iburanisha ryagaragayemo Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda.

    Aba bantu bamaze ibyumweru bibiri n’igice batawe muri yombi, barimo kandi Nsengimana Théoneste usanzwe ari Umunyamakuru wa YouTube Channel yitwa Umubavu TV akaba ari na we wawushinze.

    Aba baregwa ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bose bagombaga kunganirwa n’Umunyametegeko Me Gatera Gashabana usanzwe azwi mu manza zikomeye mu Rwanda ari na we wunganiye Ingabire Victoire ubwo yaburana ku byaha yahamijwe akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Ubwo abaregwa n’Ubushinjacyaha ndetse n’inteko y’urukiko bageraga mu cyumba cy’urukiko, Me Gashabana yatane inzitizi avuga ko abo yunganiye batiteguye kuburana kuko babonye dosiye batinze mu gitondo cya none bageze mu rukiko.

    Ni na byo byashimangiwe n’abaregwa babwiye Urukiko ko bakeneye guhabwa umwanya wo kubanza gusoma dosiye.

    Urukiko rwahise ruha umwanya Ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iyi nzitizi y’uruhande rw’abaregwa, buvuga ko ibiregwa bariya bantu atari bishya kuri bo kuko yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha babibajijweho

    Urukiko rushingiye ku burenganzira bwo kwiregura bw’abaregwa, bwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rurwimurira tariki 02 Ugushyingo 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ingabire-Victoire-yitabiriye-urubanza-rw-abiganjemo-abo-mu-Ishyaka-rye-n-umuyobozi-w-ikinyamakuru

  • Amafoto ya Mico yo ku munsi w’ubukwe 'yarahiye’ yongera kwifotoza bwaramaze gutaha #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko hari uwagihaye amakuru ko Mico The Best atanyuzwe n’amafoto yafashwe ku munsi w’ubukwe kuko yasaga nabi.

    Uwatanze amakuru, avuga ko ibi byatumye Mico The Best n’umugore we Ngwinundebe Clarissa bafata imyenda y’abageni, ubundi bakora kuri gafotozi bajya kwifoza andi mafoto.

    Yagize ati 'Byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.'

    Yaba Mico The Best ndetse n’umufasha we Ngwinudebe Clarisse bongeye gusangiza ababakurikira ku mbuga Nkoranyambaga amafoto y’ubukwe bwabo ariko bigaragara ko atandukanye n’ayafatiwe mu biro nyirizina byabaye tariki 26 Nzeri 2021.

    Ubukwe bwa Mico bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo abakinnyi ba Film nka Ndimbati ukomeje kwamamara ndetse n’uzwi nka Nick muri City Maid wari uri no mu bamwambariye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Amafoto-ya-Mico-yo-ku-munsi-w-ubukwe-yarahiye-yongera-kwifotoza-bwaramaze-gutaha

  • Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet n'umugabo we batangiye gushyira inkuru y'urukundo rwabo hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime Bahavu Janet ndetse n'umugabo we Fleury Legend utunyaga amashusho yindirimbo ndetse na Filime bari muri couple z'ibyamamare zikunzwe mu Rwanda cyane cyane bitewe nuko bakunda gusangiza abakunzi babo ibijyanye n'urukundo rwabo.

    Nkuko basanzwe bashyira amashusho kuri Cano(Channel) yabo ya Youtube, Iyi couple yatangiye gusangiza abakunzi bayo inkuru y'urugendo rw'urukundo rwabo kuva bamenyana kugeza  biyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-filime-bahavu-janet-numugabo-we-batangiye-gushyira-inkuru-yurukundo-rwabo-hanze/

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya couple ya mbere iyoboye izindi mu gutwika hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi munsi hari couple iri mu mitima ndetse no mu mitwe ya benshi. Iyo couple ntayindi ni iya Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Aba batangiye bitana aba bestie nyamara uko iminsi yagiye yicuma byakomeje kugaragara ko hari ikindi kihishe inyuma y'umubano wabo ndetse n'ikibatsi cy'urukundo cyagenfaga kirabirana hagati yabo.

    Byaje kuba akarusho mu minsi ishize ubwo Juno Kizigenza yakoreshaga Ariel Wayz mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Birenze. Uretse no kuba iyi ndirimbo Birenze yo ubwayo irimo amagambo akomeye y'urukundo ndetse n'imitoma itoroshye, mu  mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo urukundo rwinshi by'umwihariko aho arangirira aho Juno asomana na Wayz.

    Twabakoreye icyegeranyo cy'amafoto yose yagiye ahuriramo Juno Kizigenza na Ariel Wayz kugirango mwihere amaso namwe. Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-ya-couple-ya-mbere-iyoboye-izindi-mu-gutwika-hano-mu-rwanda/

  • Dore amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri bikorewe hanze, bizakomeza gukorwa abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

    Imyitozo ngororamubiri ikorewe mu nzu iremewe (In door aerobic classes) hubahirizwa ingano ya 50% by’ubushobozi bwazo.

    Ingaga za siporo ziremewe gusubukura imikino n’amarushanwa babanje gusaba uburenganzira Minisiteri ya Siporo no kugaragaza ingamba zo kwirinda no gukumira Covid-19, bikazakurikizwa n’amakipe kandi zikabanza kwemezwa.

    Abafana bemerewe kwitabira imikino kuri za sitade, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19 kandi bakaba bipimishije ndetse n’ibisubizo bikagaragaza ko nta Covid-19 banduye.

    Car free day mu turere izasubukurwa mu byiciro, akarere kabanza kubimenyesha Minisiteri ya Siporo no kubyemererwa.

    Icyitonderwa mu bisabwa

    Abagana ibigo bya siporo barengeje imyaka 18 bagomba kugaragaza ko bakingiwe inkingo zombi za Covid-19 ndetse bakagaragaza ibipimo by’uko batanduye Covid-19 mu gihe cy’iminsi 7.

    Ubusabe bwo kwemerera abafana no gufungura inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri butangwa na Minisiteri ya Siporo habanje gusuzumwa ubusabe bw’urugaga cyangwa ubw’ikigo.

    Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo zigomba gutanga amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19 areba abazigana bose.

    Uturere dufite sitade (stadium) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana n’ingamba zavuzwe zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.

    Stade amahoro izajya yakira abakora siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera saa 06h00 kugera saa 08:30.

    source : https://ift.tt/3vVC1Xy

  • RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    RIB ivuga ko ibyo byaha yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube. Icyemezo cyo kumufunga ngo cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.


    source : https://ift.tt/3Erof1A

  • LODA yahinduye uburyo bwo gufasha abantu kuva mu bukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2021, babasabye ubufatanye mu kwigisha abaturage no gutunga agatoki ahari amakosa ajyanye no kwangiza amafaranga Leta itanga muri VUP.

    LODA ivuga ko kuva mu mwaka wa 2000/2001 kugera muri 2016/2017 ubukene bukabije mu Banyarwanda bwagabanutse kuva ku rugero rwa 40% kugera kuri 16%(ni ryo barura riheruka), kandi ko kugeza n’ubu benshi batarahinduka mu mibereho.

    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n
    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n’ubukene bukabije byagiye bigabanuka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2017

    Leta itanga amafaranga agera kuri miliyari 67 ku mwaka avuye mu Ngengo y’Imari, akagenerwa gahunda zose zigamije kuvana abaturage mu bukene, ariko ngo hari abagenerwabikorwa bayakoresha ibitabateza imbere hamwe n’abayobozi batayafashisha abaturage bakennye.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga yagize ati “Tugira abaturage bahabwa amatungo bakayagurisha n’ubwo hari n’abayobozi babikora, umuntu agahabwa ingurube cyangwa ihene ndetse n’ibiribwa akagurisha akagenda akayanywera. Hari n’abagurisha Girinka murabizi, akayigurisha amafaranga make cyane adakwiranye n’ikiguzi cyayo, ubundi akajya mu rwagwa, aha ni ho tubasaba ubufatanye mu kwigisha kugira ngo bahindure imyumvire.”

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n
    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n’Itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021

    Nyinawagaga avuga ko abayobozi n’abandi bantu biha amatungo cyangwa amafaranga yagenewe abaturage batishoboye batazihanganirwa.

    Yakomeje asobanura ko mu ngamba zafashwe harimo ko umuntu uzajya ahabwa inkunga y’ingoboka, itungo cyangwa imirimo ahemberwa muri VUP, agomba kuzajya agirana amasezerano y’imyaka ibiri n’ubuyobozi bw’ibanze, yemeza ko nyuma y’icyo gihe azagaragaza impinduka mu mibereho ye.

    Abahabwa inkunga ya Leta kandi bagomba kugira ubakurikirana byibura umwe muri buri kagari, kugira ngo bajye bamugezaho ibibazo bagize, banagaragaza uko bateza imbere ingo zabo, haba mu kwizigamira no kugira imishinga y’iterambere, kujyana abana kwiga, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteganyiriza.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko abazahabwa inkunga ya Leta ari abayikwiriye koko, hashingiwe ku makuru ya buri muturage abitswe mu ikoranabuhanga.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w
    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ignatienne Nyirarukundo

    Yagize ati “Ubu nta kibazo tugifite cyo guhitamo (abagomba gufashwa) kubera ya makuru ari ahantu hatandukanye, mbere twagenderaga ku kuba umuntu yakubwiye ko atishoboye, wenda kuko wabonye mu maso ye asa n’utariye cyangwa yaranyweye urwagwa rwinshi, ntiwarebye kuri konti ye cyangwa n’ibyo bafite batabiriye ngo batekane, ariko ubu amakuru yose turayafite mu ikoranabuhanga”.

    LODA na MINALOC bavuga ko muri mudasobwa za Leta habitsemo amakuru ajyanye n’umwirondoro wa buri muntu, ubwizigame bwe, imitungo afite, abana be niba biga, umushahara ahembwa n’ibyo akora, ku buryo byagora umuntu kumvisha ubuyobozi ko akeneye guterwa inkunga.


    source : https://ift.tt/3nBBaHJ

  • RIB yataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

    Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube.

    Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y'inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Mu butumwa RIB yanyujije kuri twitter yavuze ko Rashid afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

    Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwakomeje ruvuga ko itegeko Nshinga ry'u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n'amategeko.

    The post RIB yataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/28/rib-yataye-muri-yombi-hakuzimana-abdou-rashid/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yataye-muri-yombi-hakuzimana-abdou-rashid

  • Imihindagurikire y'ikirere ishobora gutuma abahinzi benshi bahitamo kureka ubuhinzi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi baravuga ko imihindagurikiye y'ikirere ishobora gutuma umubare munini w'abakora ubuhinzi babureka, bitewe n'ibihombo bari guhura nabyo muri iki gihe imvura yagabanutse.

    Ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu Rwanda zirigaragaza kuko ubu imvura itakirwa mu bihe bisanzwe yari isanzwe igwamo, ndetse ibi bigatera igihombo abahinzi ku buryo bamwe muri bo bavuga ko nta gikozwe ngo Leta ibaherekeze,  hari abareka ubuhinzi bakigira mu bindi.

    Uwimana Eugene ni umuhinzi utuye mu Kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru ati 'Iyo ubonye uhomba uravuga uti n'ubundi se ko ntari kubona amafaranga, nkaba ntari kwihaza mu mubyo kurya simbashe no gusagurira isoko uti reka mbyihorere. Muri rusange Leta icyo yakora nk'uko iteganyagihe rihari, yajya ikomeza nyine igashyiraho iteganyagihe. Kandi ikindi naho bishoboka igashyiraho bya bidamu by'amazi, kuko umuhinzi ntabwo yabyishoboza. Ariko Leta ishyizemo imbaraga biriya bidamu birashoboka.'

    Undi muhinzi nawe waganiriye n'itangazamakuru rya Flash  na we ati ' Urabona nk'ubu imvura yatinze kugwa ishobora kugwa ikagwa nabi. Ibyo twahinze n'ubundi bigapfa. Ibyahinzwe mbere bigapfa n'ibyahinzwe nyuma bigapfa, bitewe n'uko imvura yaguye igihe kitari icyayo.'

    Undi Muhinzi ati ' Turahomba cyane. kuko imvura ishobora kubura, kuko utari ufite iyo mashini kubera ko imashini ihenda, ugasanga cya gihe wa muhinzi iyo gahunda atayigeraho. Bigatuma niba yari yanahinze nibura igice cya hegitare yarazi ko azavanamo nk'ibihumbi 300, yarashoboyemo nk'ibihumbi 200 ugasanga akuyemo ibihumbi 100 bigatuma asubira inyuma ntiyongere guhinga. Ariko bibaye byiza ya makoperative y'ubuhinzi Leta yayatera inkunga.'

    Isesengura ryakozwe ku ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere igaragaza ko imvura igwa mu Rwanda yagabanutseho iminsi iri hagati ya 35 na 45.

    Ni ikibazo Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko gihangayikishije, kandi ko nta gikozwe ngo abaturage bashyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije ikibazo cyarushaho gukomera.

    Dr Mujawamaliya Jean D'Arc Minisitiri w'ibidukikije aganira n'itangazamakuru rya Leta yagize ati ' Ntabwo tukivuga ngo dufite ibihe bine by'umwaka, kubera y'uko ugira gutya nko mu gihe umuhindo wagombye kuba urimbanyije, ukabona ubushyuhe. Ngira ngo murabibona tumaze iminsi mu bushyuhe imvura igira gutya igakuba ntigwe, ibyo byose ni ingaruka z'imihindagurikiye y'ibihe. Ubwo rero buri muntu wese mu bimureba agomba gukora uko ashoboye kose, akabungabunga ibidukikije atera amashyamba.'

    U Rwanda  rubarwa mu bihugu bifite ubudahangarwa bucye ku ngaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ikirere, ariko Guverinoma igaragaza ko ishyize  imbaraga nyinshi mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurkire y'ikirere.

     U Rwanda ruri mu bihugu bifite imashini kabuhariwe mu gupima imihindagurikire y'ikirere, ndetse rukaba n'igihugu gifite ikigo cyabugenewe mu gucunga ubuziranenge bw'umwuka.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Imihindagurikire y'ikirere ishobora gutuma abahinzi benshi bahitamo kureka ubuhinzi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/28/imihindagurikire-yikirere-ishobora-gutuma-abahinzi-benshi-bahitamo-kureka-ubuhinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imihindagurikire-yikirere-ishobora-gutuma-abahinzi-benshi-bahitamo-kureka-ubuhinzi

  • Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha
    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha

    Mu bikorwa bimaze gukorwa hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni n’ibihumbi 400, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, gutera amashyamba ku misozi n’ibiti ku mihanda, gusana amashyamba kimeza arimo n’irya Kibirizi-Muyira, no kubungabunga inkengero z’imigezi.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Green Amayaga, Nkurunziza Philibert, atangaza ko mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kugabanya ibicanwa, hamaze gutangwa imbabura za rondereza zisaga ibihumbi 10 no kwigisha abaturage imihingire irwanya isuri hagamijwe kongera umusaruro.

    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga
    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga

    Ku bijyanye no kuba hari ibiti byatewe ariko bimwe bikagenda byuma, Nkurunziza atangaza ko izuba ryo ku Mayaga ryagiye riba ryinshi bimwe mu biti bigapfa, ariko mu gihe haterwa ubuso bushya hagenda hanasimbuzwa ibyapfuye kugira ngo byose bizashobore kugenda neza.

    Agira ati “Turanashishikariza abaturage duterera ibiti kumenya kubyitaho kuko gutera igiti ni kimwe, no kukirera ni ikindi. Ubwo rero byose bijyana no kubyitaho”.

    Nkurunziza avuga ko mu bindi byakozwe harimo kubungabunga ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite amateka y’ishyamba ryari rinini ku Mayaga ariko rikagenda ryangirika kubera ibikorwa by’abaturage birimo guhiga, guca amakara no gusatira inkengero zaryo bahinga.

    Agira ati “Iri shyamba ni ryo mutima w’umushinga bivuze ko twateye ibiti bya Karitirisi mu nkengero zaryo ndetse umwaka utaha urashira duteye ibindi biti ibihumbi 34 kugira ngo ryongere rigire uruhare mu gutuma Amayaga arushaho gutoha.

    Abaturiye ishyamba rya Kibirizi-Muyira bavuga ko mu mateka yaryo ari ryo ryatungaga abaturage bo ku Mayaga igihe cy’izuba ryinshi, cyangwa amapfa akabije kuko ari ho Umwami yoherezaga ingabo ze guhiga inyamaswa zo gutunga ingarisi (abantu bazahajwe n’inzara).

    Hari no gutegurwa ibiti by
    Hari no gutegurwa ibiti by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage

    Umwe muri abo baturage witwa Ngango avuga ko n’ubu imvura iyo ikubye ihera muri iryo shyamba bakaba bafite icyizere cy’uko nirikomeza gusanwa imvura ikunze kubura muri icyo gice iziyongera.

    Agira ati “Dufite icyizere cy’uko uyu mushinga uzasozwa ishyamba ryongeye kutubera icyoko cy’imvura tugatana n’ubutayu, n’inyamaswa zahozemo zikaba zagaruka, tugahumeka umwuga mwiza Amayaga akongera agatoha”.

    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga
    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga

    Umushinga wa Green Amayaga uzamara imyaka itandatu witezweho kugera ku miryango hafi miliyoni n’igice, ukaba uzaha akazi abasaga ibihumbi 350, barimo abasaga 50% by’abagore, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

    Hazabungabungwa kandi amashyamba kimeza kuri hegitari zisaga 500, zirimo ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite hegitari zisaga 350, kubungabunga imigezi n’inkombe z’amazi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 263, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1000.

    Ibiti bivangwa n
    Ibiti bivangwa n’imyaka bizarwanya isuri binongerera ubukungu abaturage


    source : https://ift.tt/3nBcrmD