Category: Uncategorized

  • Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n'umugore we #rwanda #RwOT

    Icyamamare mu mukino w'umupira w'amaguru Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n'umugore Georgina Rodriguez biteguye kwibaruka Impanga.

    Ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldo yashyizeho ifoto we n'umugore we bari mu buriri, igice cyo hejuru batambaye kandi bamwenyura.

    Cristiano Ronaldo family chronicle, fiancée and children - YouTube

    Mu biganza, iki cyamamare cyari gifashe ifoto ya 'Ecography' igaragaza abana bari mu nda. Arangije yandika amagambo agaragaza akanyamuneza ati '

    'Twishimiye kubamenyesha ko twiteguye kubyara impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo n'amashimwe.'

    Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Manchester United, asanzwe afite abana bane, barimo babiri b'impanga. Harimo imfura ye Cristiano Jr w'imyaka 11, Mateo n'impanga ye Eva Maria b'imyaka 4 na Alana Martina w'imyaka 3.

    Cristiano Jr yavukiye muri America muri 2010 nyina umubyara ntazwi kugeza ubu, ariko bivugwa ko yavutse hifashishijwe uburyo bwo guhuza intanga.

    Umugore watewe intanga ya Christiano akaba yarishyuwe akayabo ka miliyoni 10 z'amayero kugirango atazigera yigaragaza cyangwa ngo atangaze ko babyaranye. Impanga Mateo na Eva nabo bavutse hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga.

    Umugore we Georgine babyaranye Alana, ugiye gukurikirwa n'impanga.

    [email protected]

    The post Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n'umugore we appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/28/ibyishimo-bidasanzwe-kwa-cristiano-ronaldo-numugore-we/

  • Cristiano yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko agiye kwibaruka impanga za kabiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo yahishuye ko we na Georgina Rodriguez bagiye kwibaruka impanga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kongera kwibaruka impanga, ni izo agiye kubyarana n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

    Yagize ati “twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwakira impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, sitwe tuzarota duhuye namwe.”

    Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

    Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro.

    Aba bana bose bakaba biyongera ku mfura ya Cristiano Ronaldo ari we Cristiano Jr.

    Cristiano yagaragaje ko we na Georgina bagiye kwibaruka impanga

    Impanga Cristiano Ronaldo aheruka kwibaruka

    Umuryango wa Cristiano Ronaldo ugiye kwakira abandi bana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-yasazwe-n-ibyishimo-nyuma-y-uko-agiye-kwibaruka-impanga-za-kabiri

  • Hakuzimana Abdou Rashid yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Uru rwego rwatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akekwa ko yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    Mbere y’uko atabwa muri yombi, Hakuzimana yari yasohoye inyandiko yitiriye umushinga w’amahoro ku Rwanda, ku Banyarwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko nta mahoro gafite kuva FPR ifashe ubutegetsi.

    Kugira ngo aya mahoro aboneke, yavugaga ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa “kuko ubu u Rwanda ruyobowe nabi”, agena urutonde rw’abakwiye kujya muri Guverinoma ndetse na we yishyiraho nka Minisitiri w’Ukuri, Ubutabera n’Ubworoherane.

    Urwo rutonde yashyizemo abandi bantu biganjemo abakekwaho ibyaha cyangwa se abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Padiri Nahimana Thomas, Twagiramungu Faustin n’abandi.

    Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Amaze igihe akoresha umuyoboro wa Youtube yise Rachid TV maze agatambutsa ibitekerezo birimo amagambo yashegeshaga benshi.

    Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

    RIB yari yaranenzwe kumurebera ntimufunge

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amagambo anenga RIB ku bwo kurebera uyu mugabo ntimufunge mu gihe benshi bavugaga ko ibyo avuga bishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Nka Foundation Mukagasana Yolande iherutse gushyira hanze itangazo rigira riti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka.”

    Hari n’abandi bari bavuze ko RIB ikwiriye kuregwa igasobanura impamvu idakora ibyo itegekwa n’amategeko.

    Lonzen Rugira yifashishije Twitter yagize ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

    Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

    Hakuzimana mu 1991 ni umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI gusa nyuma yaje kurivamo ayoboka Habyarimana wari Perezida.

    Hakuzimana Abdou Rashid yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane

    source : https://ift.tt/3GyslHl

  • Urubyiruko dukeneye kwigishwa Ubumwe – Uwakuze yanga abamwiciye imiryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe
    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe

    Ni nyuma yo gukurikira bene izo nyigisho zamuhinduye, urwango yari afitiye abana bita Abahutu rukaba rwaramushizemo, impamvu ni uko ngo yasanze abarenganya, kuko yasanze ibyo ababyeyi babo bakoze na bo bibababaza.

    Nyagatare avuga ko ubu afite imyaka 22, avuka ku babyeyi bari barahunze mu mwaka w’1959, ariko n’ubwo bakuru be bavukiye hanze y’u Rwanda, we yaruvukiyemo.

    Ngo yakuze yanga abo bita Abahutu cyane, kuko yabwiwe ko kuba atagira ba nyirarume, ba nyirasenge, mbese umuryango mugari iwabo bageze mu Rwanda basanga warazimye, bituruka ku ari ‘abo bantu’ nk’uko anyuzamo akabita.

    Kandi urwo rwango yarugiriraga cyane cyane abana babyirukanye kimwe n’abo biganaga, ku buryo no mu ishuri yahitagamo abo bicarana bitewe n’uko ‘bahuje’, agendeye ku ko ababona cyangwa ku ko bagenzi be babamubwiye.

    Agira ati “Narabangaga cyane. Iyo nabaga ndi ku ishuri numvaga ntuje ku bw’imiryango twagiye tubumbirwamo na AERG. Nabaga mfite inshuti tuganira, ariko twataha mu biruhuko nkababara kuko njyewe nagumaga mu rugo, mu gihe ba bandi bakomoka ku batwiciye bo babaga bafite bene wabo bajya gusura.”

    Ibi byose ngo byamuteraga kuba indakoreka (indiscipliné), yahura na ba bana yanga akabakubita, akanitwara nabi ku barezi ku buryo ubu anibaza ukuntu azakirwa najya gufata indangamanota ku kigo yigagaho mu bice by’iwabo mu Burasirazuba, yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

    Imyitwarire ye kandi ngo yanamugiragaho ingaruka mu myigire ye, kuko yatumaga atagira amanota meza, cyane ko n’abarimu atiyumvagamo atashoboraga gukurikira ibyo bamubwira.

    Ati “Twebwe urubyiruko ntituzi no kureba ngo tumenye Abahutu cyangwa Abatutsi, ariko iyo hagiraga ugucira isiri akakubwira ngo uriya, ntiwabaga ukimukurikiye. Ibi kandi sinabigiraga njyenyine, kuko nzi neza ko muri iki gihugu hari urubyiruko rwinshi rufite ingengabitekerezo mbi nyinshi, kuruta iyanjye.”

    Inyigisho za ADEPR ni zo zamuhinduye

    Nyagatare avuga ko yaje kumva ko ADEPR iri gushaka urubyiruko rwo kwigisha iby’isanamitima, maze n’ubwo atayisengeramo aza kwemera kujyanayo na mugenzi we uhasengera wari wakomeje kubimuhatira.

    Izo nyigisho ngo yazihuriyemo na ba bana yangaga urunuka, hanyuma ababigishaga babaha umwanya wo kuvuga ibibari ku mutima bose, maze aza gukomwa ku mutima no kuba ba bana na bo barariraga, bavuga ko bababazwa no kuba ari bo bikoreye ubuhemu bw’ababyeyi babo.

    Ati “Hamwe na bagenzi banjye twarebye ukuntu abo bana nahaga akato na bo bagizweho ingaruka n’ibyo ababyeyi babo bakoze, aca aha bati dore wa mwana wo kwa ya nterahamwe, bati dore ba bicanyi. Tureba amarira bafite, nyamara twe twarakekaga ko batubona bakavuga ngo dore na bariya basigaye uwazasubirayo na bo akabica, tugirira ko banahagaze mu cyuho cy’ababyeyi babo bagasaba imbabazi, maze natwe turabababarira.”

    Anivugira ko ubu imyitwarire yahindutse, akaba asigaye asabana na bose nta kuvangura, no mu ishuri akaba asigaye atsinda kuko atakireba amoko, ahubwo icyo amariranye na mugenzi we.

    Ati “Mbere umuntu yagira amanota ahagije cyangwa atayagira yarimukaga, kandi ubu noneho byarahindutse. Ubu ndi mu mwaka wa gatandatu mbikesha ko izi nyigisho zatumye ndeka urwango, ahubwo ntangira kujya nsobanuza, ndaniga. Na ho ubundi ubu nanjye mba narasibiye.”

    Nyuma yo guhinduka yifuza ko n’urubyiruko rusigaye na rwo rwagenda rufashwa kuko abifitemo urwango ari benshi, nyamara urwango rutubaka.

    Ati “Niba igihugu kivuga ko ari twebwe mbaraga zacyo zigomba guhindura ejo hazaza, ntabwo kizahindurwa n’urubyiruko rufite ingengabitekerezo. Igihugu cyari gikwiye kwigisha urubyiruko, tugashyira hamwe tukubaka Ndi Umunyarwanda.”

    Yungamo ati “Yego barimo kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ariko barimo gushyira imbaraga cyane mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, bakirengagiza abana babakomokaho, nyamara ibyo bamaze kubigisha byaramaze kubayobya.”

    Yongeraho ko akenshi ababyeyi batera abana umutima mubi batabizi, ahubwo bibwira ko barimo kubabwira amateka banyuzemo.

    Ati “Ababyeyi babikora bazi ko barimo kubwira abana amateka, ariko bitewe n’agahinda n’intimba bafite, bakarengera. Kwicara ukabwira umwana ngo Jenoside yarabaye, itwara imiryango yanyu, nta kibazo. Ariko hari n’uvuga ngo no kwa runaka, bariya batindi, kiriya giki…, ibyo nyamara hari icyo bihindura mu bana bitari byiza.”

    Nyagatare anasaba urubyiruko bagenzi be bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyireka kuko ibavutsa ibyo bari kuzageraho.

    Ati “Iki gihugu kizatunga injiji gusa se nibaguma muri ibyo bintu ntibige? Amanota meza ni yo akenewe, kandi ntabwo uzabikora wenyine. Burya mu ishuri dukora nk’itsinda. Muri ubu buzima, ikintu cyose wakora uri wenyine ntabwo wakigeraho.”

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w
    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR mu Rwanda, avuga ko guhera muri Gashyanta 2020, mu Ntara y’Amajyepfo itorero ADEPR ryatanze inyigisho z’isanamitima ku bantu 573 mu Karere ka Nyanza harimo urubyiruko 95, no ku bantu 90 mu Karere ka Gisagara, harimo urubyiruko 20.

    Abakuru bagiye bahabwa inyigisho ni abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bo mu miryango y’abishwe, na ho urubyiruko rwazihawe ni urwavutse nyuma ya Jenoside, harimo abana bakomoka ku bakoze Jenoside, ndetse n’abakomoka mu bayirokotse.

    Abahawe inyigisho mu Karere ka Gisagara bazirangije bose ku buryo bageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko mu Karere ka Nyanza 275 ni bo babigezeho, harimo urubyiruko 90.


    source : https://ift.tt/3En5ufS

  • FC Barcelona yirukanye uwari umutoza wayo Ronald Koeman #rwanda #RwOT

    Umutoza Ronald Koeman yirukanwe ku mirimo yo gutoza ikipe ya FC Barcelona nyuma yo gutangira nabi shampiyona.

    Uyu mugabo ukomoka mu Buholandi yirukanwe nyuma yo gutsindwa mu ijoro ryo ku wa gatatu na Rayo Vallecano igitego 1-0.

    Koeman yavuye muri Barcelona iri ku mwanya wa cyenda muri LaLiga ndetse yanavuye muri Champions League ishize hakiri kare.

    Yagiriwe icyizere cyo kuguma muri iyi kipe mu mpeshyi ishize nyuma yo kugira ibihe bibi mu mwaka w'imikino washize.

    Ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo iyi kipe ikinira Nou Camp yibasiwe n'ibibazo by'ubukungubigatuma itakaza umunyabigwi Lionel Messi.

    Gutsindwa muri El Clasico no kunanirwa kwigaranzura Rayo Vallecano byashyize iherezo ku kazi ka Koeman muri FC Barcelona.

    Barcelona yatangaje ko yirukanwe mu masaha ya saa sita z'ijoro zo mu gace ka Catalunya nyuma y'ibiganiro binyuranye.

    Amagambo magufi iyi kipe yanditse agira ati: “FC Barcelona yakuye Ronald Koeman ku mirimo ye nk'umutoza wa mbere w'ikipe.

    “Perezida w'ikipe, Joan Laporta, yamumenyesheje iki cyemezo nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano.

    “Ronald Koeman azasezera ku ikipe ku wa kane kuri Ciutat Esportiva.

    “FC Barcelona iramushimira ku bw'ibyo yakoreye iyi kipe kandi imwifurije ibyiza mu mwuga we.”

    Muri Kanama 2020, Koeman yaretse akazi ko kuba umutoza w'Ubuholandi kugira ngo asimbure Quique Setien muri Barca, ndetse bivugwa ko yishyuye akayabo ka miliyoni 6 z'amapawundi kugira ngo igihugu cye kimurekure atoze Barcelona.

    Amakuru menshi aravuga ko Xavi wakiniye FC Barcelona akayibera n'umunyabigwi aza kumusimbura.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yirukanye-uwari-umutoza-wayo-ronald-koeman

  • US yatewe impungenge n'igisasu gikaze Ubushinwa bwagerageje #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Bloomberg News, Mark Milley ukuriye inama y'abagaba b'ingabo za Amerika yavuze ko igisirikari cy'Ubushinwa kiri “kwaguka vuba vuba”.

    Ikinyamakuru Financial Times kivuga ko igeragezwa ryakozwe n'Ubushinwa muri uku kwezi ryatunguye igisirikare cya Amerika.

    Beijing ihakana ko icyo yagerageje ari hypersonic missile, ko ahubwo ari ikigendajuru.

    Gen Milley kuwa gatatu yabwiye Bloomberg ati: “Ibyo twabonye ni igikorwa gikomeye cyo kugerageza intwaro ya hypersonic. Kandi ni ibintu biduhangayikishije.

    “Ntabwo nzi niba neza neza ari nk'ibihe bya Sputnik, ariko nibaza ko ari hafi yabyo. Ni ibintu turi kurebera hafi cyane.”

    Hypersonic missile iri mu bwoko bw'izoroha cyane kurasa kandi ikihuta bidasanzwe kuko ishobora kugenda ku muvuduko wa 6,000Km/h.

    Uyu musirikare mukuru yabaye umutegetsi wa mbere muri Amerika uvuze ko Ubushinwa bwagerageje missile nk'iyo vuba aha.

    Amakuru avuga ko iyo yari missile ifite ubushobozi kirimbuzi kandi idashobora kubonwa n'uburyo bw'igisirikare cya Amerika bwo kubona mbere no gushwanyuza za missile zaraswayo.

    Mu 1957 icyari URSS cyazamuye satellite bise Sputnik bitungura Abanyamerika, batinyaga ko aba-Soviet bageze ku ikoranabuhanga rirenze.

    Byatumye Perezida John F Kennedy avuga ko Amerika igiye kugeza abagabo ku kwezi, ibintu bagezeho munsi y'imyaka 10.

    Ku byatangajwe na Gen Milley, umuvugizi wa Pentagon yavuze ko iriya tekinoliji y'Ubushinwa atari nshya kuri Amerika.

    John Kirby yavuze ko Amerika iri gukora ibishoboka mu gukomeza ubwirinzi bwayo kuri missile hamwe n'ubushobozi bwa hypersonic.

    Missile nk'izi ziwiho umuvuduko ukubye gatanu uw'ijwi, no kudatahurwa n'ubwirinzi bwa za missile.

    Mu cyumweru gishize Amerika nayo yagerageje missile nk'izi eshatu, zarasiwe ku kigo cya NASA kiri muri Virginia.

    Gen Milley yaburiye ko igisirikare cy'Ubushinwa cyakuze kikava “ku gisirikare cy'abaturage benshi cyane b'abahinzi mu 1979 kikaba igisirikare gikomeye mu buryo bwose kandi gifite intego zikomeye ku isi.”

    Bill Burns ukuriye CIA yabwiye CNN ko igerageza ry'Ubushinwa ryo mu cyumweru gishize ari ikibazo gikomeye cyane mu ikoranabuhanga kuri Amerika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-yatewe-impungenge-n-igisasu-gikaze-ubushinwa-bwagerageje

  • Rubavu : Yafashwe yinjiza magendu y’inzoga zihenze yazihishe mu myobo yacukuye mu modoka #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Prince Trésor Kayigire yafatanywe n’imodoka irimo amacupa 61 y’inzoga zihenze.

    Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y’inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon’s 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel’s 2.

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

    Gusa uyu musore avuga ko iriya modoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by’ubukerarugendo akaba yashakaga kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

    Yagize ati 'Nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y’umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye.'

    Avuga ko ubwo yari amaze kwambuka yagiye guteza kasha kugira ngo yinjire mu gihugu ari bwo Polisi yamuhagarutse igasaka muri iriya modoka yari atwaye bagasangamo izo nzoga.

    Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n’uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

    Ati “Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n’abanyura mu nzira z’amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n’amategeko bakanahomba.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Yafashwe-yinjiza-magendu-y-inzoga-zihenze-yazihishe-mu-myobo-yacukuye-mu-modoka

  • Wari uziko gusinzira nyuma ya saa yine z'ijoro bigira ingaruka ku buzima? #rwanda #RwOT

    Inzobere mu bijyanye n'ubumenyamuntu zigaragaza ko hari amasaha ntarengwa yo gusinziriraho wayarenze bikagira ingaruka ku buzima n'imitekerereze bya muntu.

    Kuryama kare ni ingenzi mu uzima bwa muntu kandi bifite akamaro kanini ku mubiri n'imitekerereze ya muntu.

    Urubuga ANA.PRESS dukesha iyi nkuru rwagaragaje  bimwe mu bintu by'ingirakamaro bishobora guhinduka ku mubiri w'umuntu igihe yihaye iyi gahunda yo kuryama kare.

    • Ibitotsi byiza

    Ibitotsi byiza kandi bitanga umutuzo, ni bya bindi usinzira hagati ya saa ine z'ijoro na saa munani z'igicuku. Uretse ibyo kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira ukaruhuka neza byirukana ibitekerezo bibi bishobora kuguhangayikisha bigatuma utabasha gusinzira neza nijoro.

    • Bigabanya umunaniro

    Kutagira ibitotsi bitewe no kuzamuka k'umusemburo wa Cortisol bishobora gutera umunaniro. Ariko kuryama kare bituma umuntu asinzira ibitotsi byiza byimbitse ibi rero bigatuma urugero rwa cortisol rugabanuka.

    Iyo umunaniro ugabanutse mu mubiri w'umuntu rero, birashoboka ko ku munsi ukurikiraho ubyuka wagaruye imbaraga n'imbaduko wari watakaje. Ibi nta kindi cyabitera uretse bya bitotsi by'amasaha ya mbere y'ijoro wasinziriye.

    • Bigabanya ibyago byo kugira uburwayi butandukanye

    Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abantu baryama kare ugereranije n'abantu barara ijoro, baba bafite ubuzima bwiza. Abantu badasinzira neza bakunda guhura n'uburwayi bwa diyabete 2, indwara zibasira umutima ndetse n'umuvuduko w'amaraso ukabije.

    Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko ibitotsi byimbitse bibaho hagati ya saa ine z'ijoro na saa munani z'igicuku bituma uturemangingo dushinzwe ubwirinzi bw'umubiri dukora neza.

    Abantu batajya basinzira ibi bitotsi umubiri wabo ukora abasirikare b'umubiri bake, bivuze ko bene aba abantu byoroha gufatwa n'uburwayi.

    • Bituma tubasha kugenzura ibyiyumviro byacu

    Abantu basinzira bakaruhuka ku buryo buhagije basinzira biriya bitotsi byimbitse, muri rusange ni abantu bahora bishimye mu buzima. Iyo tudasinziriye ibitotsi byimbitse ngo turuhuke ku buryo buhagije, ibyiyumviro byacu bihora bihindagurika.

    • Kumva neza ibyiyumviro by'abandi

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kutagira ibitotsi bihagije, bituma umuntu agorwa no gutandukanya neza agahinda n'ibyishimo. Hagendewe kuri ubu bushakashatsi, nko kuba yagorwa no kumenya niba uwo bari kumwe afite ubwoba, arakaye se kangwa afite agahinda.

    Muri ubu buryo umuntu aba yatakaje ubushobozi bwo kuvumbura ibimenyetso bigaragaza ibyiyumviro by'abandi, ariko ku muntu usinzira bya bitotsi byimbitse, si uko bimeze nk'uko tumaze kubivugaho hejuru.

    Musinga C.

    The post Wari uziko gusinzira nyuma ya saa yine z'ijoro bigira ingaruka ku buzima? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/28/wari-uziko-gusinzira-nyuma-ya-saa-yine-zijoro-bigira-ingaruka-ku-buzima/

  • Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ikiganiro hagati ya Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w'Ububiligi, Sophie Wilmès, washoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, uyu Mubiligikazi yatangaje ko impande zombi ziyemeje kurushaho kunoza umubano n'ubucuti hagamijwe inyungu za buri ruhande.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter , Madamu Wilmès yagize ati:' Njye na Ministiri Biruta twafashe umwanya uhagije dusesengura ingingo nyinshi, twiyemeza kujya duhura kenshi ngo twungurane ibitekerezo ku byateza imbere umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi, hagamijwe inyugu z'ibihugu byacu byombi'.

    Ku kibazo cy'umunyamakuru wari umubajije niba agikomeye ku mvugo ye y'uko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, Sophie Wilmès yirinze kugira icyo avuga kuri dosiye ya Rusesabagina, ahubwo ashimangira ko umubano w'Ububiligi n'u Rwanda ugomba gushingira ku bwubahane hagamijwe inyungu za buri ruhande.

    Kuva Paul Rusesabagina yafatwa, akaburanishwa ndetse akaza gukatirwa igifungo cy'imyaka 25, abamushyigikiye bakomeje kwibeshya ko ikibazo cye kizateranya u Rwanda na bimwe mu bihugu by'Uburayi na Amerika. Nyamara abasesenguzi bakomeje kwerekana ko ikibazo cy'umuntu ku giti cye, nawe wahamwe n'ibyaha bikomeye, kidashobora guhabwa agaciro kurusha umubano w'ibihugu n'inyungu ziwukuramo.

    Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi yari aherutse kuvuga ku mugaragaro ko ibyaha Rusesabagina aregwa bikwiye kwitabwaho kubera uburemere bwabyo ,ndetse n'ibimenyetso simusiga bimuhamya uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.

    Yongeyeho ko ibyinshi muri ibyo bimenyetso byatanzwe n'Ububiligi, kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.
    Kuba rero Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atagishaka gukomeza gukuririza ikibazo cya Rusesabagina, byaba bituruka ku ruzinduko rw'iminsi 3 yagiriye mu Rwanda habereye ibyaha bya Rusesabagina, hakiyongeraho imvugo y' ukuriye Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi.

    Tubibutse ko Ministiri Sophie Welmès yanitabiriye inama yahurije i Kigali intumwa z'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe n'iz'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Muri iyo nama havugiwemo ingingo zinyuranye, zirimo izijyanye n'umutekano, ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y'Afrika n'Uburayi, byose bigomba gushingira ku bwubahane. Aha naho Sophie Wilmès ashobora kuba yarahakuye isomo ryo kureka kwivanga mu miyoborere y'ibihugu by'Afrika, by'umwihariko mu mikorere y'ubutabera bw'u Rwanda.

    The post Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cya-paul-rusesabagina-gishobora-kuba-kitakibangamiye-umubano-hagati-yu-rwanda-nububiligi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cya-paul-rusesabagina-gishobora-kuba-kitakibangamiye-umubano-hagati-yu-rwanda-nububiligi

  • Urubyiruko dukeneye kwigishwa Ubumwe – Uwakuze yanga abamwiciye imiryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe
    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe

    Ni nyuma yo gukurikira bene izo nyigisho zamuhinduye, urwango yari afitiye abana bita Abahutu rukaba rwaramushizemo, impamvu ni uko ngo yasanze abarenganya, kuko yasanze ibyo ababyeyi babo bakoze na bo bibababaza.

    Nyagatare avuga ko ubu afite imyaka 22, avuka ku babyeyi bari barahunze mu mwaka w’1959, ariko n’ubwo bakuru be bavukiye hanze y’u Rwanda, we yaruvukiyemo.

    Ngo yakuze yanga abo bita Abahutu cyane, kuko yabwiwe ko kuba atagira ba nyirarume, ba nyirasenge, mbese umuryango mugari iwabo bageze mu Rwanda basanga warazimye, bituruka ku ari ‘abo bantu’ nk’uko anyuzamo akabita.

    Kandi urwo rwango yarugiriraga cyane cyane abana babyirukanye kimwe n’abo biganaga, ku buryo no mu ishuri yahitagamo abo bicarana bitewe n’uko ‘bahuje’, agendeye ku ko ababona cyangwa ku ko bagenzi be babamubwiye.

    Agira ati “Narabangaga cyane. Iyo nabaga ndi ku ishuri numvaga ntuje ku bw’imiryango twagiye tubumbirwamo na AERG. Nabaga mfite inshuti tuganira, ariko twataha mu biruhuko nkababara kuko njyewe nagumaga mu rugo, mu gihe ba bandi bakomoka ku batwiciye bo babaga bafite bene wabo bajya gusura.”

    Ibi byose ngo byamuteraga kuba indakoreka (indiscipliné), yahura na ba bana yanga akabakubita, akanitwara nabi ku barezi ku buryo ubu anibaza ukuntu azakirwa najya gufata indangamanota ku kigo yigagaho mu bice by’iwabo mu Burasirazuba, yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

    Imyitwarire ye kandi ngo yanamugiragaho ingaruka mu myigire ye, kuko yatumaga atagira amanota meza, cyane ko n’abarimu atiyumvagamo atashoboraga gukurikira ibyo bamubwira.

    Ati “Twebwe urubyiruko ntituzi no kureba ngo tumenye Abahutu cyangwa Abatutsi, ariko iyo hagiraga ugucira isiri akakubwira ngo uriya, ntiwabaga ukimukurikiye. Ibi kandi sinabigiraga njyenyine, kuko nzi neza ko muri iki gihugu hari urubyiruko rwinshi rufite ingengabitekerezo mbi nyinshi, kuruta iyanjye.”

    Inyigisho za ADEPR ni zo zamuhinduye

    Nyagatare avuga ko yaje kumva ko ADEPR iri gushaka urubyiruko rwo kwigisha iby’isanamitima, maze n’ubwo atayisengeramo aza kwemera kujyanayo na mugenzi we uhasengera wari wakomeje kubimuhatira.

    Izo nyigisho ngo yazihuriyemo na ba bana yangaga urunuka, hanyuma ababigishaga babaha umwanya wo kuvuga ibibari ku mutima bose, maze aza gukomwa ku mutima no kuba ba bana na bo barariraga, bavuga ko bababazwa no kuba ari bo bikoreye ubuhemu bw’ababyeyi babo.

    Ati “Hamwe na bagenzi banjye twarebye ukuntu abo bana nahaga akato na bo bagizweho ingaruka n’ibyo ababyeyi babo bakoze, aca aha bati dore wa mwana wo kwa ya nterahamwe, bati dore ba bicanyi. Tureba amarira bafite, nyamara twe twarakekaga ko batubona bakavuga ngo dore na bariya basigaye uwazasubirayo na bo akabica, tugirira ko banahagaze mu cyuho cy’ababyeyi babo bagasaba imbabazi, maze natwe turabababarira.”

    Anivugira ko ubu imyitwarire yahindutse, akaba asigaye asabana na bose nta kuvangura, no mu ishuri akaba asigaye atsinda kuko atakireba amoko, ahubwo icyo amariranye na mugenzi we.

    Ati “Mbere umuntu yagira amanota ahagije cyangwa atayagira yarimukaga, kandi ubu noneho byarahindutse. Ubu ndi mu mwaka wa gatandatu mbikesha ko izi nyigisho zatumye ndeka urwango, ahubwo ntangira kujya nsobanuza, ndaniga. Na ho ubundi ubu nanjye mba narasibiye.”

    Nyuma yo guhinduka yifuza ko n’urubyiruko rusigaye na rwo rwagenda rufashwa kuko abifitemo urwango ari benshi, nyamara urwango rutubaka.

    Ati “Niba igihugu kivuga ko ari twebwe mbaraga zacyo zigomba guhindura ejo hazaza, ntabwo kizahindurwa n’urubyiruko rufite ingengabitekerezo. Igihugu cyari gikwiye kwigisha urubyiruko, tugashyira hamwe tukubaka Ndi Umunyarwanda.”

    Yungamo ati “Yego barimo kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ariko barimo gushyira imbaraga cyane mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, bakirengagiza abana babakomokaho, nyamara ibyo bamaze kubigisha byaramaze kubayobya.”

    Yongeraho ko akenshi ababyeyi batera abana umutima mubi batabizi, ahubwo bibwira ko barimo kubabwira amateka banyuzemo.

    Ati “Ababyeyi babikora bazi ko barimo kubwira abana amateka, ariko bitewe n’agahinda n’intimba bafite, bakarengera. Kwicara ukabwira umwana ngo Jenoside yarabaye, itwara imiryango yanyu, nta kibazo. Ariko hari n’uvuga ngo no kwa runaka, bariya batindi, kiriya giki…, ibyo nyamara hari icyo bihindura mu bana bitari byiza.”

    Nyagatare anasaba urubyiruko bagenzi be bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyireka kuko ibavutsa ibyo bari kuzageraho.

    Ati “Iki gihugu kizatunga injiji gusa se nibaguma muri ibyo bintu ntibige? Amanota meza ni yo akenewe, kandi ntabwo uzabikora wenyine. Burya mu ishuri dukora nk’itsinda. Muri ubu buzima, ikintu cyose wakora uri wenyine ntabwo wakigeraho.”

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w
    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR mu Rwanda, avuga ko guhera muri Gashyanta 2020, mu Ntara y’Amajyepfo itorero ADEPR ryatanze inyigisho z’isanamitima ku bantu 573 mu Karere ka Nyanza harimo urubyiruko 95, no ku bantu 90 mu Karere ka Gisagara, harimo urubyiruko 20.

    Abakuru bagiye bahabwa inyigisho ni abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bo mu miryango y’abishwe, na ho urubyiruko rwazihawe ni urwavutse nyuma ya Jenoside, harimo abana bakomoka ku bakoze Jenoside, ndetse n’abakomoka mu bayirokotse.

    Abahawe inyigisho mu Karere ka Gisagara bazirangije bose ku buryo bageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko mu Karere ka Nyanza 275 ni bo babigezeho, harimo urubyiruko 90.

    source : https://ift.tt/3BsCTUu