Category: Uncategorized

  • KIGALI FIESTA: Itariki yigitaramo cya Omah L… – #rwanda #RwOT

    Kigali Fiesta ni igitaramo cyateguwe na kompanyi imaze kwamamara mu myidagaduro nyarwanda ya East African Promoters (EAP), kikaba cyaratumiwemo umuhanzi w'umunya Nigeria, Omah Lay, ukiri muto ariko na none ufite igikundiro muri iyi minsi mu ndirimbo zitandukanye mu bice bitandukanye by'isi.

    Kuri ubu EAP ikaba yamaze gutangaza ko iki gitaramo kizaba kuwa 13 Ugushyingo muri Kigali Arena, kwinjira ahasanzwe ni ibihumbi 10 Frw ku bazagura amatike mbere n'ibihumbi 15 Frw ku bazagurira amatike ku muryango, mu gihe ahisumbuyeho ari ibihumbi 20 Frw naho ku bazagurira amatike ku muryango bikaba ari ibihumbi 25 Frw. Ni mu gihe kandi ahiyubashye cyane ari ibihumbi 30 Frw ku bazagurira amatike, ku muryango bikaba ibihumbi 35 Frw.

    Guhera ku isaha ya saa munani z'umugoroba ni bwo imiryango izaba ifunguye abantu batangiye kwinjira. Uuretse Omah Lay, iki gitarmo kizagaragaramo abandi bahanzi b’abanyarwanda batandukanye barimo Platini P, Bushali, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Ish Kevin na Davis D.

    Omah Lay yavutse kuwa 19 Gicurasi 1997 bivuze ko afite imyaka 24. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Indirimbo ze zatangiye kwigarurira imitima ya benshi guhera muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa 'You'. Yaje gushyira hanze n’izindi zagiye zishimirwa zirimo 'Lo Lo', 'Damn', 'Godly', ubu agezweho mu yitwa 'Understand'.

    Omah Lay azasangira urubyiniro n’abahanzi banyuranye bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda

    Indirimbo za Omah Lay zirakunzwe cyane muri Nigeria no mu bice binyuranye by’isi birimo n’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110950/kigali-fiesta-itariki-yigitaramo-cya-omah-lay-mu-rwanda-aho-kizabera-nibiciro-byo-kwinjira-110950.html

  • Koroshya ingamba za Covid-19 byahaye agahenge ba rwiyemezamirimo bato b’i Musanze – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kuri ubu ibikorwa byabo bitari byageza no kuri kimwe cya kabiri cy’uko bakoraga mbere ya Covid-19, ariko biri gutanga icyizere kuko hari igihe byageze no ku gipimo cyo hasi ya 10% y’ibyo binjizaga.

    Nzabonimpa Théodore ufite Ikigo gikora Ubukerarugendo bushingiye ku Muco cyitwa Beyond Gorillas Experience kiyobora ba mukerarugendo bakunze gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasobanuye uko COVID-19 yashegeshe iri shoramari.

    Yagize ati “Natangiye mu 2010, ngenda niyubaka ku buryo mu 2019 twari tumaze kwiyubaka dufite abakozi barenga 30. Muri Covid-19 ubukerarugendo bwarahazahariye ku buryo twasubiye inyuma tubura n’ubushobozi bwo guhemba abakozi nabo barihangana barategereza ku buryo n’ubu tutarageza no ku gipimo ya 50% y’aho twari mbere ya Covid-19.”

    “Abakerarugendo twakiraga abenshi ni abasuraga Pariki ariko bakanasura uduce two hanze yayo. Umusaruro twabonaga waragabanutse cyane kuko uwashoboraga kwinjiza ibihumbi nka 300 Frw ubu ntiyarenza 200 Frw. Mu byo twifuza ni uko abaturage bakomeza kwirinda bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo ba mukerarugendo bagire icyizere ndetse natwe twirinde kwanduzanya ngo tutazasubira inyuma.”

    Hafashimana Gervais, nyiri My Hill Eco Lodge iherereye mu Kiyaga cya Ruhondo avuga ko mbere gato ya 2019 ibintu byari bitangiye kugenda neza abakiliya babagana ari benshi bigatanga icyizere ko nko mu myaka ibiri byari kuba bimeze neza kurushaho.

    Yagize ati “Umwaduko wa Covid-19 wasubije inyuma ibikorwa bitandukanye cyane ibijyanye n’ubukerugendo. My Hill nayo yagezweho n’ibyo bibazo ndetse abakozi bamwe barahagarikwa kubera kubura akazi. Aho Covid-19 igabanyirije umuvuduko kubera gukaza ingamba mu kuyihashya abakiliya bongeye gusura My Hill Eco Lodge ku buryo umubare w’abakozi wariyongereye uva ku bakozi batandatu ugera kuri 10 byumvikane ko nibikomeza kugenda neza hari icyizere cy’ejo hazaza.”

    Akomeza avuga ko kuri ubu bifuza ko hakomeza gukazwa ingamba zo kwirinda Covid-19 no gukingira abaturage ku bwinshi kugira ngo serivisi nyinshi zifungurwe.

    Ati “Ibyifuzo mfite ni uko hakomeza gukazwa ingamba mu kwirinda Covid-19, umubare w’abakingirwa Covid-19 ukiyongera hanyuma abantu na serivisi zitandukanye zigakomererwa ubuzima bukagaruka ku Isi hose.”

    Usibye abakora ishoramari ku giti cyabo, abibumbiye muri koperative na bo bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhashya Covid-19 ariko na bo batangiye kwigobotora ingaruka zayo.

    Umuyobozi wa Koperative COOPAV ikora Ubukorikori, Uwamahoro Agnes, avuga ko bahawe ubuzima gatozi mu 2007. Icyo gihe ngo bakoraga neza banohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, ndetse ngo bari bageze ku rwego rwo kwaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB gusa baza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Twahawe ubuzima gatozi nka Koperative mu 2007, twagiraga abakiliya benshi biganjemo abazungu babaga baje gusura ingagi, bakagura ibihangano byacu ku bwinshi, ku buryo ku kwezi umuntu yashoboraga kwinjiza ibihumbi 100 Frw binarenga bitewe n’amahirwe. Hari ubwo abazungu bazaga bagatwara ibyo wakoze byose, ariko ubu aho Covid-19 yaziye umuntu yamara n’ukwezi ntacyo yinjije.”

    Akomeza ati “Urumva ubucuruzi bwagendaga neza, twaratangiye kohereza mu mahanga ibyo dukora, twarinjiye no muri gahunda yo gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB. Covid-19 yaje tutarabibona, twarahombye birumvikana ariko ntitwacitse intege turacyakora ibihangano byacu tukabibika, kugeza igihe ibihe bizongera kumera neza amasoko akaboneka, n’ibyo byangombwa tukabishaka.’’

    Ubusanzwe Koperative COOPAV Mararo ikora ubugeni burimo kuboha uduseke, gukora imitako itandukanye, gukora imipira, kubaza mu biti inyamaswa zikunze kuboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’ingagi n’izindi ifite abanyamuryango 70 ariko kuri ubu hari n’abamaze igihe bataboneka kubera ko nta nyungu bakiyibonamo kubera ibihe bya Covid-19.

    Umwe mu bacuruza ibikoresho by’ubukorikori mu Karere ka Musanze, kazwi cyane mu bukerarugendo

    Mu bushabitsi bukorerwa hafi y’amazi harimo n’amacumbi yakira ba mukerarugendo

    source : https://ift.tt/3BsLDtY

  • Akanyamuneza ka Mukaruhamanya wari ugiye kugwirwa n’inzu akagobokwa n’abanyeshuri ba UTAB – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, UTAB, cyabaye nyuma y’uko bigeze kujya gusura uyu mukecuru bagiye kumusanira inzu yabagamo, babonye ishaje cyane bafata icyemezo cyo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bakamwubakira inshya.

    Mukaruhamanya Beatrice, avuga ko akiba muri iyo nzu yendaga kumugwaho, yabagaho mu buzima bwo kwiheba, ahora atekereza ko nta bantu bagira urukundo, ariko ngo aho aboneye inzu yumvise icyizere cy’ubuzima kigarutse, ashimishwa cyane n’uko byakozwe n’urubyiruko kandi rwibwirije.

    Yagize ati “Nabaga mu nzu iva cyane yenda no kungwaho, nabagaho mu buzima bwo kwiheba, numva urupfu rwaratinze kuntwara, ariko aho aba bana bampereye iyi nzu icyizere cyagarutse, mbonye ko hakiri urukundo n’abakiri bato babyigireho, bumve neza impanuro zo kwigira no kwiteza imbere Perezida wacu ahora abakangurira.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri UTAB, Iradukunda Kevin, avuga ko igitekerezo cyo kubakira uyu mukecuru ari bo ubwabo cyavuyemo, bakiyemeza gushaka ubushobozi bwo kubaka iyo nzu nubwo ari abanyeshuri bafite ubushobozi bucye.

    Yagize ati “Twaje mu gikorwa cyo kumusanira, dusanga ntibyashoboka kuko inzu yabagamo yari ishaje cyane, twiyemeje guhuza imbaraga mu miganda, mu mikoro make dufite maze dukusanya amafaranga twubaka duhereye hasi, inzu, igikoni n’ubwiherero bwiza ndetse twamufashije gutangira ubuzima bushya abona ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byose bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw, yavuye mu banyeshuri n’abaterankunga twiyambaje.”

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UTAB, Dr Niyonzima Eliezel, yashimiye uru rubyiruko rwitanze, abibutsa ko ibikorwa nk’ibi bidasaba ubushobozi bw’umurengera, ahubwo ari ubwitange n’umutima ukunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byumba, Nshimiyimana Valens, ashimangira ko kubakira inzu umuturage utishoboye ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, kizabera urugero rwiza barumuna babo ndetse n’abagikoze bagaterwa ishema na cyo.

    Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa urubyiruko nk’uru rwakoze, gikwiye kubera urugero rwiza barumuna babo, ikindi ni kimwe mu bidufasha kwesa imihigo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage. Tubijeje ko natwe aho bazadukenera hose nk’ubuyobozi tuzaba turi kumwe.”

    Usibye kuba uru rubyiruko rwahaye uyu mukecuru inzu rwamwubakiye, rwamuhaye n’ibikoresho birimo intebe, ibitanda na matela n’ibyo kwiyorosa, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, ndetse banasannye izindi nzu z’abandi bakecuru, bashyiraho isakaro banabagenera ibiribwa.

    Abanyeshuri ba UTAB bubakiye umukecuru inzu yo kubamo nyuma y’uko iyo yari asanganywe yari igiye gusenyuka

    source : https://ift.tt/3muMtCg

  • Kayondo wahoze ari Umudepite ari gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo ukurikiranywe n’inkiko z’u Bufaransa yitwa Pierre Kayondo. Ku wa 28 Ukwakira 2021 nibwo dosiye ye yatangiye gusuzumwa n’Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana ibyaha by’iterabwoba.

    Ikirego cye cyatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Collectif des parties civiles du Rwanda (CPCR).

    Umuyobozi wawo, Alain Gauthier, yatangaje ko Pierre Kayondo yari umunyamigabane muri Radio Télévision des Mille Collines, RTLM, ndetse yafatwaga nk’umuntu w’imena mu ishyaka rya MRND ryari rifite urubyiruko rw’Interahamwe rwakoze Jenoside.

    Ku rutonde rw’abantu 1136 bari abanyamigabane muri RTLM, Kayondo ni umwe muri bo. Ari ku mwanya wa 365 ndetse inyandiko IGIHE ifitiye kopi zigaragaza ko yatanze amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri konti yari muri BCR.

    CPCR isobanura ko hari ubuhamya bugaragaza uko Kayondo yagize uruhare muri Jenoside, mu bwicanyi bwakorewe i Gitarama ku matariki ya 20 Mata.

    Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n’Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

    Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamategeko wa CPC, Me Domitille Philippart, yatangaje ko ari inkuru nziza kuba uyu mugabo ari gukurikiranwa.

    Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo ukekwaho ibyaha bya Jenoside

    source : https://ift.tt/3jOaEJO

  • Menya inzira yaganishije u Rwanda ku kwemererwa gukora inkingo za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Byoroherejwe n’uburyo BioNTech iyobowe na Uğur Şahin n’umugore we Özlem Türeci yihaye intego yo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku miti.

    Ibiganiro byahise bitangira biza no kurangira muri Kanama uyu mwaka byemejwe ko mu Rwanda no muri Sénégal hagomba kubakwa inganda zikora inkingo za Covid-19.

    Byemerejwe mu Budage mu biganiro byari byateguwe na kENUP Foundation, akadomo gashyirirwa i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021 ubwo amasezerano yasinywaga.

    Inkingo za mRNA zigiye gukorerwa mu Rwanda, ni ubwa mbere zizaba zikorewe kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Amasezerano agena ko BioNTech izubaka uruganda kandi igashora imari mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.

    Inshingano zo gupfunyika inkingo zizaba zifitwe n’umufatanyabikorwa wayo ariwe u Rwanda. Indi mirimo ijyanye n’ikorwa ry’inkingo izishingirwa n’igihugu hanyuma BioNTech abe ariyo itanga akazi ku bantu bagomba kuyikora nubwo ikiguzi cyayo kizishyurwa n’ibihugu.

    Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.

    Uko ibyo bikorwa, mu nganda haba harimo icyo umuntu yagereranya n’umurongo cyangwa inzira ikintu kinyuramo kugeza kirangije gukorwa. Niba ari inzoga, haba hari umurongo uhera ku gukora umusemburo, kwenga, ugakomeza kugeza inzoga ishyizwe mu icupa n’ibirango ku mufuniko. Uwo ubwawo witwa umurongo umwe.

    Mu gukora ziriya nkingo, mu gihe bizaba bigaragara ko dose miliyoni 50 zidahagije ku mwaka, hazongerwa umurongo mu ruganda ku buryo ingano y’inkingo zikenewe zikorwa.

    Uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Ubutaka ruzubakwaho bwamaze gutegurwa ku buryo mu mwaka utaha imirimo izahita itangira.

    Urebye imiterere y’amasezerano ajyanye n’izi nganda, birasa n’aho mu minsi ya mbere umuntu yabyita ko zizaba ari iza BioNTech ariko zikorera mu bihugu by’u Rwanda na Sénégal.

    Gusa gahunda ihari ni uko BioNTech iteganya kuzazegurira ibyo bihugu byombi. Sénégal izubaka uruganda binyuze muri Institut Pasteur iyoborwa na Dr Amadou Alpha Sall.

    Institut Pasteur de Dakar imaze igihe ikora inkingo zirimo Yellow Fever, iza Covid-19 zizakorwa ariho binyuze.

    Ku ikubitiro izi nganda zizaba zigenzurwa na BioNTech . Impamvu ni uko ifite ubunararibonye, yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi izobereye inzira zose binyuramo ngo urukingo rukorwe.

    BioNTech ifatanyije n’igihugu, izaha ubumenyi abakozi aho mu masezerano havugwa mo ko “nyuma y’imyaka mike”, inganda zizashyirwa mu maboko y’igihugu zikaba arizo zizicunga.

    Nyuma y’icyo gihe, igihugu gishobora gutanga akazi ku bantu bashobora no kuba abahanganye na BioNTech ku ruhando mpuzamahanga.

    Amafaranga BioNTech izakoresha mu ishyirwaho ry’izi nganda yaba mu Rwanda na Senegal, ni ayayo ku giti cyayo, ntabwo ari ayo yagiye kuguza cyangwa se inkunga y’abagiraneza.

    Ntabwo havugwa umubare wayo gusa bivugwa ko bishoboka ko ari hejuru ya miliyoni 100$.

    BioNTech ni yo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika nacyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti; amahirwe ni menshi ko izo nkingo zatangira gukorerwa mu gihugu.

    Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller, mu Budage muri Kanama uyu mwaka

    Uğur Şahin niwe washinze BioNTech

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller; Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin; Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen; Perezida Kagame na Macky Sall uyobora Sénégal

    source : https://ift.tt/3bp3erX

  • Minisitiri Gatabazi arasaba urubyiruko kuba imboni z’amahoro n’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w
    Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w’ubukorerabushake budashyize imbere inyungu

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, yitabiriwe n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’abakorerabushake, baturutse mu turere two mu gihugu hose, hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi zabo ku rwego rw’igihugu.

    Abayitabiriye bongererwa ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi, mu gihe bazaba bayasoje bakazahugura bagenzi babo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, hagamijwe kurema iminduka nziza mu iterambere.

    Mu muhango wo kuyatangiza ku mugaragaro, Minisitiri Gatabazi, agaruka ku mpamvu y’aya mahugurwa, yasobanuye ko bayateguriwe kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukorera hamwe no kwimakaza umuco w’ubukorerabushake mu banyarwanda.

    Yagize ati “Icyo tugamije ni ugutoza uru rubyiruko kugira ngo barusheho kumva ko igihe bazaba bimakaje umuco w’ubukorerabushake, uzarushaho gushinga imizi ku buryo no mu myaka iri imbere tuzaba dufite abantu baba abakuru n’abato, biteguye gutabara aho rukomeye kandi baharanira kutagamburuzwa”.

    Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y
    Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu ni uruhagarariye abandi mu gihugu hose

    Akomeza ati “Kugira ngo ibi bizakunde, ni uko uwabaye umukorerabushake ari urubyiruko, akwiye gukomereza muri uwo murongo no mu myaka iri imbere, ku buryo tuzaba dufite abantu bashobora guhindukira bakagira ibikorwa by’ubukorerabushake byo kwitangira abaturage bagiramo uruhare, yaba ari nk’umuganga akavura abandi ku buntu, yaba ari nk’umwarimu muri kaminuza akagira abo yigisha, bityo tukabona imibereho ya benshi ihinduka bitewe n’uko umuco w’ubukorerabushake wimakajwe muri benshi”.

    Minisitiri Gatabazi yabahaye impanuro zibakangurira kuba intangarugero mu byo bakora, kutagamburuzwa n’ibibazo bahura nabyo, no gukora cyane baharanira ko igihugu gikomeza kugira umutekano.

    Yagize ati “Ibikorwa byose mubamo mu buzima bwa buri munsi, byaba ibyo mutekereza, mukora cyangwa muhuriramo, mukwiye kubitwara mu murongo wo kumenya niba bifitanye isano n’umutekano mu buryo bwagutse. Icyo nshatse kuvuga ni uko, muri cya gihe umuturage azaba afite aho ataha, afite ibyo kurya, yarwara akivuza; noneho na bya bindi bimukikije bikaba ari ibidahungabanya umudendezo we; ibyo bizamufasha kubaho atekanye, abashe gukora ibiri mu nshingano ze neza kandi atange umusaruro ku gihu. Mwe rubyiruko rero, tubatezeho umusanzu ufatika mu gutuma ibyo bishoboka”.

    Akomoza ku mukorerabushake nyawe, Minisitiri Gatabazi yabwiye uru rubyiruko ko ari umuntu urangwa n’imitekerereze n’imyumvire myiza, ituma akora ibikorwa bitagamije inyungu ze bwite, agaharanira gukora ibiri mu nyungu z’abandi, kandi akabikora ataganya ari nako asuzuma kenshi ko urwego ariho mu kubishyira mu bikorwa, rubera abandi urugero.

    Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi
    Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi

    Aya mahugurwa, yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, agamije kongerera uru rubyiruko rw’Abakorerabushake ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi.

    Urubyiruko rwayitabiriye ruzahabwa ibiganiro n’inararibonye zitandukanye, mu borebana n’umutekano, imibereho myiza, iterambere ndetse n’amateka y’igihugu. Abaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko aya mahugurwa bari bayakeneye ngo barusheho gusobanukirwa inshingano zabo. Aho biteze kuzayasoza bari ku rwego rwo guhugura bagenzi babo mu Mirenge, bityo bazarushaho gusobanukirwa no kurangwa n’imikorere iri mu murongo igihugu kibifuzaho.

    Kuri bamwe ngo basa n’abakangukiye kwibanda ku bikorwa bidasanzwe. Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati: “Aya mahugurwa aje yari akenewe, kuko hari byinshi twasobanuriwe, bigasa n’ibidukanguriye kumva neza ko hari ibyo tutakoraga mu buryo bunoze. Hari nk’aho wasangaga twubakira nk’umuturage cyangwa abo tworoza amatungo, ariko ntiduhindukire ngo turebe icyo ibyo bikorwa byamariye abaturage. Ibyo byose biri mu byo tugiye kongeramo ingufu, bityo tugaragaze uruhare rwacu rufatika mu byubaka igihugu”.

    Mugenzi we witwa Uwonkunda Anny Benilde, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rulindo, we asanga kumenya hakiri kare ibyo umuturage akeneye, aribwo buryo bwiza butuma ikibazo afite kibonerwa igisubizo kirambye.

    Yagize ati “Twasanze kugira igenemigambi tugenderaho, riri mu byajya bidufasha kubanza gutekereza byimbitse no gusuzuma icy’ingenzi umuturage akeneye. Kuko kuri ubungubu, twatekerezaga igikorwa runaka urugero nko kubakira abaturage uturima tw’igikoni kandi wenda ataribyo by’ingenzi bari bakeneye. Ubu rero icyo tugiye gushyira imbere, ni ugukorana bya hafi n’abaturage, tukamenya iby’ingenzi bakeneye kuruta ibyo twe twabakorera, kugira ngo binababyarire umuraruro kuko bazaba babigizemo uruhare”.

    Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y
    Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bakazayasoza bajya guhugura abandi

    Urwego rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, rwatangiye muri 2003, rutangirana abanyamuryango 50 bagiye biyongera kugeza ubwo ubu bamaze kugera ku bihumbi bisaga ibihumbi 400.

    Abagera kuri 11% ni abo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburengerazuba igizwe na 32%, Intara y’Iburasirazuba yihariye 19%, Intara y’Amajyepfo ifite 24% n’Intara y’Amajyaruguru ibarizwamo 14% by’abayamuryango b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.


    source : https://ift.tt/3bmV7Mr

  • Perezida wa Barcelona Laporta yemeye ko ari mu biganiro n'umutoza wahoze ari umukinnyi wayo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Barcelona Joan Laporta yavuze ko ari mu biganiro n'uwo mugabo w'imyaka 41 wahoze ari umukinnyi wo hagati muri Barça, nyuma y'iyirukanwa ku wa gatatu rya Ronald Koeman.

    Koeman yirukanwe nyuma y'umukino yatsinzwemo 1 – 0 kwa Rayo Vallecano.

    Ariko ikipe Al Sadd yanditse kuri Twitter iti: “Xavi afite kontaro y'imyaka ibiri kandi ashishikariye byuzuye imikino y'ikipe yo mu bihe biri imbere”.

    Xavi ni we uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Koeman ndetse Laporta yagize ati: “Buri gihe navuze ko umunsi umwe [Xavi] azaba umutoza mukuru wa Barça ariko sinzi igihe [bizabera]”.

    “Dufite amakuru meza cyane kuri Xavi muri Al Sadd. Amakuru yacu yose [muri Barcelona] kuri Xavi ni meza. Dushobora kuvuga byinshi kuri Xavi, ariko sinshobora kubaha amakuru arenzeho. [Xavi] Ari mu binyamakuru byose, ariko tunafite andi mahitamo”.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, Laporta yabajijwe niba ataratinze cyane mu gufata icyemezo kuri ejo hazaza ha Koeman muri iyo kipe.

    Yagize ati: “Byashoboka, yego”.

    “Nsubije amaso inyuma biroroshye gusesengura, twumvaga ko Koeman akwiye kugirirwa icyizere abakinnyi bavunitse bagakira kandi bwari uburyo bwo gushyigikira umutoza.

    “Narebye kuri bimwe na bimwe byiza. Birashoboka ko twari gufata icyemezo mbere kurushaho, nirengereye iby'iki cyemezo”.


    Xavi arahabwa amahirwe menshi yo gutoza FC Barcelona

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-barcelona-laporta-yemeye-ko-ari-mu-biganiro-n-umutoza-wahoze-ari

  • FERWAFA yashyize hanze amabwiriza agenga abafana bitabiriye imikino ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko abafana bemerewe kwitabira imikino y'umupira w'amaguru, aho sitade izajya yakira abagera kuri 50% by'ubushobozi bwayo.

    FERWAFA kandi yemeje ko abafana basabwa byibura urukingo rumwe ndetse no kugaragaza igisubizo cy'uko nta COVID-19 bafite kitarengeje amasaha 48.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze,yavuze ko Minisiteri ya siporo yemeje ko abafana bagaruka ku bibuga gusa ivuga ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba gukurikizwa ku buryo bukomeye.

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Dore gahunda yose y'umunsi wa mbere

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira

    Rayon Sports vs Mukura VS
    Espoir FC vs AS Kigali
    Marines vs Gasogi United
    Kiyovu Sports vs Gorilla FC

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira

    Etincelles FC vs Rutsiro FC
    Etoile del'Est vs Police FC
    Musanze FC vs Bugesera FC
    APR FC vs Gicumbi FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yashyize-hanze-amabwiriza-agenga-abafana-bitabiriye-imikino-ya

  • Banyuzwe! Ibyamamare byitabiriye igitaramo cya Masamba Intore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye, umuhanzi Masamba Intore yaraye akoze igitaramo cy’amateka yise 'Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ mu rwego rwo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu.

    Iki gitaramo cyaraye kibaye tariki ya 29 Ukwakira 2021, cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare byari byaje kumushyigikira harimo n’abahanzi batandukanye.

    Mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Jules Sentore, Butera Knowless, Yvan Buravan na Mugunga Christian.

    Iki gitaramo kandi cyari kitabiriwe n’abarimo Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan.

    Hari kandi umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, Ingabire Marie Immaculée, Uwacu Julienne, Muyoboke Alex n’abandi.

    Uretse Masamba Intore wateguye iki gitaramo, abantu basusurukijwe n’Itorero Gakondo, umuhanzi Mugunga Christian, Sentore Jules na Yvan Buravan.

    Kera kabaye na Masamba Intore yaje kugera ku rubyiniro maze asusurutsa abari baje kumushyigikira, mu gihe kingana n’isaha yaririmbye, ntabwo Masamba yatengushye abari bitabiriye iki gitaramo kuko banyuzwe mu ndirimbo ze zingajemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Muri iki gitaramo, Masamba yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’itange yagaragaje ubwo yayoboraga urugamba rwo kubohora igitego.

    Ingabire Egidie Bibio wa RBA na Ingabire Marie Immacule

    Uwacu Julienne na we yari ahabaye

    Umuhanzi Mugunga Christian

    Jule Sentore yari yaje gushyigikira Masamba Intore

    Itorero Gakondo ryasusurukije abantu

    Umuhanzi Yvan Buravan ni uko yaserutse

    Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ingeri zinyuranye

    Jules Sentore na Masamba Intore

    Bacinye akadiho biratindaaaaa

    Intore mu muhamirizo basusurukije benshi

    Masamba Intore indirimbo ze zanyuze benshi bari bitabiriye iki gitaramo

    Masamba Intore yakoze igitaramo cy’amateka

    Byari ibyishimo kubitabiriye iki gitaramo

    Miss Iradukunda Elsa na Miss Nimwiza Meghan mu gitaramo cya Masamba

    Bamporiki na Knowless mu bacinye akadiho

    Knowless yari afite akanyamuneza mu maso

    Ingabire Marie Immacule na Ingabire Egidie Bibio bahamirije

    Yvan Buravan na Masamba Intore basusurukije benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/banyuzwe-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-cya-masamba-intore-amafoto

  • Ntibisanzwe! Umugabo yaciye ibintu hirya no hino nyuma y' uko yanze kwishyura umukobwa ubwo bari bamaze gutera akabariro , akavuga ko atamugejeje ku byishimo. #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana video y' umugore wibasiye umugabo aho bari gupfa y' uko umugabo yanze kumwishyura amafaranga bari bavuganye mbere y' uko batera akabariro.

    Nk' uko bigaragara muri Video iri gucicikana hirya no hino uyu mugabo yaryamanye n'umudamu ariko yanga kwishyura amafaranga bari bavuganye.

    Biravugwa ko uyu mugabo impamvu nyamukuru yanze kwishyura amafaranga yose ngo nuko umudamu atamuryohereje ngo bitume arangiza, ariko umudamu yanze kubikozwa ashaka amafaranga ye yose.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/30/ntibisanzwe-umugabo-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-nyuma-y-uko-yanze-kwishyura-umukobwa-ubwo-bari-bamaze-gutera-akabariro-akavuga-ko-atamugejeje-ku-byishimo/