Category: Uncategorized

  • Umunyeshuri w'umukobwa wafotowe anywa itabi yababaje ababyeyi bose(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuntu wese ufite inshingano za kibyeyi ntiyakwihanganira kubona umwana we yishora mu biyobyabwenge.Nibyo byabaye ku babyeyi babonye umwana w'umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye wagaragaye anywa itabi.

    Uyu mwana w'umukobwa ukiri muto yafashwe amashusho atumura ku itabi maze ahita asakwazwa ku mbugankoranyambaga. Bagenzi be bari bamushungereye bamwereka ko bamwishimiye.

    Ababyeyi babonye aya mashusho bifashe impungenge maze bavuga ko ibi bidakwiye ku mwana w'umukobwa byongeye umukobwa wazamo umuyobozi w'ejo hazaza.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wumukobwa-wafotowe-anywa-itabi-yababaje-ababyeyi-bosevideo/

  • Ndahiro Valens Papy birangiye ahuye na wa mwana umwigana ||amusabye ikintu gikomeye (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amashusho y'umwana wagaragaye yigana umunyamakuru Ndahiro Valens Papy mu kuvuga amakuru bigatangaza abatari bake ku mbugankoranyambaga, kuri ubu uyu munyamakuru yagiye kureba ùyu mwana w'imyaka 15 maze amusaba ko yamufasha akabona ibikoresho by'ishuri, ndetse akamutera inkunga impano ye igatera imbere.

    Uyu mwana w'umuhungu witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Kagasa yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Umunyamakuru yashyiraga hanze amashusho ye arimo kuvuga amakuru yigana Ndahiro Valens wa BTN. Ababashije kubona uyu mwana batangariye ubuhanga afite bavuga ko yazavamo umunyamakuru mwiza.Ibi nibyo byatumye uyu munyamakuru afata urugendo ajya kureba uyu mwana mu rugo iwabo aho yabashije kuganira n'umubyeyi urera Bizimana, amusaba ko uyu mwana yafashwa akabona amafaranga y'ishuri ,akiga neza kandi agahorana isuku.Uyu mwana ufite impano yo kwigana Valens Papy na we yongeye kumusubiriramo uko yagaragaye mu mashusho a amwigana.Ndahiro yamusezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agafashwa avuga ko aricyo itangazamakuru ribereyeho.

    Source : https://yegob.rw/ndahiro-valens-papy-birangiye-ahuye-na-wa-mwana-umwigana-amusabye-ikintu-gikomeye-video/

  • Umukobwa yakatiye umusore amuziza gukunda igikoma cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yabenze umusore amuziza urukundo yikundira igikoma, dore uko byagenze. Umukobwa yakundanye numusore, umukobwa yakundaga uwo musore cyaneko yabonaga ari umusore ugaragara neza kandi afite akazi keza kandi abona numusore amukunda. Kugirango rero umukobwa aze kuzinukwa wa musore, bari basohokanye nuko umusore yisabira igikoma ngo nicyo gifata munda. Ibi byarakaje umukobwa kuko yakekaga ko umusore yiyubashye yarangiza akamutenguha atumiza igikoma basohokanye kandi umukobwa yari yanabyambariye. Kugirango ibi bimenyekane, byagaragaye mu ifoto(screenshot) igaragaza uwo mukobwa ari gutekerereza undi muntu inkururye.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yakatiye-umusore-amuziza-gukunda-igikoma-cyane/

  • Abakobwa bo muri Sénégal barinubira abacecuru bari kubatwara abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe uko isi igenda itera imbere, hafi mu bice byisi byose usanga harateye umuco wo kumvako abana bato gukundana nababarusha imyaka myinshi ari ibintu bisanzwe. Gusa abenshi babisanisha nibibazo byamafaranga abato baba bashaka gukura kuri abo bakuze bigatuma bashobora gukundana cyangwa. Mugihugu cya Senegal abakobwa bakomeje kwinubira iki kibazo, aho bavugako abakecuru babatwara abasore bakagombye kuba bakundana.

    Ibi byazamuye intera Nyuma yuko Hari amashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabantu benshi kwisi. Aya mashusho agaragaramo umukecuru w'umuzungu arikumwe numusore wirabura bicaye ahantu basa nkabasohotse, umukecuru ashaka gusoma wa musore muto muto wirabura.

    Dore amashusho👇👇👇

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bo-muri-senegal-barinubira-abacecuru-bari-kubatwara-abasore/

  • Kwizera Olivier yavuze ku hazaza he, ibya Rayon Sports na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier avuga ko ataramenya ikipe azakinira kuko agitegereje ko Rayon Sports ishyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

    Kwizera Olivier yatanzwe na Rayon Sports ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri 2021-22, ariko uyu mukinnyi ntaratangira imyitozo, umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma yavuze ko bumvikanye n’uyu mukinnyi igisigaye ari uko ubuyobozi bukora ibyo bumvikanye na we.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yemeye ko yumvikanye n’iyi kipe ariko impamvu adatangira akazi ari uko baturubahirza ibyo bumvikanye.

    Ati 'impamvu ni uko ntegereje ko bubahiriza ibyo twavuganye, nicyo ntegereje. Twarumvikanye nta kibazo icyo nicyo gisigaye gusa.'

    Agaruka ku kuba yaba ari we wabemereye kumutanga ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha, yagize ati 'yego, ibyo nta kibazo.'

    Yanyomoje amakuru amwerekeza muri Kiyovu Sports, yavuze ko nta biganiro yagiranye nayo, gusa yashimangiye ko mu gihe Rayon Sports itakubahiriza ibyo yumvikanye na we, yiteguye kuba yaikinira indi kipe yamwereka ko imwifuza.

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.

    Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye muri Nzeri nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

    Uyu munyezamu we ku giti cye avuga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.

    Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y’umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n’ubundi asinyira iyi kipe, n’umushahara ugakomeza ari umwe).

    Uyu munyezamu yavuze ko ibyo atari byo ndetse ko kuva yasinya aya masezerano yasabye ko bamuha kopi y’amasezerano ye

    Kwizera Olivier avuga ko Rayon Sports itarubahiriza ibyo bumvikanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-ku-hazaza-he-ibya-rayon-sports-na-kiyovu-sports

  • Rafiki yasohoye Album yise Tuyorane igizwe… – #rwanda #RwOT

    Rafiki avuga ko yabanje gushyira hanze amajwi y'izi ndirimbo, ariko buri nyuma y'ukwezi kumwe azajya asohora amashusho ya buri imwe kuko yamaze kuyafata.

    Yabwiye INYARWANDA ko ashima buri muhanzi wamuhaye umusanzu kuri iyi Album by'umwihariko Makonikoshwa wo mu bihe bye.

    Ati 'Kuri uyu munsi ikintu kinshimishije cyane ni ukuba mu bahanzi twakoranye kuri Album hiyongereyeho Makonikoshwa, akaba ari icyifuzo nari mfite ku mutima.'

    Iyi Album yatangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka ayirangiza muri Nyakanga 2021. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko Album ye yayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi afitiye abafana be.

    Ati 'Album nayise ‘Tuyorane’ kubera urukumbuzi dufitanye n’abafana bacu. Urukumbuzi ruhari hagati yanjye n’abafana. Bikaba byarampaye igitekerezo cyo kwita Album ‘Tuyorane’.”

    Iriho indirimbo ‘Hello’ yakoranye na B-Threy, ‘Duceze’, ‘Party’ yakoranye na Dj Marnaud, ‘Icoco’, ‘Merci’, ‘Mary Jane’ yakoranye na Ras Ngabo, ‘Misiyo’, Tuyorane’ yitiriye Album yakoranye na Makonikoshwa, ‘Igikobwa Remix’, ‘Funga Bouche’ na ‘Champion’ yakoranye na Jado.

    Rafiki akomeje gukorana n'Abanyamerika umushinga wa EP (Extended Play) izasohokera muri Amerika.

    Iyi Ep n'iya Bruce Lee bamaze igihe bakorana, ndetse iriho indirimbo Bruce Lee yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo n'umuhanzikazi ukomeye ku Isi Selena Gomez.

    Rafiki avuga ko n'ubwo atazaririmba mu ndirimbo Selena Gomez yakoranye na Bruce Lee, ariko ari ishema kuri we, kuko uyu muhanzikazi ashobora kuzumva uburyo aririmba.

    Mu 2008, ni bwo Rafiki yashyize hanze Album ye ya mbere. Kuva icyo gihe ntiyongeye gusohora Album, ahubwo yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye.

    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM Y'UMUHANZI RAFIKI Rafiki yasohoye Album yise 'Tuyorane' iriho indirimbo 11


    Rafiki yashimye abahanzi, aba Producer n'abandi bamufashije kuri iyi Album ye nshya

    Rafiki yavuze ko iyi Album yayise 'Tuyorane' kubera urukumbuzi afitiye abafana be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110935/rafiki-yasohoye-album-yise-tuyorane-igizwe-nindirimbo-11-110935.html

  • InyaRwanda Music: Indirimbo Kamwe yahurijwe… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Kamwe' iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze iminsi itandatu isohotse, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 270 ndetse yakunzwe n'abarenga ibihumbi 9 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 900 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

    Urutonde rw'indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KAMWE' IYOBOYE URUTONDE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110940/inyarwanda-music-indirimbo-kamwe-yahurijwemo-ibyamamare-bitandukanye-iyoboye-urutonde-110940.html

  • CANAL+ Rwanda yatangiye umushinga wo gutungan… – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye bwahuriranye n’ukwezi kwiswe ‘1 MOIS 1 CANAL + Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije bihujwe n'umushinga u Rwanda rwihaye wa Green City, ndetse n'icyerekezo cya 2050.

    Ni muri urwo rwego, CANAL+ Rwanda yatangije umushinga mugari wo gukusanya dekoderi zishaje zitakibasha kwakira amashusho yo mu rwego rwo hejuru, kugira ngo zihurizwe hamwe zitunganywe neza. Iyi myanda idakusanyirijwe hamwe ndetse itanitaweho neza, ishobora guteza imyuka ihumanya ikirere, cyangwa se ikajugunywa ahantu habonetse hose, bigatuma byaginza ibidukikije.


    Ku va kuri uyu wa mbere tariki 1 Ugushyingo, CANAL+ Rwanda izasaba abafatabuguzi bayo kugarura dekoderi bafite zishaje ku maduka ndetse no ku bacuruzi bemewe, maze izi dekoderi zikusanyirizwe hamwe zoherezwe ku ruganda rwa 'Enviroserve Rwanda' bagiranye ubufatanye kuri uyu munsi, kugira ngo zitunganywe.  Ibice bya pulasitike bizajya bigurishwa ubundi bikoreshwe mu zindi nganda, mu gihe ibyuma bizasukurwa bikongera gukoreshwa mu buryo busukuye bugezweho.


    Canal+ Rwanda yahisemo gukorana na 'Enviroserve Rwanda Green Park' nk'ikigo cy'intangarugero mu gusukura imyanda ya 'elekitoronike' muri Afrika y'iburasirazuba.

    Tuganira n’umuyobozi wa 'Enviroserve Rwanda Green Park' witwa Olivier Mbere, yadutangarije ko bishimiye ubufatanye bagiranye ndetse ko ari iby'agaciro ku bigo byumva ubwiza bwo kubungabunga ibidukikije. Yagize ati” twishimiye ubufatanye twagiranye na Canal+ ibigo byinshi usanga bitita kukijyanye no kubungabunga ibidukikije, ariko kuri ubu Canal + tugiranye ubufatanye kandi tuzanabaha icyemezo gihamya ko ibikoresho bazanye mu Rwanda bitangije ibidukikije.”

     

    Umuyozi Olivier yerekana imikorere y’uruganda ayoboye

    Ku ruhande rw’umuyobozi uhagarariye Canal + mu Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangarije itangazamakuru ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Enviroserve Rwanda Green park ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Yagize ati” ni ibyigiciro gikomeye kugirana ubufatanye n’iki kigo, nk'uko mwabyumvise hari imibare minini y’ibikoresho bizanwa hano bigakira ndetse ibindi bikanga, ariko bikabyazwa undi umusaruro bitangije ibidukikije. Ni muri ubwo buryo natwe twiyemeje kugira uruhare no kwifatanya mu kubungabunga ibidukikije tuzana Decoderi zacu zitagikora, kugira ngo zidateza ikibazo ku bidukikije. Iki gitekerezo cyaturutse mu itsinda ryacu rya Canal + ku isi yose, kugira ngo twumve ko natwe ibidukikije bitureba tugendeye kubyo dukora.”


    Sophie Tchatchoua ubanza ibumuso ari kumva imikorere y’uruganda 

    Uru ruganda rwa 'Enviroserve Rwanda Green Park' rufite intego zihariye zo gukusanya no gutunganya imyanda y'ibikoresho bya elekitoronike ariko bitagikora, bakabibyazamo ibizima binyuze mu kubisana cyangwa gufata ibice bibigize bikazakorwamo ibindi bishya.




    Decoderi za mbere zapfuye Canal+ yazishyikirije uruganda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110946/canal-rwanda-yatangiye-umushinga-wo-gutunganya-dekoderi-zishaje-mu-rwego-rwo-kubungabunga–110946.html

  • Mu Rwanda hagiye gutangira gukinwa shampiyona… – #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Ukwakira 2021, yafatiyemo umwanzuro w'itangira ry'icyiciro cya gatatu mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

    FERWAFA yatangaje ko shampiyona y'icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru kizatangira mu mwaka w’imikino wa 2022-23, bityo amakipe azitwara nabi mu cyiciro cya 2 uyu mwaka azamanuka mu cya gatatu.

    Iyi shampiyona izajya ikinwa n'abakinnyi batarengeje imyaka 20.

    Hari hashize igihe kirekire abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda basaba ko habaho icyiciro cya gatatu kuko kizafasha abakinnyi bakiri bato kuzamura impano mu mupira w'amaguru.

    Ibaruwa y’imyanzuro ya komite ya FERWAFA ishyiraho shampiyona y’icyiciro cya gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110944/mu-rwanda-hagiye-gutangira-gukinwa-shampiyona-yicyiciro-cya-gatatu-mu-mupira-wamaguru-110944.html

  • PART 1: Padiri Uwimana yibasiye abanyamwuka b… – #rwanda #RwOT

    Padiri Uwimana asanzwe ari umuraperi mu muziki usingiza Imana, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Gusenga’, ‘Nyirigira’ n’izindi. Nyuma yo  kubisabwa n’abakunzi be, kuri ubu yatangiye gutambutsa inyigisho ku rubuga rwa Youtube zigaruka kuri bamwe mu banyamadini bakora ibyo we yise ‘ubutekamitwe’. Yavuze ko bimaze kuba akajagari kuko bigenda byiyongera umunsi ku wundi. Yatangaje ko urugendo atangiye ari mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugaragaza ukuri kwe ku bintu biharawe muri iyi minsi mu Iyobokamana.

    Umutwe w’amagambo w’inyigisho ye ya mbere yawise “Padiri yibasiye abanyamwuka: Gusakuza gusa nta bwenge, nta mutima – Bartimeyo 1 – P.J Fr”. Ni inyigisho Padiri Uwimana yanyujije kuri shene ye ya Youtube yise Ultra JFU. Ifite iminota 24 n’amasegonda 45. Urebye ubutumwa bukubiyemo bufite aho buhuriye n’indirimbo ye ‘Gusenga’ aririmbamo ko hari abantu benshi bibeshya ko kuba basenga nk’abagabo (mu ijwi rya kigabo) cyangwa se basenga nk’abagore (mu ijwi rituje ry’abagore), Imana ishobora kubigenderaho ibasubiza. Ababwira ko Imana ikora uko ishaka “Nta wukanga Imana”.

    Padiri Uwimana amaze igihe kitari gito abarizwa i Burayi

    Ubwo Padiri Uwimana yashyiraga kuri Youtube ikiganiro cye cya mbere, munsi yacyo yashyizeho amagambo agira ati “Yezu ngirira impuhwe! (Mk 10, 46- …) Buri wese afite uko asabana n’Imana, ariko burya ubujiji ntaho butaba. Imana ni Nyirubwenge yumva amarangamutima yacu ndetse n’ibyo twe ubwacu tutabasha kwivugira, ariko ntiyashyigikira ubujiji; kuko hari ubwo bubyara ubutindahare kubera kutamenya no kudasobanukirwa. Baravuga ngo: “kutiga biragatsindwa”. Ntihasenga gusa uwize, hari n’abiga bagera aho bakibeshya ko ari bo bwenge; ni ukwibeshya nyine. 

    Ariko na none uwize aba yarize, ntiyayobagurika nk’inkandagirabitabo cyangwa ngo abeshywe nk’abasomesha… iyo ‘ujijutse’ urasobanukirwa kereka iyo unangiye umutima; ibitari ibyo, mumbabarire kubivuga iyo uri ‘injiji’ urahuzagurika! Icyizere cy’abasenga ntikikabe ubuhumyi butwawe n’ubujiji. Sinca urubanza ariko sinanabura kuvuga nk’uwagize amahirwe yo kugira icyo menya, mba nshaka gufasha abandi ngo dutekereze maze tugende buri wese uko bimunogeye ariko tutajijinganya cyane cyangwa ngo duhuzagurike cyaneee nk’abari mu mwijima. Ubwenge bufasha umutima kugenda mu nzira neza, umutima ufasha ubwenge kugira icyerekezo. Imana ibaragire”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana yadusobanuriye birambuye impamvu yatangiye gukora ibiganiro nk’ibi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yari izo mbuga yajyaga azifashisha gusa mu muziki we. Buhoro buhoro nk’uko tumenyereye ko abapadiri batekereza cyane ndetse bagatangaza n’ibyo baba babanje gutekerezao neza, Padiri Uwimana nawe yanze kuripfana. Bimwe bita kurikocora, ni ko nawe yabikoze yifatira ku gahanga bamwe mu banyamadini. Ati: “gusenga usakuza gusa nta bwenge nta mitima. Hari abasengana icyizere cy’ubucucu ngo gurisha ibyawe ubihe ugusengera urabona byinshi”.

    Padiri Uwimana yasobanuye uko igitekerezo cyo gukora ibi biganiro cyamujemo. Ati “Yeah just simple, abantu (abakunzi b’indirimbo, abakristu muri rusange cyane cyane abanzi nasomeye misa kenshi) bamaze iminsi bambaza ngo ko amasengesho amaze kuba uruvange, noneho hivanzemo Covid-19 abahanuzi bararumbuka sinakubwira ku buryo abenshi batakimenya gutandukanya inyigisho ziri zo n’izitari ukuri. Bati ko udakunze kurimfana koko uracecetse ntacyo utubwiye kuri aya masengesho?”.

    Padiri Uwimana yamamaye mu ndirimbo ‘Gusega’ iri mu njyana ya Hiphop

    Uyu mupadiri wihebeye injyana ya Hiphop n’izindi zikunzwe cyane n’urubyiruko, aragira ati: “Nababwiye ko (abafana be) ayo masengesho amenshi ari nta kigenda harimo ubujiji bwinshi, n’agahinda, kwiheba, inzara cyane cyane, noneho igicanga abantu akenshi ni uko abantu bamwe na bamwe nyine bihangishijeho bagashaka ko Imana ikora nkabo neza neza hanyuma babihatiriza mu masengesho bikanga kujyamo ubwo bagakomeza guhuzagurika no gutuma abandi bahuzagurika”. 

    “Nababwiye ko nimbona umwanya nzajya ngira icyo mbasobanuriraho nk’umuntu wagiye kubyiga. Ariko kuko bikora ku marangamutima ya benshi hari ubwo umuntu aba abiretse ngo batamutera amabuye. Ariko amafuti nyine amafuti ni amafuti kandi abenshi bagenda babona ko amasengesho menshi ameze nko kwishyushya by’abakinnyi ukabira icyuya gusa ugatahira ibyo. Kwishyushya si bibi ariko abenshi birangira badakinnye bigahita biba ibyo wakwita ”passe temps” kokipa (occupe) umwanya, kuko amenshi muri ayo masengesho aba ari uguhata Imana ngo ni ikore icyo abantu bashaka”.

    “Erega nubwo idukunda si umuntu nkatwe abantu bajye bareka rero guturagura byose aho ngo ni Imana ibibabwiye. Yaduhaye byinshi abasenga bajye bashishoza. Mbese ubwenge umutima n’ukwemera ntibigomba gusigana. Kandi ntitukagondoze Imana. Amarangamutima gusa iyo umuntu adaharaniye ko asumbwa n’icyo Imana igushakaho hari ubwo biba nko kwikirigita ugaseka. Ikibazo rero ari nabyo nyine izo nshuti zanjye zambazaga ayo masengesho aragwiriye. Byabaye akajagari. Ab’injiji rero bakahagwa’.

    Padiri Uwimana yakomeje ati “N’ubwo hari n’injiji mu by’Imana zarize (mumbabarire gukoresha iyo mvugo, nabuze indi yoroheje). Ariko na none ibibi birarutana uwize niyo atanyura ahariho yagira uko ahikura bitandukanye n’ukoreshwa na kamere gusa nta bundi buhanga burimo. Ubwo rero nka Padiri nabemereye ko uko nzajya mbona umwanya nzajya ngira icyo mbabwira ku bukristu, ku masengesho, inyigisho, amaturo nayo ya faux yagurisha igitenge uyazane ngusengere Imana izamanura byinshi yongereho ba etage …”

    Yabise abatekamitwe kuko barya imitungo y’abaturage babizeza ibitangaza. Ati “Ni ubujiji rwose n’ababikorera abandi cyangwa bakabibajyanamo ntawatinya kubita ab-escro ariko rero iby’abapfu… nyine biribwa…. Abantu bajye bashishoza. Ni uko nemeye kujya mfasha abantu nyuma y’iby’indirimbo”. Ati “Natangiriye ku rugero rwa Bartoromeyo ubwo nzajya nongeraho n’izindi themes (insanganyamatsiko). Ubujiji, kubesha, kwigiza nkana n’ubusambo birakabije mu basenga”.

    REBA HANO INYIGISHO YA PADIRI UWIMANA YIBASIYEMO ABANYAMADINI N’ABASENGA BASAKUZA

    REBA HANO INDIRIMBO ‘GUSENGA’ INDIRIMBO YA PADIRI UWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110926/part-1-padiri-uwimana-yibasiye-abanyamwuka-basenga-basakuza-nabarya-abakristo-utwabo-babab-110926.html