Category: Uncategorized

  • Amafoto 10 y’indobanure ya Senateri Uwizeyima… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho nta bantu benshi bari bitabiriye uyu muhango usibye bacye bo mu miryango ya Evde n’umukunzi we. Biteganijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2021, ibirori byo kwiyakira bikazabera i Rusororo ku Intare Arena. Zena Abayisenga ni umugore wa Kabiri Uwizeyimana Evode ashatse kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize nk’uko tubicyesha IGIHE.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110961/amafoto-10-yindobanure-ya-senateri-uwizeyimana-evode-na-zena-abayisenga-basezeranye-imkere-110961.html

  • Abana 2 bahitanwe n'igisasu batoraguye bakagikina nk'umupira #rwanda #RwOT

    Abana babiri bapfuye abandi barakomereka nyuma y'igisasu cyaturikiye mu mudugudu wa Ssegalye, mu ntara ya Semuto,mu karere ka Nakaseke.

    Polisi yatangaje ko umwana wapfuye ari Pius Kiwuwa w'imyaka 11 na Micheal Kiyingi w'imyaka 14, mu gihe Shield Odong w'amezi 10 yarokotse ariko afite ibikomere.

    Bwana Daniel Ssepuuya umuyobozi w'agace ka LC1 yavuze ko igisasu cyaturitse ahagana mu ma saa yine z'ijoro ku wa gatanu nyuma y'uko abana bagikuye ahantu hatazwi bagatangira kugikinisha.

    Yavuze ko ubwo igisasu cyaturikaga, nyina w'aba bana yari ku bitaro muri komine ya Lugazi yita kuri nyina urwaye mu gihe se yari ku kazi mu Karere ka Luwero.

    Bwana Isah Ssemwogerere, umuvugizi wa polisi mu karere ka Savannah yemeje ibyabaye avuga ko umwe mu bagizweho ingaruka n'iki gisasu, yatoye ikintu gisa n'icunga maze atangira kugitera nk'umupira w'amaguru, maze giturika ubwo bagenzi be bamusangaga maze batangira kukinyunyuza bagamije kubona umutobe uva muri cyo.

    Ati: “Kiwuwa yapfiriye aho mu gihe Kiyingi yashizemo umwuka ageze ku bitaro bya Nakaseke. Odongo yajyanwe mu bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo avurwe.”

    Bwana Ssemwogerere yongeyeho ko abakozi babo bakoze iperereza ryimbitse ndetse baganiriza n'abatangabuhamya kugira ngo bamenye byinshi kuri iki gisasu cyahitanye abana.

    Ibi bibaye nyuma y'ibisasu bibiri byatewe n'abakekwaho iterabwoba ba ADF byahitanye ubuzima bw'abantu babiri.

    Umuntu umwe yaguye mu gisasu cyaturikiye ahitwa Digida Pork Joint i Komamboga, undi apfa azize igisasu cyaturikiye muri bisi ya Swift i Lungala muri Mpigi mu muhanda wa Kampala-Masaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abana-2-bahitanwe-n-igisasu-batoraguye-bakagikina-nk-umupira

  • Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nirwo rwafashe icyemezo cyo kwambura uyu Munyarwanda ubwenegihugu bw'Amerika , kandi agahita ava muri icyo gihugu, amaze guhamwa n'icyaha cyo gutanga amakuru atariyo ku mwirondoro we nyakuri.

    Ubundi amazina ye nyayo ni Fideli TWIZERE, nyamara ubwo yasabaga ubwenegihugu bw'Amerika mu mwaka wa 2003 na 2004, yabeshye inzego z'abinjira n'abasohoka muri Amerika ko yitwa Pierre KALIMU, ndetse anahindura itariki y'amavuko n'aho yavukiye mu Rwanda.

    Byaje gutahurwa rero ko yabeshye umwirondoro we, ndetse nawe yemera icyaha, maze muw' 2018 urukiko rutegeka ko yamburwa ubwenegihugu kandi agahita asohoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ari nabyo byabaye tariki 21 Ukwakira 2021.

    Urukiko rwafashe uyu mwanzuro, ruvuga ko TWIZERE Fideli yakoresheje uburiganya kugirango ayobye uburari, kuko akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rukiko nta makuru arambuye rwatanze kuri icyo cyaha cya Jenoside n'aho yagikoreye, gusa ruvuga ko muw'1994 Fideli Twizere yagiye mu bitero binyuranye, birimo n'ibyatsembye imiryango ibiri y'Abatutsi.

    Umwe mu bayobora urwego rushinzwe iperereza ku byaha bihungabanya umutekano imbere muri Amerika, Steve Francis, yabwiye itangazamakuru ko batazihanganira ko abanyabyaha ndengakamere nka Fideli Twizere bahindura Amerika indiri yabo.

    Aya makuru ntasobanura igihugu Twizere Fideli yaba yerekejemo akimara kuva ku butaka bw'Amerika. Abazi neza imikorere y'Inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko, badusobanuriye ko ubusanzwe uwirukanywe muri icyo gihugu asubizwa ku mupaka yinjiriyeho iyo yaje ku nzira y'ubutaka, cyangwa agasubizwa mu gihugu avukamo. Twagerageje kubaza Ubugenzacyaha bwo mu Rwanda niba bwaba bwarakiriye Fideli Twizere ngo aburanishwe ku byaha aregwa, ariko ntibyadukundira. Turacyakurikiranira hafi aya makuru.

    The post Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyarwanda-twizere-fideli-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yirukanywe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-amaze-kwamburwa-ubwenegihugu-yari-yabonye-mu-buriganya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyarwanda-twizere-fideli-ukurikiranyweho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yirukanywe-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-amaze-kwamburwa-ubwenegihugu-yari-yabonye-mu-buriganya

  • Ni ibiki bikubiye mu ndirimo n’imbyino za kera zirenga 4,000 u Bubiligi bwasubije u Rwanda? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Masozera avuga ko izo ndirimbo ahanini ziri mu buryo bw’amajwi, zari zibitse mu nzu z’amateka mu Bubiligi, ndetse ko hakiriyo n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bo hambere, birimo ibikoresho bikozwe mu ibumba, mu buboshyi, mu bucuzi ndetse n’ibyakoreshwaga mu gucuranga.

    Yagize ati “Izo mbyino zirasaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zikozwe mu majwi, zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000”.

    Izo mbyino n’indirimbo zikubiyemo ahanini izaririmbwaga mu mihango y’i Bwami, izo mu bitaramo, izo bakoreshaga mu mirimo itandukanye nko mu buhinzi, ubworozi, ubuhigi, indirimbo zo ku rugamba n’ibindi, zikaba zarashyikirijwe u Rwanda ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021.

    Amb Masozera avuga ko inyinshi muri izo mbyino n’indirimbo zigera nko kuri 80% (cyane cyane iza mbere y’ubukoloni), nta muturage cyangwa urwego rwa Leta ruzizi, ariko iza vuba nka Benimana, Bagore Beza, Ni Amararo n’izindi, ngo zirazwi kandi zizwi mu mwimerere wazo, bitandukanye n’uburyo abantu bajya bazumva muri iki gihe zicurangwa ku ma radio.

    Bitewe n’uko izo ndirimbo ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amajwi, kuzihererekanya mu bantu ngo bizaba byoroshye, ndetse zikaba zigiye gushyirwa ku mbuga za murandasi no kubikwa mu Ishyinguranyandiko no mu Ngoro z’Umurage.

    Amb Masozera ati “Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y’inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y’amateka n’ubumenyi rusange, n’undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y’ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi”.

    Icyakora ngo harimo indirimbo zirimo ingengabitekerezo itari nziza bitewe n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, nk’uko Amb Masozera yakomeje abisobanura.

    Amb Masozera avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kugirana ibiganiro n’iy’u Bubiligi, kugira ngo undi murage ukiriyo w’ibintu bitandukanye ugarurwe mu Gihugu.

    source : https://ift.tt/2Y2WfC6

  • Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryatangiye ku i Saa tanu zuzuye, aho hahagurutse abahungu 58 n’abakobwa 14, abahungu bakaba bazengurutse inshuro 15 basoza bakoze intera ya Kilometero 105, mu gihe abakobwa bazengurutse inshuro 9 bakoze intera Kilomtero 63 muri rusange.

    Mbere yo guhaguruka

    Hahagurutse abahungu 58 n'abakobwa 14

    Hahagurutse abahungu 58 n’abakobwa 14

    Isiganwa rigitangira, Areruya Joseph wa Benediction yahise asohoka mu gikundi akurikirwa n’abakinnyi batatu, birangira umwe asigaye imbere hasigara Areruya na Uwiduhaye ba Benediction, Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs na Ngendahayo Jérémie wa Huye CCA.

    Aba batatu bakomeje kuyobora isiganwa, gusa Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yakomeje kubacungira hafi aza no kugeraho arabashikira ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu.

    Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini

    Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini

    Mu cyiciro cy’abakobwa Ingabire Diane wa Benediction Club ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 31, akurikirwa na Nzayisenga Valentine bakinana, aho yamusize amasegona abiri gusa.

    Uko bakurikiranye mu bakobwa

    1. Ingabire Diane (Benediction), 02h16’31”
    2. Nzayisenga Valentine (Benediction), 02h16’33”
    3. Mukashema Josiane (Benediction), 02h17’00”
    4. Ishimwe Diane (Benediction), 02h17’00”
    5. Irakoze Neza Violette (Benediction), 02h25’23”
    6. Manirakiza Olive (Benediction), 02h26’54”
    7. Kimenyi Charlotte (Benediction), 02h31’30”

    Mu bagabo, Areruya Joseph wari wanikiye abandi ni we waje gusoza ari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio bakinana muri Benediction Ignite

    source : https://ift.tt/3pPUOlS

  • Musanze: Abapolisi 30 bahuguriwe kubungabunga ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yahabwaga abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere (DPCEO), yatangwaga n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo. Mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa, yababwiye ko ari imboni za Polisi ari yo mpamvu batoranijwe bagahagararira Polisi hirya no hino mu turere bagahuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

    Yabasabye kuzageza ku baturage ibyo bahuguwe mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

    CP Munyambo yagize ati “Mwahawe inshingano zo guhuza abaturage na Polisi, mwaje hano kugira ngo ku bufatanye na REMA muhabwe amahugurwa mu gukumira ibyangiza ibidukikije kandi akenshi bikorwa n’abaturage. Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyambukiranya mipaka ry’imyanda n’ibinyabutabire abaturage benshi ntibayazi, tubatumye kubibasobanurira kugira ngo tuzafatanye mu kurinda ibidukikije.”

    Yakomeje agaragaza ko ibyo bahuguwe bagomba kubihuza n’izindi nshingano zitandukanye basanzwe bafite mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse no kongera imbaraga mu byo bakora ariko cyane cyane bita ku bidukikije kuko biri mu bibeshejeho ikiremwa muntu.

    Umuhoza Patrick, Umukozi ushinzwe kubahiriza ihame ry’amategeko mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije muri REMA, yavuze ko iki kigo cyahisemo guhugura abapolisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko kandi bakaba bahura kenshi n’abaturage.

    Yagize ati “Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, ni ngombwa ko abapolisi bakomeza kwihugura ku bikorwa bibangamira ibidukikije cyane cyane ku mategeko mpuzamahanga abirengera. Turabahugura kugira ngo batubere ijwi kuko akenshi banahura n’abaturage bakunze kwangiza ibidukikije.”

    Yakomeje agira ati “Tumaze iminsi tubona imiti, amasashe n’ibindi bintu bituruka hanze y’u Rwanda, ibyo bikubiyemo ibyangiza ibidukikije kandi byinjira mu buryo butubahirije amategeko hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu twanafashe gahunda yo kureba kuri aya masezerano mpuzamahanga icyo ateganya.”

    Aba bapolisi kandi banahuguwe ku bikorwa bihungabanya ibidukikije birimo abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abarengera imbago z’ibishanga n’imigezi ni ibindi.

    Banahawe impamba ku mategeko arebana n’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko bayishimiye kuko hari byinshi bayungukiyemo byiyongera ku byo bari basanganwe.

    source : https://ift.tt/3msLcvd

  • Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi basezeranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, umuhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, ubu bakaba ari umugore n’umugabo, hakaba hasigaye ishyingirwa ryo mu rwego rw’idini.

    Senateri Uwizeyimana asezeranye bwa kabiri kuko umugore we wa mbere hari hashize igihe batandukanye.

    Perezida Kagame yagize Umusenateri Evode Uwizeyimana mu kwezi k’Ukwakira 2020, mbere yaho akaba yari yarakoze indi mirimo itandukanye, ahanini ijyanye n’iby’amategeko.

    source : https://ift.tt/3GyMugd

  • Perezida Biden yemeye ko US yakoze amakosa mu masezerano ya AUKUS #rwanda #RwOT

    Ni yo nama ya mbere aba bategetsi bagiranye kuva ayo masezerano ya AUKUS yashyirwaho umukono mu kwezi kwa cyenda – yemereye Australia kubaka amato (ubwato) y'intambara yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Ayo masezerano yateje ubushyamirane hagati y'ibyo bihugu n'Ubufaransa, bwatakaje miliyari 37 z'amadolari y'Amerika mu masezerano bwari bufitanye na Australia.

    Perezida Macron yavuze ko ari ingenzi “kureba imbere [ejo hazaza]”.

    Inama hagati ya Perezida Biden na Perezida Macron yabereye i Roma muri ambasade y'Ubufaransa i Vatican.

    Yari mu rukurikirane rw'inama hagati ya Perezida w'Amerika n'abandi bategetsi bakomeye ku isi, mbere yuko kuri uyu wa gatandatu hatangira inama ya G20 y'ibihugu bikize ku isi, n'inama y'umuryango w'abibumbye ku ihindagurika ry'ikirere ya COP26, izatangira ku cyumweru i Glasgow muri Scotland.

    Bwana Biden yagize ati: “Ibyo twakoze ntibyari biteguye neza”.

    “Nibwiraga ko Ubufaransa bwabimenyeshejwe mbere cyane ko amasezerano [yabwo] atagikomeje, n'imbere y'Imana [mvugishije ukuri]”.

    Amasezerano ya AUKUS, anakubiyemo iby'ikoranabuhanga ryigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle), ni amwe mu masezerano akomeye cyane yo mu rwego rwa gisirikare Australia igezeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ndetse abonwa nk'umuhate wo guhangana n'Ubushinwa.

    Yaburijemo amasezerano Australia yari yaragiranye n'Ubufaransa mu mwaka wa 2016 yuko Ubufaransa buyubakira amato 12 y'intambara yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu zisanzwe.

    Ubwo amasezerano y'umutekano ya AUKUS yatangazwaga ku mugaragaro, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa yavuze ko “busogoswe [butewe icyuma] mu mugongo”, ndetse Ubufaransa bwari bwabaye buhamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia.

    Nyuma yo guhura na Bwana Biden ku wa gatanu, Bwana Macron yabwiye abanyamakuru ati: “Icyizere ni nk'urukundo, kubivuga ni byiza, ariko ikimenyetso cyo kubihamya kiba cyiza kurushaho”.

    Aba abategetsi banaganiriye ku ihindagurika ry'ikirere, kurwanya iterabwoba muri Afurika y'uburengerazuba ndetse no ku bwirinzi bw'Uburayi.

    Umuhate wa dipolomasi

    Inama ya mbere ya Perezida Biden kuri uwo munsi ni iy'i Vatican, aho yashimye Papa Francis ku buyobozi bwe ku bijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.

    Mu nama yabo yamaze iminota 90, Bwana Biden yashimiye Papa ubuvugizi akorera abacyene ku isi n'abashonje ndetse n'abatotezwa. Yanashimye ubuyobozi bwa Papa ku makuba atewe n'imihindagurikire y'ikirere ndetse no ku bijyanye n'icyorezo cya Covid.

    Perezida Biden yahaye Papa Francis impano y'igiceri cyihariye, amwita “urwanirira amahoro wa mbere ukomeye nigeze mpura na we”.

    Inyuma kuri icyo giceri hariho ikirango cy'itsinda ryo mu ngabo za leta ya Delaware, iryo tsinda ni ryo Beau Biden, umuhungu wapfuye wa Perezida Biden, yari arimo.

    Yateye urwenya avuga ko nibongera guhura Papa adafite icyo giceri, bizamusaba “kugura ibinyobwa”.

    Papa Francis yahaye itegura (ikaro ry'iribumbano) Bwana Biden ndetse n'inyandiko ze zo mu gihe cya vuba aha gishize ku nyigisho gatolika.

    Nyuma y'inama ye na Papa, Bwana Biden yahuye na Perezida w'Ubutaliyani Sergio Mattarella na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Mario Draghi.

    Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa gatanu, mu butumwa bw'amajwi n'amashusho yahaye BBC yonyine, Papa Francis yashishikarije abategetsi bo ku isi kwemeranya ku masezerano ahamye mu nama ya COP26, atanga “icyizere gifatika” ku bazabaho mu bihe biri imbere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yemeye-ko-us-yakoze-amakosa-mu-masezerano-ya-aukus

  • DORE IMINOTA NYAYO UMUGABO AKWIYE KUMARA AKORA IMIBONANO MPUZABITSINA #rwanda #RwOT

    Imibonano mpuzabitsina ni inkingi ya mwamha y’ubuzima bw’imyororokere bikaba byiza iyo impande zombi ziri kuyikora zigeze Ku byishimo bya nyuma (orgasme ku bagore n’a éjaculation ku bagabo). Abantu benshi rero bakunze kwibaza igihe nyacyo umuntu akwiye kumara muri icyo gikorwa. Mu by’ukuri imibonano mpuzabitsina ikozwe neza ntigombera iminota runaka ahuhwo nk’uko twabivuze haruguru igomba kuba yashimishije abari kuyikorana kuko mushobora kuyikora umwanya muto mukishima kurusha abayikoze umwanya munini.

    Urubuga camintersse.fr rugaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe kuri couples 500 mu gihe cy’ibyumweru 4 bwagaragaje ko abagabo barangije mu gihe gito bamaze amasegonda 33 mu gihe abamaze igihe kinini bamaze iminota 44 impuzandenga y’abakozweho ubushakashatsi Bose iba iminota 5.4 ikibazo rero kivuga mu gihe umugabo arangiza vuba cyangwa agacika intege agasiga umugore akibishaka. Niba ibyo bikubaho koresha revive capsules na cafezi plus bikire burundu.

    REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE yateguwe byumwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :

    ✅Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    ✅Yongera libido ku kigero cyo hejuru.

    ✅Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno.

    ✅Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.

    ✅Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.
    ✅Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

    ✅Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe.

    ✅Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    ✅Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.

    ✅Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

    ✅Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    Uyikeneye Call&WhatsApp :+250788449901

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-z-urukundo/article/DORE-IMINOTA-NYAYO-UMUGABO-AKWIYE-KUMARA-AKORA-IMIBONANO-MPUZABITSINA

  • Pochettino yahishuye impamvu yasimbuje Lionel Messi igice cya mbere kirangiye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG yagiye mu kiruhuko imaze gutsindwa igitego 1-0 ndetse Lionel Messi yari hasi cyane kuko imipira myinshi yateraga itageraga kubo yayihaga.

    Uyu mukinnyi ugishakisha igitego cye cya mbere muri Ligue 1 kuva yagera mu Bufaransa,yasimbuwe igice cya mbere kirangiye bituma benshi bibaza impamvu yabiteye.

    Mauro Icardi yamusimbuye mu gice cya kabiri bituma PSG itsinda uyu mukino ibitego 2-1 bigoranye ibifashijwemo n'ibitego bya Marquinhos ndetse na Angel Di Maria.

    Benshi bibajije kuri Messi nyuma yo gukina igice cya mbere ntagaruke mu cya kabiri ariyo mpamvu umutoza wePochettinoyavuze ko byatewe n'ikibazo yari afite cy'imvune.

    Yagize ati “Tugomba gutegereza.Twari kumwe n'abaganga mu kiruhuko, ni ukwirinda, ntiyashoboraga gukomeza. Turizera ko ibyo atari ibintu bikomeye. '

    Messi amaze gukina imikino itanu ya Ligue 1 nta gitego, nubwo bitigeze bibangamira PSG kuko yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 10 hejuru y'iyikurikiye.

    Ni ku nshuro ya kabiri asimbujwe na Pochettino ikipe ye yatsinzwe hanyuma PSG bikarangira itsinze umukino.

    Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona, ahagaze neza muri Champions League kuko amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu nubwo muri Ligue 1 bitari gukunda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pochettino-yahishuye-impamvu-yasimbuje-lionel-messi-igice-cya-mbere-kirangiye