Category: Uncategorized

  • Christian Eriksen yangiwe kongera gukina mu Butaliyani #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wo hagati w'imyaka 30, yaguye mu kibuga mu mukino wa Danmark na Finlande muri Euro 2020 ahita ajyanwa mu bitaro benshi bafite ubwoba ko yapfuye.

    Nyuma yo kwitabwaho,Eriksen yaje gushyirwamo ICD (Implantable cardioverter defibrillator) kugirango ikurikirane gutera k'umutima we – ishobora gutuma umutima umera nabi bibaye ngombwa.

    Ariko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Butaliyani ryemeje ko ubuzima bwa Eriksen budashobora kumera neza bitewe n'akuma gafasha umutima ka ICD, bityo akaba atemerewe gukina muri Serie A.

    Inter Milan yashyize ahagaragara itangazo kuri iki kibazocya Eriksen rigira riti”

    “Ku bijyanye n'uburenganzira bwo kwiyandikisha bw'umukinnyi Eriksen bigomba kumenyekana ko nyuma y'imvune ikomeye yagize muri Shampiyona y'Uburayi muri Kamena 2021, uyu mukinnyi yabujijwe by'agateganyo n'ubuyobozi bw'ubuvuzi bw'Ubutaliyani gukora siporo muri uyu mwaka w'imikino.

    Nubwo imiterere y'uyu mukinnyi itujuje ibisabwa kugira ngo umuntu akore ibikorwa bya siporo mu Butaliyani, bishobora kugerwaho mu bindi bihugu aho umukinnyi ashobora gukomeza amarushanwa.'

    Inter yemeye kurekura Eriksen kugira ngo ajye mu gihugu kimwemerera gukomeza gukina bitandukanye no mu Butaliyani.

    Kimwe mu bihugu byamwemera ni Ubuholandi, aho Daley Blind umukinnyi wa Ajax -nawe washyizwemo ICD kubera ikibazo cy'umutima – kuri ubu akina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/christian-eriksen-yangiwe-kongera-gukina-mu-butaliyani

  • Inyange yasabye ko abazamura ibiciro by’amata bakurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igiciro cy
    Igiciro cy’amata y’Inyange ngo nticyigeze gihinduka

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, n’aho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Amata ari mu ikarito yaguraga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Karere ka Rubavu iragura 6,500 ndetse abacuruzi benshi bakavuga ko bitaborohera kuyabona, nk’uko umwe muri bo abigarukaho “Amata yarahenze, n’abayabona barayahenda kuko atabonwa na buri wese.”

    Mu gihe ubuyobozi bw’uruganda rw’Inyange rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwari bwatangaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuboneka ubworozi bw’inka ubwatsi bwari bwabuze umusaruro w’amata ukagabanuka, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    Yagize ati “Amata yatangiye kuboneka, mu bice bya Nyagatare amata arimo kwiyongera buri munsi, mu cyumweru gitaha ikibazo kiraba cyakemutse.”

    Biseruka avuga ko kuva imvura yatangira kugwa amata amaze kuboneka ku kigero cya 50%, kandi hari ikizere ko mu cyumweru gitaha azaba yongeye kuboneka nk’uko byari bisanzwe.

    Mu bihe by’izuba, ubwatsi bw’amatungo bwarahuze kugera aho umusaruro w’amata wagabanutse kugera kuri 80% nk’uko Biseruka avuga.

    Ibi bikaba byaratewe n’izuba ryavuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere dutanga amata menshi mu gihugu ahasanzwe hakusanywa litiro 100,000 ku munsi, mu bigo by’amakusanyirizo y’amata yagabanutse kugera hejuru ya 80% agera kuri litiro 13,000 ku munsi.

    Biseruka avuga ko abantu bazamurirwa igiciro cy’amata atunganywa n’Inyange batagomba kwemera guhendwa.

    Ati “Turabwira abantu bose ko batakwemera guhendwa kuko ntitwigeze duhindura igiciro, na Minisiteri y’Ubucuruzi twarabiyimenyesheje.”

    Biseruka yongeraho ko uretse kwiyongera kw’amata, bijyana no kwiyongerwa kw’ibindi bicuruzwa bikomoka ku mata bikorwa n’urwo ruganda.


    source : https://ift.tt/2ZxPMPS

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly

    2.Miss Nishimwe Naomie, Pamella, Brenda,Kathia

    3.Yolo The Queen

    4. Miss Muyango Claudine

    5. Sacha Kate

    6.Miss Umutesi Denise

    7.Miss Uwicyeza Pamella

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-59173

  • Mikel Arteta ari mu ihurizo kubera virusi yateye muri Arsenal #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta afite ikibazo cyo kumenya ikipe arakoresha uyu munsi cyane ko bamwe mu bakinnyi batakoze imyitozo kubera uburwayi.

    Itsinda ry'abaganga ba Arsenal ryasuzumye abakinnyi benshi risanga bamwe banduye ubu burwayi butavuzwe.

    Ba myugariro bo hagati Ben White na Pablo Mari bombi bahuye n'uburwayi muri iki cyumweru bituma batabasha gukina neza.

    Umutoza Arteta afite ubwoba ko n'abandi bakinnyi bashobora kwandura.

    Myugariro Mari yagombaga gukina mu mukino wa Carabao Cup Arsenal yatsinze Leeds ariko yararwaye mbere y'umukino ntiyaboneka.

    Ben White yakinnye iminota 55 gusa ava mu kibuga asimburwa na Calum Chambers wanatsinze igitego.

    Arteta yagize ati: 'Twagize ikibazo cy'uburwayi, ububabare bwo mu nda n'ibindi nk'ibyo ariko twizere ko abakinnyi bose bazaba bameze neza.

    Ben ntarakora imyitozo bityo tugomba gutegereza tukareba uko amerewe mbere yo gufata icyemezo.

    Abakinnyi bake ntibashoboye kwitoza kandi natwe twakuyemo imvune zoroheje mu mukino twakinnye na Leeds. Twizere ko tuzagira amakuru meza.”

    Umukinnyi w'inyuma-Kieran Tierney nawe yasibye imikino ibiri iheruka Arsenal yakinnye kubera imvune,mu gihe Granit Xhaka ari hanze amezi asigaye y'uyu mwaka wose nyuma yo kwangirika kw'ivi ukwezi gushize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-ari-mu-ihurizo-kubera-virusi-yateye-muri-arsenal

  • Bamwe mu bakwirakwizaga urumogi batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Nkomane hafatiwe uwitwa Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 48, yafatanwe ibiro 3 by’urumogi. Hakizamungu Jean Damascene w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare yafatanwe ibiro 12 na ho Bizimana Pascal w’imyaka 37 yafatanwe ibiro 5, afatirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko sindayigaya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Abaturage bo mu mudugudu wa Bishara batanze amakuru bavuga ko Sindayigaya acuruza ibiyobyabwenge iwe mu rugo biturutse ku rujya n’uruza rw’abantu bahagenda biganjemo urubyiruko. Twateguye igikorwa cyo kujya iwe mu rugo tuhasanga ibiro 3 by’urumogi rwari rupfunyitse mu mufuka wari mu buriri bwe.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, avuga ko kuri kuri uwo munsi tariki ya 28 Ukwakira abaturage bo mu mudugudu wa Kabuhome mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza uwitwa Hakizamungu Jean Damascene yafatanwe ibiro 12 by’urumogi. Yafashwe arimo kurwinjiza mu Rwanda avuye mu gihugu cya Tanzaniya anyuze mu nzira zitemewe.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Twagendeye ku makuru y’abaturage batubwira ko hari umugabo babonanye umufuka ku igare bacyeka ko ari urumogi. Bizimana yerekezaga mu Murenge wa Rweru ahita afatwa.”

    SP Kanamugire yashimiye abaturage ukuntu bakomeje kuba maso bakicungira umutekano. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abanyabyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

    Abasashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubunzacyaha (RIB), mu gihe hagishakishwa abandi bari bafatanije gukora biriya byaha, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    source : https://ift.tt/3Ey46r0

  • Amakipe yombi ya REG BBC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots
    Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots

    REG WBBC (abagore) yahoze yitwa Ubumwe nyuma ikaza guhindurirwa izina nyuma yo kwegukanwa na REG, ni yo yatangiye icakirana na The hoops Rwanda, maze biyoroheye nyuma yo kuyobora uduce twose, itsinda The hoops Rwanda amanota 74 kuri 47.

    Ku isaa mbili z’umugoroba umukino wari utegerejwe na benshi, hagati ya Patriots ifite igikombe cya shampiyona giheruka na REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ubushize, waje gutangira maze ikipe ya REG BBC ikomeza kuyobora umukino kugeza inawutsinze n’amanota 66-63 (25-18, 8-11, 18-19, 15-15).

    Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda
    Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda

    Shyaka Olivier wa (REG) ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 30 anakora rebounds esheshatu (6).

    Imikino ya kabiri irakinwa kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), aho REG WBBC iza gucakirana na The hoops Rwanda na ho saa moya z’ijoro (19h00′) ikipe ya Patriots ihure na REG BBC.

    Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino
    Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino

    Amakipe yaraye atsinze imikino ya mbere naramuka atsinze indi kuri uyu wa Gatandatu arahita yegukana ibikombe bidasubirwaho.

    source : https://ift.tt/3pPy4T2

  • ‘Stroke’ igeze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwifatanyije n
    U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi wo kurwanya Stroke

    Indwara 10 ziza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu guhitana benshi (nk’uko zikurikirana), ni izijyanye n’ubuhumekero, abana bavuka batageze, stroke, igituntu, umutima, impiswi, malaria, SIDA, umwijima, ibikomere biterwa n’impanuka zo mu muhanda hamwe no kuvukana inenge.

    Mu Rwanda hamaze gutangizwa umuryango witwa ‘Stroke Action Rwanda’ ushinzwe kurwanya icyo cyago no gukorera ubuvugizi abarokotse n’abashobora guhitanwa na Stroke, ndetse RBC na yo yatangaje ko ‘stroke’ yatangiye gutera impungenge.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, avuga ko ‘Stroke’ iterwa ahanini na diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François
    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François

    Kwirinda ‘Stroke’ bisaba guca ukubiri n’itabi, inzoga n’umubyibuho ukabije, ndetse no guhora umuntu ajya kwisuzumisha indwara zitandura hamwe no kunywa neza imiti aba yandikiwe na muganga mu gihe yasanze arwaye.

    Dr Uwinkindi yagize ati “Muri 2009, Stroke yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica Abanyarwanda, ariko muri 2019 yaje ari iya gatatu, tutagize icyo dukora rero nk’ubukangurambaga no kwirinda ibiyitera, mu myaka itanu yaza ari iya mbere mu ndwara zihitana Abanyarwanda”.

    Dr Uwinkindi avuga ko mu masaha ya mbere umuntu akibona ibimenyetso yagombye kwihutira kwa muganga kugira ngo bamuvure bafunga imitsi ijya mu bwonko butarangirika, kuko nyuma y’igihe gito umurwayi udatabawe ahita apfa.

    Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda
    Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda

    Mu binyenyetso by’ingenzi bigaragaza ko umuntu afite ‘stroke’ hari ukubabara umutwe ndetse ugahengama, kureba ibicyezicyezi (atakibona neza kandi ibikoba by’amaso byacitse intege), kunegekara k’ukuguru cyangwa ukuboko k’uruhande rumwe, kuba igihande kimwe cyo mu maso kitaringaniye n’ikindi, ndetse no kunanirwa kuvuga neza.

    Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda (SAR), Joseph Rukeribuga avuga ko abagizweho ingaruka na stroke ubu bafite ubumuga butuma badashobora kwitabira imikino cyangwa kugira imirimo y’imbaraga bakora, ndetse bakaba badashoboye kwigaburira cyangwa kwiyuhagira, kuko ingingo zamugaye zitabasha gushyikira ku mubiri hose.

    Rukeribuga ati “Uba ukeneye gufashwa buri kintu cyose, ntushobora kwiyuhagira, nkanjye niyuhagira uruhande rumwe gusa, hari n’abadashobora kweguka ugasanga umuntu agomba kubegura, kubagaburira nk’abana bato”.

    Rekuribuga arasaba Leta n’abafatanyabikorwa kubashyiriraho ikigega cy’ingoboka cyabafasha kubona ibibatunga, imiti no kwishyura abantu bashobora kubitaho.

    source : https://ift.tt/3jO79TG

  • Amajyepfo: Impinduka mu mibereho y’imiryango 632 yafashijwe kubona biogas zo gutekesha – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza, Huye na Ruhango yafashijwe kubaka biogas guhera mu 2014 n’umushinga witwa Énergie Verte et Élevage (EVE) ugamije guteza imbere icyaro ariko ushingiye cyane ku gukoresha ingufu za biogas itangwa cyane cyane n’amase y’inka.

    Uwo mushinga ushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangiye mu 2007 igamije guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo (National Domestic Biogas Program), hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nyinshi n’amakara birushaho kwangiza amashyamba.

    Bamwe mu bazubakiwe babwiye IGIHE ko zabafashije guteza imbere imibereho yabo.

    Mbaraga Venuste wo mu Kagari ka Ngambi mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni.

    Ati “Mbere nagorwaga no kubona inkwi ariko kuri ubu icyo kibazo cyarakemutse. Ikindi ni uko yihutisha amafunguro nk’aho ibishyimbo twabitekaga amasaha ane ku nkwi, kuri biogas ni isaha imwe. Ikindi ni uko mu gikoni haba hari isuku nta myotsi cyangwa ivu ritumuka.”

    Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse.

    Ati “Iyo biogaz imaze gukamuka mu mase y’inka hasohoka ifumbire nyinshi nziza kuko iba inoze kandi yoroshye, iyo umuntu ayishyize mu butaka buroroha imyaka ikamera neza. Nk’umurima nahingagamo ibishyimbo nkezamo ibilo 50 nkoresheje imborera, iyo nkoresheje ifumbire iva muri biogas nkuramo ibilo birenga 100 kuko ifumbire ya biogas iba imeze nk’imvaruganda.”

    Mu baturage 632 bahawe biogas abagera ku 132 bamaze guhabwa ibigega bifata amazi kugira ngo bayabone ku buryo buhagije bayuhire inka, babone ayo kuvanga n’amase n’ayo gukoresha mu isuku.

    Bishimira ko ibyo bigega byabafashije kuruhuka imvune yo kujya kuvoma kure kuko ubusanzwe umuntu uhabwa biogas asabwa kuba yoroye nibura inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije.

    Kubwimana Domitile ati “Tubona amazi yo kuhira inka no gukoresha isuku ku buryo ubu twaruhutse imvune yo kujya kuvoma mu kabande.”

    Bimenyimana Désiré, uyobora Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo, hagamije kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.

    Ati “Kuva mu 2014 kugeza mu 2019 umushinga wo gukoresha biogas ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ibiri ari yo Vétérinaires Sans Frontières –Belgique (VSF-B) ndetse n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA wakoreye mu Turere twa Huye, Nyanza na Nyamagabe hanyuma mu 2018 hiyongeraho Ruhango.”

    Akomeza avuga ko uwo mushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Bubiligi kuva mu 2014, nyuma yaho guhera mu 2020 utangira guterwa inkunga n’Intara y’u Bubiligi yitwa Vlaams –Brabant.

    Avuga ko umaze gutera inkunga abahinziborozi 632 bafashijwe kubaka biogas ariko hari n’izigera ku 171 zubatswe ntizitabwaho, umushinga ugira uruhare mu kuzisana kugira ngo abaturage bongere kuzitekesha.

    Bimenyimana avuga ko mbere na mbere babanza kwigisha abaturage ibyiza bya biogas hanyuma abemeye kuzubakirwa bagasabwa gutanga uruhare rwabo.

    Ati “Umuturage tumufasha kubaka ikigega kibika biogaz, tumuha sima ikenewe n’ibindi bikoresho bijyana no kubaka ikigega cya biogaz, tukamufasha gutunganya ikiraro cy’inka kugira ngo amase aboneke mu buryo bworoshye ndetse afate n’amaganga nayo akoreshwe avangwa n’amase mu mwanya w’amazi, tukamufasha kubona ikigega gifata amazi kandi tukanishyura rwiyemezamirimo ugitunganyiriza gufata amazi, ariko umuturage nawe akagira uruhare mu gushyira imireko ku nzu no kubaka intebe yo kugiterekaho, abubakiwe biogas banahugurirwa kuzikoresha neza no korora amatungo yabo neza no kuyavuriza igihe.”

    Bimenyimana avuga ko aho umushinga ukorera abaturage bifuza kubakirwa biogas bagenda baba benshi kuko hari abarebera kuri bagenzi babo.

    Yasabye abamaze kuzihabwa kuzifata neza kugira ngo zizarambe kandi abibutsa ko mu tugari umushinga wagiye uhugura abafasha gusana ikigega cya biogas cyagize ikibazo, bityo ko ukigize yakwihutira kumenyesha uwabihuguriwe wanahawe ibikoresho by’ibanze kugira ngo amufashe kugikemura akomeze kuyitekesha nta nkomyi.

    Umushinga wo kubakira abaturage ibigega bya biogas waterwaga inkunga na Provincie Blaams-Brabant uteganyijwe gusozwa mu Ukuboza 2021, umufatanyabikorwa VSF-Belgique aracyaganira na Guverinoma y’u Bubiligi mu gukomeza ibikorwa byo guteza imbere ikoreshwa rya biogas n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage bo mu cyaro.

    Ishyiga rya biogas batekesha ni uko riba rimeze

    Kubwimana Domitile yishimira ko ikibazo cy’ibura ry’ibicanwa cyakemutse

    Mbaraga Venuste yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase atanga biogas

    Mbaraga Venuste avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni

    Mbaraga yerekana uko aho ikigega cya biogas kiri hasa

    Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse

    Uko ishyiga rya biogas riteye bigaragaza ko ridateza imyotsi cyangwa ngo isafuriya ijyeho imbyiro

    Umuturage kugira ngo ahabwe ibikoresho bya biogas asabwa kuba nibura yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije

    Bimenyimana Désiré uyobora Umushinga Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo

    source : https://ift.tt/3BuEIAq

  • Minisitiri Bayisenge asanga abakobwa n’abagore bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigo cy’Amahugurwa cyashinzwe n’Ihuriro ry’Abagore b’Abanyafurika bateza imbere Uburezi bw’umwana w’umukobwa [FAWE Rwanda].

    Iki kigo giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, cyafunguwe mu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette n’abandi.

    Ni ikigo cyashinzwe na FAWE Rwanda nyuma yo kubona ko hari abana b’abakobwa biga amashuri, bayarangiza ntibabone akazi bityo bakaba bakeneye ubumenyi haba mu ikoranabuhanga cyangwa gufasha kwihangira imirimo.

    Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Antonie Mutoro, yavuze ko uretse abarangiza amashuri hari n’abacikiriza amashuri ahanini bitewe no kuba batewe inda n’ibindi bibazo.

    Ati “Ubundi Fawe iri mu burezi bw’umwana w’umukobwa ariko hari abarangiza bakabura akazi. Iki kigo rero cyatangiye kugira ngo twunganire uburezi bw’umwana w’umukobwa n’umugore kugira ngo ashobora kwiteza imbere, kubona akazi bishingiye ku mahugurwa atangwa hano ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu ngubu.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo birimo ikoranabuhanga kuko udafite ikoranabuhanga ntiyasaba akazi cyane cyane twabibonye muri Covid-19 ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi. Tubigisha iryo koranabuhanga, kwihangira imirimo no gushobora kuyobora no kwiyobora igihe bafite ibikorwa byabo bakora.”

    N’ubwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro uyu munsi, cyari kimaze iminsi gikora aho abakobwa n’abagore 176 babashije guhugurwa ndetse abari bagiye gushinga ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa kuba ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye bahabwa igishoro.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimye Fawe Rwanda, avuga ko ibikorwa nk’ibi byunganira Leta muri gahunda n’intego zitandukanye yihaye.

    Ati “Iki kigo ndetse n’ibindi bigenda bishyirwaho n’abafatanyabikorwa bifasha Leta kugera ku ntego iba yariyemeje kugeraho haba mu gihe kirekire cyangwa igihe gito.”

    Yakomeje agira ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo guhanga imirimo miliyoni 1,5 kandi hibanzwe ku rubyiruko ndetse n’abagore.”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko abana b’abakobwa baba bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

    Ati “Aba bana b’abakobwa turongera kubibutsa amahirwe bafite kuko ari ibi bikorwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’izindi gahunda Leta igenda ibashyiriraho byose bigaragara ko bashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa ndetse n’umugore muri rusange.”

    Yakomeje agira ati “Icyo nasaba ni uko abafatanyabikorwa bacu dukomeza gukorera hamwe na leta kugira ngo turebe ahakiri icyuho, ahakiri imbogamizi twese tugiremo rimwe noneho no kongera gukangurira abagore n’abakobwa kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho.”

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari witabiriye uyu muhango, yemereye Fawe Rwanda, telefoni zigezweho 150 zizahabwa abakobwa n’abagore kugira ngo bajye bakoresha ikoranabuhanga.

    Ubuyobozi bwa Fawe Rwanda butangaza ko hari gahunda y’uko mu myaka itatu iri imbere abakobwa n’abagore 1200 bazaba barahuguwe binyuze muri iki kigo.

    Abakobwa n’abagore basabwe kubyaza umusaruro amahirwe agenda ashyirwaho n’igihugu

    Minisitiri Bayisenge yasabye abakobwa n’abagore kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na leta

    Minisitiri Ingabire yemereye FAWE Rwanda telefoni 150 zizahabwa abagore n abakobwa mu rwego rwo kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Mineduc izakomeza gushyigikira Fawe Rwanda

    Abayobozi muri guverinoma n’abagize inzego zitandukanye bitabiriye itangizwa ry’ikigo gihugura abakobwa n’abagore

    source : https://ift.tt/3pRfIB2

  • Ibitaro bitungwa agatoko gusiragiza abemerewe gukuramo inda bashaka iyo serivise #rwanda #RwOT

    Abagize Sosiyete sivile basabye ibitaro kudasiragiza abashaka serivise zo gukuramo inda, kuko bishobora gutuma hari benshi mu babyemerewe n'itegeko bakuramo inda mu buryo bwa magendu.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021, ubwo abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Gasabo, bahugurwaga kubyo amategeko avuga ku gukuramo inda.

    Mu Rwanda abemerewe gukuramo inda ni abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n'inda ibangamiye ubuzima bw'umubyeyi cyangwa umwana, kandi ukeneye iyi serivise muri aba ntasabwa ibimenyetso by'impamvu ashaka gukuramo.

    Nubwo bimeze gutya ariko hamwe na hamwe abashaka gukuramo inda babyemererwa n'itegeko basiragizwa n'abaganga, kandi ngo ibi bigira ingaruka zikomeye nkuko Alphonse Rutarindwa ukuriye Ishami ry'ubuzima mu Karere ka Gasabo abigaragaza.

    Ati 'Ngira ngo hari nk'urugero baduhaye aho titileri wa Remera (ikigo nderabuzima), avuze aho umwana yatwaye inda ya musaza we agera ho yiyahura. Nimurebe uriya mukobwa aje akugana ntugire umwanya wo kumwumva, nawe waba ugize uruhare mu gutuma agira ikibazo.'

    Abagize Sosiyete Sivile nabo bagaragaza gusiragiza abashaka serivise zo gukuramo inda babyemererwa n'itegeko, bishobora gutuma babikora mu buryo bwa magendu bigateza ingaruka zirimo n'urupfu.

    Ku bw'ibyo ngo ibitaro ari nabyo byemerewe gutanga serivise bikwiye kubahiriza amategeko.

    Mporanyi Theobald ni Impuguke mu buzima y'umuryango uharanira uburenganzira ku buzima HDI.

    Ati 'Iteka rya Minisitiri rirabisobanura neza, ibyo bagomba kubasaba n'ibyo batagomba kubasaba. Icya mbere ni uko ntawe usabwa ibimenyetso iyo agiye gusaba iyo serivise (gukuramo inda) kwa Muganga, icya kabiri ntawe usabwa urupapuro rwa taransiferi rwo kwa muganga kandi bigasobanuka neza, bikavanaho kwitiranya kuvanamo inda mu Rwanda kuko ari icyaha n'abo ngabo bahawe uburengenzira n'itegeko kubera impamvu twavuze haraguru.'

    Hari abaturage nabo bamaze igihe bagaragaza ko ukeneye gukuramo abyemerewe n'amategeko adakwiye gusiragizwa.

    Ati ' Umwana ni impfubyi ni mutoya bamuteye inda, kuzajya kuzamuka azamuka ajya gushaka uwo mudogiteri biragoye, kuko hari igihe ajya kumenya ko anatwite igihe cyararenze.'

    Abayobozi b'Ibitaro bo bagaragaza ko gusiragiza abashaka gukuramo inda babyemererwa n'itegeko, ngo ahanini byaterwaga no kudasobanukirwa neza icyo amategeko avuga ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.
    Major Dr MUNYEMANA Ernest ni umuyobozi w'ibitaro bya Kibagabaga.

    Ati 'Ibyo ngira ngo ni nayo mpamvu twaje mu mahugurwa twajemo uyu munsi. Ni ukugira ngo ahari imbogamizi zose tubashe kuzikuraho, ndibaza ko nyuma y'aya mahugurwa abaganga bari hano, abayobozi b'ibigo nderabuzima bari hano inzego z'umutekano ziri aha ngaha, iyo niyo mpamvu amahugurwa abaho kugira ngo abantu barebe aho ibintu bitagenda neza babashe kubinoza.'

    Hashize igihe umuryango HDI uzenguruka uturere tw'igihugu, abagize inzego z'ibanze basobanurirwa uburenganzira ku buzima bw'imyororokere, n'icyo amategeko avuga ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

    Ibi gamije gukumira ingaruka ziterwa no kutamenya icyo amategeko avuga ku gukuramo inda.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Ibitaro bitungwa agatoko gusiragiza abemerewe gukuramo inda bashaka iyo serivise appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/30/ibitaro-bitungwa-agatoko-gusiragiza-abemerewe-gukuramo-inda-bashaka-iyo-serivise/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitaro-bitungwa-agatoko-gusiragiza-abemerewe-gukuramo-inda-bashaka-iyo-serivise