Category: Uncategorized

  • Umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze urafunze igice kimwe mu gihe cy’iminsi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko impamvu itumye uwo muhanda ufungwa mu gihe kigera ku minsi ibiri ari imirimo yo kwambutsa imiyoboro y’amazi igiye kuhakorerwa, ariho ihera isaba abasanzwe cyangwa n’abifuzaga gukoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe iyo mirimo itaratangira.

    Si uyu muhanda wonyine ufunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kuko umuhanda Kimironko-Zindiro nawo uheruka gufungwa abawukoresha bagategereza ko imirimo irimo kuhakorerwa irangira.

    Uretse iyo mihanda, kubera isiganwa ry’amagare ryo gukunda igihugu ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, rikaza kuzenguruka Rugando (Kimihurura), Polisi iramenya abantu bose ko imihanda ikurikira iza kuba ifunze kuva saa yine za mu gito kugera saa saba z’amanywa.

    KG 604, KG 630, KG 628 KG 601 KG 495 KG 604

    Polisi ivuga ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bafashe abantu kubayobora.

    source : https://ift.tt/3pMMaoh

  • Okwi, Sugira, Kwizera na Adil mu ikipe y’abakinnyi beza b’ibibigango bitezwe muri shampiyona(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko shampiyona ya 2021-22 itangira, hatoranyijwe ikipe y’abakinnyi 11 beza b’ibigango bazatanga akazi gakomeye, ni urutonde ruriho umutoza wa APR FC, Adil Erradi, rutahizamu wa Kiyovu Kiyovu Sports, Emmanuel Okwi, umunyezamu Kkwizera Olivier n’abandi.

    Ibigango mu buzima busanzwe benshi babifata nk’igitinyiro, ubifite aba yubashywe na benshi ntapfa gusuzugurwa, muri ruhago umukinnyi w’igihagararo benshi baramutinya kuko atanga akazi ku bo bahanganye.

    Iyo urebye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, izaba irimo abakinnyi barenga 350, usanga nta bakinnyi b’ibigango benshi barimo, ari naho havuye igitekerezo cyo kuba hakorwa iyi kipe y’Amajigo (Ibigango) kandi bafasha amakipe bakinira.

    Iyi kipe y’abakinnyi b’ibigango kandi beza bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yiswe 'Amajigo’, yatoranyijwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba siporo ari nabo bagize icyo gitekerezo cyo kuyikora.

    Bimwe mu bushingirwaho harimo kuba umukinnyi afite ibigango ku buryo n’uwo bagiye guhura yamutinya bitewe n’ingano ye, kuba azabona umwanya wo gukina mu ikipe ye, kuba afite ishyaka ryinshi akanashyira igitutu kubo bahanganye n’ibindi.

    Ni ikipe yazajya ikina hakoreshejwe uburyo bwa 4-1-3-2.

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Emmanuel Okwi akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, ni we wagiriwe icyizere cyo kuba yaba kapiteni w’iyi kipe.

    Umutoza wa APR FC, nk’umwe mu batoza b’ibigango bari muri shampiyona, umaze kwigaragaza ni we wagiriwe icyizere cyo kuba yatoza iyi kipe.

    Dore 11 bagize iyi kipe

    Umunyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports)
    Ba myugariro: Mbogo Ally(Gasogi United), Habimana Hussein (Rayon Sports), Lamine Moro (AS Kigali) na Rugwiro Herve(AS Kigali)

    Abakina hagati: Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports), Bizimana Amissi Coutinho (Kiyovu Sports), Drissa Dagno (Rutsiro FC) na Emmnanuel Okwi (Kiyovu Sports)

    Ba rutahizamu: Saba Robert (AS Kigali) na Sugira Ernest (AS Kigali)

    Kwizera Olivier

    Habimana Hussein

    Mbogo Ally

    Rugwiro Herve

    Lamine Moro

    Nsengiyumva Isaac

    Bizimana Amissi Coutinho

    Emmanuel Okwi

    Drissa Dagnogo

    Sugira Ernest

    Saba Robert

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/okwi-sugira-kwizera-na-adil-mu-ikipe-y-abakinnyi-beza-b-ibibigango-bitezwe-muri-shampiyona-amafoto

  • Bigoranye REG BBC yatsinze Patriots BBC ku mukino wa mbere w’iya nyuma wa Playoffs (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere w’iya nyuma mu mikino ya Kamarampaka muri Basketball “BKNL Playoffs 2021”, REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 66-63.

    REG BBC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RP -IPRC Kigali na Patriots BBC yasezereye APR BBC muri 1/2.

    Aya makipe akaba agomba gutanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3(Best in 3).

    Uyu munsi nibwo hatangiye imikino ya nyuma aho REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 66-66.

    REG niyo yinjiye mu mukino wa mbere ndetse ibifashijwemo n’abakinnyi nka Adonis na Shayaka baje kukegukana ku manota 25-18.

    Patriots BBC yagarutse mu gace ka kabiri yashyizemo imbaraga, abasore barimo Kenneth Gasana, Nijimbere Guibert batsinze amanota 3, bibafasha kugatsinda ku manota 11-8. Amakipe yagiye kuruhuka ari 33 kuri 29 ya REG.

    Agace ka gatatu karanzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ndetse Patriots ishaka gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo, Patriots BBC yaje kugatsinda ku manota 19-18.

    Patriots yinjiye mu gace ka nyuma ubona ifite imbaraga ndetse ifite n’amahirwe yo kwegukana uyu mukino, ariko baje gukomwa mu nkokora n’amakosa menshi yakozwe n’abakinnyi ba Patriots yuzuza amakosa 5 ( iyo ikipe yujuje amakosa 5 buri kosa rikozwe ikipe iterwa rance franc) hakibura iminota 5.

    Abakinnyi barimo Shyaka Olivier wa REG BBC bagoye cyane Patriots aho yagiye akorerwaho amakosa menshi kandi agahana ayo makosa akayatsinda. Aka gace karangiye amakipe yombi anganya 15-15. REG yatsinze uyu mukino ku manota 66-63.

    Shyaka Olivier wagoye cyane Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 30, Kenneth Gasana yatsinze amanota 21.

    Mu bagore umukino wa nyuma wa mbere REG WBBC yatsinze The Hoops amanota 74-47.

    Imikino ya nyuma izakomeza ku munsi w’ejo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma, hazaba kandi n’imikino y’umwanya wa 3, APR BBC izakina na RP – IPRC Kigali, mu bagore APR WBBC izakina na RP – IPRC Huye.

    Mugabe Aristide yavuyemo asimbura

    Nijimbere Guibert yazamutse agiye gushyira umupira mu nkangara

    Adonis yagoye cyane Patriots BBC

    Shyaka Olivier yazonze cyane Patriots BBC anayitsinda amanota menshi

    Post Keanau Dennis ntabwo yitwaye neza muri uyu mukino

    Ndizeye Ndayisaba Dieudonne umwe mu bakinnyi bitwaye neza

    Hagumintwari Steve yugarijwe n’abakinnyi ba REG BBC

    Nshobozwabyosenumukuza ashaka uko acikana umupira abakinnyi ba Patriots BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/bigoranye-reg-bbc-yatsinze-patriots-bbc-ku-mukino-wa-mbere-w-iya-nyuma-wa-playoffs-amafoto

  • Icyifuzo cya Paul murumuna wa Petero na Andereya cyasubijwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rudakubana Paul umenyerewe muri ba bagabo bimusanze Paul Andereya na Petero bamaze kumenyekana cyane cyane kubera uburyo bihariye, uburyo basetsa abantu ndetse nagatwenge kabo. Bamamaye cyane kuri social media cyane cyane YouTube, Binyuze muri Yago tv show umwe muri abo bagabo batatu Paul,hashize igihe yaravuzeko yifuza gusuka Dread nawe akamera nkaba rasta. Kuri ubu rero umunyamakuru Yago nyiri Yago tv show yamaze gushyira hanze amashusho yerekana Paul bari kumusuka dread. Aya mashusho yayashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/icyifuzo-cya-paul-murumuna-wa-petero-na-andereya-cyasubijwe/

  • Musanze havumbuwe amazi avura hangover. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze hari amazi bivugwa ko akiza hangover(umunaniro umuntu agira yanyweye inzoga nyinshi) aho abayanywa bayamya ko abafasha.

    Nk'uko abaturage bo muri Musanze babitangarije shene ya Youtube ngo aya mazi adasanzwe yitwa 'Amakera', bavuga ko abavura uyu munaniro n'umunabi uturuka ku kunywa inzoga nyinshi.Bavuga ko iyo baraye banyweye inzoga nyinshi bazinduka bajya kwinywera Amakera maze bagahita bamererwa neza.Bakomeje bavuga ko iyo inzoga zakuguye nabi usoma ku Amakera,nibura uducupa dutatu ugahinda wumva wakongera kunywa izindi nzoga.

    Source : https://yegob.rw/musanze-havumbuwe-amazi-avura-hangover/

  • Umuherwe wa mbere kwisi agiye gushinga Iniverisite yitwa TITS. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe wa mbere kwisi Elon Mask yatangajeko afite gahunda yo gutangazako Iniverisite nshyashya muri Texas, ikaba iy'ubumenyi n'ikoranabuhanga (Texas Institute of Technology & Science). Ibi yabitangarije kuri Twitter aho yagize ati' Am thinking of starting new University:
    Texas Institute of Technology & science.'
    Arongera ati' Massachusetts has MIT
    California has CIT
    Texas has TITS'

    Source : https://yegob.rw/umuherwe-wa-mbere-kwisi-agiye-gushinga-iniverisite-yitwa-tits/

  • Umugabo utinya umugore we babyasaze yasabye polisi ikintu gitangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatunguranye cyane, yiruka ajya kuri sitasiyo ya Polisi, abasaba ko gufungwa kugira ngo yirinde umugore we kubera kumutinya bikomeye.

    Uyu mugabo ngo wari ufungiye mu rugo yasabye abapolisi kumusubiza muri gereza kugira ngo yirinde umugore we.

    Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko uyu mugabo w'imyaka 30 w'umunyalubaniya yagiye kuri sitasiyo ya polisi mu mpera z'icyumweru gishize kugira ngo ajuririre ko yongeye gufungwa.

    Uyu mugabo yatangaje ko atagishoboye kuguma mu nzu imwe n'umugore we maze asaba ko icyifuzo cye cyakirwa. Yashimangiye ko yifuza kurangiza igihano cye gisigaye muri gereza ya II Messagero.

    Umutaliyani yemeye icyifuzo cye maze yimurirwa muri gereza avuye iwe muri Guidoniya mu Butaliyani.

    Yafungiye kuri sitasiyo ya polisi ubwo yajyaga gusaba kongera gufungwa kuko yarenze ku masezerano yo kumufata mu rugo.

    Uyu mugororwa yari amaze amezi afungiye mu rugo azira ibyaha by'ibiyobyabwenge mbere yo kujya kuri sitasiyo ya polisi mu ijoro ryo ku wa gatandatu, Kapiteni Francesco Giacomo Ferrante wo muri Tivoli Carabinieri.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-utinya-umugore-we-babyasaze-yasabye-polisi-ikintu-gitangaje/

  • Umuseke Mushya wa Afurika: Ubutumwa bwa Imbuto Foundation mu Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko 2021 – #rwanda #RwOT

    Iyi nsanganyamatsiko yashyizweho nyuma y’umwaka n’igice Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, igihe Umugabane wa Afurika wagaragarijemo ubushobozi n’ubushake bwo guhangana n’iki cyorezo biciye mu kwirinda, kuvura abarwaye no gutangira gukingira abaturage.

    Urubyiruko rwa Afurika rwitezweho kugira uruhare rugaragara mu kubaka sosiyete igendana n’iterambere n’ibindi bigezweho ku rwego rw’Isi.

    Impamvu ya mbere ni uko ugereranyije n’ahandi ku Isi, muri Afurika ariho hagaragara ukwiyongera kw’abaturage biganjemo urubyiruko. Iya kabiri ni uko ruri ku mugabane ufite umutungo kamere mwinshi, uzakomeza gukenerwa bijyanye nuko abaturage n’inganda zifite ubushobozi bwo gutunganya uwo mutungo kamere byiyongera.

    Impamvu ya gatatu ni uko Abanyafurika ari bwo bagitangira kumenyekanisha ubuhanzi, ubugeni n’ubundi bumenyi bifitemo ku rwego rw’Isi. Niba ejo hazaza hari mu biganza bya Afurika, ni ngombwa ko urubyiruko rwa Afurika rushyira hamwe imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka ejo heza habereye ariko hazanabagirira umumaro, imiryango yabo, igihugu n’umugabane muri rusange.

    -  Iterambere rya Afurika rizagerwaho ari uko hari imikoranire hagati y’ibihugu

    Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko rizwi nka YouthConnekt ni gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, bihereye mu gusesengura ibibazo birwugarije, hagashakwa ibisubizo bya buri kibazo hashingiwe ku mwihariko wa Afurika, ari nabyo bizageza umugabane ku iterambere rirambye.

    Ihuriro rya YouthConnekt ryatangiriye mu Rwanda mu 2012, bivuye mu gitekerezo cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagaragaje ko byihutirwaga ko urubyiruko rwa Afurika rwishyira hamwe ngo rubyaze umusaruro ubukungu bw’umugabane rukomokaho.

    Ubu butumwa bwakomeje kuba igetekerezo ngenderwaho ndetse n’icyerekezo ku bihugu 24 bigize iri huriro.

    Ageza ijambo rye ku rubyiruko 8.000 rwitabiriye YouthConnekt yo mu 2019, Perezida Kagame yagize ati “Murasabwa kugira uruhare rugaragara mukoresha neza amahirwe mufite uyu munsi ngo mubashe kwiteza imbere. Amahirwe ntazigera abasanga aho muri, umuntu ni we uhaguruka agasanga amahirwe aho ari hose.’’

    Bitewe n’inzitizi zituruka ku bwiyongere bw’abaturage, amateka y’ubukoloni, ubukungu bujegajega, imipaka yashyizweho n’abanyamahanga; Umugabane wa Afurika wakomeje kugira imbogamizi mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo cyane ko n’abaturage ubwabo badatanga umusaruro uhwanye n’uko bangana.

    Usanga izo mbogamizi ahanini zishingiye kuri politiki. Zikomoka kandi mu mategeko yakozwe n’amasezerano yasinywe n’ibihugu by’amahanga, imyaka myinshi mbere y’uko urubyiruko dufite uyu munsi ruvuka. N’ubwo bimeze bityo, uru rubyiruko tuvuga ni narwo rufite inshingano zo kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere riwubereye.

    Iki ni cyo gisobanuro cya YouthConnekt yatekerejwe n’ubuyobozi bushyize imbere iterambere rya Afurika nk’igisubizo: Iyi gahunda yatangiye iyobowe n’u Rwanda, iha umwanya urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika wo gusangira ubunararibonye bw’ibihugu byabo mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage.

    -  Igihe cyari iki!

    Ku nshuro ya mbere, Ihuriro rya YouthConnekt ryateraniye mu gihugu kindi kitari u Rwanda nyuma y’uko byumvikanyweho na Komite Nshingwabikorwa ya Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugera ku bantu benshi kurushaho. Ni ngombwa rero ko tugaruka ku butumwa bwatanzwe mu biganiro bitandukanye byaranze iri huriro cyane ibyatanzwe n’abari bahagarariye u Rwanda.

    Mu Ihuriro YouthConnekt, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, aherekejwe n’abakozi ba Imbuto Foundation n’itsinda rigari rya ba rwiyemezamirimo bahagarariye urundi rubyiruko.

    Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango yashinze mu myaka 20 ishize yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bufite agaciro.

    Ibyatangiye ari umushinga (PACFA) ugamije guhangana n’ubukana n’ingaruka bya virusi itera SIDA yari imaze gukwira hose mu muryango ugikomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, PACFA yaje kwaguka ihinduka Imbuto Foundation yibanda ku bikorwa bigamije kubaka umuryango twifuza.

    Kimwe muri ibyo bikorwa ni umwanya n’urubuga byashyizweho na Madamu Jeannette Kagame ngo abantu baganire ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda.

    Ihuriro rya YouthConnekt ni urubuga rwiza rwo kuganiriramo. Ibi biganiro byabimburiwe n’ikiganiro ku nkomoko n’ukubaho kwa buri muntu, hakurikiraho ikiganiro ku mpamvu ari ngombwa kubaka Afurika ifite ingamba z’iterambere igenderaho ibi tukabihuza n’icyerekezo 2050 ndetse na gahunda ya ‘‘Africa Twifuza’’ mu 2063 (Agenda 2063), nyuma hibandwa ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mwihariko wa Afurika; ibi byose bijyanye n’icyerekezo cya Imbuto Foundation.

    Umwihariko w’ibikorwa by’uyu muryango uyobowe na Madamu Jeannette Kagame ni uguhanga udushya mu burezi, ubuzima n’ibindi bikibereye ingorabahizi ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

    Dufashe urugero rwa gahunda ya iAccelerator, umukozi ushinzwe uyu mushinga Agasaro Orietta avuga ko ukorana na ba rwiyemezamirimo bifuza kuzana impinduka mu miryango. Uyu mushinga wibanda kuri gahunda z’ingenzi eshatu: ubuzima bw’imyororokere, kudaheza abafite ubumuga ndetse no gusigasira ubuzima bwo mu mutwe.

    Binyuze muri uyu mushinga ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuryango, bahabwa ishimwe, igishoro n’amahugurwa bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Uyu mushinga wa iAccelerator ntabwo ari wo wonyine ushyigikira urubyiruko mu guhanga udushya.

    Bill Nyirimihigo, umukozi ushinzwe ArtRwanda – Ubuhanzi, umushinga ushyigikira abahanzi binyuze mu marushanwa y’urubyiruko mu turere twose uko ari 30 no mu byiciro bitandukanye, na we yagarutse ku kamaro ko kwita ku buhanzi n’uruhare bufite mu iterambere.

    Yibukije ko nk’uko bigenda mu zindi nganda, uruganda ndangamuco ruzatezwa imbere n’ubwitabire mu gukoresha no kugura ibikorewe mu bihugu byacu no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

    -  Umwihariko ku buzima bwo mu mutwe

    Muri ibi bihe, urubyiruko rukomeje guharanira ko haba ubukangurambaga ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, bihereye ku miryango igaragaramo akato cyangwa ihungabana muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yashishikarije urubyiruko rwitabiriye ibiganiro by’Ihuriro YouthConnekt kwita cyane ku buzima bwabo bwo mu mutwe kuko ari bo Museke Mushya wa Afurika.

    Yibukije urubyiruko ko kugira ngo impinduka twifuza kubona ku Mugabane wa Afurika zigerweho, bisaba ko abantu bagira ibitekerezo bizima, imitima ikeye n’ubuzima bwiza.

    Ibiganiro by’uyu mwaka by’Ihuriro YouthConnekt byahaye umukoro Imbuto Foundation wo gukomeza kubaka ubushobozi no gushora mu muryango ku buryo babasha gukoresha no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.

    Ibiganiro byagarutse kandi ku kamaro ko kwigira no kwishakamo ibisubizo ari nayo mpamvu gahunda ya Imbuto Foundation ari ukubaka ubushobozi mu Banyarwanda burenze gutanga serivisi n’amahugurwa.

    Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’umuryango, duhereye ku Banyarwanda batishoboye, hibandwa ku buzima bwiza, uburezi kuri bose n’ejo heza muri rusange ku buryo nabo bazabiraga abazabakomokaho.

    Ihuriro rya YouthConnekt 2021 wari umwanya mwiza kuri Imbuto Foundation wo kumurikiramo intego n’icyerekezo by’igihe kizaza. Nk’umuryango uri mu kigero kimwe cy’imyaka na benshi mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro twese twifuza kuramba kandi tukabaho neza, uyu wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo umuryango Imbuto Foundation wifuza kugeraho mu myaka 20 iri imbere.

    Urugendo rwa Imbuto rwaranzwe no kwigirira icyizere; kubasha gusangiza urubyiruko rwitabiriye iri huriro urwo ruhurirane rw’inzozi rujyana no guhiga n’icyizere, byari umunezero udasanzwe.

    Afurika twifuza yuzuye amahirwe kandi irangwa no kwigira n’iterambere nk’uko duhora tubivuga, ntabwo kuyigeraho byoroshye. Ariko niba muri twe harimo abafite ubushobozi bwo kubitugezaho, ni mwe rubyiruko – murabishoboye!

    Ihuriro ngarukamwaka rihuza Urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika ryabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana hagati ya tariki ya 20 kugera 22 Ukwakira 2021

    source : https://ift.tt/3jPwDjT

  • Umuriri wa COVID-19 mu gutambagira kw’amakimbirane n’ihohotera byabaye akarande mu miryango – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, aherutse kubwira IGIHE, ko umuryango ari imwe mu nkingi zahungabanyijwe n’icyorezo cyane.

    Yagize ati “Hari ibibazo byinshi twari dufite mu muryango, bivuze ko na COVID-19 yaje ikabitiza umurindi. Aha twavuga nk’ubukungu muri rusange. N’ubundi twari dufite imiryango ibayeho munsi y’umurongo w’ubukene. Kuba Coronavirus yaraje igatuma abantu badakora nk’uko bakoraga, byanze bikunze hari ukuntu ubukene bwarushijeho kubazahaza.”

    Yavuze ko ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu “cyane cyane irishingiye ku gitsina” ryakomeje kugaragara.

    Raporo ikubiyemo ibyo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, igaragaza ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byiyongereye cyane kuko byihariye 14% by’amadosiye 67.512 bwakiriye.

    Mu madosiye 9.414 y’ibyo byaha yageze mu Bushinjacyaha, agera ku 5.292 yari akubiyemo icyaha cyo gusambanya abana. Abagikurikiranyweho bari 5.306 barimo abagabo 5.116 n’abagore 190.

    Icyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye cyatanzweho amadosiye 3.016 yakurikiranywemo abagabo 2.837 n’abagore 179. Ni mu gihe icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato cyo cyatanzweho amadosiye 1.106 yakurikiranywemo abagera ku 1.169, barimo abagabo 1.143 n’abagore 26.

    Iyo raporo kandi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, uwa 2020-2021 ari wo ibyo byaha byiyongereye cyane kuko amadosiye yabyo yavuye ku 7.004 yariho mu 2019-2020 akagera ku 9.414. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho agera ku 2.410.

    Mu 2018-2019 amadosiye yabyo yari 5.563, mu 2017-2018 aba 4.592, naho mu 2016-2017 yari 3.130.

    • Abagabo barushijeho kuvuga ihohoterwa bakorerwa, umubare w’abangavu baterwa inda uriyongera

    Nubwo ahanini imibare igaragaza ko abagabo ari bo bakurikiranwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye byagaragaye ko bo iyo barikorewe badakunze gutinyuka kurivuga ngo barenganurwe.

    Ntuyenabo Léonidas ni umwe mu bakangurambaga bo muri Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga bihurije mu cyo bise “Inshuti z’umuryango” barwanya ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu ngo bifashishije ubujyanama.

    Begera imiryango bakayiganiriza ku buryo abayigize biyunga, byaba ngombwa hakiyambazwa inzego zibishinzwe igihe bisaba kujya mu mategeko.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ntuyenabo yasobanuye ko muri ibi bihe bya COVID-19 ari bwo babonye abagabo benshi batinyuka kuvuga ihohoterwa bakorewe.

    Ati “Twabonye ingo zigera muri enye zemeye kutubwira ibyazo, abagabo baratinyuka batubwira ko nabo bahohoterwa.”

    “Abagabo ntabwo batinyukaga kubivuga. […] Ubundi barabyimenyeraga kuko babyukaga batari mu rugo bagataha basa n’abaje kuryama gusa. Ariko kuguma mu rugo byatumye noneho bibarenga babishyira ahagaragara.”

    Yanavuze ko kuba abana baramaze igihe mu ngo batari ku ishuri, byongereye amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi babo ku buryo byatumye ubwo amashuri yafunguraga bamwe batinda gutangira.

    Ibyo byiyongeraho kuba umubare w’abangavu baterwa inda waratumbagiye kurusha ibindi bihe.

    Ati “[Abangavu baterwa inda] twari dusanzwe tubafite ariko icyo gihe barushijeho [kwiyongera] ku buryo n’ubu hari abo tugifite batwite.”

    “Ariko twagiye tubegera kenshi kugira ngo bagaragaze ababateye inda. Nubwo bakunda kubihishira, twarabibonye kandi twarabikurikiranye cyane.”

    Yavuze ko bakoze ibishoboka ngo abatera abo bana inda bamenyekane bagezwe imbere y’amategeko.

    Ati “Tunegera abo bana tukabaganiriza kugira ngo batumva ko bataye agaciro bakitera icyizere. Hari igihe umukobwa aterwa inda akumva ko yataye ubumuntu agatangira kwitwara uko bidakwiriye.”

    Nubwo nta mibare ihamye yashyizwe ahagaragara, mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hagaragazwa ko abana baterwa inda bataruzuza imyaka 18 biyongereye.

    Nko mu Mujyi wa Kigali hagaragajwe ko hagati ya Nzeri 2020 na Nzeri 2021, abakobwa 1.336 bari muri icyo kigero batewe inda.

    Kugeza ubu ingaruka za COVID-19 mu muryango ntizirarangira ariko zigenda zigabanuka. Mu 2020 ni bwo byari bikaze cyane bitewe n’ingamba zikakakaye zagiye zishyirwaho zirimo na Guma mu Rugo y’Igihugu cyose.

    Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane byo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% muri uwo mwaka.

    Byagiye bituruka ku gushyamirana mu miryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gufata abana ku ngufu byavuye ku 9.064 mu 2019 bikagera ku 10.842 mu 2020.

    Icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira ibyo byaha

    Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko inyinshi mu ngamba zo gukumira ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu miryango byakorerwaga mu mugoroba w’imiryango mu nteko z’abaturage.

    Ati “Izo mbuga zahuzaga abantu ari benshi muri rusange ntibyashobotse ko zikomeza kubaho, bivuze ko haje n’icyuho mu gushyira mu bikorwa ingamba twabaga dufite zigamije gukemura ibyo bibazo.”

    Icyakora yashimangiye ko nubwo nta bundi buryo bwihariye bwo guhangana n’ibyo bibazo bwashyizweho mu bihe bya COVID-19, hongerewemo ingufu mu busanzwe ndetse ubufatanye n’inzego zirimo Polisi na RIB burushaho gukazwa.

    Migeprof yanatangije ubukangurambaga bw’umwaka umwe buzibanda ku kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite, hagashyirwa imbaraga mu gushyira ku mugaragaro ababakoreye ibyaha.

    Harateganywa n’ubushakashatsi ku gituma habaho gusambanya abana kuko hari n’ababyeyi basambanya abo bibyariye. Buzakorwa bwita ku mwihariko wa buri karere.

    Inteko z’abaturage ni rimwe mu mahuriro agira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko bongereye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo amakimbirane yo mu miryango adakomeza kwiyongera mu bihe bya Covid-19

    source : https://ift.tt/3BsF1LS