Category: Uncategorized

  • Amashusho y'umukobwa wiga muri kaminuza wakuyemo imyenda akamansura imbere y'abantu amukozeho (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'umukobwa wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza mu gihugu cya Nigeria yasabiwe kwirukanwa nyuma y'amashusho ye yagiye hanze abyina mu buryo budasanzwe, aho yamanuye imyenda agasigarana imyenda y'imbere.

    Iyi videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwari wiga mu ishami ry'Ubuvuzi amansura yatumye umwarimu w'ishami uyu mukobwa yigamo asaba ubuyobozi kumwirukana ngo kuko yabasebeje.

    Ati: 'Ntabwo nemera ibyo numvise, sinshobora kwizera ibyo nabonye, ​​nzemeza neza ko yirukanwa. Kubera gusebya ikiremwamuntu n'abagore muri rusange '

    Nk'uko amakuru abitangaza, ngo uyu mukobwa Obi Mirable ngo yagiye kubyina kugirango atsindire igiciro cy'ibihumbi 10,000 by'ama Naira yo muri Nigeria.

    Kanda kuri iyi link urebe ibyo uyu mwari yakoze:

    https://www.instagram.com/p/CVpaD_psxCw/?utm_medium=copy_link

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumukobwa-wiga-muri-kaminuza-wakuyemo-imyenda-akamansura-imbere-yabantu-amukozeho-video/

  • Tonga: Kimwe mu bihugu(ikirwa) byari bitaragira umurwayi wa covid-19, yahabonetse #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye igihugu cya Tonga barimo kwihutira kujya kwikingiza coronavirus nyuma yuko iki kirwa (izinga mu Kirundi) cyo mu nyanja ya Pacifique ku wa gatanu cyemeje ko habonetse umuntu wa mbere wayanduye iki cyorezo.

    Ubwo bwandu bwabonetse mu muntu wakingiwe byuzuye, wari ugeze mu gihugu aje mu ndege imucyuye ivuye muri New Zealand (Nouvelle-Zélande).

    Minisitiri w'intebe wa Tonga, Pohiva Tu'i'onetoa yaburiye abatuye ku kirwa kinini cya Tongatapu ko bari mu byago byuko mu cyumweru gitaha bashobora gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

    Igihugu cya Tonga cyari kimwe mu bihugu bya nyuma byari bisigaye bitaratangazwamo ubwandu bwa Covid. Abantu barenga 100,000 batuye muri icyo gihugu-kirwa, kiri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Zealand. Abangana na kimwe cya gatatu (abagera ku 33,000) cy'abaturage bose ba Tonga ni bo bakingiwe byuzuye.

    Ariko Afu Tei, umuhuzabikorwa by'ikingira ku rwego rw'igihugu, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kugana ku bigo by'ikingira ngo bahabwe urukingo.

    Uwo muntu wanduye iki cyorezo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yari umwe mu bantu 215 bari bari mu ndege ibatahukanye bava mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand.

    Mu bandi bari muri iyo ndege harimo abakinnyi b'ikipe Olympique ya Tonga, bari baraheze muri uwo mujyi kuva imikino ya Tokyo Olympics yarangira mu kwezi kwa munani.

    Minisiteri y'ubuzima ya New Zealand yavuze ko uwo muntu nta coronavirus bari bamusanzemo mbere yuko ava muri icyo gihugu. Ariko abategetsi bo muri Tonga bavuze ko bayimusanzemo ku wa kane nyuma y'ipimwa risanzwe, rikorwa iyo umuntu ari mu kato gategetswe muri icyo gihugu.

    Siale Akau'ola, umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y'ubuzima ya Tonga, yabwiye abanyamakuru ko uwo Munya-Tonga basanzemo Covid yari yarahawe doze ya kabiri y'urukingo hagati muri uku kwezi kwa cumi, kandi abategetsi bizeye ko atazaremba.

    Minisitiri w'intebe Tu'i'onetoa yavuze ko yagiriwe inama yo kudahita ashyiraho gahunda ya guma mu rugo 'kuko virusi izafata igihe kirenga iminsi itatu cyo kugaragara mu muntu uyanduye mbere yuko itangira kwanduza'.

    Yongeyeho ati: 'Dukwiye gukoresha iki gihe mu kwitegura mu gihe abandi bantu bakwemezwa ko bafite virusi'.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, ku isi hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 246 banduye coronavirus, n'abagera hafi kuri miliyoni 5 bapfuye bivuye kuri Covid, nkuko bigaragazwa n'imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

    Iyi virusi ntiragera mu bihugu byinshi bigizwe n'ibirwa byo muri Pacifique, nk'igihugu cya Tuvalu.

    Ibindi bihugu nka Koreya ya ruguru na Turkmenistan ntibiratangaza umuntu n'umwe wayanduye, ariko inzobere zemera ko iyi virusi ishobora kuba ibigaragaramo, nubwo itaremezwa n'ubutegetsi ko yahabonetse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/tonga-kimwe-mu-bihuguikirwa-byari-bitaragira-umurwayi-wa-covid-19-yahabonetse/

  • Senateri Uwizeyimana Evode yarushinze #rwanda #RwOT

    Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y'amategeko na Zena Abayisenga bagiye kubana.

    Ku wa Gatanu saa cyenda n'igice nibwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga bemeranyije urukundo nk'umugore n'umugabo.

    Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y'imiryango yombi.

    Gusezerana imbere y'Imana biteganyijwe mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk'uko impapuro z'ubutumire zibigaragaza.

    Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

    Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y'amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma.

    Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/senateri-uwizeyimana-evode-yarushinze

  • Nta mugambi wo kwiba Ayman Kassem nigeze ngira-CSP Kayumba mu rukiko #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba yabwiye urukiko ko ntamugambi wo kwiba Ayman Kassem yigeze agira

    CSP Kayumba Innocent wunganiwe na Me Ngirinshuti Jean Bosco yabwiye urukiko ko kugira ngo amenyane na Amani Olivier byaturutse k'uwahoze ari umuyobozi mukuru w'ungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe infungwa n'abagororwa ( RCS) Ujeneza Chantal ngo yamusabye kuzajya amufasha akavugana n'umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19.

    Ibi yabivuze ubwo yatangiraga kwiregura mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge aburana mu mizi ku byaha bitatu acyekwaho n'ubushinjacyaha.

    CSP Kayumba Innocent yireguye nyuma yaho kuya 01 Ukwakira 2021 SP Ntakirutimana Eric wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge nawe yireguye agahakana ibyaha byose akekwaho n'ubushinjacyaha akavuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe na Olivier Amani wiyemerera ko ariwe wabikoze.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko ibyaha byose uko ari bitatu Ubushinjacyaha bumushinja atabyemera kuko nyiri bwite wabikoze abyemera akanereka urukiko uko yabikoze.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Olivier Amani ubwo yari mu rukiko muri Kamena 2021 yemereye urukiko ko ariwe wibye Kassem Ayman Mohamed basanzwe bafunganwe akagobekamo ko yabikoreshejwe n'abayobozi ba Gereza ku gahato

    CSP Kayumba ati “Nyakubahwa ibintu byose byavuzwe na Amani Olivier n'ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo yavuze hano ntakimenyetso na kimwe yeretse urukiko usibye kubivuga.

    Mu magambo kandi urukiko ntabwo rugendera ku magambo rugendera ku bimenyetso

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Ayman Kassem ariwe wabwiye CSP Kayumba Innocent ko yibwe amafaranga kuri Visa Card bitandukanye n'uko Olivier Amani yavuze ko ariwe wabibwiye Ayman Kassem ko yibwe CSP Kayumba ati nyuma yaho Ayman ambwiriye ko yibwe amafaranga nibwo iperereza ryatangiye dutangira gukurikirana icyo kibazo.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko ibyavuzwe byose na Amani Olivier ari ikinyoma cyambaye ubusa kugirango afungishe abantu gusa.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ati Ubushinjacyaha bundega icyaha cy'ubujura ati mubuzima bwange ntabwo ndiba ati ntana Dosiye ngira y'ubujura CSP Kayumba ati sinshobora kwiba ngo ncure umugambi wo kwiba ibintu.

    CSP Kayumba ati icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa murabyibuka ko Amani Olivier ariwe wabyiyemereye nacyo murumva ko ataringe ukwiye kukiryozwa.

    Icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe icyo cyaha nacyo cyakozwe na Olivier Amani ari mu bikorwa bye by'ubujura.

    CSP Kayumba Innocent ati ndasaba imbabazi ko namwizeye akageza aho akora ariya mahano yo kwiba umufungwa mugenzi we akoresheje Telephone twamuhaye zari zarafatiwe muri gereza mubihe bitandukanye ati nge nta mugambi wo gukora icyaha nigeze ngira n'umwe,ariko ndemerera urukiko ko Olivier Amani yandangaje kugira ngo agere ku mugambi wo yiba Kassem Aymman Mohamed.

    ati icyo nannge ndacyemera CSP Kayumba Innocent ati ntabwo ndi Umuntu wafatanya gucura umugambwi n'umufungwa wo kwiba ibisuguti n'ibihumbi 800Frw.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yizeye Olivier Amani abibwiwe n'abakoresha be kuko Ujeneza Chantal yamusabye kuzajya amufasha kuko ari inshuti y'umubyeyi we
    ati ibi byose byambayeho n'ubugambanyi nakorewe n'abantu bakoresheje baciye muri Amani Olivier.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uyu Olivier Amani ari umujura kabombo kuko atari ubwambere afungiwe ibyaha by'ubujura bifitanye isano n'ikoranabuhanga ati no muri 2019.

    Olivier Amani yarafunzwe kubera ubujura bwe n'uyumunsi ibyaha yakoreye muri Gereza nibyo bimufunze

    CSP Kayumba Innocent yamaze isaha irenga yiregura umwanya munini yawumaze asobanura uko yamenyanye na Olivier Amani nibyo yabanje gufasha gereza ya Nyarugenge by'ikoranabuhanga kugira ngo abone uko yiyegereza abayobozi bagereza arikio afite umugambi mubi w'ubujura

    Olivier Amani yunganirwa mu mategeko na Me Utazirubanda Gad yahawe umwanya ngo agire icyo avuga kubyavuzwe na CSP Kayumba Innocent ndetse n'abamubanjirije kuburana mbere ye aribo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephaim.

    Amani yabwiye yongeye kubwira urukiko ko ibyo yakze byose byo kwiba Kassem yabikoreshejwe kugahato akabikora arengera ubuzima bwe ko we ntamugambi yarafite wo kwiba Kassem ko kandi kuva yatangira kubazwa yabyemereye inzego zose zabimubajije akanabisabira imbabazi Olivier Amani ati Nyakubahwa ni muba mwiherereye ndaba ko nazagirwa umwere kuri ikicyaha kuko nge narakoreshejwe

    Impaka zabaye mu rukiko hagati y'ubushinjacyaha n'abaregwa

    Ubwo ubushinjacyaha bwasabaga ijambo ngo bugire icyo buvuga ku myiregurire y'abaregwa bwasabye urukiko ko bwazazana Machine zibiweho Kassem Mohamed Ayman kuko ubushinjacyaha bwamaze kuzifatira kugira ngo Olivier Amani yereke urukiko uko ubwo bujura yabukoze bwose n'uko yibye Kassem.Abari mu cyumba cy'urukiko bose bahise basakuriza hejuru bati Amani yongeye gukora kuri Machine noneho abo yakwiba byagenda gute?

    Abaregwa nabo babwiye urukiko ko Olivier Amani atari umuntu wo guhabwa Machine kuko ibyo yayikoreyeho bihagije.

    CSP Kayumba Innocent yahise abwira urukiko ko icyo ubushinjacyaha bwavuze ko bufite Machine zibiweho Mohamed Kassem Ayman bwabeshye urukiko kuko izo Machine zose zikiri mu kazi ka RCS ati ntabwo zafatiriwe.

    Aberegwa bose bamaze kwiregura ku byaha byose bakekwaho n'ubushinjacyaha bose baburanye bahakana icyaha kuko uwakoze ibyo byaha abyiyemerera ariwe Amani Olivier bagasaba urukiko kubagira ubere bagasubira mu miryango yabo.

    Umucamanza yahise asubika ibiranisha kubera amasaha yari yarenze urubanza arwimurira kuwa 12 Ugushyingo 2021 humvwa Ubushinjacyaha bunasaba ibihano urubanza narwo rushyirwaho akadomo ka nyuma abakatirwa bakatirwa n'abagirwa abere bagirwa abere.

    Iburanisha ryo kuwa 29 Ukwakira 2021 ryamaze amasaha 7

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nta-mugambi-wo-kwiba-ayman-kassem-nigeze-ngira-csp-kayumba-mu-rukiko

  • Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cya Rharb Youssef cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Mukura VS mu mukino ufungura shampiyona.

    Wari umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, Rayon Sports kuri Stade Regional i Nyimirambo yari yakiriye Mukura VS.

    Umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane ndetse ku burangare bwa ba myugariro ba Mukura VS yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 5 gitsinzwe na Rharb Youssef.

    Rayon Sports yakomeje kurusha Mukura VS aho yasatiraga ndetse igenda irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kububyaza umusaruro biranga.

    Ku munota wa 34, ba myugariro ba Mukura VS batakaje umupira wahise ufatwa na Onana wahise uroba umunyezamu Sebwato ariko Kayumba Soter ahita awukuramo.

    Mukura nayo yanyuzagamo igasatira byatumye inabona koroneri nyinshi ariko nta kintu zabyaye.

    Ku munota wa 37, Mukokotya yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Bonheur awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Mukura VS yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 49 Onana yakoze umupira mu kibuga hagati umusifuzi atanga kufura.

    Yatewe na Mantore Jean Pipi wateye ishoti rikomeye umupira ugakubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 57, Youssef yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Prince kuwushyira mu izamu biramunanira.

    Ku munota wa 77 Mukura yasatiriye Rayon Sports ndetse itera mu izamu ariko umunyezamu Bonheur awukura, Mensah ashyiraho umutwe ariko uca hanze gato y’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye itsinda Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangiye-shampiyona-itsinda-mukura-vs

  • Hari igihugu cyabonetsemo Covid 19 bwa mbere none abaturage bahiye ubwoba_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Tonga , aravuga ko abaturage batuye iki gihugu ko barimo kwihutira kujya kwikingiza icyorezo cya Covid19 nyuma y'uko iki kirwa cyo mu nyanja ya Pacifique, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, cyemeje ko habonetse umuntu wa mbere wayanduye iyi virus.

    BBC dukesha ino inkuru iravuga ko ubwo bwandu bwabonetse mu muntu wakingiwe byuzuye, wari ugeze mu gihugu aje mu ndege imucyuye ivuye muri New Zealand (Nouvelle-Zélande).

    Minisitiri w'intebe wa Tonga Pohiva Tu'i'onetoa yaburiye abatuye ku kirwa kinini cya Tongatapu ko bari mu byago byuko mu cyumweru gitaha bashobora gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

    Igihugu cya Tonga cyari kimwe mu bihugu bya nyuma byari bisigaye bitaratangazwamo ubwandu bwa Covid.

    Abantu barenga 100,000 batuye muri icyo gihugu-kirwa, kiri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Zealand.

    Abangana na kimwe cya gatatu (abagera ku 33,000) cy'abaturage bose ba Tonga ni bo bakingiwe byuzuye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/30/hari-igihugu-cyabonetsemo-covid-19-bwa-mbere-none-abaturage-bahiye-ubwoba_-inkuru-irambuye/

  • Ngoma: Ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi cyavugutiwe umuti – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga witezweho gushyiraho sosiyete y’ubucuruzi izafasha abahinzi guhinga kijyambere no kubona isoko ry’umusaruro wabo mu buryo bworoshye.

    Uyu mushinga witezweho gufasha amakoperative kongera ingano n’ubwiza bw’umusaruro wa soya n’ibigori bigurishwa ku nganda zikora ibiryo by’amatungo, unafashe abahinzi kongera inyungu iva mu buhinzi ku miryango irenga 3000. Hari kandi serivisi zizahabwa abahinzi hifashishijwe abakozi b’inararibbihionye mu kugezwaho inyongeramusaruro, ubufashamyumvire, ubwishingizi bw’ingwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi ku musaruro w’ibihingwa n’amasoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Egide Mutabazi, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha abahinzi mu kongera umusaruro no gukoresha ubuhanga mu kugeza umusaruro ku isoko cyane cyane ku bihingwa birimo soya n’ibigori.

    Ati “Hari ibikorwa byo guhugura abahinzi mu mirima bifashishije koperative zibahagarariye, Agriterra (umufatanyabikorwa muri uyu mushinga) bifitemo uburyo bwo kwegera abahinzi no kubigisha uburyo bahingira isoko ryaguye, sosiyete bagiye gushinga rero izafasha abahinzi mu kubegera ku buryo babona amahugurwa menshi, umusaruro wabo wiyongere ku buryo nta wuzongera gutakara.”

    Umuyobozi wa koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Jarama, Ruganintwari Martin, yavuze ko bakunze kugira ibibazo bijyanye no kubura isoko yewe n’ryo babonye bagatinda kwishyurwa kandi bica intege umuhinzi.

    Ati “Hari ibibazo twagiraga bijyanye no kubura isoko, iyi sosiyete tumaze gushinga tuyitezeho byinshi kuko twajyaga duha abandi ibigori ntibatwishyure cyangwa bagatinda, ariko iyi yo kuri ubu yanatangiye kudufasha kutugezaho inyongeramusaruro, ikindi iri kudufasha gukora ubuhinzi bwa soya n’ibigori.”

    Yavuze ko nyuma yo kubona amahirwe bafite ku kugurisha soya banahisemo kwagura ibikorwa byo gukomeza kuyihinga kuko bizeye kuzajya bishyura abahinzi neza hatabayeho ubukererwe.

    Majyambere Viateur uyobora koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Murama we yavuze ko kuri ubu bagiye gufashwa kujya babona amafaranga yo kwishyura umusaruro w’abahinzi hanyuma bo babinyujije muri ya sosiyete bashinze, bakazajya bigurishiriza umusaruro ariko abahinzi bishyuwe.

    Ati “Icyo tuyitezeho cya mbere ni ukuzamura umusaruro kuko bafite abatekenisiye benshi. Ikindi ni ukudushakira amasoko kuko bafite imbaraga n’ubushobozi, amasoko turayafite turanayabona ariko duhuriramo n’imbogamizi nyinshi, henshi batinda kwishyura koperative nayo igatinda kwishyura abahinzi bikabaviramo kwinuba cyane no gucika intege.”

    Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta wubaka ubushobozi bw’amakoperative (Agriterra), Jasper Spikker, yijeje amakoperative ko bazabafasha mu kubashakira igishoro ku buryo bazajya bagurira umusaruro abahinzi babo bakabishyura, noneho bo bakagurisha umusaruro bitonze umuhinzi yamaze kwishyurwa.

    Sosiyete y’ubucuruzi yo guteza imbere abahinzi izaba ihuriweho na Agriterra n’amakoperative atandatu y’abahinzi ba soya n’ibigori bazaba bafite abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Ngoma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’umuryango wa Enabel.

    Abahinzi bagaragarijwe ko ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bwabo kigiye kuvugutirwa umuti

    source : https://ift.tt/3CudCKN

  • U Rwanda, Tchèque na Nebraska mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Izi mpande zombi ziyongera kuri Repubulika ya Tchèque, aho byitezwe ko ibiganiro biri gukorwa bizatanga umusaruro w’ubufatanye hagati y’izi mpande eshatu mu bijyanye n’igisirikare.

    Byitezwe ko mu biganiro biteganyijwe ku itariki ya 1 Ugushyingo, uruhande rwa Repubulika ya Tchèque, ruzaba ruhagarariwe na Lt Gen Jaromir Zuna, Umuyobozi Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika ya Tchèque ndetse n’itsinda ayoboye, bazitabira ibi biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryabitangaje.

    Ubu bufatanye ntabwo buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda, iza Repubulika ya Tchèque n’iza Amerika muri rusange, ahubwo ni iz’ingabo za Leta ya Nebraska iri mu zigize Amerika.

    Ubu bufatanye hagati y’ibihugu bitatu bwatangijwe binyuze muri porogaramu y’ubufatanye bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

    Iyi porogaramu ya ’State Partnership Program:SPP’ yatangijwe mu 1992 nk’uburyo gushyiraho imikoranire ya kinyamwuga hagati y’igisirikare cya Amerika n’izindi nzego nk’izi mu mahanga.

    Uyu munsi ni urwego rukomeye ruhuza Amerika n’ibindi bihugu bigera kuri 83 ku isi birimo 15 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda rwinjiye muri iyi porogaramu mu Ukuboza 2019, binyuze mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali.

    Impande zose ubwo zari mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare, i Kigali

    Abagize itsinda ry’abahagarariye impande uko ari eshatu mu ifoto rusange

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, aganira na bamwe mu bagize iri tsinda

    source : https://ift.tt/3jOKZRe

  • Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu cyumba iyi nama iri kuberamo.

    Iyi nama ihurije hamwe ibihugu 20 bikize ku Isi n’abandi batumirwa barimo Kagame igomba kumara iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa Gatandatu. Iziga ku bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe nk’imihindagurikire y’ikirere.

    Byitezwe ko ibihugu bikomeye ku Isi bishobora kwemeranya ku buryo bwo gukaza ingamba zijyanye no kubungabunga ibidukikije. Impamvu ni uko ibigize G20 byihariye 80% by’imyuka ihumanya ikirere.

    Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi. Ni yo ya mbere ibaye mu myaka ibiri mu buryo mbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

    Indi ngingo iri kuganirwaho muri iyi nama ni ijyanye n’ingamba zikwiriye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu. Ubwoba bw’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kwiyongera biri mu biza kuganirwaho hagafatwa ingamba zikwiriye.

    Abayobozi bayitabiriye byitezwe ko baza kuyisoza bemeranyije ko nibura 70% by’abatuye Isi bagomba kuba bakingiwe Covid-19 mu 2022 hagati, aho baza no gushyiraho itsinda rigamije guharanira ko ibyo bigerwaho.

    Mu gihe iyi nama iri kuba, i Roma umutekano wakajijwe aho nibura abapolisi bagera ku 6000 n’Abasirikare 500 bashyizwe mu bice bitandukanye.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo iyi nama

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi

    Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bayitabiriye

    source : https://ift.tt/3mrucFz

  • Miss Mutesi Jolly, Ishimwe Naomie, ShaddyBoo… – #rwanda #RwOT

    Rwanda Influencers Awards ni byo bihembo rukumbi bizaba bigaragaramo ibyamamare mu ngero zitandukanye, haba ibyamamare bivuga rikumvikana kuri Instagram, Twitter, Youtube, Comedy, Radio na Televiziyo. Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu itangazamakuru, ibyamamare mu muziki, cinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Mu Rwanda hagiye hagaragara ibihembo bitandukanye muri Muzika, Sinema, ariko noneho ni bwo hagiye gutangwa ibihembo bigaragaramo abantu bo mu byiciro  bitandukanye icyarimwe. Ibi bihembo byateguwe na KCN Ltd, bikaba biteganyijwe ko hazabaho ibirori byiswe ‘We Share Party’ bizatangirwamo ibi bihembo aho byitezwe ko abazabyitabiza bazabanza gutambuka kuri Red Carpet, bagafata ifoto cyangwa bakaba baganiriza itangazamakuru.

    Ubundi ijambo ‘Share’ rikunda gukoreshwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo bashaka gusangiza ubutumwa bwabo ku bandi bantu. Niyo mpamvu ibi ibirori byiswe iryo jambo. Uyu munsi rero taliki 30 Ukwakira 2021 ni bwo hatangajwe abahatanye muri ibi bihembo bya ‘Rwanda Influencers Awards’  bizatangwa taliki 18/12/2021.

    Dore uko bahatanye mu byiciro bitandukanye:

    Abavuga rikumvikana;

    -Instagram: MBABAZI Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), RUKUNDO Patrick (Paycope) na Uwase Muyango.

    -Twitter: Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na ISHIMWE Claude

    -Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

    -Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi

    -Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine na Daymakers

    -Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.

    -Cinema: Papa Sava, Bamenya, Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz

    -Youtube: Isimbi, Yago, Rose Nishimwe, Dash Dash na Irene Murindahabi

    -Fashion: Moshions, Tanga Designer, The trainer, The mackenzies na Joyce Designer

    Mu Bwiza (Beauty): Mutesi Jolly, Vanessa, Ishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110958/miss-mutesi-jolly-ishimwe-naomie-shaddyboo-na-muyango-bamwe-mu-bahataniye-ibihembo-muri-rw-110958.html