Category: Uncategorized

  • Manchester United yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi Manchester United yitwara nabi yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo ni nyuma y'umukino yatsinzwemo na liverpool 5-0.

    kuri uyu wa gatandatu Manchester United itsinze tottenham 3-0 ,igitego cya mbere cyatsinzwe na Cristiano Ronald ku munota wa 39'.

    Manchester United yakomeje gusatira cyane aho ku munota wa 64' Edison cavani yongeyemo igitego cya kabiri.

    Manchester United yakomeje kugaragaza inyota yo kwegukana amanota atatu aho na tottenham yanyuzagamo igakina gusa Rashford yashyizeho akadomo ku munota 86'.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yongeye-guha-ibyishimo-abakunzi-bayo/

  • Umugore yarumye igitsina cy'umugizi wa nabi washatse kumufata ku ngufu mu gicuku #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Ghana yavuzwe cyane nyuma y'aho amakuru agiye hanze ko yarumye igitsina cy'umugizi wa nabi wamuteye mu rugo rwe hanyuma agashaka kumufata ku ngufu.

    Uyu mugabo bivugwa ko yari azanwe no kwiba ngo yari yitwaje intwaro zitandukanye ubwo yinjiraga mu rugo rw'uyu mugore ahagana saa munani n'igice zo mu gicuku.

    Nk'uko Justina Donkor wahohotewe yabitangaje, ngo yabyutse ahita abona umugabo udasanzwe mu cyumba cye.

    Uyu mugizi wa nabi ngo yamwetse igikinisho cy'imbunda ikorerwa muri ako gace hamwe n'icyuma kinini cyo mu gikoni.

    Yahise amusaba kumuha ibintu byose by'agaciro ndetse ngo uyu yabikoze atazuyaje.

    Amaze kwambura uyu mugore ibye,uyu mugizi wa nabi ngo yumvise afite ubushake bwo gufata ku ngufu uyu mugore w'imyaka 24.

    Uyu mugizi wa nabi ngo yasabye uyu mugore konka igitsina cye ku ngufu.

    Nta kindi uyu mugore yakoze uretse kubyemera ariko ahita yiyemezakwihorera. Uyu mugore ngo yahise afata umwanzuro wo kuruma igitsina cy'uyu mugizi wa nabi.

    Uyu mugore ngo yamurumye cyane ku buryo yagerageje guca ubugabo bwe.Urusaku rw'uyu mugizi wa nabi rwatumye abaturanyi bahurura babimenyesha abapolisi.

    Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe. Ku buriri bwe bw'ibitaro, yari yambitswe amapingu kugira ngo adacika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarumye-igitsina-cy-umugizi-wa-nabi-washatse-kumufata-ku-ngufu-mu

  • Mukobwa, urashaka kuzavamo umugore mwiza cyane? Ihatire gukora ibi bintu vuba na bwangu ukiri ingaragu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu bintu urubuga Elcrema rwandika ku mibanire, rutangaza ko buri mukobwa wese ukiri ingaragu akwiriye gukurikiza mu buzima kugirango azavemo umugore mwiza :

    1.Ntukifuze gukundwa nk'uko ubibona muri filime, bitandukanye no mu buzima busanzwe

    Abakobwa benshi hanze aha, baba bumva bakundwa n'abasore urukundo babona muri sinema zinyuranye z'inkundo. Nyamara siko ibintu byose abakundana muri sinema bakora byashoboka, cyangwa byakorwa mu buzima busanzwe. Hari amasomo twabigiraho ariko si byose.

    Si buri musore wese mwakundana wabasha kuguha impano y'imodoka, nk'uko bikinywa mu mafilimi amwe n'amwe. Si buri musore wese mwakundana ngo ajye abona ubushobozi bwo kugusohokana buri gihe,..Sigaho guhora mu nzozi, no kugereranya sinema n'ubuzima kuko akenshi ntibihura.

    Ibi bigendana no kurebera ku bandi bagenzi bawe. Iteka ukumva umusore mukundana yagukunda, cyangwa akagukorera ibyo wabonye nyirakanaka bamukorera. Ni imyumvire itari yo. Ubushobozi bw'abantu ntibungana, kandi baca umugani ngo ingendo y'undi iravuna.

    2.Ntukibeshye ko imibonano mpuzabitsina ari ikimenyetso cy'urukundo

    Mu mitego myinshi abakobwa bakunda guhura nayo, uyu uza mu ya mbere. Kumva ko kuryamana n'umusore ari ikimenyetso cyiza cyo kumugaragariza urukundo, ni ukwibeshya cyane. Ni bangahe se baryamana nyuma bagatandukana? N'ubwo mwaryamana ntimubura gutandukana. None se uko ukundanye n'umusore muzajya muryamana ngo ukunde umugaragarize ko umukunda? Uzajya kubaka urwawe utarabaye imbata y'ubusambanyi? Uzubaka rukomere?

    3.Ntuzashakane n'umusore umukurikiyeho amafaranga/ubutunzi

    Abakobwa benshi bakunda kwitiranya amafaranga /ubutunzi, no kuzagira umunezero mu rugo baba bagiye kubaka. Yego si mabi, ariko si nayo shingiro ry'ibyishimo by'umuryango. Iyo umusore aguteretesheje amafaranga /ubutunzi, mugasezerana mukabana, akenshi iyo mugeze mu rugo, agufata nka kimwe mu bintu atunze yaguze. Uzi impamvu? Ni uko wamukunze aricyo ukurikiye, kurusha urukundo wari umufitiye kandi na we yarabibonaga, si impumyi. Ni byiza gushingira ku rukundo, aho gushiturwa n'ibintu.

    4.Ntukanywe ibisindisha

    Abakobwa benshi muri iki gihe, basigaye bafata ku gahiye. Uko umugabo asinda siko umukobwa yasinda. Umukobwa wasinze aragayika cyane. Umukobwa watangiye kurara mu tubari aba yatangiye kuba icyomanzi. Iyo ageze mu rwe nabwo biramugora, ndetse n'uburere bw'abana be bukaba busa n'ubwa ntabwo. Bibiliya ku bayemera, ivuga ko vino ari umukobanyi. Ni byiza ko wareka kunywa inzoga. Uretse no kukugayisha, inzoga zigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima.

    Bizakugora kubona umusore mukundana wiyubashye, mu gihe wahindutse umusinzi ukaba inshuti ya manyinya. Kubona umugabo uhamye mwabana rugakomera, bizarushaho kugukomerera kuko nta musore wapfa kwisukia umukobwa umurusha kunywa ibisindisha.

    5. Ntukambare impenure! Uwambaye neza agaragara neza

    Kwambara neza no kwiyitaho, biba muri kamere y'abakobwa muri rusange. Kwambara neza, ni ukwambara imyambaro itagutesha ikuzo mu bandi. Iyo wambaye neza, buri muntu wese aguha agaciro ukwiriye. Zirikana ko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe, nayo igira ubutumwa itanga ku bakubona kandi butari bwiza. Mu Kinyarwanda bavuga ko 'agapfundikiye gatera amatsiko'.

    Nugenda werekana ubwambure bwawe, umusore azakugirira ayahe matsiko kandi byose wabimweretse? Ahubwo azakoresha imbaraga zose birangire agusambanyije, aho gushishikarira kukugira umugore.

    Kwambara neza si ukwambara ibihenze, ahubwo ni ukugirira isuku imyamabaro yawe, kumenya kujyanisha amabara, kwambara ibikubera atari ibyo wiganye bagenzi bawe kandi bitagendanye n'imiterere yawe,..

    6.Ite ku mirire yawe

    Abakobwa n'abagore bakunda ibiribwa n'ibinyobwa biryoherera, birimo amasukari menshi. Si byiza ku buzima bw'umuntu. N'ubwo ubifata wumva bifite uburyohere, ni nako bigira ingaruka mbi ku buzima. Uri kwikururira indwara ya diyabeti/igisukari. Ugomba gutangira kwitabira imyitozo ngororamubiri, kuko igira akamaro kanini harimo kugabanya isukari mu mubiri, kuyaza ibinure mu rwego rwo kwirinda umubyibuho,…

    7.Wikwihutira gushaka umugabo

    Gukora ubukwe ukava mu nzu ya so na nyoko, ni indoto za buri mukobwa aho ava akagera. Ariko gukora ubukwe, bihabanye no kubaka urugo rugakomera. Kubyitondamo no kutabihubukira ni ingenzi cyane. Wirebera ku bandi, ingendo y'undi iravuna. Wikoreshwa n'igitutu cy'abantu, ngo wihutire gushaka umugabo kuko sibo bazakubakira. Gushaka umugabo ukubaka urwawe ntawe bitanyura, ariko kubaka rugakomera bikaba byiza kurushaho. Nta kikwirukansa, kandi ngo iyihuse yabyaye igihumye. Niba utarabona umugabo, ni uko igihe kitaragera kandi byanze bikunze, uwo Imana yakugeneye arahari.

    8.Ntugategere umusore amaboko iteka

    Iyi nayo, ni ingeso abakobwa bamwe bakunda kugira mu rukundo, ugasanga ibibazo bye byose agomba kubikemurirwa n'umusore w'inshuti ye. Iyo bimeze bitya, uretse no kuba umubera umutwaro aho kumubera umukunzi, agaciro yaguhaga karagabanuka ndetse akagera n'aho akwinuba. Shakisha akazi cyangwa icyo gukora kikwinjiriza, bizatuma akubaha kurushaho.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-urashaka-kuzavamo-umugore-mwiza-cyane-ihatire-gukora-ibi-bintu-vuba-na-bwangu-ukiri-ingaragu/

  • Remera: Abanyeshuri biga muzika no gutunganya… – #rwanda #RwOT

    Kigali Art and High Definition Center ni ikigo kimaze gushinga imizi mu mujyi wa Kigali, kikaba gikorera mu murenge wa Remera hafi na Prince House. Iki kigo cyakira abanyeshuri bashaka kwiga ibijyanye n’umuziki, gutunganya amajwi n’amashusho, gufotora by’umwuga, n’ibindi. Gufungura imiryango kw’iri shuri biratanga icyizere cyinshi cyo gukomera no kurenga imbibi k’umuziki nyarwanda na cyane ko ugiye kunguka abanyamwuga benshi bazajya bakora umuziki baranawize mu mashuri meza arangajwe imbere na Kigali Art and High Definition Center bityo bikabafasha kurushaho kuwukora kinyamwuga ari na ko umenyekana cyane i mahanga.

    Hitayezu Jonas, Umuyobozi w’iki kigo gifatiye runini umuziki w’u Rwanda, yavuze ko akunda cyane imyidagaduro. Yavuze ko kuri we guteza imbere urubyiruko mu kwihangira imirimo ari iby’agaciro ari nayo mpamvu yahisemo gushinga ikigo cyigisha muzika no gutunganya amajwi n’amasho kugira ngo mu minsi iri imbere abo yigishije nabo bazavemo abahungu n’abakobwa b’aba Producer n”aba Photographer beza.

    Akomeza ashimangira ko ikigo cye ‘Kigali Art and High Definition Center’ kigomba kuza ku isonga mu bigo byigisha muzika no kujya gisohora abahanga mu bya muzika. Ubwo abanyeshuri bari mu rugendo shuri kuri Pacis TV, Umunyeshuri witwa Ineza Diane wiga muri iki kigo ibijyanye no gutunganya amashusho, yabwiye InyaRwanda.com ko ubu nawe agomba kuzavamo umunyamakuru mwiza uzi kwitwara neza imbere ya Camera no kuba yayobora amashusho kuri Televiziyo runaka.

    Yagize ati: “Iki kigo ni cyiza cyane, nkunda uburyo batwigisha neza no kuduha uburere bwuje ikinyabupfura, ibintu mbona bishimishije cyane. Ubu nanjye nakwaka akazi nk’umunyamakuru cyane uyobora amashusho kuri Televiziyo runaka”.

    Abanyeshuri bicaye muri Studio bakirigita gitari bumva amajwi n’injyana 

    Nkusi Kenny nawe wiga ibijyanye no gutunganya amashusho (Videography), yavuze ko nta handi yari kujya kwiga kuko Kigali Art and High Definition Center itanga ubumenyi bufite ireme mu bijyane n’amasomo bigisha mu gihe cy’amezi 6. Avuga ko bizamufasha kwihangira umurimo akaba yajya akorera abantu batandukanye ibijyanye n’amashuho. 

    ‘Kigali Art and High Definition Center’ nk’uko twabivuze haruguru ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ukeneye serivisi batanga wabahamagara kuri telefone zikurikira: 0781513041 cyangwa 0788350361. 

    Uyu mukobwa amaze kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho by’umuziki

    Kabya inzozi zawe ubifashijwemo na Kigali Art and High Definition Center

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110964/remera-abanyeshuri-biga-muzika-no-gutunganya-amajwi-namashusho-muri-kigali-art-and-high-de-110964.html

  • Ubu ni igihe cyo kubyina dutambire Uwiteka ya… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ma saa cyenda ni bwo Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever) yatangaje inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta bwe na Dorcas Ingabire basezeranye kubana akaramata kuwa 7 Ukuboza 2019. Ni umwana wa kabiri w’umukobwa bibarutse kuko n’imfura yabo ari umukobwa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp, Papi Clever yavuze ko ahaye ikaze umukobwa we, yongeraho ko umutima we wuzuye ibyishimo. 

    Uyu muramyi yakurikijeho ifoto y’umugore we Ingabire Dorcas ateze amaboko, maze munsi yayo yandika amagambo agaragaza ibyishimo bikomeye biri mu mutima we kubera ibyiza byinshi Imana ikomeje kubakorera. Papi Clever ati “Ndakwishimiye mukunzi (yabwiraga Dorcas). Ubu ni igihe cyo kubyina twitambire Uwiteka yakoze ibikomeye”. Yanatangaje ko uyu mwana w’umukobwa bibarutse bamwise Kylie. 

    Bibarutse nyuma y’amasaha macye bagaragaye barimo kuririmbana muri gahunda bamazemo igihe yo gufasha abantu kwegera intebe y’Imana binyuze mu kuyiramya. Ni gahunda bise ‘Morning Worship’, bakaba bageze ku gace ka 95 (EP 95). Muri ako gace k’iminota 5 n’amasegonda 49, baba barimo kuririmba indirimbo yo mu gitabo ivuga ngo “Sinzibagirwa igihe nakizwaga, ni igitangaza kuko njye munyabyaha nahawe agakiza”.

    Tariki 28/08/2020 ni bwo Papi Clever na Dorcas bibarutse imfura yabo y’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 2 bibarutse imfura, kuri ubu bamaze kwibaruka ubuheta, nawe akaba ari umukobwa. Papi Clever na Dorcas barakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki bakora ndetse mu kwezi gushize ho bari ku mwanya wa mbere mu bahanzi nyarwanda ba Gospel bakunzwe cyane kuri Youtube, bakaba bari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Meddy mu bahanzi bose bo mu Rwanda.

    Ubuheta bwa Papi Clever na Ingabire Dorcas

    Papi Clever na Dorcas bari mu mashimwe menshi

    Ingabire Dorcas hamwe n’imfura ye Oakylnn

    Papi Clever yabwiye umugore we Dorcas ko ubu bageze mu gihe cyo kubyinira Imana

    REBA HANO PAPI CLEVER NA DORCAS BARIMO KURIRIMBANA MBERE Y’AMASAHA MACYE NGO BIBARUKE UBUHETA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110967/ubu-ni-igihe-cyo-kubyina-dutambire-uwiteka-yakoze-ibikomeye-papi-clever-na-dorcas-mu-byish-110967.html

  • Ole yasimbutse kigabo umutego yatezwe nubuyo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu Bwongereza bakinaga imikino y'umunsi wa 10 yagaragayemo gutungurana cyane ku makipe yari yakiriye.

    Umukino wari ingenzi cyane ku bafana ba Manchester United bitewe n'amagambo yari yawubanjirije, warangiye bafite akamwemwe nyuma yo gutsindira Tottenham mu rugo, ikipe ikazamuka ku rutonde rusange rwa shampiyona.

    Ubuyobozi bwa Manchester United bwari bwamenyesheje umutoza Ole ko natsindwa na Tottenham nta zindi mvugano ahita asezererwa nta mananiza, gusa siko byagenze kuko yatsinze Tottenham kandi anayirusha gukina neza.

    Nubwo Manchester United yari hanze, yari iri ku gitutu cyo guhindura amateka mabi y'umusaruro mubi ikipe imaze iminsi ifite kandi yarashoye amafaranga menshi igura abakinnyi bakomeye bo kuyifasha kwegukana ibikombe.

    Manchester United yari yahinduye abakinnyi n'imikinire, yatangiye neza umukino igaragaza inyota y'ibitego, bigaragara ko irusha Tottenham kugera cyane imbere y'izamu.

    Umutoza Ole yari yabanje mu kibuga De Gea, Varane, Lindelof, Maguire, MC Tominay, Shaw, Fred, Bisaka, Fernandez, Cavani na Cristiano.

    Nyuma yo kwisirisimba kenshi imbere y'izamu rya Tottenham, ku munota wa 39 Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu atsindira Manchester United igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandez.

    Iyi kipe y'umutoza Ole yakomeje gukina neza ishaka gutsinda ibindi bitego, irusha Tottenham kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko iminota 45 y'igice cya mbere irangira Manchester United iyoboye umukino ku ntsinzi y'igitego 1-0.

    Manchester United yagarutse mu gice cya kabiri gahunda ari uguhiga ibitego byinshi.

    Ku munota wa 64 Manchester United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Edinson Cavani ku mupira mwiza yahawe na Cristiano Ronaldo.

    Nyuma yo kubona ibitego bibiri, Ole yakoze impinduka avana mu kibuga Cristiano asimburwa na Rashford, ndetse na Bruno avamo asimburwa na Matic.

    Rashford winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye Manchester United igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 86 ku mupira mwiza yahawe na Matic.

    Iminota 90 yarangiye Manchester United yegukanye amanota atatu y'ingenzi yari ikeneye cyane, itsindiye Tottenham mu rugo ibitego 3-0.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester United izamuka ku rutonde rwa shampiyona, aho yavuye ku mwanya wa munani yari iriho ijya ku wa gatanu n'amanota 17.

    Indi mikino yabaye ku wa gatandatu:

    Leicester City 0-2 Arsenal

    Liverpool 2-2 Brighton

    Burnley 3-1 Brentford

    Manchester City 0-2 Crystal Palace

    Newcastle United 0-3 Chelsea

    Watford 0-1 Southampton

    Cristiano na Cavani bafashije Man,United gukura amanota atatu kuri Tottenham

    Rashford yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United

    Ole yahaye umutekano akazi ke nyuma yo gutsinda Tottenham

    Manchester United yakuye intsinzi y’ibitego 3-0 ku kibuga cya Tottenham

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110969/ole-yasimbutse-kigabo-umutego-yatezwe-nubuyobozi-bwa-manchester-united-110969.html

  • Niba ugifite imwe muri izi telefoni ntuzongera gukoresha WhatsApp mu kwezi gutaha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwashyize hanze ubwoko bwa telefoni 43 zitazongera gukoresha iyi porogaramu guhera mu kwezi gutaha k'Ugushyingo 2021.

    Abantu babarirwa muri za miriyoni bakoresha telefone bashobora gufungirwa WhatsApp nyuma yuko porogaramu yohererezanya ubutumwa itangaje ko izahagarika serivisi mu buryo bwa terefone zishaje.

    WhatsApp yashyize ahagaragara urutonde rurerure rwa terefone zigendanwa 43 zikoresha Android na iOS iri munsi ya 4.04 zitazongera kuboneka ku rubuga rwayo guhera mu Gushyingo 2021.

    Dore urwo rutonde:

    Samsung models

    1. Galaxy Trend Lit

    2. Galaxy Trend II

    3. Galaxy SII

    4. Galaxy S3 mini

    5. Galaxy Xcover 2

    6. Galaxy Core

    7. Galaxy Ace 2

    LG models

    1. Lucid 2

    2. Optimus F7.

    3. Optimus F5

    4. Optimus L3 II Dual

    5. Optimus F5

    6. Optimus L5

    7. Optimus L5 II

    8. Optimus L5

    Dual 9. Optimus L3 II

    10. Optimus L7

    11. Optimus L7 II Dual

    12. Optimus L7 II

    13. Optimus F6

    14. Enact

    15. Optimus L4 II Dual

    16. Optimus F3

    17. Optimus L4 II

    18. Optimus L2 II

    19. Optimus Nitro HD and 4X HD

    20. Optimus F3Q.

    ZTE

    1. Grand S Flex

    2. ZTE V956

    3. Grand X Quad V987

    4. Grand Memo

    Huawei

    1. Ascend G740

    2. Ascend Mate

    3. Ascend D Quad XL

    4. Ascend D1 Quad XL

    5. Ascend P1 S

    6. Ascend D2

    Sony

    1. Xperia Miro

    2. Sony Xperia Neo L

    3. Xperia Arc S

    Alcatel

    1. One Touch Evo 7

    Source : https://yegob.rw/niba-ugifite-imwe-muri-izi-telefoni-ntuzongera-gukoresha-whatsapp-mu-kwezi-gutaha/

  • Rayon Sports na AS Kigali zatangiye Shampiyona neza cyane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona 2021/2022 itsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 1 wabereye kuri Stade ya Kigali mu gihe AS Kigali nayo yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 iyisanze ku kibuga cyayo.

    Mu mukino wari witezwe na benshi, Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 Mukura VS cyabonetsehakiri kare, ku munota wa 4,gitsinzwe na Rharb Youssef ukomoka muri Maroc ku mupira mwiza yahawe na Onana.

    Rayon Sports yakomeje kurusha Mukura VS aho yasatiraga ndetse igenda irema uburyo bwinshi bw'ibitego ariko kububyaza umusaruro biranga.

    Ku munota wa 34, ba myugariro ba Mukura VS batakaje umupira ufatwa na Onana aroba umunyezamu Sebwato ariko Kayumba Soter ahita awukuramo.

    Ku munota wa 37, Mukokotya wa Mukura VS yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Bonheur awukuramo.

    Habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Muhire Kevin yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikurwamo na Sebwato, umupira ujya muri koruneri.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Mukura VS yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 49 ibona Cou Franc yatewe na Mantore Jean Pipi,umupira ugakubita igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 57, Youssef yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu Prince kuwushyira mu izamu biramunanira.

    Nyarugabo Moïse yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wasubijwe inyuma na Hategekimana Bonheur n'ikirenge, ugeze kuri Opoku William awutera n'umutwe, ariko ku bw'amahirwe make ya Mukura Victory Sports ujya ku ruhande.

    Mu minota y'inyongera, Nishimwe Blaise wasimbuye Onana, yateye ishoti rikomeye ari muri metero nka 35, umupira ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Nicholas Sebwato.Umukino warangiye ari 1-0.

    Ku rundi ruhande, Espoir FC yari yakiriye AS Kigali i Rusizi itsindwa ibitego 2-0 bya Abubakar Lawal na Shaban Hussein 'Tshabalala'.

    Marines FC yari yakiriye Gasogi United kuri Stade Umuganda, itsindwa igitego 1-0 cyinjijwe na Ndabarasa Trésor mu gihe Kiyovu Sports ikina na Gorilla FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Kumi n'ebyiri.

    Ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira, nabwo hateganyijwe imikino ine irimo uzahuza Etincelles FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, Etoile de l'Est na Police FC i Ngoma, Musanze FC na Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane ndetse na APR FC izakirira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali.

    Uko imikino yose yagenze:

    Rayon Sports 1-0 Mukura VS
    Rharb Youssef 04' ⚽️

    Espoir FC 0-2 AS Kigali
    Aboubakar Lawal 08'
    Hussein Tchbalala 88'

    Marines FC 0-1 Gasogi United
    Tresor Ndabarasa 56'

    18H00:
    Kiyovu Sports vs Gorilla FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-na-as-kigali-zatangiye-shampiyona-neza-cyane

  • Miss Vanessa yashimangiye ko muri Kigali nta rukundo rukihaba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Vanessa Uwase abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze amagambo ashimangira ko muri Kigali nta rukundo rukihaba.

    Amagambo Miss Vanessa yashyize hanze agira ati ” In Kigali you give your heart to someone. The next thing you know, they have already made brochettes from it “.

    Miss Vanessa yavuze ko muri Kigali nta rukundo rukihaba

    Source : https://yegob.rw/miss-vanessa-yashimangiye-ko-muri-kigali-nta-rukundo-rukihaba/

  • Amwe mu mafoto utabonye y’ubukwe bwa Senateri Evode #rwanda #RwOT

    Senateri Uwizeyimana Evode ku munsi w’ejo yasezeranye n’umukunzi we Zeba Abayisenga imbere y’amategeko.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 aho basezeranyijwe n’umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge.

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake cyane bikaba byari no mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Biteganyijwe ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzzba mu Kuboza n’aho abatumiwe bakazakirirwa muri Intare Arena.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amwe-mu-mafoto-utabonye-y-ubukwe-bwa-senateri-evode