Category: Uncategorized

  • Huye : Abafatanywe 40.000Frw y’amiganano bavuga ko bayishyuwe n’abakoresha babo ariko banze kubavuga #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, ni Ndahayo Maurice w’imyaka 24, yafatanywe amafaranga ibihumbi 30, naho Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William w’imyaka 20 bafatanwa amafaranga ibihumbi 10 na yo y’amiganano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira. Bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.

    SP Kanamugire yagize ati 'Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu nazo z’impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.'

    Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba.

    Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abafatanywe-40-000Frw-y-amiganano-bavuga-ko-bayishyuwe-n-abakoresha-babo-ariko-banze-kubavuga

  • Huye: Batatu bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano batawe muri yombwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2021, bakaba bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu w’Amahoro.

    SP Kanamugire yagize ati “Polisi yabanje kubona amakuru ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kubikuza, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira 2021 Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu na zo z’impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”

    Abo bantu bose uko ari batatu biregura bavuga ko ayo mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, ko baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’Amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    source : https://ift.tt/3mvXt22

  • Kuba abakobwa batsindira ku manota macye ni ukubagaragaza nk’abanyantege nke-Kankindi abona bidakwiye #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo urubyiruko ruturuka mu miryango inyuranye itari iya Leta yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yahuriraga mu biganiro bigamije ubufatanye mu kuzamura uburinganire kugira ngo umubare w’Abagore baba mu nzego zifata ibyemezo wiyongere.

    Uru rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko bigiyemo byinshi bigaruka ku iterambere ry’Umugore haba mu Rwanda no mu biyaga bigari, bagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga mu gukangurira Abagore kwitinyuka.

    Kankindi Vanessa wo mu Rwanda avuga ko abagore bakitinya mu kwitabira ibikorwa byabateza imbere ariko bazakomeza kubakangurira kwitinyuka bakitabira ku bwinshi imirimo igaragara nk’aho yahariwe abagabo.

    Ati 'Abagore ntabwo barabasha kwisanga ku buryo bugaragara mu myanya y’ikoranabuhanga nko mu gutwara abantu, naho mu myanya y’inzego zifata ibyemezo bamaze kwisangamo ari benshi tugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, kuko abenshi mu gitsinagore barakitinya.'

    Kankindi yagaragaje ko igihe kigeze ngo no mu burezi bihinduke, Abana b’Abahungu n’abakobwa bahabwe amahirwe angana, kuko atumva impamvu abantu bakora ibizamini bimwe ariko mu gutanga amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho Abakobwa bagahabwa amahirwe menshi, ibi bibagaragaza nk’abanyantege nke imbere ya basaza babo.

    Kankindi avuga ko ibi bidakwiye kuko abanyeshuri bose baba barize kimwe kandi bakabazwa bimwe ku buryo iyo ubasumbanyije ku manota mu kubazamura mu byiciro runaka, biba bigaragaza ko hari uruhande rufite intege nke mu gihe ubu bizwi ko icyo umuhungu yakora n’umukobwa yakibasha.

    Musha Placide uturuka mu mugi wa Goma avuga ko iwabo uburinganire nubwo bwemejwe butubahirizwa, akavuga ko bazakomeza kubiharanira ko byubahirizwa nko mu Rwanda.

    Ati 'Twebwe iwacu muri Congo usomye neza Itegeko Nshinga ryacu mu ngingo ya 14 ryemeza uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu myanya ya politike ariko ntibyigeze byubahirizwa kuva ryatorwa muri 2006, mu Rwanda byarubahirijwe ku buryo 30% y’abagore irubahirizwa tuzakomeza urugamba natwe bizagera ubwo byubahirizwa.'

    Frère Vital Ringuyeneza, umuyobozi wa Vision Jeneusse Nouvelle avuga ko bahuje uru rubyiruko kubera ko mu Rwanda hari intambwe igaragara mu buringanire ugereranije na Congo.

    Ati 'Twahuje Urubyiruko 15 rwaturutse mu rwanda, turuhuza ni abandi 15 bo muri RD Congo mu kugira ngo urubyiruko rube umusemburo w’uburinganire hagati y’Abagabo n’Abagore kuko mu Rwanda hari intambwe tumaze gutera ku buringanire, ndetse n’imyumvire y’Abanyarwandakazi bamaze kwitinyuka, ugereranyije n’ibyo urubyiruko rwo mu gihugu cy’abaturanyi ruvuga.'

    Mugisha Francois, Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero n’ubukangurambaga rusange avuga ko barebeye hamwe uko bazajya bahanahana amakuru y’uburinganire

    Ati 'Twasangiye amakuru y’uko uburinganire buhagaze muri ibi bihugu byombi, maze turebera hamwe aho abagore bageze bitinyuka ndetse baninjira mu nzego zifata ibyemezo.'

    Mugisha avuga ko abagore bashoboye, basabwa kwitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye.

    Ati 'Kuvuga uburinganire n’ubwuzuzanye ntibivuze ko abagabo n’abagore bahinduka kimwe. Ahubwo bivuze ko uburenganzira n’amahirwe bihari bombi babihabwa kimwe.'

    Imibare y’abagore yagiye izamuka mu nzego zifata ibyemezo aho ubu muri Guverinoma ari 51%, gusa mu bakuriye Intara enye (4) n’Umujyi wa Kigali ubu umwe kuri batanu ni umugore.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kuba-abakobwa-batsindira-ku-manota-macye-ni-ukubagaragaza-nk-abanyantege-nke-Kankindi-abona-bidakwiye

  • Perezida Kagame yeretse G20 icyakorwa kugira ngo intego yo gukingira 70% muri 2022 igerweho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu umukuru w’igihugu yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi ari nacyo kiyoboye G20 muri iki gihe.

    Iyi nama ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19 ari nako igerageza kuzahura ubukungu bwashegeshwe bikomeye n’ingaruka z’icyo cyorezo.

    Mu kiganiro cyagarutse ku bukungu n’ubuzima ku Isi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzahura ubukungu bidashoboka mu gihe cyose hakiri ubusumbane mu gusaranganya inkingo za COVID19.

    Yagize ati “Ntidushobora gutsinda icyorezo cya COVID19 hatabayeho gusaranganya inkingo ku buryo bungana kandi ni na cyo bisaba kugira ngo ubukungu buzahuke. Abanyafurika bagize 18% y’abatuye Isi bose, ariko doze z’inkingo zitageze no kuri 5% ni zo zageze ku mugabane wacu. Kuziba icyo cyuho birasaba ibintu 3 kandi ubushake bwa G20 muri byo ni ingenzi nk’uko byagaragaye.”

    Yunzemo ati “Icya mbere, tugomba gukomeza gutanga inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta gucogora kugira ngo tuzagere ku ntego yo kuba twamaze gukingira 70% muri 2022 hagati. Nyuma yo gutangira biguruntege, COVAX ubu yongereye umuvuduko, turashimira ibihugu byakomeje kwemera izindi nkingo birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi n’ibihugu byibumbiye muri uwo muryango ndetse n’ibindi. Icya kabiri, inzego z’ubuzima zigomba kongererwa ubushobozi kugirango zibashe gukingira abantu benshi. Icya Gatatu, tugomba kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

    Aha ni na ho Umukuru w’igihugu yahereye maze avuga ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal ndetse n’ikigo kabuhariwe mu gukora inkingo, BionTech, ari kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy’ubusumbane mu isaranganywa ry’inkingo ku Isi.

    Yagize ati “99% by’inkingo Afurika ikenera izikura hanze. Turifuza ko muri 2040 tuzaba twikorera byibura 60% yazo. Muri iki cyumweru ibihugu by’u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano na BionTech yo kubaka uruganda rukora inkingo rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA rukazatangira kubakwa muri 2022 hagati. Ikoranabuhanga n’ubumenyi bizahabwa ibigo byo muri ibyo bihugu ndetse na doze z’inkingo zizakorwa zikwirakwizwe muri Afurika. Iyi ni intambwe ikomeye yagizwemo uruhare rukomeye n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’uw’ubumwe bw’u Burayi.”

    Uretse ubukungu n’ubuzima, iyi nama ya G20 iranagaruka ku kibazo cy’ingufu ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.”

    Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yanahuye kandi anagirana ibiganiro n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi Charles Michel, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi Dr.NGOZI Okonjo-Iweala ndetse n’umwamikazi w’Ubuholandi Maxima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yeretse-G20-icyakorwa-kugira-ngo-intego-yo-gukingira-70-muri-2022-igerweho

  • Ngoma : Wa munyerondo waciwe ikiganza n’abajura yatangiye guhabwa ubutabera #rwanda #RwOT

    Mbonigaba Innocent wari usanzwe ari mu umwe mu bakora irondo ry’umwuga, yaciwe ikiganza n’abagabo babiri tariki 12 Nzeri 2021 ubwo bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima wazo uherereye mu Kagari k’Agatare.

    Icyo gihe bahise batoroka, gusa nyuma baje gufatirwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro aho bari baratokeye.

    Aba bagabo ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no kwiba hakoreshejwe intwaro bakoreye mu Karere ka Ngoma mu kwezi gushize.

    Aba bagabo bavukana barimo uw’imyaka 40 na murumuna we w’imyaka 30, baheruka gufatirwa mu cyuho bari kwiba inanasi mu mirima y’abaturage bafatwa n’irondo. Icyo gihe batemye ikiganza cy’umunyerondo umwe bahita batoroka.

    Abafashwe uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana kandi dosiye yabo yamaze gukorwa inoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 28 Ukwakira 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Wa-munyerondo-waciwe-ikiganza-n-abajura-yatangiye-guhabwa-ubutabera

  • CSP Kayumba wayoboraga Mageragere ubu Ufunze avuga ko yagambaniwe, ati 'Si ndi umuntu wo kwiba ibisuguti' #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba na bagenzi be bahoze bafatanyije mu buyobozi bw’iriya Gereza, bakurikiranyweho kwiba ariya mafaranga yari ku ikarita ya Visa Card y’umunyamahanga ubundi bakayifashisha batumiza ibikoreho binyuranye birimo telephone zigezweho, imivinyo n’ibisuguti.

    Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira, CSP Kayumba Innocent yatangiye kwiregura ku byaha bitatu akekwaho nyuma y’uko ku itarki ya 01 Ukwakira 2021 SP Ntakirutimana Eric wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge na we yireguye agahakana ibyaha byose akekwaho.

    CSP Kayumba Innocent wagarutse ku buryo yamenyanye na Amani Olivier uvugwaho kuba yaramufashishije kwinjira mu ikoranabuhanga kugira ngo bibe ariya mafaranga, yabwiye urukiko ko kugirango bamenyane byaturutse ku wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS) Ujeneza Chantal wamusabye kuzajya amufasha akavugana n’umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19

    CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko ibyaha byose uko ari bitatu Ubushinjacyaha bumukekaho atabyemera kuko nyiri bwite wabikoze abyemera akanereka urukiko uko yabikoze.

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Olivier Amani ubwo yari mu rukiko muri Kamena 2021 yemereye urukiko ko ari we wibye Kassem Ayman Mohamed basanzwe bafunganwe akagobekamo

    CSP Kayumba ati 'Ibintu byose byavuzwe na Amani Olivier Ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo yavuze hano nta kimenyetso na kimwe yeretse urukiko usibye kubivuga mu magambo kandi urukiko ntabwo rugendera ku magambo rugendera ku bimenyetso.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Ayman Kassem ari we wabwiye CSP Kayumba Innocent ko yibwe amafaranga kuri Visa Card bitandukanye n’uko Olivier Amani yavuze ko ari we wabibwiye Ayman Kassem ko yibwe.

    CSP Kayumba ati 'Nyuma y’aho Ayman ambwiriye ko yibwe amafaranga ni bwo iperereza ryatangiye dutangira gukurikirana icyo kibazo.'

    CSP Kayumba Innocent ahakana ubujura ashinjwa ahubwo ko yabugeretsweho na Amani kugira ngo amufungishe.

    Ati 'Ubushinjacyaha bundega icyaha cy’ubujura, mu buzima bwange ntabwo ndiba nta na Dosiye ngira y’ubujura, sinshobora kwiba ngo ncure umugambi wo kwiba ibintu ndinze nindangiza nibe ibisuguti.'

    Ku cyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, CSP Kayumba yagize ati 'Murabyibyibuka ko Amani Olivier ari we wabyiyemereye nacyo murumva ko atari njye ukwiye kukiryozwa.'

    Akavuga ko n’Icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe na cyo cyakozwe na Olivier Amani ari mu bikorwa bye by’ubujura.

    CSP Kayumba Innocent ati 'Ndasaba imbabazi ko namwizeye akageza aho ahora ariya mahano yo kwiba umufungwa mugenzi we akoresheje Telephone twamuhaye zari zarafatiwe muri gereza mu bihe bitandukanye, njye nta mugambi wo gukora icyaha nigeze ngira n’umwe.'

    Akomeza agira ati 'Ariko ndemerera urukiko ko Olivier Amani yandangaje kugira ngo agere ku mugambi wo wiba Kassem Aymman Mohamed, icyo nanjye ndacyemera. Ntabwo ndi Umuntu wafatanya gucura umugambi n’umufungwa wo kwiba ibisuguti n’ibihumbi 800Frw.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yizeye Olivier Amani abibwiwe n’abakoresha be kuko Ujeneza Chantal yamusabye kuzajya amufasha kuko ari inshuti y’umubyeyi we

    Ati 'Ibi byose byambayeho ni ubugambanyi nakorewe n’abantu bakoresheje baciye muri Amani Olivier.'

    CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uyu Olivier Amani ari 'umujura kabombo kuko atari ubwa mbere afungiwe ibyaha by’ubujura bifitanye isano n’ikoranabuhanga' ati 'no muri 2019 Olivier Amani yarafunzwe kubera ubujura bwe n’uyu munsi ibyaha yakoreye muri muri Gereza ni byo bimufunze.'

    Olivier Amani yunganirwa mu mategeko na Me Utazirubanda Ghadi yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byavuzwe na CSP Kayumba Innocent ndetse n’abamubanjirije kuburana mbere ye ari bo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephaim.

    Amani yongeye kubwira urukiko ko ibyo yakOze byose byo kwiba Kassem yabikoreshejwe ku gahato akabikora arengera ubuzima bwe ko we nta mugambi yarI afite wo kwiba Kassem ko kandi kuva yatangira kubazwa yabyemereye inzego zose zabimubajije akanabisabira imbabazi.

    Amani arasabirwa kutongera gukoza ikiganza kuri Mudasobwa

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ijambo ngo bugire icyo buvuga ku myiregurire y’abaregwa, bwasabye urukiko ko bwazazana mudasobwa zibiweho Kassem Mohamed Ayman kuko bwamaze kuzifatira kugira ngo Olivier Amani yereke urukiko uko ubwo bujura yabukoze.

    Abar mu cyumba cy’urukiko bose bahise basakuriza hejuru bati 'Amani yongeye gukora kuri Mashine noneho abo yakwiba byagenda gute ?'

    Abaregwa nabo babwiye urukiko ko Olivier Amani atari umuntu wo guhabwa mudasobwa kuko ibyo yayikoreyeho bihagije.

    CSP Kayumba Innocent yahise abwira urukiko ko icyo ubushinjacyaha bwavuze ko bufite mudasobwa zibiweho Mohamed Kassem Ayman bwabeshye urukiko kuko zose zikiri mu kazi ka RCS.

    Aberegwa bose bamaze kwiregura ku byaha byose bakekwaho n’ubushinjacyaha, bakaba basabye urukiko kubagira abere kuko babihakana.

    Umucamanza yahise asubika urubanza kuko amasaha yari yarenze arwimurira kuwa 12 Ugushyingo 2021 humvwa Ubushinjacyaha bunasabira ibihano abaregwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboraga-Mageragere-ubu-Ufunze-avuga-ko-yagambaniwe-ati-Si-ndi-umuntu-wo-kwiba-ibisuguti

  • Akuzuye umutima : Akamwenyu ni kose kuri Evode wasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Inkuru yo gusezerana kwa Evode Uwizeyimana na Abyisenga Zena yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira gusa basezeranye ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira.

    Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umushingamategeko muri Sena y’u Rwanda, yarahiriye ku idarapo ry’u Rwanda kubana mu buryo bwemewe n’amategeko na Zena Abayisenga.

    Ni umuhago wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy.

    Biteganyijwe ko indi mihango yo gusezerana kwa Evode n’umukunzi we izaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

    Evode Uwizeyimana ni umwe mu Banyapolitiki bakiri bato bazwi cyane mu Rwanda kubera ibitekerezo akunze gutanga akenshi bikunze kuba bishingiye ku isesengura ry’amategeko mpuzamahanga.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Akuzuye-umutima-Akamwenyu-ni-kose-kuri-Evode-wasezeranye-n-umukunzi-we-AMAFOTO

  • Irebere uko Andereya asomye umunyamakuru Yago. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe muri ba bagabo batatu bagufi byamenyekanye Imusanze, Andereya yagaragaye arimo asoma umunyamakuru Yago nyiri yago tv show ikorera kuri YouTube. Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho arimo asoma Yago kwitama, amusoma akanya katari gato kandi muburyo budasanzwe. Muri Aya mashusho Yago yerekaga abafana be uburyo Paul yasutse(yaboshye) Dread, nuko Andereya aturuka hirya asuhuza Yago aramuhobera aranamusoma mu buryo budasanzwe. Abinyujije ku mbugankoranyambaga Yago yashyize hanze Ayo mashusho, yarebe hano.👇👇👇

    Source : https://yegob.rw/irebere-uko-andereya-asomye-umunyamakuru-yago/

  • Jay Squeezer(Kasuku) yatutse abakobwa bifuza abakunzi babakire.(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo umenyerewe nkumushyushya rugamba ku mbuga nkoranyambaga Jay Squeezer cyangwa se Kasuku, yagaragaye mumashusho arimo asobanura impamvu Imana hari amasengesho itinda gusubiza. Muri aya mashusho atangira avuga ko yamaze kumenya impamvu Imana itindagusubiza amasengesho amwe namwe. Asobanura akoresheje urugero, ati ubu hari abari gusaba Imana ko ibakiza bari mu bitano hakaba nabakobwa bari gusaba imana aba boyfreinda babakire. Muri aya mashusho yihanangiriza abo bakobwa abatuka abereka ko ataribyo, ngo Imana ntiyareka gufasha abarwayi ngo ize kugushakira boyfriend wumukire. Reba Aya mashusho hano👇👇👇

    Source : https://yegob.rw/jay-squeezerkasuku-yatutse-abakobwa-bifuza-abakunzi-babakire-video/