Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 iri kubera mu Butaliyani.

    Ni ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo habaga ikiganiro ku ‘mihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije’.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intego ibihugu bikize byihaye yo kujya bigenera ibikiri mu nzira y’amajyambere miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere, isa nk’iyananiranye.

    Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w’Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ayo mafaranga yemejwe ko nibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z’amadorali ya Amerika agamije guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza, nk’inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n’ibindi biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ni ingingo imaze igihe yigwaho ariko itarahabwa umurongo uhamye, aho ibihugu bikize bikwiye gutanga amafaranga y’impozamarira ku bihugu bikennye cyane ko ari byo bigira uruhare mu guhumanya ikirere.

    Agaruka kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje ko iyi nama ya G20 ikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma kugira ngo iyi ntego ishyirwe mu bikorwa.

    Ati “Intego yo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n’igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo. Inama ya G20 y’uyu mwaka ni amahirwe yo kongera kuvugurura iyo ntego, dukeneye gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

    Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko Afurika yiteguye gufatanya n’Isi yose mu gushakira hamwe igisubizo ku kibazo cy’imyuka ihumanya ikirere nubwo atari yo yoherezayo myinshi.

    Ati “Ibihugu bikomeye ku Isi nibyo byohereza 80% by’imyuka ihumanya ikirere, Afurika siyo ntandaro y’imihindagurikire y’ikirere ariko dushobora kandi dukwiye kuba bamwe mu bashaka igisubizo kandi twiteguye kubikora.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere igatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yavuze ko ibi rubikora mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydro fluorocarbons.

    Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n’ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n’iyoherezwa mu kirere ry’uyu mwuka wa hydrofluorocarbons ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k’izuba kazwi nka ‘Ozone’ karinda abatuye Isi kugerwaho n’ubukana bw’imirasire yaryo.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo hirindwe imihindagurikire y’ibihe, ibihugu byose bikwiye guhagurukira kubahiriza aya masezerano.

    Yasabye ko ubwihwituzi ku kugira icyo ibihugu bikora mu kurwanya imihindagurikira y’ibihe bukwiye kugarukwaho cyane mu nama yiga ku hazaza h’Isi mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP-26.

    Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize kurekura inkunga byemereye ibikennye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

    source : https://ift.tt/3nOmXqM

  • Abagenzacyaha barimo guhugurwa ku kurwanya inkongi no kuzikoraho iperereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura hahuguwe abagenzacyaha 30, aba bakaba ari ikiciro cya kabiri gihuguwe.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aba bagenzacyaha babanza guhugurwa ku bigize inkongi, ibiyitera n’uko yirindwa.

    Yagize ati “Tubanza kubagaragariza ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) biba mu muriro, uko wakwitwara habaye inkongi, amoko y’inkongi n’ibiyizimya. Tunabagaragariza ibituma habaho inkongi ndetse n’ingamba zo kwirinda ko gazi itekeshwa yatera inkongi.”

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo kugaragariza abagenzacyaha imiterere y’inkongi z’umuriro n’ibiyitera, banahugurwa uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro, basobanurirwa ko gukora iperereza ahabaye inkongi bitandukanye n’ahabaye ibindi byaha.

    Yagize ati “Abagenzacyaha tubagaragariza uburyo bwo kumenya icyateye inkongi. Nk’umugenzacyaha agomba gusonukirwa inkongi icyo ari cyo, mbese akagira ubumenyi rusange ku nkongi.”

    Abagenzacyaha bagaragarizwa ko gukora iperereza ku cyateye inkongi bisaba ubushishozi bwimbitse, bakagera ahabereye inkongi bakamenya icyateye inkongi niba ari impanuka isanzwe cyangwa hari uwagize uruhare mu guteza iyo nkongi ku bushake.

    Ibyo umugenzacyaha ashobora kubigeraho abajije abatangahabuhamya yasanze ahabereye inkongi ndetse na we agakusanya ibimenyetso by’ibyo yiboneye n’amaso ye.

    Kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (RFB) bamaze guhugura abagenzacyaha barenga 60, abahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, bari ikiciro cya Kabiri. Biteganijwe ko buri wa Gatandatu w’icyumweru hazajya hahugurwa abagenzacyaha.

    Iryo shami rya Polisi kandi rimaze igihe ritangiye ibikorwa by’amahugurwa mu bigo bitandukanye ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Byose biri mu mugambi wo kugira ngo buri muturarwanda agire ubumenyi rusange ku kwirinda inkongi no kwitabara igihe yabaye.

    source : https://ift.tt/3CM7Ftb

  • Ngiyi inkuru y'inshamugongo kuri Maneke wari ufite ibiro 300. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru ya Uwimana Ingabire Jacqueline wamamaye nka Maneke wari urembeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri,  nyuma yo gufatwa n'uburwayi bwa stroke https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-cyane-kuri-wa-mubyeyi-wibiro-300-mwakunzedore-uko-bimugendekeyevideo/, kuri ubu inkuru y'inshamugongo ni uko uyu mubyeyi yitabye Imana.

    Inkuru y'urupfu rwa Maneke yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nkuko tubikesha Big town Tv ikorera kuri Youtube.

    Jacqueline yakunzwe nabatari bake mu Rwanda, kubera uburyo byari biteye amatsiko kumva umuntu upima ibirori 300 byose.Uyu mubyeyi yari atuye mu Karere ka Musanze aho yakoreraga akazi k'ubucuruzi yakoreraga mu isoko rya Musanze.

    Imana imuhe iruhuko ridashira. 

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-inkuru-yinshamugongo-kuri-maneke-wari-ufite-ibiro-300/

  • Umunyamakuru David Bayingana yavuze amagambo akomeye kuri Ish Kevin. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino David Bayingana usanzwe ukora kuri BnB fm, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yagize icyo asaba abakunzi bimyidagaduro ndetse numuziki anavuga ijambo rikomeye ku Muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu njyana ya Trappish. Ibi David yabitangaje Nyuma yuko uyu Ish Kevin yakoze igitaramo cye cya mbere kikagira umusaruro ugaragara aho Bantu bitabiriye bari bishimiye kuba muri icyo gitaramo, muri make Ish Kevin ndetse nabandi bahanzi baserutse muri iki gitaramo baratwitse tuvuze mukinyarwanda kigezweho. David Bayingana yavuze mu rurimi rwicyongereza tugenekereje mukinyarwanda yagize ati 'Nkabakunzi ba muzika dukwiye kwita kuri uyu musore muto… Ni imali.' Arongera ati yewe Ish Kevin komeza uguruke.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-david-bayingana-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-ish-kevin/

  • Perezida Kagame yibukije ibihugu bikize gutanga inkunga yihariye byemereye ibikennye #rwanda #RwOT

    Imyaka isaga itandatu irashize, i Paris mu Bufaransa Umuryango w'Abibumbye wemeje ko hari amafaranga azajya ava mu bihugu bikize agahabwa ibihugu biri mu nzira y'amajyambere mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'ihindagurika ry'ikirere.

    Ayo mafaranga yemejwe ko nibura buri gihugu kizajya gihabwa miliyari 100 z'amadorali ya Amerika agamije guhangana n'ingaruka zatewe n'ibiza, nk'inkangu, umwuzure, amapfa adasanzwe n'ibindi biterwa n'ihindagurika ry'ikirere.

    Perezida Kagame witabiriye iyi nama ya G20 yabwiye abayitabiriye ko iyi ntego ibihugu bikize byihaye itubahirijwe bityo ikwiriye gushyirwa mu ngiro.

    Ati'Intego yo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n'igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo. Inama ya G20 y'uyu mwaka ni amahirwe yo kongera kuvugurura iyo ntego, dukeneye gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ryayo.'

    Perezida Kagame yashimiye Abaminisitiri b'Imari na ba Guverineri ba Banki Nkuru z'ibihugu biyemeje gushyigikira ibihugu byazahajwe na COVID-19 kurusha ibindi.

    Yavuze ko inkunga yihariye ya miliyai 650 z'amadolari y'Amerika yatanzwe vuba aha n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) ari intambwe ishimishije mu kugabanya ibura ry'amafaranga mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere

    Ati: 'Miliyari 21 z'iyo nkunga yihariye ni zo zimaze guhabwa ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Hakenewe ubushake bwo kongera iyo nkunga hagendewe ku bikenewe. Turashimira ibihugu byemeye kubikora. Ibyo bizatuma habaho ukwigobotora ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 mu buryo bwihuse kandi burambye ku bihugu bidafite ubushobozi bwo kuzahura ubukungu bwabyo.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere igatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yavuze ko ibi rubikora mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurinda iyangirika ry'akayunguruzo k'izuba, hagabanywa umwuka woherezwa mu kirere wa hydro fluorocarbons.

    Aya masezerano yasinyiwe i Kigali n'ibihugu 197 mu Ukwakira 2016, avugurura ayasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1989, agamije kugenzura ikoreshwa n'iyoherezwa mu kirere ry'uyu mwuka wa hydrofluorocarbons ugira uruhare rukomeye mu kwangiza akayunguruzo k'izuba kazwi nka 'Ozone' karinda abatuye Isi kugerwaho n'ubukana bw'imirasire yaryo.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo hirindwe imihindagurikire y'ibihe, ibihugu byose bikwiye guhagurukira kubahiriza aya masezerano.

    Perezida Kagame yasoje ashimira gahunda y'ubufatanye bwa G20 n'Afurika bwatangijwe mu mwaka wa 2017 ku buyobozi bw'u Budage, aho Umukuru w'icyo Gihugu Angela Merkel yasigasiye iyo gahunda kuva yashingwa kugeza n'ubu, bikarema amahirwe mashya yo guhuza Afurika n'ibihugu bigize uwo muryango mu buryo bwihariye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-ibihugu-bikize-gutanga-inkunga-yihariye-byemereye

  • Umusore yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gusambanya umukobwa w'umupfumu #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo w'imyaka 14 bimuviramo urupfu nyuma y'iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.

    Bivugwa ko nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b'uyu mukobwa yasambanyije w'imyaka 14 asaba imbabazi ndetse anasaba inkari z'uyu yasambanyije kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.

    Umwe mu baturanyi b'uyu musore yabwiye H-Metro ko Kudakwashe yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n'uyu mukobwa w'umuvuzi gakondo ku wa gatanu w'icyumweru gishize.

    Yagize ati “Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje cyane kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugabo.

    Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe.

    Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe.

    Inshuti ze zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose ariko biba iby'ubusa.

    Amaherezo yaje kumbwiza ukuri nk'umugore ukuze, ko yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo.

    Yasuye ababyeyi b'umukobwa maze abasaba inkari ze kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk'uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha.

    Kudakwashe, umubyinnyi wa Nyau akaba n'umurinzi wa parikingi y'imodoka, bivugwa ko yararanye n'umukobwa w'uyu muvuzi gakondo mu gihe inshuti ye nayo yari kumwe na mukuru w'uyu mwana we w'imyaka 19 y'amavuko ahantu hamwe mu ijoro ryo ku wa gatanu ushize.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Sally Mugabe kugira ngo usuzumwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-gusambanya-umukobwa-w-umupfumu

  • Umukobwa yarize ayo kwarika amenye ko atwite inda yatewe n'umupadiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Joyce Dzidzor Mensah wahoze ari Ambasaderi w'abanduye virusi itera SIDA muri komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA muri Ghana, yarijijwe n'agahinda ko kuba yamenye ko ashobora kuba atwite inda yatewe na padiri.

    Nk'uko uyu mukobwa yabyerekanye kuri facebook, yagaragaje ko atewe ubwoba no kuba atwite kandi yaraboneje urubyaro ndetse akaba atari yiteze gusama.

    Yakomeje atangaza ku rubuga rwa Facebook, ko umuntu wamuteye inda ari umupadiri w'idini gatolika ufite icyicaro i Hamburg.

    Mu magambo ye arira yagize ati'Mana, ndakwinginze umfashe. Sinshobora gutwita. Sinigeze nsinzira ijoro ryose. Oh, data nkunda nkura mu mva nyamuneka fasha umukobwa wawe kuko sinshobora kongera gutwita. Umugabo wanteye inda na we ni Padiri Gatolika uba i Hamburg '.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yarize-ayo-kwarika-amenye-ko-atwite-inda-yatewe-numupadiri/

  • Amashusho y'umunsi:The Ben na Pamella basiganywa kwiruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bitangarijwe ko The Ben na Pamella Uwicyeza berekeje muri Tanzania aho barimo kugirana ibihe byiza by'urukundo kuri ubu hagiye hanze amashusho yabo barimo gusiganwa kwirukanka. Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye Miss Pamella na we birukanka ku mucanga w'ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika muri Tanzania. The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira. Nyuma yo kwambika Miss Pamella impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumunsithe-ben-na-pamella-basiganywa-kwiruka/

  • Umwana uri munsi y’imyaka ibiri ntiyagombye kwerekwa televiziyo cyangwa telefone – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Joël Monzée, umuhanga mu by’imikorere y’imitsi ndetse no mu by’imitekerereze wo muri Canada yagize “Mu gihe cyose ubuzima bw’umuntu bumara, ubwonko bwiyubaka kandi buhinduka hagendewe ku byo bugaburirwa”.

    Ibyo ngo bivuze ko umwana uhora yerekwa ibiganiro n’amashusho kuri televiziyo, imikino kuri za ‘tablettes’, kuri za mudasobwa cyangwa se kuri za telefoni ngo yumva ibimukikije agendeye kuri ayo amashusho abona, aho kugendera ku byo umubiri we ubamo cyangwa se ibyo aganira n’abandi.

    Dr Monzée ati “Icyo abantu bashobora kubona, ni uko abana bamara umwanya munini imbere y’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bareba amashusho n’ibiganiro bitandukanye, usanga bibagora cyane kuba bakwishushanya igihe babisabwe, n’ubwo baba bafite imyaka hagati y’irindwi n’umunani (7-8). Ahubwo umwana akaba yashushanya ibijumba binini, cyangwa se ibibiriti, kuko bimugora, kuba yashushanya umubiri we. Kuko ni umwana utarigeze yiruka, ngo ashinge gatebe gatoki, ashushanye, akatagure ibipapuro n’ibindi, ahubwo wirirwa areba amashusho yo kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga. Uwo rero anahura n’ingorane zo kwiga ngo afate, kandi bigatangirira no mu mashuri y’incuke”.

    Ati “Intego si ugushyira ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga mu kimpoteri ngo bijugunywe nk’imyanda, kuko bifite akamaro mu buzima bwacu, bishobora no kwifashishwa mu kwiga. Ahubwo biba ikibazo iyo ibyo bikoresho bikoreshejwe nk’aho ari bwo buryo bukomeye buhari bwo gushimisha umwana. Icyo gihe biba bibi”.

    Dr Monzée asobanura ko imiryango yahisemo kugabanya umwanya ibikoresho by’ikoranabuhanga byaka mu ngo zabo abana babireba, yagiye ibona abana bongera gukunda no kwishimira ubuzima n’ibihe byiza bagirana n’imiryango yabo ndetse na bagenzi babo bo mu ishuri mu gihe baganira.

    Uwo muhanga avuga ko bitoroshye kwambura umwana ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, kuko ababikoresha bahinduka imbata zabyo vuba cyane.

    Ati “Intego si ugutuma ababyeyi bagira inkomanga ku mutima, cyangwa se abarezi bifashisha ibyo bikoresho mu gihe bagiye kuruhuka. Ariko ni ngombwa kugenzura kugira ngo ikoreshwa ry’ibyo bikoresho ritarenza urugero”.

    Monzée yasobanuye ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko guha abana ibyo bikoresho bya za televiziyo, telefoni n’ibindi bigira uruhare mu gutuma abakiri bato bagira ibibazo bijyanye n’imyitwarire.

    Dr Monzée yasobanuye ko umwana akenera umwanya kugira ngo ashobore kwiga no kumenya. Mu 2014, Ikinyamakuru ‘New York Times’ ngo cyagaragaje ko Steve Jobs, washinze sosiyete ya ‘Apple’ ikora ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, atemereraga abana be kuba bafata ibyo bikoresho ngo babimarane umwanya.

    Ikindi kandi ngo ibinyamakuru bitandukanye byagaragaje ukuntu abayobozi bakuru bakora mu kitwa ‘Silicon Valley’ muri California bishyurira abana babo amashuri yigenga atemera za ‘tablettes’ na za mudasobwa nka ‘Waldorf School’ y’ahitwa Peninsula, bagamije kugira ngo abana bafate umwanya wo gutekereza, bazamure ubushobozi bwabo bwo gutekereza ndetse no kuba bavumbura ibintu bitandukanye.

    Dr Monzée avuga ko guhoza umwana imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, byagira ingaruka mu gutuma atamenya ibyo akunda cyangwa icyo yifuza kuzakora mu buzima bwe, umwana ngo akaba yarangiza amashuri yisumbuye ataramenya icyo yifuza kuzakora mu buzima bwe.

    Ati “Nta na rimwe abana bahora imbere y’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bafata umwanya ngo batekereze icyababera cyiza, cyangwa se icyo bakunda gukora”.

    Igihe umwana yemerewe kumara imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga hakurikijwe ikigero cye nk’uko ubushakashatsi bubyerekana

    Umwana ufite kuva kuri 0 kugeza ku myaka 2 ntiyemerewe kubireba

    Umwana ufite kuva ku myaka 2 kugeza kuri 4 ntagomba kurenza isaha imwe ku munsi

    Umwana ufite imyaka 5 kugeza kuri 11 yagombye kutarenza amasaha abiri ku munsi.

    Dr Monzée asanga ababyeyi n’abandi barezi bakwiye kwiga guhakanira abana no kubangira rwose igihe bahora basaba kureba za televiziyo cyangwa za telefoni kugira ngo batazagera aho baba imbata z’ibyo bikoresho (dépendance).

    Yagize ati “Niba umwana wanjye ansabye ananyinginga ngo nzajye muha ikirahuri kimwe cy’inzoga buri munsi kugira ngo yishime, nzamuhakanira. Uko ni ko byagombye kugenda no kuri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga ku bana. Ni ngombwa gushyiraho imirongo ntarengwa”.

    source : https://ift.tt/3w9cnyr

  • APR FC na Police FC zakiriye nabi cyane amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Amakipe 2 y'ashinzwe umutekano w'igihugu ariyo APR FC na Police FC yatangiye shampiyona ya 2021/2022 yihaniza ayazamutse mu cyiciro cya mbere aho yayatsinze ibitego 3.

    APR FC iheruka gutwara ibikombe 2 bya shampiyona idatsinzwe,yakiriye Gicumbi FC izamutse vuba iyitsinda ibitego 3-1 birimo 2-0 mu gice cya mbere.

    Igitego cya mbere cya APR FC cyinjijwe na Kwitonda Alain Bacca kuri penaliti ku munota wa 28 hanyuma Bizimana Yannick ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 41.

    Mu gice cya Kabiri,APR FC yongeyemo igitego cya 3 cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 53.Igitego cy'impozamarira cya Gicumbi FC cyatsinzwe na Leku Kelvin ku munota wa 73.

    Ku rundi ruhande,Police FC yerekeje i Ngoma inyagira ikipe ya Etoile de l'Est ibitego 3-0.

    Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Dany Usengimana ku munota wa 7',Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 44' na Iyabivuze watsinze icya 3 ku munota wa 89' .

    Uko indi mikino yagenze:

    Etincelles 0-0Rutsiro FC
    Musanze FC 3-1 Bugesera FC
    [Irokan (P)3',Kanza 57',Shaulin (OG)86' ||Mugisha Didier 84']

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-na-police-fc-zahaye-ikaze-ribi-cyane-amakipe-yazamutse-mu-cyiciro-cya