Category: Uncategorized

  • Chicharito wamenyekanye Muri Manchester United mu gahinda ko gutandukana n'umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wahoze muri Manchester United na West Ham yavuze ko yataye umutwe nyuma yo gupfusha sekuru yakundaga cyane.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 yatandukanye n'umugore we ndetse amakuru yagiye hanze n'uku madamu Kohan yahise afata indege yisubirira iwabo muri Australia hamwe n'abana babo bombi mu mwaka ushize.

    Uyu mukinnyi yabwiye urubuga rwo muri Amerika The Ringer ati: “Ntabwo nabaye umugabo mwiza nari nkeneye kuba, ntabwo nabaye umubyeyi ukomeye nifuzaga kuba.

    Ntabwo namubereye inshuti ikomeye. Ntabwo nabaye umuntu mwiza nifuzaga kuba. '
    Mushiki w'uyu rutahizamu wa LA Galaxy, Ana Silvia, avuga ko urupfu rwa sekuru wabo nawe wahoze akina umupira w'amaguru Tomas Balcazar mu mezi 17 ashize rwabashenguye cyane.

    Yagize ati 'Byaramuhungabanyije cyane.

    Sinzi uko yashoboye gukina muri uriya mwaka w'imikino. Byari bimeze nkaho isi yose iguye mu munota umwe. '

    Hernandez yanze gusubiza ibibazo bijyanye n'umubano we na nyina w'abana be bombi Nowa na Nala.

    Urubuga TMZ Sports rwavuze ko umugore wa Chicharito yatanze impapuro za gatanya muri Gashyantare uyu mwaka, avuga ko mugenzi we atigeze mufasha kurera buri munsi abana babo bombi.

    Bivugwa ko yasabye uyu mukinnyi ibihumbi 73.000 by'amapawundi buri kwezi kugira ngo amufashe kurera aba bana.

    Chicarito yavuze ko sekuru yari 'se wa kabiri' bityo urupfu rwe rwamushegeshe cyane bituma atakaje ubushake bwo kubyuka,kurya no gusasa uburiri bwe nyuma y'urupfu rwe.

    Ndetse yemeje ko yariraga cyane iyo yabaga ari mu myitozo wenyine mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19.

    Chicharito akinira ikipe ya LA Galaxy muri MLS,shampiyona ya Amerika yasinyemo amasezerano y'imyaka 3 muri Mutarama umwaka ushize.



    Chicharito yemeje ko yagize uruhare mu gutandukana n'umugore we

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chicharito-wamenyekanye-muri-manchester-united-mu-gahinda-ko-gutandukana-n

  • Knowless na Massamba bateranye imitoma karahava. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Knwoless abinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram yashyize hanze amafoto abiri ari kumwe n'Intore Massamba umuhanzi ukomeye munjyana gakondo. Muri Aya mafoto Knowless na Massamba bari bafatanye bari kumwenyura bigaragara ko bishimwe. Aya mafoto yafashwe ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Massamba yari yateguye. Knowless yaherekeje Aya mafoto namagambo agira ati intore cyane arenzaho nutumenyetso twumutima. Massamba nawe arasubiza ati'warakoze cyane mukobwa wanjue nkunda kuza mugiyaramo cyanjye. Nakunze nukuntu waje waririmbye.'
    Knowless nawe arongera ati 'kandi nawe papa mwiza! byari ibyishimo bikomeye.'

    Source : https://yegob.rw/knowless-na-massamba-bateranye-imitoma-karahava/

  • Afurika yiteguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 31 Ukwakira 2021, mu nama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi (G20) aho baganiraga ku mihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

    Perezida Kagame yavuze ko bitewe n’ibyavuye mu nama ya COP-26 bisa n’aho nta mwanzuro wari waboneka, na none raporo ya IPCC yerekana ko igihe ari kinini cyangwa gito kugira icyo bakora.

    Yavuze ko nta gikorwa gifatika cyari cyakorwa ku cyemezo cyo gukusanya miliyari 100 z’Amadorali buri mwaka agamije kubungabunga ibidukikije ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’uko byari biteganyijwe.

    Yongeyeho ko iyo nama ya G20 y’uyu mwaka, hakwiye kwibukwa iyo mihigo ndetse ko hanakenewe gahunda yo kuyishyira mu bikorwa.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikize byihariye 80% by’ibyuka ihumanya mu kirere, ko Afurika atariyo igira uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere, ariko initeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura impamvu zose zitera iyo mihindagurikire y’ikirere.

    Yakomeje avuga ko muri Nyakanga 2021, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washyizeho gahunda nshya y’imyaka itanu igamije gukora ku buryo uyu mugabane uhora utoshye (African Union Green Recovery Action Plan), ufite ingufu zisubira, urusobe rw’ibinyabuzima no gushyiraho umutungo w’amafaranga agamije kubungabunga ibyo bikorwa.

    Yanashimangiye ko hakenewe kuvugurura imisanzu yagenwe na buri gihugu kugira ngo bihuzwe n’icyo cyifuzo.

    Mu Rwanda, ngo hashyizweho ingamba z’igihugu zijyanye no gukonjesha, kugira ngo uburyo busanzwe bwo gukongesha (Hydrofluorocarbones) bugira uruhare runini mu gutera ubushyuhe isi buhagarikwe.

    Yavuze ko icyo gikorwa kijyanye n’amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.

    Perezida Kagame yongeyeho ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano byuzuye, ari kimwe mu bishobora gutuma ingamba zafashwe mu kugabanya umuvuduko w’imihindagurikire y’ikirere uriho.

    Yunzemo ko yizeye ko ibyihutirwa ku mihindagurikire y’ikirere aribyo bizaherwaho mu nama ya COP-26, izatangira ku munsi w’ejo.

    source : https://ift.tt/3CwF9LH

  • Serge yavuze uko abahanzi ba gospel bahawe ag… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, mu gitaramo cy'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi aririmbye muri iri serukiramuco. Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atewe ishema no kongera gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki nyuma y'igihe kinini.

    Serge yabaye umuramyi wa gatatu uririmbye muri Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi witegura gusohora Album 'Icyambu' na Aline Gahongayire uri gutegura Album ye nshya.

    Serge, ni umuhanzi w'umuhanga udashidikanwaho na benshi. Umuziki we wumvikanye mu mitima ya benshi kuva mu 2012 kugeza n'ubu. Ni inzira avuga ko ashikamyemo kuko afite Kristo muri we!

    Muri iki gitaramo, Iyamuremye yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki azi neza urugendo abaramyi bagenze kugira ngo bumvikanishe ko umuziki bakora nawo ubabiza ibyuya bityo ko ukwiye guhabwa agaciro, ubatumiye akabishyura aho kumva ari uguhimbaza Imana gusa.

    Uyu muhanzi yavuze ko Gospel yo mu 2012 itandukanye kure na Gospel yo mu 2021 ashingiye ku kuba icyo gihe umuntu yaratumiraga umuhanzi uhimbaza Imana akamuha amazi yo kunywa mu gihe muri iki gihe umuhanzi yishyurwa n'ubwo atari menshi.

    Ati 'Mbere wajya kuririmba ahantu bakaguhereza amazi yo kunywa [Akubita agatwenge]. Ariko ubu ng'ubu bisa n'aho abantu batangiye gusobanukirwa y'uko umuntu aba yavuye ahantu hatandukanye kugira ngo aba yagera aho agiye gutaramira abantu. Rero, ibintu ntabwo bikiri nka mbere.'

    Serge yavuze ko muri iki gihe hari gutegurwa ibikorwa bitandukanye by'umuziki, kandi ko n'abahanzi ba gospel basigaye batekerezwa muri ibi korwa kugira ngo babiririmbemo.

    Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wa gospel uri kugana aheza cyo kimwe na secular. Ashimangira ko ashimishwa na byinshi, ngo hamwe no kuramya no guhimbaza Imana n’anafaranga araza.

    Serge aritegura gusohora Album nshya yise 'Urugendo'. Muri Iwacu Muzika Festival yifashishije abaririmbyi b'abahanga mu majwi aririmba indirimbo zirimo 'Yesu agarutse' yakoranye n'itsinda rya James na Daniella, 'Biramvura', 'Arampagije' n'izindi.


    Serge Iyamuremye yabaye umuramyi wa Gatatu uririmbye muri Iwacu Muzika Festival

    Serge yavuze ko abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana batagihabwa amazi gusa mu bitaramo


    Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki wa Gospel uri kwaguka

    Serge yavuze ko abategura ibikorwa bitandukanye basigaye biyambaza n'abaramyi


    Serge yavuze ko kuva mu 2012 yamenye Imana, kandi ko ariho akomora amahoro yo mu mutima


    Muri iki gitaramo, Serge yaririmbye ageraho aranicurangira gitari  

    Uyu muhanzi agaragaza ko yishimiye kongera gutaramira abafana be n'abakunzi n'umuziki

    Serge yaririmbye indirimbo 'Yesu agarutse' yakoranye na James na Daniella

    KANDA HANO UREBE SERGE IYAMUREMYE YITWAYE MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110971/serge-yavuze-uko-abahanzi-ba-gospel-bahawe-agaciro-kuva-ku-guhabwa-amazi-kugera-ku-mafaran-110971.html

  • APR FC yatsinze Gicumbi FC #rwanda #RwOT

    APR FC yatangiye shampiyona itsinda Gicumbi FC ibitego 3-1, ni mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo hashize, uyu munsi yari yakomeje hakinwa imikino yari isigaye y’uyu munsi.

    Kuri Stade Regional i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Gicumbi FC, ni umukino yatsinze mu buryo buyoroheye.

    Ku munota wa 28, APR FC yari yamaze gufungura amazamu kuri penaliti yatsinzwe na Bacca ku ikosa ryari ryakorewe Manishimwe Djabel.

    APR FC yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Yannick Bizimana ku mupira yari acomokewe na Djabel ku munota wa 41. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 53 APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Dieudonne nyuma y’ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo asubizamo n’umutwe.

    Ku munota wa 55, Claude na Gilbert bavuyemo hinjiramo Anicet na Guilain.

    Ku munota wa 70 Gicumbi FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Calvin Leku ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Nsengayire Shadaddy.

    APR FC yahise ikora izindi mpinduka Dieudonne wagize ikibazo cy’imvune na Bacca bavuyemo hajyamo Byiringiro Gilbert na Nizeyimana Djuma, Djabel yahaye umwanya Keddy ku munota wa 78. Umukino warangiye ari 3-1.

    Mu yindi mikino Police FC yatsinze Etoile del’Est 3-0, Musanze FC itsinda Bugesera FC 2-0.

    APR FC yatsinze Gicumbi FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-gicumbi-fc

  • Bahangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’Umujyi wa Butare birimo gukendera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu zahoze zituwemo n
    Inzu zahoze zituwemo n’aba évolués ziri mu marembera, iyi ni imwe muri eshatu zari zisigaye

    Mu birangamateka bibahangayikishije harimo inzu zaturwagamo n’aba ‘évolués’ mu gihe cya gikoroni, ni ukuvuga abantu bari barize mu ishuri ry’abasisita (assistants) ari ryo GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare).

    Izo nzu zari nyinshi ahitwa i Ngoma, muri zo hakabamo n’iyigeze guturwamo na Kigeli Ndahindurwa.

    Zagiye zisenywa n’abaziguze na Leta bakahubaka izindi zijyanye n’igihe tugezemo, ku buryo hasigaye ebyiri zonyine. Na zo imwe ubu iri ku isoko, indi na yo abayituyemo bafite gahunda yo kuyisenya bakubaka indi ijyanye n’igihe.

    Hirya y’aba évolués hari karitsiye yitwaga Ibereshi (Quartier belge), urebye yari ituwemo n’abari abakozi bo mu ngo b’abakoroni, hanyuma hagakurikiraho aho bitaga mu Giswayire hari hatuwe n’abayisiramu.

    Aho mu Giswayire na ho mu byaharangaga bigihari harimo umusigiti wa mbere wahubatswe, bigaragara ko ushaje, n’inzu ebyiri harimo imwe y’umuntu wari ukomeye muri aka gace, ishakaje ibice by’ingunguru.

    Ugarutse mu mujyi rwagati, hari Hotels ebyiri z’ingenzi ari zo Ibis na Faucon. Kuri ubu Ibis yamaze kuvurururwa ntikimeze nka mbere yanahinduriwe izina, icyakora Hotel Faucon yo yemerewe kuzagumana isura yahoranye.

    Hakurya ya Hotel Faucon hari inzu itagikorerwamo iri kugenda isaza, mu bihe byashize yari ‘Librerie Universitaire’. Abakurikirana amateka bavuga ko yigeze kuba ibiro bya Burugumesitiri wa Mukura.

    Inzu z’ubucuruzi z’ahitwa mu Cyarabu na zo urebye zarasenywe, kugira ngo hubakwe inshyashya za etaje, icyakora hari nkeya cyane zihasigaye.

    Inzu zaturwagamo n
    Inzu zaturwagamo n’ab évolués mu gihe cy’abakoroni. Iyo hagati yatuwemo na Kigeli Ndahindurwa, kandi hamwe n’iyo hino ubu zasimbujwe izijyanye n’igihe, iyo hepfo na yo yamaze gusamburwa

    Abatishimiye kuba ibi birangamateka bigenda bikendera usanga bifuza ko ibisigaye byabungabungwa, kugira ngo umunsi ubukerarugendo bushingiye ku muco bwateye imbere i Huye, ntihazabure burundu ibirangamateka byerekanwa.

    Uwitwa Nowa Niyonizeye agira ati “Nk’amazu asigaye i Ngoma hakarebwe uko abungabungwa akaba ikimenyetso kigaragara ba mukerarugendo bazajya berekwa, ku buryo wababwira uti aha hahoze hatuye umuntu runaka, atari ukumwereka etaje n’igishushanyo cy’uko hari hameze. Kuko icyo gihe ntaho byaba bitandukaniye no gusoma ibitabo.”

    Cécile Kamaliza na we ati “Byoroha cyane iyo urimo gusobanurira mukerarugendo arimo areba ikintu, kuruta kukimusobanurira mu magambo, nyamara byarashobokaga ko n’icyo kimenyetso ugisigasira, ukamusobanurira icyo areba.”

    Jérôme Kajuga uyobora ishami ry’umuco n’ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko bumwe mu buryo bwo kubungabunga inzu nk’iz’i Ngoma zatuyemo aba évolués ubu ziri mu marembera, ari uko abakizifite bazirikana agaciro kazo mu bukerarugendo, ubwabo bakazibungabunga.

    Agira ati “Kongera kuzigurira Leta ngo izisubirane ntibishoboka, kuko icyemezo cyarafashwe. Ariko byibura uwayiguze yumve agaciro kayo. Kuko kuyisenya akubaka indi wenda iriho amabati, ntibiyiha agaciro karusha kuba abitse uwo murage. Ushobora gusanga anayigize ikodeshwa yahenda kurusha hoteli.”

    Yungamo ati “Ntabwo turatangira kumva agaciro k’umurage, ariko njyewe uyimpaye sinayigurana inzu y’ibirahure.”

    Ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya mu kurinda ikendera ry’ibirangamateka, Jérôme Karangwa, Umuyobozi w’ingoro y’umurage w’umuco n’imibereho by’Abanyarwanda y’i Huye, avuga ko itegeko ririnda ibimenyetso ndangamurage bifatika ryasohotse muri 2016.

    Umusigiti wa mbere w
    Umusigiti wa mbere w’Abayisilamu uri ahitwa mu Giswayire i Ngoma

    Ngo risaba uturere kuvuga ahari ibyo bimenyetso kugira ngo bibungabungwe, birindwe, bibe ibimenyetso by’igihugu, rikanasaba ko habaho amateka abiri ya Minisitiri: iryerekana urutonde rw’ibyo bimenyetso ndangamurage n’irigena uko bikorerwaho ibikorwa by’ubucuruzi binabungabungwa.

    Icyakora, kugeza ubu ayo mateka yombi ntarasohoka.


    source : https://ift.tt/3bqhP6v

  • SOBANUKIRWA ububi bw’indwara y’Amibe,mbese war’uziko ishobora no kugera ku bwonko mugihe itavuwe neza? #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo Amibe itavuwe neza ishobora gukwira umubiri wose kugeza no mu bice by’ubwonko .

    Wakwibaza uti ese Amibe niki ? Yandura ite ? Wayirinda ute ?

    Amibe n’ indwara itera ububabare no kuribwa mu mara bitewe n’udukoko dutera indwara two mu bwoko bwa protozoa histolytica d’entamoeba.

    Umuntu yandura Amibe iyo anyoye amazi cyangwa ibiryo byandujwe n’utu dukoko.
    Amibe zitembera mu rwungano ngogozi maze zigafata icumbi mu mu rura rw’amata aho zicukura zishakisha ubwihisho.

    Amibe zishobora no gukwirakwira mu bice by’umubiri nk’ Umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’ahandi mu mubiri igihe uzirwaye ativuje hakiri kare.
    Amibe zigabanijemo amoko menshi , ariko izikomeye cyane kandi zangiza umubiri n’ izitwa histolytica d’Entamoeba zigabanijemo ibice bibiri .
    Zikunze kuba mu bice by’isi bishyuha cyane cyane muri Afurika aho zinagira amahirwe yo kororoka kubera umwanda.

    Hari Amibe zibera mu mara umuntu ashobora kubana nazo igihe atazi ko azirwaye , ariko iyo zimaze kumuzahaza mu mara [ Amara ] nibwo atangira gucibwamo , akituma amaraso ndetse akanaribwa mu nda bikabije cyane.

    Ubwoko bwa kabiri ni ubwa Amibe zirenga amara zikajya mu bindi bice by’umubiri nk’umwijima, ibihaha, ubwonko ndetse n’uruhu. Kugira ngo zigere kuri iyo ntera bitwara igihe kirekire kandi bigaterwa n’uko uzirwaye atazivuje.

    Indwara zituruka ku mwanda zirimo inzoka zo mu nda ziterwa n’udukoko twitwa protozoa twibasira amara tuyanyunyuzamo ibitunga umubiri. Iyo Amibe zakurenze kandi zifata ibindi bice birimo umwijima bigatuma agasabo k’indurwe kadakora , maze indurwe yarekuraga mu gusukura amaraso ntizibe zikigiye.

    Iyo Amibe zibasiye ibihaha ubibwirwa n’uko ukorora igikororwa gisa n’umuhondo kandi kirimo amaraso ndetse ukanagira ububabare bukabije mu gituza n’umuriro mwinshi rugeretse.
    Kubo Amibe zafashe impyiko, usanga barwara indwara zifata imyanya icamo inkari ndetse kandi bakanagira igisebe ku mpyiko.

    Bimwe mu bitera Amibe :

    • Umwanda ukwirakwiza turiya dukoko dutera Amibe. Utwo dukoko tuboneka mu mazi yanduye ndetse n’ibiryo byandujwe natwo. Kurya ibiryo byandujwe n’amasazi ndetse n’imibu.

    • Kwicara ku ntebe umuntu wanduye utu dukoko twitwa histolytica d’entamoeba yicayeho nabyo biri mu bikwirakwiza Amibe.
    • Kurya imboga n’imbuto byarongeshejwe amazi adatetse cg adasukujwe siro bikwirakwiza Amibe ku rwego rwo hejuru.

    • Ku bakunzi b’inyama cyane cyane iz’ingurube nabo ni ukuzirya bari menge , kuko iyo zatetswe nabi ari isoko yo kwandura za Amibe.

    Tukiri ku mbonekarimwe kandi abakunda zingaro nabo ni ukuzitondera cyane cyane iz’ihene, inka n’izindi nyamaswa kuko iyo zitetswe cg zokejwe zitaronzwe neza n’amazi atetse biba byoroshye cyane kugira ngo umuntu afatwe n’izi nzoka zo mu nda.

    •Amibe kandi abantu barayanduzanya ayi arinayo mpamvu abantu bagomba kwitwararika ku isuku y’intoki zabo mbere yo kurya, guterura umwana, kumwonsa ndetse n’ibindi bikorwa.
    Hakwiye kwigwa ku buryo gukorana mu ntoki byagabanuka , n’ubwo gusuhuzanya ari igikorwa cyiza cy’umuco nyarwanda.

    • Isuku nke yaba ay’aho abantu batuye ndetse n’ibikorwa remezo runaka ni nyirabayazana w’ikwirakwizwa rya Amibe , ari nayo mpamvu bigora ko Amibe cg n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke zirandurwa.

    Mu zindi mpamvu zitera ikwirakwizwa ry’Amibe n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno igihe ababikora bahise bikora ku munwa biba byoroshye guhita baha urwaho izo mikorobe kumanukira mu nda zabo.

    Bimwe mu byakubwira ko urwaye Amibe :

    • Diyare idakanganye
    • Guhora uribwa mu gice cy’inda bijyana no gucika intege
    • Kumva udashaka kugira icyo urya ndetse ukumva ufite Isesemi.
    ⏺️Gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina(ubusanzwe Amibe ikona abagabo)

    Ibindi bimenyetso bikaze :

    • Gucibwamo wituma imyanda yeruraka isa n’umweru kandi irenduka ndetse ivanze n’amaraso.
    • Kubura ipfa ryo kurya burundu ndetse no gutakaza ibiro mu buryo bukabije
    • Kugira umuriro, kuruka cyane , ndetse ukagira n’uruhu rwijimye n’isura yihinnye nk’iy’umuntu ugeze mu zabukuru.

    Benshi bibaza niba koko Amibe zivurwa zigakira cyangwa se niba imiti itangwa kwa muganga ari iyo kuyoroshya gusa nyuma ikagaruka nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi hanze aha.
    Nibyiza ko twita k’ubuzima bwacu rero , twirinda kugira umwanda ndetse n’ibindi byinshi twabonye haruguru . Uwibonyeho bimwe mu bimenyetso twabonye nawe akihutira kujya kwa muganga kandi agakurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga.

    Ahangaha rero tukaba twagukusanyirije ubwoko butatu bw’inyunganiramirire zitunganyijwe kuburyo bw’umwimerere kandi bugufasha guhangana na Amibe
    kandi igakira burundu kuko ziyirandurana n’imizi.kubufatanye na DNG INTERNATIONAL
    1⃣ Gano chocolate ni Shokola ikozwe mugihumyo cya Ganoderma kiboneka kumugabane wa Asia,Cacao n’umushongi w’igisheke,iyingiyi iyo uyinyoye Amibe isohoka mugikono cyayo ikaza kuyirya kuberako iyihumurirwa ndetse ikanayiryoherwa hanyuma ukanywa ibinini bya
    2⃣ Yee garlic capsule (bitunganyijwe muri tungurusumu)ibi ninabyo byica za nzoka ziba zasohotse zije kunyunyuza Chocolate, nyuma kandi ya Yee Garlic umurwayi anywa
    3⃣ Liquid Chlorophyll Plus Guarana ikajya gusohora Amibe zapfuye ndetse niziba zitarahwana ariko zazahaye zitaranasubira mugikono cyazo,nyuma yo gufata cure yuzuye Amibe isigara ari umugani ubuzima bugasubirana umwimerere wabwo!
    Tuvura n’izindi ndwara nyinshi,tugatanga n’ubujyanama kubuzima.
    Dufasha abifuza kwirinda indwara no kwongera ubudahangarwa bw’umubiri kugirango udapfa kuvogerwa n’indwara .

    Dukorera Kigali/Nyarugenge

    TWANDIKIRE
    SMS/ ubutumwa bugufi & whatsap, cg uduhamagare
    Kuri:

    +250789501984
    Ububutumwa nubumenyesha abandi nawe uraba urokoye ubuzima bwabenshi.

    Source : https://imirasire.com/?SOBANUKIRWA-ububi-bw-indwara-y-Amibe-mbese-war-uziko-ishobora-no-kugera-ku

  • Biratangaje! umugabo wibwiraga ko yashyinguye umugore we mu 2015 yamusanze ari kumwe n' undi mugabo urukundo rugurumana , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe n' umugabo wibwiraga ko yashyinguye umugore we mu 2015 yamubonye hamwe n'undi mugabo bivugwa ko ari umukunzi we muri Kenya urukundo rumeze neza.

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Uchenga Ikahiru yabonye umugore we witwa ko yapfuye Laira Abigail i Nairobi nyuma y'igihe kinini.

    Yagaragaje ko yamaranye na we igihe kinini mbere y'urupfu rwe rw'impimbano mu 2015. Yavuze ko yatunguwe ubwo yamusangaga amubaza niba ari we maze asubiza abishimangira.

    Ati: 'sinshobora kwizera ijisho ryanjye nyuma yo kumubona, yarashyinguwe kandi uburenganzira bwe bwose bwo kumushyingura bwarakozwe, ntashobora guhakana, niwe'.

    Amakuru yizewe yemeje uru rubanza yerekanye ko uyu mugore yahimbye urupfu rwe kugira ngo ahunge ubukwe. Yari yateguye gutandukana n'umugabo we kugira ngo abane n'umukunzi we ariko Umugabo amwangira gutandukana.

    Abigail na we yemeje ibi maze agira ati: 'Nibyo, nagombaga kubikora kubera uburyo nafashwe muri ubwo bukwe, sinigeze ngira umunezero muri ubwo bukwe kandi nashakaga umudendezo'.

    Nyina w'uregwa, Portia Laira yatumiwe mu rukiko kugira ngo amubwire uruhande rwe rw'inkuru maze atangaza ko yari abizi kandi ko ashyigikiye umukobwa we kuko yashakaga ko yishima.

    Urukiko rukuru rwa Nairobi ntiruraca urubanza kuri iki kibazo kuko habaye amakimbirane akomeye hagati y'imiryango yombi mu rukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/31/biratangaje-umugabo-wibwiraga-ko-yashyinguye-umugore-we-mu-2015-yamusanze-ari-kumwe-n-undi-mugabo-urukundo-rugurumana-inkuru-irambuye/

  • Umuherwe Bill Gates yatumiye mugenzi we Jeff Bezos mu birori by'isabukuru by'akataraboneka #rwanda #RwOT

    Kuwa gatanu w'iki cyumweru,umuherwe wa kane ku isi washinze kompanyi ya Microsoft, Bill Gates yizihije isabukuru y'imyaka 66 yatumiyemo mugenzi we Jeff Bezos washinze Amazone.

    Ikirori cya Gates cyabereye muri Turukiya cyitabiriwe n'abashyitsi 50 barimo uyu Bezos cyabereye hafi ya Mediterane. Ntabwo biramenyekana niba hari uwo mu muryango wa Gates wamufashije gutegura iki kirori.

    Gates wigeze kuba umuherwe wa mbere ku isi yamanutse ku mwanya wa kane ku rutonde rw'abakire bayoboye ku isi rwakozwe na Forbes aho atunze miliyari 124 z'amadolari.

    Gates yajyanye abashyitsi be muri kajugujugu abakuye mu bwato bwe bukodeshwa miliyoni 2 z'amadorari buri cyumweru bwitwa 'Lana' aberekeza ahitwa Sea Me Beach club i Fethiye.

    Ikinyamakuru Insider cyatangaje ko Lana ifite Gym, jacuzzi, Beach club, na pisine.

    Nyuma y'ibirori, Bezos utunze miliyari 177 z'amadolari nk'uko Forbes abitangaza, ngo yagarutse muri kajugujugu yamujyanye mu bwato bwe 'Flying Fox' buba i Gokova.

    Abitabiriye ibi birori byamaze amasaha ane, bacungiwe umutekano bihambaye ubwo bari muri resitora nziza kandi yiherereye, cyane ko abakozi bayikoramo babujijwe gukoresha terefone zabo.

    Gates agira isabukuru y'amavuko kuwa 28 Ukwakira, bivugwa ko yashimishije abashyitsi be abatekera ibiryo byo mu nyanja, sushi, pizza, na champagne z'amoko menshi.

    Mu cyumweru gishize, uyu washinze Microsoft yari yasuye ikirwa kizwi cyane cya Bodrum, hafi ya Sea Me Beach.

    Nibwo bwa mbere Gates yizihije isabukuru ye kuva yatangaza ko yatandukanye n'umugore we bari bamaranye imyaka 27, Melinda Gates, bafitanye abana batatu.

    Ku ya 4 Gicurasi,nibwo Gates w'imyaka 65 n'uwahoze ari umugore we w'imyaka 56, batunguye isi ubwo bajyaga kuri Twitter bagatangaza amakuru yo gutandukana kwabo.


    Bezos yitabiriye ibirori by'isabukuru ya Gates

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuherwe-bill-gates-yatumiye-mugenzi-we-jeff-bezos-mu-birori-by-isabukuru-by