Category: Uncategorized

  • Afghanistan: Abatwaje intwaro bateye mu bukwe bagiye guhagarika umuziki bica abantu benshi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'aba Taliban yavuze ko babiri muri abo bagabo batatu bitwaje imbunda batawe muri yombi, ariko ahakana avuga ko batabikoze mu izina ry'uyu mutwe ugendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.

    Ubwo aba Taliban baherukaga ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2001, umuziki wari ubujijwe mu gihugu.

    Abategetsi bashya ntibarashyiraho iryo tegeko-teka.

    Uwabibonye yabwiye BBC ko ama-'couples' ane y'abageni ku wa gatanu yari arimo gusezeranira mu bukwe buhuriwemo mu karere ka Surkh Rod mu ntara ya Nangarhar.

    Bari bahawe uruhushya n'umukuru w'aba Taliban muri ako karere rwo gucuranga umuziki w'amajwi yafashwe mbere (utari 'live') mu gace gakoreshwa n'abagore gusa.

    Ariko nijoro, abagabo bitwaje imbunda bahinjiye ku ngufu bagerageza kumena insakazamajwi. Ubwo abashyitsi babyangaga, abo bagabo bitwaje imbunda bararashe.

    Umuvugizi w'aba Taliban Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyabaye birimo gukorwaho iperereza.

    Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), utavuga rumwe n'aba Taliban, na wo ukorera mu ntara ya Nangarhar kandi mu bihe byashize wagiye uvugwaho ko ari wo wakoze ibikorwa nk'ibyo.

    Afghanistan yigaruriwe n'aba Taliban mu kwezi kwa munani, nyuma y'aho Amerika ihakuye abasirikare bayo bari bahasigaye, izo ntagondwa zirara mu gihugu zongera gufata ibice bitandukanye.

    Ku butegetsi bwawo bwa mbere, uyu mutwe washyizeho uburyo bukakaye cyane bw'uko usobanura amategeko ya kisilamu. Ariko mu gihe cya vuba aha gishize, wagerageje kugaragaza isura irushijeho kwigengesera, mu gihe ushaka kwemerwa mu mahanga.

    Kuva aba Taliban basubira ku butegetsi, bashinjwe kwica umuririmbyi gakondo no gushwanyaguza (kumena) ibikoresho bye by'umuziki. Abaririmbyi benshi n'abahanzi ubu bamaze guhunga Afghanistan.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abatwaje-intwaro-bateye-mu-bukwe-bagiye-guhagarika-umuziki-bica

  • Kayonza: Umuturage yateye icyuma mugenzi we bapfa 1000 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Kabarungu, mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon yabwiye IGIHE ko aba basore bateranye ibyuma nyuma yo gushyamirana bapfa 1000 Frw.

    Yagize ati “Ni abasore babiri umwe yari sebuja w’undi, bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.”

    “Bamaze kunywa inzonga undi yumva ko agomba kuyamwishyura, agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe kuburyo yakomeretse bikomeye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

    Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

    Yavuze ko bagiye kurushaho kwegera urubyiruko kuko urugomo n’amakimbirane ariho biri kugaragara cyane.

    Ati “Aho bisigaye cyane ni mu rubyiruko rukunze gukoresha ibiyobyabwenge , mu bantu bakuru ho biri gucika bisigaye mu rubyiruko narwo turateganya kurwegera tukarukoramo ubukangurambaga bakirinda ibyaha.”

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Gikaya hari hagaragaye abaturage babiri bateranye ibyuma bapfa 200 Frw.

    Uru rugomo rwabereye mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza

    source : https://ift.tt/3BukNS3

  • Yagobotse ahakenewe; uko ibikoresho bya Made in Rwanda byacogoje ingaruka za COVID-19 ku gihugu – #rwanda #RwOT

    Na mbere y’uko bitangazwa ko hari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni winjiranye COVID-19 mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai, hari ingamba zari zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda basabwaga kwitwararika ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’ no guhana intera.

    Icyo gihe ab’inkwakuzi batangiye gukora ‘hand sanitizers’ mu gufasha abaturarwanda kwirinda kwanduzanya, cyane ko iki cyorezo nta makuru menshi yari agifitweho.

    Tariki ya 16 Werurwe 2020, Uwineza Nelly Aline, ni bwo yatangiye gukora ‘hand sanitizers’ abinyujije mu Kigo yashinze Tropical Brewery and Winery.

    Uyu mukobwa yakoze umuti usukura intoki w’umwimerere ‘Tropical hand sanitizer’ ndetse yawugejeje ku isoko ry’u Rwanda kuva icyo gihe.

    Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko Isi yugarijwe na COVID-19, yatekereje icyo yakora mu guhangana nayo cyane ko hand sanitizers zaburaga ku masoko y’imbere mu gihugu, ahasigaye ziva ari mu mahanga.

    Yagize ati “Mbona hari icyo gukora hand sanitizers byafashije. Hari abasanzwe bakora ibikoresho bifashishije ibinyabutabire bitandukanye ariko natwe dukoresha ibimera n’ibihingwa bitandukanye twafatanyije muri urwo rugendo.’’

    Uwineza yavuze ko we na bagenzi be binjiye mu gukora ibikoresho byifashishijwe mu guhangana na COVID-19, batanze umusanzu wabo binyuze muri Made in Rwanda.

    Ati “Byarafashije cyane kuko iyo tutabigiramo uruhare ngo tugire icyo dukora byari kugorana kujya kubikura hanze ngo haboneke ibihagije u Rwanda rwose.’’

    ‘Tropical hand sanitizer’ kuri ubu ifite ubushobozi bwo gukora litiro 1000 za hand sanitizers ku munsi bigendanye n’ubusabe yakiriye. Nibura muri iyi sosiyete hakorerwa hand sanitizers ingana na 30% y’iyinjira mu gihugu.

    Uwineza avuga ko batanga sanitizers mu bigo by’amashuri n’ibindi bifite abakozi benshi ndetse hari n’izoherezwa mu bihugu byo hanze.

    Ati “Hari icyizere ko tuzakomeza gukora hand sanitizers kuko gukaraba byabaye umuco; umuti ni antivirus, hari izindi ndwara ziterwa na virus zitandukanye. Nturinda COVID-19 gusa ahubwo hari izindi virusi zituruka ku myanda y’intoki urinda.’’

    Uwineza Nelly Aline yagejeje ku isoko ‘hand sanitizer’ yakoze mu guhangana na COVID-19 yibasiye Isi

    -  Udupfukamunwa natwo twaje guhabwa intebe

    Muri Mata 2020 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba gutangira kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Byatangajwe mu gihe mbere, abakozi bo kwa muganga bita ku wanduye n’abafite ibimenyetso bya COVID-19 aribo bategekwaga kwambara udupfukamunwa gusa.

    Ku ikubitiro, ibigo n’inganda 21 byahawe isoko ryo gukora udupfukamunwa tugenewe Abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.

    Mu byumweru bibiri bya mbere inganda 21 [zaje kwiyongera zikagera kuri 76] zitangiye kudukora hari hakozwe miliyoni 3,5 ariko zifite intego yo kugeza kuri miliyoni 12 mu kwezi.

    Usibye abakora udupfukamunwa two mu myenda, iri soko ryinjiweho n’abakora utwo kwa muganga ndetse muri Kamena 2020 Uruganda rwa Pharmalab rwinjira muri uwo murongo wo gushaka ibisubizo rubihangiye mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yabwiye IGIHE ko nyuma y’umwaka urenga bagikora kandi bahagaze neza.

    Yagize ati “Dukora ku kigero cya 70%, nibura ku kwezi dushobora gukora udupfukamunwa miliyoni eshatu. Kugeza ubu isoko rya Leta n’ibitaro nitwe turifite.’’

    Yavuze ko bakibangamirwa n’ibiciro by’udupfukamunwa tuva hanze muri Kenya n’u Bushinwa kuko ibiciro byatwo biba biri hasi.

    Yagize ati “Kugeza uyu munsi haracyari ubusabe ariko hari izikiza z’Abashinwa, udupfukamunwa tuza ntabwo tutubuza gukora.’’

    Yavuze ko bifuza ko “ubuziranenge bw’udupfukamunwa twinjira mu gihugu bwapimwa, RFDA yasanga tutujuje ubuziranenge igafata ingamba. Bikozwe twacuruza neza.’’

    Uruganda rwa Pharmalab rukorera muri Kigali Special Economic Zone mu Murenge wa Ndera wo mu Karere ka Gasabo, rukora udupfukamunwa miliyoni 2,2 cyangwa na 2,3 ku kwezi mu gihe utangira rwakoraga udupfukamunwa ibihumbi 140 ku munsi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, yabwiye IGIHE ko ibikorerwa imbere mu gihugu byafashije mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

    Yagize ati “Urebye ntihari inganda nyinshi zabikoraga, inyinshi hand sanitizers twazivanaga hanze kandi ari produits zishobora kuva mu byo dufite. Hari inganda zahise zitangira kuzikora.’’

    “Ruriya ruganda rukora udupfukamunwa two kwa muganga, batangiye no kutwohereza mu Karere. Mu byo bakora ni ibindi bongeyeho. Mu bakora amasabune ni ko byagenze, abakoraga isabune z’ubwoko bumwe batangiye gukora n’ubundi.’’

    Yasobanuye ko nubwo hari intambwe inganda zateye, hatabaho kwirengagiza ko hari izafunzwe, izindi zikagabanya umubare w’abakozi.

    Yakomeje ati “Izo nganda zatumye tugira icyizere kirushijeho kuko mbere Made in Rwanda yari izwi nk’ibitenge cyangwa imyenda isanzwe ariko ubu abantu bazi ko dushobora gukora alcool n’ibindi bintu. Byatumye u Rwanda rumenyekana nk’igihugu gisigaye gifite inganda zikomeye.’’

    Nubwo nta mibare ifatika ihari yerekana ingano y’amafaranga u Rwanda rwashoboraga gutanga rutumiza udupfukamunwa na hand sanitizers hanze, nta wakwirengagiza ko ibyakorewe mu gihugu hari icyo byafashije.

    Made in Rwanda yatangiye ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda no gukoresha iby’iwabo. Politiki yayo yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere.

    Uwineza yatekereje gukora hand sanitizer ashaka gutanga umusanzu we mu gushaka ibisubizo bya rusange mu kurwanya COVID-19

    Tropical hand sanitizer yatangiye ifite ubushobozi bwo gukora nibura imiti ingana na litiro 200 ku munsi

    Uruganda Nyarwanda rwa Pharmalab rwatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga dushobora no gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo muri Kamena 2020. Hari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo

    Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yavuze ko ubu bafasha ibigo bya Leta n’ibitaro bitandukanye kubona udupfukamunwa

    Pharmalab yatangiye mu 2004. Nyuma y’imyaka 10 itumiza hanze ibikoresho byo kwa muganga, mu 2015 yatangiye gukora ibirimo amatibe atandukanye (Tube à prélèvement de sang sous vide) n’udukombe dufatirwamo ibizamini byo kwa muganga nk’umusarane n’inkari (Flacons de selles et flacon d’urines)

    Abafite inganda zikora udupfukamunwa tw’imyenda bahawe ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera kudukora mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3EufdkA

  • Uruhisho u Rwanda rujyanye i Glasgow aho Isi igiye gusasa inzobe ku iyangirika ry’ibidukikije – #rwanda #RwOT

    U Rwanda narwo ruzitabira iyi nama mpuzamahanga izamara iminsi 12, aho itsinda ryarwo rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, mu gihe Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, uri mu bagize ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byose byemeranya ku gihe cya nyacyo bigomba kuba byageze ku ntego byihaye mu bijyanye no kugabanya umwuka wangiza ikirere, na we azitabira iyi nama.

    Muri iyi nama, ingingo eshatu nizo zizibandwaho cyane, zirimo gushyiraho igihe gihuriweho ibihugu byose bizaba byageze ku ntego byiyemeje yo kugabanya umwuka wangiza ikirere.

    Ubusanzwe, ibihugu nibyo byiha intego y’umwuka wangiza ikirere bizagabanya ndetse n’igihe bizakorerwa. U Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego mu 2050, naho u Bushinwa bikaba mu 2060, mu gihe ibindi bihugu ari mu 2040 cyangwa se mbere na nyuma yaho.

    Icyo cyo kwemeranya igihe nikirangira, iyi nama izanagaruka ku kibazo kimaze iminsi kigarukwaho, aho usanga ibihugu bidatangaza amakuru y’ukuri ku ngano y’umwuka wangiza ikirere byagabanyije, rimwe bikavuga ko uwo byagabanyije ari mwinshi nyamara ari muke. Indi ngingo y’ingenzi ni ugushaka amafaranga azashorwa mu bikorwa birimo ishoramari rizatuma ibikorwa byo kugabanya umwuka wangiza ikirere rishoboka.

    Nk’urugero, u Rwanda rufite intego yo kuzagabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030, bivuze ko ruzakumira toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere. Kugira ngo ibyo bigerweho, u Rwanda rugomba gukora ibikorwa birimo kugabanya imodoka zikoresha mazutu na lisansi, hakibandwa ku zikoresha amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ikirere, ibyo bikajyana no gutera ibiti, gufasha abaturage kureka gukoresha inkwi mu guteka n’izindi ngamba zitandukanye. Ibyo byose bikeneye amafaranga.

    U Rwanda rusabwa iki?

    Kugira ngo ibyo byose bigerweho, u Rwanda rukeneye miliyari 11$ kugera mu 2030, amafaranga aruta gato umusaruro mbumbe w’ubukungu bwarwo. Kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rwifuza ko ibihugu bikize, ari nabyo bigira uruhare rukomeye mu bikorwa byangiza ikirere cyane, bifata iya mbere mu gutanga umusanzu uzatuma ibihugu bishyiraho ingamba zo guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ndetse no kwirinda gukomeza kucyangiza.

    Izi ngamba ziri mu byiciro bibiri; hari uguhangana n’ingaruka zamaze kubaho kubera ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, nko guhangana n’imyuzure ndetse n’ubushyuhe bukabije bushobora kwangiza imyaka mu mirima n’ibindi birimo indwara, byitezwe ko zizagera ku bantu, amatungo n’ibihingwa.

    Nko mu rwego rw’ubuhinzi, ingamba zo muri iki cyiciro cya mbere zirimo gukora ubushakashatsi ku bundi bwoko bw’imbuto z’ibihingwa zishobora kwihanganira izuba rikabije, kuko izisanzwe zitagifite ubushobozi bwo kwera neza kubera ihindagurika ry’ikirere. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye miliyari 5,3$.

    Ku rundi ruhande, hari ugushyiraho ingamba zo mu cyiciro cya kabiri, zigamije gukomeza gukumira ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi, binyuze mu kugabanya umwuka wangiza ikirere uturutse mu bikorwa bya muntu. Ibishobora gukorwa muri iki cyiciro harimo gutera amashyamba, gukoresha ingufu zishingiye ku mashanyarazi n’ibindi bitandukanye. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye nibura miliyari 5,7$ kugera muri 2030.

    U Rwanda rukomeje ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, aho rufite umugambi wo gukoresha utumodoka dukoresha amashanyarazi mu ngendo rusange

    Birumvikana ko aya mafaranga ari akayabo, ndetse bigoye ko Leta y’u Rwanda yayishakamo yose, ari nayo mpamvu ibihugu bikize biri gushishikarizwa gushyigikira imigambi nk’iyi izatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakomeza kwikorezwa urusyo nyamara nta ruhare runini bifite mu guteza ibi byago by’iyangirika ry’ikirere.

    Nk’urugero, Afurika igira uruhare rwa 4% mu mwuka wangiza ikirere woherezwa uvuye ku Isi, mu gihe u Bushinwa bwa mbere bwoherezayo 28%, bugakurikirwa na Amerika yohereza 15% by’umwuka wose uba waturutse ku Isi. Ikbazo ni uko ibihugu byo muri Afurika ari byo bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere, kuko ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi n’ibindi bikorwa nk’uburobyi n’ubworozi, kandi byose bikaba bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere giteye inkeke, bityo ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku bihugu byose yo gushyiraho uburyo bwo guhangana nacyo.

    Yagize ati “Dushobora guhangana n’ibibazo bikomeye igihe dufatanyije dufite intego imwe. Niyo mpamvu u Rwanda rufite icyizere ko COP26 izagera ku bwumvikane bwuzuye ku bibazo bikomeye [bizaganirwaho], birimo ishyirwaho ry’igihe cyo kubahiriza amasezerano y’i Paris [aho buri gihugu cyiyemeje ingano y’umwuka wangiza ikirere kizagabanya], gushyiraho amabwiriza azagenga iyubahirizwa ry’igabanywa ry’umwuka wangiza ikirere ndetse [no gushaka] amafaranga akenewe duhanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kubana n’ingaruka zamaze kutugeraho.”

    Muri iyi nama, ibihugu birimo u Bushinwa na Amerika byari byitezweho kuzagaragaza aho bigeze intego zo kugabanya umwuka wangiza ikirere, uretse ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko hagaragaye ubwumvikane buke mu mishyikirano itegura iyi nama, asaba ko Isi ikwiye kugirirana icyizere kugira ngo igere ku ntego yihaye.

    Biteganyijwe ko bitarenze mu 2100, ubushyuhe bw’Isi bugomba kuguma kuri dogere Celcius ziri munsi ya 1,5C, kuri ubu, buracyari munsi ya 1,1C. Izi dogere ziramutse zizamutse zikagera nko kuri 2C, byagira ingaruka zikomeye ku buzima abantu babamo uyu munsi kuko imyuzure yakwiyongera mu bice byose by’Isi, ibihingwa byinshi bigatakaza ubushobozi bwo kwera, ubutaka bugakamuka cyane, indwara nyinshi zigatera, amazi akaba ingume mu bice bimwe na bimwe by’Isi, ku buryo ikiguzi cyo guhangana n’ibyo bibazo byose, kiri munsi cyane y’icyo byatwara mu kwirinda ko Isi yinjira muri ako kaga.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko “Kugira ngo Isi igere ku ntego yihaye mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ibihugu bisabwa ubushake bwo gushora imari mu bikorwa birambye byo kurengera ibidukikije. COP26 ni amahirwe Isi ibonye yo gusezera ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, urusobe rw’ibinyabuzima rukongera rukisuganya, mu gihe turinda ibisigaye.”

    Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyagaragaje umugambi muremure wo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, aho uwo mugambi ugena ko ibi bizagerwaho mu 2050, ariko mu 2030, 38% by’uwo mwuka bikazaba byaragabanyijwe.

    Mu bindi bikorwa u Rwanda rwakoze muri iki cyiciro, harimo gutera amashyamba ku buso bungana na 30,4% bw’igihugu, korohereza abaturage gutekesha gaz, aho kuba amakara n’inkwi.

    Byitezwe ko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe. Moto zirenga 7000 ziri muri gahunda yo gutangira gukoresha amashanyarazi vuba, zivuye ku gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Ishoramari rizagira uruhare rinini muri ibi bikorwa

    Muri za miliyari 11$ akenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo, amwe muri yo azaturuka mu bikorwa by’abashoramari, aho u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rube icyicaro cy’ishoramari mu bijyanye no kurengera ibidukikije muri Afurika (green investment).

    Ni muri urwo rwego Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa kimaze kwakira ishoramari rya miliyoni 217$ kuva cyashingwa, ari kugenda ashorwa mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Irindi shoramari rizakururwa binyuze mu bikorwa birimo kugabanya imosoro cyane cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi, sitasiyo zazo ndetse n’ibindi byuma zikoresha, ibi byose bikaba byitezweho kongera umubare w’abashoramari bifuza kuzizana mu Rwanda.

    Ibi byose kandi byitezweho kuzagabanya ikiguzi u Rwanda rukoresha rutumiza ibikomoka kuri peteroli, bigize 16% by’ibyo u Rwanda rutumiza hanze, bingana na miliyoni 411$. Ibi bisobanuye ko kugabanya ingano ya peteroli ikenerwa mu Rwanda, bizahita bigira ingaruka nziza ku kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo ubukungu bw’igihugu burusheho guhagarara neza.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zizahabwa umwanya munini mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya umwuka wangiza ikirere

    Moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda

    Kugira ngo intego rwihaye zigerweho, u Rwanda rwatangiye gushishikariza abantu gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi aho kunamba ku zikoresha ibikomoka kuri peteroli

    Mu kwirinda imyotsi ituruka mu icanwa ry’ibiti no kwangiza amashyamba, Leta y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abaturage gukoresha gaz

    Umushinga Green Gicumbi, ni umwe mu yo u Rwanda rwatangije igamije gutera amashyamba mu duce yari atangiye gucikamo

    source : https://ift.tt/2ZIxOuk

  • Nyuma yo kugurumana k'urukundo rwa Zaba Missedcall n'umukobwa witabiriye Miss Rwanda, Zaba afashe icyemezo gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Zaba Missedcall uherutse kuvugwa mu rukundo na Miss Uwankusi Nkusi Linda, kuri ubu yamaze gufata icyemezo gikomeye aho yavuze ko yifuza ko Miss Linda yazamubera Mama w'abana be.

    Ibi Zaba yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyira hanze ifoto ya Miss Linda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Ni wowe ukwiye kuba Mama w'abana banjye ❤️🔐Ndagukunda Mmy🌹 “.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kugurumana-kurukundo-rwa-zaba-missedcall-numukobwa-witabiriye-miss-rwanda-zaba-afashe-icyemezo-gikomeye/

  • Ibintu abakobwa b'iki gihe basigaye bareba ku musore mbere yo kumwerera urukundo.||Basore mubyitondere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa b'iki gihe basigaye bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n'umusore runaka, nyamara abasore bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.Abasore barasabwa kubyitondera.

    1.Uko wakoze umubiri

    Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    2.Amafaranga

    Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

    3.Isaha yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4.Inkweto yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba ukomeze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    5.Uburyo ugerageza kumwegera

    Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6.Inyogosho

    Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7.Amarineti yambara

    Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    8.Umwuka uhumeka

    Uretse n'abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    9.Imyambarire

    Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    10.Amenyo ye

    Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-abakobwa-biki-gihe-basigaye-bareba-ku-musore-mbere-yo-kumwerera-urukundo-basore-mubyitondere/

  • Rwanda: Umugabo yicukuriye imva agura isanduku yo gushyingurwamo none dore uko bigenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Namuturano Leonidas (uzwi cyane ku Izana rya Gaparata) utuye mukarere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda nyuma yo kubona umugabo wari umukire apfuye bikamutera ubwoba byatumye afata umwanzuro wo kwicukurira imva anagura Isanduku bashyinguramo agura ikanzu yera bazamushyingurana igihe azapfira avugako kandi yaragiye kugura indi sanduku bazashyinguramo umugore we mugihe yapfuye umuryango we ukabyanga .

    Uyu mugabo witwa Namuturano Leonidas akomeza avuga ko Atari umusazi ahubwo ko yabitekerejeho mugihe abaturanyi be bavuga ko impamvu yabikoze gutyo yanze agasigane kazabaho mu gihe cyo kumusezeraho bwanyuma kubera abagore yashatse benshi bashobora kumusiganira.

    Bamwe mubaturanyi baganiriye na shene imwe yo kuri Youtube bavuze ko uyu mugabo ibyo yakoze ari amahano abandi bavuga ashobobora kuba akorana n'amagini.

    Umuturanyi witwa Ndimubanzi Jean piere ushinzwe inkera gutabara muri aka Kagali yagize ati:' Ubwo Leonidas yabonye umuntu ukomeye apfa akazanwa mukideyi kandi afite amafaranga menshi uyu mugabo ahitamo gukora bwangu agura isanduku ngo napfa bazayimushiremo'.

    Undi ati: 'uyu mugabo nagatangaza pe! Yatangaje benshi batuye mu aka Gake nyamara benshi babikuyemo isomo kubera ubuzima bushaririye byuyu mugabo'.

    Abandi bati: 'Impamvu yatumye uyumugabo yigurira isanduku nuko afite abagore benshi nivugwako afite Abagore 7 akagira Abana barenga 25 barenga '.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-yicukuriye-imva-agura-isanduku-yo-gushyingurwamo-none-dore-uko-bigenze/

  • Musore, mu gihe ushatse umugore ugasanga yararyamanye n'abagabo benshi, dore uko wabigenza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi iyo bamenye ko umugore bashakanye yaryamanye n'abagabo benshi, akenshi biba intandaro yo guca ukubiri cyangwa akaba yagira umujinya akamukubita akamwica, hari n'abananirwa kwiyakira kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwiyahura ariko si ko byagakwiye ahubwo uzabanze umenye impamvu yatunye abikora.

    Hano hari inama igirwa umusore wisanze muri iki kibazo ,uburyo yakwitwara:

    Ntabwo ari ngombwa ko, iyo usanze yarasambanye na benshi ntabwo biba bivuze ko atabasha kubaka urugo, urugo ni rugari, ntabwo ruba rushingiye ku buriri gusa, ashobora kuba yarasambanye n'abagabo 1000 ariko ugasanga ari wowe ugomba kuba uwanyuma wa 1001, yarafashe icyemezo ko kutazongera.

    Uzagire ikibazo ahubwo ari uko usanzwe yaguciye inyuma mubana, kuko byo biba ari ikibazo gikomeye, ni n'ingaruka cyane kuko yakuzanira kabutindi ya Sida cyangwa izindi ndwara, akaba yabyara umwana ukamurera kandi atari uwawe, umutungo w'urugo rwawe akawusesagura,…

    Ubundi se usanzwe yarasambanye cyane, uretse kuba yabikwibwirira nta handi wabimenyera uretse kuba wasanga yaragutse, ariko se uramutse wijujuse ko usanga yarasambanye cyane akakubaza ikibikubwiye wamusibiza iki?

    Nta mugabo ushobora kumenya ko umukobwa atakiri isugi na we ataraciye ibintu ngo abe asanzwe yarakoze imibonano, ni ibintu byumvikana. Aha rero mugabo urihangana ukabyakira, ahubwo uzirinde ko umugore wawe aba yaguca inyuma.

    Hari indaya nyinshi zubaka ingo zigakomera, ntibe yatinyuka kuba yaca inyuma umugabo, kuko nta kintu na kimwe iba itazi, irubaka rugakomera. Ugendeye kuri ibyo rero, ntiwaba wubatse.

    Urugo rukomera kubera imbara za mwese, urugo ntiruzakomera muryana, nushwana n'umugore wawe ku munsi wa mbere, ruzaba rusenyutse pe, ahubwo ugerageza kwirengagiza abakobwa mwaryamanye mbere, nawe akirengagiza abasore bahuye, ubundi mukabwa umwe urugo mukarukomeza.

    Source : https://yegob.rw/musore-mu-gihe-ushatse-umugore-ugasanga-yararyamanye-nabagabo-benshi-dore-uko-wabigenza/

  • Nyagatare: Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ baburiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Valley dam y
    Valley dam y’Akayange yubatswe mu mwaka wa 2017 none batangiye kuyikandagizamo inka

    Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, ubwo hasurwaga Dam y’Akayange n’iya Rwabiharamba igiye gusiba kubera gukandagizwamo inka.

    Mu kiganiro yagiranye n’aborozi nyuma yo gusura izo valley dams, yababwiye ko aje kubamenyesha itegeko kugira ngo uzarirengaho atazitwaza ko atari arizi.

    Ingingo ya 182 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Frs).

    Iyo gusenya cyangwa konona inyubako zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngongo byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7,000,000 Frs).

    Ashingiye kuri ibi bihano biteganywa n’amategeko, yasabye aborozi kwirinda kongera gukandagiza Valley dams kuko igihe inka zizafatirwamo hatazarebwa umushumba gusa ahubwo bizagera kuri nyirazo.

    Yasabye buri wese kumva ko kubungabunga ibikorwa remezo bimureba, bityo akagira uruhare mu kurwanya abashaka kubyangiza.

    Ati “Kumenya icyaha, kugihishira no kugikora mwese muba musa, ni nk’uko wamenya ko umuntu yishe umuturanyi wawe ukamuhishira ngo bitanturukaho, tukaza gusanga ayo makuru wari uyafite n’ubwo atari wowe wamwishe, muba munganya icyaha kuko nawe uba wahishiriye.”

    Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka
    Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka

    Rutaro yaburiye abaturage ba Karangazi ko mu gihe bazakomeza kwangiza valley dams nta yindi nteguza bazirengera ibihano bazahabwa n’inkiko.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko bigayitse kubona abantu bahabwa amazi bakarengaho bakayonona mu gihe ahandi bayabuze.

    Yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo Leta ibegereza kuko ari ibyabo kandi bigamije imibereho myiza n’iterambere byabo.


    source : https://ift.tt/3bpqczp

  • I Huye hafatiwe abantu batatu bakwirakwizaga amafaranga y' amiganano #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Huye , mu bihe bitandukanye yafashe abantu batatu bari bafite amafaranga y' u Rwanda agera ku bihimbi 40 y' amiganano.

    Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru rwatangaje ko abafashwe na Polisi ari Ndahayo Maurice w'imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, naho Kabandana Eric w'imyaka 22 na Rukundo William w'imyaka 20 bafatanwe amafaranga ibihumbi 10 nayo y'amiganano.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , ngo aba bantu bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye  tariki ya 29 na 30 Ukwakira.

    SP Kanamugire yagize ati 'Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w'ikigo cy'itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z'ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y'umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z'ibihumbi bitanu nazo z'impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.'

    Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n'abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y'amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw'Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y'amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Aba bantu bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/31/i-huye-hafatiwe-abantu-batatu-bakwirakwizaga-amafaranga-y-amiganano/