Category: Uncategorized

  • Uvuga ibibi ukamusubiza ibibi uba ubaye nka we – Minisitiri Gatabazi abwira urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w
    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w’abavuna nabi u Rwanda

    Ibi Minisitiri Gtabazi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, amahugurwa y’iminsi itanu, yitabiriwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, baturutse mu gihugu hose.

    Minisitiri Gatabazi yagaragarije urwo rubyiruko ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka Twitter, YouTube, Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi zinyuranye, rigenda rifata indi ntera, yaba mu Rwanda no hanze yarwo, mu kuzikwirakwizaho amakuru agezweho hakaba abazifashisha nk’umuyoboro wo kuvuga nabi u Rwanda.

    Yagize ati “Bariya bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no kuruvuga uko rutari, ni inshingano bihaye kandi bafitemo inyungu zabo bwite. Kuburizamo ibyo batangaza, bisaba ko mwe nk’urubyiruko muhaguruka mukabigira ibyanyu. Mufite amakuru nyayo ku Rwanda, musobanukiwe n’aho rwavuye, ibyo rugezeho n’aho rugana, mukabiheraho munyomoza ibyo binyoma. Ibyo nta muntu uzaturuka ahandi ngo aze kubidukorera atari mwebwe ubwanyu”.

    Minisitiri Gatabazi agira urubyiruko inama yo kutifashisha ibitutsi mu gusubiza abavuga nabi u Rwanda nk’uko abaruharabika babigenza.

    Ati “Umuntu ukoresha imvugo mbi, ibitutsi n’andi magambo asebanya, iyo umusubije mu buryo busa n’uko yabigenje ntaho uba utaniye na we. Umuco wacu nk’Abanyarwanda udutoza gusubiza no gusobanura ibintu mu kinyabupfura. Mu mwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga uta igihe ngo uratukana na bo, fata umwanya wawe urebe kimwe cyangwa byinshi mu byiza ku Rwanda waratira abandi. Usobora kubifotora, kubivuga mu magambo cyangwa kubyandika ukabisangiza abandi. Kandi ndemeza ko mu bagukurikirana, ntihabura kubonekamo abagira ibyo bakunda, bakaba banabihererekanya mu bandi, bakagira n’amatsiko yo kuza kubisura, igihugu kikaboneraho no kwinjiza amadevise”.

    Benshi mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko bakoresha imbuga nkoranyambaga bazirebaho ibyatangajwe yaba ku Rwanda no hanze yarwo, kenshi bakanayakwirakwiza mu bandi.

    Ariko ngo hari nk’inkuru, cyane cyane zivuga ibibi ku Rwanda bajyaga basoma, yewe hari n’abazitanzeho ibitekerezo, bo bagahitamo guceceka, ntibagaragaze uruhande bahagazeho; ari nabyo bagiye gukumira.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi mu gihugu hose biyemeje kongera imbaraga mu gukumira abagoreka amateka y’u Rwanda

    Anny Benilde Uwonkunda, umwe mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati “Twe nk’abantu bari mu gihugu, ibintu byose bikorwa tuhibereye, tubizi neza kuruta abicara ku mashini iyo bari mu mahanga bakirirwa bagaragaza u Rwanda uko rutari, byibura batanabanje gusobanuza cyangwa ngo bahigerere. Icyo bamwe muri twe twaburaga ni ubukangurambaga nk’ubu butwereka uburemere bigira ku gihugu cyacu. Ubu twiyemeje gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru y’ukuri, agaragaza ibyiza igihugu kigenda kigeraho, dore ko ari na byinshi cyane”.

    Urubyiruko rw’Abakorerabushake 52 baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bahagarariye abandi bamaze iminsi mu biganiro, barimo guhabwa n’inzobere ndetse n’inararibonye, zibaganiriza ku ngingo zitandukanye zifitanye isano n’umutekano w’igihugu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikaba birimo kubera mu Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.


    source : https://ift.tt/3nPh8t4

  • Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi #rwanda #RwOT

    Uwimana Ingabire Jacqueline AKA Maneke wari usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nk’uko tubikesha Channel ya Big Tow TV.

    Uwimana Ingabire Jacqueline yagaragaye mu biganiro kuri YouTube Channel avuga ko agiye gukora siporo kugira ngo umubyibuho we ugabanuke kuko yumvaga ukabije.

    Muri ibyo biganiro hari ubwo yigeze gutebya avuga ko yiufuza kuzaba Miss Rwanda dore ko hari n’akazina k’agatazirano bajyaga bamwita ka Miss Manekee.

    Uyu mubyeyi wari ufite ibilo 300 mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uburwayi bwari bwatumye ajyanwa mu bitaro ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kumufasha kuko yari arembye cyane.

    Uwimana Ingabire Jacqueline wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi i Musanze, yafashwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse na Stroke ari na bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ari na ho yari atuye.

    Gusa nyuma yajyanywe mu bitari bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK ari na ho yari arwariye.

    Big Town TV yanamusuye aho yari arwariye mu bitaro, itangaza ko atari akibasha kuvuga mu gihe mu bihe byatambutse yari umunyarwenya uryoshya ikiganiro dore ko yanakinaga Film.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urupfu-rw-Umunyarwandakazi-wakinaga-Film-wari-ufite-ibilo-300-rwashenguye-benshi

  • Serge Iyamuremye yavuze impamvu yashikamye ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi na Aline Gahongayire baherukaga bo muri iki cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

    Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Serge Iyamuremye yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije uburyo yasobanura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Mu gusubiza undi ati 'Nta kindi kintu nigeze nkora uretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhera mu 2012. Umuziki w’icyo gihe n’ubu biratandukanye. Mbere wajyaga kuririmba ahantu bakaguha amazi yo kunywa ariko ubu biratandukanye. Ibintu ntibikiri nka mbere. Amafaranga ari kuza buhoro buhoro mu muziki wo kuramya Imana.'

    Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yashikamye ku gukora umuziki wo kuramya Imana ari ukugira ngo abantu bakomeze kwizera Imana no kuyigandukira.

    Ati 'Intego yanjye; ni ukugira ngo abantu bizere ibyo turirimba, ibyo tuvuga n’ibyo tubabwiriza kuko twizera ko ari ukuri. Ntabwo nkuze cyane nakagombye kuba ndi ahandi hantu, kuba nariyemeje gutanga ubutumwa muri ubu buryo ni uko mbona hari ikintu bihindura mu buzima bwanjye.'

    Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'Biramvura’, 'Amashimwe’, 'Nta wundi nambaza’, 'Yesu agarutse’, 'Arampagije’ n’izindi zitandukanye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Serge-Iyamuremye-yavuze-impamvu-yashikamye-ku-muziki-wo-kuramya-no-guhimbaza.html

  • Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi-uko imikino yose yagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021, ni bwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye, aho amakipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zatsinze imikino yayo, naho kuri Cyumweru APR FC na Police Fc nazo zibona amanota atatu.

    Umunya-Maroc Rharb Youssef yatsinze igitego gifungura shampiyona

    Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, waje kurangira Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku munita wa kane gusa w’umukino, kiba ari nacyo gitego kibimburira ibindi muri shampiyona.

    Uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, waje gukurikirwa n’umukino Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, Kiyovu yegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ismael Pichou.

    Ku Cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona, yari yakiriye Gicumbi Fc yari igarutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, APR Fc iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca kuri Penaliti, Bizimana Yannick ndetse na Ndayishimiye Dieudonne, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

    Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

    Espoir FC 0-2 AS Kigali
    Marine FC 0-1 Gasogi United
    Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
    Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

    Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

    APR FC 3-1 Gicumbi FC
    Etoile de l’Est 0-3 Police FC
    Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
    Musanze FC 3-1 Bugesera FC

    source : https://ift.tt/2ZC4oh9

  • Cricket: Imikino nyafurika y’amajonjora y’icyiciro cya 2 mu bagabo iratangira kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho itsinda rya mbere (Group A) ryari ririmo n’ikipe y’u Rwanda ryarangije muri uku kwezi dusoje ndetse ikipe y’igihugu ya Uganda ikaba ariyo yazamutse ari iya mbere, ubu hatahiwe itsinda rya kabiri (Group B), rigomba gutangira gukina kuri uyu wa Kabili ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.

    Ibihugu bitanu akaba aribyo bigiye gucakiranira i kigali mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Uganda ni yo yabaye iya mbere muri Group A

    Dore ibihugu 5 bigomba gutangira bihura:

    - Cameroon
    - Sierra Leone
    - Tanzania
    - Botswana
    - Mozambique

    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A
    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A

    Igihugu kizegukana umwanya wa mbere muri Group B kiziyongera kuri Uganda yatsinze muri Groupe A, maze kuva ku italiki ya 15 baziyunge kuri Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora hanyuma zishakemo igomba kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.


    source : https://ift.tt/3BxDODf

  • Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

    Minisiteri y'ubuzima yo itangaza ko yatangiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kongera abakora uwo mwuga.

    RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abagore bagana ibigo nderabuzima mu bihe binyuranye cyane cyane mu masaha ya n'ijoro bakabura servisi kubera ababyaza badahagije.

    Mu buhamya bw'aba bo mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo, humvikanamo ikibazo cy'ubuke bw'ababyaza bakifuza ko bakongerwa.

    Uwitwa Mukankusi Penninah yagize ati 'Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.'

    Umutesi Aline we yagize ati 'Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.'

    Ingabire Didacienne we ati 'Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

    'Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.'

    Imibare igaragazwa na Minisirteri y'ubuzima yerekana ko  mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/hari-abinubira-ubuke-bwababyaza-mu-masaha-yijoro/

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, Lieutenant Colonel (Rtd) Dr Guido Rugumire yitabye Imana azize uburwayi nk' uko amakuru aturuka mu muryango we abivuga.

    Amakuru avuga ko umugore wa Nyakwigendera , witwa Teddy Gacinya , yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha ino nkuru ko Lt Col Dr Guido Rugumire yari amaze igihe arwaye, akaba yarafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia aho yari asanzwe akora mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    Ati 'Yafatiwe n'uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.'

    Kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021, ni bwo biteganyijwe ko ashyingurwa , mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw'Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y'uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/lt-col-rugumire-yitabye-imana-_-inkuru-irambuye/

  • Kayonza : Umusore yateye icyuma mu mutwe sebuja amuziza 1.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu watewe icyuma mu mutwe Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntikimuhitane, yari yahaye uriya mugenzi we ikiraka cyo kumufasha gusunika igare ubwo yariho atunda ibitoki acuruza.

    Karuranga Léon uyoboraUmurenge wa Kabare, agira ati 'Bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.'

    Ngo babanje kumvikana ko ariya mafaranga aba ayamusigayemo ariko nyuma bamaze kunywa inzoga, uwari wasigayemo amafaranga yumvise ari ngombwa ko mugenzi we agomba kumwishyura ndetse aza no kumukurikira amwishyuza.

    Karuranga 'Agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe ku buryo yakomeretse bikomeye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

    Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-yateye-icyuma-mu-mutwe-sebuja-amuziza-1-000Frw

  • Gatsibo : Abantu bataramenyekana bishe umugore n’umwuzukuru we babakata imitwe barayijyana #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Musabyimana Goreth n’umwuzukuru we Dusabimana Henriette babasanze bapfiriye mu nzu babagamo muri kariya gace.

    Imirambo ya ba Nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ngarama.

    Ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abantu bataramenyekana, bwabaye mu saha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2021 bikaba bikekwa ko byakozwe n’abagizi ba nabi bahise banajyana imitwe ya ba nyakwigendera ariko nyuma yaje kuboneka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri muri ako gace.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolie yavuze ko amakuru ya buriya bugizi bwa nabi yamenyekanye ubwo hari umwana wari uryamye mu yindi nzu watabaje abaturanyi,

    Yagize ati 'Ni we watabaje atera induru, abaturanyi babyumvise barabyuka baje basanga ni uko byagenze.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri uru rugo nta makimbirane azwi yari arimo gusa ko inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza.

    Ati 'Ubwo ibyo bazashishoza mu nshingano zabo bazabiduhereza gusa nta makimbirane yari azwi ku buryo yazana urupfu.'

    Uyu muyobozi yahumurije abaturage abasaba kuba ijisho rya mugenzi w’undi no kwicungira umutekano.

    Ati 'Icyo umuntu yakangurira abaturage ni uko umutekano ari uwa twese, imiyoborere myiza, ubuzima bwiza n’iterambere, bityo ni uko umuntu aba ijisho rya mugenzi we, abantu bagakora amarondo, umutekano muke w’umuturanyi na we aba ari muke kuri we.'

    Nankunda yavuze kandi ko ibyabaye ari akaga gakomeye bityo ko umuntu waje mu Mudugudu mushya bakwiye kujya bamenyesha inzego zitandukanye kandi abaturage bakarinda umutekano w’ibyabo n’ubuzima bwabo.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi nubwo inzego z’umutekano n’iz’iperereza zatangiye gushakisha ababa babikoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abantu-bataramenyekana-bishe-umugore-n-umwuzukuru-we-babakata-imitwe-barayijyana