Category: Uncategorized

  • Uburiganya mu itangwa ry’akazi, impamvu abantu badatwika imirambo,…- Min.Gatabazi yasobanuriye Abadepite #rwanda #RwOT

    Ibibazo mu itangwa ry’akazi bigiye kuranduka

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yasobanuraga ku bijyanye n’ibibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020, yagarutse ku ngamba zafashwe mu kurandura ibibazo by’uburiganya bwakunze gukorwa mu itangwa ry’akazi by’umwihariko mu Turere dutandukanye.

    Yavuze ko habayeho iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri aya makosa.

    Ati 'Aho bitagenze neza natwe ntabwo bidushimisha, turi gufatanya kugira ngo haboneke ingamba zatuma ibizamini bitangwa mu buryo abantu babona amahirwe angana ntawambuwe uburenganzira bwe.

    Yakomeje agira ati 'MINALOC ifatanyije na MIFOTRA tuzakomeza kuganira n’inzego no kubatoza kwirinda amakosa no guhana twihanukiriye abagaragaraho imyitwarire y’uburiganya mu bizamini.'

    Aha niho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahereye avuga ko ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi harimo hakorwa amavugurura azatuma abantu bazajya bakora ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Ku buryo umukandida azajya akora ikizamini agataha amaze kubona amanota ye kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bizunganira izindi ngamba zafashwe mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivise kuri RALGA.'

    Ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi byiganje mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe na Kirehe nk’uko bigaragazwa na raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020.

    Gusa MINALOC yagaragaje ko muri buri Karere hari ahabaye iseswa ry’ibizamini ndetse n’abari mu myanya mu buryo bufifitse barahagarikwa ndetse hakorwa ibizamini ku bavukijwe amahirwe yo gukora ibizamini by’akazi ahatanzwe urugero rwo mu Karere ka Nyamagabe.

    Gusa mu turere twa Kirehe na Rwamagana imyanya y’akazi iracyashakirwa abakozi biciye mu buryo buzira amanyanga.

    Habuze iki ngo imirambo itangire gutwika kandi itegeko ribyemera ?

    Intumwa za rubanda kandi zabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, impamvu mu Rwanda hataratangira uburyo bwo gutwika imirambo nyamara itegeko ribyemera rimaze igihe rigiyeho.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibiteganywa na ririya tegeko byagiye bizitirwa n’umuco Nyarwanda ugikomeweho ku buryo abantu benshi bacyumva ko bakwishyingurira umuntu wabo.

    Yagize ati 'Umuntu aba yumva mu gushyingura umuntu we yamwambika, akamutera umubavu, akamwubakira, agashyiraho ifoto…'

    Minisitiri Gatabazi yanongeyeho ko nta bikorwa remezo bihari ndetse uyu muco ukaba uri mu byazitiye abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga batinya guhomba.

    Ati 'Twavuganye n’abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.'

    Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko niba abikorera batinya gushora imari mu bikorwa byafasha mu gutwika imirambo kubera ko bihenze, leta ikwiye kuba ari yo ibikora kubera yo yashyizeho itegeko ishaka ko rigira ibyo rikemura.

    Minisitiri Gatabazi yizeje ko iki cyifuzo azakijyana muri Guverinoma hakarebwa uko leta yakora iryo shoramari igihe kikazagera ikaryegurira abikorera hakumirwa ko amarimbi yazaba menshi abantu bakabura ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uburiganya-mu-itangwa-ry-akazi-impamvu-abantu-badatwika-imirambo-Min-Gatabazi-yasobanuriye-Abadepite

  • Kigali : Abacuruzi 9 baciwe amande ya 19.000.000Frw kubera guhanika ibiciro by’Amata #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice hamaze iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro by’Amata aho byagiye bitangazwa ko ryaturutse ku igabanuka ry’umusaruro w’iki kinyobwa.

    Gusa mu minsi ishize, Uruganda Inyange Industries rwasohoye itangazo rigaragaza ibiciro ntarengwa by’amata runasaba abacuruzi kudakomeza guhenda abakiliya.

    Nyuma y’aho Uruganda Inyange Industries rutangarije ibi, hari bamwe mu bacuruzi bakomeje kugurisha amata ku giciro gihanitse.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA ku bufatanye na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hakozwe ubugenzuzi ku biciro by’amataka.

    Muri ubu bugenzuzi, hari bamwe mu bacuruzi basanzwe barakomeje guhanika ibiciro by’amata.

    Abo bacuruzi kandi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemezabwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

    RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y’aho babona ibiciri byongerewe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abacuruzi-9-baciwe-amande-ya-19-000-000Frw-kubera-guhanika-ibiciro-by-Amata

  • Abatuye mu Mujyi wa Addis Ababa basabwe kwitegura kuwurwanaho #rwanda #RwOT

    Abategetsi mu murwa mukuru Addis Ababa wa Ethiopia basabye abawutuye kwandikisha intwaro zabo bakanitegura kurwana ku ho batuye mu gihe hari ubwoba ko inyeshyamba zishobora kwerekeza muri uwo mujyi.

    Basabwe ibyo nyuma y'iminsi inyeshyamba zo mu mutwe Tigray People's Liberation Front (TPLF) zivuze ko zafashe imijyi ibiri iri mu ntera igera kuri kilometero hafi 400 uvuye i Addis Ababa.

    Leta ya Ethiopia yatangaje igihe cy'ibihe bidasanzwe mu gihugu.

    Amerika yashishikarije inyeshyamba kutagerageza gufata Addis Ababa.

    Uyu murwa mukuru utuwe n'abantu barenga miliyoni eshanu.

    Inyeshyamba zari kwerekeza mu mujyi wa Addis Ababa

    Jeffrey Feltman, intumwa yihariye y'Amerika mu karere k'ihembe ry'Afurika, yagize ati: 'Twamaganye gahunda yose ya TPLF yo kwerekeza i Addis cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwa TPLF bwo kugota ngo ifate Addis'.

    Intambara yatangiye mu mwaka umwe ushize mu karere ka Tigray mu majyaruguru.

    Kuva icyo gihe TPLF yateye intambwe yerekeza mu turere duhana imbibi na Tigray twa Amhara na Afar.

    Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abarenga miliyoni ebyiri barahunze bata ingo zabo kuva intambara yatangira.

    TPLF ivuga ko ishaka gusenya kugotwa kwakozwe kuri Tigray, aho umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ugereranya ko abantu 400,000 babayeho 'mu buryo bumeze nk'ubwo mu nzara'.

    Ibikorwa by'amahanga byo gutuma habaho agahenge hagati ya leta n'inyeshyamba, kugeza ubu byarabinaniwe.

    Ethiopia's Tigray crisis: Citizens urged to defend Addis Ababa against rebels - BBC News

    Umukuru w'ibiro bishizwe amahoro n'umutekano i Addis Ababa yahaye abaturage iminsi ibiri yo kuba bamaze kwandikisha intwaro zabo cyangwa kuziha leta cyangwa benewabo (abo mu miryango yabo) bashobora kuzikoresha, nkuko byatangajwe n'igitangazamakuru 'Fana Broadcasting Corporation' gifite aho gihuriye na leta.

    Kenea Yadeta yongeyeho ko abantu bakwiye 'kwitegura' ubwabo, bagakorana n'inzego zishinzwe umutekano mu 'kugenzura' aho batuye, nkuko icyo gitangazamakuru cyabitangaje.

    TPLF ivuga ko yafashe imijyi y'ingenzi ya Dessie na Kombolcha, kandi ko iteganya kwerekeza ku mujyi wa Kemise, uri ku ntera igera kuri kilometero hafi 325 uvuye mu murwa mukuru.

    Abategetsi bo muri leta ya Ethiopia mbere bari bavuze ko ibyo ivuga ari 'icengezamatwara' (propaganda).

    Mu ijambo ryo ku wa mbere ryanyuze kuri televiziyo, Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed yavuze ko ingabo z'amahanga zirimo kurwana ku ruhande rwa TPLF. Nta makuru arambuye yabitanzeho, mu gihe TPLF yo yahakanye icyo kirego.

    Bwana Abiy yavuze ko kugeza ubu ubukangurambaga bwo kwitabira urugamba butagenze neza.

    Ethiopia's Tigray conflict: Thousands reported killed in clashes - BBC News

    Yongeyeho ati: 'Ingamba [urugamba] zishobora kugenda nabi bitewe n'impamvu zitandukanye ariko ku mpera igihugu kizatsinda intambara'.

    Hagati aho, Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko ateganya gukura Ethiopia ku rutonde rw'ibihugu byemerewe kugera ku isoko ry'Amerika nta misoro birishye, rikubiye mu masezerano azwi nka African Growth and Opportunities Act (AGOA).

    Mu ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko y'Amerika, Bwana Biden yavuze ko impamvu y'icyo cyemezo cye ari 'ihonyorwa rikomeye' ry'uburenganzira bwa muntu. Byitezwe ko icyo cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa mbere.

    Leta ya Ethiopia yasabye ko Amerika yisubiraho kuri icyo cyemezo, ivuga ko Amerika idakwiye guhana abantu 'kubera guhangana n'inyeshyamba'.

    Mbere, abategetsi bari bavuze ko gukura Ethiopia mu masezerano ya AGOA bishobora gutuma abantu bagera kuri miliyoni imwe baba mu byago byo kubura akazi.

    Intambara yatangiye gute?

    Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho.

    Ikarita ya Ethiopia

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Abiy ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero leta yayigabyeho.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    SRC:BBC

    The post Abatuye mu Mujyi wa Addis Ababa basabwe kwitegura kuwurwanaho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/03/abatuye-mu-mujyi-wa-addis-ababa-basabwe-kwitegura-kuwurwanaho/

  • Abazamuye ibiciro by’amata y’Inyange batangiye gucibwa amande #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali ahakozwe igenzura, abacuruzi 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by’amata.

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa ku isoko no kurengera abaguzi (RICA), gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata, hagamijwe kumenya abacuruza ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

    MINICOM isaba abaguzi gutanga amakuru ku mucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro kuko ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Mu mujyi wa Kigali abaguzi bavuga ko ikarito y’amata igurishwa Amafaranga y’u Rwanda 7,500 ahandi ikagera ku 9,000 mu gihe uruganda Inyange rutahinduye igiciro ahubwo bizamurwa n’abo ruranguza.

    Umwe mu baturage yagize ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’Inyange muri CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7,500 Frw nyitwaye yonyine bakayimpera 5000Frw ari uko nguze na Jus, nishyuye amata ya 7500 Frw kuko Jus ntayo nari nkeneye”.

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, na ho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    source : https://ift.tt/3GIY9sZ

  • Musanze: IGP Munyuza yasoje amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2021, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

    Abahuguwe ni urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu. Urwo rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora, cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya Covid-19.

    Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, IGP Munyuza yashimiye urwo rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.

    Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro”.

    IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga, bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda. Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.

    Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho. Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

    Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa, intego y’aya mahugurwa yagezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16, ni yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenege no mu tugari.”

    Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ayo mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ari we gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwancu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano”.

    Mu gihe cy’iminsi itanu urwo rubyiruko rwari rumaze muri ayo mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wabaganirije ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

    source : https://ift.tt/3w9cdXY

  • Ni amahirwe gukorana n’abasirikare – umutoza Yves Rwasamanzi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko ari amahirwe kuba atoza ikipe iyobowe n’abasirikare kuko ifite uko yubakitse uko byagenda kose itazamo akavuyo.

    Yves avuga ko yaba umuyobozi w’ikipe ahari cyangwa adahari ngo aherekeze ikipe mu bikorwa bya buri munsi nta kibazo cyabaho, ngo umuyobozi yasanzeho si we ugihari ariko n’uwaje bakorana neza.

    Ati “Umuyobozi turamufite ni uko yagize ikibazo cy’inama zijyanye n’akazi ke, ibyo ng’ibyo mbivuzeho ndakeka naba ndengereye akazi kanjye ariko umuyobozi nasenzeho muri Marines njya i Gisenyi si we uhari kuko barasimburana, uwo nasanze yaragiye asimburwa n’undi, na we araza turakorana neza na we haje undi tuzakorana neza.”

    Yakomeje avuga ko gukorana n’abasirikare ntako bisa kuko amakipe ayobowe n’abasirikare usanga ahagaze bwuma nta kintu kiyanyeganyeza.

    Ati “Icyiza cy’ikipe ziyiborwa n’abayobozi b’umutekano zifite ukuntu ziyiborwa neza, usanga zihamye mu makipe yose, nta kavuyo gashobora kubamo, usanga icyo biyemeje bakigeraho, ni amahirwe gukorana n’abasirikare kuruta uko wakorana n’ahandi batari abasirikare.”

    Yabitangaje nyuma yo kunganya na Gorilla FC ku munsi w’ejo hashize 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Ubusanzwe intego ya Marines ni uguhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere ariko igafasha abana b’abanyarwanda kwigaragaza bakabona amakipe yisumbuyeho cyane ko bakinisha Abanyarwanda gusa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-amahirwe-gukorana-n-abasirikare-umutoza-yves-rwasamanzi

  • Umugabo yirukanse yambaye ukuri asiga umugore bari baryamanye mu gihuru aribwa n'intare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yariwe n'intare yitaba Imana mu gihe umugabo we yirukanse akayisiga mu gihe bari baryamanye mu gihuru.Ibi byabereye muri Zimbabwe.

    Iyo nyamaswa yibasiye Sharai Mawera n'umukunzi we ahantu hitaruye mu gihuru hafi y'umujyi wa Kariba uherereye mu majyaruguru aho bari batembereye, banashaka gutera akabariro.

    Amakuru avuga ko iyo ntare yaje itontoma maze umukunzi wa Madamu Mawera abasha gutoroka ahunga yambaye ubusa, mu gihe uwo mudamu yamusanze aho yari ari igahita imurya.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yirukanse-yambaye-ukuri-asiga-umugore-bari-baryamanye-mu-gihuru-aribwa-nintare/

  • Itangazo rya Polisi y'U Rwanda rimenyesha umuhanda wafunzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'U Rwanda bubinyujije kuri Twitter rwashyize ahagaragara itangazo rimenyesha umuhanda utakiri nyabagendwa.

    Ubu butumwa bukubiye muri iri tangazo buragira buti ” Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye — Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa “. 

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye — Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-polisi-yu-rwanda-rimenyesha-umuhanda-wafunzwe/

  • Urukundo ruraryoshye hagati ya Meddy na Mimi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ubukwe bakemeranya kubana nk'umugabo n'umugore Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfira bakomeje kwereka abakunzi babo uburyo bakomeje kuryoherwa n'ibyiza by'urukundo mu mitoma ivuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga.

    Nyuma y'amezi macye basezeranye kubana , Meddy na Mimi bakomeje kugenda bagaragarizanya urukundo ariko ahanini ugasanga binyura mu bihangano by'umugabo aho yatakagizaga umwiza w'umunya Ethiopia Imana yamugeneye kuba uwe akaramata mu ndirimbo zirimo nka Queen Of Sheba na My Vow.

    Mimi nawe ntazuyaza akaba yafashe umwanya amutakagiza mu mutoma usigirije ugaragaza ko rwose yashimye uwo yahawe na Rurema aho yanditse agira ati:'Umugisha wanjye, ndagukunda Ngabo, urihariye.'

    Aya magambo akaba yayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy nawe amugaragariza ko anyuzwe nibyo akoze kandi amubwira ayasangiza abamukurikira.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruraryoshye-hagati-ya-meddy-na-mimi/