Category: Uncategorized

  • Ibyababaje n’ibyashimishije Rutanga Eric wagize isabukuru, umukinnyi wamugoye cyane mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric avuga ko ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko ye, ikintu cyamushimishije mu buzima bwe ari ukubyara umwana we w’imfura, kumuterura akivuka byaramushimishije cyane.

    Uyu munsi ku wa 3 Ugushyingo 2021 myugariro Rutanga Eric yizihije isabukuru y’amavuko aho yagize imyaka 29.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Rutanga Eric yavuze ko ikintu cya mbere cyamushimishije mu buzima bwe ari ukubona imfura ye yavutse (Isimbi Taaliah), akimuterura ngo yumvise ibyishimo bimurenze.

    Ati “Ikintu cyanshimishije ni ukubona umwana wa mbere, imfura yanjye ikivuka nkimufata numvise ibyishimo birenze.
    Naho mu by’akazi ni igihe tujya mu matsinda ya Confederations Cup.”

    Avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari byinshi nko kubura abantu mu muryango we bitabye Imana, gusa ngo icyamushenguye ni urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza we muri Rayon Sports witabye Imana mu Gushyingo 2017.

    Ati “Ibyambabaje ni byinshi cyane, nagiye mbura abantu bagapfa bo mu muryango wanjye ariko icyambbaje cyane ni urupfu rwa Katauti.”

    Umukinnyi wamugoye mu buzima bwe, ni umunya-Afurika y’Epfo, Tau Percy wakiniraga Mamelodi Sundown bahuye 2018 muri CAF Champions League, icyo gihe yakiniraga Rayon Sports.

    Ati “Umukinnyi wangoye ni uwo muri Mamelodi bita Tau Percy wakinishaga imoso, ni we wangoye cyane.”

    Rutanga Eric wujuje imyaka 29, yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Rayon Sports ubu akaba ari muri Police FC.

    Urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti ni cyo kintu cyamubabaje cyane

    Tau Percy ni we mukinnyi wamugoye

    Umunsi yibarutse imfura ye ni wo munsi wamushimishije mu buzima

    Rutanga Eric yujuje imyaka 29

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ibyababaje-n-ibyashimishije-rutanga-eric-wagize-isabukuru-umukinnyi-wamugoye-cyane-mu-buzima-bwe

  • Busasamana: Abahinzi b’ibirayi ntibishimiye igiciro bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhabwa igiciro gito ku musaruro byatumye abahinzi bishyura nabi inguzanyo bafata mu Murenge Sacco ndetse na wo ugenza maguru ntege mu gutanga inguzanyo umuhinzi abigenderamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko ikilo kirimo kuzamuka cyavuye ku mafaranga 110 kigera ku 130.

    Nyirabuhinja Cecile, umuhinzi mu Murenge wa Busasamana, avuga ko mbere bahingaga ibirayi bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu byahindutse.

    Agira ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ibirayi ku mafaranga 250 Frw ku kilo, ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 kubera ko twabuze isoko, kandi ifumbire n’inyongeramusaruro byaraduhenze kuko igiciro cyarazamutse cyane.”

    Inyongeramusaruro yavuye ku bihumbi 30 igera ku bihumbi hafi 60, mu gihe umuti uterwa ibirayi ugeze ku bihumbi 90 uvuye ku bihumbi 70 ku mufuka. Abaturage bavuga ko izi mpinduka zabagizeho ingaruka, cyane ko Umurenge Sacco watinze kubaha inguzanyo.

    Fidèle Niragire, umucungamutungo wa Sacco Busasamana, avuga ko mu kwezi kwa munani n’ukwa Cyenda mu gace gahinga ibirayi amafaranga baba barayashoye mu buhinzi, abafite inguzanyo baba bateganya kwishyura ari uko basaruye.

    Agira ati “Ubuhinzi bw’ibitunguru n’ibirayi nibwo bwinjiza amafaranga, ubwo buhinzi ariko bwari bumaze guhombya benshi, abaturage bahitamo guhinga ibirayi nabyo byakurikiwe no kwiyongera kw’igiciro cy’inyongeramusaruro n’imiti. Ibyo byatumye abari bafite inguzanyo bishyura bigoranye, bikurikirwa n’uko twari mu bihe bya Covid-19 inama zitemewe, abahiga ku nguzanyo ntiboroherwa no guhura.”

    Niragire avuga ko n’ubwo igiciro cy’ibirayi kiri hasi, abahinzi batangiye kwishyura ibirarane ku buryo bazakomeza gutanga inguzanyo neza.

    Kanyesoko Pierre Celestin, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi ya Busasamana, avuga ko abahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona ifumbire bituma bahingira rimwe n’abo mu tundi Turere duhinga ibirayi umusaruro uba mwinshi ku isoko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Prof. Ngabitsinze Chrisostome, avuga ko ibiciro by’amafumbire byazamutse ku isi hose, gusa Leta ikaba ikomeje gutanga nkunganire.

    source : https://ift.tt/3BFo1T0

  • INES-Ruhengeri yakiriye inama isesengura uko imyigishirize y’ubwubatsi yatezwa imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama y
    Iyi nama y’iminsi itatu yitezweho gushakisha icyakorwa ngo amasomo y’ubwubatsi atangirwa muri za kaminuza abe ku rwego ruhaza isoko ry’umurimo

    Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, ihuje impuguke z’abashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Aberdeen na Kaminuza ya Royal Academy of Engineering zo mu gihugu cy’u Bwongereza, University of Ibadan yo muri Nigeria, University of Botswana yo muri Botswana, Catholic University of Cameroun yo mu gihugu cya Cameroun, hiyongereyeho n’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakiriye iyi nama.

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, asobanura ko abayitabiriye, bazarushaho kunonosorera hamwe ingamba zatuma abiga ubwubatsi, by’umwihariko bo muri za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika, bagira ubushobozi bwimbitse bwo guhuza ibyo biga no kubishyira mu ngiro mu buryo buboneye.

    Yagize ati “Ikigaragara muri rusange ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda mu buryo bwihariye, ni uko imishinga ikomeye irebana n’ubwubatsi bw’amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bisaba ishoramari ryo hejuru, ahanini byubakwa n’abanyamahanga nyamara mu bihugu byacu, dufite aba enjeniyeri byitwa ko babyigiye”.

    Ati “Kenshi bibigeraho kuko baba bagaragaje ubudasa bwihariye yaba mu bumenyi n’ubunararibonye buhambaye baba bariyubatsemo, usanga ari nabyo bibahesha amahirwe yo kwegukana ayo masoko akomeye aba yapiganiwe. Muri iyi nama dushaka kurebera hamwe uko abiga ubwubatsi ba hano iwacu no ku mugabane wa Afurika, barushaho kubakirwa ubushobozi bwimbitse, ku buryo na bo bagirirwa icyizere atari mu bihugu byabo gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga”.

    Padiri Hagenimana akomeza avuga ko abanyafurika ubwabo nibabasha gutera intambwe ifatika mu bunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu birebana n’ubwubatsi, bizarushaho kunganira za Leta z’ibihugu.

    Yagize ati “Nituba dufite abahanga bize iby’ubwubatsi kandi babikora badapfundikanya; n’ubwo iryo isoko ryaba ryegukanywe n’umunyamahanga, azaza afatanye na bo; bimurinde gushora andi mafaranga yo kuvana abakozi iwabo, kuko hari abafite ubumenyi azaza asanga, biteguye gufatanya na we; bityo na ya mafaranga za Leta zashoraga hanze ari menshi agume mu banyabihugu”.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama, basanga byinshi mu bihugu bya Afurika kuba bikiri mu bukene ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere, bikoma mu nkokora urwego rw’ubumenyi bw’abarangiza ayo masomo, batari ku rwego rungana n’uw’abo mu bihugu byateye imbere.

    Irakoze Dyna, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu muri Civil Engineering muri INES-Ruhengeri, yagize ati “Kuba ibihugu byacu bicyisuganya mu birebana n’iterambere harimo n’irishingiye ku ikoranabuhanga, bivuze ko hari ibintu tugikeneye birimo n’ibikorwaremezo abiga ubwubatsi baheraho bifashisha ngo bashyire mu ngiro ibyo bize. Hakenewe ko za Leta n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bazo zishyira imbaraga mu kubakira ubushobozi za kaminuza zigisha bene ayo masomo, yaba mu bumenyi ndetse n’ibikoresho, kugira ngo amasomo byigisha agire ireme riri ku rwego rumwe n’izindi kaminuza zo mu bihugu by’amahanga”.

    Nishimwe Gad wiga ubwubatsi muri INES-Ruhengeri, na we yunga mu rya mugenzi we ati: “Umunsi ku munsi havuka ibintu bishyashya bikozwe mu buryo bugezweho, cyangwa ibivugururwa, bigashyirwa ku rwego ruhanitse. Hakenewe ko abubatsi bihugurira kenshi mu bigo bifatika kandi bagatozwa gutinyukira isoko ry’umurimo no kuryitwaramo neza”.

    Abashakashatsi n
    Abashakashatsi n’impuguke mu myigishirize y’ubwubatsi baturutse muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’uburayi bitabiriye iyi nama

    Abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu birebana n’ubwubatsi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere imyigishirize y’ubwubatsi muri za kaminuza zitandukanye, bavuga ko igihe kigeze ngo ibigo biri hirya no hino byaba ibyigisha n’ibifite aho bihuriye no guteza imbere amashami ya Civil Engineering byo ku mugabane wa Afurika, bihagurukire guteza imbere amasomo y’ubwubatsi mu makaminuza, kugira ngo uyu mugabane urusheho kugirirwa icyizere gituma uza mu myanya y’imbere.

    Abiga ayo masomo na bo ngo nibabikora babikunze, bagashyira imbere ubumenyi kuruta inyungu z’amafaranga, ngo nta kabuza igiharanirwa kizagerwaho.


    source : https://ift.tt/3BI8IIW

  • DRC: Abitwaje intwaro baraye bateye umujyi wa Bukavu #rwanda #RwOT

    Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw'imbunda nini n'intoya, nk'uko abahatuye babivuga.

    Imirwano y'abateye n'ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z'ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk'uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n'agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Amashusho y'abagabo bitwaje intwaro — batari abasirikare b'igihugu — bagendagenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu itangazo, Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo Theo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi 'zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry'umujyi'.

    Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi 'abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe'.

    Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo. Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

    Radio Okapi yatangaje ko komanda w'igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w'inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by'ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yabo yari ugusahura intwaro muri ibyo bigo.

    Kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba hari abiciwe mu mirwano yabaye cyangwa ingano y'ibyasahuwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/drc-abitwaje-intwaro-baraye-bateye-umujyi-wa-bukavu/

  • Hari ikibazo ko umukristo yashakana cyangwa yarambagiza umupagani? #rwanda #RwOT

    Kurambagizanya n’umupagani si byiza ku mukristo, ndetse ntibinakwiye ko bashakana. 2 Abakorinto 6:14 hatubwira ko tutagomba ‘kwifatanya’ n’abatizera. Icyo bishaka kuvuga ni uko babiri badahuje badashobora gukururira umugozi umwe. Aho kugira ngo bahuze imbaraga, ahubwo bagera aho bakaryana bo ubwabo. Nubwo iki cyanditswe bisa n’aho kitavuga ku ngo no gushakana ku by’umwihariko, nabyo rwose mu bivugwa birimo.

    Iki cyanditswe kandi gikomeza kivuga ko nta huriro riri hagati ya Kristo na Beliyali (Satani). Nta gushyira hamwe mu Mwuka gushoboka mu rugo rw’umukristo n’umupagani. Pawulo akomeza kwibutsa abizera ko ari ingoro za Mwuka Wera, winjiye mu mitima yabo ubwo bakiraga agakiza (2 Abakorinto 6:15-17). Kubw’iyo mpamvu, bagomba kwitandukanya n’isi (kuba mu isi ariko ntibabe ab’isi); nta handi hakomeye cyane ibyo bigomba kwitonderwa kurusha mu rushako.

    Bibiliya kandi ituburira ngo ‘Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza’ (1 Abakorinto 15:33). Kugirana ubusabane bwihariye mu rukundo n’umupagani bishobora kukubera ikigusha mu buzima bwawe bwa Gikristo. Duhamagarirwa kubwiriza abapagani, ntidusabwa komatana nabo. Ntimutwumve nabi, nta kibazo rwose gucudika n’abadakijijwe, mukagirana ibiganiro, mukaba inshuti rwose, ariko ni aho bigomba kugarukira.

    None se utangiye kurambagiza umupagani, ni iki waba ugamije koko, kwikundanira cyangwa kumubwiriza ibya Kristo? Uramutse ushakanye na we se, ni gute mwakubaka ubusabane bwo mu Mwuka? Ni gute rwose wakumva ko wagira urugo rukomeye kandi ruzira umuze niba mutanumvikana ko ngingo ibanziriza izindi, ari: Umwami Yesu Kristo?

    Source: www.gotquestions.org/Kinyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hari-ikibazo-ko-umukristo-yashakana-cyangwa-yarambagiza-umupagani.html

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe wangijwe n’imvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy’umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y’imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

    Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

    Polisi y’u Rwanda, kuri Twitter yamenyesheje ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa, maze igira inama abakoreshaga uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Yanasabye abawifashishaga kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021

    source : https://ift.tt/3EJ0ZMD

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE MUKARERE KA GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA GIHEREREYE RUDASHYA-NDERA-GASABO

    PINGANWA RIZATANGIRA TARIKI YA 03/11/2021 SAA 17H00 ZANIMUGOROBA GUGEZA TARIKI YA 11/11/2021 SAA TATU ZAMUGITONDO.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788547577 /0788307244.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ikibanza-giherereye-59227

  • Bebe Cool yihanangirije Bobi Wine na Chameleone,twitege iki? #rwanda #RwOT

    Bebe Cool yatangaje ko akeneye igitaramo cy'ihangana hagati ye na Chameleone kizatuma hamenyekana ushoboye kurusha undi bikozwe n'abafana, ashimangira ko Bobi Wine we atari ku rwego rw'irushanwa kuko afite ibihangano bicye bidahagije.

    What Kind Of Man by Bebe Cool

    Aganira na  NBS TV,yavuze ko akeneye igitaramo k'ihigana hagati ye n'umuhanzi Chameleone kigomba kuzitabirwa n'abafana babo ndetse bagahitamo ushoboye kurusha undi.

    Ugandan Musician Jose Chameleone Heads Back to School - allAfrica.com

    Yavuze ko Bobi Wine we atari ku rwego rw'irushanwa

    Uganda: Umugambwe wa Bobi Wine watanze ibirego muri sentare nkuru - BBC  News Gahuza

    KANDA HANO UREBE VIDEO NZIZA ZISHIMISHIJE

    BIRASHYUSHYE

    The post Bebe Cool yihanangirije Bobi Wine na Chameleone,twitege iki? appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/03/bebe-cool-yihanangirije-bobi-wine-na-na-chameleonetwitege-iki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bebe-cool-yihanangirije-bobi-wine-na-na-chameleonetwitege-iki

  • Muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Edouard Ngirente
    Dr. Edouard Ngirente

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 ubwo abahagarariye ibihugu muri iyo nama bagezaga ijambo ku bayitabiriye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Isi muri rusange kwihutisha ingamba zikubiye mu masezerano ibihugu byiyemeje akaba yavuze ko isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.


    source : https://ift.tt/3k3B7U5

  • Gare ya Muhanga yeguriwe burundu ‘Jali Investment Ltd’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group
    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group

    Ayo masezerano avuguruye yatumye ijanisha ry’agaciro k’ibyo akarere kashoye muri Gare ya Muhanga kagabanuka kava kuri 20% kagera kuri 6,6% bingana na Miliyoni 170frw, kuko ngo ibyari byakozwe mbere nta shingiro byari bifite.

    Amasezerano mashya avuga ko igihe umwe mu bafatanyije kubaka gare yashaka kuvamo umwe ari we wahabwa uburenganzira bwa mbere bwo kugura imiganane y’undi, ari na ko byaje kwemezwa n’Inama Njyanama y’akarere.

    Nsengiyumva François uyoboye Jali Investment Ltd, avuga ko bishimira kuba Akarere ka Muhanga kabeguriye imigabane kuko bigaragaza ko Kompanyi ya Jali Inestment Ltd ishoboye gutanga serivisi nziza mu gutwara abantu.

    Avuga ko iyo inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bikaza kugaragara ko ibintu byagenze neza, Leta ishobora kurekera umufatanyabikorwa ibyo bari bafatanyijemo ikagana mu bindi bikorwa bizamura abaturage bandi.

    Agira ati “Akarere kasanze Jali ifite ubushobozi bwo gukoresha gare ya Muhanga neza, kandi tugatanga serivisi nziza, ari na ho Inama Njyanama yafashe umwanzuro w’uko akarere kagurisha imigabane yako dufatanyije. Twayiguze tuzayishyura mu byiciro, bizatwara amezi icumi tukaba tubishyuye amafaranga yose”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace, avuga ko kugurisha imigabane y’akarere muri gare ya Muhanga na Jali Investment Ltd, byakurikije amasezerano bagiranye, kandi hakanakurikizwa umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere kuko Leta idacuruza ahubwo itinyura abashoramari.

    Agira ati “Leta ntabwo icuruza, ahubwo itinyura abashoramari, ni yo mpamvu twahisemo kugurisha imigabane y’akarere, n’ubusanzwe inyungu akarere kakuragamo ntabwo zari nyinshi kuko twabonaga nka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu ku mwaka. Twahisemo kugurisha imigabane yacu ingana na 6,6% by’igishoro cyose ku butaka twari twatanze”.

    Ku kijyanye n’inyungu z’umuturage warebererwaga n’Akarere ka Muhanga, Kanyangira avuga ko ntacyo bizahungabanya kuko n’ubundi ibijyanye n’ibiciro by’ingendo bishyirwaho n’urwego ngenzura mikorere RURA.

    Gare ya Muhanga ifite agaciro gasaga gato miliyali ebyiri, akarere kakaba kazegurira burundu Jali Investment Ltd imigabane yako yose, hamaze kwishyurwa amafaranga yose angana na miliyoni 170, nyuma yo gusinyana ayo masezerano Jali ikaba ihita yishyura 30% byayo, akabakaba miliyoni 50Frw.


    source : https://ift.tt/2Yawxvo